Category: Uncategorized

  • Ubuzima bwa Dj Toxxyk, Muchoma na Djihad i Mageragere #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick [Pazzo Man], nyuma y’uko afunguwe, yavuze ko bamwe mu byamamare bari kumwe mu Igororero rya Mageragere bameze neza, ubuzima bwaho batangiye kubumenyera.

    Pazzo akaba yari afunzwe akurikiranyweho kuba ari we wasakaje amashusho y’Umuhanzi Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we, gusa tariki ya 27 Werurwe 2026 yagizwe umwere.

    Mu bo bareganwaga muri dosiye imwe, harimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad we akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 3.

    Pazzo akaba yabwiye ISIMBI ko uyu mugabo ameze neza ndetse yamaze no kwiyakira. Ati 'Djihad ameze neza, yariyakiriye na we, afite morale twari turi kumwe hariya, kuko mu minsi ya mbere ntabwo haboneka imyanya yegeranye, we yararaga ahantu hasa nk’aho ari kure yanjye ariko ari wa muntu mu gitondo ngiye koga mu maso nkaba namusuhuza, mu gufata amafunguro, ameze neza.'

    Mu bandi yagize amahirwe yo kubona harimo Muchoma ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube na Dj Toxxyk watawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita apfa.

    Pazzo yavuze ko yagiye kuza Muchoma akiri mu kato ariko yagize amahirwe yo kuvugana na we 'Narasabye nubwo ari mu kato musuhuze ntagenda ntamubonye kuko njyewe nabyiyumvagamo ko ndiburekurwe, nagiye kumureba bwa mbere batarasoma n’urubanza, ndamubwira ngo ntawamenya njyewe nshobora no kwitahira reka nkusuhuze, arambwira ngo tuza baraza kukugira umwere. Na we ameze neza nta kibazo.'

    Yavuze ko umuntu witwa Toxxyk yamutunguye cyane kuko yahise ubuzima bwaho abumenyera nta n’iminsi bimutwaye.

    Ati 'Toxxyk yaje ansangamo, buriya abantu benshi bazi ko iyo umuntu afunzwe agera hariya akiheba ariko Toxxyk yarantangaje, ahorana morale akiva mu kato mu gitondo nkibyuka ntaranamubona nsanga ari mu kibuga cya Basketball, ndamubaza ngo ko ufite morale, arambwira ngo Pazzo hano hari ikintu cyankanga, hano se si mu bagabo?'

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yatambutse, yashimiye cyane Fatakumavuta yagiye asangayo aho yavuze ko yabafashije cyane.

    Dj Toxxyk ni we muntu wamutunguye cyane

    Muchoma na we yamaze kwiyakira

    Djihad na we ngo yamaze kwiyakira

    Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bwa-dj-toxxyk-muchoma-na-djihad-i.html

  • Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza ku nshuro ya kabiri umunsi w'Umuco mu mashuri Gatolika abarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi, Umwepisikopi w'iyi Diyosezi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye Urubyiruko rw'abanyeshuri biga mu mashuri ari muri Diyosezi abereye Umushumba, kubaha no gusigasira Umuco Nyarwanda bazirikana ko aribo barimu b'Umuco b'ejo hazaza, by'umwihariko ku bazabakomokaho.

    Ni mu nama n'impanuro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahaye Urubyiruko rwaturutse mu bigo by'amashuri 30 byo muri Diyoseze ya Kabgayi, aho bari mu gitaramo bizihiza Umunsi w'Umuco. Ibirori byabereye mu kigo cy'ishuri ryisumbuye kitiriwe Mutagatifu Berenadeta(ESB Kamonyi) ku wa 26 Gashyantare 2026, mu nsanganyamatsiko igira iti' Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose'.

    Aganira n'abitabiriye kwizihiza uyu munsi w'Umuco, by'umwihariko urubyiruko rw'abanyeshuri, yagize ati' Turasaba abana bacu kwihatira kunoza imivugire n'imyandikire y'Ururimi rwacu rw'Ikinyarwanda. Turasaba mbere na mbere Ababyeyi n'Abarezi kubifashamo abana bacu turera'.

    Yakomeje agira ati' Bana bacu, nanjye ndagira ngo mbibutse ko mugomba gukunda Umuco wacu, mugasobanuza, mukabaza kugira ngo murusheho kuwusobanukirwa kuko ejo ari mwebwe ndetse n'uyu munsi ariko cyane cyane ejo, mufite inshingano zo kuwutoza abandi, cyane cyane abazabakomokaho'.

    Yagize kandi ati' Bana bacu rero, 'UMUCO WACU MUWURINDE ICO', maze koko uhore utubereye igicumbi cy'Amateka yacu, Igicumbi cy'Ubuzima bw'Igihugu cyacu n'Isoko y'imbaraga tuvomamo, zo kwiyubaka uyu munsi no kubaka ejo hazaza h'Igihugu cyacu ndetse n'ejo hazaza ha buri wese muri twe'.

    Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye by'umwihariko Abarezi gufasha abana kunoza imivugire n'imyandikire y'Ururimi rw'Ikinyarwanda. Yibutsa ko' kuvuga neza Ururimi rw'Ikinyarwanda si ikinegu, ahubwo ni ishema rikomeye'. Ahamya ko gutoza abana Umuco w'Ikinyarwanda ari ugutegura neza Abanyarwanda b'ejo hazaza ndetse no gutegura Abakirisito beza, bakunze kandi basobanukiwe n'Umuco wabo.

