Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagaragaje igitaramo cya Kend… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, mi ijambo ry'iminota 3 n'amasegonda 27 yagejeje ku bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo bari bakoraniye muri BK Arena.

    Perezida Kagame yabanje guha ikaze buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza 'bwo gusoza neza umwaka wa 2023'.

    Uko yavugaga ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru bavuga 'Muzehe wacu', tuzamutora, twongere tumutore'.

    Perezida Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n'imbaraga 'ubuzima ni ikintu cy'agaciro umuntu afite'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira 'hafi y'ibibazo byose ihura nabyo'. Ashima cyane abari mu nzego z'ubuzima bafasha abantu gukomeza kubaho neza.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by'ingengo y'imari agomba kwifashishwa mu bikorwa by'ubuzima.

    Kagame yavuze ko 'hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije'. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali binyuze muri 'Move Afrika'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire wa 2024.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n'Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'abo bari kumwe.

    Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy'imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n'urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

    Umushinga wa 'Move Afrika' Rwanda' ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

    Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, ibikoresho by’umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n’ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n’Isi yacu.

    Kugeza ubu, miliyari 43.6 z'amadolari y'imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen, zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.

    Iki kigo cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n’ahandi.

    Ushobora kwifatanya n’umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn. 

    Amafoto y’igitaramo gikomeye Kendrick Lamar yakoreye i Kigali













    Perezida Kagame yakiriye kandi agirana Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans mbere na nyuma y'igitaramo cya Kendrick Lamar


    Perezida Kagame yavuze ko igitaramo cya 'Move Afrika: Rwanda' ari bumwe mu  'buryo bwiza bwo gusoza umwaka'


    Madamu Jeannette Kagame ari mu bihumbi bitabiriye igitaramo cye Kendrick Lamar i Kigali 

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga wa Global Citizen: Experience










    REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MURI “MOVE AFRIKA: RWANDA”

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137331/perezida-kagame-yagaragaje-igitaramo-cya-kendrick-lamar-nkuburyo-bwiza-bwo-gusoza-2023-vid-137331.html

  • Bataye ibikapu bariruka! Sherrie Silver n’aba… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023, muri BK Arena habereye igitaramo cya Move Afrika Rwanda cyarimo ibyamamare bitandukanye birangajwe imbere n’umuraperi Kendrick Lamar uri ku mwanya wa Kane mu baraperi beza Isi yagize. 

    Umubyinnyi Sherrie Silver waje ari kumwe n’abandi babyinnyi be, bari mu baza gutanga ibyishimo bakabyinira abantu ibihumbi bari bitabiriye ibi birori. Ibyo niko byagenze.

    Nyamara nubwo bagiye ku rubyiniro bagatanga ibyishimo, Sherrie Silver n'ababyinnyi be bari bafite imitima ibiri dore ko bagiye ku rubyiniro habura igihe gito ngo indege bari bateze ifate ikirere yerekeza i Dubai.

    Mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa X, Sherrie Silver yagaragaye arimo yiruka cyane n’ibyunzwe avuga ko afite indege imujyana i Dubai mu mu minota 15 nyuma yo gutaramana na Kendrick Lamar. 

    Mu yandi mashusho, Sherrie Silver n'ababyinnyi be baba bari kuri moto avuga ko baziteze a ngo badatinzwa n’umurongo muremure w’imodoka dore ko cyari igihe cyo gutaha ku bantu benshi. 

    Nyamara nubwo bagezeyo ku gihe, umubyinnyi wa Sherrie Silver witwa Saddie yasanze yataye igikapu cye muri BK Arena muri ayo mashusho bashyize kuri X bavugaga ko nta kintu na kimwe Saddie afite habe n’umwenda w’imbere.

    Kendrick Lamar niwe wari umuhanzi mukuru mu gitaramo cyatumye Sherrie Silver n’ababyinyi be bataha kuri moto bagasiga n’ibikapu byabo muri BK Arena. 


    Bruce Melodie ni umwe mu bataramiye ibihumbi by’abitabiriye igitaramo Move Afrika Rwanda. 


