Author: webrwanda

  • Bruce Melodie ari ku isonga! Abahanzi 5 bakoz… – #rwanda #RwOT

    2024 wabaye umwaka udasanzwe ku bahanzi Nyarwanda! Ahanini biturutse mu kuba hari ibitaramo byinshi bagiye batumirwamo mu bihe bitandukanye kuva muri Mutarama 2024 kugeza mu Ukuboza 2024. 

    Ni umwaka wanabaye mwiza, biturutse mu kuba warabayemo ibirori bidasazwe by'irahira ry'Umukuru w'Igihugu, byabanjirijwe n'ibikorwa birenga 20 abahanzi batoranyijwe baririmbyemo mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda. 

    Ni umwaka kandi watanze ifaranga ku bahanzi baririmbye muri MTN Iwacu Muzika Awards. 2024, ariko kandi isize ibirori bikomeye nka Trace Awards, Move Africa, Giants of Africa bitabereye i Kigali nk'uko byari byitezwe. 

    InyaRwanda igiye kugaruka ku rutonde rw'abahanzi Nyarwanda 5 bakoze ibitaramo byinshi muri uyu mwaka.


    1.Bruce Melodie yaje ku mwanya wa Mbere

    Gashyantare

    Bruce Melodie yaririmbye mu birori bya 'Rwanda Day' byabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yanahawe umwanya wo gutanga ikiganiro yahuriyemo Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa ndetse n'umushoramari Eugene Ubalijoro, akaba ari Visi Perezida w'ikigo cya Molson Coors, cyenga ibinyobwa. 

    Iki kiganiro cyiswe 'Iterambere ry'Ubukungu binyuze mu mikino n'imyidagaduro' – Economic Development through Sports and Entertainment. Ni mu gihe Rwanda Day yabaye, yubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'U Rwanda: Umurage wacu twese aho turi hose'.

    Nyakanga —Kanama

    Uyu muhanzi yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wahataniraga kuyobora u Rwanda. Yasibye igikorwa kimwe, ahanini bitewe n'uko yari afite ibitaramo yagombaga gukorera mu Bubiligi.

    Yinjiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, afite indirimbo 'Ogera' yakoranye n'umuhanzikazi Bwiza.

    -Kanama —Ukwakira

    Bruce Melodie yaririmbye mu bitaramo 8 bya MTN Iwacu Muzika Festival. Ibi bitaramo byabaye hagati tariki 31 Kanama bisozwa tariki 19 Ukwakira 2024.

    Abahanzi baririmbaga bakanacuranga umuziki mu buryo bw'umwimerere, ibizwi nka 'Live'. Byaririmbyemo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone.

    Ibi bitaramo byabaye tariki 31 Kanama 2024 i Musanze, bibera i Gicumbi tariki 7 Nzeri 2024 i Gicumbi, ku wa 14 Gicumbi bataramiye i Nyagatare, 21 Nzeri bataramira i Ngoma, tariki 28 Nzeri bataramiye Bugesera, tariki 5 Ukwakira 2024 bataramiye Huye, tariki 12 Ukwakira basusurutsa abanya-Rusizi, ibitaramo bisorezwa i Rubavu tariki 19 Ukwakira 2024.

    Nyakanga 2024

    Uyu mugabo kandi yataramiye mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa 6 Nyakanga 2024, aho yari kumwe n’abarimo Dj Marnaud.

    Ni kimwe mu bitaramo yakozwe afashijwe na Team Production, sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gukorerayo ibitaramo, n'ubu nibo batumiye Chriss Eazy mu gitaramo.

    Yagiye mu Bubiligi ariko yagombaga no gutaramira mu gihugu cya Suede, azitirwa n'uko atigeze abona ibyangombwa.

    Ukwakira 2024

    Bruce Melodie yakoreye ibitaramo bine muri Canada. Ni ibitaramo byatangiriye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024

    Akomereza mu Mujyi wa Montreal, ku wa 1 Ugushyingo 2024; ku wa 2 Ugushyingo 2024 ataramira mu Mujyi wa Toronto, n'aho tariki 9 Ugushyingo 2024 yakoreye igitaramo cya nyuma mu Mujyi wa Vancouver.

    Ukuboza 2024

    Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cye bwite kizaba ku wa 21 Ukuboza 2024, ubwo azaba amurikira abafana be n'abakunzi b'umuziki we Album ye nshya.

    Ni Album iriho indirimbo 17 yise 'Colourful Genertion'. Ni mu gihe ku wa 28 Ukuboza 2024 azataramira mu Mujyi wa Nairobi mu iserukiramuco 'Ahava Fest' azahuriramo n'abahanzi bakomeye barimo nka Ya Levis

     

    2. Massamba Intore 

    Mutarama

    Massamba yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashije Abanyarwanda batuye muri Georgia muri Atlanta kwinjira neza mu mwaka.

    Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu bari hagati ya 100 na 150. Byabaye ku wa 24 Mutarama 2024. Umushyitsi Mukuru ya Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukabantabana Mathilde, ni mu gihe Massamba na Jay Pac bafatanyije gutaramira abari bitabiriye.

    Gicurasi

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yataramiye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda binyuze mu gitaramo 'A Cultural Night' cyabereye muri Kampala Serena Hotel.

