Category: Uncategorized

  • APR FC y’abakinnyi 10 yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje umukino ari abakinnyi 10, yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 nyuma yo gutsinda Gasogi United 3-0.

    APR FC yakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona aho yari yasuye Gasogi United kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 2 Hakim Kiwanuka yacomekewe umupira ariko awuteye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 7 Kiwanuka yongeye kubona amahirwe ariko aho gutsinda ashaka kuwuha Ouatara ariko abakinnyi ba Gasogi United bawukuraho utaramugeraho.

    Hakim Kiwanuka wari wakomeje gushaka igitego yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota 12 ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego Ouatara na Togui babona amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro bibaza kugorana.

    Memel Dao yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira wari ucometswe na Dauda, Ouatara ashaka gucenga umunyezamu awukuramo ariko usanga Dao wahise ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 57, Seidu Yussif Dauda yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkonji umukinnyi wa Gasogi United.

    Cheikh Djibril Ouatara yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bugingo Hakim. Umukino warangiye ari 3-0.

    Gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 36, Al Hilal ifite 35 mu gihe Police FC ifite 34.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-y-abakinnyi-10-yatsinze-gasogi-united-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto.html

  • Djibril Ouatara wa APR FC yavuze impamvu yanze gutera penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatara yavuze ko gutera penaliti ari icyemezo gikomeye rero akaba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze gutera penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari warangiye Police FC ibatwaye igikombe kuri penaliti 7-6.

    Ubwo amakipe yari ageze mu bihe byo gutera penaliti, Cheikh Djibril Ouatara usanzwe atera penaliti za APR FC yanze kuyitera burundu, baramwinginga aranga.

    Nyuma yo gutsinda 1 muri 3 batsinze Gasogi United muri Shampiyona uyu munsi nacyo cya Penaliti, ISIMBI yamubajije impamvu yayiteye kandi kuri finali yarabyanze.

    Muri iki kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Cheikh Djibril Ouatara yavuze nta mpamvu ihari yatumye atayitera uretse kuba yarumvaga atameze neza ku buryo yayitera.

    Ati “Nta mpamvu ihari uretse kuba narumvaga ntari mu bihe byiza byatuma ntera penaliti kubera ko penaliti mu mukino ntabwo biba byoroshye kuyitera ndabizi kuko buri gihe ndazitera, ni iyo mpamvu nariyumvaga. Nta kindi.”

    Uku kwanga gutera penaliti yari asanzwe azitera, byibajijweho na benshi bibaza icyo yabaye hari n’abari batekereje ko yaba afite ikindi kibazo cyangwa hari uwo bashwanye.

    Ouatara yavuze ko impamvu atateye penaliti yumvaga atari mu bihe byiza byo kuyitera

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouatara-wa-apr-fc-yavuze-impamvu-yanze-gutera-penaliti.html

  • Bahuriye mu bukwe batashye ahakura akanimero! Umunyarwenya 5k yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizeyimana Josiane bamaze igihe bakundana.

    Mu mafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, umunyarwenya 5k Etienne yasangije abamukurikira amafoto yambitse umukunzi we impeta iherekezwa n’amagambo agira ati “yavuze ngo yego.”

    Amwambitse impeta nyuma y’iminsi mike amwerekanye ko ari we yahisemo. Biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’amategeko tariki ya 5 Gashyantare 2026 ni mu gihe n’indi mihango izaba vuba.

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka ibiri bakundana, akaba yaravuze ko bahuriye mu bukwe bari batashye bahana nimero, batangira kugenda bavugana kugeza bivuyemo urukundo.

    5k Etienne yari amaze imyaka 2 akundana na Josiane

    Yamwambitse impeta y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/bahuriye-mu-bukwe-batashye-ahakura-akanimero-umunyarwenya-5k-yambitse-impeta.html

  • Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY' #rwanda #RwOT

    Igitaramo ni kimwe mu bintu bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira akanyamuneza, akaruhuka mu mutwe, akanishimira ubuzima amaze kugeraho. Ni muri urwo rwego Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwiyegereza abakunzi b'imyidagaduro ikaba yarateguye igitaramo 'SOCIAL THURSDAY', kizaba ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, kikazaba ari umwanya mwiza wo gusangira ibyishimo n'inshuti n'umuryango.

    Iki gitaramo kizaba kirimo umuziki uvanze neza n'aba-Dj b'inzobere barimo Dj Lou na Dj Rice, bazasusurutsa abitabiriye bakoresheje indirimbo zigezweho n'izakunzwe n'abatari bake. Ku rundi ruhande, abazaba bayoboye igitaramo ni MC Pto, Jesca na CYCY, bazamenyekanisha igitaramo mu buryo bushimishije, kandi bwuzuye imbaraga.

