Category: Uncategorized

  • Ingabo z'u Burundi zavuye muri Kivu ya Ruguru – EACRF #rwanda #RwOT

    Ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Afrika y'iburasirazuba (EACRF) zatangaje ko abasirikare b'u Burundi bari baroherejwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo bahavuye ku cyumweru bahagurukiye ku kibuga cy'indege cya Goma.

    Umugaba mukuru w'ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba, Umunyakenya Maj Gen Alphaxard Kiugu ni we wasezeye izi ngabo z'u Burundi zegera kuri 900, nk'uko itangazo ribivuga.

    Ubwo boherezwaga muri DR Congo, abasirikare b'u Burundi bari bahawe gucunga umutekano mu duce twa Kirolirwe, Kitshanga na Mweso muri teritwari ya Masisi.

    Mu kubasezeraho, Maj Gen Kiugu yagize ati: 'Kuza kwanyu byafashije ingabo za DR Congo (FARDC) na M23 kwinjira mu masezerano y'agahenge mwafashije kubahiriza kugeza bayarenzeho mu Ukwakira (10). Twari dufite ubutumwa twahawe n'abakuru b'ibihugu bigize EAC ubu bwarangiye.'

    Ingabo za EAC zoherejwe muri DR Congo mu mpera z'umwaka ushize ku masezerano y'amezi atandatu yagombaga kuvugururwa buri mezi atatu ku bushake bwa leta ya Kinshasa, iyi leta yanze ko ayo masezerano yarangiye tariki 08 z'uku kwezi yongerwa, nyuma yo kunenga izi ngabo ko zitarwana na M23.

    Amasezerano yohereza izi ngabo muri DR Congo yazihaga inshingano zo kujya hagati y'impande zirwana, no gufasha ingabo za DR Congo mu rugendo rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro.

    Hagati mu kwezi gushize, leta ya DR Congo yatangaje ko yasinye amasezerano aha ikaze ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) ngo zize muri Kivu ya Ruguru.

    Kugenda kw'ingabo z'u Burundi kuje nyuma y'uko iza Kenya zirenga 250, hamwe na 300 za Sudani y'Epfo, zihavuye. Itangazo ry'ingabo za EAC rivuga ko ibikoresho by'ingabo z'u Burundi bizagenda n'inzira y'umuhanda.

    Ingabo zo muri uyu mutwe zisigaye muri DR Congo ni iza Uganda, na zo zifite tariki 07 Mutarama(1) nk'igihe ntarengwa cyo kuba zahavuye.

    Ingabo z'u Burundi zivuye muri DR Congo nyuma y'uko inyeshyamba za M23 zizishinje gufatanya mu mirwano n'ingabo za leta n'indi mitwe ikorera muri DRC mu kurwanya M23.

    M23 yagiye yerekana abasirikare ivuga ko ari ab'u Burundi bafatiwe mu mirwano, abapfuye, ibyangombwa, n'ibindi, ivuga ko ingabo z'u Burundi zarenze ku masezerano yazizanye zikinjira mu ntambara ku ruhande rwa leta. BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura ayo mashusho mu buryo bwigenga.

    Ingabo z'u Burundi zavuze ko ibivugwa na M23 ari 'ibinyoma bikwiragizwa n'umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.'

    BBC

    The post Ingabo z'u Burundi zavuye muri Kivu ya Ruguru — EACRF appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/ingabo-zu-burundi-zavuye-muri-kivu-ya-ruguru-eacrf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-burundi-zavuye-muri-kivu-ya-ruguru-eacrf

  • Abanya Kenya bijujutiye Leta kubera ibura ry'umuriro #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya barimo gusaba ibisubizo nyuma yuko umuriro w'amashanyarazi ubuze, bigashyira igihugu cyose mu mwijima mu ijoro ryo ku cyumweru.

    Iryo bura ry'umuriro ryabayeho hafi saa mbili z'ijoro ku isaha yaho, ni ukuvuga hafi saa moya z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Ryabaye ibura ry'umuriro muri Kenya hose rya gatatu ribayeho mu mezi ane ashize.