    Dr. Nahayo Sylvère, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi witabiriye ibi birori yashimiye Diyoseze ya Kabgayi kuba yarahisemo ko uyu munsi mukuru w'Umuco wizihirizwa muri aka Karere ayoboye. Yibukije ko Umuco ari isoko y'Ubuzima bw'Abanyarwanda, ko ariwo uranga buri Munyarwanda ukamurinda kwibagirwa Amateka y'Igihugu cye, ukanatuma buri wese agira icyerekezo ku hazaza he. Agira kandi ati' Gukunda Umuco, ni ugukunda ikiranga Igihugu cyacu, ni ugukunda Indangagaciro zacu, ni ugukunda Ubumwe bw'Abanyarwanda'.

    Ashimangira ko gutoza abana umuco ari ukubatoza gukunda Igihugu, kubaha Ababyeyi, kubaha Imana no kubaha bagenzi babo, ndetse no kubatoza Indangagaciro zizatuma baba Abayobozi beza b'ejo hazaza, Abarezi beza, Ababyeyi beza mu gihe kizaza.

    Yavuze ati' Umuco ni Urukingo ruturinda kwangizwa n'imico y'amahanga idahuje n'indangagaciro zacu'. Akomeza avuga ko kwizihiza umunsi w'Umuco, by'umwihariko mu mashuri ari uburyo bwo kwibuka ko ariwo musingi w'Uburezi, ko kandi Uburezi bwacu bugomba gushingira ku ndangagaciro z'Umuco nyarwanda.

    Yasabye urubyiruko by'umwihariko abanyeshuri ati' Mukunde Umuco wacu, mwige kuwusigasira kandi mwige kuwushyira mu bikorwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi'.

    Muri iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi w'Umuco cyateguwe na Diyoseze ya Kabgayi, abanyeshuri baserukiye ibigo 30 bibarizwa muri iyi Diyoseze biyerekanye mu mikino n'imbyino bitandukanye biranga umuco nyarwanda. Mu byo berekenye harimo; Imbyino zishingiye ahanini ku kwerekana Umuco Nyarwanda, Ikinamico igaruka ku muco, Imivugo, Amahamba n'Amazina y'Inka, Gusakuza, Gukirana, Kubuguza, Imisango yerekana uko mu muco Nyarwanda Ubukwe bwacyuzwaga n'ibindi.

    Munyaneza Théogène

    The post Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa first appeared on Intyoza.

    The post Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/03/umuco-wacu-muwurinde-ico-musenyeri-balthazar-ntivuguruzwa/

  • Nyuma yo gufungurwa, Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man yatangaje ko umunyamakuru Fatakumavuta yamufashije bikomeye ubwo yimurirwaga mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere .

    Ku wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor wamamaye nka Pappy Nesta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bari bagikurikiranyweho icyaha cyo cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’uwari umukunzi we.

    Ni no kuri uwo munsi urukiko rwemeje ko Kalisa John uzwi nka K-john arekurwa ndetse uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Pazzo Man yavuze ko Fatakumavuta ari we wafashe iya mbere mu kuza kubahumuriza ndetse no kubafasha kubona iby’ibanze bari bakeneye ubwo bageraga i Mageragere bagashyirwa mu kato hagamijwe gusuzuma niba nta ndwara yakanduza abandi binjiranye.

    Ati ' Fatakumavuta tukigerayo yahise aza kudusura aratubwira ngo 'mukomere ,ntimugire ikibazo mwihangane ,ntimuhungabane.’ Urumva umuntu winjiyeyo abagifite ubwoba ariko we atubwira ko bagiye kudushyira mu kato ko gusuzuma niba nta cyorezo tuzanye nta kindi kidasanzwe.

    Uyu wahoze areberera inyungu z’umuhanzi Yampano yagaragaje ko nubwo bitabaga byoroshye kubageraho kuko bari bashyizwe mu kato Fatakumavuta yakoraga uko ashoboye akifashisha n’abarinzi akabagezaho ibyo bakeneye.

    Ati 'Twashyizwe mu kato k’iminsi irenga icyumweru ariko Fatakumavuta yanakoreshaga abarinzi akabatuma ngo batubaze icyo dukeneye natwe tukamusubiza tujya kubona abitugejejeho, Papa Fata ndamushimira cyane.'

    Pazzo kandi yateye utwatsi ibyo yashinjwaga na Yampano ko ari we washyize hanze amashusho ye y’urukozasoni, aho yavuze ko na we ari umugabo rero atatinyuka guhemukira umugabo mugenzi we.

    Ku wa 14 Ugushyingo 2025, RIB yatangaje ko yataye muri yombi babiri bakekwaho gusakaza ayo mashusho barimo; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K. John.

    Nk’uko ISIMBI twari twabitangaje tariki ya 27 Gashyantare 2026 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere Pazzo Man kubera ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso simusiga by’uko yakwirakwije ayo mashusho.

    Nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye, Urukiko rwavuze ko hatagaragajwe uko yayabonye cyangwa uwo yayohereje.

    Pazzo Man yashimiye Fatakumavuta

    Yavuze ko Fatakumavuta yabafashije bishoboka byose

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-gufungurwa-pazzo-man-yashimiye-fatakumavuta-video.html

  • Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro(Press Conference) n'Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025 cyabereye mu cyumba cy'Inama cy'Intara y'Amajyepfo, Umuvuguzi wa Polisi y'u Rwanda muri iyi Ntara, CIP Hassan Kamanzi yavuze ku bantu 60 baherutse gufatirwa mu Mirenge ya Ngamba na Nyarubaka y'Akarere ka Kamonyi. Ahamya ko batafatiwe'Imyemerere yabo', ko ari 'Imyumvire yabo' igamije gushishikariza Abaturage Kwigomeka kuri Gahunda za Leta. Yavuze ko abo n'abameze nkabo, hari Itegeko ribateganyiriza Imyaka 5-7 y'Igifungo.

