Category: Uncategorized

  • Paul Pogba agiye kumara imyaka itari micye adakina umupira w’amaguru bishobora gutuma ahagarika ruhago burundu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibizami bya 2 Juventis yari yasabye ko bikorwa kuri Paul Pogba byagarutse byerekana ko yafashe imiti yongera imbaraga itemewe.

    Paul Pogba Imyaka 4 niyo ashobora kuyihagarikwa adakina umupira w'amaguru ibintu bitoroshye.

    Juventus igomba kwicara igafata umwanzuro wicyo igomba gukorera uyu mukinnyi ariko bisa nkaho agiye kureka umupira w'amaguru mu gihe yaba ahawe iyi myaka.

     

    Source : https://yegob.rw/paul-pogba-agiye-kumara-imyaka-itari-micye-adakina-umupira-wamaguru-bishobora-gutuma-ahagarika-ruhago-burundu/?utm_source=rss=rss=paul-pogba-agiye-kumara-imyaka-itari-micye-adakina-umupira-wamaguru-bishobora-gutuma-ahagarika-ruhago-burundu

  • Imodoka y’Imbagukiragutabara yari igiye kuzana umurwayi yakoze impanuka igonga umunyonzi maze ntiyarenga aho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura habereye impanuka y'imodoka itwara abarwayi izwi nka Ambulance yagonze umunyonzi.

    Amakuru ahari ni uko iyi Ambulance yari igiye kureba umurwayi ku bitaro byitwa MUGANZA HC NA GIKUNDAMVURA ikaba yakoreye imanuka ahitwa Mukindobwe.

    Umunyonzi warutwaye intoryi yinjijwe muri Ambulance ahita apfa. Abari muri ambulance nacyo babaye.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yimbagukiragutabara-yari-igiye-kuzana-umurwayi-yakoze-impanuka-igonga-umunyonzi-maze-ntiyarenga-aho/?utm_source=rss=rss=imodoka-yimbagukiragutabara-yari-igiye-kuzana-umurwayi-yakoze-impanuka-igonga-umunyonzi-maze-ntiyarenga-aho

  • Rubavu: Yashoye ibiceri 2 by’ijana atahana Mi… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko iyi kompayi ya FORTEBET ibyemeza, uyu munyamahirwe yari asanzwe ari umukiriya wabo kuva muri 2018. Umunsi yatsindeyeho aya mafaranga, yarabyutse bisanzwe aragenda ajya mu ishami rya FORTEBET riherereye i Gisenyi, ahageze yifashishije mudasobwa zisanzwe zifasha abakiriya gutega ubundi ategera amakipe 40 azarangiza gukina mu minsi 2.

    Kuri aya makipe 40 yashyizeho ibiceri 2 by’ijana maze ahabwa igikubo kingana na 581,462.90. Nk’uko bigaragara ku itike ye ifite nimero 3326636476619999. Nyuma yo gutegereza iyi minsi 2, inzozi ze zabaye impampo aba atsindiye akayabo ka miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse FORTEBET ihita inayamushyikiriza.

    Uwatsindiye aya mafaranga utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubuzima bwe buhindutse ndetse anashishikariza abandi gutega. Yagize ati “Ubu ndishimye cyane ku bw’intsinzi yanjye ikomeye kandi rwose ni amahirwe agiye guhindura ubuzima bwanjye.

    Ndashishikariza abantu bose kugerageza gutega kuko ni ukuri, hamwe na Fortebet, ntushobora gukinira miliyoni gusa ahubwo uhinduka n’umunyamiliyoni”.

    Kompanyi ya FORTEBET yavuze ko yishimiye kuba uyu munyamahirwe yegukanye aka kayabo ndetse inashishikariza n’abandi gutega bitewe n’uko nabo bashobora gutsindira akayabo.

