Category: Uncategorized

  • Alaphat Entertainment yateguye irushanwa yab… – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa azatangira ku itariki 26 Ugushyingo 2023 binyuze mu matora yo kuri nonehoevents.com . 

    Alaphat Nkuramuruge mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo  2023 i  Remera mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko amatora yo kuri nonehoevents.com afite 40%, abakemurampaka bazagira 40% naho kwigaragaza'Road Show' bifite 20%. Ijwi rimwe ni igiceri cya 100 Frw ariko wemerewe gutora inshuro zose wifuza.


    Amatora yo kuri murandasi azarangira ku itariki 01 Mutarama 2024, Final ibe ku itariki 27 Mutarama 2024. 


    Ku itariki 30 Ugushyingo 2023 hazatangira ibikorwa byo kwigaragaza'Road show'. Seth wo muri Zuby Comedy uzaba ari we wakira abahatanye'host' yasobanuye ko abaririmba Karaoke bafite amahirwe yo kuba bagiye guhembwa. Ati:'Muzunguka byinshi birimo kwigaragaza, kubona akazi kuko muzaba muri imbere y'abanyamahoteli n'abafite utubari. Niwitwara neza uzaba wiyerekanye mu gihugu hose kuko bizaba bica ku Isibo TV no ku InyaRwanda.com.' 


    Iki gikorwa gifite abaterankunga barimo Top Glass Dealers Ltd, Active Technology company, Home Land bar&Restaurant, Relax Bar& Restaurant, Isibo Tv na InyaRwanda.com.

     

     

     Seth wo muri Zuby Comedy, Alaphat Nkuramuruge, 

    Abaririmba Karaoke bari guhatanira asaga Miliyoni 2 Frw

              REBA AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136870/alaphat-entertainment-yateguye-irushanwa-yabakora-karaoke-rizahemba-asaga-miliyoni-2-frw-a-136870.html

  • RIP! Abanyeshuri ubwo batahaga bava ku ishuri basabye lifuti mu modoka ya Fuso maze umushoferi akase ikoni urugi ruhita rufunguka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y'umunyeshuri witwa Habineza Céléstin w'imyaka 20 wigaga muri Gihombo TVET, wishwa n'impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yasabyemo lifuti.

    Umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Niyitegeka Elie yakase ikorosi yihuta maze Habineza wari wicaye ku ruhande yikubita muri kaburimbo ahita ashiramo umwuka kuko Atari afashe neza.

    Usibye Habineza wahasize uzima, siwe munyeshuri wenyine wari wateze lifuti kuko yari yicaranye n'abandi banyeshuri andi bari inyuma ahajya ibyo iyo Fuso iheka.

    Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, umushoferi we yahise ajyananwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo n'imodoka ye.

    Source : https://yegob.rw/rip-abanyeshuri-ubwo-batahaga-bava-ku-ishuri-basabye-lifuti-mu-modoka-ya-fuso-maze-umushoferi-akase-ikoni-urugi-ruhita-rufunguka/

  • Nyanza! Umurambo w’umwana w’uruhinja rwari rukivuka wasanzwe mu ishyamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, munsi y'agakiriro ka Nyanza hasanzwe umurambo w'uruhinja rwari rukivuka bikekwa ko rwari rumaze iminsi muri iryo shyamba.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane inkomoko y'urwo ruhinja bikekwa ko rwajugunwe nuwarumaze kurubyara.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-umurambo-wumwana-wuruhinja-rwari-rukivuka-wasanzwe-mu-ishyamba/

  • Birakirwa ute? Hamenyekanye inkuru mbi ku bakunzi ba Liverpool ikaba inkuru nziza ku bakunzi ba Manchester City – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birakirwa ute? Hamenyekanye inkuru mbi ku bakunzi ba Liverpool ikaba inkuru nziza ku bakunzi ba Manchester City.

    Mu gihe ikipe ya Liverpool FC n'abakunzi bayo bari baziko rutahizamu Erling Haaland atazakina umukino bafitanye ku munsi w'ejo tariki 25 Ugushyingo umutoza wa Manchester City Pep Guardiola amaze gutangaza inkuru itaryoheye amatwi y'abakunzi b'ikipe ya Liverpool FC.

