Author: webrwanda

  • Séraphin Twahirwa wahamijwe n'ibyaha bya Jenoside, yitabye Imana ubwo yari mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe n'umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, avuga ko Séraphin Twahirwa yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles kubera uburwayi bukomeye.

    Uyu mugabo yari arwaye kanseri mu kuguru yatewe n'ingaruka z'impanuka yakoze mu myaka ya za 1980. Yanarwaraga diyabete kandi yari asigaye agendera ku kuguru k'ubuterano (prothèse).

    Uburwayi bwe bwakajije umurego ubwo yashyirwaga muri gereza. Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana.

    Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rw'i Bruxelles rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by'intambara, kwica abigambiriye, no gusambanya abagore ku gahato.

    Ibi byaha byakorewe mu duce twa Gatenga n'i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994.

    Ubwo yaburanaga, amazina y'Abatutsi bishwe na Twahirwa ku giti cye cyangwa biciwe ku mabwiriza ye yashyizwe ahagaragara mu rukiko. Hari abatanze ubuhamya bagaragaza ubugome bwe, harimo abagore bafashwe ku ngufu kandi bagakoreshwa ibya mfura mbi n'interahamwe ku bw'amabwiriza ye.

    Umugore wa Twahirwa, ubu uba muri Kenya hamwe n'abakobwa babo babiri, yagaragarije urukiko ko yashyingiranwe na we ku ngufu. Yavuze ko mbere ya Jenoside, Twahirwa yari azwiho gukoresha ubwoba Abatutsi, kunywa inzoga nyinshi, no gutunga intwaro ntoya mu buryo butari bwemewe.

    Yashimangiye ko umugabo we yari mu bikorwa byo gutera ubwoba no kwica Abatutsi, ndetse yakunze kumva yigamba gufata abagore ku ngufu. Mu gihe cya Jenoside, Twahirwa yabaga ari kumwe n'interahamwe mu bikorwa byo gusahura no kwica.

    Source : https://kasukumedia.com/seraphin-twahirwa-wahamijwe-nibyaha-bya-jenoside-yitabye-imana-ubwo-yari-mu-bubiligi/

  • Abanyeshuri bemerewe kwinjira ku buntu mu mukino uhuza u Rwanda na Sudani y'Epfo #rwanda #RwOT

    Mu mukino u Rwanda rugiye kwakiramo Sudani y'Epfo, abanyeshuri bemerewe kwinjira ku buntu mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024. Iki gikorwa kigamije kongera ishyaka mu rubyiruko no kubereka agaciro ko gushyigikira ikipe y'igihugu muri siporo zitandukanye.

    Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu,  tariki ya 28 Ukuboza 2024. Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwo kwifatanya mu byishimo by'iminsi mikuru no gushyigikira Amavubi mu gihe cyo gutegura imikino itandukanye.

    Minisiteri ya Siporo ifatanyije na FERWAFA n'abafatanyabikorwa bayo, yatangaje ko iyi gahunda yo kwinjiza abanyeshuri ku buntu yatekerejweho mu rwego rwo kubafasha kubona amahirwe yo kwirebera imikino iryoheye ijisho ndetse no guhindura imyumvire ku ruhare rwa siporo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    By'umwihariko, iri ni isomo rigamije gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu no kucyitangira binyuze mu kwifatanya mu bikorwa by'ubwitange n'ishyaka mu myidagaduro ifite intego.

    Abanyeshuri barinjira ku buntu gusa ikarita iranga umunyeshuri cyangwa ikindi cyangombwa kibaranga, by'umwihariko ibigaragaza ko bakiri mu mashuri.

    Akarusho, abaritabira uyu mukino baribugenerwe serivisi zitandukanye harimo n'ibikoresho by'urwibutso bizabafasha kwibuka iki gikorwa cyihariye cyo kureba umukino ku banyeshuri ku buntu.

    Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko iyi gahunda ari uburyo bwo guhuza urubyiruko n'imyidagaduro y'imikino no kubaha amahirwe yo kwibonera uko amakipe y'igihugu ategurwa. Yagize ati, 'Twifuza ko siporo iba isoko y'ubumwe n'iterambere ry'urubyiruko. Kwinjira ku buntu ku banyeshuri ni uburyo bwo kubereka ko bari ingenzi mu rugendo rwacu rwo guteza imbere siporo mu Rwanda.'

    Icyizere kirahari ko iki gikorwa kizaba ari uburyo bwiza bwo kuzamura ishyaka mu rubyiruko no gutuma iminsi isoza umwaka igenda neza, cyane ko hari n'andi makoraniro y'imikino n'imyidagaduro azakurikiraho muri iyi minsi y'ibiruhuko. Kuri ubu, Amavubi yiteguye guhesha abakunzi b'umupira w'amaguru ibyishimo by'imbonekarimwe.

    Source : https://kasukumedia.com/abanyeshuri-bemerewe-kwinjira-ku-buntu-mu-mukino-uhuza-u-rwanda-na-sudani-yepfo/

  • Sudani y'Amajyepfo: Abimuwe bagarutse nyuma yo guhunga urugomo rwarimo kubera i Tambaro #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibiro by'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Amajyepfo bibitangaza, abantu ibihumbi byinshi bahatiwe guhunga ingo zabo muri Leta ya Sudani y'Amajyepfo, mu burengerazuba bwa Ekwatoriya, nyuma y'icyumweru cy'ihohoterwa ryabereye mu mujyi wa Tambura no mu bice bihegereye.

    Ubutumwa bwa Misiyo y'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Amajyepfo (UNMISS), bwatangaje ku wa Gatanu ko 'ituze' ryagarutse muri ako gace nyuma y'urugomo rwatumye benshi bajya kuba hafi y'ikigo cya UNMISS cy'agateganyo.

    Monica Zeferina, umwe mu bavuye mu byabo mu gace ka Tambura, yabwiye ingabo ku wa Gatanu ati: 'Ubu tumaze ibyumweru bibiri turi hano mu gihuru.

    Ntabwo tuzi abo bantu bitwaje intwaro bica abaturage bacu. Ntidushobora kwimuka kuko tudafite uburyo bwo gutwara abana bacu ahantu hizewe.

    Colonel Shams Sittique, Umuyobozi Mukuru w'Ingabo za UNMISS, yavuze ko ubutumwa bukomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze no kugenzura ihohoterwa.

    Mu gihe ibyo bibera mu burengerazuba bwa Ekwatoriya, muri Leta ya Bahr el Ghazal y'Amajyaruguru, amashyaka ya politiki n'imiryango itegamiye kuri leta bemeranyije kuri 'gahunda y'ibikorwa' hagamijwe gutegura amatora yisanzuye mu myaka ibiri iri imbere.

    Ihuriro ry'iminsi itatu ryateguwe na UNMISS mu mujyi wa Aweil ryahuje amashyaka umunani ya politiki n'imiryango irindwi itegamiye kuri leta.

    Abayobozi bashyize umukono ku masezerano agamije gushyiraho umwanya w'ubwisanzure wa politiki n'umutekano mbere y'amatora ateganyijwe mu 2026.

    Guang Cong, Umuyobozi wungirije wa UNMISS, yavuze ko 'umwanya wa gisivili na politiki ufunguye ari ingenzi cyane, kugira ngo abaturage n'abanyapolitiki babone uburenganzira bungana mu bikorwa byo kwiyamamaza, gukora inama, no kumenyekanisha gahunda zabo nta nkomyi.'

    Guverinoma ya Sudani y'Amajyepfo yari yasubitse amatora yagombaga kuba mu Kuboza 2024, ishyiraho itariki nshya ya 22 Ukuboza 2026.

    Impamvu zagaragajwe zirimo kurangiza ibarura ry'abaturage, gutegura itegeko nshinga rihoraho, no kwandikisha amashyaka ya politiki.

    Ni ku nshuro ya kabiri iki gihugu, cyabonye ubwigenge mu 2011, gisubitse amatora, kikongera igihe cy'inzibacyuho cyatangiye muri Gashyantare 2020.