    Perezida Kagame yitabiriye ibi birori 

    AMAFOTO YARANZE  IKI GITARAMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137333/bataye-ibikapu-bariruka-sherrie-silver-nababyinyi-be-batashye-kuri-moto-137333.html

  • Kendrick Lamar yaririmbiye imbere ya Perezida… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience' cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igitaramo cyambukiranyije umunsi, kuko cyashyizweho akadomo saa sita z'ijoro n'iminota 23', nyuma y'uko Kendrick Lamar avuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

    Ni ubwa mbere gitaramo nk'iki kibereye ku butaka bw'u Rwanda; kandi ni umushinga uzakomeza kugeza mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    ‘Move Afrika’ yateguwe mu buryo bwo gushimangira ubukangurambaga buyobowe n'abaturage mu guteza imbere ubuzima n'uburinganire, kurengera Isi no kurema amahirwe mu bukungu.

    Ku bufatanye n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ‘Move Afrika: Rwanda’ izaba ngaruka mwaka mu myaka itanu iri imbere.

    Ni igikorwa cyiyongeye ku bisanzwe bihari kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw’Isi binyuze mu guhanga imirimo no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo ku bisekuruza bikomoka kuri uyu mugabane binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo ngarukamwaka byo ku rwego rw’Isi.

    Kendrick yabanjirijwe ku rubyiniro n'umuhanzi Bruce Melodie, Zuchu wo muri Tanzania, Ariel Wayz, umubyinnyi Sherrie Silver ndetse na Dj Toxxyk wavanze umuziki bigatinda.


    Kendrick Lamar, rurangiranwa mu baraperi Isi ifite

    Mu gihe cy'iminota 84', Kendrick Lamar yamaze ku rubyiniro nta byinshi yigeze avuga uretse kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye cyane ku rwego rw'Isi.

    Impunzandengo y'indirimbo yaririmbye igaragaza ko yaririmbye indirimbo 28 muri iki gitaramo mu gihe cy'iminota 84'.

    Indirimbo yasorejeho yitwa 'Savior' yayikoranye na Baby Keem na Sam Dev mu 2022. Mbere yo kuyiririmba, yavuze ko ariyo ndirimbo ye akunda.

    Yabanje kuririmba indirimbo zamburakiranyije igihe cyingana n'isaha imwe, maze afata ijambo ryafashe igihe cy'umunota umwe, ashimangira ko mu gihe cyose umuntu atumbiriye intego yihaye mu buzima bwe ntacyamubaza kugera ku ntsinzi.

    Uyu muraperi yumvikanishaga ko ubwo yari afite imyaka 16 akiyumvamo impano y'umuziki, yayiharaniye kandi akorana n'ibigo bikomeye byaguye impano ye.

    Kendrick yanavuze ko yagiriye ibihe byiza 'i Kigali mu Rwanda'-Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika yagezemo ku nshuro ye ya mbere-Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

    Yanyujijemo aririmba indirimbo zashyize abanyabirori mu bicu zirimo nka 'Alright', 'Love' yakoranye na Zacari, 'King Kunta', 'I' n'izindi zinyuranye.

    Lamar [Umuraperi w'ikamba ry'amahwa] kandi yafashe umwanya ashima cyane umuryango Global Citizen wagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo cyabereye muri BK Arena.

    Asobanura ko yemeye kwitabira ibi bitaramo ngaruka mwaka kubera ko bigamije 'Gukemura ubusumbane ku isi mu guhanga imirimo n'amahirwe y'ishoramari ku rubyiruko rw'uyu mugabane.'

    Amafoto ya Kendrick Lamar ku rubyiniro rw’i Kigali








    Ku rubyiniro, uyu mugabo yifashishije ababyinnyi be yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abo mu Rwanda barimo umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver.

    Bagiye bahuriza hamwe bakagira imbyino bahuriraho, rimwe na rimwe Kendrick Lamar yabaga ari hagati y'abo. Hari n'aho babyinnye imbyino za Kinyarwanda.

    Urubyiniro yaririmbiyeho rwari rwihariye, kuko rwateguwe mu gihe cy'iminota irenga 15', bituma hari ibyuma byinshi byakuweho kugeza ku bantu bari bashinzwe amatara n'ibyuma.

    Yari yambaye nk'umuraperi ku buryo n'ingofero yari yambaye yahishaga mu maso. Muri iki gitaramo, yaririmbye kandi “Loyalty” yakoranye na Rihanna, “Behind betrayal” yakoranye na Eminem, “Bitch, Don't Kill My Vibe', 'Swimming Pools (Drank)', “A.D.H.D” n'izindi.

    Mu gihe cy'iminota irenga 84' yamaze ku rubyiniro, uyu mugabo yaririmbye inyuma hamanitse igitambaro cy'ibara ry'umukara cyanditseho ijambo 'Compton'.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko 'Compton' ari agace ko muri Leta ya California aho uyu muraperi avuka, aha ni naho umugore yavukiye kandi akurira. 

    Umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo, yabwiye InyaRwanda ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda ‘habaye igitaramo kiri ku rwego nk’icyo Kendrick Lamar yakoreye i Kigali’.

    Ati “Ni amateka adasanzwe mu muziki wacu. Atweretse ko umuhanzi akwiye guha abafana be ibyo yateguye byose. Ni we muhanzi wa mbere uririmba i Kigali mu gihe cyingana n’iminota 84′. Ni ishimwe rikomeye kuri Guverinoma yacu, kuko bigoye kubona uwateguye igitaramo kiri ku rwego nk’uru.”

    Ariel Wayz yaririmbye ategurira urubyiniro ya Kendrick Lamar

    Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:15 aririmba agaragaza ko yanogewe no guhabwa intebe muri iki gitaramo, kandi yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza.

    Yaririmbye indirimbo ze zirimo izakunzwe mu bihe bitandukanye, ageze ku ndirimbo 'Demo' yahamagaye ku rubyiniro Kivumbi King na Bruce The 1st barayifatanya, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

    Ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Muri uyu mwaka yabonye amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye byafunguye amarembo y'urugendo rwe rw'umuziki.

    Ni umwaka kandi yakoranyemo n'abahanzi bakomeye yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.


    Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu gitaramo cya 'Move Afrika'

    Mu ijambo rye ryamaze iminota 3 n'amasegonda 27', Umukuru w'Igihugu yabanje guha ikaze buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza 'bwo gusoza neza umwaka wa 2023'.

    Uko yavugaga ijambo ni nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bumvikanaga mu majwi yo hejuru bavuga 'Muzehe wacu', tuzamutora, twongere tumutore'.

    Perezida Kagame yavuze ko binyuze binyuze mu muziki n'imbaraga 'ubuzima ni ikintu cy'agaciro umuntu afite'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira 'hafi y'ibibazo byose ihura nabyo'. Ashima cyane abari mu nzego z'ubuzima bafasha abantu gukomeza kubaho neza.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika byimeje ko 15% by'ingengo y'imari agomba kwifashishwa mu bikorwa by'ubuzima.

    Kagame yavuze ko 'hari ibintu byinshi twakemura dufatanyije'. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira buri mwaka ibikorwa bya Global Citizen i Kigali binyuze muri 'Move Afrika'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na buri wese. Yifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire wa 2024.

    Global Citizen ifite ishimwe kuri Perezida Kagame

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Global Citizen, Hugh Evans ndetse ndetse n'Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n'abo bari kumwe.

    Ibiganiro byibanze birambuye ku mushinga wa Global Citizen na gahunda ziteganyijwe mu gihe cy'imyaka itanu bizamara bibera mu Rwanda.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, Hugh Evans yashimye Perezida Kagame ku bwo kwakira iki gikorwa mu Rwanda. Yumvikanisha ko yanyuzwe n'urugwiro bakiranywe kuva bageze mu Rwnada.

    Umushinga wa 'Move Afrika' Rwanda' ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

    Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, ibikoresho by’umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n’ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n’Isi yacu.

    Kugeza ubu, miliyari 43.6 z'amadolari y'imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen, zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.

    Iki kigo cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n’ahandi.

    Ushobora kwifatanya n’umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook, X na LinkedIn. 


    Zuchu yaririmbiye i Kigali yimara agahinda;

    Uyu mukobwa wo muri Tanzania yaherukaga i Kigali muri Kanama 2023 mu bihembo bya Trace Awards. Icyo gihe ntiyabonye umwanya uhagije wo kuririmba birambuye nk'uko yari yabiteguye. Yageze ku rubyiniro asaba abantu kwikura amakote bagafatanye nawe, kuko 'niteguye'.

    Yaririmbye hari abafana bitwaje amabendera yo muri Tanzania, Kenya no mu bindi bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba berekanaga ko bamushyigikiye.

    Zuchu yari yitwaje ababyinnyi barenga umunani, ku buryo bamaze umwanya munini cyane bayina zimwe mu ndirimbo ubundi agatisa ikibuno. Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo zirimo nka 'Honey', 'Kwikwi' na 'Sukari'.

    Bruce Melodie niwe wafunguye iki gitaramo, aririmba iminota 18'

    Uyu muhanzi wo muri 1:55 Am yari amaze igihe yitegura iki gitaramo, byatumye ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerima igitaraganya kugirango yitegure. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yasuzumye ibyuma.

