Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yerekanye ikipe y’abagore, perezida wayo avuga ko batatunga ikipe iriho itariho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikipe y’abagore ije mu cyiciro cya mbere guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yerekanye ikipe y’abagore izakina bwa mbere icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24 uzatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    Ni ikipe yashinzwe umwaka ushize ku bufatanye bwa Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru, Skol, yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita yegukana shampiyona yacyo ari nabwo yatsindiraga kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Muri uyu muhango wo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo iyi kipe ije mu cyiciro itaje gutembera ahubwo intego ya Rayon Sports aho iva ikagera ni ugutsinda.

    Ati “Intego ya Rayon Sports mu bikorwa byose ikora, yaba shampiyona y’abagabo, yaba shampiyona y’abagore ni ugutsinda ntabwo dushyizeho ikipe y’abari n’abategarugori yo kubaho itariho, tuje mu cyiciro cya mbere gutsinda.”

    Yakomeje avuga ko batazubaka iyi kipe bagamije kwitwara neza mu Rwanda ahubwo bayubaka bafite intumbero yo ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Muri Rayon Sports umukinnyi w’umuhungu tumufata kimwe n’umukobwa.
    Tugomba kubaka ikipe ya Rayon Sports tutayubakira ku makipe ya hano mu Rwanda, tugomba kureba, tugomba kubaka Rayon Sports y’abagore ikomeye mu Karere n’Afurika yose, Rayon Sports y’abakobwa, Rayon Sports y’abahungu tugomba kuzubaka zikarenga imbibi za hano.”

    Umuyobozi wa Skol, yavuze ko impamvu bahisemo gukomeza gukorana na Rayon Sports ari uko ari ikipe nziza yo gukorana nayo.

    Ati “Ni ikipe nziza yo gutera inkunga, ni umubano mwiza dufitanye, ni uburyo bwiza iyobowemo. Rayon Sports ni ikipe nziza yo gutera inkunga. “

    Mu rwego rwo kwiyubaka neza yahisemo kurekura bamwe mu bakinnyi yari ifite mu cyiciro cya kabiri kuba yabarekura igashaka abandi barimo n’abanyamahanga.

    Yanakoze impinduka mu buyobozi aho Benie Kana Axella wari ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Rayon Sports y’abagore yagizwe umunyamabanga mushya w’iyi kipe.

    Rayon Sports kandi ikaba muri uyu muhango yerekaniyemo abakinnyi izakoresha (bose ntibaje kuko nk’abanyamahanga hari abataragera mu Rwanda), yerekanye abakinnyi 27 yanamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 aho mu rugo izajya yambara ubururu, yasohoka ikambara umweru ni mu gihe abanyezamu bazajya bambara umutuku.

    Rayon Sports na Skol berekanye ikipe y’abagore

    Uwizeye Jean Fidele uyobora Rayon Sports yavuze ko batatunga ikipe iriho itariho

    Berekanye n’imyenda iyi kipe izakoresha

    Buri mukinnyi yatambutse afite nimero azambara

    Habyeho n’umusangiro

    Rwaka Claude umutoza wa Rayon Sports y’abagore

    Benie Kana Axella umunyamabanga mushya wa Rayon Sports y’abagore

    Kalimba Alice, umukinnyi wa Rayon Sports

    Ngabo Roben ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports

    Rayon Sports y’abagore, abakinnyi, abatoza n’abayobozi bayo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yerekanye-ikipe-y-abagore-perezida-wayo-avuga-ko-batatunga-ikipe-iriho-itariho-amafoto

  • Al-Hilal Bengazi iherutse gushengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports yisanze mu itsinda ishobora kuzaseberamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Al-Hilal Bengazi iherutse gushengura imitima y'abakunzi ba Rayon Sports yisanze mu itsinda ishobora kuzaseberamo.

    Ikipe ya Al Hilal Bengazi yo muri Libya iherutse gusezerera ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda rya mbere ririmo amakipe akomeye cyane yo mu barabu ndetse n'indi imwe yo muri Afurika y'Epfo.

