Author: webrwanda

  • Pilate yiyemeje kureka gutera urwenya ku myemerere ya Kiliziya Gatorika #rwanda #RwOT

    Ku wa kane wejo hashize, umunyarwenya Pilate yatangaje ko atazongera gutera urwenya ruvuga ku myemerere n'imigenzo ya Kiliziya Gatorika mu bitaramo bye by'urwenya, by'umwihariko muri Gen-Z Comedy Show. Icyemezo cye cyaje nyuma y'amagambo yatangajwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, avuga ko ari ngombwa kubaha imigenzo n'ukwemera kwa Kiliziya, aho gukoresha ibintu bifitanye isano na byo mu buryo bubangamira abayoboke bayo.

    Mu minsi yashize, bamwe mu bakurikirana ibitaramo bya Pilate bari bagaragaje ko hari urwenya rwe rushobora gufatwa nk'ubushotoranyi cyangwa gukoza isoni imyemerere ya Kiliziya.

    Mu gusubiza, Musenyeri Mbonyintege yabwiye itangazamakuru ko 'iby'ukwemera bikwiriye kubahwa kuko ari ishingiro ry'ubuzima bwa benshi.

    Gukoresha ibyo Kiliziya yemera cyangwa imigenzo yayo mu buryo bw'urwenya budashyira mu gaciro ni ukwibagirwa ko aba bakristu bacu bafite uburenganzira bwo kutabangamirwa mu kwemera kwabo.'

    Aya magambo ya Musenyeri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko bumva impungenge zagaragajwe kandi bifuza ko urwenya rwazajya rwubahiriza imipaka igenga imyitwarire n'umuco.

    Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko urwenya rudakwiriye gucibwa intege kuko rushobora gukoreshwa mu gusobanura no kuganira ku bibazo bifitanye isano n'ukwemera mu buryo bwo kuganira ku buzima busanzwe.

    Nyuma yo kubona izi mpaka, Pilate yemeje ko afata icyemezo cyo kureka gukoresha imigenzo ya Kiliziya Gatorika mu buryo bushobora kubangamira abayoboke bayo. Yagize ati: 'Nka rwiyemezamirimo mu rwego rw'urwenya, intego yanjye ni ugushimisha abantu, ntabwo ari ukubabaza cyangwa kubangamira ukwemera kwabo.

    Nyuma y'ibitekerezo bitandukanye nashyikirijwe, nemeje ko mfashe icyemezo cyo kujya ntoranya neza ibyo mvuga, cyane cyane ibifitanye isano n'imyemerere ya Kiliziya Gatorika.'

    Uyu mwanzuro wa Pilate wakiriwe neza n'abakurikira ibikorwa bye ndetse n'abakristu Gatorika, babona ko ari icyitegererezo cy'ubworoherane no kubahana hagati y'abanyamuryango b'imiryango itandukanye y'imyemerere.

    Ibi byagaragaye mu butumwa bwinshi bwo gushima bwagiye buhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, bwashimangiye ko urwenya rukwiye gutera ishema no guhuza abantu, aho kubatera urwango cyangwa uburakari.

    Ibi byagaragaje ko hari uburyo urwenya rushobora gutera imbere, ariko rukubahiriza umuco n'imyemerere ya buri wese. Ibyatangajwe na Pilate byatumye benshi bibaza ku murongo ukwiye gushyirwaho hagati y'ubwisanzure bw'abanyarwenya n'icyubahiro kigomba gushyirwa ku ndangagaciro z'imyemerere y'abantu.

    Source : https://kasukumedia.com/pilate-yiyemeje-kureka-gutera-urwenya-ku-myemerere-ya-kiliziya-gatorika/

  • Diddy araregwa gufata ku ngufu abagabo batatu… – #rwanda #RwOT

    TMZ yabonye kopi z'ibi birego bishya byose byashyikirijwe urukiko n'umwunganizi mu mategeko wo mu mujyi wa New York. Abarega bose bavuga ko Diddy yabahaye ibiyobyabwenge maze akabafata ku ngufu aho ikirego cya mbere kigaragaza ko ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 2019.

    Nubwo buri kirego gifite umwihariko wacyo, byose bifite ibintu bisanzwe bihuriyeho abashinja bavuga ko bagiye mu birori hamwe na Puffy (Diddy) n'itsinda rye, babiri muri bo bakavuga ko bajyanye na we muri hoteli, mu gihe undi avuga ko yafatiwe ku ngufu iwe mu rugo i Hamptons.