    Iryo bura ry'umuriro ryabangamiye ibikorwa byinshi, harimo nko ku kibuga cy'indege kinini cyo mu murwa mukuru Nairobi, aho inzira ebyiri z'abagenzi zamaze amasaha menshi zabuze umuriro.

    Abanya-Kenya benshi banenze leta, mu gihe uburakari no kubihirwa birimo kwiyongera kubera ihungabana ry'ibikorwa ryatewe n'iryo bura ry'umuriro rya buri nyuma y'igihe runaka.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuriro wari wagarutse muri byinshi mu bice by'igihugu, uretse mu bice bimwe bya Nairobi no mu bice bimwe byo mu karere gakora ku nyanja y'Ubuhinde.

    Mu makuru mashya cyatanze, ikigo cya leta Kenya Power gishinzwe gutanga umuriro w'amashanyarazi cyagize kiti:

    'Turimo gukora ubutaruhuka kugira ngo dusubizeho vuba cyane bishoboka uko ibintu byari bisanzwe bimeze mu duce dusigaye.'

    Minisitiri Kipchumba Murkomen ushinzwe ikigo Kenya Power ndetse no gutwara abantu n'ibintu, ni we wanenzwe mu buryo bw'umwihariko.

    Umunya-Kenya umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga X yanditse ati: 'Kenya Power ikwiye gutanga indishyi y'amafaranga kubera ibura ry'amashanyarazi ryateje igihombo, kwangirika kw'ibiribwa, n'itakara ry'igihe.

    'Igihe kirageze ngo Kenya Power iryozwe ibura ry'umuriro.'

    Minisitiri Murkomen yanenzwe kureka hakongera kubaho ibura ry'umuriro ku kibuga cy'indege kinini, cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), nubwo muri Kanama (8) uyu mwaka yari yasezeranyije ko ibura ry'umuriro kuri icyo kibuga cy'indege 'ritazongera kubaho'.

    Icyo gihe, Kenya yabayemo ibura ry'umuriro rya mbere ryamaze igihe kirekire ryo muri iyi myaka ya vuba aha ishize.

    Ibura ry'umuriro ryo ku cyumweru nijoro ryibasiye ebyiri mu nzira zikoreshwa cyane zo ku kibuga JKIA.

    Ikigo cya leta gishinzwe ibibuga by'indege cyasobanuye ko imashini zitanga amashanyarazi zifashishwa igihe umuriro ubuze, ziha umuriro izo nzira, 'zananiwe guhita zikora ako kanya'.

    Abanya-Kenya bamwe bumvikanishije ko iri bura ry'umuriro rishobora kuba riri mu mugambi wo gutanga impamvu bikwiye ko kompanyi ya leta itanga amashanyarazi, Kenya Power and Lighting Company (KPLC), yegurirwa abikorera.

    Abandi Banya-Kenya ntibemeranya na bo, ahubwo bavuze ko impamvu y'iri bura ry'umuriro ari ubushobozi bucye bwa KPLC.

    Minisitiri Murkomen yavuze ko iryo bura ry'umuriro rishobora kuba ryatewe n'igikorwa cyo kwangiza.

    Yatangaje kuri X ati: 'Dushingiye ku nshuro ihungabana ry'umuriro ribaho, kandi tuzirikana ko JKIA ari ahantu h'ingenzi cyane, turimo gusaba polisi gukora iperereza ku bishobora kuba ari ibikorwa byo kwangiza no guhishira.'

    Muri Kenya hamaze kuba kenshi ibura ry'umuriro ryo ku rwego rw'igihugu mu mezi ya vuba aha ashize, harimo uwabuze ku itariki ya 11 Ugushyingo (11), ku itariki ya 25 Kanama, ku itariki ya 4 Werurwe (3) uyu mwaka, no mu Gushyingo n'Ukuboza (12) mu mwaka ushize.

    The post Abanya Kenya bijujutiye Leta kubera ibura ry'umuriro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/abanya-kenya-bijujutiye-leta-kubera-ibura-ryumuriro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-kenya-bijujutiye-leta-kubera-ibura-ryumuriro

  • Mu Rwanda:Impaka ku bagabo badakingiza abana babo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali, banenga abagabo bagifite imyumvire yuko gukingiza umwana ari ibyabagore gusa, kuko iyi myumvire ituma hari abana bacikanwa n'inkingo .