    Amakipe agize itsinda ririmo Al Hilal Bengazi yasezereye Rayon Sports kugira ngo ibone itike yo kujya mu matsinda:

     

    Source : https://yegob.rw/al-hilal-bengazi-iherutse-gushengura-imitima-yabakunzi-ba-rayon-sports-yisanze-mu-itsinda-ishobora-kuzaseberamo/?utm_source=rss=rss=al-hilal-bengazi-iherutse-gushengura-imitima-yabakunzi-ba-rayon-sports-yisanze-mu-itsinda-ishobora-kuzaseberamo

  • Yisubije icyubahiro: APR FC yibukije Musanze ko umwanya wa mbere ufite nyirawo maze Musanze FC itaha iririmba urwo ibonye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yisubije icyubahiro: APR FC yibukije Musanze ko umwanya wa mbere ufite nyirawo maze Musanze FC itaha iririmba urwo ibonye.

    Ikipe ya APR FC iheruka gusebera mu Misiri ubwo yatsindwaga na Pyramid ibitego 6-1 imaze gutsinda Musanze FC yari iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda ibitego 2-1 maze ihita inayisimbura kuri uyu mwanya wa mbere wa shampiyona ya Rwanda Premier League nk'uko yabimenyereje Abanyarwanda.

    APR FC yatsindiwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na rutahizamu Victor Mbaoma mu gihe Musanze FC yatsindiwe na Paccy.

    Source : https://yegob.rw/yisubije-icyubahiro-apr-fc-yibukije-musanze-ko-umwanya-wa-mbere-ufite-nyirawo-maze-musanze-fc-itaha-iririmba-urwo-ibonye/?utm_source=rss=rss=yisubije-icyubahiro-apr-fc-yibukije-musanze-ko-umwanya-wa-mbere-ufite-nyirawo-maze-musanze-fc-itaha-iririmba-urwo-ibonye

  • Ibintu yabishyize kurundi rwego: Umunyamideli Keza Terisky yakoze ibisa nko gushotora abagabo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibintu yabishyize kurundi rwego: Umunyamideli Keza Terisky yakoze ibisa nko gushotora abagabo.

    Umunyamideli ukunzwe cyane hano mu Rwanda Keza Terisky nyuma y'igihe yibarutse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe burangaza benshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ibintu-yabishyize-kurundi-rwego-umunyamideli-keza-terisky-yakoze-ibisa-nko-gushotora-abagabo-amafoto/?utm_source=rss=rss=ibintu-yabishyize-kurundi-rwego-umunyamideli-keza-terisky-yakoze-ibisa-nko-gushotora-abagabo-amafoto

  • Yari yatumwe kandi yari yemerewe akavagari k’amafaranga: Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye telefone ya The Ben yibwa n’umuntu uzwi cyane mu myidagaduro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yari yatumwe kandi yari yemerewe akavagari k'amafaranga: Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye telefone ya The Ben yibwa n'umuntu uzwi cyane mu myidagaduro.

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye cyane ku izina rya The Ben aherutse kwibwa telefone ye ubwo yari mu gitaramo i Burundi uwo bicyekwa ko yibye iyi telefone n'umusore witwa Ndagijimana Ericu uzwi nka X-Dealer unasanzwe amenyerewe cyane mu myidagaduro.

    Amakuru ahari avuga ko uyu musore yari yatumwe n'umuntu washakaga gukura amakuru mur'iyo telefone ndetse ko iyi telefone ikaba yarimo amasezerano n'amashusho yari akenewe cyane nuwo muntu dore ko yari yemereye X-Dealer agera kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yari-yatumwe-kandi-yari-yemerewe-akavagari-kamafaranga-hamenyekanye-impamvu-ikomeye-yatumye-telefone-ya-the-ben-yibwa-numuntu-uzwi-cyane-mu-myidagaduro/?utm_source=rss=rss=yari-yatumwe-kandi-yari-yemerewe-akavagari-kamafaranga-hamenyekanye-impamvu-ikomeye-yatumye-telefone-ya-the-ben-yibwa-numuntu-uzwi-cyane-mu-myidagaduro

  • Amakuru agezweho: APR FC ituye umujinya Musanze FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: APR FC ituye umujinya Musanze FC.