    Pep Guardiola yatangaje ko umusore we Erling Haaland yamaze gukira imvune yari amaranye iminsi ubu ameze neza 100% ko umukino w'ejo ntakabuza agomba kuwukina.

    Source : https://yegob.rw/birakirwa-ute-hamenyekanye-inkuru-mbi-ku-bakunzi-ba-liverpool-ikaba-inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-manchester-city/

  • Umunyarwandakazi Bella Murekatete w’imyaka 23 yanditse amateka muri Leta Zunze Ubumwe z’America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bella Murekatete yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ufite 'block' nyinshi (159) mu Ikipe ye ya Washington State Cougars Women's Basketball ikina muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NCAA Division I.

    Uyu mukinnyi yabigezeho mu mukino ikipe ye ya Washington State Cougars Women's Basketball yatsinzemo Maryland Terrapins amanota 87-67, uba umukino wa gatandatu idatsindwa.

    Muri uyu mukino Murekatete yabanje mu kibuga akina iminota 25 atsindamo amanota 17 akora na 'rebound' ebyiri. Muri rusange Washington State Cougars iri ku mwanya wa mbere mu gice cy'iburengerazuba iherereyemo.

    Murekatete ni umukobwa w'imyaka 23 wavukiye mu Karere ka Huye, wakuze akina Umupira w'Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball. Mu 2022 yegukanye igihembo cy'umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona.

    Murekatete yakiniye amakipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse n'inkuru.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-bella-murekatete-wimyaka-23-yanditse-amateka-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerica/

  • “AHO MFUNGIYE NEGERANYE N’ICYUMBA KAZUNGU ARARAMO NDARA NDOTA ANDYA” Uburyo Aimable KARASIRA yireguye mu rukiko biratangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    'AHO MMFUNGIYE NEGERANYE N'ICYUMBA KAZUNGU ARARAMO NDARA NDOTA ANDYA' Uburyo Aimable Karasira yireguye mu rukiko biratangaje.

    Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rw'u Rwanda rwatangiye kumva mu mizi urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Umushinjacyaha yamureze ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

    Ubwo urubanza rwari rurimo rujya mbere, Karasira yahawe umwanya wo kwiregura, KARASIRA mu rukiko yagize ati 'AHO MFUNGIYE NEGERANYE N'ICYUMBA KAZUNGU ARARAMO NDARA NDOTA ANDYA'.

    Amakuru dukesha BBC avuga ko Karasira ashobora kuba afite ihungabana mu mutwe ndetse ko adafite ubushobozi bwo kuburana ataravuzwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/aho-mfungiye-negeranye-nicyumba-kazungu-araramo-ndara-ndota-andya-uburyo-aimable-karasira-yireguye-mu-rukiko-biratangaje/

  • Uko uyisize si ko ejo uyisanga! Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abatari bake (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uko uyisize uyu munsi si ko ejo uyisanga, Stade Amahoro ibikorwa byo kuyivugurura birarimbanyije, noneho ubu ikirimo kuvugisha benshi ni ibyapa byamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga byatangiye gushyirwamo.

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, nta kuntu waba utarakira amashusho yabyutse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, agaragaza imbere muri Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ubu buryo bwo kwakamaza hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka “Led Display Boards”, aho basaga n’abarimo bagerageza iyi sisiteme bahereye ku kwamamaza “Visit Rwanda” yanyuzwagamo.

    Ni ibyapa bizaba biri ku gice cyo hasi imbere y’aho abantu bicara ndetse no ku gice cyo hejuru (abajya bareba imipira y’i Burayi bajya babibona).

    Iyi Stade ikaba igeze kure ivugurururwa aho intebe zo zisa n’izamaze gushyirwamo hose ndetse no kuyisakara hakaba hasigaye igice gito.

    Ku kijyanye no gushyiramo ubwatsi byo, aho buzajya hamaze gusizwa igisigaye ni ukubuteramo, amakuru avuga ko buzaba buvanze na Tapis bizwi nka “Hybrid”.

