Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024 kuri Kigali Serena Hotel, hamuritswe verisiyo ya nyuma ya Odoo 17, mu gikorwa cyatewe inkunga n'umufatanyabikorwa mukuru mu Rwanda, AD Finance Ltd, kikitabirwa n'umubare munini w'abantu biganjemo urubyiruko n’abikorera.
Iyi verisiyo ya nyuma ya Odoo yasohotse mu Ugushyingo 2023, yubakiye ku zindi verisiyo zayo zagiye zibanza nubwo buri verisiyo igiye ifite umwihariko wayo. Iyi yamuritswe, yongereyeho iby'iyasohotse mu 2022 itari ifite, harimo kuba ikorana n'iyindi 'Application' ikoreshwa n'abatari bake ku Isi, ya Chatgpt ikoresha ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence). Uyu mwihariko w'iyi verisiyo waje wunganira abakora ibikorwa by'ishoramari, aho ushobora kuyifashisha wandika ubutumwa bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.
Usibye gusobanura iby’iyi verisiyo nshya, hanatangajwe ko AD Finance yorohereje abakora ibikorwa by’ubucuruzi, ikabafasha guhuza sisitemu ya Odoo na serivisi za EBM nk’uko biteganwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.
Umuyobozi wa Sosiyete y'Ikoranabuhanga ya AD Finance Ltd, Mugabonake Olivier, yasobanuye ko kubera ubudasa iyi verisiyo nshya ya Odoo yifitemo, igiye kubera igisubizo abakora ibikorwa by'ubucuruzi byumwihariko abacuruza za resitora n'utubari kuko ituma akazi koroha kakagenda neza kurushaho.
Odoo ni Sisitemu y'ikoranabuhanga ifasha kwihutisha ibikorwa by'ubucuruzi cyangwa serivisi z'ubwoko bwose. Iyi sosiyete mpuzamahanga ya Odoo ikorera mu bihugu birenga 175 ikaba imaze imyaka irenga 20. Mu byihugu byinshi ikoreramo no mu Rwanda harimo, ntabwo iba ihafite icyicaro ahubwo iba ifite abantu bakorana nayo bayihagarariye.
Mu Rwanda, bahagarariwe na Sosiyete ya AD Finance bamaze umwaka bakorana. Mu byo babafasha, harimo gucuruza sisitemu yabo mu gihugu, kuyishyira mu bikoresho by'ikoranabuhanga, kuyihindura uko yari iteye bakongeramo ibindi bintu, n'ibindi. Kimwe mu byo bishimira babafashije ubu, ni uko AD Finance yashoboye guhuza iyi sisitemu n'Ikigo cy'Igihugu k'Imisohoro n'Amahoro (Rwanda Revenue Authority).
Kuva AD Finance yatangira gukorana na Odoo, imaze kuyigeza mu bigo birenga birindwi mu Rwanda byiganjemo ibikora ibikorwa by'ubucuruzi.
Umuyobozi wa AD Finance agaruka ku cyo iyi sisitemu imariye abanyarwanda yagize ati: 'Ubu ngubu turi kujya mu Isi y'ikoranabuhanga, iyo ufite ubucuruzi usanga ufite ibintu byinshi, abakozi benshi, ibyo bintu byose ubundi wasangaga mbere biri mu mutwe w'umuntu, ugasanga nyiri ubwo bucuruzi niwe ubyihambiriyeho wenyine, abandi bantu badashobora kumufasha. Ikintu cya mbere ubundi iyo dufasha abakiliya bacu, tubereka ko ibyo bintu byose bishobora gukorerwa ahantu hamwe ku buryo na wa muntu wari usanzwe ubizi wenyine aramutse adahari n'undi bakorana akaba ashobora kubibona.
Ikindi rero byihutisha akazi. Niba ugiye gukora komande y'umukiliya akakubwira ati ndashaka ibintu bingana gutya na gutya, hari igihe bikugora kujya kureba niba ibyo bintu agusabye ubifite koko. Ariko wowe uhita ukanda ahabugenewe gusa, ugahita ubona ibyo usigaranye uko bingana.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu bintu abayobozi babo bishimira ari uko baborohereje mu kubahiriza amabwiriza yo gutanga fagitire hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko nka AD Finance bamaze guhuza sisitemu zombi ku buryo iyo umuntu yinjiye muri sisitemu ya Odoo aba yamaze no kwinjira mu ya RRA.
Umuyobozi wa Sosiyeye ya Brico NB, yatanze ubuhamya avuga ko kuva yafashwa na AD Finance agatangira gukoresha sisitemu ya Odoo mu bikorwa bya sosiyete ayoboye, byamworohereje mu kazi.
AD Finance ikorera mu Mujyi hafi ya RSSB, ikaba ifite abakozi benshi barimo abagera ku Icyenda bafite ubumenyi kuri sisitemu ya Odoo.
Odoo ni Sisitemu y'Ikoranabuhanga y'Ababiligi, yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, harimo imicungire y'imikoranire hagati y'abakora ubucuruzi n'abakiliya, mu bucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga, ibijyananye na fagitire, ibaruramari, inganda, ububiko, ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga n'ibindi.
Abitabiriye igikorwa cyo kumurika verisiyo ya nyuma y'iyi sisitemu, basobanuriwe uko ikora, bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo ndetse n'abifuza gutangira kuyikoresha babona amahirwe yo gufashwa n'ababishinzwe.