    Ni igitaramo yahuriyemo na Ruti Joel, umuhanzi asanzwe afasha cyane mu kwisanga mu muziki gakondo. Massamba ari kumwe n'abo bafatanyije bari bageze muri Uganda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo.

    Massamba kiriya gihe abwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyari kidasanzwe kuri we. Ati 'Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.'

    Kanama

    Uyu muririmbyi yakoze igitaramo yise '3040 y'ubutore' cyabereye muri BK Arena, ku wa 31 Kanama 2024.

    Massamba Intore yatekereje gutegura iki gitaramo nk'uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rwo guhesha ishema umuziki gakondo no gutoza abato kuwuzirikana.

    Ategura iki gitaramo hari aho yavuze ati ati 'Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw'imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri k'u Rwanda ndetse n'intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n'uko rwiyubatse.

    Nzeri

    Massamba Intore yataramanye na Alpha Rwirangria mu gitaramo cyiswe “Hope Day” cyateguwe mu rwego rwo kwishimira urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

    Cyabaye ku wa 15 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Aba bahanzi bombi baherukaga mu bitaramo bya Rwanda Day.

    Ukwakira

    Massamba yataramiye i burayi binyuze mu Mwiherero w'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bihugu by'i Burayi, wabereye muri Denmark guhera tariki ya 4-6 Ukwakira 2024.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimaraga imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ariko nanone banishimira intsinzi y'Umukuru w'Igihugu.

    Mbere y'uko ahaguruka, yagize ati 'U Rwanda ni igihugu gitandukanye n'ibindi bihugu mu mateka, n'abahanzi rero bagomba kugira ingendo bagenda yubaka iki gihugu, ariko mu buryo burimo indangagaciro n'ikinyabupfura. Burimo no kudasamara kuko umwanzi ahora arekereje ku muryango avuga ati icyampa bagasamara nanjye ngo mbasame.'

    Ukuboza

    Massamba Intore afite igitaramo azakorera mu Butaliyani, ku wa 28 Ukuboza 2024, kigamije gukusanya inkunga yo gufasha Diaspora y'Abanyarwanda muri kiriya gihugu


    3.Israel Mbonyi yaguye ivugabutumwa

    Kanama 

    Ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonye yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kampala, aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bateraniye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval.

    Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka ‘Nina Siri’, imbere y’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col.Joseph Rutaban bari bitabiriye igitaramo cye.

    Nyuma y’iyi gitaramo, uyu muhanzi yavuze ati ” 'Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw'ibi bihe bitazibagirana.' 

    Kamena

    Ku wa 6 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi, ni nyuma y’igihe cyari gishize abafana n’abakunzi b’ibihangano bye bamutegereje.

    Yataramiye mu nyubako y’imyidagaduro ya Dome Event Hall, ndetse yabashije kuyuzuza abantu barenga 1000.

    Si ubwa mbere yari ataramiye muri iki gihugu, kuko yagiye yiyambazwa cyane muri kiriya gihugu.

    Nzeri

    Israel Mbonyi ari kumwe na Aime Uwimana bataramiye mu Mujyi wa London mu Bwongereza ku butumire bw’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apotre Alice Mignonne Kabera.

    Ryari ivugabutumwa ryagutse, kuko ryabaye mu gihe cy’iminsi ibiri. Byabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, ndetse no ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024.

    Ibi biterane byahuje ibihumbi by’abantu cyane cyane Abanyarwanda n’abandi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba babarizwa muri kiriya gihugu.

    Ku wa 5 Nzeri 2024, Israel Mbonyi yagombaga kuririmba muri 'Rwanda Shima Imana', ariko ntibyakunze ahubwo yaririmbye mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza ya ULK ku gisozi.           

    Ukwakira

    Ku wa 27 Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo cyiswe “Umuryango Mwiza Live concert” Session 2, cyateguwe na Korari Family of Singers ibarizwa mu itorero rya EPR Kiyovu.

    Iyi korali yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Nzamusingiza”, “Mwuka wera”, “Ntabwo nkwiye kujya niganyira”, “Itwitaho”,” Ikidendezi”, “Adonai” n'izindi.

    Ni mu gihe Israel Mbonyi yamamaye mu ndirimbo zirimo “Nina Siri”, “Nitaamini”, “Sikiliza”, “Malengo ya Mungu”, “Baho”, “Yaratwimanye”, “Icyambu”, “Hari ubuzima”, n'izindi.

    Ugushyingo

    Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cya Tanzania. Bwari ubwa mbere ataramiye muri iki gihugu, ndetse yakiranywe ubwuzu n’abantu benshi.

    Ibitaramo bye byabereye mu mujyi wa Dar es Sallam. 2024, wabaye umwuka udasanzwe, kuko watumye yagura imbago z’umuziki, kuko ni bwo yabashije gutaramira hirya no hino ku Isi. Yataramiye muri kiriya guhugu, ku wa 2 ndetse na 3 Ugushyingo 2024.

    Ukuboza

    Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera igitaramo muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2024, ni mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2024 azongera gutaramira mu gihugu cya Kenya.


