Author: webrwanda

  • BREAKING NEWS: Umunyarwanda utuye USA yakoreye indirimbo muri CONVECT MUSIC ya AKON. #rwanda #RwOT

    Amakuru KASUKU MEDIA ikuye ahantu hizewe nuko umusore ufite inkomoko mu RWANDA witwa LIL PAY (GASANA SAFI )magingo aya yamaze kujya gukorera indirimbo muri CONVECT MUSIC ya AKON uyu musore akaba yanavuze ko akimara kuva muri iyi studio yuyu mugabo yahise apanga umushinga wo kuzana STUDIO nkiyo hano iwacu mu RWANDA.

    Yanavuze ko icyatumye atekereza kuzana iyo nzu itunganya umuziki hano iwacu ari ukubera ko ahantu hose yagiye gushaka gukorera yasanganga sound zabo zitameze neza kuri ubu akaba ashaka gushora asaga millioni 65 000 000 zamafaramga y'u RWANDA. Ndetse ikaba igomba gutangira muri uyu mwaka wa 2025. Lilpay yasoje ashimira aba producer babanyarwanda bakora iyo bwabaga nubwo badafite ibikoresho bihagije ariko bagapfa guhangana.

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-umunyarwanda-utuye-usa-yakoreye-indirimbo-muri-convect-music-ya-akon/

  • Mu mvugo y'abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari'ukwiriza'! #rwanda #RwOT

    Mu muco wa kinyarwanda ndetse n'uwa kirundi, umuturanyi nu umuzimyamuriro, ndetse akaba yanakurutira umuvandimwe uri kure. Niwe musangira ibyishimo n'umubabaro. Amarembo ahora yuguruye, mugatabarana ahakomeye.

    Ingoma ya CNDD-FDD mu Burundi yo ntikozwa iby'imigenderanire n'umuturanyi wabwo, uRwanda. Iyo ngoma yahisemo kugarira amarembo, ngo umuturanyi azabure umuhana bahahirana. Nguko uko uBurundi bwafunze umupaka wabwo n'uRwanda, mu gihe
    ibihugu byinshi ahubwo ubu bishishikajwe no kuvanaho imipaka ibangamira ubuhahirane.

    Ibyo nta n'icyo byari bitwaye uRwanda, kuko impuguke mu by'ubukungu zigaragaza ko nta kinini uRwanda rwahombye kubera uwo mupaka uBurundi bwafunze. Abo bahanga ahuhwo, barimo n'aba Banki y'Isi, Ikigega Mpuzamahamga cy'Imari n'imiryango y'ubuhahirane, basanga muri iki gihe ubukungu bw'uBurundi buri ahabi butigeze bugera mu mateka, atari wo mwanya ukwiye wo kubangamira ubuhahirane n'uRwanda.

    Igiteye impungenge kurushaho, ni akaga Abarundi bafite, ko kuyoborwa n'inyigaguhuma mu nzego zose. Gutegekwa na CNDD-FDD itazi gutangukanya umutwe w'inyeshyamba n'ishyaka riramutswa igihugu.

    Gufunga umupaka, wabihomberano, wabyungukiramo, ibyo birakureba. Ariko gushotora umuturanyi, kugeza aho ucura umugambi wo kumushoraho intambara, ni ukurengera. Kubikorera uRwanda byo ni ukwiyahura.

    Nta munsi ukira itangazamakuru ritabajije abategetsi b'uBurundi impamvu bakorana n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR. Ni ibibazo bimaze kwambika ubusa abo bategetsi, kugeza n'aho bahakana bakanapfobya ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urugero rwa hafi ni urw'amagambo y'agashinyaguro aherutse kuvugwa n'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, cyabereye i Makamba mu mpera z'icyumweru gishize.
    Bwana Ndikuriyo yagize ati:' Bahora bitwaza ibyo kurwanya FDLR ngo babone uko batera Kongo, bice abantu, batere akajagari. Mbese abo bantu bitwa ko bamaze imyaka 30 barwanya, ubwo batangiye kurwana bafite imyaka ingahe?[….]ibyo bya jenoside bavuga ni urwitwazo, nibareke kwiriza rero.'

    Iyi ngengabitekerezo ya jenoside y'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ifatwa nk'iy' umuvugizi wa Leta y'uBurundi, kuko ntawe ukibasha gutandukanya iryo shyaka na Leta, nyamara byitwa ko irimo n'abayoboke b'indi mitwe ya politiki.

    Ntawe byagombye gutangaza ariko, kuko CNDD-FDD na FDLR bimeze nk'impanga. Imikoranire hagati y'iyo mitwe ishingiye ku irondabwoko, ntikiri inkuru, nubwo byayinaniye kugera ku ntego yo guhirika ibyo yita' ubutegetsi bw'Abatutsi mu Rwanda'.

