Category: Uncategorized

  • Umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi nyuma yo kubona inota ku mukino we wa Mbere atoje yagize icyo atangariza itangazamakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe ukaza kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yatangaje uko yabonye imikinire y'ikipe ye.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Torsten Frank yavuze ko yanyuzwe n'imikirire y'abakinnyi be kuko amaranye nabo igihe gito (iminsi 10).

    Yagize ati 'Mbere na mbere nishimiye uko ikipe yitwaye, kuko murabizi ko byari bikomeye kuko ni iminsi 10 yonyine ishize ntangiye gutoza Amavubi, ntibyoroshye kuko hari nk'umukinnyi waje ejo mu gitondo.'

    Source : https://yegob.rw/umutoza-torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-nyuma-yo-kubona-inota-ku-mukino-we-wa-mbere-atoje-yagize-icyo-atangariza-itangazamakuru/

  • 'Ibihembo byahawe Harmonize nibya Fake' ! Inshuti ya Diamond Platnumz yagaragaje ko Harmonize yahawe ibihembo bidafite agaciro #rwanda #RwOT

    Kuba Harmonize akomeje kwiratana ibihembo n'ikamba yahawe muri African Entertainment Awards bituma Diamond Platnumz asubira hasi.Nyuma y'ibyo inshuti ya Simba yahise itangaza ko ibihembo n'ikamba byahawe Harmonize ari Fake.

     

    Kizigenza muri muzika ya Afurika Diamond Platnumz yaciye ku irembo , abwira Harmonize ko ibihembo yahawe nta gaciro bifite ndetse ko ngo ari ibya Fake [ Pirate ]. Binyuze kuwitwa BabaLevo [ Father Levo ] , ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yirinze kurya iminwa.

     

    Baba Levo inshuti ya Diamond Platnumz yagize ati:' Ntabwo twashyigikira ibihembo by'abana nkabiriya.Niyo mpamvu abandi bahanzi basanze nta gaciro bifite bakanga kubishyira kumbuga zabo.

    Erega biriya bihembo arimo kwiratana n'ibye wenyine [ Harmonize ], kuko ntawundi muhanzi wabishyize hanze, kuko ni uduhembo duto cyane nka tumwe dutangwa mu marushanwa yo munsengero'.

     

    Baba Levo yatangaje ibi nyuma y'aho Harmonize yegukanye ibihembo 3 bitangirwa muri Amerika.

     

    Igihembo cya Mbere , ni igihembo kiva mu majwi y'abatoye ,'Umuhanzi mwiza wa Afurika mu mwaka, Amashusho y'indirimbo y'umwaka, Single Again, n'igihembo cy'umuhanzi wateje imbere Bongo Flava.

     

    Muri ibi bihembo Harmonize yatsinze abarimo ; Asake [ Nigeria ] , Libianca wo muri Cameroon , Burna Boy, Davido , Tiwa Savage, Yemi Alade , Rema, Diamond Platnumz n'abandi.

    The post 'Ibihembo byahawe Harmonize nibya Fake' ! Inshuti ya Diamond Platnumz yagaragaje ko Harmonize yahawe ibihembo bidafite agaciro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ibihembo-byahawe-harmonize-nibya-fake-inshuti-ya-diamond-platnumz-yagaragaje-ko-harmonize-yahawe-ibihembo-bidafite-agaciro/

  • Bikora bacye ! Umukobwa ukora mu ndege yonkeje umwana w'umwe mu bagenzi bari mu ndege abarimo bose bamwita intwari #rwanda #RwOT

    Umukobwa usanzwe ukora mu ndege mu gihugu cya Philippine akomeje kwitwa intwari nyuma yo gukora igikorwa gikorwa na bacye akemera konsa umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege.

     

    Mu ifoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa witwa Patrisha Organo akanaba wa mukobwa ukora mu ndege niwe wonkeje umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege. Hejuru yiyo post ye yanditseho ati 'Nonkeje umwana wari ushonje wumwe mu bagenzi bo mu ndege'.

     

    Nk'uko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko yagiye mu kazi nkibisanzwe yumva ko umunsi we uragenda neza nk'uko buri wese aba yifuza ko umunsi we wagenda neza. Ndetse yongeyeho ko yari yatoranyijwe mubaza gukora mu ndege ndetse bikaba byari ibintu byiza ku rugendo rwe rw'akazi.