    Iyo ugeze ku mavuriro atandukanye usanga abagore aribo benshi bazana abana babo kubakingiza, aho bisa n'ibyabaye ihame ko ari umurimo w'abagore.

    Umunyamakuru wacu wageze ku kigo nderabuzima cya Kagugu, yasanze muri salle batangiramo inkingo harimo umugabo umwe wenyine abandi bose ari abagore.

    Abaganiriye nitangazamakuru rya Flash, bahuriza ku kuba iyi myumvire igomba guhinduka.

    Madame UWAMARIYA M.Claire, Umuganga ukurikirana inkingo z'abana ku kigo nderabuzima cya Kagugu, avuga ko abagabo batarumva neza ko kuba yajya gukingiza umwana we ari inshingano ze.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima , Julien Mahoro Niyingabira, asaba abagabo guhindura imyumvire bakumva ko kwita ku mwana ari inshingano zababyeyi bombi.

    Mu Rwanda gahunda yo gukingira abana yatangiye mu 1980, itangirana n'inkingo 6, zariho muricyo gihe.Uko imyaka yagiye ihita niko hagiye hiyongeramo n'izindi aho kuri ubu abana bahabwa inkingo 13 zibarinda indwara zitandukanye, harimo umusonga, mugiga, imbasa ndetse n'izindi.

    The post Mu Rwanda:Impaka ku bagabo badakingiza abana babo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/mu-rwandaimpaka-ku-bagabo-badakingiza-abana-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwandaimpaka-ku-bagabo-badakingiza-abana-babo

  • Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa muri Kigali #rwanda #RwOT

    Ni bisi zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 300 zitarashiramo umuriro.

    Batiri yayo gushyiramo umuriro ikuzura neza bitwara hagati y'amasaha 2 na 4.

    Izigera kuri ebyiri nizo zigiye gutangira gukoreshwa mu mihanda y'i Kigali mu igerageza rizamara amezi atatu, ahazasuzumwa ubushobozi bwazo bwo kugenda mu mihanda yo mu Rwanda n'ibindi,nyuma akaba aribwo zemererwa  gukoreshwa mu gihugu muburyo bwa burundu.

    Ngarambe Charles usanzwe afite ikigo gitwara abagenzi  KBS akaba ubumwe mubagiye gutangira kugerageza ubwo bwoko bwa bwa Bisi zikoresha amashanyarazi, avuga ko basanze ari nta makemwa zaba ari nziza kuzikorrsha kuko zitangiza ikirere.

    Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu  kigaragaza ko ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bufite uruhare rwa 24% y'imyuka yose ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Kuzana mu Rwanda  Bisi zikoresha amashanyarazi biri muri gahunda y'igihugu yo kubagabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri PETEROLI ,hagakoreshwa ibikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije .

    The post Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa muri Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/bisi-zikoresha-amashanyarazi-zatangiye-kugeragezwa-muri-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bisi-zikoresha-amashanyarazi-zatangiye-kugeragezwa-muri-kigali

  • Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo ku mukinnyi wayo Taddeo Lwanga wapfushije Se, bwahise bukora igikorwa cy’ishimiwe n’abakunzi ba ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo hasakaye inkuru y'incamugongo kuri Taddeo Lwanga ukinira APR FC uri mu gahinda ko kubura Se witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Nyuma y'aya makuru, Ubuyobozi bwa APR FC n'abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wabuze umubyeyi we w'umu Papa.

    Ndetse kandi Taddeo Lwanga yahise akurwa mu bakinnyi bari bugaragare mu mukino APR FC yakirwamo na Amagaju FC kuko ubuyobozi bwahise bumuha uruhushya rwihuse aho yasubiye muri Uganda gushyingura umubyeyi we.

    Se wa Taddeo Lwanga yapfuye azize uburwayi

    Taddeo Lwanga yahise ajya muri Uganda gushyingura umubyeyi we

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-nyuma-yo-kumva-inkuru-yincamugongo-ku-mukinnyi-wayo-taddeo-lwanga-wapfushije-se-bwahise-bukora-igikorwa-cyishimiwe-nabakunzi-ba-ruhago/

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague n’umugore we bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye barushinze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro Lague ari kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri amaze akoze ubukwe n'umugore we Uwase Kelia.