    Yageze ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi bane, bagiye bahuza bagafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane.

    Ariko kandi yanyuzagamo akabaza abakunzi be niba bameze neza, ubundi akanzika mu bihangano bye.

    Yaririmbye indirimbo zirimo nka 'Bado', 'Azana', 'Katerina', 'Fou de Toi', 'Kungola' yakoranye na Sunny, 'When she is Around'' yakoranye na Shaggy n'izindi.

    Bruce Melodie yari yabanje gushyira hanze amashusho agaragaza ko byamuteye ishema kuba ari umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo.

    Ku rubyiniro yifashishije ababyinnyi bazwi cyane muri iki gihe barimo Saddie wigaragaje cyane ubwo yabyinaga indirimbo 'When she's around'.

    'Munyakazi' yanyuzagamo akabwira abafana be gusubiramo intero 'Yuhuuuh' mu rwego rwo kumvikanisha ko bari kumwe nawe.

    Visi Perezida ushinzwe Igenamigambi n'Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, aherutse kuvuga ko 'Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z'imari mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.'

    'Binyuze mu bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw'ibikorwa, dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z'ubuzima, n'abahinzi bato bari ku ruhembe rw'ihindagarika ry'ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.'

    Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021; n’Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

    Mu bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira Move Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.

    Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera. 

    Amafoto y’ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri BK Arena












    Amafoto ya Kivumbi, Bruce na Ariel Way bahuriye ku rubyiniro






    Amafoto ya Zuchu ku rubyiniro rw’i Kigali










    Amafoto ya Bruce Melodie mu gitaramo cya “Move Afrika: Rwanda”





































    ABARAPERI KIVUMBI NA BRUCE BASANGANIYE ARIEL WAYZ KU RUBYINIRO

    “>

    KENDRICK LAMAR YAKOREYE AMATEKA IMBERE YA PEREZIDA KAGAME

    “>

    ZUCHU YATARAMIYE  I KIGALI YIMARA AGAHINDA YARI AFITE MURI KANAMA 2023

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137330/kendrick-lamar-yaririmbiye-imbere-ya-perezida-kagame-na-madamu-abafana-baramwirahira-amafo-137330.html

  • MIGEPROF: Kumvikana mu miryango, imbogamizi ku butabera bw'umwana wasambanijwe-PS Mireille #rwanda #RwOT

    Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango avuga ko ubwumvikane hagati mu miryango ari imwe mu mpamvu ituma abana basambanywa batabona ubutabera bwuzuye. Asaba buri wese kudaceceka, ahubwo akumva uburemere bw'iki kibazo abona nk'icyorezo ku muryango Nyarwanda.

    PS Batamuriza, avuga ko buri wese akwiye kumva ko umwana ari uwo; Kurindwa, ari uwo kujya kwiga, ari uwo gusigasirwa akarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko iryo kumusambanya ryo ari' Karundura', riba ryishe byinshi mu nzira y'ubuzima bwe.

    Akomeza avuga ko nka Minisiteri y'Umuryango barimo kureba ibyakorwa bidasanzwe hagamijwe gufasha Umuryango Nyarwanda kumva uruhare rwawo mu gukumira ikibazo cy'ihohoterwa rikigaragara mu muryango, irishingiye ku gitsina by'umwihariko 'Gusambanya umwana'.

    Ahamya ko ikibazo cy'ihohoterwa ribera mu muryango by'umwihariko irishingiye ku gitsina ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry'Umuryango, bigasubiza inyuma Indangagaciro z'Umuryango, bigasubiza inyuma imibereho y'Umuryango, ko kandi ntaho wagera mu gihe hakiri ibibazo nk'ibyo.

    Asaba ko uko abantu bahagurukira ibindi byorezo ari nako bakwiye guhaguruka bagashyira imbaraga mu guhangana no guhashya iki kibazo afata nk'icyorezo kibasiye Umuryango Nyarwanda kandi bikaba urugamba buri wese asabwa kurwana.