    Muri iki Kiganiro n'Itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yasabye abantu kugorora imvugo ikunda gukoreshwa ku bakora ibikorwa nk'ibyo, ajya muri Nti bavuga, bavuga.

    Ati' Ni Imyumvire kuko Imyemerere ni ikindi. Biriya bikorwa barimo bakora, ni ibikorwa bihanwa n'Amategeko. N'Abandi bashobora kuba bafite Imyumvire imeze ityo! Ntabwo ari Imyemerere, ni Imyumvire'.

    Yakomeje yibutsa ko igihe cyose urimo ukora Igikorwa kinyuranije n'Amategeko uba urimo wica Itegeko, cyane cyane iyo igikorwa urimo ukora hari itegeko rifite icyo rikivugaho.

    Avuga ku cyo Amategeko avuga ku bikorwa nk'Ibi byakozwe n'abafashwe ubwo bamwe beguraga Megafone bakagenda bashishikariza Abaturage kwigomeka kuri Gahunda za Leta zirimo kubabuza Gufata Indangamuntu Koranabuhanga n'izindi, yatanze Urugero ku Ngingo ya 32 y'Itegeko 029-2023 ryo ku wa 10 Kamena 2023 rigena iyandikwa ry'Abaturage muri Sisitemu, avuga ko kujya aho ugakora ibinyuranye n'icyo ritegeka uba ukoze icyaha uhanirwa.

    Yakomeje ati' Bivuze ngo kwandika Abaturage muri Sisitemu ni Itegeko kandi ni cyo gikorwa kirimo gikorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bajye muri Sisitemu, babone Indangamuntu Koranabuhanga. Ni itegeko rero! Iryo tegeko niba rihari, uri bunyuranye naryo ajya kugumura Abaturage kugira ngo bigomeke ku ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, aba akoze Icyaha'.

    Yazamuye iyindi Ngingo ya 205, ati' Ingingo ya 205 ya Kode Penale iteganya Igihano ku muntu wese wakoze ibyo bikorwa binyuranije n'Amategeko aribyo byitwa kurwanya Ububasha bw'Itegeko. Uwo ariwe wese wakoze Ibinyuranije n'Amategeko arafatwa agahanwa. Iyi ngingo iteganya Igihano kitari munsi y'Imyaka 5 y'Igifungo ariko kitarengeje Imyaka 7 y'Igifungo'. Yakomeje yibutsa ko n'abandi bagifite IMYUMVIRE nk'iyo ko Amategeko ahari ko kandi uzanyuranya nayo, Amategeko azakora akazi kayo.

    Iki Kiganiro cyari kiyobowe na Guverineri Alice Kayitesi, Kitabirwa n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara n'Abandi bayobozi b'Ibigo n'Inzego bafite aho bihurira no guha Abaturage Serivise.

    Bamwe mu banyamakuru b'Ibitangazamakuru bitandukanye.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga ku cyo nk'Akarere bari gukora ku kibazo cyagaragaye ndetse no gukumira ko hari ahandi byakorwa, yavuze ko icyambere bakoze ari ugufata abagaragaye muri ibyo bikorwa, aho barimo kuganirizwa kugira ngo Imyumvire yabo ihinduke, bityo bakomeze mu murongo mwiza w'Igihugu nta kibakoma gishingiye ku Myemerere, ahubwo bagamije mu gukora bakiteza imbere.

    Ahamya kandi ko nk'Ubuyobozi bakoze ndetse bagikomeje gukora Ubukangurambaga hirya no hino baganira n'Abaturage, babasura kugera no mu miryango, mu ngo z'aba bafashwe. Ibyo ngo birabaha icyizere cy'uko hari impinduka nziza binyuze mu biganiro bagirana.

    Mu byagaragaye, ni uko mu Karere ka Kamonyi, Mu Murenge wa Ngamba ariho habanje kumvikana Itsinda ry'Abaturage bafite Imyumvire igumura Abaturage, aho babyutse mu Rukerera rwo ku wa 20 Ugushyingo 2025, bafata Megafone bigabanyamo Amatsinda basaba Abaturage Guhunga ngo kuko ari Ubutumwa bwa Minisiteri y'Ijuru. Abagera kuri 27 batawe muri yombi abandi bakizwa n'Amaguru. Ibisa n'Ibi kandi byarabaye mu Murenge wa Nyarubaka Tariki 23 Ugushyingo 2025, hafatirwa 33 ariko hatwarwa 8 bakuriye Itsinda, abandi bakurikiranirwa iwabo mu ngo. Bose, bahuriye ku kutagira Gahunda n'imwe ya Leta bitabira, nta Mituweli, ntawe ujya kwa Muganga cyangwa ngo ajyane yo abe, abenshi nta Ndangamuntu, Gukura Abana mu mashuri n'ibindi.

    Théogène Munyaneza

    The post Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano first appeared on Intyoza.

    The post Ab'Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe'GASOPO', babwirwa itegeko n'Ibihano appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/11/29/abimyumvire-iganisha-ku-kugumura-abaturage-bahawegasopo-babwirwa-itegeko-nibihano/

  • Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Mu rugendo Abadepite bagiriye mu Karere ka Kamonyi mu mirenge itandukanye kuva tariki ya 25 kugera 29 Ugushyingo 2025, ubwo basuraga Umurenge wa Rugalika nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byibanda ku Myubakire, Imiturire n'Imikoreshereze y'Ubutaka, basabye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kugira nibura Site Imwe y'Imiturire ntangarugero abandi bajya baza kwigiraho.