    Amakipe uyu munyamahirwe yari yategeye

    Miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda yazikenyereyeho nyuma yo gutega muri FORTEBET

    Hamwe na FORTEBET, umuturage wo muri Rubavu yahindutse umu Miliyoneri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135136/rubavu-yashoye-ibiceri-2-byijana-atahana-miliyoni-85-zamanyarwanda-muri-fortebet-135136.html

  • Tembera Bujumbura yahoze ari Umurwa mukuru mb… – #rwanda #RwOT

    Bujumbura ni umujyi w'ubucuruzi ariko mbere y'uko umurwa mukuru wimurirwa i Gitega ku buyobozi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, niwo wari umurwa mukuru w’igihugu ‘Capital’.

    Iki cyemezo cyaje no gutorwa n'Inteko Ishinga amategeko mu 2019, ndetse kugeza ubu byitezwe ko uyu mwaka urangira inzego zose za Leta zimukiye i Gitega. Bujumbura yavutse ku gace kari gatuwe n'ingabo z'u Budage mu 1889. 

    Nyuma y'intambara ya Mbere y'Isi, aka gace kaje kugirwa umujyi mukuru w'ihuriro ry'Ibihugu u Bubiligi bwakolonije bya Ruanda — Urundi, ibyo bihugu bikagira umurwa mukuru witwa Usumbura.

    Nyuma yo kubona Ubwigenge mu 1962, nibwo izina Usumbura ryahinduwe Umurwa mukuru w'u Burundi witwa Bujumbura. Bujumbura ni Umujyi ukora ku Kiyaga cya Tanganyika, ukaba umwe mu Mijyi izwiho gushyuha cyane dore ko Nzeri ari ko kwezi gushyuha cyane kuri 21.7 °C/ 71.0 °F. Bujumbura ni umujyi w'ubucuruzi, Gitega ikaba umurwa mukuru.

    Bujumbura iri mu burengerazuba bw'u Burundi ikaba umujyi w’ubucuruzi munini mu gihugu hose. Ni umujyi ubamo inganda ukaba unakora kuri Tanganyika ari yo mpamvu ari wo uhuza ibihuga bigirana ubuhahirane bunyura mu mazi. Ubucuruzi buca ku cyambu cya Tanganyika hagati ya Bujumbura na Kigoma (Tanzania), Kalemi (Congo, Kinshasa). 

    Bujumbura ifite ikibuga mpuzamahanga cy'indege kiri mu burengerazuba bushyira amajyaruguru. Ikagira umuhanda uyihuza na Bukavu na Goma muri Congo, na Kigali yo mu Rwanda. Umujyi urimo kaminuza yashinzwe mu 1960 ikaba mu birango by'igihugu byerekana iterambere.

    Magingo aya Bujumbura ituwe na 1,207,000 ni ubwiyongere bwa 5.9% ku bari batuye uyu mujyi mu 2022. Bujumbura iri ku buso bwa 127 km². Bujumbura iri ku butumburuke bwa metero 774 uvuye ku Nyanja.

    Bujumbura ni umujyi ufite ikirere kiza kitarandura

    Ahashyinguye perezida Melchior Ndadaye

    izi foto zafashwe ku itariki 28 Nzeri 2023

    Ku kicaro cy’ishyaka,umugambwe CNDD-FDD


    Iyi foto yafashwe ku wa mbere tariki 02 Ukwakira 2023 mu gitondo abanyeshuri bari kujya kwiga. Uyu wambaye ijire acuruza serivisi z’itumanaho ryo guhamagara harimo kohereza, kwakira amarundi no kugura airtime.

    Amazi i Bujumbura ari mu bintu bihendutse. Biragoye kubona umujyi wabuze amazi.

    Bujumbura ifite imihanda mito


    Bujumbura ni umujyi w’ubucuruzi

    Ikinyobwa cya Primus cyamamazwa mu gisagara cya Bujumbura


    Muri Bujumbura uparika imodoka aho ubonye, ibyo kurira borudire ntibihanirwa

    Sosiyete ya Lumitel niyo igira murandasi ya 4G yihuta. Usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga za YouTube ariyo bagura

    Bujumbura nta moto ihagera, ni imodoka, abanyamaguru bakunze kuwugenda

    Ibiro by’umujyi wa Bujumbura. Meya Hatungimana Jimmy niwe uyobora Bujumbura. Iyi foto yafashwe ku itariki 27 Nzeri 2023 ahagana saa munani z’igicamunsi.

