Category: Uncategorized

  • Gikondo: Barasaba ko ikarita bakoresha batega imodoka zitwara abagenzi yahuzwa n'izindi #rwanda #RwOT

    Bamwe mubakora ingendo mu mujyi wa Kigali berekeza cyangwa bava Gikondo ,babangamiwe n'amakarita ya Tap&Go yihariye atabasha gutega ku zindi modoka.

    Muri gare ya Kigali ahazwi nka Downtown, umunyamakuru wa Flash yahasanze abaturage batega bajya i Gikondo, bamubwira ibibazo bahura nabyo ahanini bishingiye ku ikarita bakozaho yihariye muri uyu mujyi, ndetse ngo no kuyibona indi mugihe yatakaye bisaba ibirenze abandi

    Ushaka iyi karita cyangwa kuyongeraho amafaranga  bisaba kujya Nyabugogo cyangwa i Remera . 

    Umwe ati 'Ikibazo zijya zigira ni uko rimwe na rimwe hari igihe uyikozaho bakakubwira ko yapfuye kandi kubona indi biragora, kuko uyifatira ku ndangamuntu yawe kandi ntiwemerewe gufata irenze imwe, ubwo bisaba gukora swap(Suwapu) kandi abayikora ni bake muri uyu mujy. Ubwo bigusaba kujya Nyabugogo cyangwa i Remera.'

    Undi ati 'Kuyibona (Ikarita) ntabwo byoroshye kuko aba 'agent' bazo bi bacye, ikindi kigoye ni uko zikoreshwa kuri linye nkeya. Imbogamizi ni uko udafite indangamuntu utayibona.'

    Mugenzi we nawe ati 'Kuyibona biragoye, nka njye nagiye kuyishaka bambwira ko ntari muri sisiteme, binsaba gutira umwana wanjye, urumva ko ari imbogamizi ikomeye cyane.'

    Aba baturage barasaba ko iyi karita kuyibona bitakabaye bisaba indangamuntu kandi  igakorana n'imodoka zose zikorera mu mujyi wa Kigali, ndetse bakoroherezwa kuzibona mu buryo bworoshye.

    Bwana Baganizi Emile Patrick, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) avuga ko iki kibazo bakizi ariko ngo basabye izo sosiyete kunoza ihuzamikorere ry'izo sisiteme mu buryo bwihuse.

    Ati 'Sisiteme z'ikoranabuhanga zikoreshwa mu gufasha abagenzi gukoresha ikarita y'urugendo cyangwa se gukata amatike zemewe ni iza sosiyete ebyiri ari zo AC Group na Centrika, haba muri Kigali ndetse no mu ntara. Buri sosiyete igira ikarita yayo bwite iya Ac Group yitwa Tap&Go iya Centrika ikitwa SafariBus.'

    Baganizi yakomeje agira ati 'Kugira ngo umugenzi yoroherezwe ntasabwe gutunga amakarita menshi, RURA yashyizeho umurongo ngenderwaho kuri izo sosiyete mu gutanga iyo serivise y'ikorabuhanga mu gutwara abagenzi, kuburyo ufite ikarita imwe muri izo zavuzwe haruguru ashobora kujya muri bisi iyo ariyo yose agakozaho. Hari utubazo turi tekinike twagaragaye mu kunoza iyo serivise muri rusange ariko RURA yasabye izo sosiyete kunoza ihuzamikorere ry' izo sisiteme zombi neza mu buryo bwihuse.'

    Umujyi wa Kigali ufite umwihariko wo kugira imodoka rusange zitwara abantu , mu 2015 nibwo uburyo bwo kwifashisha amakarita azwi nka 'Tap&Go' mu kwishyura amafaranga y'urugendo bwatangijwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri uyu  Mujyi, mu kwimakaza gahunda yo kugabanya amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

    Ubu buryo nubwo byagaragaye ko nta kibazo bwateje, bukiza abakoraga akazi ko kugenda bishyuza abantu mu modoka batakaje akazi kuko ubu bitakiri ngombwa ko babaho,iyo umugenzi akojejeho ku modoka kwishyura biba birangiye.

    Barifuza ko ikarita bakozaho ku modoka yahuzwa n'izindi

     Eminente Umugwaneza

    The post Gikondo: Barasaba ko ikarita bakoresha batega imodoka zitwara abagenzi yahuzwa n'izindi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/21/gikondo-barasaba-ko-ikarita-bakoresha-batega-imodoka-zitwara-abagenzi-yahuzwa-nizindi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gikondo-barasaba-ko-ikarita-bakoresha-batega-imodoka-zitwara-abagenzi-yahuzwa-nizindi

  • RIP : Umukinnyi w’umunyarwanda yiciwe muri Kenya azira ibyo Imana yaremye ku bwinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP  : umukinnyi w'umunyarwanda yiciwe muri Kenya azira ibyo Imana yaremye ku bwinshi

    Ku munsi w'ejo ku cyumweru hasakaye inkuru y'inshamugongo ko umunyarwanda Rubayita Siragi yitabye Imana agiriwe nabi n'abagizi ba nabi.

