Category: Uncategorized

  • Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yavuze ko afite umuti wazahura umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ngo urahenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu , yavuze ko afite umuti wavura umupira w'amaguru mu Rwanda , yemeza ko ubwo yatsindwaga  muri 2014 mu matora ya Ferwafa, atari uko yarushijwe ahubwo habayemo ruswa , yemeza ko Ferwafa itayoborwa na president wayo.
     
    Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yavuze ko afite umuti wazahura umupira w'amaguru mu Rwanda , gusa avuga ko awugurisha atazawutangira ubuntu, mu magambo ye yagize ati ' mfite umuti ,ntabwo nawubabwira kuko ndawucuruza '.
    Mbanda avuga ko atigeze ahangana na Nzamwita Vincent De Gaule mu matora ya 2014 , kuko ngo amatora atabaye ahubwo habayeho gushyiraho umuntu , ndetse yemeza ko habayemo amanyanga.
    kuri iyi ngingo yagize ati' Ntabwo nigeze mpangana na De Gaule, De Gaule se ni iki? umunyamakuru ati' yabaye president wa Ferwafa', Mbanda ati'ntabwo yigeze amuba , hari abandi bamuyoboreragamo, amatora mbere y'amatora se abaho? , urakoresha inama kwa kanaka bakabaha amabwiriza barangiza bakabaha amafaranga , mwarangiza ngo mugiye gutoranya abantu? nta n'umunsi numwe yabaye president wa federation,hari abandi bayiyoboraga '.

    Source : https://yegob.rw/mbanda-jean-ushaka-kwiyamamariza-kuba-umukuru-wigihugu-yavuze-ko-afite-umuti-wazahura-umupira-wamaguru-mu-rwanda-ariko-ngo-urahenze/

  • APR FC mu isura nshya? Christian na Omborenga mu muryango usohoka mu, abafana batangiye kwifata mapfubyi #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu nzira zo gutandukana na bakinnyi ba yo babiri bayifashije mu mwaka w’imikino ushize, Ishimwe Christian na Omborenga Fitina.

    Omborenga Fitina wugarira ku ruhande rw’iburyo na Ishimwe Christian wugarira ku ruhande rw’ibumoso bombi basoje amasezerano ya bo bikaba bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

    Aba bakinnyi bombi bagize uruhare rukomeye mu bikombe bibiri bya shampiyona biheruka kuko bari abakinnyi babanzamo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Ishimwe Christian.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko APR FC itamufite mu mibare ya yo kuko bifuza kugarura Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukina muri FAR Rabat muri Maroc bakaba batabatunga ari 3 kuko Niyomugabo Claude we agifite amasezerano.

    Gusa amakuru avuga ko Mangwende yabahakaniye ko ataguruka, ariko APR yanze kuva ku izima aho bavuga ko bazazamura umwana ukina mu Intare FC witwa Mangwende akaza kungiriza Niyomugabo Claude.

    Iyi kipe kandi biravugwa ko nyuma y’uko Omborenga Fitina asoje amasezerano na we batazamwongerera amasezerano ahubwo bazagarura Byiringiro Gilbert.

    Omborenga Fitina wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia babona gutandukana na we nta gihombo kirimo.

    Christian ashobora kudakomezanya na APR FC

    Omborenga Fitina na we ashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-isura-nshya-christian-na-omborenga-mu-muryango-usohoka-mu-abafana-batangiye-kwifata-mapfubyi

  • NBG Ltd uruganda rukumbi rumaje gukora amateka – Gusinyisha The Ben, Y-Grace, Muyango n'abandi – Ku isonga mu gufasha #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ababashije kugera kuri SERENA Hotel ndetse n'abasomye amakuru babonye ko umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga The Ben ndetse na Muyango Claudine, nyampinga ubahiga bose basinyanya amasezerano y'imikoranire na NBG Ltd, imihango ndetse yitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

    Mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2024 nibwo The Ben na Muyango Claudine bahawe amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa 'Fimbo' gikorwa n'uruganda NBG Ltd, ibirori byitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

    Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel kibanzirizwa n'umuhango wo gusinya amasezerano wari witabiriwe na The Ben ndetse na Muyango Claudine bari baherekejwe na Umurerwa Evelyne usanzwe ukorana na NBG Ltd mu gihe uru ruganda rwari ruhagarariwe n'umuyobozi warwo, Urayeneza Anitha.