    Moto muri Bujumbura zacitse nyuma ya 2015 ubwo hadukaga imvururu zo gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza. Hakora Tax, Bus rusange n’imodoka zisanzwe.

    Bujumbura ifite ikirere kiza kibereye amashusho

    Uyu muhanda ujya ukanava kuri Aeroport International Melchior Ndadaye

    Umuhanda urimo umutekano

    Hano uba wageze hafi y’ikibuga cy’indege

    Ikibuga mpuzamahanga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye

    Abanya-Bujumbura bazi kuryoshya iyo haje umuhanzi bakunda. Hano bakiraga The Ben wari uje kubataramira

    Umujyi urimo umutekano amanywa n’ijoro

    Banki ya gisirikare

    Banki y’abanya-Kenya

    Bujumbura ni umujyi wo kuriramo ubuzima. Hano ni mu gitaramo cya The Ben cyabereye mu kigo cya gisirikare

    Bujumbura abayituye barizihirwa bakabyerekana


    Bakunda ibitaramo ku buryo mu gitaramo cya The Ben basigaranye ifoto z’urwibutso

    The Ben yafashe telefoni y’umufana amuha ifoto

    The Ben yongeye gutuma Bujumbura ishyuha

    Ijoro ryo kuri Eden Garden ikora ku kiyaga cya Tanganyika muri Meet and Greet ya The Ben

    Stade y’igihugu iri kubakwa nta nkunga iriho ahubwo buri wese aritanga

    “>

    AMAFOTO+VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135123/tembera-bujumbura-yahoze-ari-umurwa-mukuru-mbere-ya-2018-amafoto-135123.html

  • Umwe ahise ahasiga ubuzima! Mu Karere ka Rusizi habereye impanuka iteye ubwoba ikozwe n’Imbangukiragutabara (Ambulance) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe ahise ahasiga ubuzima! Mu Karere ka Rusizi habereye impanuka iteye ubwoba ikozwe n'Imbangukiragutabara (Ambulance).

    Mu Karere ka Rusizi imbangukiragutabara (Ambulance) yarigiye kureba umurwayi wari urembeye ku bitaro bya 'MUGANZA HC NA GIKUNDAMVURA' yakoze impanuka iteye ubwoba ubwo yarigeze ahitwa Mukindobwe.

    Iyi Mbangukiragutabara (Ambulance) yagonze umunyonzi warutwaye intoryi ahita yitaba Imana abantu bari muri Ambulance nta kintu bigeze baba.

    Source : https://yegob.rw/umwe-ahise-ahasiga-ubuzima-imbangukira-gutabara-ambulance-ikoze-impanuka-iteye-ubwoba/?utm_source=rss=rss=umwe-ahise-ahasiga-ubuzima-imbangukira-gutabara-ambulance-ikoze-impanuka-iteye-ubwoba

  • Byinshi k’umunyarwenya Doctall Kingsley benshi bazi nka 'Life No Balance’ utegerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Doctall Kingsley ategerejwe i Kigali mu mpera z’uku wkezi aho azaba aje mu gitaramo cy’urwenya cya 'Upcoming Diaspora’ cya Japhet Mazimpaka.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki ya 29 Ukwakira 2023 aho kwinjira ari ibihumbi 10, 20 ndetse n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ku meza y’abantu 6.

    Ni igitaramo kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye Uretse Doctall Kingsley hazaba hari Sundiata wo muri Uganda, Joshua wo mu Rwanda n’abandi.

    Doctall Kingsley ni muntu ki?

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ogbonna Buchi Kingsley wamenyekanye mu ruganda rw’urwenya nka Doctall Kingsley. Uretse kuba umunyarwenya ni n’umushyushyarugamba (MC).