    Rubayita Siragi yari asanzwe ari umukinnyi usiganwa n'amaguru ndetse akaba yarakinnye imikino itandukanye hano mu Rwanda, gusa yari asigaye aba mu gihugu cya Kenya.

    Abatanze amakuru bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe na mugenzi we bapfa umugore, ndetse uwo mugenzi we bakaba bari basanzwe bakinana.

    Polisi ivuga ko Rubayita yarwanye na mugenzi bapfa umugore, nyuma Rubayita akaza kujyanwa kwa muganga ariko ntahirwe n'ubuzima.

    Nubwo inkuru y'urupfu rwe yasakaye ku munsi wejo, ariko biravugwa ko yaba yaritabye Imana mu mpera z'icyumweru gishize.

    Polisi yo mu gace yabagamo iracyakora iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y'uru rupfu cyose.

     

    Source : https://yegob.rw/rip-umukinnyi-wumunyarwanda-yiciwe-muri-kenya-azira-ibyo-imana-yaremye-ku-bwinshi/

  • Ntagisiba amateraniro! Nyuma y’uko Dj Brianne abwirijwe na Rev. Antoine Rutayisire akomeje kuryoherwa n’inzira y’agakiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntagisiba amateraniro! Nyuma y'uko Dj Brianne abwirijwe na Rev. Antoine Rutayisire akomeje kuryoherwa n'inzira y'agakiza.

    Umuvanzi w'imiziki Dj Brianne ntabwo agisiba mu nzu y'Imana nyuma yo guhura na Rev Antoine Rutayisire.

    Nyuma y'uko Dj Brianne ahuye na Rutayisire mu kiganiro kuri YouTube, Brianne ntabwo agipfa gusaba amateraniro.

    Mu mpera z'iki cyumweru, Brianne yitabiriye amateraniro aho n'uwigishije ijambo yari Rev Antoine Rutayisire.

     

    Source : https://yegob.rw/ntagisiba-amateraniro-nyuma-yuko-dj-brianne-abwirijwe-na-rev-antoine-rutayisire-akomeje-kuryoherwa-ninzira-yagakiza/

  • Byiringiro Lague ibyo atakoreye APR Fc ubu ari kubikorera i Burayi! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yongeye kwandika amateka i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro Lague usanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden yajemo avuye muri APR Fc, akomeje kwandika amateka muri iyi kipe kubera ko adasiba gutsinda ibitego.

    Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandvikens IF gutsinda United Nordic, ibitego 3-1.

    Muri ibi bitego, Lague utajya ubura igitego mu mukino yakinnye, niwe watsinze icya mbere cya Sandvikens IF, cyari icyo kwishyura kuko United Nordic yari yababanje igitego.

    Sandvikens IF yaje kongera gutinda ibindi bitego 2. Usibye Byiringiro Lague ukina muri iyi kipe, Yannick Mukunzi nawe ni umunyarwanda bakinana.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-ibyo-atakoreye-apr-fc-ubu-ari-kubikorera-i-burayi-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-byiringiro-lague-yongeye-kwandika-amateka-i-burayi/

  • Baza bambaye nk’abatashye ubukwe! Ikipe ikinamo Umunyarwanda Ntwari Fiacre yemeje isi yose kubera ukuntu baza ku kibuga bambaye neza cyane nk’abagiye mu biro (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Baza bambaye nk'abatashye ubukwe! Ikipe ikinamo Umunyarwanda Ntwari Fiacre yemeje isi yose kubera ukuntu baza ku kibuga bambaye neza cyane nk'abagiye mu biro.

    Ikipe ya TS Galaxy ya NTWARI Fiacre iza kibuga bose bambaye amakote nk'abakozi bo mu biro cyangwa abayobozi bakomeye.

    Mu mikino 3 ibanza bamaze gukina batsinzemo 2 banganya 1.

    Ntwari Fiacre ni umuzamu wa kabiri APR w'iyi kipe ikora ibintu byayo ku murongo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/baza-bambaye-nkabatashye-ubukwe-ikipe-ikinamo-umunyarwanda-ntwari-fiacre-yemeje-isi-yose-kubera-ukuntu-baza-ku-kibuga-bambaye-neza-cyane-nkabagiye-mu-biro-amafoto/

  • Ubuyobozi bwa APR FC busohoye itangazo ritunguranye kandi rigenewe buri mufana wese w’iyi kipe ugishidikanya ku musaruro bari gutanga muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC busohoye itangazo ritunguranye kandi rigenewe buri mufana wese w'iyi kipe ugishidikanya ku musaruro bari gutanga muri iyi minsi.