     

    Yakomeje avuga ko ibintu byari bisanzwe kugeza ubwo yumvishe uruhinja ruri kurira, yegera umubyeyi wari ufite uwo mwana amubwira kumwonsa, gusa uyu mubyeyi ngo yari afite ikibazo cyo kubura amashereka mu mabere ndetse ibyo murabizi ko bibaho ku bagore cyane.

     

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yakozwe ku mutima n'amagambo uyu mubyeyi yavuganye agahinda avuga ko nta mashereka afite ngo yonse umwana we. Uyu mukobwa Niko kuvuga ko hari ikintu yakora aricyo kwemera konsa uwo mwana ndetse byarangiye uyu mukobwa yonkeje uwo mwana.

     

    Uyu mukobwa ukora mu ndege yakomeje avuga ko yahise atangira konsa uwo mwana wari ushonje cyane ko yari amaze amasaha menshi atonka kubera ko nyina yari yabuze amashereka.

     

    Yonkeje uwo mwana kugera ubwo uwo mwana yatangiye gusinzira. Iyi nkuru yakoze ku mitima ya benshi nubwo hatabura abavuze ko Ari bibi kuko Hari indwara zandurira mu konsa, gusa ibyo ntago uyu mukobwa yari abyitayeho kuko yari yitaye gufasha uyu mwana wari wishwe n'inzara.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: nz.yahoo.com

    The post Bikora bacye ! Umukobwa ukora mu ndege yonkeje umwana w'umwe mu bagenzi bari mu ndege abarimo bose bamwita intwari appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bikora-bacye-umukobwa-ukora-mu-ndege-yonkeje-umwana-wumwe-mu-bagenzi-bari-mu-ndege-abarimo-bose-bamwita-intwari/

  • Uyu ni umunsi uba utoroshye – Oprah yibutse Katauti umaze imyaka 5 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema ya Tanzania, yibutse Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we witabye Imana, avuga ko ari umunsi uba utoroshye.

    Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yari umutoza wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, yari amaze imyaka 5 yitabye Imana, Oprah bari barashakanye n’ubwo bari batakibana, yavuze ko uyu uba ari umunsi utoroshye kuri we.

    Ati “uyu munsi ni isabakuru ya Nyogokuru wanjye ubyara mama ni n’umunsi se wa Krish Ndikumana (umwana babyaranye) yitabye Imana, ni umunsi utoroshye kuri njye, ariko Imana ni nziza, komeza uruhukire mu mahoro Papa Krish.”

    Ndikumana Hamad Katauti yashakanye na Irene Uwoya muri 2008, mu mwaka wa 2011 baje kubyarana imfura ya bo, Ndikumana Krish, gusa urugo ntirwaje kubahira kubera ko muri 2013 baje gutandukana.

    Oprah avuga ko umunsi Katauti yapfiriyeho ari umunsi uba utoroshye kuri we

    Ndkimana Krish atembera na nyina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Uyu-ni-umunsi-uba-utoroshye-Oprah-yibutse-Katauti-umaze-imyaka-5-yitabye-Imana

  • Abagore gusa: Dore ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini #rwanda #RwOT

    Akenshi abagore batwite bakunda kwibaza niba koko bazabyara abana banini ariko ntibamenye uko babifora.Muri iyi nkuru turagufasha.

    Impamvu yabyo akenshi iba kukuba abo batwite baba bashaka kubika Pampa, imyambaro y'umwana n'ibindi bizakoreshwa n'umwana yamaze kuvuka by'umwihariko kuva ku mezi 0 kugeza kuri 3.

     

    Impamvu aba ari ukugira ngo bitegure kubitaho kuko ikinyamakuru Parents dukesha iyi nkuru kivuga ko umwana wavukanye indwara yitwa 'Fetal Macrosomia' aba afite ibibazo byinshi , mu gihe cyo kuvuka no mu gihe cyo kumurera.

     

    N'ubwo atari ababyeyi benshi bateganya kugira abana banini , hari ibimenyetso twaguteguriye bishobora kugufasha kubimenya.

     

    ESE FETAL MACROSOMIA BISOBANUYE IKI ?

    Mu mvugo ya kiganga , Fetal Macrosomia' bisobanuye umwana wavukanye amagarama arenze ibihumbi 4, [ 4,000 grams]. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi Macrosomia' igaragara kuri 3% kugeza kuri 15% by'abagore batwite nk'uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

     

    1.UGIRA INDA NINI : Ikintu cya Mbere kizakwerekako ufite inda nini, ni uko uzaboba ufite inda nini cyane.Aha ushobora guhita umenya ko utwite umwana munini.