    Source : https://kasukumedia.com/sudani-yamajyepfo-abimuwe-bagarutse-nyuma-yo-guhunga-urugomo-rwarimo-kubera-i-tambaro/

  • Blinken yasabye Tshisekedi gusenya FDLR nk'izingiro ryo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Muri icyo kiganiro bakoreye kuri telefoni ku wa 27 Ukuboza 2024, Blinken yasabye ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyira imbaraga muri gahunda yo 'kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagahungira muri RDC aho bakomeje guhungabanya umutekano w'Akarere by'umwihariko u Rwanda.

    Blinken yabwiye Tshisekedi ko kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa RDC, iki gihugu gikwiriye gushyira imbaraga mu kubahiriza amasezerano ya Luanda na Kenya ashyira imbere ibiganiro ku mpande zihanganye.

    FDLR yahawe urubuga na RDC ndetse ingabo zayo zivangwa n'igisirikare cy'iki gihugu, aho bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w'abaturage, by'umwihariko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Ni ibintu umutwe wa M23 uhora urwana ugaragaza ko utazigera wemera kurebera ko abo baturage bakomeza kwicwa bazira uko bavutse.

    Aho gukemura ibyo bibazo RDC ikagaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana rufasha M23 mu guteza umutekano muke.

    Ni ibintu u Rwanda rwamaganira kure, rukaragaza ko ibyo ari ukwihunza inshingano zo kurindira umutekano abaturage bayo no gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano ya Luanda n'aya Nairobi asaba.

    U Rwanda kandi rushinja RDC guha indaro FDLR ubarizwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rugaragaza ko kuganira na M23 nk'uko ayo masezerano abiteganya ari cyo kizashyira iherezo mu bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu RDC idakozwa ikavuga ko M23 ari umutwe w'iterabwoba, ko itazigera iganira na yo.

    Ibi ni na byo bituma uyu mutwe ugaragaza ko nubwo urajwe ishinga n'ibiganiro, nibitaba uzaharanira uburenganzira bwawo n'ubw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu nzira zose bizacamo kabone nubwo byawusaba gutanga ubuzima.

    Ku wa 15 Ukuboza 2024 hari hateganyijwe isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agamije kugarura umutekano mu Karere, icyakora ntibyaba.

    RDC yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana ku isubikwa ry'icyo gikorwa ngo kuko rwasabye ibitari byitezwe mu nama.

    Icyakora ubwumvikane buke hagati y'intumwa za RDC n'u Rwanda bwavutse ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko izo mpamvu zigamije kwirengagiza ibibazo biterwa na FDLR n'indi mitwe ikorera ku butaka bwayo.

    Kuri iyi nshuro Blinken agaragaza ko ibiri kubera muri RDC biri gufata indi ntera aho abaturage benshi bakomeje gukurwa mu byabo bigizwemo uruhare n'iyo mitwe harimo na M23, akagaragaza ko impande zihanganye zikwiriye kuganira ku ngamba zafatwa hashakwa ibisubizo.

    Yanashimiye Tshisekedi ku mikoranire ye n'uwahoze ari Perezida wa Kenya, akaba umuhuza mu masezerano ya Nairobi, Uhuru Kenyatta.

    Icyakora Kenyatta na we ashyigikiye ko ikizashyira iherezo ku bibazo ari uko RDC yaganira by'ako kanya na M23 nubwo Kinshasa yo itabikozwa.

    Mu Ugushyingo 2023 ni bwo u Rwanda na RDC byari byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n'ibibazo biri mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Antony Blinken yaganiriye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/blinken-yasabye-tshisekedi-gusenya-fdlr-nk-izingiro-ryo-gukemura-ibibazo-biri

  • Bruce Melodie yageze muri Kenya abisikana na… – #rwanda #RwOT

    Yitabiriye iserukiramuco rizwi nka 'Raha Fest', ndetse abaritegura batangaje ko yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, mu gihe habura amasaha macye agataramira abakunzi be. 

    Bruce Melodie si ubwa mbere ageze muri Kenya. Abategura iri serukiramuco bagaragaje ko yahageze, mu gihe Ya Levis yasohoje imyiteguro ibizwi nka 'Sound Check'.

