Ikipe ya APR FC yagaragarije abakunzi bayo ibyiciro by'amakipe y'abato kugeza kungimbi bafite bashimangira ko mu myaka mike bazavamo impano zitangaje mu mupira w'amaguru.




Ikipe ya APR FC yagaragarije abakunzi bayo ibyiciro by'amakipe y'abato kugeza kungimbi bafite bashimangira ko mu myaka mike bazavamo impano zitangaje mu mupira w'amaguru.




Rutahizamu, Gitego Arthur umaze iminsi yitwara neza mu iki ye nshya ya AFC Leopards yo muri Kenya, yagaragaje urwego ushimishije mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi iri mu myiteguro y'imukino ibiri ya gicuti azakina na Botswana na Madagascar.
Gitego Arthur amaze igihe gito agiye muri Kenya, ariko akigerayo yitwaye neza ku buryo yahise ahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi none ubu yatangiye gutsinda ibitego umunyezamu Ntwari Fiacre mu myitozo.







Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Kigizwe n'inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n'ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini.
Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n'icyo gutwara imodoka mu muhanda.
Iki kigo nigitangira gukora, ugiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku rubuga rwa Irembo, ahitemo umunsi, itariki n'isaha azakoreraho.
Ikoranabuhanga rizakoreshwamo rizajya rinafasha mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z'umubiri zirimo amaso n'amatwi.

Ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, hagaragaye amanyanga menshi ku kibuga Pelé Stadium, bituma Murera ijyana kuri RIB, bamwe mu bafana bayo 3 ndetse na bamwe mu bakozi ba kompani yari ishinzwe kugurisha amatike.
Radio1 dukesha iyi nkuru ko abo bose bajyanwe kuri RIB kubera gucyekwaho uburiganya mu kwiba amafaranga binyuze mu kugurisha amatike.
Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko RIB iri gukurikirana iby'icyo kibaza aho Murera avuga ko Kompanyi yacuruje amatike ku mukino wabo batsinzwemo na APR FC ibitego 2-0, ishobora kuba yarabibye amafaranga menshi.
Â
APR BBC yaraye itsinze itsinze Tigers BBC amanota 106-70 ni mu gihe mu bagore, Kepler yatanze isomo rya Basketball kuri UR Kigali Women BBC iyitsinda amanota 98-46.
Ni imikino y’igice kibanza cya shampiyona aho mu bagabo barimo bakina umunsi wa 14, mu bagore bakaba ari umunsi 10, yombi yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 muri Gymnase ya LDK.
Habanje umukino w’abagore wa Kepler na UR Kigali, saa 18h00′, byarangiye Kepler itsinze amanota 98-46.
Iyi kipe yayoboye uduce twose, 20-11, 26-9, 22-10 na 30-16. Uwimpuhwe Henriette wa Kepler ni we watsinze amanota menshi, 32 ni mu gihe Niyigena Bonheur wa UR Kigali ari we wakinnye iminota myinshi, 40 (yakinnye umukino wose).
Hakurikiyeho umukino wa APR BBC imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona, yakinaga na Tigers BBC ndetse inayitsinda imibare 3 (3 chiffres)’ 106-76.
Muri rusange Jovon Adonis Filer wa APR BBC ni we wakinnye iminota myinshi aho yakinnye iminota 32 n’amasegonda 52 atsindamo amanota 22 anganya Irutingabo Fistion wa Tigers na we watsinze 22 mu minota 28 n’amasegonda 53 yakinnye (ni bo batsinze amanota menshi).
Indi mikino yaba mu bagabo n’abagore ikaba ikomeza mu mpera z’iki cyumweru.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yihanije-tigers-kepler-itanga-isomo-kuri-ur-kigali-amafoto
Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ni bwo habaye Inama y’Umuryango FPR-Inkotanyi yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Iyi nama yasize Perezida Kagame atowe ku majwi 99.1%, yemezwa nk'Umukandia wa RPF mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye, Kagame yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.