    Yaba ku ruhande rw'abahawe amasezerano cyangwa ubuyobozi bw'uruganda, birinze guhishura byinshi ku masezerano bagiranye, icyakora buri ruhande rugahamya ko rwishimiye gukorana n'urundi.

    Ibi byari kubibutsa ibyabaye vuba (amafoto murayabona hasi y'inkuru). Reka twibukiranye gato; Mu myaka yashize hari ikinyobwa bitaga United Gin cyaryoheye benshi kandi nanubu cyicyibaryohera, abakinywa cyangwa se abakinyweye bavuga ko gitera ingufu, kikurinda amavunani ndetse ko kukivanga n'izindi kiryoha kurusha. Gutegura ubukwe wabaga wakibuzemo abenshi bagataha baticaye cyangwa se bataha ugasanga wagirango sibari bahari. Kuva ku mahoteli kugeza ku makabari mato wasangaga ari United Gin bibariza gusa.

    SIbagutindiye baba bashyize ahagaragara imbaturamugabo eshatu zose arizo Ingwe Gin, Boombastic Gin na Amrikaan Gin zose zizwiho kuryoha, kugaragara neza, gutarama utahisemo kamwe bikakugora. Ibi bikaba byarahise bishyira Norbert Business Group Ltd ku mwanya wa mbere mu nganda zikora 'Luquors' mu Rwanda.

    NBG Ltd irebye yanga umwanya wa mbere ihitamo kuba ikirangirire iba izanye indi nzoga nziza cyane yitwa FIMBO, ari nayo yari yahuruje ibyamamare gusinya amasezerano y'imikoranire mu kuyamamaza.

    Amafoto:

    Mutesi
    Dj Brianne
    Zeo Trap

    Umunyamakuru wa RBA Ruvuyanga yari mu bitabiriye ibi birori
    Green P yari yambariye gushyigikira umuvandimwe we The Ben
    Umunyarwenya Mazimpaka Japhet nawe yari yitabiriye ibi birori
    Abanyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
    Rocky Kimomo uzwi mu gusobanura filime ubwo yari ageze ahabereye iki gikorwa
    Bamwe mu nkumi zafashije abitabiriye ibi birori mu bijyanye na 'Protocole'
    Nkusi Arthur ni we wayoboye ibi birori
    Sandrine Isheja yafatanyije na Nkusi Arthur kuyobora ibi birori
    Bamenya na Shaffy bamamaye muri sinema bari mu bari bitabiriye ibi birori
    Marina nawe ni uku yaserutse muri ibi birori
    Ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa bari babukereye muri ibi birori

    The post NBG Ltd uruganda rukumbi rumaje gukora amateka — Gusinyisha The Ben, Y-Grace, Muyango n'abandi — Ku isonga mu gufasha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/nbg-ltd-uruganda-rukumbi-rumaje-gukora-amateka-gusinyisha-the-ben-y-grace-muyango-nabandi-ku-isonga-mu-gufasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nbg-ltd-uruganda-rukumbi-rumaje-gukora-amateka-gusinyisha-the-ben-y-grace-muyango-nabandi-ku-isonga-mu-gufasha

  • Zenguruka Sitade Amahoro umeze nk’uwibereye Allianz Arena! Imirimo yo gusana Sitade Amahoro isa nk’iyageze ku musozo -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imirimo yanyuma yo kuvugurura Stade Amahoro iri kurwego rwo hejuru izajya yakira abantu basaga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000) isa nk'iyageze ku musozo.

    Kuri ubu ibintu byose bisa nkaho byamaze gukorwa amasuku impande zombi yaba inyuma, imbere ndetse no mukibuga byamaze kuzuzwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/zenguruka-sitade-amahoro-umeze-nkuwibereye-allianz-arena-imirimo-yo-gusana-sitade-amahoro-isa-nkiyageze-ku-musozo-amafoto/

  • Bajya bavuga ngo akaruta akandi karakamira! Rutahizamu Ani Elijah wirutsweho n’amakipe menshi birangiye asinyiye ikipe itinyitse hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Police FC yashoje gahunda zo gusinyisha rutahizamu Ani Elijah wari umaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yishyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni zisaga 40.