    Yavutse tariki ya 26 Nzeri 1990 avukira muri Leta Ebonyi muri Nigeria. Avuka kuri Ogbonna akaba ari we mwana w’umuhungu wenyine mu muryango w’abana 5. Ni ingaragu, ubu umutungo we ubarirwa mu bihumbi 200 by’Amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Amashuri abanza yayize mu gace yavukiyemo ka Abakaliki ni mu gihe ayisumbuye yo yayize mu murwa mukuru w’iki gihugu wa Lagos.

    Yamamaye cyane kubera amashusho agenda akora akayasangiza abamukurikira kuri Tiktok na Instagram ndetse na Facebook aho yatangiye uyu mwuga muri 2018.

    Uburyo akoramo amashusho asa nugira abantu inama ariko zisa n’izifutamye cyangwa ababwiriramo, ni kimwe mu byagiye bituma yigarurira abatari bake.

    Uyu musore wumvikanye cyanye akoresha ijambo 'This Life no balance’ cyangwa 'We move’, imyambarire n’ibyo akoresha mu gusetsa abantu aho aba rimwe na rimwe aba afite ibikombe, indobo, n’ibindi ariko akaba atajya asiga igikapu (bag) ni ibindi mu bigenda bimwongerera igikundiro mu bareba video ze.

    Nta mugore cyangwa umwana afite, gusa yemereye itangazamakuru ryo muri Nigeria ko afite umukunzi ariko atarageza igihe cyo ku mutangaza mu itangazamakuru.

    Doctall Kingsley ategerejwe mu Rwanda

    We n’igikapu ntibatana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-k-umunyarwenya-doctall-kingsley-benshi-bazi-nka-life-no-balance-utegerejwe-i-kigali

  • Amars utoza Amagaju FC niwe watowe nk’umutoza… – #rwanda #RwOT

    Amatora yari amaze iminsi igera kuri itatu, yageze ku musozo umutoza Amars Niyongabo utoza ikipe ya Amagaju FC ari we ubaye umutoza mwiza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri. Umukinnyi w’ukwezi yabaye, Rutahizamu wa Etoile de L’est Sunday Inemest.

    Niyongabo Amars yari ahanganye n’abatoza 2 barimo, Eric Nshimiyimana ndetse na Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso.

    Ukwezi kwa Nzeri, Amars Niyongabo yatojemo imikino ibiri, anganya na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium, atsinda Etincelles FC ibitego 2-0, ndetse anganya na As Kigali nabwo i Nyamirambo.

    Sunday Inemest rutahizamu wa Etoile de L’est, yari ahanganye na Ani Elijah ukinira Bugesera FC ndetse na Abdul Rahman Rukundo.

    Mu kwezi kwa Nzeri, Sunday Inemest yatsinze ibitego 3 mu mikino 3 yakinnye, ndetse akaba yarafashije ikipe ya Etoile de L’est gusarura amanota 6. 

    Ibi bihembo bisanze iby’ukwezi kwa Kanama, byegukanwe na Lumumba Sosthene utoza Musanze FC na Peter Agblevor ukinira Musanze FC. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135126/amars-utoza-amagaju-fc-niwe-watowe-nkumutoza-wukwezi-umukinnyi-aba-uwa-etoile-de-lest-135126.html

  • Jason Derulo arashinjwa ihohotera yakoreye um… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Kanama 2021, Jason Derulo yahamagaye umuhanzikazi Gibson amubwira ko yaza muri Atlantic akaba ari ho akorera umuziki ndetse Jason Derulo amwizeza ibitangaza ndetse no kumufasha harimo gukora album bari guhuriraho.

    Mu Ugushyingo 2021, Jason Derulo na Gibson batangiye gukora kuri album ndetse no gukora ku ndirimbo aba bahanzi bombi bari guhuriramo nk’uko Jason Derulo yari yarabimwijeje.

