Category: Uncategorized

  • Burya nta mugabo udasenga! Umuzamu Kimenyi Yves yamenye ko byose biva mu gusenga none asigaye abikoresha nk’intwaro imugeza ku ntsinzi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya nta mugabo udasenga! Umuzamu Kimenyi Yves yamenye ko byose biva mu gusenga none asigaye abikoresha nk'intwaro imugeza ku ntsinzi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kimenyi Yves yasohoye amafoto abiri apfukamye mu kibuga ari gusenga.

    Nyuma y'ayo mafoto yarengejeho amagambo agira ati: 'Ubwo uwiteka nyiringabo yabigambiriye ninde uzamuvuguruza, ukuboko kwe kurabanguye ninde uzaguhina.'

    Umunyezamu Kimenyi Yves yifashishije isomo ryo muri Yesaya, ashimira Imana ko yabonye amanota atatu ye ya mbere ku mukino wa mbere akinira.

    Source : https://yegob.rw/burya-nta-mugabo-udasenga-umuzamu-kimenyi-yves-yamenye-ko-byose-biva-mu-gusenga-none-asigaye-abikoresha-nkintwaro-imugeza-ku-ntsinzi-amafoto/

  • Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu! Umuhanzi Josh Ishimwe uri mu basore bakundwa cyane n’abakobwa yakoreye ikintu cy’agaciro mama we umubyara – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuramyi mu njyana gakondo, Josh Ishimwe yishimiwe bikomeye mu gitaramo cye cya mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa', yatangiyemo impano ku mubyeyi we n'abandi bamuteye inkunga avuga ko inzozi ze zitangiye kuba impamo.


    Cyari igitaramo cyahuruje imbaga y'abakirisito b'amatorero atandukanye bahuriye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2023.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'abarimo Massamba Intore, Gaby Kamazi, Papy Clever n'umugore we Dorcas, Aline Gahongayire, 'Bamenya', Dominic Ashimwe, Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Fleury Legend, Emmy Vox, Victor Rukotana, n'abandi.

    Muri iki gitaramo Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana. Mu ijambo rye, yavuze ko yakozwe ku mutima n'abantu bamushyigikiye, ashima umubyeyi we, kandi yishimira ko yamubereye umwana mwiza. Avuga ko Imana yagendanye nawe mu rugendo, kandi yiteguye gukomeza kuyikorera.

    Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Source : https://yegob.rw/akabura-ntikaboneke-ni-nyina-wumuntu-umuhanzi-josh-ishimwe-uri-mu-basore-bakundwa-cyane-nabakobwa-yakoreye-ikintu-cyagaciro-mama-we-umubyara-amafoto/

  • Hahiye nyagushya! Pariki yinjiriza u Rwanda amadovize, yafashe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hahiye nyagushya! Pariki yinjiriza u Rwanda amadovize, yafashe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka.

    Kuri uyu wa Mbere ahagana mu masaha y'igicamunsi nibwo Pariki ya Nyungwe yafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Pariki ya Nyungwe ku gice cya Bweyeye yafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Kuri ubu hamaze gufatwa Hectare 13 nk'uko amakuru atugeraho abitangaza.

    Abazimya inkongi y'umuriro baje kuzimya icyo kibatsi cy'umuriro.

     

    Source : https://yegob.rw/hahiye-nyagushya-pariki-yinjiriza-u-rwanda-amadovize-yafashe-ninkongi-yumuriro-irashya-irakongoka/

  • Ikipe ya Gaadiidka FC yateye ubwoba Apr FC ikiba iri gukora inama za hato na hato, yakodesheje umuganga w’ikipe itajya imbizi na Apr Fc (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia yakodesheje umuganga wa AS Kigali Arsène Bagumaho mu gihe cyose izaba mu Rwanda.

    Iyi ikipe iri kubarizwa Rwanda mu rugendo rwa CAF Champions League aho yakinnye umukino ubanza na APR FC ndetse izakina n'uwo kwishyura tariki 24 Kanama 2023.

    Umuganga wa AS Kigali ikina Shampiyona yo mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda kuri ubu ari gufasha Gaadiidka FC yo muri Somalia kuva bagera mu Rwanda.