    Uyu rutahizamu yifuzwaga namakipe nka APR FC ndetse na Rayon Sports ikaba yarigeze guterayo akajisho ariko zombi zasanze zitahangana na Police FC kugeza ubwo imusinyishije.

     

    Source : https://yegob.rw/bajya-bavuga-ngo-ukurusha-inyama-agutwara-imbwa-rutahizamu-ani-elijah-birangiye-asinyiye-ikipe-itinyitse-hano-mu-rwanda/

  • Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z'Amafaranga y'u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yandikiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali usanzwe ariwo unayifasha mu buzima bwa buri munsi bw'iyi kipe, ko hakenewe hafi Miliyoni 800 z'Amafaranga y'u Rwanda kugirango iyi kipe ikomeze ibeho.

    Ni ibaruwa yatangajwe igaragaraza ko hakenewe amafaranga y'ibyiciro bibiri harimo imyenda ndetse n'ayo bazakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2024-2025.

    Ni ibaruwa yasinyweho n'uwahoze ayobora iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice watangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Komite  nyobozi ya AS KIGALI yakoze inama yigira hamwe ibibazo by'amikoro byugarije ikipe birimo imishahara y'amezi 7 abakinnyi bamaze badahembwa ndetse na recruitment.

    Iyi baruruwa ikomeza ivuga ko umwaka utaha w'imikino wa 2024-25, iyi ikipe izakenera ingengo y'imari  ikabakaba Miliyoni 600 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Basoze muri iyo nyandiko basaba ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ayo mafaranga y'umwenda angana na Miliyoni 149 900 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Bavuga ko aya mafaranga yose hamwe ko agomba gutangwa bitarenze itariki ya 9 Kamena 2024, bitaba ibyo  iyi kipe izahita iseswa kuko nta bushobozi izaba ifite bwo gukomeza guhatana.

    Iyi kipe ya AS Kigali irimo gusaba gufashwa n'umujyi wa Kigali kugirango izitware neza mu mwaka utaha w'imikino dore uheruka iyi kipe yasoje ku mwanya wa Gatanu n'amanota 45.

    The post Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z'Amafaranga y'u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujyi-wa-kigali-urasabwa-asaga-miliyoni-800-zamafaranga-yu-rwanda-ngo-ikipe-ya-as-kigali-ikomeze-ibeho-bitaba-ibyo-igasenyuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-urasabwa-asaga-miliyoni-800-zamafaranga-yu-rwanda-ngo-ikipe-ya-as-kigali-ikomeze-ibeho-bitaba-ibyo-igasenyuka

  • Ntiteranya ya Perezida wa Rayon Sports mu bya… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa 3 tariki 5 Kamena, nibwo ikipe ya Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC. Uyu musore kugira ngo asinyire ikipe ya Police FC byaciye mu nzira ndende ndetse binatwara umwanya kuko hari hashize icyumweru bisaga bitatu uyu musore aganira na Police FC.

    Nubwo mu igurwa rye ryaciye muri byinshi, reka tugaruke kuri Rayon Sports yari ifite uyu mukinnyi mu biganza ariko amahitamo y’ubuyobozi bw’ikipe akarangira itamuguze. Mu cyumweru gishize nibwo mwabonye ifoto ya Kanyabugabo Muhammed yicaye ari kuganira na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele.

    Muri ibi biganiro byari bigamije kwiyunga hagati ha Kanyabugabo wari warivumbuye kuri Rayon Sports yerekeza muri Gasogi United ndetse akaba yari yarigeze gushyamirana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Uwayezu Jean Fidele ndetse n’umunyamabanga w’ikipe, Namenye Patrick.

    Muri ibi biganiro Kanyabugabo Muhammed yahaye Uwayezu Jean Fidele Miliyoni 30 Frw nka gihamya y’uko biyunze ndetse amubwira ko ari amafaranga yo kugura Ani Elijah ubundi bakiyunga n’abafana.