    4.Butera Knowless 

    Nyakanga- Kanama

    Ni umwe mu bahanzikazi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ndetse, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, Knowless yahawe umwanya agaruka ku gihango afitanye n’Inkotanyi n’uburyo yabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho Knowless yagize ati 'Ariko nyakubahwa ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyanyu, twizerera muri mwebwe, twarebye icyerekezo mufitiye u Rwanda, icyo mufitiye buno Bugesera, turahaguma bigenda neza, turatura turatekana, ariko noneho ikintu mwadukoreye turavuga ngo mukoroze umuti, twagiye kubona tubona mu buryo butunguranye mwebwe na Madamu mutubereye abaturanyi b'i Bugesera, ibintu mwabishyize ku rundi rwego noneho.'   

    Ukwakira

    Ku wa 10 Ukwakira 2024, Knowless yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya 'African Rythms' gitegurwa n'umuryango 'Global Livingston Institute', cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado.

    Uyu muryango 'Global Livingston Institute' usanzwe ukorana bya hafi na KINA Music, kuko batangiye gukorana ubwo bakoranaga mu bitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival'.

    Ukuboza

    Knowless yongeye gutaramana na Vampino bakoranye indirimbo “Byemere” yamamaye kuva mu myaka 13 ishize, hari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda cyahuje amagana y’Abanyarwanda n’abandi basanzwe batuye muri kiriya gihugu.

    Knowless yaherukaga muri kiriya gihugu mu myaka irindwi (7) ishize. Yataramiye kandi asabana n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki we mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2024, cyabereye kuri Nomad Ball and Grill.

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yaririmbiye muri Nomad Ball abisikana na Producer Element uherutse kuhataramira. 


    5.Ruti Joel, The Ben Kenny Sol banganya umubare w’ibitaramo bakoreye hanze y’Igihugu

    -The Ben niwe muhanzi waririmbye asoza ibirori by'imikino ya BAL byabereye muri BK Arena, ku wa1 Kamena 2024. Uyu muhanzi witegura kumurika Album ye, yanataramye na Rema Namakula mu gitaramo cyabereye i Musanze, ku wa 16 Kanama 2024.

    Ari no ku rutonde rw'abahanzi bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington. 

    -Kenny Sol aherutse gukorera ibitaramo bibiri muri Canada, byari bigamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Phenomenal’. Ni ibitaramo yakoreye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Ugushyingo 2024, ni mu gitaramo yataramiye i Montreal ku wa 22 Ugushyingo 2024. Uyu muhanzi ariko yanaririmbye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.       

    -Ni nako byagenze kuri Ruti Joel kuko yaririmbye bwa mbere mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Ariko kandi yataramiye bwa mbere mu Bubiligi, ku wa 16 Ugushyingo 2024. Uyu musore yanataramiye mu gihugu cya Uganda, ari kumwe na Massamba Intore. 

    Mu bandi bahanzi bataramiye hanze y'u Rwanda, barimo Chriss Eazy utegerejwe mu gitaramo cyo ku wa 14 Ukuboza 2024, umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim wataramiye mu Bwongereza, Christopher uri gukora uruhererekaane rw'ibitaramo muri Amerika n'abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149530/bruce-melodie-ari-ku-isonga-abahanzi-5-bakoze-ibitaramo-byinshi-mu-2024-149530.html

  • Perezida Kagame yashimiye FIA yagiriye icyizere u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2024, u Rwanda rwakiriye iyi nama yahuje ibihugu binyamuryango bya FIA, izasozwa n'itangwa ry'ibihembo byayo rizabera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ukuboza, Perezida Kagame yakiriye abitabiriye iyi nama n'abandi bashyitsi mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.

    Umukuru w'Igihugu yashimiye FIA kuba yaragiriye u Rwanda icyizere, rukakira iyi nama, avuga ko abayitabiriye bazishimira igihugu cyabakiriye.

    Ati 'Ndashaka gushimira mbikuye ku ndiba y'umutima wanjye, FIA na Mohammed Ben Sulayem n'ikipe ye kuba baregeranyije ibi byose hamwe, no kugirira icyizere u Rwanda rukabasha kubakira. Turabishima kandi ndizera ko igihe cyose muzamara hano muzishimira ko muhari.'

    Kagame yagarutse kandi ku modoka 'ya Cross Car', yamuritse ari hamwe na Ben Sulayem uyobora FIA, mbere yo kwinjira mu musangiro, ashimira iri Shyirahamwe ku ruhare ryabigizemo.

    Ati 'Mbere y'uko twinjira, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n'abanyempano bakiri bato, abanyeshuri bo mu mashuri ya tekinike [Rwanda Polytechnic]. FIA yari ibiri inyuma, binyuze mu gutanga ubumenyi no gushishikariza abantu kugaragaza impano n'ubumenyi mu bintu bitandukanye bashobora gukora cyangwa guhanga.'

    'Ku bw'ibyo rero, FIA, ndashaka kubashimira, ndagushimira cyane Mohammed ndetse n'Abanyarwanda barashima ko mwese muri hano. Ariko si ku Rwanda gusa, ndashaka ko mwumva ko binyuze mu kuba muri hano n'ibikorwa byanyu bigera kure ku mbibi zose z'uyu mugabane, ni ku bwa Afurika.'

    Yagaragaje ko Afurika itaragirirwa icyizere cyo kwakira ibikorwa byinshi, ariko binyuze mu mpano z'abakomoka kuri uyu Mugabane, hari igihe kizagera bakajya bakururira ab'ahandi kubiyungaho.