    Kimwe mu bihangayikishije ndetse bitera agahinda nkuko PS Batamuriza Mireille abivuga ni uburyo hari bamwe bumva ko nta cyabaye mu gihe umwana wasambanijwe atasizwe avirirana, mu gihe bamubona yigenza. Yibutsa ko Leta yashyize imbaraga mu gushyiraho uburyo butandukanye bwo kurengera umwana n'umuryango muri rusange. Asaba buri wese guhaguruka agatanga umusanzu we mu gukumira no kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose by'umwihariko irishingiye ku gitsina.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/07/migeprof-kumvikana-mu-miryango-imbogamizi-ku-butabera-bwumwana-wasambanijwe-ps-mireille/

  • Umugabo yagiye gusezerana n’undi mugore, umugore babyaranye umwana wambere ahita aza kwica ubukwe birangira umugabo yihakanye umwana – Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana ni fotokopi ya Se! Umugabo yagiye gusezerana n'undi mugore, umugore babyaranye umwana wambere ahita aza kwica ubukwe birangira umugabo yihakanye umwana

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho atangaje y'umugabo wagiye gusezerana umugore babyaranye umwana wambere akaza kwica ubukwe.

    Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yihakanye umwana we ndetse ngo akaba yarateye inda Nyina afite imyaka 17, kuri ubu umwana agize imyaka icumi.

    Uyu mugore w'imyaka 27 aribaza impamvu umugabo agiye gushaka kandi n'umwana we wambere yaramwihakanye.

    Gusa umugabo ntiyigize ava ku izima ahubwo yakomeje aramwihakana. Reba Videwo

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gusezerana-nundi-mugore-umugore-babyaranye-umwana-wambere-ahita-aza-kwica-ubukwe-birangira-umugabo-yihakanye-umwana-amashusho/

  • Breaking news: Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona ifite ikibazo cya Shaiboub utagikina muri iyi minsi yamaze kumvikana n’umukinnyi wirahirwa na KNC uyobora Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona ifite ikibazo cya Shaiboub utagikina muri iyi minsi yamaze kumvikana n'umukinnyi wirahirwa na KNC uyobora Gasogi United

    Ikipe ya APR FC uyu mwaka w'imikino nibwo yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga ariko kugeza ubu ubona ko iyi gahunda itaraza neza nyuma y'abakinnyi yaguze babakaba barayitengushye.

    Ubuyobozi wa APR FC nyuma yo kubona ko abakinnyi ifite batayihesha igikombe yamaze kumvikana n'umunya-Central Afurika ukinira ikipe ya Gasogi United Yawanendji Theodore Malipangu Christian.

    Amakuru dufite ni uko kugeza ubu uyu mukinnyi bamaze kumvikana igisigaye ni ukwicarana na KNC bakaganira bakumvikana amafaranga yagurwa dore ko afite amasezerano y'iykipe ya Gasogi United kugeza ubu.

    Uyu mukinnyi, APR FC ishaka ko batangirana n'uku kwezi kwa mbere mbese akayikinira imikino yo kwishyura ya Shampiyona hamwe n'igikombe cy'amahoro.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-apr-fc-nyuma-yo-kubona-ifite-ikibazo-cya-shaiboub-utagikina-muri-iyi-minsi-yamaze-kumvikana-numukinnyi-wirahirwa-na-knc-uyobora-gasogi-united/

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana undi mukinnyi nyuma yo kubona ko ntacyo yabafasha icyo bamukorera cyose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwirukana undi mukinnyi nyuma yo kubona ko ntacyo yabafasha icyo bamukorera cyose

    Hashize iminsi micye ikipe ya Rayon Sports izanye rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinea Conakry witwa Alsény Camara Agogo, uyu mukinnyi yakoreshejwe igeragezwa basanga ntabwo ashoboye namba.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ko uyu rutahizamu adashoboye bazanye undi rutahizamu nawe uje gukora igeragezwa Mabiala Kinkela ariko nawe basanga ntacyo yabafasha bitewe nibyo bamushakaho.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri RDC witwa Mabiala Kinkela, YEGOB twamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumusezerera nyuma y'igeragezwa yakoreshejwe bagasanga adashoboye.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United FC ibitego 2-0 n'amanota 26.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kwirukana-undi-mukinnyi-nyuma-yo-kubona-ko-ntacyo-yabafasha-icyo-bamukorera-cyose/

  • FERWAFA yahinduye ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda ku munsi wayo wa 14 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko hari umwe mu mikino y'umunsi wa 14 yimuriwe amasaha.

    Muri iyo mikino harimo iyi ukurikira

    Kiyovu sport Vs Etincelles FC

    Gasogi United Vs Mukuru VS

    As Kigali Vs Rayon Sport

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yimuye-amasaha-yari-kuzakinirwaho-namwe-makipe-akina-icyiciro-cya-mbere-ku-munsi-wa-14-wa-shampiyona/

  • Kendrick Lamar yanyuze abantu bari buzuye Arena mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukubiza 2023, muri Kigali Arena habereye igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Move Afrika’ cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame cyatumiwemo Umuraperi w’icyamamare Kendrick Lamar, wanyuze abari bakitabiriye.