    Kanyabugabo Muhammed yakomeje abwira Perezida Uwayezu Jean Fidele ko izo Miliyoni 30 azifata akongeraho Miliyoni 10 ubundi bakagura Ani Elijah Kigali igakangarana. Kanyabugabo yasabye Perezida Uwayezu Jean Fidele ko yabaha uburenganzira bakajya kuvugana na Bugesera FC ubundi bagahita bishyura.

    Uwayezu yasabwaga kuvuga yego ubundi Ani Elijah agasinyira Rayon Sports 

    Ku munsi wa kurikiyeho yaba Uwayezu Jean Fidele ndetse na Kanyabugabo Muhammed bari mu murongo muzima wo gusinyisha Ani Elijah kuko Bugesera FC bari bamaze kumvina Miliyoni zigera kuri 25.

    Ku wa 6 tariki 01 Kamena, nibwo Rayon Sports yagombaga kwishyura Ani Elijah gusa Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC ababwira ko bari bubijyemo mu masaha ari imbere. Kuva ubwo ibintu bisa naho byahise bizamba, ndetse Uwayezu Jean Fidele ahita abivamo avuga ko atagura umukinnyi Police FC ishaka.

    Kanyabugabo yakomeje kwinginga Uwayezu Jean Fidele amusaba ko yabaha uburenganzira ndetse akabemerera ko umukinnyi nagurwa azakinishwa, ariko Uwayezu yanga kuva ku izima. Uwayezu Jean Fidele yageze aho abwira Kanyabugabo Muhammed ko bareka hagashira icyumweru bakamugura kuko bizaba bigaragaza ko Police FC nta gahunda ifite.

    Kanyabugabo wakoresheje ubwiyunge mu kugura Ani Elijah, yageze aho nawe abona ko bitagikunze arituriza 

    Byageze aho Uwayezu Jean Fidele asubiza amafaranga Miliyoni 30 yari yahawe na Kanyabugabo bivugwa ko ngo yanze kwiteranya n’inzego zireberera Police FC ko bishobora no kumubangamira hanze y’umupira.

    Ani Bugesera FC yari yiteguye kumutanga muri Rayon Sports ariko habura inzira binyuzwamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143694/ntiteranya-ya-perezida-wa-rayon-sports-mu-byatumye-ani-elijah-atambara-umweru-nubururu-143694.html

  • Icukumbura ku itiza ry'ubutaka ryatumye abaturage ba Congo Brazzaville bikoma Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mwuka mubi wageze n'aho ufata indi ntera, muri Gicurasi mu 2024, Dave Mafoula, uri mu bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2021, asaba abaturage kwirara mu muhanda bakajya mu myigaragambyo.

    Uyu mugabo wo mu ishyaka rya Les Souverainistes yavugaga ko hari hegitari 11,000 igihugu cyabo cyagurishije u Rwanda ku mafaranga y'intica ntikize.

    Yageze n'aho avuga ko amasezerano agenga iby'ubu butaka arimo ibibazo byinshi, ashimangira ko 'ikibazo cye azakigeza kuri Minisitiri w'Intebe kugira ngo aya masezerano n'iteka riyagena biteshwe agaciro kuko binyuranyije n'amategeko.'

    Impungenge z'Abanye-Congo zifite ishingiro?

    Ku wa 12 Mata 2022, mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Repubulika ya Congo nibwo hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta ya Congo na Leta y'u Rwanda ndetse abayobozi b'ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry'amasezerano hagati ya Leta ya Congo n'imwe muri sosiyete ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo ariko ikabamo n'ishoramari ry'Abanyarwanda ya 'Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).

    Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo amasezerano y'ubufatanye mu guhinga igihingwa cy'ikibonobono (Ricin) kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere. Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.

    Gusa hashingiwe ku miterere y'ubuhinzi bw'ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry'ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.

    Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Ibigenwa n'aya masezerano bigaragaza ko Congo itigeze iha ubutaka u Rwanda, ahubwo aya masezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Macefield Ventures Limited Congo.