Muri iyi nama hanamuritswe ibyo RPF izibandaho muri Manifesto y'imyaka itanu. Kuri Paji ya 30, mu gace ka Gatatu ku ngingo igaruka ku 'iterambere rya Siporo n'Umuco' bavuga ko 'Hazubakwa kandi hanavugururwe ibikorwaremezo bya Siporo n'imyidagaduro bitandukanye' kandi 'Hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi zihamye kandi zikora neza.'
Muri Manifesto iheruka y'imyaka itanu (Ni ukuvuga hagati ya 2017-2024), kuri Paji ya 70 RPF-Inkotanyi bavugagamo ko 'Hazashyirwaho uburyo bunoze butuma siporo kuri bose, imikino n'imyidagaduro biba umuco n'umwuga mu Banyarwanda.'
Bavuga ko 'Hazavugururwa uburyo bukoreshwa mu guteza imbere siporo, imikino n'imyidagaduro mu mashuri.'
Kandi ko 'Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere, hagamijwe guca inda zitateganyijwe n'indwara zandura mu rubyiruko, Abanyarwanda bakangurirwe gahunda yo kuboneza urubyaro.'
Muri Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hubatswe ibikorwaremezo bifasha guteza imbere Siporo n’imyidagaduro nka BK Arena yakira ibitaramo by’abahanzi n’imikino inyuranye, Sitade ziringaniye zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, hari sitade zavuguruwe izindi zishyirwamo ubwatsi, Sitade Mpuzamahanga ya Cricket yarubatswe n’ibindi.
Itegeko rigena Imitunganyirize ya siporo, imikino n'imyidagaduro mu Rwanda ryasohotse ku wa 18 Kanama 2017 risobanura ko Siporo igamije kubungabunga ubuzima bw’abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n'imibereho y'abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga
Imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku mategeko ayigenga naho imyidagaduro igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima, kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Umutwe wa 2 w'iri tegeko ugena imikorere n'Imitunganyirize by'Izi nzego Ingingo ya 6,7,8,9 by'iri tegeko zirasobanura inshingano za buri rwego rw'imitunganyirize ya siporo imikino n'imyidagaduro.
Ingingo ya 11 y'iri tegeko iteganya ko siporo yigishwa mu mashuri kuva mu y'Inshuke kugera mu yisumbuye. Ingingo ya 13 y'iri tegeko igena ko Minisiteri ishyigikira ibikorwa byo gutegura amakipe y'Igihugu mu kwitabira no kwakira amarushanwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, aherutse gusaba abahanzi gukora umwuga wabo bisunze ubuhanga na Siyansi.
Yavuze ko kudakorera hamwe no kudakorera mu mucyo byatuma nta ntego igerwaho. Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gukorera mu Ingaga (Federation) kuko ari bwo Leta izabona uko ibafasha.
Ubwo yari mu nama yahurije hamwe abahanzi yabereye kuri Lemigo Hotel yagize ati 'â¦Tunasabe abahanzi bose nk’uko bisabwe bakorera muri za ‘Federation’… Uratangira kujya unyandikira umbwira ko unkeneye kubera ko ufite igitaramo utegura nkubwire ngo baza Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council) iguterereho na ‘Stamp’ menye ko ufite ahantu uhereyeho.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko kwibumbira hamwe kw’abahanzi muri ‘Federation’ bizorohereza inzego za Leta kubashyigikira ndetse nawe bimufashe kubona ibyangombwa n’ibindi nkenerwa kugeza akoze igitaramo cye bwite, cyangwa se igihe atumiwe hanze y'Igihugu.
Ni umunezero ku bari mu ruganda rw'ubuhanzi
Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Art Council), Marie France Niragire yabwiye InyaRwanda ko ari umunezero ku bahanzi, kuba umuryango RPF-Inkotanyi warashyize muri gahunda yayo y'imyaka itanu guteza imbere Ingaga z'abahanzi n'ibikorwaremezo.
Yavuze ati 'Ni umunezero cyane! Kuba natwe abahanzi twatekerejweho ndetse by’akarusho bikajya mu gatabo gakubiyemo imigambi y'umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029.'
Marie France yavuze ko kuba RPF yari yemeje guteza imbere Ingaga z'abahanzi, bitanga umukoro kuri buri muhanzi kugira ngo buri wese atange umusanzu we mu kuzubaka.