    AMAFOTO

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-gaadiidka-fc-yateye-ubwoba-apr-fc-ikiba-iri-gukora-inama-za-hato-na-hato-yakodesheje-umuganga-wikipe-itajya-imbizi-na-apr-fc-amafoto/

  • Muri Ukraine ari guca impaka atitaye ku bisasu biriyo! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akomeje kugaragaza impano idasanzwe ye muri Ukraine (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Ukraine ari guca impaka atitaye ku bisasu biriyo! Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, akomeje kugaragaza impano idasanzwe ye muri Ukraine.

    Mu mpera z'iki cyumweru nibwo ikipe yo muri Ukraine ikinamo Umunyarwanda, Bizimana Djihad yanganyaga muri shampiyona.

    Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yanganyije na Shakhtar Donetsk ibitego bitatu kuri bitatu.

    Ni umukino Djihad yabanjemo ni gusa ntiyawusoje.

    Mu mwanya umutoza yamuhaye, yagaragaje ko ari umukinnyi ufite impano idasanzwe.

    Kuri ubu ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Ukraine.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/muri-ukraine-ari-guca-impaka-atitaye-ku-bisasu-biriyo-umukinnyi-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-akomeje-kugaragaza-impano-idasanzwe-ye-muri-ukraine-amafoto/

  • Super Manager wubatse izina mu Rwanda kubera kuvuga cyane, ari mu rukundo na mushiki wa Perezida – YEGOB #rwanda #RwOT

    Super Manager wubatse izina mu Rwanda kubera kuvuga cyane, ari mu rukundo na mushiki wa Perezida.

    Gakumba Patrick uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya 'Super Manager amaze Ukwezi muri Kenya aho yagiye agaragara ari kumwe na Muthoni Githuyki Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya William Ruto.

    Super Manager mu gihe cy'Ukwezi ari muri Kenya amafoto ye yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ari kumwe na Muthoni Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya, bwana William Ruto.

    Bagaragaye bari mu mudoka y'uyu mukobwa yo mu bwoko bwa Audi.

    Super Manager yabwiye InyaRwanda ko uyu mukobwa yamenyeye kuri YouTube muri biriya biganiro yakoraga aho yavugaga magambo ya from zero to hero, ahuye neza n'amagambo ya musaza we William Ruto.

    Nyuma y'uko uyu mukobwa amenye ko Super Manager ari muri Kenya yamusabye ko bahura akaba ari nayo nkomoko y'ayo mafoto.

    Ku bijyanye n'urukundo, nta kintu Super Manager yifuje gutangaza aho yavuze ko azabitangaza ageze i Kigali.

    Nubwo yavuze ibyo, hari amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo nubwo badashaka kubitangaza.

    Muthoni Githuyki Ruto ni mushiki wa Perezida wa Kenya, William Ruto.

    Super Manager n'uyu mukobwa bakunze guhurira kenshi muri Hoteli 'Four Points by Sheraton Nairobi Hurlingham' iherereye i Nairobi.

    Source : https://yegob.rw/super-manager-wubatse-izina-mu-rwanda-kubera-kuvuga-cyane-ari-mu-rukundo-na-mushiki-wa-perezida/

  • Shalom choir yatumiye Israel Mbonyi mu gitara… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo bise “Shalom Gospel Festival” kizaba tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Aba baririmbyi b’i Nyarugenge, bazaba bari kumwe na Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo “Tugumane”, “Ndashima”, “Nina Siri” n’izindi.

    Israel Mbonyi watumiwe muri iki gitaramo na Shalom choir, arakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse aherutse kwandika amateka aho yabaye umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena ijyamo abagera ku 10,000. Ni mu gitaramo cyabaye kuri Noheli iheruka.

    Shalom choir yateguye iki gitaramo ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

    Izwiho gukora ibitaramo bihambaye, akenshi biba bitinywa n’andi makorali. Nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, kuri ubu igiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.

    Jean Luc Rukundo umwe mu bayobozi ba Shalom choir aherutse guhamiriza inyaRwanda ko bagiye gutaramira muri BK Arena, aho babaye korali ya mbere yo muri ADEPR ihateguriye igitaramo. Ati “Ni byo, Chorale Shalom dufite igitaramo tariki 17/09. Kizabera muri BK Arena”.