    Mu mukino w'ikirarane uriguhuza ikipe ya APR FC na Musanze FC igice cya mbere cyirangiye Gitinyiro yihereranye Musanze yari iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda maze inyabika ibitego 2-0.

    APR FC yatsindiwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse n'umunyaNigeria Victor Mbaoma.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-apr-fc-ituye-umujinya-musanze-fc/?utm_source=rss=rss=amakuru-agezweho-apr-fc-ituye-umujinya-musanze-fc

  • Mbaoma yafunguye konti y’ibitego muri Shampiyona, APR FC ibura umwanya wa mbere nubwo yatsinze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yabuze amahirwe yo gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma gutsinda Musanze FC iwufite ibitego 2-1.

    Wari mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 kitakiniwe igihe kuko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

    Kuri uyu uwa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nibwo habaye uyu mukino ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Bagiye gukina Musanze FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona umwaka w’imikino 2023-24 n’amanota.

    Hakiri kare ku munota wa 9 nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 20 nibwo rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria utaremeza abakunzi b’iyi kipe nibwo yafunguye konti y’ibitego bye muri shampiyona y’uyu mwaka ubwo yayitsindiraga igitego APR FC cya kabiri.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagerageje gushaka ibindi bitego ndetse ibona n’amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro ni mu gihe na Musanze FC nayo yagerageje kwishyura ibona kimwe ku munota wa 88 cyatsinzwe na Turatsinze Pacifique, umukino urangira ari 2-1.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Musanze FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 10 inganya na APR FC ariko Musanze FC izigamye ibitego 4 mu gihe APR FC ari 4.

    APR FC yishimira ibitego batsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbaoma-yafunguye-konti-y-ibitego-muri-shampiyona-apr-fc-ibura-umwanya-wa-mbere-nubwo-yatsinze-amafoto







  • 69″ Musanze FC ikoze impinduka, Nicholas avuye mu kibuga hinjira Munyurangabo Leonidas

    65″ Victor Mbaoma ahishije igitego ari wenyine imbere y’izamu, aho yari asigaranye n’umunyezamu ariko umupira awumutera mu biganza.

    Musanze FC nayo yatangiye gukina ishaka kwishyura

    Musanze FC yakoze impinduka, Tuyisenge Pacifique yinjiye mu kibuga, Mugheni Kakule avamo

    47″ Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Mugisha Gilbert. Mugisha ni nawe wihaniye ikosa umupira ukubita ipoto.

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye 

    45″ igice cya mbere kirarangiye, amakipe yombi agiye kuruhuka APR FC iyoboye n’ibitego 2-0 bwa Musanze FC







    41″ APR FC yatatse izamu n’umuvuduko mwinshi, ku mupira uzamukanwe na Mugisha, ahereza Ruboneka, wahise nawe awuha Niyibizi Ramadhan wateye ishoti rikomeye cyane umupira uca hejuru y’izamu.

    40″ Musanze FC irimo kugerageza gusatira izamu ikoresheje imipira miremire, ariko ntacyo biri gutanga

    Musanze FC irasabwa kudatsindwa ibindi bitego kugira ngo irebe ko yasubira I Musanze igifite umwanya wa mbere. Mugisha wagoye Musanze FC cyane, ntabwo akunze kubanza mu kibuga, gusa kuri uyu mukino, umutoza yamugiriye ikizere






    umunyezamu Jobe wa Musanze FC, arikugaragaza urwego rwo hasi, kuko ari gukina nk’umuntu ufite umunaniro, byateje ibitego 2 Musanze FC imaze gutsindwa

    20″ igitego cya kabiri cya APR FC. Kuri kufura nziza itewe na Victor Mbaoma, umuoira ukubita mu rukuta, uhindura icyerekezo, ujya aho umuzamu atari ahagaze, ukubita igiti cy’izamu, uruhukira mu izamu.