    Depite Murora Beth, waje akuriye itsinda ry'Intumwa za Rubanda ndetse n'abandi bakozi b'Inteko Ishinga Amategeko bari kumwe, yatangiye abwira abitabiriye Inteko y'Abaturage yaje kuganira nabo ko uko yasanze Rugalika ndetse n'uko yaganiriye n'Abaturage byamuhaye ishusho y'uko Ifaranga ryabaryohanye, ko kandi bifuza Imiturire isobanutse.

    Yagize kandi ati' Nasanze Abaturage bo mu Murenge wa Rugalika aribo bisabira kujya muri Site y'Imiturire, ndetse n'aho Ubutaka bwagenewe Ubuhinzi usanga babaza ngo bo bahowe iki?, Kuki bwo butaba Site z'Imiturire?, Ifaranga ryararyoshye kandi rimwe na rimwe iyo ifaranga riryoshye nabyo tuge tubyitondera'.

    Akomeza ati' Nonese, Ubutaka nitumara kubutanga ngo babwubakemo amazu, tuzayarya?, Nti tuzasonza?. Niyo mpamvu rero Ubuyobozi bw'iki Gihugu budasinzira, burashaka ko Abanyarwanda batura neza, batura heza, bagira ibikorwa remezo byose ngenerwa mu iterambere ry'Umuntu ariko bukavuga buti; Turakoma Ubutaka bw'Ubuhinzi kuko Ubuhinzi ni Umurimo, Tudahinze nti twarya. Turahinga tukabona ibyo dutwara ku Isoko, ibyacu n'ibyo mu mahanga. Ntabwo dushobora gutura gusa ngo hanyuma nti duhinge'.

    Depite Murora, ahereye ku byifuzo bya bamwe mu baturage b'umwe mu Mirenge basuye mbere yo kuza Rugalika, aho basabye ko Akarere gakwiye kugira Site y'Icyitegererezo abantu bajya kwigiraho, yasabye umuyobozi w'Akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wari muri iyi Nteko ko icyo cyifuzo cy'Abaturage Ubuyobozi bw'Akarere bwacyumva ndetse bukagishyira mu bikorwa.

    Yavuze kandi ati' Ntabwo wabura Site y'icyitegererezo mu Murenge, nubwo yaba itaraturwa ngo yubakwe uko bikwiye ariko uburyo imiturire yagenwe birimo biraza neza. Impamvu yo gutura mu ma Site no gutura neza bifite inyungu nyinshi zirimo; Kwegerezwa ibikorwa remezo. Ubundi mu Iterambere ryiza, ibikorwa remezo byubakwa mbere abantu bakaza babisanga, ariko iyo utuye nabi uteza ibibazo'.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko Site yihariye y'Icyitegererezo mu Karere idashoboka kuko n'Ubundi ngo Site zitunganywa hagendewe ku byateguwe neza kandi zose zihuje.

    Ati' Site y'Icyitegererezo, ngira ngo n'abantu twagiye twakira baturutse hirya no hino(Baje mu rugendo shuri), numva ko ibishushanyo mbonera( Physical Plan) bihari kandi harimo iby'ingenzi abantu baheraho. Ntabwo twavuga ko tugiye gushyiraho imwe gusa yihariye mu Karere, ahubwo izihari uko tugenda tuzitunganya kurusha, iby'ibanze bigiye bihari'.

    Urugendo rw'izi ntumwa za Rubanda(Abadepite) ndetse n'abakozi bo mu nteko, ruri muri gahunda yateguwe mu Gihugu hose mu Turere dutandukanye, aho Abadepite n'Abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko bavuye mu nyubako y'Inteko bajya kwegera Abaturage bagamije kureba no Kugenzura Ibikorwa by'Iterambere ry'Imijyi, Imiturire n'Imikoreshereze y'Ubutaka nubwo batabuze no kuganira ku zindi ngingo zirebana n'Imibereho myiza yabo.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y'Imiturire y'icyitegererezo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/02/kamonyi-rugalika-abadepite-basabye-akarere-kugira-nibura-site-imwe-yimiturire-yicyitegererezo/

  • Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée yasabye Ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kuzirikana ko Uburenganzira bw'Umwana ufite Ubumuga butareba Ubuyobozi gusa, ko ahubwo buhera ku mubyeyi wamubyaye n'undi wese umufite mu nshingano. Yasabye kandi ko Uburengenzira ku bafite ubumuga bose bukwiye kwitabwaho na buri wese.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée, yasabye by'umwihariko ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kubakangurira kujya kwiga, ku baba hafi bazirikana ko izo ari inshingano bafite zo kwita no gufasha abo bana. 'Si impuhwe ni Uburenganzira babagomba'.

    Yagize ati' Uyu munsi turongera gusaba Ababyeyi gukangurira abana bacu kujya kwiga kandi tubafashe. Nibyo!, uyu mwana ufite ubumuga ntabwo uzamwohereza kujya kwiga wenyine, ariko niba ari umwana ushoboye kujya mu burezi budaheza wiharanira ku mwikuraho ngo umujyane muri ariya mashuri acumbikira abana, atanga uburezi bwihariye kugira ngo nawe ngo ubone uko ukora imirimo yawe'.