    Bigaragara ko byibuze kuyivugurura bishobora kuba bigeze nko kuri 80% kuko mu Kwakira nk’uko umwe mu bakurikirana imirimo yo kuyivugurura yabibwiye ISIMBI ko yari igeze kuri 70%.

    Mu ntangiriro za 2022 ni bwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y’ubwubatsi y’abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

    Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

    Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n’Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda.

    Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

    Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko Kigali Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.

    Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abantu benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-uyisize-si-ko-ejo-uyisanga-stade-amahoro-ikomeje-gutera-amashyushyu-abatari-bake-video

  • Yacokoje Hit ? Zimwe mu mpamvu zatumye Yago a… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze izina Yago, abantu bumva umunyamakuru mwiza w’umuhanga mu biganiro bya YouTube ndetse harimo n’ibyagize uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo bakiriye mu matwi yabo ijwi ry’umunyamakuru rigenda mu njyana iherekejwe n’uruhererekana rw’inanga zabyaye amajwi yo mu ndirimo “Suwejo” ariyo ndirimo ya mbere Yago yahereyeho, ndetse imwemerera kwitwa umuhanzi nk’uko  benshi babigarukaho.

    Suwejo ni indirimbo y’umuhanzi Yago ikaba indirimo igaruka ku byiza amaze kugeraho bigendanye n’uburyo yakuzemo, aho yakuriye, ndetse n’inzira byamusabye ngo agere ku byiza yari afite muri icyo gihe.

    Suwejo ifite impamvu zirenga 3 zagombaga kuba itegeko ko iyi ndirimo ikundwa

    Impamvu ya mbere: Yari indirimbo ya mbere ya Yago. Nk’umunyamakuru wari ukunzwe muri icyo gihe, yabanje guteguza abantu ko azasohora indirimbo ye ya mbere. Abantu rero byumwihariko abakunzi be bari babukereye ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze kuko bashakaga kumva ko Yago ubuhanga yari afite mu itangazamakuru, bukomereza no mu muziki.

    Impamvu ya kabiri: Suwejo ni irindimbo ikora ku mitima ya benshi. Iyi ndirimo yagiye hanze irimo ubutumwa buhembura abihebye ndetse hari n’abari bahuje inkuru n’uyu musore w’ i Tabagwe.

    Abantu benshi bari muri iyi Kigali usanga baravuye mu ntara zitandukanye ndetse bakagera i Kigali umurongo w’ubuzima utagaragara neza ariko nyuma bikaza gukunda. Hari n’abo bidahita bikunda ariko bagakomeza guhanyanyaza, ndetse twavuga ko iyi ndirimbo yabaremye agatima, muri make ikaba indirimbo yabo.

    Impamvu ya Gatatu: Iyi ndirimbo yarimo amashusho y’ibyamamare bigezweho mu Rwanda.

    Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, yarimo bake mu bantu babanye na Yago mu rugendo rw’itangazamakuru, barimo Inyogoye, umwe mu basore bamuhaye izina, Umuhanzi Mico The Best, umunyarwenya Ndimbati, umunyamakuru wari ugezeho mu makuru ya rubanda Ndahiro Papy, n’ibindi byamamare kandi ibifite amazina akomeye.Ibi rero byagombaga gukurura abakunzi b’uyu muhanzi w’umunyamakuru ku ndirimbo ye ya mbere yari ashyize hanze.

    Impamvu y’iyi nkuru

    Mu minsi itambutse ubwo Yago yari mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, yagarutse ku cyatumye ahagarika ibyo biganiro bahora bamwishyuza, asaba ababikunze kuba bumva umuziki we kuko na wo hari ubutumwa utanga.

    Ati 'Ibiganiro nakoraga nzakomeza kubibaha pe ariko se ubundi Yago mwakundiye mu biganiro bya YouTube kuki mutankundira mu muziki niba koko mwarankunze?' Hari ubutumwa anyuza mu ndirimbo kuki mutamushyigikira muri urwo rugendo rushya ko yabahaye ibyishimo muri ibyo biganiro mu gihe cy'imyaka itatu; namwe nimumushyigikire byibuze umwaka umwe cyangwa ibiri.'

