Category: Uncategorized

  • Camavinga yamaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kubera ikibazo k’imvune – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Eduardo Celmi Camavinga usanzwe ukinira ikipe ya Real Madrid yamaze kuva mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'ubufaransa kubera ikibazo k'imvune yagiriyemo.

    Camavinga yari kumwe n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa iri kwitegura imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Uburayi kizaba umwaka utaha wa 2024, ni imikino ikipe y'igihugu y'Ubufaransa izakinamo n'ikipe y'igihugu ya Gibraltar n'ikipe y'igihugu y'Ubugereki.

    Camavinga w'imyaka 21 y'amavuko ukina mu kibuga hagati yagize ikibazo k'imvune nyuma yo gukubitana na mugenzi we Ousmane Dembele usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain. Camavinga akaba yagize ikibazo k'imvune yo mu ivi.

    Source : https://yegob.rw/camavinga-yamaze-kuva-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-yubufaransa-kubera-ikibazo-kimvune/

  • Youseff Rharb yongeye guteza urunturuntu muri Rayon Sports nyuma y’ibyo umutoza yabwiye abayobozi akimara kubona bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bibagiwe inshingano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Youseff Rharb yongeye guteza urunturuntu muri Rayon Sports nyuma y'ibyo umutoza yabwiye abayobozi akimara kubona bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bibagiwe inshingano

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Mohamed Wade urimo gutoza iyi kipe kugeza ubu, nyuma yo kubona uko Youseff Rharb arimo kwitwara, yababwiye ko uyu mukinnyi ameze neza atari uwo kurekura ngo ajye ahandi.

    Uyu rutahizamu byari byamaze kwemezwa ko azatandukana n'ikipe ya Rayon Sports ariko bisa nkaho ibyo kumurekura byakuweho kubera aya magambo umutoza yabwiye ubuyobozi. Biravugwa ko kugeza ubu ubuyobozi butarafata umwanzuro wa nyuma kuko hari abemeranya n'umutoza abandi ntibabyumve.

    Bisa nkaho umutoza Mohamed Wade yabonye abakinnyi bakina kumwanya umwe na Youseff batamuha ibisubizo ku byo ashaka gukina bikana ari byo byatumye atekereza kugumana na Youseff Rharb ariko bikavugwa ko uyu mukinnyi yaciye bugufi agasaba imbabazi.

     

    Source : https://yegob.rw/youseff-rharb-yongeye-guteza-urunturuntu-muri-rayon-sports-nyuma-yibyo-umutoza-yabwiye-abayobozi-akimara-kubona-bamwe-mu-bakinnyi-biyi-kipe-bibagiwe-inshingano/

  • Ikipe ya APR FC iri gutera iza mashimwe nyuma y’umukinnyi wayo wagarutse n’ibyishimo bikomeye afite intego yo guhesha igikombe iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iri gutera iza mashimwe nyuma y'umukinnyi wayo wagarutse n'ibyishimo bikomeye afite intego yo guhesha igikombe iyi kipe

    Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yitegura Shampiyona igomba gusubukurwa tariki 24 Ukwakira 2023 nyuma y'imikino ikipe y'igihugu y'u Rwanda irimo gukina yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

    Iyi myitozo ikipe ya APR FC yayitangiye irimo na rutahizamu wayo Sharaf Eldin Shaiboub wari umaze igihe atagaragara mu bandi bakinnyi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Ikipe ya APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 w'agateganyo wa Shampiyona aho ikurikiye ikipe ya Musanze FC harimo ikinyuranyo cy'amanota 2. Izi zose zikurikiwe na Rayon hamwe na Police FC.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iri-gutera-iza-mashimwe-nyuma-yumukinnyi-wayo-wagarutse-nibyishimo-bikomeye-afite-intego-yo-guhesha-igikombe-iyi-kipe/

  • Kamonyi-Mugina: Inzara iranuma mu bakozi b'ikigo nderabuzima bamaze amezi 4 badahembwa #rwanda #RwOT

    Abakozi bakora mu kigo nderabuzima cya Mugina mu bijyanye n'isuku n'isukura bamaze amezi ane badahembwa. Baricira isazi mu jisho, ibibazo ni uruhuri kuribo n'imiryango yabo. Inzara iraza guhemuza bamwe nkuko babivuga. Baratabaza ubuyobozi butandukanye kwibuka ko nabo bakeneye kubaho no kubeshaho imiryango yabo.

    Hari bamwe muri aba bakozi ubuzima bwagoye batangira kujya gushakisha ubuzima ahandi ngo barebe ko bwacya. Bavuga ko ugize ngo aragaragaza kutishimira iyo mibereho, bimuviramo ibibazo bitandukanye birimo kubwirwa nabi, gutukwa no kuba yakwirukanwa. Basaba abahembwa buri kwezi by'umwihariko abakozi mu karere ka Kamonyi kwibuka ko nabo bakwiye guhabwa ubureganzira ku byo bakoreye.

    Umuyobozi bw'iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko amakuru yo kuba aba bakozi bamaze amezi ane badahembwa ari impamo. Gusa, avuga ko ikibazo cyatewe na Rwiyemezamirimo wafashe isoko ari nawe ukwiye kubahemba.

    Mutuyimana Vestine, Umuyobozi w'iki kigo nderabuzima yabwiye umunyamakuru ko basabye Rwiyemezamirimo kuza kugira ibyo akemura atabashije gutunganya, akishyuza hanyuma akaba ariwe ukemura ikibazo n'aba bakozi ariko ngo baracyamutegereje.

    Mutuyimana, avuga kandi ko mu gihe babona uyu Rwiyemezamirimo akomeje kutaboneka bazegera inzego z'ubuyobozi bagashaka uko aba bakozi bakemurirwa ikibazo kuko nawe ubwe yemera ko biteza imikorere mibi na serivise mbi mu kigo.

    Nizeyimana Celeman, ariwe ufite isoko ryo gukora isuku n'isukura muri iki kigo Nderabuzima cya Mugina ku murongo wa Terefone ye ngendanwa ntabwo yahakanye ko ikibazo atakizi, ahubwo yagize ati' Ndi mu nama nyoboye ntabwo biri bunkundire ariko ejo nzaguhamagara ngusobanurire umenye imvo n'imvano y'icyo kibazo'.

    Amakuru agera ku intyoza.com aturutse mu nguni zitandukanye kandi zizewe ni uko umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Mugina mu minsi ishize yashatse gukemura iki kibazo ngo ahembe aba bakozi ariko haza kuzamo kidobya y'umwe mu bakozi utaramworoheye ndetse nta nabashe ku mugira inama y'uko bafatanya kumva gutaka kw'aba bakozi. Hari amakuru kandi tugitohoza avuga ko hari umwe mu bakozi muri iki kigo wihishe inyuma y'iri soko imyaka ikaba ibaye myinshi.

    Hari kandi umukozi muri iki kigo, bivugwa ko mu minsi ishize yavuze amagambo atari meza kuri aba bakozi bagaragazaga ko bakeneye guhabwa uburenganzira bwabo.

    Hagize andi makuru atangwa, by'umwihariko kuri uyu Rwiyemezamirimo ushyirwa mu majwi n'ikigo kuba ariwe Nyirabayazana wo kumaza amezi ane abakozi badahembwa tuzayatangaza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/15/kamonyi-mugina-inzara-iranuma-mu-bakozi-bikigo-nderabuzima-bamaze-amezi-4-badahembwa/

  • Burya koko uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Amavubi yananiwe kurwinga Zimbabwe yagize ibyago  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya koko uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Amavubi yananiwe kurwinga Zimbabwe yagize ibyago.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yanganyije 0-0 n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yagize ibyago byo gupfusha umunyezamu wabo George Chigova wazize indwara y'umutima.

    Amavubi yari yambaye imyambaro mishya ndetse yatozwaga n'umutoza mushya wasimbuye Carlos imbere y'abakunzi bayo kuri sitade mpuzamahanga ya Huye yananiwe gutsinda umukino maze acyura inota rimwe.

    Uyu mukino wahuzaga Amavubi na Zimbabwe n'umukino wo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cy'Isi cyo muri 2026.

     

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-uburiye-umubyizi-mu-kwe-ntako-aba-atagize-amavubi-yananiwe-kurwinga-zimbabwe-yagize-ibyago/

  • U Rwanda ruyoboye itsinda C ry’amakipe y’ibihugu ari guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na Zimbabwe nizo zabimburiye izindi ziri mu itsinda rya C umukino warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0.

    Byatumye izi kipe zigabana amanota, buri yose itwara inota 1 bituma u Rwanda ruza imbere ku rutonde mu gihe andi makipe ari muri iri tsinda yo atarakina.