    Yagize kandi ati' Umwana mu byo akeneye, akeneye na ya affection(kwitabwaho), akeneye rwa Rukundo wowe nk'Umubyeyi umuha. Wowe nk'Umubyeyi nutagira ubushake ngo wumve y'uko hari icyo uzigora kugira ngo umwana wawe agere ku burezi nk'abandi bana, hari ibizakugora, hari ibyo uzamuhemukira, hari uburenganzira uzamubuza'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée

    Yakomeje agira ati' Uburengenzira bw'ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa. Ni buhere no ku mubyeyi wamubyaye, buhere no ku bavandimwe babana, ku baturanyi ndetse no ku bandi bantu'.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye akomeje buri wese kumva no guha agaciro Abafite Ubumuga ari nako baharanira Uburenganzira bwabo mu Nguni zose z'Ubuzima, Ati' Ni tubafashe gukora icyo bashoboye gukora, tubafashe gushaka Impano ziri muri bo kuko kugira ubumuga si igisobanuro cyo kudashobora'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye buri wese kumva ko ufite Ubumuga ari Umuntu kandi ko ashoboye, ko akwiye guhabwa umwanya wibanze mu mutima no mu bikorwa bya buri wese, kutamuhunga, kutamunena, kutamutererana no' kureka bakagira icyo kibanza mu mitima yacu nk'uko bagifite mu Mutima w'Imana'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar

    Yakomeje ati' Ni mureke dufatanye nabo urugendo rw'Ubuzima. Si ukubakorera Urugendo, si ukubereka inzira ngo ni munyure aha, ahubwo ni ugufatanya nabo urugendo rw'Ubuzima n'Urugendo rw'Ibikorwa bifatika bibagenewe, bibafasha kwiteza imbere, bibongerera Ubushobozi, aho hose tukaba turimo, tukajyanamo'.

    Michel Nzigiyimana, ahagarariye Inama y'Igihugu y'abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko umunsi wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga atari umunsi wo kwishimira ko Umuntu afite Ubumuga, ko ahubwo ari Umunsi wo kugaragaza ko Umuntu ufite Ubumuga ikibazo atari Ubumuga, ahubwo ari imbogamizi ahura nazo.

    Michel Nzigiyimana.

    Ati' Ubumuga ntabwo ari kuba utumva, kuba utabona, kuba hari urugingo udafite cyangwa rudakora….!. Ubumuga, ni ibyo uhura nabyo bikubuza gukora ibyo wakabaye ukora'.

    Nzigiyimana, asaba buri wese kumva ko guha agaciro n'Uburengenzira umuntu ufite Ubumuga atari impuhwe agirirwa, ahubwo ko ari Uburenganzira ahabwa nk'Umuntu wese kandi yemererwa n'Amategeko. Asaba kandi buri wese kumenya no kumva ko ufite Ubumuga ari umwe mu bagize Umuryango, ko adakwiye gutereranwa.

    Michel Nzigiyimana hari icyo asaba Umuryango Nyarwanda, Ati' Ndasaba abagize umuryango Nyarwanda kumva no kubona ko Ufite Ubumuga ari Umuntu nk'abandi, ko ntaho atandukaniye n'udafite Ubumuga uvanyeho imbogamizi ahura nazo'. Yakomeje asaba buri wese kutihunza abafite Ubumuga, kubakura mu bwihisho, kubaha umwanya, kubafata nk'abandi no kubafasha kwitabita ibikorwa byose hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

    Nkuko bitangazwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Imibare y'Abafite Ubumuga muri aka Karere ni abantu basaga ibihumbi 17. Bamwe mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi baremewe. Bahawe Imashini zidoda, bahabwa Amatungo magufi(Ingurube). Hatangwa Amagare y'abafite Ubumuga, Imbago ndetse hatangwa na Matera.

    Mbere y'Ibirori by'Umunsi mukuru, habanje Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga washyizweho mu mwaka wa 1992, ushyirwaho n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye (UN) hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana n'ay'abandi mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza yabo.

     

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/04/kamonyi-uburenganzira-bwufite-ubumuga-ntabwo-bureba-ubuyobozi-gusa-visi-meya-uwiringira-m-josee/

  • Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge #rwanda #RwOT

    IGP, CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko bitumvikana uburyo Polisi ikoresha amarushanwa, Imirenge igahiganwa ariko Abatsinze bahembwa Imodoka, Akarere kakayigira iyako aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye. Urugero rwa hafi ni imodoka yahembwe Umurenge wa Runda muri 2023 ariko Ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bukayitwara ndetse bugakuraho Ibirango bigaragaza inkomoko y'imodoka.

    Mu kiganiro Polisi y'u Rwanda ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB bahererutse kugirana n'Itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije impamvu Polisi ikoresha amarushanwa ajyanye n'Isuku n'Isukura mu Mirenge ariko Umurenge utsinze wahembwa Imodoka Akarere kagahita kayitwara, ndetse kagakuraho ibirango byashyizwe bigaragaza imvano yayo.

    Mu gusubiza iki kibazo, IGP, CG Felix Namuhoranye yagaragaje ko atumva uburyo Polisi y'u Rwanda ikoresha Amarushanwa mu Mirenge, uwitwaye neza wahembwa Imodoka ikigarurirwa n'Akarere aho kuba iy'Umurenge wayitsindiye.

    Ubwo Umurenge wa Runda muri 2023 wabaga u wa mbere mu bukangurambaga bw'Isuku n'Isukura no kurwanya Igwingira ry'Abana, ugahembwa Imodoka ariko Akarere ka Kamonyi ka kaba karayitwaye.
    IGP, CG Felix Namuhoranye.