Asobanura ko guteza imbere Ingaga z'abahanzi bijyana n'izamuka ry'urwego rw'imari rwabo, kandi bagatungwa n'ibihangano bakora.
Ati 'Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye ni ukwitegura kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka Ingaga zacu zihamye kandi zikora neza kugira ngo twiteze imbere mu buryo bw'imari, akazi n'ibihangano dutanga n'umusanzu mu kubaka Igihugu.'
Ingaga (Federation) ziba zigizwe n'amahuriro (Union) atandukanye. Urugero, urugaga rw'abahanzi rugizwe n'amahuriro umunani y'abanyamiziki.
Kujya mu rugaga cyangwa kuba umunyamuryango warwo bisaba kuba uri umunyamuryango w'ihuriro kuko amahuriro nibo banyamuryango b'ingaga. Umuhanzi aba umunyamuryango w'urugaga binyuze mu ihuriro abarizwamo.
Umuhanzi Intore Tuyisenge usanzwe ari n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi (Rwanda Music Federation), yabwiye InyaRwanda ko kuba mu igenamigambi rya RPF harashyizwemo kubaka Ingaga z'abahanzi bitanga icyizere cy'ejo hazaza h'ubuhanzi.
Ati 'Kuba mu igenamigambi ry'imyaka itanu rya RPF-Inkotanyi hagarutswe ku bahanzi by'umwihariko kubaka Ingaga z'ubuhanzi zihamye, biraduha icyizere cy'ahazaza heza h'ubuhanzi n'abahanzi by'umwihariko.'
Yakomeje avuga ko bitanga icyizere cy'uko imibereho y'abahanzi izarushaho kuba myiza mu myaka itanu iri imbere. Ati 'Bigaragaza ko imibereho y'umuhanzi n'abafite ibyo bakora mu nganda z'ubuhanzi izaba myiza cyane kandi bikarema n'icyizere ku bashoramari bifuza gushora imari mu buhanzi.'
Tuyisenge yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ibyo RPF 'Izakora muri iyi myaka iri imbere ni agahebuzo ukurikije ibikubiye muri iyi Manifesto ya RPF'. Yungamo ati 'Bityo abahanzi turasabwa kuba maso kugira ngo hatagira amahirwe aducika kandi twahawe urubuga.'
'Nk'uko bigaragara muri iyi Manifesto hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi bityo abahanzi twese turasabwa gukomeza kwihuriza hamwe no gukorera mu Ngaga binyuze mu mahuriro kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe cyane ko kujya muri ayo mahuriro icyo bisaba ari ukuba uri umuhanzi ukajya mu ihuriro bitewe n'ubuhanzi ukora.'
Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba mu rugaga binyuze mu mahuriro bifasha abahanzi guhuza imbaraga mu kwishakamo ibisubizo, guhuza ijwi kandi bikoroshya gukora ubuvugizi kuhakwiye gushyirwa imbaraga.

Nyiramaso yerekwa bicye ibindi akirebera!
Tuyisenge yavuze ko kuba RPF-Inkotanyi yiyemeje guteza imbere Ingaga, ubuhanzi n'ibikorwaremezo bigaragaza ko abahanzi batari ba Sigohobe.
Yavuze ko ibi bikwiye gutuma ababyeyi bashyigikira impano z'abana babo mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi.
Ati 'Kuba umuryango uyoboye Igihugu muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye uha agaciro ubuhanzi kuri uru rwego kugirango abahanzi gufatwa nka Sagihobe bisigare ari amateka, bikwiye kubera urugero ababyeyi bagashyigikira abana babonamo impano y'ubuhanzi aho kubona ko bagiye kuba ibirara kuko kuri ubu ubuhanzi bukozwe neza 'kinyamwuga' bubeshaho neza ubukora kandi bukanatanga akazi ku bandi bugahinduka igisubizo mu guhanga umurimo.'
Akomeza ati 'Uhereye ku byakozwe mu guteza imbere ubuhanzi muri iyi myaka ndetse n'icyerekezo Igihugu gifite ku buhanzi, gushyigikira umwana no gushora imari mu buhanzi ni ukwiteganyiriza ahazaza.'