    Kuki urundo Yago yabonaga kuri YouTube, rwatewe n’umwuma mu muziki?

    Yago igihe cye kinini yakimaze ashaka kugira ubuzima bwiza binyuze mu itangazamakuru, ndetse byageze naho asezera kuri Radio 10 agakomeza inzira ye mu itangazamakuru rye bwite, nanavuga ko ari amahitamo ndetse n’icyemezo ntagereranywa uyu musore wa Nyagatare yakoze.

    Yago akunze kuvuga ko atazigera acibwa intege n’abavuga ko adashoboye umuziki 

    Muri icyo gihe cyo gushaka kwisobanukirwa, Yago yabayeho ashaka gufata imitima y’abakunzi be, cyangwa abantu bumva ikinyarwanda, ariyo mpamvu yakoreshaga ubwenge bwinshi mu biganiro yakoraga, ndetse abantu baramukunda baramwakira nk’umunyamakuru mwiza.

     Bamushinja  gucokoza Hit

    Hari abavuga ko uyu munyamakuru yamaze kubona ko urukundo rw’abafana arufite kandi koko byari byo, atangira kumva ko abantu afite bamwemerera gukora icyo ashaka cyose ndetse kabone niyo yatandukira ibyo bari bamuziho ko bazamugwa inyuma.

    Ngo uyu munyamakuru w’umuhanzi, yatangiye gukata ikiraro yahuriragamo n’abakunzi be, (Ibiganiro bya YouTube) ibintu bitashimishije abakunzi be kuko byasanga nkaho abataye mu nzira.

    Umunyarwanda ntabwo wamubeshya kabiri

    Yago yari yakoze indirimbo ya mbere nziza kandi yakunzwe ariko ntabwo yari gusiga abakunzi be. Abanyarwanda bakundaga Yago indirimbo zakurikiye Suwejo ntabwo bazakiriye nk’uko bari bayakiriye, kuko bumvaga ireme ry’indirimbo ze hari abavukiye kuba abahanzi bari gukora izirenzeho, bihabanye n’uko mu itangazamakuru bumva yaravukiye kuba umunyamakuru koko  nk’uko bigaragazwa na bimwe mu bitekerezo bitangwa.

    Yago mu muziki yagombaga guca mu nzira zose zigize umuhanzi

    Yago yibeshye ko urukundo afite mu Itangazamakuru azarukomerezaho mu muziki, kandi ntabwo yari yujuje ibisabwa. Umuhanzi kugira ngo agire izina, akenshi bihera mu nzira zigoye ndetse zo kwibaza uko ejo bizagenda cyangwa se niba kazafatwa nk’uko  yari ameze ubwo yatangiraga itangazamakuru.

    Mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, Yago yakomeje avuga ko yinjiye mu itangazamakuru kugira ngo abone uko azakora umuziki neza.

    Ati 'Ku ishuri nari umunyamukuru mwiza, ndangije amashuri yisumbuye ndavuga nti reka mbikomeze bizampe umwanya wo kwigaragaza n'amafaranga yo kuzakora umuziki wanjye.”

    Ibi bivuze iki?

    Ugendeye kuri iyi mvugo ya Yago, wavuga ko mu bwana bwe yari afite Impano y’ubunyamakuru ndetse ariyo nzira yanyuzemo kugira ngo azabe umuhanzi. Twavuga koko  ko Yago icyo yashakaga yakigezeho, kuko ubu ari gukora umuziki, ariko aho bigoraniye ni uko abakunzi ashaka atari kubabona kuko afite ahantu yabasize ajya gukabya inzozi ze.