    Igiteye isoni gusa, ni ukumva mu gihe isi yose yahagurukiye kurwanya jenoside aho iva ikagera, hari igihugu gitinyuka kuvuga ku mugaragaro ko guharanira icyubahiro cy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isi yose yemeje, ari 'ukwiriza'. Umuturanyi mubi arutwa n'itongo koko!

    Byasaga n'ibyihanganiwe kuba mu butegetsi bwa CNDD-FDD huzuyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho kubatanga ngo bashyikirizwe inkiko, bagahabwa myanya ibakingira ikibaba. Ariko se no gutoneka abagizweho ingaruka n'iyo jenoside bifatwe nk'ibisanzwe?

    CNDD-FDD ishobora kuba yibwira ko ifite ubudahangarwa ku buryo yemerewe gukora ubwoko bwose bw'ibyaha, birimo n'ibyibasira inyokomuntu. Nyamara nta gahora gahanze. Les faits sont têtus!

    Bwana Ndikuriyo uzabaze neza, URwanda ntirwiriza, rwishakira ibisubizo. N'uwagira amarira hafi kandi, ntiyakwiriza ku batagira n'ubumuntu nk'agatsiko ka CNDD-FDD.

    The post Mu mvugo y'abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari'ukwiriza'! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mvugo-yabajenosideri-ishyaka-cndd-fdd-risanga-kuvuga-jenoside-yakorewe-abatutsi-ariukwiriza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mvugo-yabajenosideri-ishyaka-cndd-fdd-risanga-kuvuga-jenoside-yakorewe-abatutsi-ariukwiriza

  • Rwamagana: Hashyizweho ingamba zikomeye nyuma y'uko abana babiri bavukana bapfiriye mu kidendezi cy'amazi – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zafashwe nyuma y'aho mu Cyumweru gishize mu Mudugudu wa Yeruzaremu mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu kidendezi cy'amazi haguyemo abana babiri bavukana bagahita bitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye IGIHE ko icyo kidendezi cy'amazi cyari cyaracukuwe n'umuturage uhakorera ibikorwa by'ubworozi. Yavuze ko abana baguyemo bagiye kuhogera birangira bose bitabye Imana.

    Ati 'Ingamba twahise dufata rero ni uko ahantu hose hari damu sheet tugiye kuhazitira kubufatanye na ba nyiraho ntabwo dushaka ko abana ndetse n'abantu bakuru bongera kuhagera byoroshye.'

    Gitifu Muhamya yakomeje avuga ko kandi kuri ubu bategereje ibizava mu iperereza kuko RIB yahise iritangira, yavuze ko kandi nyir'icyo kidendezi cy'amazi yavuze ko cyari gifite ubwishingizi barindiriye kuzareba ko ababyeyi b'abo bana hari indishyi bahabwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, we yabwiye IGIHE ko ahantu hose hagaragara ibidendezi by'amazi mu Karere bakangurira ba nyirabyo kubizitira no kubikorera ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Ati 'Ubu twatangiye gukangurira abafite ibidendezi kubizitira aho bishoboka, ibindi cyane cyane ibyegereye abaturage turabasaba ko bashyiraho uburinzi buhoraho, turanabibwira amakoperative cyane cyane ayahinga umuceri aba afite amazi bakoresha buhira kuko byagaragaye ko abana bajya kuhogera bikaba byateza ibibazo birimo n'urupfu.'

    Si ubwa mbere mu Karere ka Rwamagana humvikana abana bapfiriye ku bidendezi by'amazi biba byaracukuwe mu nzuri cyangwa se ibikoreshwa mu kuhira umuceri.

    Hashyizweho ingamba zikomeye nyuma y’uko abana babiri bavukana bapfiriye mu kidendezi cy'amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hashyizweho-ingamba-zikomeye-nyuma-y-uko-abana-babiri-bavukana

  • Bwiza yabonye Parrain na Marraine mbere y’umu… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha amagambo y'Icyongereza ati ' Who is Excited as I am ? Can't wait for you all hear my second Album, but first meet my Baby's Parrain and Marraine.'

    Ni amagambo yabazaga niba hari umuntu wishimye nk'uko we yishimye, avuga ko atategereza kubona abantu bose bumva umuzingo (Album) we wa kabiri, yongeraho Ati 'Ariko bwa mbere mubanze muhure n'ababyeyi b'umwana wanjye aribo Tonzi na Coach Gael”.

    Aba bombi yahuye nabo mu birori byari byateguwe  n’Umukuru w’igihugu bisoza umwaka aho ashimira abantu b’ingeri zitandukanye  bagize uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda.