Mu 2015, ni bwo inzego za Leta zagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi kugira ngo bagire uruvugiro. Kandi, ibyo bakora bibungukire, bigirire n'akamaro igihugu cyose.
Mu itorero 'Indatabigwi' ni bwo havutse iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi. Kuva icyo gihe hashyirwaho ingaga z'abahanzi eshanu.
Inama y'Igihugu y'Abahanzi (RAC) yubakiye ku cyerekezo cyo guhuza no guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco. Gufasha kandi inzego z'ubuhanzi kwiyubaka no kuzikorera ubuvugizi.
Kubaka ubuhanzi buvoma mu muco, kongerera ubumenyi abahanzi no kubigisha uko babyaza umusaruro ibikorwa byabo, kubaka ubuhanzi butunga nyirabwo, gushaka imikoranire y'inzego z'abahanzi n'izindi nzego zo mu Karere cyangwa ahandi. Imibare igaragaza ko hafi 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu biva mu buhanzi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingaga zirindwi z'abahanzi zirimo: Urugaga rwa muzika, urwa Sinema, urw'abanditsi, urw'ubwiza n'imideli, urw'ikinamico, Imbyino n'Ubusizi, urw'ubugeni n'urw'amatorero y'imbyino za Kinyarwanda.
Perezida Kagame yemejwe ku majwi 99% nk’umukandida wa FPR muri matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi kwibumbira mu Ingaga kugirango Leta ibone uko ibashyigikira 
Niragire Marie France yatangaje ko bishimishije kuba muri Manifesto ya FPR-Inkotanyi harashyizwemo guteza imbere Ingaga z’abahanzi
 
Tuyisenge Intore yashimye umuryango FPR ku bwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi, akangurira ababyeyi gushyigikira impano z’abana babo
Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo ‘Ndandambara’ baherutse guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette
Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Muyango Jean Marie wamamaye mu ndirimbo ‘Karame Uwangabiye’
Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo ‘Ndandambara’
Byari ibyishimo bikomeye kuri Jules Sentore aramukanya na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Alyn Sano asuhuza Perezida Kagame nyuma y’Inama ya FPR-Inkotanyi
Muri Manifesto ya FPR- Inkotanyi y’imyaka itanu iri imbere harimo guteza imbere Ingaga z’abahanzi
Kuva Tariki ya 11 Werurwe muri Hilton hotel hari hateraniye amahugurwa yahuguraga abayobozi b'amakipe yahano mu Rwanda ayo mu cyiciro cyambere n'icyakabira kubijyanye n'ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi, kwerekana ko bafite ibyangobwa byuzuye birimo ibibuga, ubwishingizi bw'abakozi bayo ni bindi.
ni amahugurwa yararimo gutangwa n'inzobere za CAF mu bijyanye na Club Licensing arizo Nakagwa Shirah ukomoka muri Uganda ndetse na mugenzi we Kazoora Emmanuel nawe ukomoka muri Uganda.
izi nzobere zigishije abayobozi b'amakipe gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kuborohereza uburyo babikoragamo kuko byabatinzaga Kandi bikabatwara n'umwanya munini hakiyongera ho FERWAFA nayo byayisabaga kohereza abagenzuzi ngo barebe niba ikipe yujuje ibisabwa ikoranabuhanga rero rije gucyemura no korohereza abayobozi b'amakipe ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Ibi byose ni intumbero ya CAF ifite intego zo kuzamura ireme n'urwego rw'amarushanwa y'abanyamuryango bayo no kugirango bijye biyorohera gukora igenzura ryimbitse kuko uzajya iba ifite buri kipe mu sisiteye ya Club Licensing.
Bimwe mu bintu ikipe uzajya iba yujuje kugirango yemererwe gukina amarushanwa ya CAF harimo Kwishyura imisoro, kuba ntamwenda ibereyemo FERWAFA , CAF na FIFA, kwishyura ibisabwa byose ku mukinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino utangiye birimo, Amafaranga wa muguze, imishahara , ubwishingizi bw'abakozi ndetse hakiyongeraho kuba warerekanye aho uzajya ukorera imyitozo naho uzajya wakirira imikino yawe ndetse hakiyongeraho no kuba ufite ikipe z'abato 2 iyaba bari minsi y'imyaka 14 ndetse Niya bari minsi y'imyaka 20.