     

    2. AMNIOTIC FLUID: Umuganga ugufasha nakubwira ko Amniotic fluid zawe ziyongereye, uzamenye ko utwite umwana munini.

     

    3. UBUSANZWE UBYARA ABANA BANINI : Niba nambere y'aho warigeze kubyara umwana munini , ushobora guteganya kongera kumubyara mu gihe utwite , kuburyo mu gihe cyo kugura imyambaro ye ugomba ku wa mbere.

     

    Ubutaha tuzarebera hamwe ingaruka ziri mu gutwita umwana munini.

    The post Abagore gusa: Dore ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagore-gusa-dore-ibyagufasha-kumenya-niba-utwite-umwana-munini/

  • Undi mukinnyi ukomoka mu Butaliyani yatangiye gukurikiranwa ashinjwa betting – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2023 abakinnyi babiri bakomoka mu Butaliyani bamaze gufatirwa ibihano bashinjwa gutega (betting) nyamara ubusanzwe bihabanye n'amategeko agenga umupira w'amaguru.

    Abo bakinnyi ni Sandro Tonali usanzwe ukinira ikipe ya Newcastle United, uyu yahanwe amezi 10 adakina nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya betting yakoze ubwo yakiniraga ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani. Undi ni Nicolò Fagioli usanzwe ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, uyu we yahanwe amezi 7 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya betting. Aba bombi ubusanzwe bakaba bakina mu kibuga hagati.

    Kuri ubu amakuru aturuka mu Butaliyani aravuga ko undi mukinnyi w'Umutaliyani ukinira ikipe ya AC Milan nawe yatangiye gukurikiranwa ashinjwa ibyaha bya betting, ni myugariro wo ku ruhande rw'iburyo w'imyaka 32 y'amavuko Alessandro Florenzi.

    Mu gihe Alessandro Florenzi nawe yahamwa n'ibi byaha bya betting ntakabuza yahabwa ibihano. Iperereza kuri uyu mukinnyi rije risanga iry'undi mukinnyi nawe ukomoka mu Butaliyani ukinira ikipe ya Aston Villa nk'intizanyo ya Galatasaray Nicolò Zaniolo nawe ukurikiranyweho ibyaha bya betting.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-ukomoka-mu-butaliyani-yatangiye-gukurikiranwa-ashinjwa-betting/

  • Umukinnyi wa Tottehnam yabajijwe ikibazo agisubiza mu buryo bwatunguye benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Suede Dejan Kulusevski ukinira ikipe ya Tottehnam Hotspur yo mu Bwongereza nka rutahizamu uca ku ruhande (Winger), yabajijwe abakinnyi 5 beza b'ibihe byose muri Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza Premier League bakina basatira izamu ariko baciye ku ruhande (Wingers) maze atungura benshi.

    Dore aba-wingers Kulusevski abona beza b'ibihe byose muri Premier League:

    5. Gareth Bale

    4. Willian

    3. Mohammed Salah

    2. Cristiano Ronaldo

    1. Eden Hazard

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-tottehnam-yabajijwe-ikibazo-agisubiza-mu-buryo-bwatunguye-benshi/

  • Ndekwe Paulette yagiye muri Malaysia guhatani… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, aherekejwe n'abo mu muryango we, Stella Matutina wahatanye muri Miss Global Rwanda 2021 n'abandi.

    Ndekwe yabwiye InyaRwanda ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa, kuko yifitemo icyizere cyo kuba yagera kure muri iri rushanwa.

    Yavuze ati 'Ni ishema kandi ni inshingano zitoroshye ariko niteguye kwitwara neza Imana niyo izagena itsinzi kuko ikamba ryo rwose mu bo turi guhatana ntawe ritabera ariko hagena Imana.'

    Iri rushanwa yitabiriye rizabera muri Malaysia mu nyubako ya JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023.

    Ndekwe witabiriye iri rushanwa asanzwe ategura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model na Miss Global Beauty Rwanda agamije gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga.

    Imibare igaragaza ko amaze kohereza abakobwa batandatu mu bikorwa bitandukanye Mpuzamahanga byubakiye mu mideli n'ubwiza.

    Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020, aho yabashije kuboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Nyampinga ndetse abasha no kwegukana ikamba ry'igisonga cya kane.