    Ni ku nshuro ya Kabiri ya Levis agiye kwitabira iri serukiramuco; ndetse ku rubuga rwa Instagram bagaragaje ko yasubiyemo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye mu bihe bitandukanye ari kumwe n'ababyinnyi basanzwe bakorana.

    Ya Levis ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe. Mbere y'uko Bruce Melodie ajya muri kiriya gihugu, yabanje guhura no kugirana ibiganiro n'umugabo uzwi nka 'Smade' washinze iserukiramuco rizwi nka 'Afro Nation' rihuza abahanzi bakomeye ku Isi.

    Uyu mugabo ari i Kigali ku butumire bwa Coach Gael; ndetse yakiriwe muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Coach Gael yagaragaje ko yishimiye guhura na Smade, kandi ubumenyi bwe n'ubuhanga bwe, yizeye ko buzabafasha guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

    Bruce Melodie arahurira ku rubyiniro na Ya Levis mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, mu gitaramo kibera mu Mass House, guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Ariko kandi ni igitaramo gicurangamo abarimo Dj Tadgue, Dj Wagzz, Dj Eric MFA, Dj Boss Lady ndetse na Miscta C.

    Iri serukiramuco ni ibitaramo ngaruka mwaka bisanzwe bibera muri kiriya gihugu, cyane cyane bigamije gufasha abanyagihugu guherekeza neza umwaka. Byashyizwe mu gihe cy’iminsi itatu, kandi buri muhanzi yahawe umunsi we agomba kuririmbiraho.

    Bitumirwamo abahanzi Mpuzamahanga, ndetse n'abandi baba bagezweho muri Kenya, ahanini bagamije kuryanisha n'ibigezweho ndetse n'amahitamo y'ibihumbi by'abafana n'abakunzi b'umuziki babyitabira.

    Nyuma y'igitaramo cya Bruce Melodie, ibi bitaramo by'iri serukiramuco bizakomereza ku wa 30 Ukuboza 2024, aho bizaririmbamo BNXN Buju uherutse i Kigali mu gitaramo cya Amstel, aho azataramana na Victony uzaba uvuye i Kigali kuko azahataramira tariki 28 Ukuboza 2024 muri BK Arena, Marioo, Mutoriah, The Orchestra, Sabrina, Njerae, Zeman, Analo Kanga, Zahrie, Iman, Lovince Mackenzie ndetse na Jindi.

    Bizakomeza kandi ku wa 31 Ukuboza 2024, abitabiriye bataramirwa na Shenseea, Ali Kiba, Joshua Baraka, Locko, Lil Maina, Fathermoh, Ndovu Kuu, Harry Craze, ndetse na Vic West.

    Kuri iriya tariki ni nabwo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi azaba ataramira muri Kenya, mu gitaramo kizafasha abakristu kwambukiranya umwaka.

    Ibi bitaramo byombi bizayoborwa na Azeezah, Adesope ndetse na Shoysydoo. Bigaragara ko tariki 30-31 Ukuboza 2024, kwinjira bizaba kwishyura amashilingi 6,000 [64,192.49 Frw], ni mu gihe ku wa 28 Ukuboza, 30 Ukuboza na 31 Ukuboza 2024, kwinjira ari ukwishyura amashilingi 7,500 [80,240.61 Frw]. Mu gihe cya VVIP, kuva tariki 28,30 na 31 Ukuboza 2024, kwinjira bizaba ari amashilingi 30,000 [320,962.45 Frw].