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko aje gucyemura ibibazo byinshi cyane cyane ibyo kwitana bamwana ku gukerereza gahunda zo kuzuza ibisabwa Nkuko Umuyobozi wa FERWAFA ushinzwe komisiyo y'amarushanwa
Turatsinze Amani Evariste abivuga.
ndetse hari nabemeje ko nubwo bari basanzwe babikora ariko batabinozaga neza bityo bagiye bagiye kureba ibyo baburaga kugirango buzuze ibindi biburaho aho twavuga Umunyamabanga wa Rayon sports Patrick Namenye wavuze ko aya mahugurwa yabafashije kumenya uburyo bushya CAF na FERWAFA bagiye kujya bakoresha mu kuzuza ibisabwa ngo bemererwe kwitabira amarushanwa Kandi ko ari uburyo butandukanye nubwo bakoreshaga kuva 2019 buzabafasha kuzuza ibisabwa neza.
Akomeza Kandi avuga ko mubisabwa ibyinshi bari babifite kuko nubwo bitandukanye ko ntacyigoranye cyirimo
kuko haribyo abanyamuryango ba FERWAFA basanzwe bafite birimo
abakozi bahoraho b'amakipe, ibibuga ndetse n'ibiro byama kipe ibi rero yemeza ko bizabafasha kunoza ubu buryo bushya batangira gukurikiza kuri uyu wa 31 Werurwe 2024.
Aya mahugurwa yasojwe ku minsi wejo hashize tariki ya 12 Werurwe 2024.
Amafoto yabitabiriye amahugurwaÂ



















Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu yandi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’Igifaransa.
Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana, ndetse bamwe mu bageragezaga guca intege abaririmbyi muri icyo gikorwa cyo gutangiza korali ifite ingufu n’icyerecyezo gihamye, bagiye buririra ku mubare w’abayiganaga, cyane cyane urubyiruko.
Chorale Christus Regnat iherutse kwizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, ari nabwo bavuze imishinga itandukanye bafite mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.
Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.
Christus Regnat iri muri korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika
Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi igiye kuririmba muri iki gitaramo cya Pasika nyuma y'ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.
Mu mwaka ushize iyi korali yongeye kunyura abanyarwanda mu gitaramo 'I Bweranganzo' cyabereye muri Camp Kigali, bahuriyemo na Josh Ishimwe. Iki gitaramo bagikoze bari bamaze imyaka 4 ntagitaramo bwite cyabo bakora.
Kuri ubu iyi korali imaze imyaka 17 ikora umurimo w’Imana, igiye kongera gufatanya n’abanyarwanda guhimbaza mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena ku itariki 31 Werurwe 2024.
Iyi korali iherutse kwizihiza imyaka 17 ishize ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo
Iki gitaramo kidasanzwe cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” korali Christus Regnat izagihuriramo n’abaramyi James na Daniella, hamwe n’andi makoraki akomeye nka Ambassadors Choir, Alarm Ministriies, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bose bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena.
Christus Regnat igiye kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena
Iki gitaramo cya Pasika cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR). Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).
Yaherukaga gutaramira abanyarwanda muri Kanama ya 2023
Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe kizaririmbamo korali Christus Regnat, cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.
Ku itariki 31 Werurwe 2024 Christus Regnat izafasha abanyarwanda kwizihiza Pasika mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizabera muri BK Arena
Irushanwa rikirangira, Miss World watowe, Krystyna Pyszková, igisonga cye ndetse n'abandi bakobwa batsindiye guhagararira imigabane bakomokamo, bahise berekeza mu Birwa bya Mauritius kuruhuka nyuma y'urugendo rurerure rwaranze iri rushanwa.