    Niba Yago ashaka kubona urukundo yeretswe ubwo yari umunyamakuru (n’ubwo we avuga ko atabiretse) yari kuba mu 2015 ubwo yari agiye kuri Goodrich TV, yari kwinjira mu muziki, agatangiza Intambara yeruye na ba The Ben, Bruce Melody, Ken Sol n’abandi, nibura, ubu akaba afite abafana amaze kwigarurira bamumenye ari umuhanzi. Bitari ibyo, Yago niyishimire abakunzi afite kuri ubu, ahubwo akore cyane, nyuma y’imyaka birashoboka ko hari abafana baziyongera ku bo afite ubu.

    Tariki 22 Ukuboza 2023, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago afite igitaramo cyo kumurika Album yise “Suwejo” iriho indirimbo 13 amaze gushyira hanze mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu mwuga. 

    Yago umwe mu banyamakuru batajya bava ku izima, aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere, ishobora kuzamara impaka 

    Suwejo Indirimbo ya mbere Yago yasohoye


    Vis a Vis indimbo ya Yago aheruka gusohora


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136862/yacokoje-hit-zimwe-mu-mpamvu-zatumye-yago-aterekwa-urukundo-yari-akaneye-mu-muziki-136862.html

  • Arnold Schwarzenegger ayaboye urutonde rw’aba… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu bitandukanye hakunze kugaragara abantu byumwihariko ab’igitsina gabo, bakora siporo zo kubaka umubiri, ibi benshi bita ‘Gukora umubiri’. Nubwo ababikora bo mu bihugu byo muri Afurika birimo no mu Rwanda, batinjiza amafaranga menshi, usanga abandi bo b’imahanga babikuramo agatubutse dore ko banamurika imibiri yabo mu birori bitandukanye bakabyishyurirwa.

    Sportskeeda itangaza ko abubaka imibiri (Body Building), hari ababikoze byakinyamwuga bikaba byarabakijije, mu gihe benshi bazi ko kubaka umubiri ntacyo byinjiza kigaragara.

    Urutonde rw’abagabo 10 bubatse umubiri bakizi ku Isi:

    1. Arnold Schwaznegger

    Mbere y’uko Arnold yinjira muri Sinema, yahoze ari umwubatsi w’umubiri

    Arnold Schwarzenegger, ni icyamamare mu bubatse umubiri ku Isi, akaba n’icyamamare ku ruhando rw'abakinnyi ba Filime muri Amerika. Uyu mugabo wigeze kwambara ikoti (costume) rikamuturikiraho kubera ubunini bw’ibutuza bye ubwo yari akiri Guverineri wa California, anazwiho kuba kubaka umubiri byaramuhesheje n’ibikombe binyuranye.

    Schwarzenegger mu busore bwe yagiye yibikaho ibikombe bya ‘Mr Olympia’, mu marushanwa ahuza abagabo bubatse umubiri maze hagatoranywamo uwahize abandi ariwe bita ‘Mr Olympia’.

    Ibi bihembo Schwarzenegger yabitwaye mu 1970, 1971, 1972, 1973, 1974, 1975,1980. Afite ibihembo 7 bya Mr Olympia yatwaye mbere y’uko yinjira mu gukina filime.

    Mu busore bwe, Schwarzenegger yibitseho ibihembo 7 bya Mr Olympia

    Umutungo we waturutse mu mwuga we wo gukina cyane; gukina muri filime nka The Terminator, Predator, Commando, n'izindi. Arnold Schwarzenegger ni umuntu ukize cyane aho ku rutonde rw'abubatse umubiri ku Isi, afite umutungo wa Miliyoni 450 z'Amadorali.

    2. Rich Gaspari

    Rich Gaspari, ni Umunyamerika wagiye mu zabukuru nawe yubatse umubiri, agaragara mu byamamare bya IFBB. Rich amaze imyaka isaga 30 akora ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri, kandi ni uwa 2 mu bakire bakize ku Isi mu bubatse umubiri. Kuri ubu umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 90 z’amadolari.

    3. Jay Cutler

    Jay Cutler ni Umunyamerika ubarizwa muri IFBB wiyeguriye umwuga wo kubaka umubiri. Yatsindiye amarushanwa ya Mr Olympia inshuro 4 zose. Jay Cutler afata umwanya wa 3 mu bantu bubatse umubiri bakize cyane ku Isi. Afite umutungo wa Miliyoni 30.