    Ati 'Haracyari igihe kugira ngo ibintu byinshi bijye bibera hano muri Afurika, ariko Afurika igira impano zihariye nyinshi, abakiri bato bari hose mu byiciro bitandukanye bya siporo ni benshi ariko bagorwa no kubona amahirwe kandi kuba muri hano nzi ko biri guha umurongo uburyo ayo mahirwe yagera ku mugabane wacu.'

    'Ndashima ko ubutumwa bwumvikana ko aho kugira ngo Afurika yohereze impano zayo hanze, yajya izikuza kandi zikaguma muri Afurika. Bisobanuye ko tutaguma kuba ahasigaye h'Isi yose, ahubwo tukagaragaza aho dushaka kujya nk'Abanyafurika, dukururira abandi kuza kutwiyungaho, tukabagaragariza ubushobozi buri ku mugabane wacu nko mu mukino wo gutwara imodoka n'ibindi.'

    Yasoje ashimira abitabiriye Inama ya FIA, avuga ko kuba barigereye mu Rwanda bakwiye gusubira mu bihugu byabo hari ibyo barumenyeho bitandukanye n'ibyo babona mu itangazamakuru no kuri internet.

    Ati 'Mwarakoze cyane kuduha uyu mwanya, mwakoze kubana natwe hano. Nzi neza ko ubwo muzaba mwitegura gusubira iwanyu, muzaba mwabonye ibihagije bidakunze kuvugwa neza mu itangazamakuru, kuri internet n'ahandi. Mwarebye, mwumvise, hari ibyo mwikoreyeho n'amaboko yanyu, bityo muzi byinshi kurusha ibyo mwari muzi mbere. Mugubwe neza, mwiyumve nk'abari mu rugo. Nugira icyo utishimira, hari uwo guhamagara ukamubwira akagitunganya kandi twese turahari ngo tubikore.'

    Ubwo yari ahawe ijambo, Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yatangiye agira ati 'Abantu muri hano mwavuye hirya no hino ku Isi, muri amahoro kandi mwishimiye ko muri mu Rwanda?' Hafi ya bose basubije bagira bati 'Yego', bakoma amashyi.

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa FIA bwakoranye bya hafi n'u Rwanda mu gutegura iyi nama, ashimangira ko ari ubwa mbere bakoze Inteko Rusange, aho bagiye bakakirwa n'Umukuru w'Igihugu.

    Ati 'Ndashaka kubabaza ikibazo: Ni nde muri mwe wigeze uza mu musangiro wacu, na mbere y'uko mba Perezida, hakaza umukuru wa guverinoma cyangwa Perezida kubasuhuza?'

    Ben Sulayem yongeyeho ati 'Perezida [Kagame], turabashimira ku cyizere mugirira FIA. Ndashaka gushimira buri wese waje hano aho yaturutse hose.'

    Uyu musangiro wari witabiriwe n'abayobozi b'inzego zitandukanye na Minisiteri mu Rwanda, abitabiriye Inama ya FIA n'abandi bashyitsi batandukanye barimo abazwi muri siporo nka Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Amadou Gallo Fall uyobora Irushanwa rya Basketball Africa League n'umunyawenya akaba n'umukinnyi wa filime, Steve Harvey.

    Hahembwe kandi abanyabugeni b'Abanyarwanda bakoze igihangano kijyanye n'isabukuru y'imyaka 120 FIA imaze ishinzwe, aho uwabaye uwa mbere ari Ishimwe Gad wo muri Rwanda Polytechnic-Kigali College ndetse igihangano cye kikaba kizashyirwa ku cyicaro cy'iri Shyirahamwe i Paris mu Bufaransa.

    Perezida Paul Kagame yashimiye FIA na Ben Sulayem kubera icyizere bagiriye u Rwanda rukakira Inteko Rusange yayo

    Umukuru w’Igihugu yakiriye abitabiriye Inama ya FIA mu musangiro wabereye muri KCC ku mugoroba wo ku wa Kane

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye

    Karan Patel (iburyo) wegukanye Shampiyona Nyafurika ya Rally, ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

    Abakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda na bo bari bitabiriye

    Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, bifotozanya n’abatsinze mu irushanwa ry’ubugeni ryakoreshejwe n’iri Shyirahamwe ryizihiza imyaka 120 rimaze rishinzwe

    Mbere y’umusangiro, Perezida Kagame na Mohammed Ben Sulayem bamuritse imodoka ya Cross Car yakorewe mu Rwanda

    Imodoka ya ‘Cross Car’ yakozwe n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic- Kigali College


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-fia-yagiriye-icyizere-u-rwanda

  • Perezida Kagame n’Umuyobozi wa FIA bamuritse… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre, ni bwo Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino.

    Muri iki gikorwa hanamuritswe imodoka y’amasiganwa yari imaze ukwezi ikorwa n'abanyeshuri bo muri IPRC Kigali bafatanyije n'umutekinisiye wa FIA. 

    Iyi imodoka ifite ibice bitandukanye by'ingenzi harimo intebe y'umukinnyi imufasha kwirinda, moteri igendanye n'amarushanwa, amapine yabugenewe ndetse n'imiterere y'ubwirinzi burinda impanuka uyirimo.

    Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y'iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihano yahawe na FIA.

    Ni ubwa mbere Inteko Rusange ya FIA iteraniye muri Afurika, ndetse ikaba izanahemberwamo abitwaye neza mu mikino iri Shyirahamwe rireberera, hanizihizwa isabukuru y'imyaka 120 rimaze.

    Perezida Kagame yashimiye abayitabiriye abifuriza kugubwa neza mu gihe bazamara mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIA bamuritse imodoka y'amasiganwa yakorewe mu Rwanda 

    Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149538/perezida-kagame-numuyobozi-wa-fia-bamuritse-imodoka-yamasiganwa-yakorewe-mu-rwanda-149538.html

  • Rusizi: Unity Club Intwararumuri yizihizanyije iminsi mikuru n'abakuze b'Intwaza – #rwanda #RwOT

    Hari mu birori ngarukamwaka aho abanyamuryango ba Unity Club bahura n'ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu ngo z'Impinganzima, bagasangira iminsi mikuru isoza umwaka.

    Mu rugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi, ibi birori byabaye ku wa 11 Ukuboza 2024.

    Mudarana Mukashema wo Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, umaze imyaka itanu muri uru rugo rw'Impinganzima yagaragaje ibyinshimo yatewe no gusurwa kw'abo muri Unity Club Intwararumuri.

    Ati “Twese turanezerewe, duhora twishimana na bo mu mpera z'umwaka, ariko noheho ibirori byabaye agahebuzo. Turashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, by'umwihariko Perezida Kagame, asa n'uwavuye ku Mana aje kuhagira u Rwanda kandi yararwuhagiye koko”.

    Kubwimana François w'imyaka 82 umaze imyaka itanu mu rugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi yakomeje ati “Bituma tutigunga. Kwigunga burya ni bibi bituma umuntu asaza vuba, ariko iyo baje tukishimana bitwongerera iminsi yo kubaho kuko tuba tutigunze”.

    Uwari uhagarariye Unity Club Intwararumuri muri ibyo birori, Francine Tumusime yashimye ubutwari bw'Intwaza, avuga ko ubuzima bw'abo ari igitabo abakuru n'abato bigiraho kandi bazahora bigiraho.

    Ati 'Twaje kwizihiza iminsi mikuru turi kumwe. Ni inshingano za Unity Club Intwararumuri ariko ntabwo tubifata nk'aho tubikora tubihaswe, ahubwo ni umutima mwiza w'ubumuntu, ukwiye Abanyarwanda. Twarabitojwe biturimo kandi turabizeza ko tuzahora tubikora'.

    Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza Ubumwe n'Amahoro, byo nkingi y'iterambere rirambye.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z'Impinganzima enye zirimo urwa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

    Tumusime Francine wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri, aganiriza Intwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi

    Impano zagenewe Intwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi

    Visi Meya w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Monique Uwimana yijeje abo mu Rugo rw’Impinganzima ko akarere kazakomeza kubitaho

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bishimanye n’Intwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unity-club-intwararumuri-yizihizanyije-iminsi-mikuru-n-intwaza-zo-mu-rugo-rw

  • Yakoze impanuka ku myaka 63, imwibagiza ibyabaye mu myaka 39 iheruka – #rwanda #RwOT

    Ubwo yakoraga impanuka yajyanywe kwa muganga bamusaba gutanga nimero y'umwe mu bagize umuryango we kugira ngo bamumenyeshe ko yakoze impanuka, atanga nimero itari yo.

    Bakomeje bamubaza niba yarashatse ababwira ko atarashaka ariko afite ubukwe mu mezi ane ari imbere.

    Nyuma mugore we yaje kumureba undi ntiyamumeya ndetse n'umwana we na we ntiyamumenya, avuga ko uwo mwana ashaje kandi we afite imyaka 23 gusa, atabyara umwana uri mu kigero cy'imyaka 30.

    Luciano ubwo yajyaga gukoresha ubwiherero yibonye mu ndererwamo arasakuza cyane, abaza umuntu abonye mu ndererwamo uwo ari we, abaganga baraza bamusubiza mu bitaro bamusobanurira ko afite imyaka 63 kandi ko ari mu mwaka wa 2019, yabuze ubwenge bwibutsa.

    Ati 'Ntibishoboka. Ubu turi ku wa 20 Werurwe 1980. Nasoje imirimo yanjye ku Kibuga cy'Indege cya Fiumicino ndetse mpita njya mu rugo.'

    Ibyo yibukaga byari ibyo mu bihe yari afite imyaka 23. Ku wa 06 Gashyantare 2019 ni bwo yakoze impanuka ubwo yari avuye ku kigo cy'ishuri yakoragamo nk'umutetsi. Icyo gihe yari avuye kumena imyanda.

    Abaganga bizeraga ko ubwenge bwe bwibutsa buzagaruka ariko imyaka itanu irashize butaragaruka neza.

    Luciano avuga ko atishimiye uko abayeho ndetse ko bimeze nk'aho atigeze abaho muri iyo myaka 39 ishize, agashengurwa n'uko abamuzi baza bamubwira ibyabaye ariko we ntiyibuke na kimwe

    Ati 'Sinishimye, ubundi se ni gute nakwishima? Ubu ni bwo namenye ko mama wanjye yapfuye ariko sinibuka uko ikiriyo cye cyagenze.'

    Luciano ubu afite imyaka 68, afashwa n'umuryango we kongera kwisanga muri sosiyete no kwiga gukoresha ibintu bishya atibuka nka GPS, televiziyo n'ibindi kandi amaze kwakira ko atakiri umusore w'imyaka 23.

    Luciano D'Adamo yakoze impanuka, atakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakoze-impanuka-ku-63-imwibagiza-ibyabaye-mu-myaka-39-iheruka

  • Steve Harvey ari i Kigali ku nshuro ya kabiri mu minsi 25 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ni umwe mu bagaragaye mu muhango wo kumurika imodoka y'amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n'abanyeshuri bo muri IPRC Kigali, wabaye kuri uyu wa Kane.

    Yamuritswe na Perezida Paul Kagame na Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA).

    Ifoto yafatiwe muri uyu muhango igaragaza Steve Harvey ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Francis Gatare.

    Steve Harvey agaragaye i Kigali mu gihe uyu mujyi uri kwakira inama z'Inteko Rusange ya FIA izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

    Uyu mugabo yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2024, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse asura ibice bitandukanye by'igihugu.

    Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati 'Twanyuzwe no kwicarana no guhura n'umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k'u Rwanda n'ibikorwa byo kubabarirana.”

    Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro 'Show time at the Apollo', nyuma atangiza ikindi yise 'The Steve Harvey show' cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.'

    Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey's Funderdome.

    Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo 'Steve on watch' n'icyitwa Judge Steve Harvey.

    Umunyarwenya Steve Harvey uri i Kigali, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/steve-harvey-ari-i-kigali-ku-nshuro-ya-kabiri-mu-minsi-25

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024. itsinda rya Susan Thompson Buffett Foundation ryari riyobowe na Senait Fisseha usanzwe ari n'inshuti y'u Rwanda.

    Ibiganiro by'aba bashyitsi na Perezida Kagame byibanze ku kazi k'uyu muryango cyane cyane mu bijyanye no kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima muri Afurika.

    Uyu muryango washinzwe mu 1964 n'umunyemari Warren Buffett. Kugeza mu 2004 witwaga Buffett Foundation, ariko nyuma uza guhindurirwa izina mu rwego rwo guha icyubahiro umugore w'uyu munyemari, Susan Buffett, witabye Imana.

    Susan Thompson Buffett Foundation ikora ibikorwa by'ubugiraneza cyane cyane mu bijyanye n'ubuzima.

    Senait Fisseha waje ayoboye iri tsinda ry'abakozi asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Susan Thompson Buffett Foundation.

    Uyu mugore kandi asanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda cyane ko ari naho atuye nubwo akomoka muri Ethiopia.

    Howard G. Buffet (umuhungu wa Warren Buffet) wagize uruhare mu itangizwa rya STBF asanzwe ari umufatanyabikorwa w'Imena w'u Rwanda.

    Uyu muherwe w'Umunyamerika yateye inkunga umushinga wo gushinga ishuri ry'icyitegererezo mu buhinzi n'ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, watanze miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n'ibikorwa byaryo mu myaka itanu, inongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

    Umuryango wa Buffett Foundation umaze igihe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ibiganiro by'aba bashyitsi na Perezida Kagame byibanze ku kazi k'uyu muryango cyane cyane mu bijyanye no kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima muri Afurika

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abakozi-ba-susan-thompson-buffett

  • Taylor Swift yahaye agahimbazamushyi ka miliyari 272 Frw abamufashije mu bitaramo bizenguruka Isi – #rwanda #RwOT

    People Magazine yatangaje ko uyu muhanzi yahaye ako kayabo abamufashije mu gutegura amafunguro, abatwaraga imodoka, ababyinnyi be n'abari bashinzwe tekiniki.

    Ibi bitaramo byasorejwe ahitwa BC Place Stadium mu Mujyi wa Vancouver muri Canada. Hari ku wa 08 Ukuboza 2024.

    Aya mafaranga yatanze yiyongera ku yandi yabahembye nk'umushahara bari bemerewe, ibigaragaza ko ibi bitaramo byunguye uyu muhanzi mu buryo bufatika.

    Taylor Swift yakoze ibitaramo 149 kuva muri Werurwe 2023, hagurishwa amatike arenga miliyoni 10, yinjiza arenga miliyari 2$, bituma uyu muhanzi yandika amateka yo kuba umuhanzi ukoze ibitaramo byinjije akayabo.

    Ubwo yakoraga igitaramo gisoza ibyo byose, yavuze ko ari cyo kintu gikomeye kugeza ubu mu buzima bwe yakoze.

    Ati 'Twazengurutse Isi yose. Byari ibihe bishimishije cyane, by'imbaraga […] ndetse n'icyo kintu gikomeye maze gukora mu buzima bwanjye. Iyi ni yo ntambwe ishimishije cyane mu buzima bwanjye kugeza ubu.'

    Uretse ibi bitaramo kandi, igitabo kibigarukaho na cyo cyaragurishijwe cyane kuko mu minsi ibiri gusa kigiye hanze hagurishijwe kopi ibihumbi 814.

    Uyu muhanzikazi kandi ni we wumviswe cyane muri uyu mwaka kuri Spotify, Apple Music na Amazon Music biturutse kuri album yise 'The Tortured Poets Department'' yagiye hanze muri Mata 2024. Iyo album yahize izindi mu kumvwa cyane.

    Mu bihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku wa 02 Werurwe 2025, i Los Angeles, Taylor Swift ari mu bahanzi bahatanye mu byiciro byinshi cyane ko ari muri bitandatu birimo n'icya album y'umwaka.

    Mu bihembo bya 'MTV VMas 2024' byatanzwe muri Nzeri uyu mwaka Taylor Swift, yegukanyemo ibihembo birindwi muri 12 yari ahatanyemo.

    Uyu muhanzikazi ikindi kigaragaza ko yahiriwe na 2024, ni uko mu Ukwakira 2024 Forbes Magazine izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo w'ibyamamare, yamutangaje nk'umuhanzikazi ukize kurusha abandi b'igitsinagore bakora umuziki ku Isi.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko Taylor Swift yaciye ku bandi bahanzi b'abagore bari bari imbere ye nka Rihanna usanzwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,4$. Taylor Swift we afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,6$.

    Ni umutungo yakuye mu bikorwa bitandukanye byerekeye umuziki birangajwe imbere n'ibitaramo bya 'Eras Tour'.

    Uyu muhanzikazi aheruka kugirwa umuhanzi wa kabiri wahize abandi mu kinyejana cya 21. Ni umwanya yajeho akurikira Beyoncé watowe nk'umuhanzi wahize abandi mu kinyejana cya 21.

    Taylor Swift amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi

    Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bahiriwe na 2024

    Nyuma y'ibitaramo bizenguruka Isi, Taylor Swift yahaye agahimbazamusyi abakozi bamufashije k’arenga miliyari 270 Frw

    Mu bihembo bya 'MTV VMas 2024' byatanzwe muri Nzeri 2024 Taylor Swift yegukanyemo ibihembo birindwi muri 12 yari ahatanyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/taylor-swift-yahaye-agahimbazamushyi-ka-miliyari-272-frw-abamufashije-mu

  • Hakenewe asaga miliyari 1000 Frw mu gushyigikira gahunda y'ubuhinzi bugezweho – #rwanda #RwOT

    Ni mu buryo bwo guteza imbere uru rwego rukoramo n'Abanyarwanda barenga ibihumbi 400 ndetse 69% by'ingo zo mu Rwanda bakaba babeshejweho n'ubuhinzi.

    Mu byo u Rwanda rwagaragaje harimo uburyo bwo kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi, imboga n'imbuto cyane cyane avoka n'urusenda, kongera no gutunganya ibirayi, kongera umusaruro w'inkoko n'ingurube no kongera inyama z'inka.

    Abashoramari bamurikiwe ayo mahirwe mu buryo bwo kwimakaza gahunda y'impinduramatwara mu buhinzi, hongerwa umusaruro, hahangwa imirimo haba ku bagore n'urubyiruko, kongera ubutaka bwuhirwa, no kubaka uburyo bwo bugezweho ubuhinzi bukorwamo.

    Ni gahunda ishamikiye ku yindi y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izatwara miliyari 7,063 Frw.

    Nko mu kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi MINAGRI yatangaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ (arenga miliyari 402 Frw) azafasha mu gutunganya no guteza imbere ahakorerwa ubwo buhinzi.

    Hakenewe byibuze ingemwe z'icyayi miliyoni 300, ubuhinzi bw'icyayi bukagurirwa kuri hegitari ibihumbi 17, bikajyana no kubaka uruganda rutunganya icyo gihingwa mu Karere ka Nyamagabe nka hamwe mu hakunze kwera icyo cyayi.

    Iyo mishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi igomba kujyana n'undi wo kubaka imihanda y'imigenderano izifashishwa muri ubwo buhinzi.

    Biteganyijwe ko uzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 85, umusaruro ukazamuka uvuye ku bilo 39.008.978 u Rwanda rwasaruye mu 2022/2023 rugakuramo miliyari 107$.

    Ni mu gihe mu bijyanye n'ubworozi MINAGRI igaragaza ko u Rwanda rubumbatiye amahirwe y'ishoramari rya miliyoni 169.8$, cyane cyane mu kongera umusaruro ukomoka ku nkoko n'ingurube, hagamijwe kongera umusaruro w'inyama n'amagi.

    Mu biteganyijwe gukorwa muri iryo shoramari guteza imbere uburyo bw'amaturagiro agezweho afasha mu korora inkoko zitera amagi, uruganda rukora ibiryo by'amatungo, urwuri rugezweho, n'ibigega bibika ibikorwamo ibiryo by'amatungo, umushinga ukazafasha abarenga ibihumbi 123 n'aborozi b'inkoko n'ingurube 69,953.

    Mu bijyanye no kongera no gutunganya umusaruro w'ubuhinzi bw'ibirayi, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye miliyoni 63,8$ azafasha mu kwagura ahakorerwa ubwo buhinzi ariko hanongerwa aho bitunganyirizwa kugira ngo ruhaze isoko ryo mu Rwanda n'iryo mu mahanga.

    Mu biteganyijwe gukorwa harimo kwimakaza imbuto z'ibirayi zakurikiraniwe muri laboratwari zigatunganywa ku buryo bwo buzira indwara, gushyiraho ububiko bwujuje ubuziranenge, n'uruganda rugezweho rutunganya icyo gihingwa.

    Ni gahunda iteganyijwe kuzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 41 by'abahinzi n'abatunganya ibirayi n'abandi barenga ibihumbi 245 bazungukira muri uwo mushinga mu buryo buziguye.

    Ni mu buryo bwo kuziba ibyuho biri mu buhinzi bw'ibirayi, aho u Rwanda rukeneye toni miliyoni 1,5 buri mwaka cyane ko rusarura toni 865 ku mwaka.

    Mu bijyanye n'imboga n'imbuto cyane cyane ku guteza imbere avoka n'urusenda, mu Rwanda hakenewe ishoramari rya miliyoni 222,3$, arimo miliyoni 40,5$ azifashishwa guteza imbere ubuhinzi bwa avoka n'izindi miliyoni 181,8$ azifashishwa mu buhinzi bw'urusenda.

    Nubwo ibyo kohereza urusenda na avoka mu mahanga bikozwe n'u Rwanda bitari ibya kera, mu myaka nk'icumi ishize byateye imbere aho nko mu 2022/2023 rwohereje toni 3200 za avoka rukuramo miliyoni 6,5$, avuye ku bihumbi 440$ rwari rwohereje mu myaka 10 yari ishize. Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rwohereza toni zirenga ibihumbi 14 bya avoka.

    Urusenda na rwo rufite uruhare runini rw'ibyo u Rwanda rwohereza cyane cyane ku masoko rufite muri Aziya no mu Burayi, aho nko mu 2022/2023 igihugu cyohereje toni 2000 z'urusenda rwinjiza miliyoni 6$, imibare u Rwanda rushaka kuzamura aho nko mu 2029 binyuze muri PISTA 5 ruzaba rubona miliyoni 48$.

    U Rwanda kandi rukeneye miliyoni 40,2$ zo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga inyama.

    Rwamaze no gutoranya ibice bya Gako na Gabiro nk'ahantu babereye iryo shoramari cyane cyane mu korora izo nka, hakazazashyirwa ibagiro rigezweho, uburyo bwo gutunganya impu, ibiryo bihabwa izo nka n'ibindi.

    Hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ ryo guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda

    U Rwanda rufite isoko ryagutse ry’urusenda muri Aziya cyane cyane mu Bushinwa no mu bihugu byomu Burayi

    U Rwanda rukeneye miliyoni 63,8$ yo gushora mu buhinzi bw’ibirayi

    U Rwanda rugaragaza ko rukeneye ishoramari rya miliyoni 222,3$, ryo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto cyane cyane avoka n’urusenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mahirwe-y-ishoramari-rya-miliyari-1000-frw-ari-mu-buhinzi-bw-u

  • Ibyo wamenya ku imurikabikorwa 'Under One Roof Expo' rizaganirirwamo iterambere ry'ubwubatsi – #rwanda #RwOT

    Ni imurikabikorwa rizahuriza hamwe abahanga mu by'ubwubatsi, abubaka inyubako nini, n'amabanki nka I&M Bank (Rwanda) Plc, bakazatanga ubufasha mu buryo bunyuranye. Riteganyijwe kuri uyu wa 12-13 Ukuboza 2024.

    Mu bizasuzumwa harimo uburyo bwo kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi biramba, abakozi bafite ubumenyi n'ibindi bikenewe mu bwubatsi.

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof Ltd, Fatima Solemanm], yavuze ko iki gikorwa kigamije gutanga amakuru n'ibindi bikenewe mu kunoza ubwubatsi.

    Ati 'Waba uri umwubatsi ubizobereye cyangwa ari umushinga wa mbere ukoze, imurikabikorwa rya Under One Roof Expo igamije kubafasha gusobanukirwa no kubona ubumenyi n'ibisabwa ngo ukore ubwubatsi wemye.'

    Usibye kumurika ibikorwa, ku wa 12 Ukuboza 2024 hateganyijwe ibiganiro bigaruka ku gukoresha ibikoresho byiza mu mirimo isoza inyubako, ibyiza n'imbogamizi ziri mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu, n'uburyo buboneye bwo gushora imari mu bwubatsi.

    Nyuma abitabiriye bazasangizwa ubumenyi, biga uburyo bugezweho bwo gukora imbata z'inyubako no kugena imari izakoreshwa ku buryo umushinga ushyirwa mu bikorwa nta gushidikanya.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, kizanasobanura mu buryo burambuye gahunda y'iterambere ry'imijyi n'uburyo hagomba kubahirizwa igishushanyo mbonera.

    I&M Bank (Rwanda) Plc yo izafasha abitabiriye iyi gahunda gusobanukirwa uburyo bugezweho bw'ishoramari mu bwubatsi ku bagiye kubaka inzu za bo bwite n'abubaka muri rusange.

    I&M Bank (Rwanda) Plc yo izafasha abitabiriye iyi gahunda gusobanukirwa uburyo bugezweho bw'ishoramari mu bwubatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-imurikabikorwa-under-one-roof-expo-rizaganirirwamo-iterambere