    Ndekwe Paulette aherutse kubwira InyaRwanda ko ashima Imana yamubashije gutsindira guserukira u Rwanda. Yavuze ati 'Ndashimira Imana kuko Miss Cosmo World n'irushanwa bitoroshye na gato kuba wahagariramo Igihugu cyawe.'

    'Nitegura gukora cyane nkahagararira Igihugu cyanjye neza, harimo gusenga cyane kuko Imana niyo igena ahazaza h'umuntu.'

    Yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira muri iri rushanwa, kuko abakobwa bahatanye barashoboye.

    Ati 'Abakobwa bose tuzahatana barashoboye icyo nsaba abanyarwanda ni ukunshyigikira mu buryo bw'imbuga nkoranyambaga bagakurikirana igikorwa kuko mu bumenyi maze kugira mu marushanwa mpuzamahanga gushyigikirwa bigira umumaro kandi abanyarwanda turi hasi cyane kuri iki cyiciro bituma bamwe banabiburiramo amahirwe. Ibindi ni ingeno ry’Imana icyo nijeje abanyarwanda ni ukubahagararira neza.'

    Miss Cosmo World ni irushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka Muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w'umukobwa wese uryitabiriye.

    Ni ku nshuro ya Gatandatu rigiye kuba. Umukobwa uzaba Miss Cosmo World azasimbura umunya-Philippines umaze umwaka yambaye iri kamba.

    Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n'uburyo umukobwa agaragara.

     

    Miss Ndekwe Paulette yitabiriye irushanwa rya Miss Cosmo World 

    Stella witabiriye The Miss Globe Rwanda yaherekeje Ndekwe Paulette ku kibuga cy'indege 


    Ni ubwa mbere Ndekwe agiye guhatana muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi


    Ndekwe yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa

     

    Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136560/ndekwe-paulette-yagiye-muri-malaysia-guhatanira-ikamba-rya-miss-cosmo-world-amafoto-136560.html

  • Hagaragaye amashusho yafashwe ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonganga imodoka yari irimo Abadepite batatu barimo na Hon. Dr. Frank Habineza – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba tariki 14 Ugushyingo 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, nibwo ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka yari irimo Abadepite batatu.

    Aba uko ari batatu ni Hon. Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora, aba ba depite bakaba berekezaga mu Karere ka Bugesera, ku bw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

    Le régime autocratique rwandais représenté par le dictateur #PaulKagame réduit les menaces qui pèsent sur son pouvoir en éliminant tous les dissidents politiques. @EmmanuelMacron @_AfricanUnion @POTUS @SecBlinken @ruhumuza @ckanimba pic.twitter.com/m36XTWKXVC

    — Justice & Human rights advocacy in Rwanda (@Prudensenga) November 15, 2023

    Source : https://yegob.rw/hagaragaye-amashusho-yafashwe-ubwo-ikamyo-yo-mu-bwoko-bwa-howo-yagonganga-imodoka-yari-irimo-abadepite-batatu-barimo-na-hon-dr-frank-habineza-videwo/

  • Newcastle United irabona amakiriro mu mukinnyi w’ikipe ya Manchester City – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ikipe ya Newcastle United iguye mu ihurizo rikomeye, aho umukinnyi wayo Sandro Tonali yahawe ibihano byo kumara amezi 10 adakina kubera guhamwa n'ibyaha byo gutega (betting), igisubizo irakibona mu ikipe ya Manchester City ku mukinnyi wayo Kalvin Phillips.

    Sandro Tonali wahanwe kubera betting

    Umwongereza Kalvin Mark Phillips w'imyaka 27 usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City yageze muri iyi kipe mu mwaka ushize wa 2022 avuye mu ikipe ya Leeds United. Nyuma yo kugera muri Manchester City ariko, Phillips yagowe no kubona umwanya wo gukina byanaturutse ahanini ku bibazo by'imvune.

    Kalvin Mark Phillips wifuzwa na Newcastle United

    Kuba ikipe ya Newcastle United idafite Tonali, ngo irabona Kalvin Mark Phillips nk'igisubizo ndetse ngo yiteguye kuba yasinyisha uyu musore mu isoko ry'igura n'igurisha ryo muri Mutarama 2024 cyane ko nawe yifuza gutandukana na Manchester City.

    Source : https://yegob.rw/newcastle-united-irabona-amakiriro-mu-mukinnyi-wikipe-ya-manchester-city/