    Jason Derulo yaje kubwira Gibson gukora imihango imenyerewe mu gihugu cya Haiti aho bavuga ngo ni ugutanga uruhu rw’ifi n’ihene ubusanzwe usanga ari ugusambana hagati y’abakora iyo mihango. Jason Derulo yabwiraga Gibson ko aribwo buryo buzatuma amenyekana hirya no hino ku isi hose.

    Iki gikorwa Jason Derulo yavugaga ko aribwo buryo bwonyine buzatuma ageza Gibson ku ntego ze zo kwamamara nk’uko yari yarabimusezeranyije mbere y’uko batangira gukorana mu Ugushyingo 2021.

    Jason Derulo yakomeje kwinginga ndetse no gutumira Gibson bya hato na hato ariko uyu muhanzikazi arabyanga. 

    Ubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo mu ijoro rimwe, Jason Derulo yabwiye Gibson ko basangira inzoga amwizeza ko aza kumushakira umuntu umutwara iwe mu rugo ariko Gibson nabyo arabyanga. Jason Derulo abonye nta kundi yabigenza, yahise asohora muri Studio Gibson ahita amubwira gutaha byihuse.

    Uyu mubano mubi wari umaze kuza hagati yabo wakomeje kwiyongera ntibongera gucana uwaka kugeza ubwo abwiwe ko amasezerano yo gukorera mu nzu itunganya imiziki ya Atlantic yasheshwe.

    Nyuma y’uko yumvishe ibyo ashinjwa, Jason Derulo yatangarike ikinyamakuru People ko ababajwe nibinyoma arimo gushinjwa byo guhohotera igitsina gore kandi atarigeze na rimwe agerageza gukora ibintu nk’ibyo. 

    Jason Derulo yagize ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi birababaza. Ndwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi nkomeza kwiyemeza gushyigikira abantu bashaka kugera ku nzozi zabo. Nshaka kubaho ubuzima bwanjye mu buryo bwiza ku buryo mbabajwe cyane n’ibi birego bisebanya.'

    Emaza Gibson arashinja Jason Derulo kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina


    Jason Derulo yahakanye ibirego ashinjwa byo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135125/jason-derulo-arashinjwa-ihohotera-yakoreye-umuhanzikazi-kugira-ngo-amugire-icyamamare-135125.html

  • Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko.

    Ku wa 4 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwa Gicumbi bwagejeje imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w'imyaka 27 y'amavuko utuye mu karere ka Rulindo, bumurega icyaha cyo kwica umugore we amutemye n'umuhoro umutwe akawuvanaho, umugore agahita ahasiga ubuzima.

    Nk'uko tubikesha ubushinjacyaha bukuru, uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Kisaro, akagali ka Murama mu mudugudu wa Mugonero yakoze iki cyaha kuwa 28 Kanama 2023, ubwo yategeraga umugore we mu nzira avuye ku kagali, akamusaba ko amwereka umwana ahetse kubera ko umugore yari yarahukanye aramuhunga kubera kumukubita.

    Aho kureba umwana, umugabo yahise atemesha umugore we ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage bahita bamubona bamwirukaho baramufata bamushyikiriza inzego zibishinzwe.

    Ubwo yaburanaga, uyu mugabo yemeye icyaha avuga ko yagitewe n'umujinya kuko umugore we ngo yari yaranze ko bongera kubana nk'umugore n'umugabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko urwo ari urwitwazo kubera ko umugabo yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse anagenda awuhishe bigaragara ko umugambi wo kwica umugore we yari awumaranya iminsi itari mike.

    Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho naramuka agihamijwe n'urukiko azahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganwa n'ingingo ya 107 y'itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-watyaje-umuhoro-akawutemesha-umugore-we-akamukuraho-umutwe-yirwanyeho-kigabo-mu-rukiko/?utm_source=rss=rss=umugabo-watyaje-umuhoro-akawutemesha-umugore-we-akamukuraho-umutwe-yirwanyeho-kigabo-mu-rukiko