    Niba ukomeje kwibaza aho waruhukira mu minsi ya weekend, cyangwa ukaba warazengurutse henshi ushaka ahantu heza ho kwidagadurira, SOCIAL THURSDAY yo ku wa Kane ntikizagucike. Ni igitaramo cyateguwe mu buryo budasanzwe, kizaba cyuzuyemo ibyishimo, guseka no gusabana mu mwuka mwiza.

    Ikirenzeho, Ti'Amo Lounge yashyizeho promotion idasanzwe, aho ibiciro bizagabanuka 20% guhera ku isaha y'isaa 10:00 z'umugoroba. Ibi ni amahirwe adasanzwe yo kwishimana n'abawe udahenzwe.

    Muri Ti'Amo, abataraharonkera mwisiganuza, ahubwo ni muhagere mwihere ijisho. Si impanuka kuba ikomeje kuvugwa na benshi nk'ahantu heza kubera serivisi nziza, umutekano n'ikirere cyiza. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko SOCIAL THURSDAY igiye gusiga amateka i Remera.

    Abarimo Dj Lou, Dj Rice, Mc Pato, Jesca na CYCY ni bamwe mu bazasusurutsa abantu mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-lou-dj-rice-mc-pato-jesca-na-cycy-ni-bamwe-mu-bazasusurutsa-abantu-mu-gitaramo-social-thursday/

  • Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk wasabaga ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze cyateshwa agaciro, bityo akarekurwa by'agateganyo. Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze muri gereza kandi ko atigeze ayisoma cyangwa ngo ayigireho icyo ayivugaho.

    Yongeye gusobanura ko icyaha ashinjwa ari ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuko byaturutse ku mpanuka yabaye atabigambiriye. Yavuze ko iyo mpanuka itari igikorwa cy'ubugizi bwa nabi, bityo ko yakabaye ifatwa nk'iyabaye ku bw'impanuka itateguwe.

    Dj Toxxyk kandi yagaragaje ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro eshatu, ariko ko atigeze ahabwa ibisubizo by'izo raporo, bityo ko atafungirwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge hatagaragajwe ibimenyetso bifatika.

    Mu byo yifashishije asaba gufungurwa by'agateganyo, yavuze ko afite umwana akeneye kwitaho, ndetse ko ababyeyi be batuye mu Bubiligi barwaye indwara ya stroke bityo bikaba ari ngombwa ko abasha kubaba hafi no kubitaho.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yavuze ko bemera icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, asobanura ko nta mananiza bafite yo gusuzugura urukiko, ahubwo ko ari ukwemera ko habaye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw'umuntu. Yongeyeho ko amategeko ateganya kuri icyo cyaha igihano cy'amande n'igifungo, anagaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ko hari irindi perereza ryisumbuyeho ritarakorwa ryatuma afungwa by'agateganyo.

    Dj Toxxyk yavuze ko atanyuzwe n'uko raporo y'umudugudu yakoreshejwe mu rubanza rwe, asobanura ko yakozwe igihe yari afunze
    Urukiko rwasuzumye ubujurire bwa Dj Toxxyk ku Rukiko rw'Ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwasuzumye-ubujurire-bwa-dj-toxxyk-ku-rukiko-rwibanze/

  • Kinihira: Abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, abatuye mu Kagari ka Butunzi, mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo, batunguwe no gusanga abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400 byari byaratewe mu murima w'umuyobozi w'umudugudu wabo. Ibi byabaye mu masaha ya nijoro, aho byagaragaye ko ababikoze babigambiriye, kuko ibiti byaranduwe bigashyirwa ku ruhande, bitangirika burundu.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibi ari ibintu bibateye impungenge, kuko icyayi ari kimwe mu bihingwa byinjiriza amafaranga imiryango myinshi, kandi kikaba gifite uruhare runini mu iterambere ry'Akarere. Bamwe mu baturage bavuze ko kuba byibasiye umuyobozi w'umudugudu bituma bagira ubwoba ko n'abandi baturage bashobora kuzibasirwa mu gihe kiri imbere.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinihira bwabwiye Kasuku Media ko iyi ari inshuro ya kabiri uyu muyobozi agizweho n'iki kibazo, kuko mu minsi ishize nawe yari yararanduriwe ibishyimbo bye, bituma hakekwa ko hari abantu bafite umugambi wo kumuhutaza cyangwa kumuca intege mu nshingano ze. Byongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

    Ubuyobozi bwashimangiye ko ibikorwa nk'ibi binyuranyije n'amategeko, busaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha inzego z'umutekano kubimenya vuba, ndetse bugakangurira buri wese kurinda imitungo ye n'iy'abandi, hagamijwe kubungabunga umutekano n'iterambere rusange.