    Ni igitaramo cyateguwe n’muryango Global Citizen ufatanyije n’Ikigo pgLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, mu mushinga wiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience’.

    Ibi bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' ni ubwa mbere bibereye i Kigali, u Rwanda rukaba rwahawe kwakira ibi bitaramo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, bivuze ko bizageza mu 2028 bibera inaha.

    Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane ko kuva cyatangira kwamamazwa benshi bagatagaje ko bonyotewe no gutaramana n’umuraperi Kendrick Lamar uri mu beza isi ifite. Ibi kandi byahamijwe n’uko amatike yo kwinjira muri iki giyaramo yashize ku isiko mbere y’uko kiba.

    N’ubwo amatike yo kwinjira muri iki gitaro yari yihagazeho cyane, aho itike ya macye yari ihagaze amafaranga ibihumbi 50Frw, mu gihe hari andi y’ibihumbi 85Frw n’ay’ibihumbi 100Frw, ntibyabujije abakunzi b’umuziki kuyagura nk’abagura amasuka.

    Mu masaha ya saa 17:00 ni bwo imiryango ya Kigali Arena yafunguwe abantu batangira kwinjira muri iyi nyubako imaze kuba ubukombe mu kwakira ibitaramo bikomeye. Nyuma y’amasaha atatu abantu bari bamaze kugera muri Kigali Arena, abari bayoboye ibi birori basabye abamaze kuhagera gufata ibyicaro igitaramo kigatangira.

    Bidatinze Dj Toxxyk yahise aza ku rubryniro atangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ruvange rw’imiziki iryoheye amatwi, ubona ko buri wese ari kunyeganyega kandi yifuza gutarama, yacuranze indirimbo zitandikanye zirimo izo mu Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange.

    Nyuma y’iminota hafi 55 acuranga, Dj Toxxyk yavuye ku rubyinira haza itsinda rya Symphony Band rizwiho gucuranga umuziki bigezweho ryifashishije ibyuma bigezweho mu ruvangitirane rw’amajwi, akaba ari naryo ryacurangiye abahanzi nyarwanda.

    Saa 20:56 Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro n’ababyinnyi be bane, yabimburiye abandi bahanzi bose, yakiranywe urugwiro n’abitabiriye igitaramo ahita yanzika n’indirimbo ze zitandukanye ahereye kuri ‘Bado’ akomereza ku zindi zirimo ‘Azana’, ‘Fou de toi’ yakoranye na element na Ross Kana, ‘Kungola’ yakoranye na Sunny, ‘She’s Around’ yakoranye na Shaggy baherutse no guhurira mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi.

    Nyuma ya Bruce Melodie hahise hakurikiraho umuhanzikazi w’umunya-Tanzania, Zuchu, ubarizwa muri Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond Platnmuz banavugwa mu rukundo. Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be b’abakobwa n’abahungu atangira kuririmba ahereye ku ndirimbo ‘Honey’, akurkizaho n’izindindi zirimo ‘Sukari’, ‘kwikwi’, ‘Cheche’ yakoranye na Diamond n’izindi.

    Nyuma Zuchu, umubyinnyi mpuzamahanga w’umunya-Rwanda Sherrie Silver wamamaye binyuze mu mbyino ze zikundwa na benshi yahise akurikiraho. Uyu mukobwa yaserukanye n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation. Baririmbye kandi babyina indirimbo zitandukanye ziganjemo ko bakunda cyane Afurika, Umugabane wabibarutse. Aba bana bishimiwe by’ikirenga nyuma yo kugaragaza impano za bo.

    Muri iki gitaramo kandi Sherrie Silver yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kubyina imbyino zigezweho azivanze n’imbyino nyafurika n’Inyarwanda.

    Perezida Kagame wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yahawe umwanya muri iki gitaramo asuhuza abakitabiriye anabifuriza kugira impera z’umwaka nziza. Avuga ko ari 'uburyo bwiza bwo gusoza umwaka'.

    Yagaragaje ko kandi Afurika ikwiye kwigira no kwihaza ku ngengo y’imari binyuze mu gukorana bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ugihura na zo.

    Mu gusoza ijambo rye umukuru w’Igihugu yifurije abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

    Kuva atangiye kuvuga, hagati mu ijambo rye na nyuma yaryo, buri cyose yavugaga cyaherekezwaga n’amashyi y’urufaya y’abitabiriye igitaramo. Baririmba bati “Mzehe wacu” Abandi bati “ni wowe.”