    18″ Kufura ya APR FC. umuoira uteretse ahantu hakomeye cyane kuri Musanze FC, kuko ni nka metero 20 uvuye imbere y’izamu

    10″ igitego cya mbere cya APR FC. Ku mupira uzamukanwe na Mugisha Gilbert afunga inguni agana muri koroneri, akata umupira ujya mu rubuga rw’amahina, usanga Ruboneka Jean Bosco wari uhagaze neza, nta kindi akoze usibye gutereka umupira mu izamu.

    07″ Koroneri ya mbere ya APR FC ikaba iya mbere ya muri uyu mukino, itewe na Bacca, ariko ntiyagira icyo itanga

    01″ kufura ya Musanze FC, ku ikosa rikorewe na Musanze FC

    17:58″ Umukino uratangiye. Ikipe ya Musanze FC niyo itangije umupira nk’ikipe yasuye. Musanze yambaye imyenda y’umutuku hose, mu gihe APR FC nayo yambaye umweru hose.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Pavel Nzila

    Ombolenga Fitina

    Ishimwe Christian 

    Niyigena Clement

    NSHIMIYIMANA Yunussu

    Taddeo Lwanga

    Niyibizi Ramadhan

    Ruboneka Jean Bosco

    Victor Mbaoma

    Mugisha Gilbert

    Kwitonda Alain Bacca.

    Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    Madu Jobe

    Muhire Anicet

    Bakaki Shafik

    Nkurunziza Felicen

    Nduwayo Valeur

    Kwizera Tresor

    Kakule Mugheni

    Ntijyinama Patrick

    Mathaba Lethabo

    Nicholas Ayomide

    Peter Agblevor

    17:53 pm” amakipe yombo abakinnyi bagarutse mu kibuga umukino ukaba mukanya gato cyane uraba utangiye

    byageze saa 17:00 pm abafana bakiri bacye cyane

    Mugheni Kakule, ufite utuntu mu mutwe, asanzwe amenyereye guhura na APR FC cyane

    Modou Jobe ubanza ibumoso, niwe ugiye kubanza mu izamu, akaba ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Gambia

    Mugiraneza Miggy wakiniye APR FC, ubu ni umutoza wungirije wa Musanze FC

    Danny Ndikumana, yongeye kugaragara mu bakinnyi bari bwifashishwe kuri uyu mukino, ariko ntawuzi niba aribukine

    17:41″ Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro akaba agiye guhindura imyenda, bakagaruka umukino utangira

    Amateka avuga iki kuri aya makipe?

    Ni inshuro ya 24 aya makipe agiye guhura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Mu nshuro 23 ziheruka, APR FC yatsinze 17, banganya inshuro 4, Musanze FC itsinda ebyiri.

    Habimana Sosthene Lumumba, aheruka guhura na APR FC ari umutoza wa Musanze FC mu 2017 ubwo banganyije igitego 1-1 i Nyamirambo

    Inshuro ya mbere Musanze FC itsinda APR FC, byari tariki 28 Mutarama 2015, naho ubwo iheruka kuyitsinda, byari tariki 16 Gashyantare 2022 nabwo Musanze FC ikaba yari yakiriye.

    Musanze FC ntabwo irabasha gutsindira APR FC i Kigali, cyereka bibaye kuri iyi nshuro. Umukino APR FC iheruka kwakiramo Musanze FC yayitsinze ibitego 2-1, mu gihe umukino uheruka guhuza aya makipe, Musanze FC yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0.

    17:15″ Amakipe aje kwishyushya, ndetse n’abasifuzi bageze mu kibuga

    APR FC nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Champions League igarutse mu kibuga mu mukino wa shampiyona w’icyirarane cy’umunsi wa kane aho bakiriye Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM.