    Kinihira: Abantu batabashe kumenyekana baranduye ibiti by'icyayi bigera kuri 400

    Source : https://kasukumedia.com/kinihira-abantu-batabashe-kumenyekana-baranduye-ibiti-byicyayi-bigera-kuri-400/

  • Rúben Neves yongerewe amasezerano muri Al Hilal kugeza 2029 #rwanda #RwOT

    Rúben Neves, umwe mu bakinnyi b'Abanya-portugal bakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, yamaze gusinya amasezerano mashya n'ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite, azageza muri Kamena 2029. Ibi byemejwe mu gihe uyu mukinnyi yari amaze iminsi avugwaho gukururwa n'amakipe atandukanye yo ku mugabane w'u Burayi, ariko agahitamo kuguma mu mushinga w'ikipe ya Al Hilal.

    Uyu mukinnyi wo hagati uzwiho gutera imipira ikomeye iva kure, yafashe iki cyemezo ashingiye ku icyerekezo cy'igihe kirekire Al Hilal ifite, haba mu marushanwa yo mu gihugu, ku mugabane wa Asia ndetse no ku rwego rw'isi. Neves yagaragaje ko yishimira icyizere ahabwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe, abafana bayo n'uburyo umupira w'amaguru uri gutera imbere muri Saudi Pro League.

    Kuva yagera muri Al Hilal, Rúben Neves yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu kibuga hagati, atanga umusanzu ukomeye mu gutsinda ibitego, gutegura imikino no kuyobora bagenzi be. Ubunararibonye bwe bwafashije iyi kipe gutsinda imikino ikomeye no gukomeza kwigarurira imitima y'abafana.

    N'ubwo amahirwe yo gusubira i Burayi yari ahari, Neves yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Al Hilal, agaragaza ko atari amafaranga gusa, ahubwo n'umushinga uhamye, icyubahiro n'icyerekezo gifite agaciro gakomeye. Ibi byatumye abafana bishimira cyane iki cyemezo, bemeza ko 'Rúben stays' atari amagambo gusa, ahubwo ari isezerano ryo gukomeza kubaka amateka mashya muri Al Hilal.

    Kuva yagera muri Al Hilal, Rúben Neves yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu kibuga hagati, atanga umusanzu ukomeye mu gutsinda ibitego
    Rúben Neves yongerewe amasezerano muri Al Hilal kugeza 2029

    Source : https://kasukumedia.com/ruben-neves-yongerewe-amasezerano-muri-al-hilal-kugeza-2029/

  • Menya byinshi k'umuhanzi Full Stop ukomeje kubica bigacika muri uyu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Umuziki wo mu Karere ukomeje kugenda urushaho guhuza impano ziturutse impande zose, kandi muri izo mpano hari umuhanzi witwa Full Stop, uri mu bari gutuma izina rye rirushaho kumenyekana mu Mujyi wa Kigali. Amavuko ye ni mu Gihugu cy'Uburundi, amazina ye nyakuri yiswe n'ababyeyi be ni Niyonkuru Vianney, yatangiriye urugendo rwe rw'umuziki mu gace ka Kanyosha mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'Uburundi.

    Full Stop yatangiye umuziki nk'uwabigize umwuga mu mwaka wa 2018, atangira yiyubaka gahoro gahoro mu ndirimbo ziganjemo injyana zigezweho zikunzwe n'urubyiruko. N'ubwo yatangiriye umuziki iwabo mu Burundi, ubu ibikorwa bye byinshi biri kubera mu Rwanda, aho amaze kubona umwanya wo kwagura impano ye no kuhakorera umuziki.

    Indirimbo 'Oya' ni imwe mu ndirimbo ze zimaze kumufasha kwigarurira abakunzi b'umuziki, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali. Iyo ndirimbo igaragaza uburyo Full Stop ashobora guhuza amagambo yoroheje n'injyana ifite umwimerere, ibyo bituma yumvikana ku nshuro ya mbere uyumvise. Si ibyo gusa, kuko no mu bihe byashize yakoze indirimbo yitwa 'Kandada, n'iyitwa 2015', izo ndirimbo ni zimwe mu zigaragaza ko yari amaze igihe agerageza kwinjira mu muziki n'ubwo atari yaramenyekanye cyane icyo gihe.