    Byiringiro Lague usanzwe akinira ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden, we n'umugore we Uwase Kelia, ubu bamaze kubyarana umwana umwe w'umukobwa.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-byiringiro-lague-numugore-we-bari-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-bamaranye-barushinze-amafoto/

  • Urunturuntu hagati y’umutoza wa Rayon Sports na myugariro Mitima Isaac #rwanda #RwOT

    Ntabwo ibintu byifashe neza hagati y’umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade ndetse na myugariro we Mitima Isaac aho byose byatangiye ku mukino wa Etincelles FC.

    Mbere y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wo Etincelles FC yakiriyemo Rayon Sports tariki 25 Ugushyingo i Rubavu, uyu mutoza yari yihanangirije abakinnyi be cyane cyane abari bafite amakarita 2 y’umuhondo kwirinda guhabwa indi kuko byari gutuma basiba umukino wa Police FC w’ikirarane cy’umunsi wa 5 wari gukurikiraho.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Mitima Isaac yabonyemo ikarita y’umuhondo umutoza atishimiye kuko yabifashe nko kuyihesha kandi yari yamwihanangirije.

    Wade yababajwe n’uko azaba adafite uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba mu mutima w’ubwugarizi ku mukino w’ikararane cy’umunsi wa 5 cyakinwe tariki ya 28 Ugushyingo Rayon Sports ikanatsinda Police FC 2-1.

    Mohamed Wade warakariye Mitima Isaac, ISIMBI yamenye ko yafashe umwanzuro ko agomba kumuhana ntakine umukino wa Bugesera FC w’umunsi wa 12 wabaye tariki ya 1 Ukuboza 2023, gusa kuko Rwatubyaye Abdul yari yujuje amakarita 3, ubuyobozi bwamwumvishije ko atakina bombi atabafite mu bwugarizi. Baje kuwutsinda 1-0.

    Ntabwo byarangiriye aho kuko k’umukino w’umunsi wa 13 Rayon Sports yari yakiriyemo Muhazi United tariki ya 6 Ukuboza 2023 bakanayitsinda 2-0, yari yagaruye Rwatubyaye Abdul akinana na Ngendahimana Eric. Mitima yakomeje ibihano bye aho yamushyize ku ntebe y’abasimbura.

    Mbere y’umukino w’umunsi wa 14 Rayon Sports yatsinzwemo na AS Kigali 2-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo byavuzwe ko Mitima Isaac adahari kubera imvune, gusa amakuru ahamya ko n’iyo aba ari muzima nabwo ntiyari gukina kuko ibihano yafatiwe byari bitararangira.

    Mitima Isaac amaze iminsi adakinishwa

    Mohamed Wade yababajwe n’ikarita Mitima Isaac yihesheje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urunturuntu-hagati-y-umutoza-wa-rayon-sports-na-myugariro-mitima-isaac

  • Kamonyi: Ubujura mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga cyari kirinzwe n'inkeragutabara #rwanda #RwOT

    Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2023 bateye mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ho mu Mayaga biba icyuma gikoreshwa mu gupima ibizamini-Mikorosikopi( Microscopy), biba kandi Mudasobwa imwe. Abarinzi babiri bo mu Nkeragutabara ni bo bari barinze ikigo. Ubuyobozi bw'ikigo Nderabuzima buvuga ko ikibazo kiri muri RIB.

    Ruzigana Jean Damascene, Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga yahamirije intyoza.com ko ubujura buvugwa koko bwabaye ariko ko RIB Sitasiyo ya Mugina yamaze kwinjira mu kibazo ngo hamenyekane byinshi kuri ubu bujura.

    Avuga ko kumenyekana k'ubu bujura byaturutse ku bakozi baje mu kazi ku wa Gatandatu mu gitondo, basanga ibyo bikoresho byibwe ariko abazamu babiri bo muri Koperative y'Inkeragutabara bari baraye mu kigo bakaba ntabo bahasanze, batazi n'igihe bagendeye kuko bagiye batamurikiye ababasimbura uko basize ikigo baraye mo.