    4. Ronnie Coleman

    Ronnie Coleman ni umunyamerika wacyuye igihe wabigize umwuga mu bubaka umubiri.

    Coleman yatsinze irushanwa rya Mr Olympia imyaka 8 yikurikiranya. Ni umwe mu bubatse umubiri ukomeye mu bihe byose. Umutungo we ni Miliyoni 10 z’amadolari. Ni umwe mu bakire bakize mu bubase umubiri.

    5. Gary Strydom

    Gary Strydom ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Strydom yarushanwe cyane cyane mu myaka ya za 1980, no mu ntangiriro ya za 90, ariko yafashe ikiruhuko cyo kubaka umubiri nyuma y’uko WBF isheshwe.

     Amarushanwa ye aheruka yabaye mu 2006, nyuma y’imyaka 10 yose ugereranije. Umutungo wa Gary Strydom ni Miliyoni 8 z’amadolari.

    6. Dexter Jackson

    Dexter Jackson ni Umunyamerika wagaragaye cyane mu bihembo bya IFBB wabigize umwuga wo kubaka umubiri muri kamere ye. Yatsindiye amarushanwa yo kubaka umubiri wabigize umwuga kurusha abandi bantu bose mu mateka.

    Mu 2002, yitabiriye amarushanwa 8 y’abubaka umubiri nk'ababigize umwuga. Mu buzima bwe bwose, yitabiriye amarushanwa arenga 85. Umutungo wa Dexter Jackson ufite agaciro ka Miliyoni $ 7.

    7. Lou Ferrigno

    Lou Ferrigno ni umukinnyi wa Filime w'umunyamerika, umutoza, n'uwahoze yubaka umubiri. Yatsindiye ibikombe 3 bya IFBB by’abubatse umubiri mu gihe cy'amarushanwa ya Mr Amerika, n’amarushanwa 2 ya Mr Universe. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 6 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse umubiri ku Isi.

    8. Lee Haney

    Lee Haney ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Asangira amateka na benshi muri Mr Olympia yatsindiye ibikombe byayo bigera muri 8 mu myaka ya 1984, 1985, 1986, 1987, 1988, 1989, 1990, 1991.

    Umutungo wa Lee Haney ufite agaciro ka Miliyoni 5.5 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse ‘umubiri bakize ku Isi.

    9.Phil Heath

    Phil Heath ni Umunyamerika wubaka umubiri nawe ari mu batsindiye igihembo mu cy'irushanwa rya 7 muri Mr Olympia ndetse afitanye isano na Arnold Schwarzenegger. Guterura ibyuma yubaka umubiri ni kimwe mu mwuga we. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 5 z’amadolari.

    10. Dorian Yates

    Dorian Yates ni Umwongereza wahoze yubaka umubiri kuva kera. Yatsinze amarushanwa ya Mr Olympia imyaka 6 yikurikiranya. Umutungo wa Dorian Yates ufite agaciro ka Miliyoni 4 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bantu bubatse umubiri ku Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136860/arnold-schwarzenegger-ayaboye-urutonde-rwabagabo-10-bubatse-umubiri-bakize-ku-isi-amafoto-136860.html

  • Kizarangwa n’ubuhanuzi! Prophet Claude yavuze… – #rwanda #RwOT

    Tariki 02/12/2023 kuva saa tatu za mu gitondo hazaba igiterane “Kwambuka Mbere yo Kwambuka” cyateguwe na Soul Healing Revival Church iyoborwa na Prophet Claude. Kizabera kuri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali. Kizayoborwa na Prophet Claude, kiririmbemo El Shaddai choir na Soul Healers Worship Team.

    Ni umunsi utegerezanyijwe amatsiko menshi n’abanya-Kigali. Kizigenza mu kwamamaza, Lion Imanzi, ahamagarira abantu kuzitabira iki “giterane kidasanzwe kizayoborwa na Prophet Claude ufite impano yo gukiza abantu no kubohora ababoshywe. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwambuka Mbere yo Kwambuka’. (…)”.