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-ruyoboye-itsinda-c-ryamakipe-yibihugu-ari-guhatanira-kujya-mu-gikombe-cyisi-cya-2026/

  • Byiringiro Lague uri mu bakinnyi 11 babanje mu Mavubi, yinjiye mu kibuga akanyamuneza ari kose nyuma yo kubona ubutumwa ikipe akinamo i Burayi yamugeneye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko umukino uri guhuza ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe utangira, ikipe ya Sandviken IF ikinamo abanyarwanda nka Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi, yageneye ubutumwa uyu rutahizamu uri mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi.

    Sandviken IF ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti 'Lague Byiringiro ubu ari murugo mu Rwanda aho azakina amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi.

    Uyu munsi hari umukino na Zimbabwe naho kuwa kabiri bahura na Afrika yepfo. Imikino yombi ikinirwa murugo. Amahirwe masa, Lague!.'

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-uri-mu-bakinnyi-11-babanje-mu-mavubi-yinjiye-mu-kibuga-akanyamuneza-ari-kose-nyuma-yo-kubona-ubutumwa-ikipe-akinamo-i-burayi-yamugeneye/

  • Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure #rwanda #RwOT

    Umugore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda , Niyonizera Judithe , akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure akamwishyurira ideni nk'uko byagiye bigarukwaho.

    Nyuma yo kujya hanze kw'inkuru zivuga ko ariwe wishyuye ideni ryatumye Samusure ahunga , Judith yashize hanze ifoto kumbuga nkoranyambaga ze yandikaho amagambo agira ati:' Utagushima yaba yitwa nde, y'aba akomoka kwande ? Uko nzajya nibuka ineza yawe , nzajya ngushima'.

     

    Nyuma yo kwandika ayo magambo , benshi bamuhaye ibitekerezo, bagarutse kuri Samusure, bavuga ko urukundo bamukundaga rwahise rwiyongera.

     

    Uwitwa Jean Peter yagize ati:' Sha urwo nagukundaga rwahise rwiyongera , kuva aho utabariye uriya musore Samusure. Sinzi impamvu numva ari wowe muntu wa Mbere numvise nkumva Roho yanjye ikunezerewe birenze.Habwa umugisha Imana isubize aho wakuye ntukabure abantu'.

     

    Mugisha Kevin yagize ati:' Nkunda umutima wakimuntu ugira, uri muri bake basigaranye umutima nk'uwawe simbishidikanyaho kandi utakuzi yarahombye'.

     

    Uwitwa Niyibizi Sada yagize ati:' Nagukundaga ariko inkuru ya Samusure itumye rwikuba, Allah ajye yivanga mu byawe ! Mu byeyi'.

     

    Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye Judithe ndetse bamusabira umugisha ku Mana no gukubirwa.

    The post Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/judithe-niyonizera-akomeje-gushimirwa-umutima-mwiza-yeretse-samusure/

  • Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa #rwanda #RwOT

    Izina Daniel yitwa abantu benshi ariko usanga hafi ya bose batazi icyo rishatse gusobanura ari nayo mpamvu twahisemo kubashakira ubusobanuro bwaryo.

     

    Izina Daniel rikomoka ku rurimi rw'Igiheburayo, rikaba risobanuye ngo 'Imana niyo mucamanza wanjye' [God is my  Judge].Iyo umwana w'umuhungu yiswe iri zina, ararikunda cyane ndetse akajya yumva yaribwira uwari we wese kubera uburyo ari ryiza.

     

    Ababyeyi baba bashaka kurera abana babo babatoza agakiza, bagirwa inama yo kwita abana babo izina Daniel dore ko abantu basomye mu gitabo cya Daniel cyo muri Bibiliya, kigaragaza umugabo Daniel , nk'umugabo wabashije gusangira n'Intare.

     

     

    Kuba Daniel yarabashije kubaha Imana, ninako bigendekera abantu bitwa iri zina kuko abitwa Daniel bakunda kubaha Imana ndetse bakarangwa n'ibikorwa byiza.

     

    Abantu bitwa ba Daniel bakunda kuba abantu beza, bitonda ndetse bakaba bazi kubana neza n'abagenzi babo icyo byabasaba cyose.

     

    Abantu bitwa ba Daniel, bakunda kuba inyangamugayo , bakaba abizerwa kubo bakundana [Loyal to their Loves].