    Shalom choir bambariye gutaramira muri BK Arena ni bantu ki?

    Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho.Hari nyuma y'imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by'umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!

    Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge ndetse no mu gihugu hose muri rusange. Ibi bigaragarira mu bitaramo bakora, ibyo bitabira n’indirimbo zabo bashyira hanze.

    Bazwi kandi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.

    Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

    Nyuma y'imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n'ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.

    Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako, hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuuri iyi nzu. Abandi baririmbyi bayikoreramo igitaramo ni James na Daniella, Chorale de Kigali na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.

    Israel Mbonyi azafatanya na Shalom choir mu gitaramo “Shalom Gospel Festival” muri BK Arena

    Shalom choir yamamaye mu ndirimbo zirimo “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi” n’izindi

    Shalom choir na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu gitaramo

    REBA INDIRIMBO “NINA SIRI” YA ISRAEL MBONYI WATUMIWE N SHALOM CHOIR

    “>

    REBA INDIRIMBO “URAVUGA BIKABA” YA SHALOM CHOIR ADEPR NYARUGENGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133442/shalom-choir-yatumiye-israel-mbonyi-mu-gitaramo-shalom-gospel-festival-kizabera-muri-bk-ar-133442.html

  • Super Manager yaba ari mu rukundo na mushiki… – #rwanda #RwOT

    Super Manager mu gihe cy'Ukwezi ari muri Kenya amafoto ye yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ari kumwe na Muthoni Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya, bwana William Ruto. Bari mu mudoka y'uyu mukobwa yo mu bwoko bwa Audi.


    Ni imodoka ihenze cyane, ihagaze Miliyali eshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Super Manager mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda yavuze ko uyu'Uyu mukobwa yamenyeye kuri YouTube. Biriya biganiro nkora nkavuga ariya magambo ya from zero to hero, ahuye neza n'amagambo ya musaza we  William Ruto akunda kuvuga'I am the hustler and the son of no body' aya magambo rero ahuye n'ayanjye.


    Yagiye ambona mu biganiro arankunda. Amenye ko ndi muri Kenya ashaka uko twahura'. Nta bindi byinshi yifuje gutanga kuko amaherezo nzagaruka mu Rwanda.

     

    Uyu Mukobwa ni muntu ki?

     

    Muthoni Githuyki Ruto ni mushiki wa Perezida wa Kenya, William Ruto. Ni umwe mu bakozi bari hafi ya musaza we dore ko akora mu bijyanye n'ikoranabuhanga'IT' mu biro by'umukuru w'igihugu.


     Agenda mu mudoka ifite umutekano udasanzwe, irimo ubwiherero, n'ubwogero. Biragoye ko wabona uyu mukobwa ku mbuga nkoranyamba no mu bitangazamakuru. Niba ubishidakanyaho andika amazina ye ku mashakiro ya murandasi atandukanye uraza kubibona uburyo arinda ubuzima bwe itangazamakuru. 


    Super Manager n'uyu mukobwa bakunze guhurira kenshi muri Hoteli 'Four Points by Sheraton Nairobi Hurlingham' iherereye i Nairobi. Ni Hoteli y'inyenyeri enye. Kuyiraramo ijoro rimwe mu cyumba cyo hasi i wishyura asaga  Miliyoni  y’amafaranga y'u Rwanda.


    Icyumba gihenze kigera muri Miliyoni 10 z’amafaranga  y’u Rwanda   ijoro rimwe. Super Manager akaba atifuje gutangaza byinshi ku mubano we na Muthoni Ruto ariko akaba baragiranye ibihe byiza muri Kenya.

    Super Manager amaze ukwezi muri Kenya. Bimwe mu bikorwa byamujyanye harimo gahunda zo kugurisha abakinnyi babiri.

    Umukinnyi umwe ni Twizerimana Onesme wari kujya muri Arabia Saudite. Uyu musore w'umunyarwanda yari kugurwa Miliyoni 69,480,000 mu mafaranga y'u Rwanda (Amadolali ni ibihumbi 60). Super Manager yari guhabwa Miliyoni 17,370,000 z'amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi 15 by'Amadolari y'Amerika.