    Bose uko ari batatu bavuga ko banyoye inzoga bahawe na Diddy, nyuma bagatangira kugira isereri bagahita batakaza ubwenge. Bivugwa ko bakangutse basanga Diddy ari kubafata ku ngufu. Umwe muri bo avuga ko icyo gikorwa cyafashwe amashusho n'inshuti za Diddy, maze ahabwa $2,500 nk'uko bivugwa muri dosiye. Abandi babiri ntibigeze bahabwa amafaranga.

    Aya madosiye mashya yongera kuri byinshi Diddy asanzwe aregwa, nubwo bigaragara ko ibi byaha bishya bishinjwa byabaye mu myaka ya vuba mu gihe ibya mbere bivugwa byagiye bibaho guhera mu myaka ya za 1990.

    Abanyamategeko ba P Diddy babwiye TMZ ati: 'Ibi birego byose ni ibinyoma Tuzerekana ko atari byo kandi dusabe ibihano bikomeye ku banyamategeko bose bashyikirije urukiko ibirego bihimbano'.

    Kuri ubu, Diddy Combs afungiye muri gereza ya MDC Brooklyn, aho ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi, icuruzwa ry'abantu, no gutwara abandi kugira ngo bakore uburaya.

    Abagabo batatu barashinja Diddy kubafata ku ngufu no kubasindisha

    Jay-Z aherutse gushinjwa gufatanya na Diddy gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13

    Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149564/diddy-araregwa-gufata-ku-ngufu-abagabo-batatu-no-kubasindisha-mu-myaka-itanu-ishize-149564.html

  • Pilate yasabye imbabazi, yiyemeza kutongera g… – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahoze ari Umwepisikopi wa Kabgayi. Muri iki gihe ari mu kiruhuko cy'izabukuru. 

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Musenyeri Mbonyintege yamaganye akomeje abanyarwenya batera urwenya bigize abapadiri n'abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.

    Yavuze ko ibyo bateraho urwenya usanga kenshi bikwirakwiza cyane ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigaragara nk'ibisebya iri dini.

    Ati 'Biriya bintu, tugomba kubivugana na Leta[…] rero niba dukorana, ikidusenya ni bo kizagiraho ingaruka bwa mbere. Mu myitwarire rusange y'ahazaza. Ibyo bintu rero bareka ngo bitambuke mu izina ryo kwishyira ukizana, ni byo ariko habaho no gukumira uburenganzira bw'abantu.”

    Yavuze ko ingaruka z'ibikorwa na bariya banyarwenya bigera kuri Leta no ku idini, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. 

    Ati 'Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.'

    Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yavuze ibi mu gihe amashusho y'umunyarwenya Pilate yisanisha n'abapadiri yari amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga; aho agaragara abatiza umuraperi Ish Kevin ndetse n'umunyamakuru wa Isibo Tv, uzwi nka Babou.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pilate yavuze ko mu busanzwe atakoraga urwenya ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ko amashusho ye yasakaye “mu gihe ari bwo bwa mbere nari nkoze urwenya ku ba Padiri”.

    Yavuze ko ibyo yakoze yari yabikoze nk’ubuhanzi ashaka ko ibintu bye akora bimenyekana. Ati “Naravuze nti nk’uko nsanzwe mfite urwenya ruzwi nka ‘Pilate’ nti reka noneho uyu munsi nze nabaye Padiri, ndacyeka nta n’ubwo nari Padiri, nari nabaye Musenyeri kuko nari nambaye ingofero. Ndangije ndavuga nti reka nigire Padiri, noneho bibe Umuyoboro w’ibitekerezo byanjye kugira ngo nsetse abantu.”

    ‘Pilate’ yavuze ko atateye urwenya “ngamije gusebya Kiliziya Gatolika, nabikoze ngirango nshimishe abantu’ kandi ‘ntabwo nsanzwe mbikora”.

    Yavuze ko nyuma y’iriya Missa, yakoze urwenya yisanishe n’abasirikare, nyuma anagaragara mu bindi bikorwa. 

    Uyu musore yavuze ko ibyavuzwe na Musenyiri Mbonyintege abyumva neza, kandi ko yahise afata icyemezo cyo kubireka burundu.

    Yanavuze ko hari indi Missa yari yateguye yari kuzerekana muri Gen-Z Comedy aho ‘nari kuzasengera aba- Padiri ba Pilate’. 

    Yungamo ati “Ndi umuhanga nkora ibindi byinshi, ariko ntabwo nzongera gukora kuri Kiliziya Gatolika n’ibintu byerekeye Iyobokamana ntabwo nzongera kubikora ukundi.”

    Pilate yasabye imbabazi Musenyeri Mbonyintege na Kiliziya Gatolika yose muri rusange. Ati “Ndasaba imbabazi Musenyeri unyihanganire, nasetsaga abantu gusa. Abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abandi bose naba narakomereje bambabarire ntabwo bizongera.” 

    Uyu musore yavuze ko mu busanzwe asengera mu Itorero ADEPR ariko “nakuriye muri Kiliziya Gatolika ndetse nize mu bigo byabo”.


    Umunyarwenya Pilate yatangaje ko atazongera gutera urwenya kuri Kiliziya Gatolika ndetse n’indi myemerere yose    

    Pilate yavuze ko ubwo yateraga urwenya kuri Missa ya Kiliziya Gatolika, yabonye ibitekerezo birenga 1000 mu gihe cy’iminsi ine, bashima ibyo yakoze, ariko kandi harimo n’abandi batabyishimiye 

    Pilate yasobanuye ko yize mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ariko ni umukristu muri ADEPR 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYARWENYA PILATE


    UBWO PIRATE YATERAGA URWENYA YIGIZE MUSENYERI MURI GEN Z COMEDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149566/pilate-yasabye-imbabazi-yiyemeza-kutongera-gutera-urwenya-kuri-kiliziya-gatolika-video-149566.html

  • Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga #rwanda #RwOT

    Iyo urebye ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bigora benshi kumva ukuntu abayigizemo uruhare ubu bidegembya, ndetse ukaba wagirango bafite ikindi gitinyiro.

    Abateguye uyu mugambi wa Jenoside bari barashoboye kumvisha abazawushyira mu bikorwa ko ntawe uzabahanira kwica Umututsi, kuko ari ugukiza igihugu 'umwanzi'. Ikindi bumvaga ntawahanisha 'rubanda nyamwinshi' urwo kwicwa, cyangwa ngo ubone gereza ubakwizamo. Aha rwose baratsinze kuko kubahana byabereye igihugu ihurizo, bisaba ubushishozi no kwihangana bidakunze kuboneka henshi muri iyi si.

    Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bushya bwanze ko habaho kwihorera. Bwahisemo 'ubutabera bwunga', bisobanuye guhana yego, ariko ukagira n'ibyo wirengagiza, ugamije gusubiranya umuryango nyarwanda. Nguko uko abicanyi bashishikarijwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, abacitse ku icumu nabo basabwa gushinyiriza no gutanga imbabazi.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye kubabarira no kubana n'ababagize imfubyi, abapfakazi n'incike. Uretse ko nta n'andi mahitamo bari bafite, ariko bumvise bwangu inama z'ubuyobozi( bwabarokoye), mu yungu zo kubaka igihugu gishya cyiza. Icyo abarokotse basabaga gusa, n'ubu basaba, ni uko amategeko yabarinda, ubuzima bwabo nabwo bukagira igitinyiro.

    Perezida Kagame ntahwema kuvuga ko abarokotse ari intwari, kuko basabwe kandi bemera gukora ibitashoborwa na benshi.

    Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo basabye imbabazi bya nyirarureshwa, bahabwa ibihano mu by'ukuri bitajyanye n'uburemere bw'ubunyamanswa bakoze. Imbabazi bahawe bazifashe nko kubatinya cyangwa kubingingira kubana n'Abatutsi. Abo bigumaniye ingengabitekerezo yo gutsemba icyitwa Umututsi. Nibo mwumva bica buri munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, bakabatemera amatungo, bakabangiriza imyaka, n'ubundi bugome bwaranze kuva kera abajenosideri.

     

    Imibare itangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko magingo aya hejuru ya 70% by'ibyaha urwo rewego rukurikirana, bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu ndetse n'ingengabitekerezo ya jenoside!

     

    Abanyamakuru bakurikiranira hafi ubu bugizi bwa nabi, bagaragaza ko ababukora n'ubundi ari ba bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ( cyangwa ababakomokaho) , bafunzwe igihe gito, bagasohoka muri gereza bumva no kuba barafunzwe ubwabyo hari abarokotse bagomba kubyishyura.

     

    Mu gihe kiri imbere hari abajenosideri bazafungurwa igihiriri, doreko n'abakatiwe imyaka 30 izaba irangiye. Hari impungenge rero ko ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwazarushaho kwiyongera, mu gihe hatafatwa izindi ngamba, zituma abo bajenosideri bahurwa burundu ingeso y'ubwicanyi.

     

    Icyakora, ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango w'irahira rya Perezida na Visi-Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga, bakaba n'abayobozi b'urwego rw'ubutabera bw'uRwanda muri rusange, ryagaruriye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yagize ati: Ubutabera bugomba gufasha kurangiza ikibazo cy'ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse, basangwa mu ngo zabo bakicwa. Ubutabera nibutabikora izindi nzego zizabikora. Mbabwije ukuri, ndabyatuye, mubyumve neza'.

     

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bizera bikomeye ubuyobozi, kandi koko indashima niyo yakwirengagiza uburyo Leta ikora uko ishoboye ngo ubuzima bw'abarokotse bube bwiza. Haba mu kubavuza, kubafasha kwiga, kubabonera amacumbi n'ibindi byinshi kandi byiza.

     

    By'umwihariko kandi, abarokotse bafitanye igihango n'inzego z'umutekano. Aha rero ni naho bashingira bizera ko n'ubwo izindi nzego zabigiramo intege nkeya, ingabo zabarokoye, zo n'ubundi zizakomeza kubarindira umutekano, ku kiguzi byasaba cyose.

     

    Nk'iyo hari umugizi wa nabi urasiwe mu cyuho, usanga hari abavuza induru ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe. Iyo hari uwatawe muri yombi kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biradogera ku maradiyo mpuzamahanga. Ni byiza rwose ko habaho ubushishozi kugirango hatagira urenganywa.

     

    Ariko se, iyo hari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe, kuki tutajya twumva za Amnesty International, Human Rights Watch n'izindi 'mpirimbanyi' z'uburenganzira bwa muntu zitabaza? Ese hari amaraso arusha ayandi agaciro?

     

    Igihe rero kirageze ko, nk'uko uRwanda rusanzwe ruzwiho kwishakira ibisubizo, n'ikibazo cy'ihohoterwa ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kibonerwa umuti ukwiye kandi urambye, uko waba usharira kose, hatitawe ku nduru z'abatatwifuriza igihugu buri wese atewe ishema no kubamo.

     

    Ubundi byakabaye byiza cyane Abanyarwanda tubanye mu bumwe, mu rukundo rwa kivandimwe. Ariko niba hari abakibwira ko uru Rwanda barufiteho uburenganzira kurusha abandi, abo tugomba kurubanamo ku bwo kubaha itegeko.

    The post Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-baradohorewe-bo-babifata-nko-kubatinya-cyangwa-kubinginga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-baradohorewe-bo-babifata-nko-kubatinya-cyangwa-kubinginga

  • Abofisiye bato 635 basoje amahugurwa i Gishari, bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikomeje gushimangira iterambere ry'imyigishirize n'imyitozo ihabwa abapolisi, aho kuri iyi nshuro abofisiye bato 635 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Aya mahugurwa, yari agamije kongerera abapolisi ubushobozi bwo gukomeza kuzuza inshingano zabo neza, yagaragaje umuhate wa Polisi y'u Rwanda mu guteza imbere ubunyamwuga n'ubushobozi bw'abakozi bayo.

    Ibirori byo gutanga ibi peti byabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, bikaba byitabiriwe n'abayobozi bakuru muri Polisi y'igihugu n'abandi bayobozi batandukanye.

    Uyu muhango war'umwanya wo gushimira aba polisi ku musanzu ukomeye bagiye gukomeza gutanga mu kurinda umutekano w'abaturage, kubahiriza amategeko, no gukomeza guteza imbere igihugu.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yashimye intambwe aba bofisiye bagezeho, abibutsa ko guhabwa ipeti biherekejwe no kugira inshingano zikomeye mu gukomeza gukorera igihugu kinyamwuga no kugikorera neza. Yagize ati, 'Iki ni ikimenyetso cy'uko mushoboye kandi ko mufite ubushobozi bwo kuzuza inshingano zanyu. Mukwiye gukomeza kwiyubaka mu buryo bw'umwuga kugira ngo mube icyitegererezo mu kubungabunga amahoro n'umutekano.'

    Aba bofisiye bato bahawe ubumenyi bushingiye ku masomo atandukanye harimo ibijyanye no gucunga umutekano, ubugenzacyaha, kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, no kubungabunga umutekano w'abantu n'ibintu mu buryo bunoze.

    By'umwihariko, amasomo yabo yibanze ku gushyira imbere ubufatanye bw'inzego zitandukanye hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi ushoboye guhangana n'ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe.

    Bamwe mu bahawe ipeti batangaje ko aya mahugurwa yabafashije mu buryo bw'imitekerereze, imyitwarire, n'ubumenyi bw'umwuga, kandi biyemeje gukoresha ubu bumenyi mu mirimo yabo ya buri munsi.

    Umwe muri bo yagize ati, 'Twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twize, dukorera abaturage bacu neza, kandi tukabikora dushingiye ku ndangagaciro za Polisi y'u Rwanda.'

    Iri shuri rya Polisi rya Gishari rifite amateka yo gutegura abapolisi babereye u Rwanda, rikabongerera ubushobozi kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zinoze ku baturage.

    Gusoza aya mahugurwa no guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ni icyerekana ko Polisi y'u Rwanda idahwema gushyira imbere iterambere ry'abakozi bayo no gukomeza gutanga umusaruro ku gihugu.

    Uyu muhango wo guha ipeti abofisiye bato ni ikimenyetso cy'ubushake bwa Polisi y'u Rwanda bwo kubaka umutekano urambye no gutanga serivisi zinoze zishingiye ku bunyamwuga, indangagaciro, n'ubutwari. Ni urugendo rwerekeza ku Rwanda rufite umutekano usesuye, aho buri wese agira uruhare mu guteza imbere igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/abofisiye-bato-635-basoje-amahugurwa-i-gishari-bahabwa-ipeti-rya-assistant-inspector-of-police/

  • Perezida Kagame yatanze kandidatire y'u Rwanda yo kwakira Formula One – #rwanda #RwOT

    Ubwo yitabiraga ifungurwa ryayo, Perezida Kagame yagize ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Dominicale n'ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.'

    Yijeje FIA ko u Rwanda rushyize umutima kuri iyi gahunda, ku buryo mu gihe rwahabwa ayo mahirwe, bizatera ishema benshi.

    Ati 'Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwashyize ishoramari rifatika mu bikorwaremezo bya Siporo. Yatanze urugero kuri BK Arena yakira imikino ikomeye ya Basketball, Stade Amahoro ivuguruye yakira abafana ibihumbi 45 n'ibindi bikorwaremezo biri kubakwa nka Zaria Court.

    Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo igihugu kidasanzwe kimenyerewe gihawe kwakira amarushanwa akomeye, itangazamakuru ritangira kucyibasira nk'aho 'twakoze ikintu kibi', avuga ko iyo myumvire ikwiriye gusigara inyuma.

    Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y'uko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One ndetse biza kwemezwa n'Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, wavuze ko hari ibindi biganiro bizabaho muri Nzeri.

    Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y'Epfo.

    Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-kandidatire-y-u-rwanda-yo-kwakira-formula-one

  • Harimo nabegukanye amakamba! Abanyarwanda bi… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, guserukira Igihugu mu ruhando mpuzamahanga, ni ishema kuri nyir'ubwite, ariko na none bikaba ishema ku banyagihugu aserukiye bikaba akarusho iyo abashije kwitwara neza akegukana igihembo.

    Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka wa 2024 wagenze mu nzego zose, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'Abanyarwanda batanu bageze ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa y'ubwiza.

    1.     Dushimimana Robin 


    Umusore witwa Pratham Soni wo mu Buhinde yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister United Nations 2024; ni mu gihe Dushimimana 'Robin Calb Caldwell' wari uhagarariye u Rwanda yabashije kwegukana ikamba rya Mister Elite United Nations World 2024 muri iri rushanwa.

    Dushimimana ni umusore wavukiye i Nyamasheke, ariko akurira mu Karere ka Gasabo ku Gisozi. Amashuri abanza yize kuri E.P Gisozi II, ayisumbuye ayiga kuri E.S Kigoma ayasoreza kuri E.S Kiyanza mu ishami ry'Imibare, Ubugenge n'Ubutabire [Physics-Chemistry and Mathematics, PCM].

    Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri IPRC- Kigali-Kicukiro mu Ishami ry'Ikoranabuhanga n'Imenyekanishamakuru (Advanced Diploma in Information Technology, IT).

    Nyuma yo gusoza amasomo ye muri IPRC, uyu musore yakomereje amasomo mu gihugu cy'u Buhinde muri Kaminuza ya Marwadi University mu Ishami rya 'Computer Engineering', aho kuri ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri.

    Dushimimana avuka mu muryango w'abana batandatu, abahungu bane ndetse n'abakobwa babiri, ni umwana wa Kabiri mu muryango. Ubu, umuryango we ubarizwa mu Rwanda, ni mu gihe we ari mu Buhinde aho akurikirana amasomo ye.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Dushimimana yavuze ko yitabiriye irushanwa Mister United Nations nyuma y'uko amenye amakuru ajyanye naryo. Avuga ko icyo gihe yafashe igihe cyo kwitegura no kumenya byinshi byasabwaga kuri iri rushanwa.

    Dushimimana yavuze ko iri kamba ari ishema rikomeye kuri we ndetse n'u Rwanda muri rusange. Ati 'Iri kamba ndisobanura nk'ishema rikomeye ku gihugu cyanjye kuko rihesha icyubahiro n'agaciro umuco n'impano z'Abanyarwanda.'

    Iri kamba rya Mister Elite United Nations 2024 yegukanye rimara imyaka ibiri, cyo kimwe n'ikamba rya Mister Grand Prix. Ni mu gihe ikamba rya Mister United Nations rimara umwaka umwe.

    2.     Yvonne Kabarokore (Ïvy)


    Umukobwa witwa Yvonne Kabarokore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ïvy, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza rya 'Miss Planet International,' ryabaga ku nshuro ya mbere, mu gihugu cya Cambodia.

    Nyuma yo kumara umwaka wose yitegura iri rushanwa, Ïvy ntiyabashije kwegukana ikamba kuko yahigitswe n'umukobwa wari uhagarariye Leta Zunze z'Abarabu ndetse n'uwo muri Indonesia.

    Ni irushanwa ryatangiye tariki 19 Ugushyingo risozwa ku wa 27 Ugushyingo 2024. Ryahuriyemo abakobwa batandukanye baturutse ku migabane irimo Afurika, Amerika, u Burayi, Aziya yabereyemo irushanwa na Oceania.

    Ikamba uyu mwaka ryegukanywe n'abakobwa babiri aho Dr. Mahra Lutfi wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu[UAE] yambitswe irya 'Miss Planet International 2024' naho Olla Levina wari uhagarariye Indonesia yahawe ikamba ryiswe 'Miss Angel Planet International 2024'.

    Yvonne Kabarokore wari uhagarariye u Rwanda asanzwe ari umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y'ibijyanye n'Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa 'New International Performing Arts Institute' mu bijyanye no kuyobora Filime 'Theater Directing'. Uyu mukobwa asanzwe ari n'umunyamideli wigenga.

    3.     Laura Sarah


    Umukobwa witwa Laura Sarah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryaberaga muri Nigeria, yabaye igisonga cya mbere. Ni ikamba yambitswe ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Ni mu gihe Umunya-Tanzania Ritha Alex ari we wabaye Miss Africa Golden International, igisonga cya kabiri kiba Victoria Teniola wo muri Autriche.

    Laura Sarah yitabiriye iri rushanwa ryabaye guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024. Ryahuriyemo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda ubwo we na bagenzi be batanu, bahize abandi banyamideli muri 30 bari bahanganye.

    4.     Kenza Amaloot


    Kenza Johanna Ameloot w'imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi 2024, ahigitse abakobwa basaga 32 bari bahagarariye intara zitandukanye muri icyo gihugu, mu birori byabereye ahazwi nka 'Proximus Theater.'

    Ameloot usanzwe ari uwerekana imideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w'Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w'Umubiligi. Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n'ayisumbuye, ubu ni naho akorera.

    Aherutse kubwira shene ya YouTube ya Isimbi Tv ko akunze kugendera u Rwanda cyane cyane mu gihe cy'ibiruhuko, kandi ko ari igihugu yisangamo.

    Johanna yahise yandika amateka yiyongera ku rutonde rw'abanyarwanda bageze kure mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza, barimo Uwitonze Sonia Rolland wegukanye Miss France 2000.

    5.      Irankunda Joseph


    Umusore witwa Irankunda Joe ari ku rutonde rw'abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024. Yatoranyijwe ahagarariye u Rwanda, kuko buri gihugu gihagarariwe n'umusore umwe.

    Ni ubwa mbere Iradukunda Joe ahatanye muri Mister Africa International. Uyu musore kandi yamuritse imideli mu birori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byabaye ku wa 26 Gicurasi 2022, no mu 2019 yakoranye n’abategura ibi birori. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha izina rya Joe Romantic.

    Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros, Nigeria, Cameroon n’abandi.

    Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

    Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017, bivuze ko imyaka 7 ishize u Rwanda rudakoza imitwe y'intoki ku ikamba. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149548/harimo-nabegukanye-amakamba-abanyarwanda-bitabiriye-amarushanwa-mpuzamahanga-yubwiza-mu-20-149548.html

  • Cricket: Dusingizimana Eric wigeze kwandika a… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi yasezereye mu mukino w’umunsi wa munani mu irushanwa ILT20 CONTINENT CUP riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwemo n’iya Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 50.

    Dusingizimana Eric w'Imyaka 37 y'amavuko, yari amaze gukinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda imikino 62 akaba yarayitsindiye amanota 1028. Amanota menshi yakoze mu mukino umwe ni 66, akaba yarayashyizeho mu mukino wahuje u Rwanda na Seychelles.

    Bimwe mu byo azibukirwaho harimo amateka yakoze yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama. Iki gikorwa ntagereranywa cyamufashije guca agahigo ku Isi ndetse anandikwa mu gitabo kizwi nka 'The Guinness World Records'.

    Aya mateka yatangiye kuyandika taliki ya 11 Gicurasi 2016 saa mbiri za mu gitondo. Guhera kuri iyo saha, yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n'abantu batandukanye muri Petit Stade Amahoro.

    Agitangira, benshi ntibizeraga ko aya mateka yayakora gusa, yaje kubigeraho nyuma yo gushyigikirwa na benshi, barimo n'uwahoze ari Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Tony Blair.

    Uretse Tony Blair, abandi baje kumushyigikira barimo; Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Mutesi Jolly wari yampinga w'u Rwanda.

    Dusingizimana yakuyeho agahigo kari gafitwe n'Umuhinde Virag Mare, wari waramaze amasaha 50 akina mu kwezi k'Ukuboza kwa 2015.

    Nyuma yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu, Dusingizimana azakomeza gukina Cricket mu Ikipe ya Right Guards asanzwe anabereye Kapiteni.

    Dusingizimana Eric wasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket

    Izina rye ryanditse muri 'The Guinness World Records' nk’uwakoze ibihambaye ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149559/cricket-dusingizimana-eric-wigeze-kwandika-amateka-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-149559.html

  • Cya gipande cy'ibuye kizwi ko cyanditsweho ya mabwirizwa icumi y'Imana kiri kugurishwa icyamunara #rwanda #RwOT

    Igipande cy'ibuye cyanditsweho ya mabwirizwa icumi y'Imana, kimwe mu bimenyetso by'amateka akomeye y'iyobokamana, kiri kugurishwa mu cyamunara yihariye. Iki gikorwa cyazamuye amarangamutima menshi mu bantu b'ingeri zitandukanye, cyane cyane abahanga mu mateka, abayoboke b'amadini, n'abanyeshuri b'iyobokamana.

    Iki gipande cy'amabuye gifite amateka ashimishije. Cyanditswe mu bihe bya kera, aho bibarwa ko cyaba gifite inkomoko mu gihe cyo kwandika Bibiliya ya kera.

    Nubwo bitazwi neza niba ari kimwe mu by'ukuri byashyizweho na Mose ku musozi wa Sinayi, abahanga bavuga ko gifite agaciro gakomeye kubera ubuhamya bw'amateka y'iyobokamana yihariye.

    Muri iyi cyamunara, igipande cy'ibuye kizagurishwa mu rwego rwo guha amahirwe umuntu wese cyangwa ikigo cyifuza kugifata nk'umutungo w'amateka.

    Iyi cyamunara kandi igamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bifasha mu bushakashatsi bw'amateka y'ibikorwa byera.

    Ariko nanone, iki gikorwa cyazamuye impaka zitandukanye. Bamwe bavuga ko kugurisha igipande nk'iki ari uguta agaciro k'umurage w'ukwemera, hifuza ko cyashyirwa mu nzu ndangamurage cyangwa ahantu hagerwaho na benshi kurusha kwegurirwa umuntu ku giti cye.

    Ku rundi ruhande, hari ababona ko kugishyira mu biganza by'umuntu cyangwa ikigo gifite ubushobozi bwo kugicunga neza bishobora kugifasha kubungwabungwa kurushaho.

    Muri iki gihe, iyobokamana rihura n'ingaruka z'iterambere ry'Isi, aho ibintu byinshi by'amateka n'ukwemera bihinduka ibicuruzwa bishobora kugurishwa.

    Abakurikirana ibijyanye n'amateka y'iyobokamana babona iki nk'ikimenyetso kigaragaza uko Isi ihinduka, ariko kandi bikerekana uburyo abantu bashishikajwe no guhanga amaso umurage wabo wa kera.

    Iki gipande cy'ibuye ni ikimenyetso kitazibagirana cy'amateka n'ukwemera. Niba kigurishijwe, uzagifata azaba afite inshingano yo kugishyira ahantu hagaragara cyangwa hagafasha abantu benshi kubona ubutumwa bw'iburiro rigikubiyemo. N'ubwo igurishwa ryacyo rikomeje kuba impaka ndende, nta gushidikanya ko rizakomeza gukurura abantu benshi bashishikajwe n'amateka y'iyobokamana.

     

    Source : https://kasukumedia.com/cya-gipande-cyibuye-kizwi-ko-cyanditsweho-ya-mabwirizwa-icumi-yimana-kiri-kugurishwa-icyamunara/

  • Ubuyobozi bw'u Rwanda Bwashimwe na Perezida wa FIA Muhammed Ben Sulayem #rwanda #RwOT

    Muhammed Ben Sulayem, Perezida w'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), yashimye ubuyobozi bwiza bwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n'iterambere ry'indashyikirwa igihugu kimaze kugeraho mu rwego mpuzamahanga.

    Mu ruzinduko rwa Perezida Ben Sulayem mu Rwanda, yagaragaje ko yanyuzwe n'icyerekezo cyiza cy'ubuyobozi bw'igihugu, cyane cyane mu guteza imbere ibikorwa by'umutekano wo mu muhanda n'iterambere ry'imikino y'imodoka.

    Yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu guhanga udushya n'iterambere ry'ubukungu, bishingiye ku miyoborere irangwa no guhanga udushya no guteza imbere imiyoborere myiza.

    Perezida Ben Sulayem yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu gushyira mu bikorwa gahunda za FIA zigamije kurengera ubuzima bw'abakoresha umuhanda no guteza imbere siporo yo gusiganwa mu modoka.

    Yagize ati: 'Ubuyobozi bw'u Rwanda buratanga icyitegererezo ku Isi yose. Ni ingenzi kubona igihugu cyashoboye guhindura amateka yacyo kikanagira uruhare mu guteza imbere umutekano n'iterambere muri rusange.'

    Binyuze muri gahunda ya FIA, u Rwanda rwagiye rwihutisha ibikorwa byo kongera ubumenyi ku mutekano w'umuhanda, binyuze mu bukangurambaga bugera kuri bose. Ikindi kandi, igihugu cyagaragaje ubushake bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y'imodoka, bigaragaza icyizere gishingiye ku mishinga y'iterambere rya siporo.

    Mu rwego rwa siporo, u Rwanda rwahize ibindi bihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, by'umwihariko mu gutegura no kwakira ibirori mpuzamahanga. Iki gihugu cyakiriye inama zitandukanye z'abayobozi bakuru b'imikino, bikarushaho guhesha ishema igihugu mu ruhando rw'amahanga.

    Perezida Paul Kagame, ufite icyerekezo cyo guhindura u Rwanda mu gihugu kiza imbere mu bijyanye n'iterambere rirambye, yashimwe cyane ku buryo yitaye ku mutekano w'umuhanda no guteza imbere ibikorwa bifasha abaturage. Byongeye kandi, gahunda zirebana n'imitangire ya serivisi, iterambere ry'ikoranabuhanga, no guhanga udushya mu nzego zitandukanye, byakomeje gushimwa n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

    Iyi nama yagaragaje akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika n'imiryango mpuzamahanga mu guteza imbere urwego rw'imikino n'umutekano wo mu muhanda. Perezida Ben Sulayem yasoje ashimira abaturage b'u Rwanda, avuga ko bafite umuyobozi mwiza ubaha icyerekezo gituma bagera ku byiza byinshi.

    Binyuze mu nkunga n'ubufatanye bwa FIA, u Rwanda rukomeje gushimangira icyizere rufitiwe ku rwego mpuzamahanga, haba mu birebana n'umutekano wo mu muhanda cyangwa mu iterambere rya siporo y'imodoka. Uru rwego rutuma igihugu kigaragara nk'icyitegererezo cya Afurika mu guteza imbere impano no guhanga udushya.

    Source : https://kasukumedia.com/ubuyobozi-bwu-rwanda-bwashimwe-na-perezida-wa-fia-muhammed-ben-sulayem/