      

    Bruce Melodie yageze muri Kenya ari kumwe n’itsinda rya Symphony Band ndetse n’umurinzi we Jean Luc uzwi nka ‘Mubi’ 


    Abategura iri serukiramuco batangaje ko Bruce Melodie yageze muri Kenya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024


    Ya Levis yakoze imyiteguro y’iki gitaramo (Sound Check) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 


    Ni ku nshuro ya Kabiri, Ya Levis agiye kuririmba muri iri serukiramuco rihuza abahanzi bakomeye muri Afurika 


    Bruce Melodie yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iri serukiramuco  


    Mbere yo kujya muri Kenya, Bruce Melodie yabanje kugirana ibiganiro na Smade utegura ibitaramo bya Afro Nation byaririmbyemo abarimo Burna Boy, Niki Minaj n’abandi 


    Smade ari kumwe na Coach Gael wamutumiye i Kigali mu rugendo rw’akazi rugamije kureba aho yashora imari



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150180/bruce-melodie-yageze-muri-kenya-abisikana-na-ya-levis-muri-sound-check-150180.html

  • Alyn Sano na Davis D bakinnye urukundo bavugu… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe iyi ndirimbo, uyu mukobwa yayikoreye mu Mijyi ibiri yo muri Kenya. Ariko ayisubiramo yafatiye amashusho yayo mu Mujyi wa Kigali. 

    Ni indirimbo iri mu zigize Album ye ya Kabiri. Ndetse yabwiye InyaRwanda, ko kuyisubiramo yanashingiye mu kuba ayikunda cyane. Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo nyine n'uko nyikunda cyane, kandi n'abantu nabonye barayikunze, abantu benshi bakabinsaba, nanjye nkumva nyine nibyo, nibyo ko nayisubiramo kugirango n'abantu bayimenye kurushaho, kuko ururirimbo rwiza n'amagambo meza, rero nashakaga kuyigendesha gahoro kugirango abantu bayumve. Hari n'abagiye banyandikira ubutumwa, ndetse no mu bitekerezo narabibonye abantu bansaba kuzabaririmbira iyi ndirimbo n'ijwi ryanjye gusa.'

    Alyn Sano yavuze ko kuva yakwakira ibitekerezo by'aba bantu yiyemeje gukora iyi ndirimbo mu buryo bwa kinyamwuga, kandi bubereye buri wese, biri mu byatumye atekereza umusore nka Davis D kugirango amufashe abe umukinnyi w'imena.

    Ati 'Impamvu rero nifashishije Davis D ni uko nkunda uburyo agaragara, uko yitwa muri 'Video' ndetse n'ibindi. Rero natekereje ko yarushaho kuzana umwihariko kuri rya jwi ryanjye, abantu bakunda, bashaka kumva, bigahita noneho biryohera rimwe kurushaho. Nkunda uburyo Davis D agaragara, na buri kimwe cyose kuri we.'

    Iyi ndirimbo ivuguruye yumvikanamo gitari cyane, ndetse amashusho yakozwe na Producer Run ubarizwa muri Kenya, ni mu gihe amashusho yakozwe na David Ndahiriwe.

    Ikorwa ry'aya mashusho bigaragara ko ryabereye ahantu hihariye, mu gace kamwe, aho amashusho yafashwe akazuba karenze.

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ku nshuro ya mbere ayikoreye muri Kenya, Alyn Sano yabwiye InyaRwanda, yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n'ubutumwa buyigize. Ati 'Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n'ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.'

    Yavuze ko nk'umuhanzikazi umaze igihe ari mu muziki, imvune yahuye nazo mu ikorwa ry'iyi ndirimbo zitandukanye n'izo yagiye ahurira nazo ahandi.

    Ariko kandi muri Kenya yagowe cyane n'ikirere cyayo, kuko gitandukanye n'icyo mu Rwanda. Ati 'Imvune ntizabura nawe urabyumva. Nagowe cyane n'ikirere cyaho (Climate Change) ariko rwose ibindi byari ku murongo bimeze neza cyane.'

    Alyn yasobanuye ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yatanze akazi ku bantu 25, bamufashije mu gutegura abakobwa abakobwa yakoranye nabo, ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo yabereye mu Nyanja, mu bindi bice byo mu Mijyi n'ahandi. 

    Alyn Sano yaherukaga gusohora indirimbo ‘Head’, yaje yiyongera ku ndirimbo zirimo nka ‘Biryoha bisangiwe’, ‘Sakwe Sakwe’, ‘Positive’ n’izindi.