    Twizerimana yari guhabwa ibihumbi 30 by'Amadolali (Miliyoni 34,740,000 Frws). Twizerimana igurwa rye ntiryaciyemo aracyari muri Tusker ariko isoko nirifungura azagurishwa ariya mafaranga.

    Umukinnyi wa kabiri wagurishijwe ni Farouk Matovu wakiniraga KCCA yo muri Uganda agurwa na Tusker yo muri Kenya kuri miliyoni 23,160,000 z'amafaranga y'u Rwanda (ibihumbi 20 by'amadolali y'amerika). Akazajya ahembwa igihumbi kimwe cy'amadolali. Ni hafi 3,728,757.00 mu mashilingi ya Uganda.

    Hoteli Super Manager yahuriyemo na Muthoni bakagirana ibihe byiza

    Ibya Muthoni Ruto na Super Manager bizasobanuka vuba

    Muthoni Ruto na Super Manager bari kugirana ibihe byiza

    Muthoni Ruto akora mu biro bya musaza we aho akora mu ikoranabuhanga’IT’

    Iyi modoka ni Audi Q7 Suz, imodoka ya Muthoni Ruto yatemberejemo Super Manager mu mihanda ya Nairobi

    Twizerimana Onesme uhagaze wegereye ufashe ku meza. Ari gushakirwa ikipe muri Arabiya Sawudite

    Iyi hoteli iri mu zihenze i Nairobi

    Super Manager asanzwe agurisha abakinnyi akabasetsa abantu ku biganiro bya YouTube

    Super Manager abaho ubuzina buhenze. Naza azasobanura niba ari urukundo cyangwa se ari ukuryoshya bisanzwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133430/super-manager-yaba-ari-mu-rukundo-na-mushiki-wa-perezida-wa-kenya-133430.html

  • EABC yagaragaje uburyo imbogamizi zikoma mu nkokora isoko rusange rya Afurika #rwanda #RwOT

    Urugaga rw'Abikorera mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba rwagaragaje ko imbogamizi zitari imisoro zirimo ibibazo bya politiki n'izindi  ahanini arizo zikomeje kudindiza ishyirwa mubikorwa ry'amasezerano y'isoko rusange rya Afurika.

    Ibi babitangaje kuri uyu wa 21 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga amahugurwa y'iminsi ibiri agenewe Abagore bari mubucuruzi n'abandi bafite ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse, basobanurirwa amahirwe ari ku isoko rusange rya Afurika.

    Kuri ubu ibihugu bya Afurika biteze amakiriro kuri gahunda yo gucuruzanya hagati yabyo binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika. Gusa Abacuruzi batandukanye mu Rwanda bavuga ko batoroherwa no kubano amakuru ahagije ajyanye n'inyungu ziri kuri iri soko.

    Ufitingabire Emmanuel  Ati 'Nk'ubu ngubu iyo urebye ibyo turi guhugurwa bigaragara ko Afurika gucuruzanya hagati yacu turi hasi cyane ariko wareba uburyo Afurika icuruzanya n'iyindi migabane ukabona biri hejuru so abantu se babiizemo ubushake ko ari iwacu kubera iki bitashoboka.'

    Jeanette Umutoni Uwase ati ' Ugereranyije n'ukuntu Afurika ingana ,ugereranyije n'ukuntu dufite products nziza kandi ari innovative usanga  harimo gap ni gute nihehe twacuruza ama products yacu.'

    Regis Dushimiyimana ati ' Kuko tuvuge niba ugiye gushaka isoko muri Botswana ukeneye Visa yo kujyayo ukeneye itike yo kubayo noneho no gushakisha ayo masoko ubwo rero ubona nka business zigitangira ,abadamu usanga izo business abaye yiyishuririra ibyo byose ashobora kurangira abonye na rya soko ntabone uko arikorera.'

    Inshingano nyamukuru z'isoko rusange rya ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw'umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari ibihumbi 3,4 z'amadolari ya Amerika.