    Yagize ati' Ibyo bintu tugiye kubikurikirana, nti bizongera no kuba niba ari uko bimeze. Niba Umurenge warahawe imodoka kuko witwaye neza, iyo Modoka igomba kuba iy'uwo Murenge. Tuba twanabyanditseho'. Yakomeje asaba Umupolisi ubifite mu nshingano ko nta n'icyo gusobanura gihari, ko ahubwo ajya kubikurikirana.

    Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bo mu Murenge wa Runda nk'umwe mu mirenge yahuye n'iki kibazo cyo kwamburwa imodoka n'Akarere nyamara ngo barayivunikiye mu marushanwa ku Isuku n'Isukura, bavuga ko Akarere kabahemukire kuko mu gutwara iyi Modoka batsindiye, byakozwe hamaze kugurishwa imodoka Abaturage ubwabo bari biguriye mu mafaranga yabo. Gusa na none, bavuga ko ayavuye mu yagurishijwe batazi icyo yakoze.

    Ibirango ubona mu mbavu z'iyo modoka, ubu nta bikiriho. Aya marushanwa kandi, Imirenge 7 yari yahize indi, buri umwe wahembwe Moto.

    Mu mwaka wa 2023, ubwo Umurenge wa Runda wahigaga indi Mirenge igize Intara y'Amajyepfo ugahembwa Imodoka, SP Emmanule Habiyaremye wari Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yavuze ko guhemba abakoze neza, ari ukugira ngo abasigaye bagire ishyaka ryo gukomeza uyu muco wo kunoza isuku n'Isukura no kurwanya igwingira mu muryango.

    Abaturage, bavuga ko amarushanwa nk'aya iyo aje akorwa nabo ndetse bafatanije n'ubuyobozi bw'Umurenge kandi baba bazi neza ko no muyindi Mirenge barimo gukora ibishoboka ngo bazabe aba mbere. Ntabwo bumva uburyo bavunika bitangira ibikorwa by'amarushanwa ariko Ibihembo bije bigatwarwa n'Akarere. Bavuga ko ibyo bisa no guca intege umuturage kuko aba yambuwe uburenganzira ku byo aba yararwaniye.

    Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati' Reka tuvuge ko bayitwaye nk'Akarere, ariko se ko yariho Ibirango bya Polisi bigaragaza icyo yatangiwe ndetse n'Umurenge yahawe, ko none babikuyeho iyo uhuye nayo ugira ngo yaguzwe n'Akarere, twe twayivunikiye kuki itakomeje kwandikwaho ibyari biriho bayiduha ngo nibura ni duhura nayo basi tubone ko yari iyacu nubwo bayitwambuye?'.

    Icyo Gihe, Akagari ka Ruyenzi nka kamwe mu Tugari Umunani twahize utundi, nako kahembwe Miliyoni imwe y'Amafanga y'u Rwanda.

    Muri aya marushanwa ku ishyirwa mu bikorwa ry'Ubukangurambaga bwo gutoza Abaturage Umuco w'Isuku n'Isukura no guhangana n'Igwingira, Imodoka Polisi yahembye Umurenge wa Runda yari ifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 26. Ni mu gihe Imirenge 7 yo Mu Ntara y'Amajyepfo yari yahize indi, buri umwe wahawe Moto naho Utugari 8 buri kamwe gahabwa Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Imodoka yari yahawe Umurenge wa Runda.

    Théogène Munyaneza

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge first appeared on Intyoza.

    The post Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/09/umuyobozi-wa-polisi-igp-cg-felix-namuhoranye-ntiyumva-uburyo-akarere-gatwara-imodoka-yahembwe-umurenge/

  • Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Inteko rusange ya JADF(Joint Action Development Forum/Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere) y'Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, hasabwe ko Imikorere n'Imikoranire binozwa mu nyungu zihuriweho ku iterambere ry'Akarere, buri umwe mu nshingano ze asabwa gukosora no kunoza ibimureba.

    Ku ruhande rw'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Kamonyi, umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange yagaragarije Ubuyobozi bw'Akarere imwe mu mbogamizi bajya bahura nayo ikabaca intege mu bikorwa bakorera muri aka Karere.

    Yabwiye Ubuyobozi bw'Akarere ko bajya batumira Ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye baba bagiye gukorera mu Karere, mu Mirenge itandukanye ariko bakisanga bari bonyine n'Abaturage, nta muyobozi uhari ngo bafatanye.

    Hari kandi Umufatanyabikorwa wagaragaje bimwe mu bikorwa byakagombye gukorwa n'Abafatanyabikorwa ubwabo bikagirira inyungu Abaturage ariko ugasanga inzira basabwa kunyuramo ari urucantege cyane.

    Yatanze urugero rw'Ikiraro yabonye muri umwe mu Mirenge agashaka kugisana ariko akabwirwa na Gitifu w'Akagari inzira anyura zimusaba kubanza kujya ku Karere, ibyo yabonyemo nk'inzira igoye bituma acika intege birangira icyo kiraro atagikoze nyamara byari mu nyungu z'Abaturage n'abagenda ako gace.

    Undi mufatanyabikorwa yagaragarije Ubuyobozi bw'Akarere ko gafite Sisitemu idafasha Umufatanyabikorwa kwisanga no gushora Imari mu karere. Yatanze urugero rw'uburyo mu tundi turere ushobora kwinjira muri Sisitemu yatwo ukabona icyo Ubutaka mu gace aka n'aka bwagenewe gukora ariko muri Kamonyi ngo siko biri.

    Ahamya ko ibyo byima ndetse bigakumira Umufayanyabikorwa kuza gushora Imari ye bitewe no kutagira Amakuru amubashisha kumenya ngo ubutaka ubu n'ubu mu buryo bumwe cyangwa ubundi bwagenwe gukorerwaho iki!?