Mugabonake Olivier ni umuyobozi mukuru wa AD Finance ihagarariye Odoo mu Rwanda

Odoo imaze imyaka irenga 20 ikaba ikorera mu bihugu birenga 175

Mukeka Edmond uhagarariye Brico NB yavuze ko gukoresha sisitemu ya Odoo byamworohereje akazi


Hasobanuwe byinshi kuri sisitemu ya Odoo na verisiyo yayo nshya

AD Finance yatangaje ko yorohereje abacuruzi igahuza sisitemu ya Odoo na EBM

Francisco Amurrio ni umuyobozi w’abafatanyabikorwa muri Odoo

Giovanni Davite niwe washinze Kipharma akaba n’umuyobozi mukuru wayo



Abiganjemo urubyiruko n’abikorera bari bitabiriye bafite inyota yo kumva imikorere ya OdooÂ

Abitabiriwe basobanuriwe uko bakwifashisha sisitemu ya Odoo mu bucuruzi bwabo

Bishimiye kumva amakuru y’uko boroherjwe mu bijyanye na serivisi za EBM


Abagize amahirwe yo kugera ahabereye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mikorere ya Odoo

Abasobanuje n’abifuza gukoresha iyi sisitemu basobanuriwe

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda
Ifoto itazibagirana mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports ubwo yajyaga i Kirehe igatsindirayo ikipe y’aka Karere ibitego 4-0 ikegukana igikombe cya shampiyonaÂ
APR FC yatsinzwe na Espoir FC Inyamirambo icyizere cyose cya shampiyona kiyoyoka bakirebaÂ
Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 3-0Â 
APR FC nibura byayisaba gutakaza imikino 3 kugirango Rayon Sports yibone ku gikombe
Muri Kanama 2023, Gates na Hurd bitabiriye ibirori Jeff Bezos washinze Amazon yambikiyemo impeta umukunzi we Lauren Sánchez.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(554x269:556x271):format(webp)/mark-paula-hurd-020823-46913ac6eaf7419a9793a1ec27692866.jpg)

:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/bill-gates-tout-a493471d34cf4029ade8c963483a682d.jpg)




Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna akaba na rwiyemezamirimo ari ku isonga ry’ibyamamarekazi bitigeze bihisha ko bikoresha urumogi. Hari amafoto menshi yagiye afotorwa ari kurunywa ndetse nawe ubwe mu 2020 yigeze kuvuga ibyatunguye benshi ubwo yagiraga ati ”Urumogi rumpa ibyishimo umugabo atampa”.Aya magambo akaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.Â
Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Lady Gaga benshi banatinya bitewe n’ibyo akora mu mashusho y’indirimbo ze, nawe rwose ntiyigeze ahisha ko yikundira urumogi.
Icyamamare muri Sinema, Cameron Diaz nawe yiyemereye ko anywa urumogi, byumwihariko yanavuze ko akunze kurusangira na Snoop Dogg dore ko ari inshuti magara baniganye mu mashuri yisumbuye ahitwa ‘Long Beach Polytechnic High School’.
Umukinnyi wa filime, Jennifer Lawrence, wakunzwe muri filime nka ‘The Hunger Games’, ‘Passengers’ n’izindi, afite amafoto menshi yafotowe n’abapaparazi ari kunywa urumogi. Mu 2018 yabwiye Vogue Magazine ko kuriwe kunywa urumogi abifata nk’ibintu bisanzwe ariyo mpamvu adatinya kurunywera ku mugaragaro.
Umunyamideli kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime, Megan Fox, uzwiho gukundwa n’abagabo cyane, ntiyigeze ahisha ko akoresha urumogi. Mu 2015 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru GQ Magazine, yavuze ko adashobora kubara inshuro arunywa ku munsi kuko ari nyinshi ndetse yanavuze ko usanga abandi basitari barugura barutumye abandi, ko ahubwo we ajya kurwigurira.
Umukinnyi wa filime Zoe Kravitz uvuka ku babyeyi b’ibyamamare aribo Lenny Kravitz na Lisa Bonet, azwiho kuba anywa urumogi. Ubwo yakinaga filime y’uruhererekane yitwa ‘High Fidelity’, yasabwaga kunywa itabi ahubwo ahita asaba ko mu mwanya w’itabi yaba yinywera urumogi. Mu bice 10 by’iyi filime Zoe Kravitz yagaragayemo anywa urumogi ntakibazo.
Umuhanzikazi Jhene Aiko uzwi cyane mu njyana ya ‘R&B’, akaba n’umugore w’umuraperi Big Sean, akunze kumvikana mu ndirimbo ze avuga ku rumogi ndetse anazwiho kuba rimwe na rimwe ajya arunywera ku rubyiniro. Jhene Aiko kandi afite indirimbo yise ‘Tryna Smoke’ aho aba aririmba ubwiza bw’urumogi.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024, ukinirwa kuri Kigali Pele Stadium warangiye igitego kimwe cy'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC gitsinzwe na Kategaya Elie.
Iki igitego cyatandukanyije impande zombi cyabonetse ku munota wa 21 w'umukino dore ko indi minota igera kuri 69 yarangiye ntakindi kibonetsemo.
Uyu mukino kandi wakurikiwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba ari n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, yari kumwe kandi na Chairman wayo Colonel Richard Karasira.
Mu kwishimira ko General Mubarakh yaje gushyigikira iyi kipe yigeze no kuyobora, Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yishimiye ko uyu mubozi yake gukurikira uyu mukino.
Bagize bati 'mu kanya gato abona, mu nshingano nyinshi agira, Chief of Defence Staff (CDS) akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga Yarebye umukino
Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byatumye igeza amanota 55 ikaba iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo, irakurikirwa na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 45.
Kugeza ubu aya makipe yombi akurikiranye kuri uri rutonde azahura ku mukino w'umunsi wa 24 aho Rayon Sports ariyo izakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba.