Category: Uncategorized

  • Araza azanye na rutahizamu uca inshundura! Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya uje gusimbura Julien Mette – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze kumvikana n'umutoza w'Umunye-Brazil Robertinho nk'umutoza mushya uje kuyifasha muri shampiyona ibura ibyumweru bicye ngo itangire.

    Biteganyijweko azagera mu Rwanda ejo ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ntagihindutse arizanira rutahizamu w' umugande ukinira KCCA witwa Shaban Mohammed.

    Nk'uko tubikesha Nkusi Denis wa Isibo FM, yavuze ko uyu rutahizamu ubwe niwe wibwiriye Robertinho ko yiteguye gukorana nawe muri Rayon Sports, ni nyuma yuko asoje amasezerano muri KCCA.

    Source : https://yegob.rw/araza-azanye-na-rutahizamu-uca-inshundura-rayon-sports-yamaze-kumvikana-numutoza-mushya-uje-gusimbura-julien-mette/

  • Biramahire Abeddy yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Biramahire Abeddy wakiniraga UD Songo yerekeje muri Clube Ferroviário de Nampula nayo yo muri Mozambique.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ejo hashize ku wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, yagaragaje ko yerekeje mu ikipe nshya nyuma y’umwaka n’igice yari amaze muri UD Songo.

    Uyu rutahizamu akaba yamaze gutandukana na UD Songo, yerekeza muri Clube Ferroviário de Nampula (Nampula Railway Club) azakinira mu mwaka utaha w’imikino.

    Iyi kipe yashinzwe mu 1924 ifite igikombe kimwe cya shampiyona yegukanye mu 2004 ndetse n’icy’igihugu iheruka mu 2003 mu gihe iheruka mu marushanwa Nyafurika mu 2008.

    Biramahire Abeddy yakiniye amakipe atandukanye nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.

    Yabonye ikipe nshya

    Biramahire Abeddy ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biramahire-abeddy-yabonye-ikipe-nshya

  • Umunyamakuru wakoreraga RBA ‘Televiziyo Rwanda’, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwababyeyi Jeannette wabaye umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Uwababyeyi Jeannette wari umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y'uko agize amajwi 71.68%.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wakoreraga-rba-televiziyo-rwanda-yatorewe-kuba-umudepite-mu-nteko-ishinga-amategeko-yu-rwanda/

  • Mu burakari bwinshi, Haruna Niyonzima yasubije abavuga ko ashaje – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima umaze umunsi umwe asinyiye Rayon Sports, yasubije abakomeje kuvuga ko ashaje.

    Mu burakari bwinshi, ubwo Haruna Niyonzima yari asoje imyitozo ya mbere mu Nzove, yavuze ko imyaka atariyo ikina mu kibuga, akomeza avuga ko umupira w'amaguru uzatanga ukuri.

    Haruna Niyonzima ati: “Mureke ikibuga kizavuge kuko ntikibeshya” pic.twitter.com/FzAhaMMEV7

    — B&B Kigali 89.7 FM (@bbkigalifm) July 18, 2024

    Source : https://yegob.rw/mu-burakari-bwinshi-haruna-niyonzima-yasubije-abavuga-ko-ashaje-videwo/

  • Umunya-Uganda Gift Fred mu muryango usoka muri Yanga Africans aje muri APR FC nk’intizanyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'umunya-Uganda Gift Fred ari mu muryango usoko muri Yanga Africans agatizwa APR FC.

    Myugariro wa Yanga Gift Fred ategerejwe muri APR FC nk'intizanyo kugira ngo ashake umwanya uhagije wo gukina.

    Uyu musore aracyafitiye Yanga amasezerano azageza muri 2026, gusa kuberako muri Tanzania abakinnyi b'abanyamahanga bemewe ari 12 kandi Yanga ifite abagera kuri 13 rero ishaka kuba itije Gift muri APR FC.

    Source : https://yegob.rw/umunya-uganda-gift-fred-mu-muryango-usoka-muri-yanga-africans-aje-muri-apr-fc-nkintizanyo/

  • Producer Phantoma wakoranye na Burna Boy yata… – #rwanda #RwOT

    Phantom amaze iminsi ibiri muri Kigali, ndetse yafashe amajwi y’indirimbo ya mbere y’umuhanzikazi Bwiza.

    Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko batumiye Phantom kugira ngo ‘akore Extended (EP) ya Bwiza’.

    Yavuze ko iyi EP izaba iriho indirimbo imwe mu zo yarangije n’izindi bagombaga gutegura.

    Uhujimfura avuga ko Phantom yaje i Kigali mu rugendo rw’akazi, kandi yazanye n’umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo. 

    Ati “Uyu mugabo ntasanzwe mu batunganya indirimbo muri Afurika ari mu ba mbere. Ikindi kirenzeho ni uko yazanye n’umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo.” 

    Kuri gahunda y’urugendo rwe rwa mbere i Kigali, Phantom afitemo kugirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, ndetse azasura inzu z’imyidagaduro zirimo Kigali Universe. 

    Uyu mugabo niwe wakoze indirimbo zirimo ‘Ye’ ya Burna Boy, ‘Diana’ ya Fireboy na Chriss Brown, ‘Skeletun’ ya Tekno, ‘The Benz,’ ‘Bolanle,’ ‘Sugarcane” n’izindi. 

    Ayobami Olaleye niyo mazina yavutse yitwa, ariko yahisemo gukoresha izina rya Phantom mu muziki.

    Ni umwe mu begukanye ibihembo bikomeye muri Nigeria, washyize imbere gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeat.

    Mu 2020, yabaye Producer wa Gatatu wahawe ishimwe rya ‘, ni nyuma yo gutunganya indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy.

    Iyi ndirimbo yatumye yegukana igikombe cya Producer mwiza mu bihembo bya MVP Awards Festival.

    Phantom yatangiye gukora indirimbo zizaba zigize EP nshya ya Bwiza

    Phantom amaze iminsi i Kigali, kandi yazanye n’umwe mu bamufasha kwandika indirimbo- Aha Ari kumwe na Bwiza yakoreye indirimbo ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145082/producer-phantoma-wakoranye-na-burna-boy-yatangiye-gukora-ep-ya-bwiza-amafoto-145082.html

  • 'Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro'-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe mu gihe cy'amatora mu Rwanda, usanga ba mpatsibihugu bajiginywa, ahanini bababajwe n'uko nta maraso ameneka nk'uko bigenda ahandi mu bihe nk'ibi.

    Ba Barajiginywa babura icyo batuka inka bati' dore icyo gicebe cyayo'. Amahitamo y'Abanyarwanda bakayasiga icyasha, ngo kuko batumva ukuntu Perezida Kagame atorwa ku majwi hafi 100%!

    Ariko se, uretse ishyari n'urwango bafitiye Abanyarwanda na Perezida wabo, ubundi abo' barimu ba demokarasi' bifuza ko uwatowe atagomba kurenza amajwi angahe?

    Umwe mu bongeye kubura ibitotsi kubera itorwa rya Perezida Kagame, ni Umunyamerika Kenneth Roth wigeze kuyobora 'Human Rights Watch', igikoresho cyo kurya ruswa no gutoteza 'insina ngufi', kurusha uko ari umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, nk'uko ubyiyita.

    Kuri 'ntamunoza' Kenneth Roth, ngo amajwi 99.18 Perezida Kagame yegukanye, ni ikimenyetso cy'uko nta demokarasi iba mu Rwanda! Ntitwiriwe tubaza Kenneth Roth niba demokarasi ari ukurasa umukandida, nk'uko iwabo muri Amerika baherutse kurasa Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Pennsylvania, ku bw'amahirwe Imana igakinga ukuboko.

    Umusaza Tito Rutaremara uzi neza politiki zo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi(Amerika n'Uburayi), ntiyihanganiye amahomvu ya Kenneth Roth n'abandi batekereza nkawe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa'X, Muzehe Rutaremara yagarutse ku nenge zikabije ziba mu byo abanyaburayi n'Amerika bita demokarasi, abasaba kubyigumanira, kuko birimo byinshi bibi cyane tutifuza iwacu.

    Tuvuze muri make ibikubiye mu butumwa bwa Muzehe Tito Rutaremara, yagaragaje ko mu Burayi n'Amerika abaturage batitabira amatora, kuko abiyamamaza bababeshya imishinga myinshi ariko itazigera ishyirwa mu bikorwa. Ibyo bituma abaturage bumva gutora abanyabinyoma ari uguta igihe, amatora akitabirwa ku kigereranyo gito cyane, kandi nabwo abajya gutora babanje guhabwa ruswa. Nguko uko nko muri Amerika udashobora gupfa kuba umutegetsi wo hejuru udakomoka mu muryango w'abaherwe, kuko kwiyamanaza bisaba guha cyangwa kwizeza ibyamirenge abazatora.

    Twibutse ko mu Rwanda amatora tuvuyemo yitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 98%.

    Kubera cya kinyoma cyo kwiyamamaza, abatowe ntibatinda ku butegetsi kuko bahita bakurwaho icyizere. Ibyo nibyo bo bita 'alternance'(gusimburana ku butegetsi), kandi mu by'ukuri ari amaburakindi. Muri Afrika umuyobozi utinze ku butegetsi byitwa igitugu, kabone n'iyo abaturage baba bakimubonamo ubushobozi.

    Mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi, n'ubonye amajwi 14%, nta kibazo aba Perezida cyangwa minisitiri w'intebe. Iwacu Perezida yegukana amajwi y'abemerewe gutora hafi ya bose, aho kubibonamo icyizere gisesuye afitiwe n'abo ayobora, bikaba ari byo bita inenge.

    Mu myumvire ya Kenneth Roth n'abandi nka we, demokarasi bisobanuye akajagari, gutukana, gusenya, kwicana, n'ibindi bikorwa bigayitse. Mu Rwanda demokarasi yacu irimo ubwumvikane n'ubworoherane, ubumuntu, ikinyabupfura n'izindi ndangagaciro, ba Keneth Roth bayita 'igitugu cya Kagame na FPR'. Ntako bisa kuba 'MUTUKWABUGABO'

    Kugirango witwe intangarugero muri demokarasi, ugomba kuyorera iyo myanda yose, ukamira bunguri ibyo abo banyaburayi n'Amerika bagutamitse, nta gushungura.

    Ubu ni ubundi bukoloni bushya. Iyo wanze gusakuma ayo mafuti yabo, bagukangisha kugufatira ibihano. Nyamara baba bashaka ko ukomeza kuba inkomamashyi, bakabona urwaho rwo kugukandamiza no kugusahira.

    Nk'uko Muzehe Tito Rutaremara ndetse n'abandi bafite ubushishozi badasiba kubisobanura, mu Rwanda twahisemo demokatasi ishingiye ku muco n'amateka yacu. Ntawe tugomba kubisabira imbabazi, ntibinakwiye gufatwa nko kwigomeka. Oya! Uzatubanira mu bwubahane tuzamubera inshuti zidahemuka.

    Uzagambirira kuturangaza no kudusubiza mu icuraburindi we arata igihe, kuko burya si huno. Uwo tuzamwima amatwi dukore ibyo tubona biri mu nyungu zacu, ntawe tubangamiye.

    Uzarenga wa murongo utukura, we tuzamwereka ko ya nsina yitaga ngufi yabaye ndende, ku buryo ubu ikoma ryayo atapfa kurishyikira.

    The post 'Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro'-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/demokarasi-yanyu-irababereye-nimuyigumanire-twe-muduhe-amahoro-tito-rutaremara-abwira-ba-mpatsibihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=demokarasi-yanyu-irababereye-nimuyigumanire-twe-muduhe-amahoro-tito-rutaremara-abwira-ba-mpatsibihugu

  • Gusaza ni mu mutwe! Haruna Niyonzima yagaragaye mu myitozo mu Nzove mu macenga menshi ahita agenera ubutumwa aba-Rayon ababwira ingamba nshya azanye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nibwo Haruna NIYONZIMA yatangiye imyitozo muri Gikundiro, aho yateye umupira udasanzwe mu Nzove abafana bari aho bavuza induru.

    Nyuma y'imyitozo, Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports ababwira ko gahunda yamuzanye ari uguhesha igikombe Murera.

    Yagize ati 'Igikombe niyo ntego yacu. Ubufatanye bwacu nk'abakinnyi, ubuyobozi n'abafana buzatugeza ku byo twifuza. Nyuma y'iminsi mike bose bazabona ko Rayon Sports itanyibeshyeho.'

    Source : https://yegob.rw/gusaza-ni-mu-mutwe-haruna-niyonzima-yagaragaye-mu-myitozo-mu-nzove-mu-macenga-menshi-ahita-agenera-ubutumwa-aba-rayon-ababwira-ingamba-nshya-azanye-amafoto/

  • Icyiciro cya mbere cy'isoko rya Rwamagana kigiye kuzura – #rwanda #RwOT

    Isoko rya kijyambere riri kubakwa mu Mujyi wa Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw. Kuri ubu imirimo y'icyiciro cya mbere iri kugera ku musozo kuko barangije gusakara ndetse no kugereka inshuro imwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy'iri soko kiri kugera ku musozo kandi ko abaturage bazahita bimurwa bakaza kurikoreramo. Yabijeje ko ukwezi kwa Nzeri kuzatangira bararyimukiyemo.

    Ati 'Icyiciro cya mbere kirarangira mu kwezi kwa munani, imirimo bari gukora ni iya nyuma hasigaye imirimo yo gukinga no gushyiramo ibirahure. Iyo kubaka no gusakara isa n'iyarangiye. Turizera ko imirimo yose iri burangirane n'ukwezi kwa munani kuko ni yo masezerano dufitanye kuburyo mu kwezi kwa Cyenda abacuruzi bazarijyamo.'

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kizubakwa nyuma kandi ko kucyubaka bitazabangamira abacuruzi bazaba barimuriwe mu isoko ryarangiye.

    Ati 'Turigushaka uko imvura y'ukwa Cyenda nibura yagwa baramaze kwimukiramo bacururiza ahantu hasakaye kandi hameze neza, noneho icyiciro cya kabiri cyo harashakishwa ubushobozi kizubakwa nyuma kuko cyo kizaba kigizwe n'amagorofa y'ubucuruzi ariko ikitwa isoko nyirizina kiri mu cyiciro cya mbere.'

    Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka iri soko ubuyobozi bwavuze ko mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.

    Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo. Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu izazamuka ibe imiryango 90, rigire na parikingi y'imodoka 90 zirimo imbere naho parikingi yo hanze yakire imodoka 26.

    Mu kubaka icyiciro cya mbere amafaranga yatanzwe na Enabel isanzwe ari umufatanyabikorwa w'Akarere ka Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko ibindi byiciro bizubakwa n'abikorera, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushakisha n'abandi bafatanyabikorwa bashora imari mu kubaka ibindi byiciro.

    Icyiciro cya mbere cy’isoko rya Rwamagana kiri kugana ku musozo

    Iri soko rizatangira gukorerwamo muri Nzeri uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-mbere-cy-isoko-rya-rwamagana-kigiye-kuzura

  • Imyanya y'Inteko Ishinga Amateko y'u Rwanda izasaranganywa ite? – #rwanda #RwOT

    Amajwi y'agateganyo mu matora y'Umukuru w'Igihugu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%

    Mu gihe Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.

    Komisiyo kandi igaragaza ko mu matora y'abadepite, mu batoye, Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya politike bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

    PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party yo igira 4.56% naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

    Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize 0.21%.