    Umuhanzikazi Ariel Wayz ni we wahise ukurikiraho ku rubyiniro, yakiranywe ubwuzu, ahita atangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, yageze ku ndirimbo ‘Demo’ yakoranye na Kivumbi King na Bruce The 1st yakunzwe na benshi abaha ikaze bafatanya kuyiririmba.

    Nyuma y’abahanzi Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz hari hatahiwe Kendrick Lamar wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, akaba yari ategereje na benshi bifuzaga kubona umuraperi ufatwa nka nimero yambere ku Isi abataramira imbona nkubone.

    Kendrick Lamar yageze ku rubyiniro saa tanu zibura iminota micye, ubwo izina rye ryari rihamagawe muri Kigali Arena ibintu byahise bihindura isura, abitabiriye igitarami bahise batangira kwishima mu majwi menshi bamuha ikaze.

    Uyu muraperi yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi, atangita kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo “Loyalty” yakoranye na Rihanna mu myaka itandatu ishize akurikizaho n’izindi zirimo “A.D.H.D” yasohotse mu 2011, “Behind betrayal” yahuriyemo na Eminem, Swimming Pools (Drank) imaze imyaka 10 igiye hanze na “Bitch, Don’t Kill My Vibe” ), “King Kunta”, “Money Trees” yakoranye na Jay Rock mu myaka 11 ishize, 'Love' yakoranye na Zacari mu myaka itanu ishize n’izindi.

    Mu gusoza Kendrick Lamar yashimiye urukundo yeretswe muri iki gitaramo, anahishura ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ataramiyemo muri Afurika kuva mu 2004 ubwo yatangiraga umuziki.

    Saa 00:23 ni bwo Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye ya nyuma yise 'Savior' yakoranye na Baby Keem na Sam Dew mu 2022, ahita asoza iki gitaramo nyuma y’iminota 85 ataramira abakunzi b’umuziki we baririmbanye na we banabyina kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugera ku ya nyuma.

    Bruce Melodie ni we wabanje ku rubyiniro

    Zuchu yahacanye umucyo

    Zuchu n’ababyinnyi be

    Madame Jeannette Kagame na we yitabiriye iki gitaramo

    Perezida Kagame na we yari ahari, avuga ko ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka

    Ariel Ways ku rubyiniro

    Kigali Arena yari yuzuye abantu bitabiriye igitaramo

    Kendrick Lamar yanyuze abari baje mu gitaramo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kendrick-lamar-yanyuze-abantu-bari-buzuye-arena-mu-gitaramo-cyitabiriwe-na-perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-amafoto

  • Kigali: Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 by… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 13, Umuryango utegamiye kuri Leta wa JA Africa wongeye guhuriza hamwe urubyiruko ruri mu kigero cy'imyaka 14-17 rwaturutse impande n'impande muri Afurika, mu gikorwa cy'amarushanwa ashingiye ku bumenyi mu by'ishoramari ndetse no guhanga udushya.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, i Kigali muri Serena Hotel hatangijwe igikorwa cy'amarushanwa ya JA Africa yiswe 'COY' kigiye kumara iminsi itatu, cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa Junior Achievement ku rwego rw'isi, Asheesh Advani, umuyobozi mukuru wa JA Africa, Simi Nwogugu, umuyobozi wa JA Rwanda ndetse na Ishango Consulting Ltd, Emery Rubagenga, uwaje ahagarariye Minisitiri w'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, n'abandi.

    Umuyobozi wa JA Africa, Simi Nwogugu niwe wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa aha ikaze abitabiriye bose, ashimira abaterankunda, abarimu ndetse n'abayobozi bagize uruhare mu gutegura abanyeshuri ndetse no gutegura aya marushanwa.

    Umuyobozi wa JA Africa Rwanda, Emerry Rubagenga yahaye ikaze abana b'abanyeshuri baturutse mu bihugu icumi bya Afurika, bagaragaje ko biteguye neza amarushanwa ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023.

    By'umwihariko Bwana Emerry yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda bwahaye agaciro iki gikorwa.

    Yagize ati: 'Umwaka ushize nari ndi muri Nigeria, niryo rushanwa rya mbere nari nitabiriye. Byari byiza cyane. Ndabasezeranya ko mugiye kugira ibihe byiza, muzahabonera ibyishimo ntagereranwa ndetse n'icyizere cy'ejo hazaza h'Umugabane wa Afurika.'