    Ibi bibaye mbere gato yo kumurika Album yitegura gushyira hanze ndetse n’igikorwa azakorera mu Bubiligi ku itariki 8 Werurwe 2025.

    Bwiza ari mu bahanzikazi bitwaye neza mu mwaka dusoje wa 2024, dore ko hari n'ibihembo yagiye awutwaramo birimo 'IMA Awards' bitangwa na Isango Star, akaba yaratsindiye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza witwaye neza mu mwaka wa 2024.

    Ndetse akaba ari umwaka yakoranyemo n'abahanzi b’ibikomerezwa batandukanye hano mu Rwanda, barimo The Ben bakoranye indirimbo bise ”Best Friend” imwe muzamufashije kwambuka 2024 yemye.

    Bwiza kandi na Bruce Melodie bakoranye indirimbo bise 'Ogera' imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yita iz’ibihe byose kuri we ndetse n’imwe mu zamuhinduriye amateka mu rugendo rwe rw’umuziki ndetse n'abandi batandukanye yagiye akorana nabo.

    Bwiza yahuye na Coach Gael na Tonzi 

    Bwiza ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda 

    “>Best Friend ya Bwiza na The Ben

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150517/bwiza-yabonye-parrain-na-marraine-mbere-yumukunzi-150517.html

  • Yampano uherutse kwandika amateka muri BK Are… – #rwanda #RwOT

    Yampano umaze iminsi itandatu ashyize hanze indirimo “Meteresi” yakoranye na Bushali, iby’uko atazi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda, Versus, aho yari ari kugaruka ku buryo yatanze iby’ingenzi muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben.

    Umunyamakuru Luckman Nizeyimana ukora iki kiganiro yabajije Yampano icyo yavuga kuri Bruce Melodie, abanza kuvuga ko nta cyo amuvugaho, gusa nyuma avuga ko atanamuzi dore ko bataranahura.

    Yagize ati: “Bruce ikintu namuvugaho, ese buriya hari ikintu mfite cyo kumuvugaho! Melode nta cyo pee. Abo bagabo ba 1:55 AM tubihorere none se ndabavugabo iki?. Ntabwo muzi Melodie peeh kuko tutari twanahura nyine nta kintu muvugaho na Element nta kintu muvugaho”.

    Muri iki kiganiro kandi Yampano yashimiye The Ben wamuhaye amahirwe yo kuririmba muri BK Arena bwa mbere, avuga ko ari mukuru we ndetse ko agaciro yahaye ubuhanzi bwe nawe azagaha barumuna be mu muziki.

    Yanavuze ko bwari bwa mbere yinjiye muri BK Arena dore ko yari yarihaye isezerano ko azayinjiramo ari uko agiye kuririmba, atazajyayo bwa mbere ari uko agiye kureba abandi.

    Yampano yigeze gutangaza ko yanyuze mu buzima bushaririye aho yanakoze ikiyede. Yavuze ko ubuzima ari urugendo bityo ko umuntu adakwiye gukangwa n’ibyo ari gucamo.

    Yagize ati “Ubuzima ni urugendo, ikintu cya mbere ni ukuba ufite aho ugiye rero ntugakangwe n’ibyo uri gucamo, kandi uri kujya aho ushaka kujya. Ibyo uri gucamo ni byo bigutegura neza, biguha imbaraga, biguha kuba uri umuntu udakangwa na buri kimwe no kuba warabonye byinshi”.

    Yakomeje agira ati: “Rero sinumva ko umuntu yatinya kunyura mu bintu kandi afite aho ari kujya, ugomba kubicamo kugira ngo utambuke”.

    Yampano ufite gahunda yo gukorana indirimbo na The Ben muri uyu mwaka wa 2025, ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi. Afite indirimbo zikunzwe zirimo “Ngo” yakoranye na Papa Cyangwe na “Sibyange”, “Meteresi” yakoranye na Bushali n’izindi.

    Yampano wo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda yavuze ko atazi Bruce Melodie 

    REBA UKO “YAMPANO” YITWAYE MU GITARAMO CYA THE BEN

    REBA INDIRIMBO “NGO” YA YAMPANO FT PAPA CYANGWE

    REBA INDIRIMBO “METERESI” YA YAMPANO FT BUSHALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150522/yampano-uherutse-kwandika-amateka-muri-bk-arena-yatunguranye-avuga-ko-atazi-bruce-melodie-150522.html

  • Kazungu Claver wari umaze ukwezi 1 kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko ry’Ubujurire bwa siporo yahise asezera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ukwezi kumwe gusa akorera Fine FM, umunyamakuru w'imikino Kazungu Claver yasezeye bagenzi be mu kiganiro Urukiko rw'Ubujurire rwa Siporo, atangaza ko agiye kwerekeza mu mirimo mishya guhera ku wa Mbere.