    Ikipe ya APR FC isohoye itangazo risaba abafana gukomeza kwihanga, kuba hafi ikipe cyane ko aribwo umwaka w'imikino ugitangira.

    APR FC ivuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo batange umusaruro.

    ITANGAZO

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-busohoye-itangazo-ritunguranye-kandi-rigenewe-buri-mufana-wese-wiyi-kipe-ugishidikanya-ku-musaruro-bari-gutanga-muri-iyi-minsi/

  • Birabe ibyuya! Umugore w’umutoza w’ikipe ikomeye cyane i Nyarugenge yakoze impanuka bituma umugabo atajya gutoza ikipe ye mu mukino wa shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birabe ibyuya! Umugore w'umutoza w'ikipe ikomeye cyane i Nyarugenge yakoze impanuka bituma umugabo atajya gutoza ikipe ye mu mukino wa shampiyona.

    Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent ntabwo yatoje umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona baraye batsinzemo Sunrise FC.

    Ejo Police FC yakinnye na Sunrise FC iyitsinda 2-0, wari umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.

    Bisengimana Justin, umutoza wungirije ni we watoje uyu mukino.

    Nyuma y'uyu mukino Binsengimana Jutsin yabwiye itangazamakuru ko impamvu umutoza mukuru adahari ari uko hari ibibazo byo mu muryango yagiye kwitaho.

    Amakuru avuga ko ikibazo cyatumye adatoza uyu mukino ari uko umugore we yakoze impanuka akaba yari yagiye kumwitaho kwa muganga.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-umugore-wumutoza-wikipe-ikomeye-cyane-i-nyarugenge-yakoze-impanuka-bituma-umugabo-atajya-gutoza-ikipe-ye-mu-mukino-wa-shampiyona/

  • Miss Akaliza Amanda yambitswe impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Akaliza Amanda yambitswe impeta ya fiançailles na Rivery bamaze igihe bakundana.

    Mu Gushyingo 2022 nibwo Amanda yatangiye kujya asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yagiranye ibihe byiza n’uyu musore yeguriye umutima we.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Amanda amugaragaza arimo yambikwa impeta, akaba yaherekejwe n’amagambo avuga ko yemeye kuzabera Rivery.

    Ati “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye … wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha … nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.'

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Miss Akaliza Amanda yagiye kwerekana uyu musore kwa nyirakuru aho banize gukama.

    Miss Amanda yamwambitswe impeta ya fiançailles

    Bari bamaze igihe bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-akaliza-amanda-yambitswe-impeta-ya-fiancailles

  • Ntiyikoza abakobwa!Imyumvire ya Dogiteri Nsab… – #rwanda #RwOT

     Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi ukomoka mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu bereshi,yatangaje ko atiyizi mu rukundo bitewe n'imyimvire ye ku rukundo,ndetse n'intego.

    Mu kiganiro na InyaRwanda,Dogiteri Nsabi yatangaje ko akiri ingaragu kandi ko nta mukunzi afite,kuko yifuza gushaka ubuzima no kubaka ibikorwa bye bikabanza kugera aho yifuza,akazabona guhitamo uwo bazabana.

    Yagize ati 'Uburyo mba niburiye umwanya,kuwubonera undi muntu utari njye,sinzi urukundo naba mukunda uko rwaba rumeze'.

    Yavuze ko inkono ihira igihe,igihe kizagera agatangaza umukunzi we.

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Dogiteri Nsabi,yakuranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye binyuze mu mpano yumvaga yifitemo zirimo gusetsa,atungurwa no kugera kuri izo nzozi ku myaka itarenze 25.

    Ni umwe mu basore bato,bishimiye ibihe barimo,ndetse bahamya ko inzozi zabo zagezweho bikarenga urwego batekerezaga.

    Kubaka izina kwe no gusingira inzozi,byasunitswe no kumenya icyo ashaka,kugiharanira,kwihangana no kurangwa n'ikinyabupfura mu byo akora byose umunsi ku wundi.

    Umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda Dogiteri Nsabi,yamenyekanye muri comedy zitandukanye zirimo Dogiteri Nsabi Comedi ica ku Irebero  TV n’izindi zitandukanye.

    Ashimira cyane abakunzi be bakomeje gukurikirana ibihangano bye no kumushyigikkira kugirango atere imbere yagure n'ibikorwa bye.