    Nyuma y'aba bayobozi, abanyeshuri baje bahagarariye ibihugu byose uko ari icumi biri mu irushanwa, bahawe umwanya muto bakora imyiyereko, aho buri gihugu cyajyanaga ibendera ryacyo ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko gihagarariwe.

    Ku ikubitiro habanje kwakirwa Côte d'Ivoire, hakurikiraho Eswatini, Ghana, Mauritius, Nigeria, u Rwanda, Afurika y'Epfo, Uganda, Zambia, haheruka Zimbambwe. Aba banyeshuri bose, baserukanye akanyamuneza amabendera y'ibihugu baje bahagarariye mu myambaro myiza cyane ijyanye n'umuco wabo.

    Iki gikorwa kandi cyaranzwe n'ibiganiro byagarukaga ku mwihariko w'uyu muryango umaze imyaka irenga 100 ubayeho, aho umuyobozi wawo ku rwego rw'isi, Asheesh yasobanuye ko ibanga bifashishije ari ukwigisha abakiri bato kwihangira imirimo binyuze mu guhindura imitekerereze yabo hakiri kare bakabasha kubyaza amahirwe yose umusaruro.

    Simi yavuze ko bigisha urubyiruko kwihangira imirimo aho baba bari hose, n'iyo baba nta mafaranga bafite bakabasha kureba ibitagenda neza bakabishakira ibisubizo maze ababibona bakifuza kubashyigikira.

    Emerry, yasobanuye ko ubu bumenyi JA ikomeje guha urubyiruko, bugiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.

    Ati: 'Kwihangira imirimo, nicyo kintu cyonyine kizafasha u Rwanda ndetse na Afurika kurushaho gutera imbere. Dukeneye abashoramari benshi b'abayobozi, imisoro myinshi kugira ngo hubakwe ibindi bikorwa remezo kuko haracyarimo icyuho, kandi ibyo ntibizakorwa na Banki y'isi gusa, hakenewe n'ubufasha bw'abantu ku giti cyabo.'

    Umwe mu banyeshuri baje bahagarariye igihugu cya Nigeria yavuze ko iyi gahunda ya JA yo kwagura imitekerereze y'abakiri bato yamwunguye ubumenyi haba mu bijyanye n'imibanire n'abandi, gukemura ibibazo, ubuyobozi ndetse no gukorera hamwe. Yongeraho ko hamwe no gukorera hamwe nk'itsinda bizeye kugera kure.

    Kuri uyu munsi wa mbere w'amarushanwa ntihabaye ibikorwa gusa, kuko abanyeshuri bahawe umwanya baridagadura, barabyina ndetse banagira umwanya wo gusubiramo ibyo bazamurika ku munsi nyirizina w'amarushanwa.

    Iyi, ni inshuro ya kabiri agiye kuba imbonankubone nyuma ya Nigeria kuko mu yindi myaka yabanje mu gihe cya Covid 19, aya marushanwa yabereye ku ikoranabuhanga inshuro zigera kuri ebyiri.

    JA Africa ifite icyicaro mu bihugu 16 byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, aho buri mwaka uyu muryango ugera ku rubyiruko rusaga 390,000.

    Ibyo bihugu ni: Burkina-Faso, Côte d'Ivoire, DR Congo, Eswatini, Ghana, Kenya, Madagascar, Mauritius, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    JA ikorana umunsi ku wundi na minisiteri z'uburezi zibarizwa muri ibi bihugu kugirango ubumenyi bwabo butangwe mu mashuri arenga 3,000 buri mwaka.

    Buri mwaka kandi, hamwe n'abanyamuryango barenga 100, JA ku rwego rw'isi yifashisha abakorerabushake bari hejuru y'ibihumbi 470 bita ku rubyiruko rusaga miliyoni 10 ku isi.


    Mu Rwanda hateraniye abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika

    Itsinda ryaturutse muri Ghana

    Abaje bahagarariye Eswatini nuko baserutse

    Abo muri Cote d’Ivoire baserutse batyo

    Abitabiriye basusurukijwe n’itorero ribyina imbyino gakondo

    Abayobozi ba JA bari bizihiwe

    Abitabiriye basoje basangira   

    Reba hano amafoto yose yaranze igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya ‘COY’

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137329/kigali-urubyiruko-rwaturutse-mu-bihugu-10-bya-afurika-rwitabiriye-amarushanwa-ya-coy-amafo-137329.html