    Avuga kuri uku kwibwa, yagize ati' Byarabaye! Ku wa Gatanu mu ijoro, hano haribwe!, Hibwa mikorosikopi imwe na Kompiyuta imwe( Desktop) ariko dufite abarinzi batanzwe na Koperative y'Inkeragutabara( bafitanye amasezerano). Abo barinzi rero babyutse bitahira kandi bataha batanasimbuwe nk'uko bisanzwe bigenda'.

    Akomeza avuga ko mu kwinjira aho bibye, bishe amadirishya babona gutwara ibyibwe muri Serivise zitandukanye. Avuga kandi ko bikimenyekana bihutiye kubibwira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw'Umurenge ndetse no ku rwego rw'Akarere kandi ko bahageze.

    Ruzigana Jean Damascene, avuga ko ingingo ya Gatatu yo mu masezerano bafitanye na Koperative y'Inkeragutabara ivuga neza ko iyo hagize ikibwa cyangwa cyangirika biturutse mu burangare bw'abakozi babahaye batakoze akazi kabo uko bikwiye ari iyi Koperative yishyura. Gusa na none avuga ko ibyo bisaba iperereza ry'urwego rubifitiye ububasha kugira ngo abe ariryo rishingirwaho ari yo mpamvu ikibazo cyashyikirijwe urwego rwa RIB Sitasiyo ya Mugina yamaze gutangira Iperereza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/11/kamonyi-ubujura-mu-kigo-nderabuzima-cya-nyamiyaga-cyari-kirinzwe-ninkeragutabara/

  • Menya utuzina twiza cyane wajya wita uwo wahaye umutima wawe akanyurwa #rwanda #RwOT

    Urukundo ni rwiza cyane.Urukundo ruraryoha ndetse abazungu baravuga ngo 'Love is a Beautiful Thing'.Niba ufite uwo wahaye umutima wawe akawemera, gerageza umuguyaguye, umugume hafi, umukunde , ujye umwita amwe muri aya magambo tugiye kukubwira.

     

    Iyo wise umukunzi wawe  utuzina twiza, bimuzamurira icyizere bigatuma yumva ko mu buzima bwawe ari we wiganza.

     

    Umugabo umwe yaragize ati:'Ubwo nari nkiri umusore ntabwo nakundaga ibintu byo kwita umukunzi wanjye utuzina cyangwa kumuhamagara utugambo twiza kuko nabonaga ari iby'abantu batize, abantu baciriritse nyamara umunsi umwe naje gusanga naribeshye kuko nta gihe namaranaga n'uwo mukobwa'.

     

    Yakomeje agira ati:'Nahoraga ntndukana n'abakobwa , hakaza abandi nabo tugakundana , hakaza abandi nabo tugakundana gutyo gutyo kugeza ubwo nageze imyaka myinshi ntarashaka'.

     

    Muri aya magabo uyu  mugabo yemeza ko umunsi yize kwita umukunzi utugambo twiza , ari wo munsi urukundo rwe rwakomeye ndetse agahita ategura n'ubukwe.

     

    DORE AMAZINA UKWIRIYE GUHITAMO RIMWE WITA URUKUNO RWAWE.

    1.Rukundo rwanjye [My Love]: Izina , Rukundo , Rukundo rwanjye , ntabwo rijya ritakaza agaciro ndetse riryoha mu matwi y'uwo wihebeye akajya yumva wahora urimuhamagara.

     

    2.Buryohe bw'Umutima wanjye [Sweetheart] : Aka kazina kerekana uburyo ukunda uwo muntu ukuri imbere n'agaciro umuha.

     

    3.Buki bwanjye [Honey] : Niba utari wahitamo akazina wita urukundo rwawe, hera kuri , Honey , Buki , gake gake uzagenda uzamuka.Kumva ko ariwe buki bwawe biramunyura.

     

    4.Mutima wanjye [My Heart]: Byashobokako utari wabona akazi keza, kwita umukunzi wawe ngo My Heart ni ibintu ahora akumbura kumva.

     

    5.Kazuba Kanjye [My Sunshine]: Aka kazina kereka umukunzi wawe uburyo yagize umumaro mu buzima bwawe.

     

    6.Malayika wanjye [My Angel]: Iri zina rituma amenya ko ari we murinzi wawe.