    Muri iyi Mikorere n'Imikoranire, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bweretse aba bafatanyabikorwa ko nabo bajya baza ugasanga barakora ariko nti begere Ubuyobozi ngo bavuge, bagaragaze ibyo bagiye gukora n'abo babikorera n'uko bizakorwa. Hanagaragajwe ko hari abazana Umushinga, warangira bakagenda badasezeye.

    Ku bibazo byagaragajwe n'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Kamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yabwiye aba bafatanyabikorwa ko nk'Ubuyobozi bagiye gukosora ibibareba ndetse asaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge kumenya Abafatanyabikorwa bafite mu Mirenge bakoreramo no kugira ibyo bikorwa ibyabo, ku baba hafi ndetse n'Igihe batumiwe mu bikorwa runaka baba bataboneka bakohereza ababahagarariye mu biba byateguwe kuko ngo Umurenge atari Gitifu gusa.

    Semugaza Tharcisse, Perezida wa JADF Kamonyi ashima Ubufatanye buranga Abafatanyabikorwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura Imibereho y'Abaturage ikarushaho kuba myiza, ariko kandi bakabijyanisha n'Iterambere rishingiye ku cyerekezo cy'Igihugu.

    Perezida JADF /Kamonyi.

    Asaba buri mufatanyabikorwa ko muri gahunda z'ibikorwa bye mu Karere ka Kamonyi yashyiramo gahunda igamije gufasha Umuturage kugira impinduka nziza( Graduation), akava mu bukene, akazamuka mu buryo bw'imibereho myiza igaragaza koko impimduka zifatika zituma Ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.

    Semugaza, ashimangira ko nka JADF bagiye gukaza ingamba mu gukurikirana imikorere y'Abafatanyabikorwa hagamijwe kumenya neza niba buri wese yuzuza inshingano yiyemeje uko bikwiye cyane ko muri iyi nama byagaragaye ko hari bamwe mu Bafatanyabikorwa usanga byitwa ko bakorera mu Karere nyamara batagaragara, nta biro bahagira, utamenya gahunda zabo ndetse ngo hakaba na bamwe baheruka bazana imishinga ariko bagenda nti basezere, nti bavuge bityo bigatuma niba hari Umugenerwabikorwa wafashwaga abura gikurikirana.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa biyemeje kunoza imikoranire appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/21/kamonyi-ubuyobozi-bwakarere-nabafatanyabikorwa-biyemeje-kunoza-imikoranire/

  • Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage, by'Umwihariko Abagenerwabikorwa b'Inguzanyo y'Amafaranga ya VUP ahabwa abatishoboye mu Murenge wa Mugina ngo bikure mu bukeen, bavuga ko Inguzanyo y'Amafaranga ibihumbi Ijana(100,000Frws) cyangwa Ibihumbi Magana abiri(200,000Frws) bahabwa ngo bikure mu bukene ntawe uyahabwa gutyo gusa. Bisaba ko ngo bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze babanza kuyashingamo umuheha, utabyemeye akaba ntayo ahabwa.

    Nkuko bamwe mu baturage barimo Abagenerwabikorwa( Abatishoboye) bahabwa iyi nguzanyo babibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko kugira ngo ugurizwe Ibihumbi Ijana(100,000Frws) ugomba guha Umuyobozi Ibihumbi Icumi(10,000Frws), mu gihe ugurizwa Magana abiri(200,000Frws) atanga Umusogongero w'Amafaranga ibihumbi Makumyabiri(20,000Frws), ubyanze agataha atyo.

    Aba baturage ba Mugina, bahuriza ku kuvuga ko bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari( ba Gitifu) aribo babasaba kubanza kwemera gutanga ayo mafaranga y'Umusogongero w'Inguzanyo, utabyemeye akisanga n'ubwo yaba ayikwiye ntayo abonye.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko iki kibazo atakizi, ko nta muturage uraza ku Murenge ngo avuge ko yimwe iyi nguzanyo kuko yanze gutanga ayo Mafaranga y'Umusogongero.

    Yagize ati' Ayo makuru ntacyo nyaziho, nta n'uwabindegeye pe! Umuntu nzi ni Umudamu umwe wigeze kwambura VUP yishyura nabi, bayimwimye yaje ku Murenge ambwira ngo ni mudohorere. Nta kindi kibazo nzi muri ibyo bintu, ariko babifite bakabitubwira twabikurikirana'.

    Inguzanyo y'aya mafaranga ya VUP, ni Amafaranga ya' Vision Umurenge Program' izwi nka VUP, ahabwa abatishoboye hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene. Gusa benshi mu bagiye bahabwa aya mafaranga mu bice bitandukanye by'Igihugu, byagaragaye ko bagiye bayakoresha icyo atagenewe nkuko Ubushakashatsi bwamuritswe muri Nzeri 2024 n'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'Akarengane mu Rwanda,(Transparency International Rwanda) bwabigaragaje.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu atabyazwa umusaruro bikwiye cyangwa se ngo akoreshwe icyo yagenewe, ishingiye ku kuba abahabwa iyo nguzanyo bayisesagura, ubundi kandi ugasanga nta gikurikirana.