    Hari ihame ry'uko ugize munsi y'amajwi angana na 5% by'abatoye ataba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, iyo biguma gutyo byari bivuze ko amashyaka ya PDI, DGPR-Green Party-Rwanda na PS Imberakuri atari kujya mu Nteko.

    Icyakora mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabaye nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yatangaje ko hazabaho guhwanisha, bituma amashyaka afite amajwi ane n'ibice agira 5%, bityo na yo yemererwe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Nubwo mwabonye hari abagize amajwi ane n'ibice bitanu, bitandatu, biriya ntibifatwa ko imitwe ya politiki itabonye 5%, kuko ari imyanya ibarwa mu muntu. Ntabwo tubara nk'igice, ahubwo twegeranya n'umubare w'imbumbe bikaza kuba gatanu ku ijana ituma ajya mu isaranganya ry'imyanya ihatanirwa.'

    Intebe zizasaranganywa zite?

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, igira abayigize 80. Ni ukuvuga 24 batorwa mu kiciro cy'abagore, babiri batorwa mu cyiciro cy'Urubyiruko n'umwe utorwa mu cyiciro cy'abafite Ubumuga, bakiyongera ku badepite 53 b'imyanya itererwa mu buryo butaziguye.

    Bijyanye n'uko abo bo mu byiciro byihariye nta mashyaka baba bahagarariye bivuze ko ziriya ntebe 53 zigomba gusaranganywa bijyanye n'amajwi ishyaka ryagize.

    Kugira ngo ubone umubare w'intebe buri mutwe wa politiki watsindiye, ufata amajwi ku ijana uwo mutwe wabonye, ugakuba n'intebe zose zitorerwa aho kuri iyi nshuro ari 53.

    Nukora imibare neza ugafata amajwi 68.83% y'Umuryango FPR-Inkotanyi ukayakuba n'intebe 53 zihatanirwa urasanga ari intebe 36,47, mu gihe ufashe amajwi ya PL angana na 8,66% ukayakuba na 53 ubona intebe 4,58, wabikora uko ku majwi 8.62% ya PSD ukabona intebe 4,56.

    Imibare nk'iyo nuyikora ku majwi 4,61% ya PDI urabona 2,44, naho 4,56% ya Green Party urabona intebe 2,41 mu gihe nufata 4,51% ya PS Imberakuri urabona 2,39.

    Nubwo Ishyaka ryagize ibice byinshi inyuma y'ibizima ari ryo baheraho baha intebe zasagutse nyuma y'isaranywa ry'amajwi, reka ibyo bice tube tubiretse, tuze kubigarukaho nyuma.

    Aha turasanga ko Umuryango FPR-Inkotanyi uza kugira intebe 36, PL intebe enye, PSD enye na ho PDI, Green Party na PS Imberakuri buri shyaka ryegukane intebe ebyiri.

    Nuteranya izo ntebe zose urasanga ari 50, ubone ko hasaguka intebe eshatu zigomba gusaranganywa ya mitwe ya politiki ifite ibice byinshi inyuma y'ibizima.

    Izo ntebe eshatu zirasaranganywa PL, PSD na FPR-Inkotanyi kuko ari yo mitwe ya politike ifite ibice byinshi nyuma y'ibizima uko akurikirana.

    Muri make Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye intebe 37, PL intebe eshanu, PSD eshanu, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

    Ugereranyije n'amatora y'Abadepite ya 2018, ubona ko Imyanya y'Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40 (yari iri kumwe na PDI yari yahawe intebe imwe none ubu ifite ebyiri).

    Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n'iza Green Party zagumye uko zari zimeze.

    Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye imyanya 37 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka PL ryegukanye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, ryeguganye imyanya itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Green Party yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ryegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    PS Imberakuri yegukanye imyanya ibiri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanya-y-inteko-ishinga-amateko-y-u-rwanda-izasaranganywa-ite