    InyaRwanda yaganiriye na Prophet Claude, tumubaza byinshi kuri iki giterane birimo impamvu bacyise “Kwambuka Mbere yo Kwambuka”, aho kucyita “Kwambuka” nk’uko benshi bakunze kwita ibiterane bisoza umwaka. Twanamubajije amashimwe asozanyije umwaka wa 2023 ubura iminsi micye ukarangira.

    InyaRwanda: Igiterane ‘Kwambuka mbere yo kwambuka’, kuki mwagiteguye mukagiha iri zina. Dusanzwe tumenyereye gusa ibiterane byo kwambuka. Ni ibihe bintu nka bitatu byo kwitega muri iki giterane?

    Prophet Claude: Impamvu ni uko Imana igiye gutwara abantu ku rundi rwego nk’uko byagendekeye Abisiraheri mbere yo kugera mu gihugu cy’amasezerano, babanje kwambuka. Imana izaremera abantu benshi ubuhamya bushya bubinjiza mu mwaka tugiye kwinjiramo ku bw’imbaraga z’amasengesho tuzasenga. Ibintu 3 twiteze muriki giterane:

    1. Kizarangwa n’ubuhanuzi bwinshi, duhanura ku bantu bazaba baje mu giterane kandi umwuka w’ubuhanuzi uzatangira gukora ibintu bikomeye murako kanya nk’uko Yesu yahanuriye umusamariyakazi agahita ahinduka ubuzima bwe bukaba bwiza.

    (Yohana 4:19) nk’uko Ezekiyeli yahanuriye amagufa yumye akakira ubuzima niko nzahanura ku buzima bw’abantu ibintu byangiye bigahita bishoboka. (Ezekiyeli 37:4)

    2. Guhinduka kuri benshi bari mu ngeso mbi bagakizwa bakaza kuri Yesu. (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38)

    3. Gukiza indwara n’ubumuga batandukanye nkuko Imana yabinsigiye amavuta y’ibitangaza no gukiza indwara nyinshi no kubohoka ku mivumo ya karande no kumyuka mibi no ku bantu barozwe (Matayo 4:24).

    InyaRwanda: Ni bande batumiwe by’umwihariko muri iki giterane?

    Prophet Claude: Abatumiwe muri iki giterane ni El Shaddai choir n’abandi batumirwa batandukanye twagize ibanga kugira ngo dutere abantu amatsiko. Icy’ingenzi ni uko bizaba byiza kurushaho. Tuzagira umwanya munini mu kuramya no guhimbaza Imana kandi kororari iba irimo abaramyi benshi barenze umwe.

    InyaRwanda: Mwadusangiza amateka ya Soul Healing Revival yateguye iki giterane, yatangiye ryari, iyerekwa ryayo ryavuye ye, ni irihe yerekwa ryanyu?

    Prophet Claude: Soul Healing Revival Church yatangiye mu 2012, imaze imyaka 11, iyerekwa ryavuye ku Mana ubwo nari ndiho nsenga saa munani z’ijoro umucyo unzaho, murikirwa n’Umwuka Wera nuzura umuriro mwinshi, wa Mwuka wera numva hari ibintu utwitse mu buzima bwanjye.

    Ndimo gusenga nsaba Imana kumbohora ku bijyanye na karande n’ibiboha abantu muri rusange. Marayika araza ahagarara iburyo bwanjye ankora ku mutwe nkomeza kumva umuriro mwinshi, uwo Marayika arambwira ngo “ndakubohoye nawe jyenda ubuhore benshi”.

    [Marayika arakomeza] ati “Kandi aho uzagera hose ubwiriza ubutumwa bwiza abantu bazabohoka. (Yesaya 61:1)”. Kandi koko byarankurikiranye aho ngeze abantu barabohoka mu bihugu byinshi maze kujyamo.

    Vision ya Soul Healing Revival church iri muri Yesaya. Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe (Yesaya 61:1).

    InyaRwanda: Umwaka urarangiye, ni ayahe mashimwe mufite y’ibintu biremereye mwashima Imana ku gihugu cyacu no ku Itorero?