     

    7.My Soulmate: Iri zina rimwerekako mukwiranye akajya ahora akwirahira.

     

    8.Buri kimwe cyanjye [My Everything]: Mbega izina ryiza.Ese wakumva ukuntu kuba buri kimwe cyawe bizamunyura ?.

     

    9.Ntwari yanjye [My Hero]: Nta numwe uzigera amwegera mu gihe azi neza ko afite intwari ye imurinda.

     

    10.Umwiza wanjye [My Beautiful]: Namenya ko ariwe mwiza wawe, ntabwo azigera atekereza na rimwe ko utamukunda.

     

    Hitamo izina ryawe uyu munsi.Nubona utarimo gukunda aya mazina twaguhaye.Utwandikire kuri Email yacu [email protected], tugufashe kubona izina umwita cyangwa uce kuri watsapp yacu.

    The post Menya utuzina twiza cyane wajya wita uwo wahaye umutima wawe akanyurwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-utuzina-twiza-cyane-wajya-wita-uwo-wahaye-umutima-wawe-akanyurwa/

  • Umusaza w'imyaka 70 yerekanye abakobwa 300 amaze kuryamana nabo harimo n'abagore bubatse #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu musaza w'imyaka 70 waciye ibintu nyuma yo kwerekana abakobwa bagera kuri 300 bose amaze kuryamana nabo harimo n'abagore bubatse.

    Ubusanzwe uyu musaza ni uwo mu gihugu cya Nigeria, akaba ari umucuruzi wabigize umwuga ndetse amazina ye yitwa Francis Van Lare, yashize hanze amafoto ndetse n'amazina y'abagore 300 bose yaryamanye nabo kuva muri 1970, nyuma y'igihe akora urutonde rwabo, kuri ubu akaba yamaze kubashyira hanze.

     

    Mu magambo ye yagize ati ' ngiye kugaragaza urutonde n'amazina y'abagore bose twaryamanye kuva muri 1970, uwambere yitwa Felicia ndetse inkuru ye yose ndaje nayo nyibahe. Yatumye mama umbyara yirukanwa mu

     

    kazi yakoraga ku bitaro we n'uwo mukobwa nyuma y'uko uyu mukobwa yanze kuryamana na nyiri ibyo bitaro agahitamo kuryamana nanjye.'

     

    Ayo ni amagambo uyu musaza yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.Yakomeje avuga ko afite amakuru yose ndetse ko n'amazina n'amafoto yose y'abagore bose yaryamanye nabo ayafite ndetse yiteguye kuyashyira hanze.

     

    Yongeyeho ko umukobwa waryamye nawe nabona atari ku rutonde agomba kumumenyesha kugira ngo nawe ashyirwe ku rutonde mu bandi.Nk'uko uyu musaza w'imyaka 70 yari yavuze ko aratangaza amazina n'amafoto y'abagore bose yaryamanye nabo, yasohoje isezerano maze Bose abashyira hanze.

    Uyu musaza yavuze ko amazina y'abo baryamanye ari; Amina Ali, Farida Hassan , Jamila Ahmed , Zainab Ibrahim, Nasra Omar, Samira Yusuf, Rahma Abdi, Faduma, Saida, Habiba, Aisha , Fatima, Zahra, Halima, Safiya, Mariam, Khadija, Asma , Naima, Leila na Salma'.

     

    Rukia, Hafsa , Muna, Zuhura, Sabrina, Nadia, Lyla, Amira, Zahara,Fatuma, Asha, Nafisq, Shukuri,Ayan,Hanan,Sumaya, Huda, Maimuna,Salima, Ayan, Fauzi, n'ahandi.Uyu mugabo ufite Page ya Facebook yabaye Verified na Google , yabwiye abantu bashaka guca agahigo nkake gutangira bafite imyaka 17.

    Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo gukora igikorwa nkicyo.

    Source: ghpage.com, Punchng.com, Chronicle.ng

    The post Umusaza w'imyaka 70 yerekanye abakobwa 300 amaze kuryamana nabo harimo n'abagore bubatse appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusaza-wimyaka-70-yerekanye-abakobwa-300-amaze-kuryamana-nabo-harimo-nabagore-bubatse/