    Umwe mu bigeze kuba mu nzego z'Ibanze(Akagari) wavuganye n'Umunyamakuru wa intyoza.com yamuhamirije ko ibyo kuba Abayobozi mu nzego z'Ibanze bashinga Umuheha muri ayo Mafaranga y'Inguzanyo ahabwa abatishoboye ngo kuri we si inkuru, ngo nta gishya kirimo kuko ngo bikorwa henshi, ndetse nawe ubwe ngo yigeze kuyashingamo Umuheha.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha) appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/22/kamonyi-mugina-guhabwa-inguzanyo-ya-vup-bisaba-icya-10-1-10-mu-zibanze-gushingamo-umuheha/

  • Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagizi ba nabi basaga 20 bitwikiriye ijoro rya tariki 26 rishyira 27 Ukuboza 2025 ku I saa tanu batera ku biro by'Akagari ka Kabuga byubatse mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Barwanye n'Abanyerondo, urugamba rurakomera, babuze Gitifu w'Akagari bica idirishya binjira mu biro batwara Machine (Laptop). Nti byaciriye aho!.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye Akagari ka Kabuga, bavuga ko Intandaro y'iki gitero ari Umukwabo wari uherutse gukorwa warimo na Gitifu w'Akagari, aho bashakishaga insoresore zizwi ku Izina ry'Ibihazi zikunze guhungabanya Umutekano.

    Abo uyu mukwabo wahigaga, ni abakunze kugira Urugomo ruhungabanya umutekano w'Abaturage, aho babategera mu nzira bakabambura, bakabagirira nabi birimo n'abo rimwe na rimwe batema bakoresheje intwaro Gakondo zirimo Imipanga n'ibindi.

    Mu gutera ku biro by'Akagari ngo bashakaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) wako kugira ngo bamwivune, ariko ku bw'amahirwe ye ntabwo bahamusanze. Kuko bari itsinda ry'abantu basaga 20 kandi bitwaje intwaro gakondo zitandukanye, barwanye inkundura n'Abanyerondo ariko babarusha imbaraga kubera ubwinshi n'intwaro bari bafite.

    Mu kubura Gitifu bashakaga, bahisemo kutagendera aho, bamena idirishya ry'Ibiro by'Akagari binjira mo imbere batwara Machine(Laptop). Mu kurwana, Abanyerondo barwanye batabaza ariko Abaturage batabaye batemyemo babiri.

    Jean Claude Iyakaremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuga yabwiye intyoza.com ko amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ari ukuri, ko abateye baje ariwe bahiga nk'uko ngo bagiye babyigamba. Gusa ngo bamubuze batwaye Machine(Laptop) y'Akagari.

    Yagize ati' Abantu bateye ku biro by'Akagari baraza barwana n'irondo ryari rihari, bamenagura ibirahure, Bakura Giriyaje mu idirishya binjira mu Kagari imbere batwara Imashine(Laptop) yonyine'.

    Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Gitifu Iyakaremye niba abateye atariwe bahigaga nkuko amakuru ava mu baturage abivuga, niba kandi akurikije ibyabaye nta bwoba ubu agendana, mu gusubiza agira ati' Natwe niko tubikeka nkuko bagiye babyigamba. Ubwoba bwo nti bwabura'.

    Akomeza avuga ko Operasiyo cyangwa se Umukwabu wari uherutse gukorwa ari nawo aba bateye bivugwa ko bitwaje mu guhiga Gitifu, wari Umukwabu ugamije guhiga no gufata ibihazi bigenda bitemana. Ati' Wari Umukwabu ugamije gufata aba…, Ibihazi bigenda bitemana. Murabizi ko Kabuga nyine tujya tugira Insoresore zigize Ibihazi zigenda zitemana, ariko ku bufatanye na Polisi  n'izindi nzego iyo tugize abo tumenya cyangwa se abakekwa, ku makuru aba yatanzwe n'abaturage turabashakisha bagafatwa'.

    Gitifu Iyakaremye, yabwiye intyoza.com ko nubwo itsinda ryateye ryari abantu basaga 20, abo Abanyerondo bahise bamenyamo ngo ni batandatu kandi aba bakaba ngo basanzwe ku rutonde tw'Insoresore (Ibihazi) zananiranye, zirangwa n'Urugomo no guhungabanya Umutekano.

    Avuga ko bariya batandatu bahise bamenywa n'Abanyerondo muri icyo gitero bagabye ku Kagari, abamaze gufatwa ngo ni babiri, bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe abanda nabo bagishakishwa. Avuga kandi ko kuva ibyo byaba, bamaze gusurwa na Polisi ndetse na RIB hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiyeyo kuri iki cyumweru.

    Uretse kuba barateye ku biro by'Akagari babura Gitifu bashakaga bakinjira mu biro basenye Idirishya bagatwara Machine(Laptop), ntabwo byaciriye aho kuko mu nzira banyuze bagiye batera amabuye banatema inzugi aho bageze hose. Batemaguye kandi Moto y'uwitwa Niyonagira Jean Claude usanzwe atwara Gitifu w'Akagari.

    Aha mu Kabuga ka Ngamba, ku Musenyi, ntabwo hajya hiburira Abanyarugomo b'abagizi ba nabi kuko hagiye humvikana kenshi Insoresore zizwi ku izina ry'ibihazi, batega abantu mu nzira bakabagirira nabi, bakabatema baba babategeye mu nzira cyangwa babasanze ahandi. Nta n'ubwo batinya ku rwanya Inzego z'Umutekano kuko muri uyu mwaka dusoza ndetse n'uwabanje hari bamwe mu baharasiwe bamaze gutema abaturage, banashaka kwadukira Abapolisi bari baje batabaye ariko Isasu ryihura kurusha Umuhoro.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n'Abagizi ba nabiku appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2025/12/29/kamonyi-ngamba-machine-laptop-yabaye-igitambo-cya-gitifu-watewe-nabagizi-ba-nabiku/