     

    Mubandi bitwa iri zina harimo ; Umukinnyi wa Filime witwa Daniel Padilla,  Daniel Radcliffe, Daniel Gabriel , n'umuhanzi Daniel John.

    The post Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ubusobanuro-bwizina-daniel-imico-nimiterere-byabaryitwa/

  • Kuri uyu wa Gagatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 guhera saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye hari kubera umukino wa mbere w’ijinjora ry’imikino y’igikombe cy’Isi mu itsinda C aho Amavubi ariyo yakiriye Zimbabwe.

    Kuri iyi sitade umukino Amavubi aheruka kuhakinira yanganyije na Senegal igitego 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afuruka. Uyu kandi ni umukino wa mbere umutoza mushya w’Amavubi ukomoka mu Budage Frank Spliter.

    Ku kijyanye n’ubwitabire kuri uyu mukino, ntabwo abafana ari benshi ndetse uramutse ugereranyije ntabwo abarimo barenga 30% bijyane n’imyanya iri muri sitade.

    Uko umukino uri kugenda  umunota ku munota:

    39′ Abasore b’Amavubi bari gukorera cyane amakosa aba Zimbabwe hakavamo kufura ariko ntibazibyaze umusaruro

    35′ ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ibonye kufura nziza ariko Musona ayitera nabi inyura hejuru y’izamu kure maze Ntwali Fiacre ahita atanga umupira vuba kwa Imanishimwe Emmanuel Manguende nawe azamuka yiruka awuhinduye imbere y’izamu uragenda habura ukozaho urarengta

    32′ Umukino watangiye gushyuha cyane, umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi,Migisha Gilbert aracenze arekura ishoti ariko umupira uhita ishyirwa muri koroneri 

    30’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ahushijwe igitego aho Dzvukamanja abonye umupira ari wenyine mu rubuga rw’mahina ariko Mutsinzi Ange aza yiruka aratabara 

    28′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ari gusatira cyane ndetse arinako abana uburyo imbere y’izamu nkaho Nshuti Innocent ashyize umupira ku mutwe ariko unyura hepfo y’izamu gato cyane 

    15′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kugerageza kuzamuka ngo isatire binyuze ku bakinnyi nka Byiringiro Lague ariko abakinnyi ba Zimbabwe bari gukina cyane

    13′ Umukinnyi ukina mu kibuga hagati,Banda yarazamukanye umupira acenga ashaka Musona ariko umupira ntiwamugeraho 

    11′ Ntwali Fiacre yaragize ikibazo mujishonta muntu umukozeho ariko ahita yongera aba muzima

    9′ Byiringiro Lague aryamye hasi arikwitabwaho n’abaganga

    6′ Ikipe y’igihugu ya zambibwe yaribonye uburyo imbere y’izamu aho Muskwe yyinjiye mu rubuga rw’amahina acenga ariko Imanishimwe Emmanuel Manguende aratabara aramubangamira ,Ntwali Fiacre ahita awufata

    4′ Aamavubi ari guhererekanya neza cyane mu kibuga cyane cyane binyuze kuri Byiringiro Lague

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga:

    Ntwari Fiacre

    Omborenga Fitina

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Mutsinzi Ange

    Manzi Thierry

    Mugisha Bonheur

    Mugisha Gilbert

    Bizimana Djihad

    Nshuti Innocent

    Hakim Sahabo

    Byiringiro Lague

    Abakinnyi 11 ba Zimbabwe babanje mu kibuga:

    Dovon

    Takwara

    Hadebe

    Lunga

    Mbeba

    B.Banda

    Nakamba

    Munetsi

    P.Dube

    Musona

    Muskwe

    14: 30′ Abakinnyi bo ku mpande zombi barimo barishyushya

    14:38′ Abakinnyi bose basubiye mu rwambariro

    14:55′ Hari kuririmbwa indirimbo y’ubahiriza igihugu ya Zimbabwe

    14: 57′ Hari kuririmba indirimbo y’igihugu y’u Rwanda

    Abakinnyi b’Amavubi batakoreshejwe kuri uyu mukino

    Bamwe mu bafana ba Zimbabwe

    Abakinnyi ba Zimbabwe ubwo bageraga ku kibuga

    Guhera saa sita abafana batari benshi batangiye kwiniira muri sitade

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136552/liveamavubi-yakiriye-zimbabwe-amafoto-136552.html