Muri aba bakobwa, harimo Umunya-Libani Miss Yasmina Zaytoun wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi agahagararira n'umugabane wa Aziya, umunya-Botswana Miss Lesego Chombo waje muri bane ba mbere agatsindira no guhagararira umugabane wa Afurika, Miss Leticia Frota uhagarariye umugabane wa Amerika;
Miss Kristina Wright uhagarariye Oceyaniya, Miss Engand Jessica Ashey uhagarariye umugabane w’u Burayi, Miss Ache Abrahams uhagarariye Trinidad and Tobago, umunya-Martinique Axelle Réne icyiciro cya ‘Top Model,' umunya-Tunisia Imen Mehrzi wegukanye icyiciro cy'Ubwiza bufite intego, Lucija Begić watsinze mu cyiciro cya Sport Challenge hamwe na Miss World Krystyna Pyszková.
Mu minsi mike bahamaze, bakomeje gushyira hanze amashusho n'amafoto bigaragaza ko baryohewe n'ubuzima bwo muri iki gihugu ndetse n'ibiruhuko barimo.
Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwemewe rwa Miss World buragira buti 'Mauritius ni ahantu ho gusabanira no kugirira ibihe byiza bitangaje! Miss World ndetse n'itsinda ryayo bari kwiyumva n'abari mu rugo kandi bafite icyo kubabwira: 'Muze muri Mauritius mwumve imbaraga z'ikirwa cyacu'.'
Miss World Chrystyna wari ugeze bwa mbere muri Mauritius, yatangaje ko yishimiye ibyiza nyaburanga byaho, umwuka mwiza waho, ibiryo byaho ndetse n’abantu baho bagwa neza kandi bazi kwakira abantu. Yongeyeho ko nubwo ari inshuro ya mbere yari ahageze, itagomba kuba iya nyuma kubera ibyiza by’iki gihugu.
Ejo hashize tariki 12 Werurwe 2024, Ibirwa bya Mauritius bizihizaga umunsi mukuru w'Ubwigenge babonye mu 1968, ndetse n'isabukuru y'imyaka 32 iki gihugu kimaze kinjiye mu muryango wa Commonwealth.
Nyuma ya Mauritius, biteganijwe ko aba bakobwa bazakomeza kuzenguruka no mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova, ni we wabaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024 agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw’abanyafurikakazi.
Ibi byabereye mu muhango wabereye muri Mombai ku mugoroba wo ku wa 09 Werurwe 2024.
Umwiherero wa Miss World 2024 watangiye mu mpera za Gashyantare 2024, aho abakobwa bagiye banyura mu marushanwa aganisha ku kumenya abazegukana amakamba.
Ku rutonde rw’abakobwa 40 bitwaye neza, abanyafurikakazi bari bafitemo ubwiganze bwo hejuru. Muri 12 ba mbere, hajemo Botswana, Mauritius na Uganda naho mu 8 ba mbere hazamo Uganda na Botswana mu gihe muri 4 ba mbere hajemo Botswana.
Reba hano amwe mu mafoto ya ba Nyampinga bari mu biruhuko mu Birwa bya Mauritius babifashijwemo n’urwego rwaho rw’Ubukerarugendo







 















Abakobwa begukanye amakamba muri Miss World 2024 bakomeje kugirira ibihe byiza mu Birwa bya Mauritius
Televiziyo y’Isibo yamaze gutangiza na Radio izajya ivugira kuri 98.7 yari isanzwe ivugiraho K FM, yatangiranye abanyamakuru b’ibyamamare.
Iyi Radiyo ikaba ibiganiro bya yo bizajya byibanda ku myidagaduro cyane ko n’abanyamakuru benshi bagiye gutangirana na yo, ari abanyamakuru b’Imyidagaduro.
Abanyamakuru bagiyeyo barimo Gateka Brianne Esther uzwi nka DJ Brianne, Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe) ndetse na Cyprien Uzabakiriho Djihad bazajya bakorana mu kiganiro cya mu gitondo kizajya kibimburira ibindi cya Isibo Morning Live.
Bagisohoka muri Studio hazajya hahita hinjiramo Mugenzi Faustin wakoreraga Ishusho TV, akazajya akora ikiganoro cya Siporo.
Ku gicamunsi guhera saa 16h hazajya hahita hinjiramo Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta na Niyigaba Clement mu kiganiro ‘Isibo Radar’.
Batangije Radiyo nyuma y’imyaka 4 batangije Televiziyo ya Isibo TV kuko yatangiye muri Mutarama 2020.