    Uyu munyarwenya atangaza ko akazi ke kaza mbere ya byose,urukundo akazarujyamo ageze ku ntego ze

    Atanga ibyishimo kuri benshi bitewe n’urwenya agira,yaba akina cyangwa aganira mu buzima busanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133426/ntiyikoza-abakobwaimyumvire-ya-dogiteri-nsabi-ku-bijyanye-nukundo-133426.html

  • Gaby, Aline, Bamenya, Tonzi, Masamba, Atome n… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” cyabereye mu ihema rya Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2023. Mu bakitabiriye harimo ibyamamare muri Gospel, abakinnyi ba filime bakina muri filime zikunzwe cyane, abanyarwenya, abashumba bakomeye baturutse mu matorero atandukanye, abapadiri, aba Sheikh, n’abandi.

    Mu bantu b’ibyamamare inyaRwanda yabashije kubona bitabiriye ubutumire bwa Josh Ishimwe wari ukoze igitaramo cye cya mbere harimo Aline Gahongayire, Papi Clever & Dorcas, Tonzi, Gaby Kamanzi, Emmy Vox, Yvan Ngenzi, Bamenya watunguranye akaririmbana na Josh Ishimwe;

    Masamba Intore, Victor Rukotana, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Emmalito, Fleury Legend umugabo wa Bahavu Janet, Alex Dusabe na Peter Kagame umugabo wa Sandrine Isheja. Aba bose bagaragaye bacyeye ku maso kubera kwizihirwa cyane n’umuziki wa Josh Ishimwe.

    Josh Ishimwe wamurikiye abakunzi be album ye ya mbere muri iki gitaramo cy’uburyohe, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Reka Ndate Imana Data” yamwubakiye izina, “Inkingi Negemiye”, “Yezu wanjye”, “Sinogenda ntashimye”, “Imana iraduteturuye” n’izindi nyinshi.

    Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho. Ubu, umuziki ni wo mwuga we ndetse yatangiye kurotora inzozi zo mu bwana bwe.

    Ishimwe yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Mu 2021 ni bwo yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo abifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi. Yibazaga aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki ari bo Producer Boris n’umugore we.

    Umuziki waramuhiriye cyane dore ko umaze kumuhuza n’abakomeye ari na ko awusaruramo agatubutse. Ubwo haburaga amasaha marwa agakora iki gitaramo, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze uburyo ari mu baryoherwa n’inganzo ya Josh.

    Yanditse kuri Twitter ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n'iza Kiliziya Gatolika. Yasabye Josh Ishimwe kongera ku rutonde rw'indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z'icyarabu.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko uyu mutaramyi ashyira 'udushya' muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza. Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima kutazacikwa n'iki gitaramo cya Josh Ishimwe kuko asobanukiwe neza ibyo akora.

    Ati “Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n'iza kiriziya. Azongeremo na #qaswida za kiarabu. Akoresha #innovation (udushya) muri gospel music. He sings all in ONE (aririmba zose muri imwe). Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi”.

    Nubwo amaze imyaka ibiri gusa mu muziki, Josh Ishimwe yamaze kujya ku rutonde rw’ibyamamare mu muziki nyarwanda. Yaciye agahigo ko kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Bwa mbere hari tariki 11 Kanama 2023 mu giterane ‘All Women Together’, bwa kabiri ni mu masengesho y’abayobozi bakiri bato yabaye tariki 13 Kanama 2023.

    Mu gitaramo cye cya mbere, Josh Ishimwe yatangariye Imana yamwiyeretse!

    Josh Ishimwe yavuze ko inzozi yarose kuva kera zibaye impamo kuri uyu wa 20 Kanama 2023

    Gaby Kamanzi yanezerewe cyane

    Masamba Intore na Bamenya batunguranye mu gitaramo cya Josh Ishimwe

    Papi Clever na Dorcas bitabiriye iki gitaramo cy’umuramyi mugenzi wabo

    Peter Kagame na Masamba Intore bashyigikiye Josh Ishimwe

    Umunyamakuru Emmalito yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi wa Gospel, Ishimwe Joshua

    Atome yitabiriye iki gitaramo ndetse anasengera umwigisha w’Ijambo ry’Imana, abanza kuvuga ko agiye gusenga “bitarimo urwenya”

    Bamenya yatunguraye cyane aririmba indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika!!

    Alex Dusabe yaririmbanye na Josh Ishimwe

    Yvan Ngenzi ari mu bashyize itafari ku muziki wa Josh Ishimwe

    Aline Gahongayire yatahanye ibyishimo bisendereye

    Tonzi, Papi Clever & Dorcas batewe ishema n’intambwe yatewe n’umuramyi mugenzi wabo

    Josh Ishimwe yashimye Imana ku bw’ibitangaza yamukoreye mu gitaramo cye cya mbere

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSH Y’IKI GITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133409/gaby-aline-bamenya-tonzi-masamba-atome-na-yvan-ngenzi-mu-byamamare-byitabiriye-igitaramo-c-133409.html