    Ubu butaka ntibwahawe u Rwanda, ahubwo bwatijwe sosiyete MVL Congo kugira ngo ibubyaze umusaruro ku bw'inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

    Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk'uko biteganyijwe muri gahunda y'iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.

    Imishinga izakorerwa kuri ubu butaka kandi izaha akazi abaturage ba Congo ku gipimo cyo hejuru, izateza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye muri utwo duce, izagira uruhare mu kubungabunga ikirere kandi izazamura ibikorwa remezo mu duce izakorerwamo.

    Aya masezerano kandi azateza imbere imibanire y'ibihugu byombi n'abaturage babyo mu ngeri zitandukanye harimo no gusangira ubunararibonye hagati yabo.

    Kuki aya masezerano yabaye ikibazo?

    Nyuma y'igihe gito aya masezerano amaze gusinywa hagaragaye imvugo zitandukanye n'ibyanditse muri aya masezerano.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko izi mvugo zakwirakwijwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, abatishimiye umubano mwiza w'u Rwanda na Congo kubera inyungu zabo za politiki, bikongererwa umurego n'icengeza bitekerezo n'ibihuha biharabika u Rwanda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi bishyigikiwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, batangiye kugoreka imyumvire n'ubusobanuro bujyanye n'aya masezerano bavuga ko igihugu cyabo bakigurishije ku banyarwanda. Abandi bavuga ko Leta yagurishije ku Banyarwanda ubutaka buruta u Rwanda.

    Hari n'abandi bavuga ko u Rwanda kuba rwarahawe ubutaka ari ukugira ngo bujye bufasha igisirake cy'u Rwanda bityo bazatere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutse aho.

    Ku rundi ruhande, ntabwo ikibazo cyo kudasobanukirwa neza aya masezerano cyagaragaye muri Congo gusa, kuko hari n'abashoramari b'Abanyarwanda bumvise ko ubu butaka bwahawe u Rwanda; abandi bakumva ko ari ubutaka bwo guhingaho ibihingwa byinshi bitandukanye ndetse no gukoreraho imishinga buri wese yashaka nk'uko bagiye babitangaza muri bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

    U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw'abakuru b'ibihugu byombi.

    Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou Nguesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w'u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

    Mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n'u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y'ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n'ubukungu.

    Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi, inganda n'ibindi.

    Bumwe mu butaka bugenwa n'aya masezerano buherereye mu gace ka Bouenza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-itiza-ry-ubutaka-ryatumye-abaturage-ba-congo-brazzaville-bikoma

  • Charleroi: Ibuka yanenze abangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kigayitse cyabaye ku itariki ya 3 Kamena, aho kuri uru rwibutso hasinzwe irangi ry'icyatsi, bigakorwa n'abantu batari bamenyekana.

    Amakuru akimara kumenywa n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabimenyesha ubuyobozi bw'Umujyi wa Charleroi bwahise busubiza ibaruwa yabibamenyesheje n'izindi nzego zirimo Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi ndetse na Polisi muri uyu Mujyi wa Charleroi. Bwasubije ko bugiye gukurikirana iby'iki kibazo, kugira ngo hamenyekane neza ubyihishe inyuma.

    Uru Rwibutso rwafunguwe ku wa 20 Gicurasi 2017, rukaba rwifashishwa nk'uko bigomba n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva icyo gihe, rwakoreshejwe mu kwibuka amateka yaranze iyi jenoside.

    Uru rwibutso ubusanzwe rutangizwaho ibikorwa byo kwibuka muri Mata buri mwaka mu gihe cy'iminsi 100 u Rwanda n'Isi yose bimara byibuka.

    Tariki ya 3 Kamena, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baruturiye mu Mujyi wa Charleroi, bakubiswe n'inkuba nyuma yo kubona ibyakozwe kuri uru rwibutso, aho bamwe bakeka ko byakozwe n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayihakana bakanayipfobya, dore ko bizwi neza ko hari abatuye mu Bubiligi bakidegembya nubwo ari igihugu kimaze kuburanisha bamwe muri bo kandi bigikomeza.