    Abikorera bagaragza ko  imbogamizi zitari imisoro zirimo ibibazo bya Politiki n'ibindi ari kimwe mubikomeje kudindiza ishyirwamo mubikorwa ry'amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika nkuko Denis Karera Umuyobozi Wungirije w'Urugaga rw'Abikorera muri Afurika y'Iburasirazuba 

    Ati ' Imbogamizi zirahari kandi zivuka buri munsi mukemura na zimwe mu cyumweru gitaha hakavuka izindi bitewe n'impmavu zitandukanye poltiki z'ibihugu igihugu kizinduka cyarakaye kiti uyu munsi ntidushaka ba runaka bati ejo turemera ibicuruzwa ibi n'ibi ibindi turabyanze havuka imbogamizi igihe cyose bitewe n'inyungu zitandukanye hamwe na hamwe bitewe n'amafuti abirabura tugira ku mipaka yacu.'

    Kuri ubu Urugaga rw'Abikorera muri Afurika y'Iburasirazuba ruri guhugura Abagore b'abanyarwanda bari mubucuruzi n'abandi ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n'ibiciriritse  basobanurirwa amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika.

    Daniel Hakizimana

    The post EABC yagaragaje uburyo imbogamizi zikoma mu nkokora isoko rusange rya Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/21/eabc-yagaragaje-uburyo-imbogamizi-zikoma-mu-nkokora-isoko-rusange-rya-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eabc-yagaragaje-uburyo-imbogamizi-zikoma-mu-nkokora-isoko-rusange-rya-afurika

  • Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri #rwanda #RwOT

    Umusaza Filip Reyntjens w'imyaka 71 y'amavuko hari abamufata nk'impuguke kuri politike y'u Rwanda gusa ntaho bihuriye n'ukuri.

    Azwiho kuba inshuti magara ya Perezida Habyarimana wishe Kayibanda amujijije ko yari umuhutu wo mu Nduga.

    Nyuma yo gutoteza Abatutsi umugambi wa Habyarimana wo kubarimbur wagezweho mu mwaka wa 1994.
    Reyntjens, uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yatumiwe na Habyarimana ubwo hashyirwagaho ishuri ry'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa 1975. Yakoraga nk'umushakashatsi muri Kaminuza ya UAntwerpen. Nibwo umubano n'ingoma y'abajenosideri watangiye

    Reyntjens yakuriye itsinda ryateguye Itegeko Nshinga ryo muri 1978 ryavanguraga Abanyarwanda rigendeye ku moko. Ibi byihutishije umugambi wa Jenoside kuko byari byoroshye kumenya Abatutsi kuri briyeri.

    Jacques Morel (ku ifoto ari iburyo) umwanditsi w'umufaransa wanditse kuruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje uburyo Reyntjens ari inshuti y'abajenosideri

    Reyntejens nta nakimwe azi ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje mu Rwanda mu gihe cy'icyumweru (15-22 Ukwakira 1994). Inyandiko ze zirangwa no kurwanya FPR na Perezida Kagame. Yababajwe cyane nuko ingoma yari ashyigikiye yatsinzwe.

    Reyntjens yari inshuti magara ya Habyarimana kuburyo muri 1990 yari mu itsinda ryagiye I Geneva kwmagana FPR Inkotanyi. Iryo tsinda ryari riyobowe na Ferdinand Nahimana wakatiwe imyaka 30 n'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha

    Reyntjens azwiho kuba umuvugizi w'abajenosideri mu itangazmakuru akarwanya cyane ibyagezweho na FPR iyobowe na Perezida Kagame.

    Mu mwaka wa 2014 yamaganye inyandiko z'abanditsi b'abahanga 38 bandikiye umukuru wa BBC baneng ibyari bikubiye muri documentaire 'Rwanda's Untold Story' yatambukijwe tariki ya 1 Ukwakira.

    The post Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umusaza-filip-reyntjens-soma-mbike-wa-kinani-yambaye-rasoro-yiyemeza-gutagatifuza-abajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaza-filip-reyntjens-soma-mbike-wa-kinani-yambaye-rasoro-yiyemeza-gutagatifuza-abajenosideri