    Prophet Claude: Amashimwe nashima ku gihugu ni menshi bitewe n’imirimo n’ibitangaza ngenda mbona Imana ikora mu gihugu cyacu kandi nk’umuvugabutumwa maze kuzenguruka ibihugu byinshi nasanze Imana yaraduhaye igihugu cyiza n’impano y’ubuyobozi bwiza.

    Nshingiye ku byo mbona nk’umutekano mwiza tukagera n’aho dusagurira n’ibindi bihugu bikumva bifite ibyiringiro kubera u Rwanda, uburyo Leta yacu iha abanyamadini kwisanzura mu murimo w’Imana no gukora ibiterane nk’ibi dukora,;

    Uburyo leta yacu yitwaye mu kuturinda icyorezo cya Covid 19 cyazengereje abantu ku isi yose bagaragaza ishyaka n’urukundo bakunda abaturage, inama zihoraho zo kurinda abaturage mu gihugu cyose, ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu urajya ahantu mu gihe gito wasubirayo ukabona harahindutse ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza.

    Ndashima lmana ku bw’itorero rya Kristo mu Rwanda, ndashima abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda uburyo bafite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwa Yesu no guhindura benshi ngo bave mu ngeso mbi no guha abantu ibyiringiro by’ejo hazaza babavura imvune zo mu mitima.

    Banabigisha kwiteza imbere. Ikindi nshimira itorero n’uburyo abakozi b’lmana benshi bo mu Rwanda bari ‘Smart’ mu nsengero zabo hari isuku. Nezezwa n’uburyo kandi bateguramo ibikorwa by’abanyamadini ubona bisobanutse kandi bakabitegurana ubuhanga”.

    Prophet Claude ni umukozi w’Imana ukunze gushishikariza abantu kuba mu buzima buramya Imana. Nubwo ari umuhanuzi, akunda cyane no kuramya Imana ndetse afite indirimbo yo kuramya yise “Muri Yesu”. Mu biterane akora bitandukanye ntashobora kwibagirwa gutumira abaramyi.

    Yigeze kuvuga ko “Umukristo utaramya Imana, ameze nk’umuturage utagira indangamuntu”. Agereranya uwo muntu nk’umushoferi utwaye imodoka mu muhanda nta perime. Iyo uwo muntu abonye abapolisi, yenda kugwa kubera ubwoba bwinshi. Asobanura ko kuramya Imana “ni ho imbaraga zacu zose zikubiye”.

    Prophet Ndahimana ati “Iyo uramya Imana bituma uhishurirwa, ugenda umenya Imana mu buryo budasanzwe.” Prophet Claude yanagaragaje uburyo butanu bwo kuramya Imana. Ni uburyo yasobanuye yifashishije imirongo yo muri Bibiliya”.

    Ku bantu bibaza ku mbaraga zimushoboza gukora ibitangaza, Prophet Claude abasubiza ko ibanga ari mu kuramya Imana. Ati “Ni bwo buryo ngiramo bwo gusenga kuko ni yo soko y’ahantu nkura amavuta yo gukorera Imana, yo guhanura, yo gusengera abantu barwaye no kuvuga ubutumwa bwiza.” 

    Uyu mukozi w’Imana uvuga ko kuririmba no kubwiriza byuzuzanya ndetse akaba abifata nk’impang, aratangaza ko iyo arimo kuririmba, “numva imbaraga z’Imana cyangwa se mbasha kwambara imbaraga z’Imana kandi numva nishimye”.

    Prophet Claude yararitse abaturarwanda kuzitabira igiterane ‘Kwambuka Mbere yo Kwambuka’

    Prophet Claude Ndahimana hamwe n’umufasha we

    Prophet Claude yacyeje ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame

    Igiterane “Kwambuka Mbere yo Kwambuka” kizabera muri Dove Hotel tariki 02 Ukuboza 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136857/kizarangwa-nubuhanuzi-prophet-claude-yavuze-ku-giterane-yateguye-anacyeza-ubuyobozi-bwu-rw-136857.html