    Alyn Sano yiyambaje Davis D bakorana amashusho y'indirimbo 'Tamu Sana' yasubiyemo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TAMU SANA' ALYN SANO YIFASHISHIJEMO DAVIS D

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150182/alyn-sano-na-davis-d-bakinnye-urukundo-bavugurura-indirimbo-tamu-samu-video-150182.html

  • U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Ibyo byuma ni uburyo bwiza bwo kugabanya ingufu zikoreshwa muri iyo mirimo ndetse bigafashwa mu kurengera ikirere hagabanywa imyuka yanduye icyoherezwamo.

    Gahunda ngari yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no kurengera ibidukikije izwi nka Nationally Determined Contributions- NDCs, igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyoni 52$ (arenga miliyari 71,7 Frw) kugira ngo ibyo byuma bishyirwe ku nzu zagenewe guturwamo mu mijyi.

    Ni ishoramari rizafasha mu gutanga inguzanyo n'inkunga mu kunganira abashaka kugura ibyo bikoresho, bigakorwa muri gahunda na none y'igihugu yo kwimakaza imyubakire itangiza.

    Miliyoni 8$ (arenga miliyari 11 Frw) akenewe muri gahunda yo kugabanya ibijyanye no kwishingikiriza gukoresha ingufu zikomoka ku bindi bikoresho nk'inkwi no kugabanya ibitanga ingufu bitumizwa mu mahanga.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, Thadée Twagirimana, yavuze ko kongera ibyo byuma bishyushya amazi biri muri gahunda yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

    Izafasha u Rwanda muri gahunda yo kugabanya imyuka yanduye ingana na 38% by'iyo rwohereza mu kirere bitarenze mu 2030.

    Urwego rw'ingufu rwitezweho kugabanya byibuze toni 1.530.000 z'imyuka yanduye rwohereza mu kirere. Ibyo byuma bishyushya amazi byihariye 3%.

    Twagirimana ati 'Tubona ko 79% by'Abanyarwanda bagikoresha inkwi n'amakara kugira ngo babone ingufu zo gukoresha imirimo itandukanye.'

    'Bituma amashyamba yangizwa bikanatera indwara z'ubuhumekero. Ibyuma bishyushya amazi bigabanya kwishingikiriza ku ngufu zzitangwa hisunzwe ibimera.'

    Ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire biherutse gutangwa ku bafite imishinga mito n'iciriritse bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro w'ubuhinzi, abakora imigati n'abo mu bijyanye n'amahoteli.

    Ni ibyuma bizafasha mu kugabanya hafi toni 1500 z'imyuka yanduye yoherezwa mu kirere ku mwaka, bigafasha rwiyemezamirimo kuzigama miliyoni 3,7 Frw ku kwezi yakoreshwaga mukugura inkwi, amakara, briquettes n'ibindi bicanwa.

    Umuyobozi wa Buganza Good Wine, Tuyishimire Ernestine, wahawe ibyo byuma yavuze ko bakoreshaga nibura amasiteri atanu y'inkwi baguraga ibihumbi 100 Frw ku munsi, ariko uyu munsi akenera isiteri imwe y'inkwi mu gushyushya amazi.

    Imibare igaragagaza ko u Rwamda ruheneye miliyari 1,37$ azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry'inkwi abaturage bakoresha amakara bakagera kuri 42% bavuye kuri 83% bitarenze mu 2030.

    U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-82-frw-yo-kugura-ibyuma-bishyushya-amazi-bikoresha

  • Sena yemeje ba Ambasaderi batanu – #rwanda #RwOT

    Abo ni Maj Gen Joseph Nzabamwita, Parfait Busabizwa, Olivier Kayumba, Festus Bizimana na Dushimimana Lambert.

    Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga na Politiki muri Sena y'u Rwanda yagize umwanya wo kugenzura abo ba Ambasaderi, ubushobozi bafite mu kuzuza neza izo nshingano zo guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

    Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahanga.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano n'iperereza (NISS) ndetse yanabaye Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo, yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyirujko guhera umwaka ushize.

    Yanakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu.

    Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Centrafrique, yari asanzwe ari Umuyobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu.

    Mbere y'uko yerekeza muri Centrafrique, yabanje gukora nk'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi.

    Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal yari asanzwe akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije wa Federasiyo y'Umukino wo gusiganwa ku magare.

    Undi wagizwe Ambasaderi ni Dushimimana Lambert wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba.

    Dushimimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi. Uyu yahoze ari umusenateri mbere yo kuba Guverineri. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu birebana amategeko Mpuzamahanga.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga muri Sena y'u Rwanda, Murangwa Hadija, yavuze ko byagaragaje ko bafite ubushobozi bukwiye bwo kuzuza inshingano zabo mu mwanya wa Ambasaderi.

    Maj Gen Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya

    Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal

    Dushimimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi

    Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo

    Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yemeje-ba-ambasaderi-batanu

  • Twahirwa Séraphin uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside yapfuye – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2023 nibwo Urukiko rwa Rubanda rw'i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby'intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n'i Gikondo ubwo yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994.

    Umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, yabwiye BBC ko yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles.

    Yavuze ko yari aherutse kumusura, asanga arembye cyane.

    Yakomeje avuga ko uwo yunganiraga, yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru yavuye ku mpanuka yagize mu myaka ya 1980.

    Yagendana ukuguru k'uguterano (prothèse), ndetse yari asanzwe afite n'indwara ya diabète. Ngo uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.

    Ubwo yaburanaga, amazina y'AbatutsTwahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.

    Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.

    Twahirwa Séraphin yapfuye afite imyaka 66 y’amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twahirwa-seraphin-uherutse-guhamywa-ibyaha-bya-jenoside-yapfuye

  • Cristiano yavuze ko Manchester United iramuts… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu bihembo bya Globe Soccer aho yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Burasirazuba bwo hagati ndetse akanahabwa icy’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka.

    Uyu mukinnyi yavuze ko Premier League ari shampiyona ikomeye ku Isi ndetse anerekana ko ikibazo muri Manchester United atari abatoza.

    Yagize ati “Premier League niyo shampiyona igoye ku Isi. Amakipe yose ni meza, amakipe yose aba arwana, amakipe yose ariruka, abakinnyi bose baba bakomeye. Umupira uratandukanye kuri ubu. Nta mikino yoroshye ikiriho.

    Ibi hashize umwaka n’igice mbivuze kandi nzakomeza kubivuga: Ikibazo ntabwo ari abatoza. Ni nk’aho wororera amafi. Niba ufite amafi imbere akaba arwaye uyakuramo ukayashyira hanze ugakemura ikibazo ukongera ukayashyira aho uyororera azongera arware. Ikibazo cya Manchester United niko kimeze. Ikibazo ntabwo buri gihe ari umutoza. Birenze ibyo”.

    Yavuze ko aramutse ari nyiri Manchester United yahindura ibyo yibwira ko ari ibibazo byayo akayishyira ku murongo. Yagize ati: “Ndamutse ndi nyiri iyo kipe, nasobanura ibintu neza kandi nkahindura ibyo nibwira ko ari bibi aho.”

    Cristiano Ronaldo yavuze ko narangiza gukina ruhago atazigera aba umutoza cyangwa ngo abe Perezida w’ikipe ko ahubwo azagira ikipe kandi ikomeye.

    Yagize ati “Ntabwo nzaba umutoza. Ntabwo nzigera mba umutoza, Perezida w’ikipe? Oya. Ahari nyiri ikipe. Bizaterwa n’umwanya, amahirwe akwiye”.

    Abajijwe niba iyo kipe yaba ari Manchester United yagize ati: “Ndacyari muto cyane, mfite imishinga n’inzozi nyinshi imbere. Ariko andika amagambo yanjye, nzaba nyiri ikipe nini rwose.”

    Cristiano Ronaldo yageze bwa mbere muri Manchester United mu 2003 afite imyaka 18 y'amavuko ahava mu 2009 agiye muri Real Madrid ariko ahagaruka mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya Juventus.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko azaba nyiri ikipe ikomeye nasoza gukina ruhago 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150175/cristiano-yavuze-ko-manchester-united-iramutse-ari-iye-yakemura-ibibazo-byayo-anahishura-i-150175.html