    Ukwezi n’igice birirenze Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, aho kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yanganya amanota na Musanze FC ariko bikayisaba gutsinda ibitego biri hejuru ya 3.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135151/live-apr-fc-2-0-musanze-fc-mugisha-gilbert-yagoye-abantu-amafoto-135151.html

  • Winner Bet Rwanda ibaye igisubizo ku batega k… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi atatu itangiye gukora, Winner Bet Rwanda yafunguye ibikorwa byayo mu Rwanda ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023. Bitandukanye n'ibisanzwe, iyi sosiyete ikoresha ikoranabuhanga kuko nta duka igira abantu bajyamo bagatega bakoreshe udupapuro ahubwo gutega bizajya bikorerwa kuri interineti.

    Umuyobozi Mukuru wa Winner Bet Rwanda, Shaul Haztir yavuze ko bahisemo gushora imari mu Rwanda kubera ko ari igihugu gitekanye. Yagize ati 'Mbere na mbere ndashima Leta y'u Rwanda ituma igihugu gitekana bityo n'abashoramari tukumva ubucuruzi bwacu butekanye. Dufite imikino myinshi yo guteka kandi twizeye ko abanyarwanda bazayikunda.'

    Shaul Haztir umuyobozi wa Winner Bet Rwanda, yemeza ko ubucuruzi  bukorewe kuri interineti mu Rwanda bumaze kugera ku rwego rwo hejuru, ariyo mpamvu bahisemo gukoresha iyi nzira 

    Winner Bet Rwanda yazanye umwihariko utasanga ku yandi masosiyete, aho umuntu ukoze ipaki y’amakipe hakagira ikipe imwicira, bamusubiza amafaranga ye agatangira bundi bushya.

    Umuyobozi wa Winner Rwanda mu gihugu, Paul Kigula, nawe yavuze ko bahisemo gukorera kuri interineti kugira ngo byorohere umukiriya gutega aho ari hose. 

    Ati 'Uretse gushyigikira gahunda ya Leta yo gukoresha ikoranabuhanga, bizanafasha umukiriya gutega aho ari hose akoresheje telefone ye cyangwa ikindi gikoresho cy'ikoranabuhanga bityo abashe kurengera amatike n'umwanya yagakoresheje aza ku iduka.'

    Ku mikino y’amahirwe ntabwo ari imikino yo ku kibuga abantu bazajya bategaho gusa, ahubwo hari n’uburyo bwa kasino bufite imikino igezweho, harimo n’umukino w’indege umaze gukundwa na benshi. 


    Clement Mbabazi, umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Winner Bet Rwanda, avuga ko sosiyete yabo ifite imikorere n’ikoranabuhanga bidasanzwe, kuko kuva batangira gukora  nta mukiriya wabo n’umwe urahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga ye nk’uko hari aho bikunze kuba 


    Umunyamakuru Hagenimana Benjamin “Gicumbi” ni umwe mu bashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Winner Bet Rwanda 






    Winner Bet Rwanda izanye ikosora mu mikino y’amahirwe

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gufungura Winner Bet Rwanda

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135147/winner-bet-rwanda-ibaye-igisubizo-ku-batega-ku-mukino-aho-izajya-ibasubiza-ayabo-yariwe-am-135147.html

  • Azi gushotorana: Bianca yerekanye aho bibera maze arangije ahita avuga ikintu asa nacyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azi gushotorana: Bianca yerekanye aho bibera maze arangije ahita avuga ikintu asa nacyo.

    Umunyamakurukazi akaba n'umushyushya rugamba Bianca Baby yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe maze arangije agira ati:'Ariko ngo nsa n'icyana cyo mu bakire?'.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/azi-gushotorana-bianca-yerekanye-aho-bibera-maze-arangije-ahita-avuga-ikintu-asa-nacyo/?utm_source=rss=rss=azi-gushotorana-bianca-yerekanye-aho-bibera-maze-arangije-ahita-avuga-ikintu-asa-nacyo