    Uyu muhanzi afatwa nk'umwe mu bari kubica bigacika muri uyu Mujyi wa Kigali, aho agenda agaragara mu bitaramo no mu mishinga itandukanye y'imyidagaduro. Abamuzi bavuga ko ari umuhanzi udatinya guhindura uburyo akora umuziki, akagenda yigira ku bandi uko bakora umuziki.

    Full Stop ni izina rigenda ryubaka amateka mashya mu muziki wo mu Karere, aho yavuye i Bujumbura akaza i Kigali, azanye inzozi zo gutuma umuziki we wumvikana kure hashoboka. Abakunzi b'imyidagaduro bakwiye gukomeza kumukurikirana, kuko ejo hazaza he mu muziki hasa n'ahizeza byinshi ku bakiri kuzamuka.

    Full Stop yatangiye umuziki nk'uwabigize umwuga mu mwaka wa 2018, atangira yiyubaka gahoro gahoro mu ndirimbo ziganjemo injyana zigezweho zikunzwe n'urubyiruko

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-kumuhanzi-full-stop-ukomeje-kubica-bigacika-muri-uyu-mujyi-wa-kigali/

  • Ndayishimiye Richard yigarukiye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igeragezwa yari amazemo iminsi muri Uzbekistan yagarutse mu Rwanda ndetse ahita asubukura imyitozo bitegura AS Kigali.

    Uyu mukinnyi wari wagiye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama 2026, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 3 Gashyantare 2026 yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports mu Nzove.

    Amakuru avuga ko Richard yatsinze igeragezwa ariko hakaba harabayeho kutumvikana n’iyi kipe yari agiyemo aho Rayon Sports itemeraga ibyo iyi kipe yatangaga kuri Ndayishimiye Richard.

    Byahise biba ngombwa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka i Burundi agaruka mu Rwanda gukomeza akazi mu ikipe ye Rayon Sports akaba ari no mu bakinnyi barimo kwitegura umukino wa AS Kigali uzaba ejo ku wa Kane kuri Kigali Pele Stadium.

    Gusa ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Gikundiro afite indi kipe imwifuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bityo ko ashobora kwerekezayo mu minsi mike cyane ko inatanga amafaranga menshi agera ku bihumbi 50 by’Amadorali.

    Ndayishimiye Richard yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ndayishimiye-richard-yigarukiye-muri-rayon-sports.html

  • Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces #rwanda #RwOT

    Kapiteni Ian Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w'irushanwa ry'imikino ya gisirikare wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard n'iya Special Operations Forces, warangiye Republican Guard itsinze igitego 1-0, igahita yegukana igikombe cy'iri rushanwa rikomeye rihuza inzego z'umutekano.

    Uyu mukino witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare, ndetse n'abandi bashyitsi b'icyubahiro. Kapiteni Ian Kagame, nk'umukinnyi ukomeye muri iyi kipe, yagaragaje ubuyobozi n'ubunararibonye ku kibuga, afasha bagenzi be mu kubafana, doreko wari umukino utoroshye.

    Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya kabiri, nyuma y'uko Republican Guard igaragaje ubuhanga mu gusatira, ikabyaza umusaruro amahirwe yabonye. Special Operations Forces nayo yagerageje kwihagararaho, ikina umukino wo kwirwanaho, ariko ntiyabasha kunganya.

    Iri rushanwa ry'imikino ya gisirikare rifatwa nk'urubuga rukomeye rwo guteza imbere siporo mu nzego z'umutekano, rikanateza imbere ubumwe, ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'abasirikare. Abitabiriye uyu mukino bashimye uko waranzwe n'imiyoborere myiza n'umutekano usesuye.

    Gutsinda kwa Republican Guard byakiriwe n'ibyishimo byinshi, aho abafana n'abakinnyi bishimiye igikombe, bakavuga ko ari umusaruro w'imyitozo ikomeye, ubuyobozi bwiza n'ubufatanye hagati y'abagize ikipe. Kapiteni Ian Kagame yashimiwe by'umwihariko ku ruhare rwe n'umwete yagaragaje mu kubafana n'ubwo we atigeze akina.

    Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces

    Source : https://kasukumedia.com/kapiteni-lan-kagame-yitabiriye-umukino-wahuje-ikipe-asanzwe-akinira-ya-republican-guard-yatsinzemo-special-operations-forces/