    Hari hashize igihe gito uru rwibutso rwifashishijwe mu bikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, igikorwa cyari cyagenze neza.

    Iperereza ku bakoze ibi bikorwa bigayitse rirakomeje, kugira ngo hamenyekane abo ari bo.

    Ibuka yanenze abangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Charleroi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/charleroi-ibuka-yanenze-abangije-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abarenga 1500 bajyanwe kwa muganga mu 2023 kubera kurya no kunywa ibihumanye – #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2023 hagaragaye abantu 796 bajyanywe kwa muganga kubera kunywa ikigage cyanduye, abandi 100 banyoye umutobe wanduye, mu gihe 591 bo bajyanywe kwa muganga kubera kurya ibiryo byanduye cyane cyane babiririye mu birori bitandukanye.

    Hari kandi 21 banyoye ibinyobwa bitemewe, 20 bajyanywe kwa muganga kuko bariye imyumbati ya gitaminsi bose hamwe bakaba ari 1528.

    Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo, mu gashami gashinzwe gukurikirana ibiryo bihumanye, Dr Karamage Axel, yavuze ko iki kibazo cyagiye kigaragara mu banywa ikigage n'imitobe bidateguye neza, asaba buri wese kugira isuku mu gutegura amafunguro n'ibinyobwa.

    Ati 'Ibyo ngibyo bikaba bigaragaza ko hari icyuho cyane cyane mu byerekeranye n'isuku mu gutegura ibiribwa bigiye bitandukanye. Mu gutegura ibinyobwa by'ibigage n'imitobe ari nabyo binatera abantu indwara iyo bidateguye neza.'

    Dr Karamage yavuze ko bimwe mu bishobora gutuma umuntu arya cyangwa akananywa ibiribwa n'ibinyobwa bikamutera ikibazo harimo igihe byateguwe mu buryo butari bwo. Harimo kubitegurana umwanda, gutegurwa n'umuntu ufite umwanda, uko byabitswemo, uko byakonjeshejwemo n'ubundi buryo bwinshi.

    Ati 'Ubu Abanyarwanda baragirwa inama yo kugira isuku, harimo isuku y'ibiribwa abantu bari burye, isuku y'umuntu ubitegura, isuku y'aho bikorerwa, isuku y'ibikoresho biri bukoreshwe mu gutegura amafunguro. Ibi byose iyo byitondewe ntakabuza amafunguro cyangwa ibinyobwa nta kibazo byatera.'

    Dr Karamage yavuze ko nko mu kwenga ibigage banagiye basanga icyatumye kigwa nabi abakinyweye ari uko uwacyenze yongeyemo nk'ifu y'amatafari kugira ngo bibashe kugira rya bara ry'ikigage gisanzwe. Yavuze ko ibi byose ari ibintu bibi byatera ibibazo ku muntu wabinyweye.

    Dr Karamage yagiriye inama kandi abantu benga ikigage n'imitobe yo kubyengera ahantu hari isuku, ubyenga akaba afite isuku. Yavuze ko ikindi kintu bakwiriye kwitaho cyane ari amazi akoreshwa kuko abenshi cyane cyane mu gihe cy'izuba bakoresha amazi mabi bikaba bimwe mu bituma ababinyweye barwara ku bwinshi.

    Abakunda kunywa ikigage n'umutobe bo bagiriwe inama yo kubinywera ahantu hizewe ubundi ngo bakanywa ibinyobwa byizewe bifite ubuziranenge mu rwego rwo kugabanya ibi bibazo biterwa n'ibinyobwa abantu bikorera.

    Kugeza mu mwaka wa 2023 ku Isi yose hamaze kugaragara abantu miliyoni 600 barwaye bivuye ku kurya ibiribwa bitujuje ubuziranenge, abagera ku bihumbi 420 nibo bamaze kwicwa n'iki kibazo. Kimwe mu bitera iki kibazo harimo umwanda, imyumvire, ibikoresho bidahagije mu gupima n'ibindi, abaturage bagiriwe inama yo kwita ku isuku kuko ariyo y'ingenzi muri byose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1500-bajyanwe-kwa-muganga-mu-2023-kubera-kurya-no-kunywa-ibihumanye