    Kazungu yari yageze kuri Fine FM nyuma yo kuva kuri RadioTV10, aho yari amaze imyaka ine n'igice. Gusa, urugendo rwe kuri Fine FM rugarutsemo igufi, ibintu byatunguye benshi mu bakunzi b'itangazamakuru ry'imikino.

    Amakuru ataremezwa ku mugaragaro aravuga ko Kazungu ashobora kwerekeza kuri radiyo nshya ya Sam Karenzi, umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda kandi bakoranye igihe kinini. Biravugwa ko Karenzi ari mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye, ikaba ishobora kuba impamvu yatumye Kazungu afata icyemezo cyo kuva kuri Fine FM.

    Mu butumwa bwe, Kazungu yashimiye bagenzi be ku bufatanye bagiranye ndetse ashimangira ko atazibagirwa uburyo yakiriwe neza n'ikipe ya Fine FM. Yagize ati, 'Ndabashimira uburyo twabanye mu gihe gito, kandi nizeye ko aho ngiye nzakomeza gukorana namwe mu buryo butandukanye.'

    Kuva kuri Fine FM kwa Kazungu gukurikiye impinduka nyinshi zagiye zigaragara mu itangazamakuru ry'imikino mu minsi ishize, aho bamwe mu banyamakuru bakomeye bakomeje kwimuka bava mu kigo bajya mu kindi. Abakunzi b'itangazamakuru ry'imikino bategereje kureba aho Kazungu azerekeza, bamwifuriza amahirwe mu mirimo mishya.

     

    Source : https://yegob.rw/kazungu-claver-wari-umaze-ukwezi-1-kuri-fine-fm-mu-kiganiro-urukiko-ryubujurire-bwa-siporo-yahise-asezera/

  • Leta imaze gutanga inguzanyo ya miliyari 392 Frw ku banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Muri ayo mafaranga yose, hamaze kugaruzwa gusa miliyari 44,9 Frw.

    Iby'aya mafaranga byagarutseho n'ubuyobozi bwa Banki y'u Rwanda y'Amajyambere, BRD, mu busabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize, ku wa 03 Mutarama 2025.

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi, bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.

    Icyo gihe yababwiye ko 'Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n'inzego bireba harimo na mwe bagize umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga.'

    Kuva inguzanyo yo kwiga yatangira gutangwa mu 1980, yatangwaga na Minisiteri y'Uburezi, bigenda bihinduka kugeza ubwo mu 2008 izo nshingano zimuriwe mu Kigo cy'Igihugu cyari gishinzwe gutanga inguzanyo [SFAR].

    Mu 2013 hamaze guhuzwa ibigo byari biri muri Minisiteri hagasigara Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze [REB], SFAR yinjijwemo nk'ishami rishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri.

    Mu 2016, BRD yahawe inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70,9 Frw bazihawe mbere.

    Ubwo yagezaga ubutumwa ku Banyarwanda baba mu mahanga, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yasabye abigiye kuri iyi nguzanyo gutangira gutekereza kuyishyura.

    Ati 'Minisitiri yabivuze, muri gahunda y'iterambere ya NST2, intumbero ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo rero ntabwo twabigeraho hatarimo kwiga. Abenshi muri hano twagize amahirwe yo kwigira ku nguzanyo, n'ubwo twayigiyeho tugomba no kwishyura kugira ngo n'abandi bana bashobore kugira ayo mahirwe.'

    Yakomeje agira ati 'Murumva ko tugifite urugendo rurerure. Diaspora, igihe kirageze kugira ngo muri mwe abazi ko mwabonye ayo mahirwe Leta ikabaha inguzanyo mukajya kwiga ubu mukaba mufite uko mubayeho kuko mwagize ayo mahirwe, turabasaba ko namwe mwagira icyo mukora kugira ngo umwana w'Umunyarwanda ashobore kugira ayo mahirwe nk'ayo twagize twese.'

    BRD igira inama abasabye n'abasaba inguzanyo muri BRD gufunguza konti muri BRD Minuza, kugira ngo babashe kujya bakurikirana amakuru yerekeye amafaranga bishyura cyangwa abakoresha babo babakata ku mushahara niba agera muri BRD, kuko bagenda babona impinduka hakurikijwe igikorwa cyakozwe.

    Iyo basanze umuntu wigiye ku nguzanyo ya leta yarishyuye amafaranga menshi, arayasubizwa. Urugero muri Nyakanga 2024, miliyoni 300 Frw zari zimaze gusubizwa abishyujwe amafaranga menshi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, yasabye abigiye kuri inguzanyo gutangira gutekereza kuyishyura, mu rwego rwo gufasha abakiri kwiga nabo bakeneye iyi nguzanyo

    Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kwishyura inguzanyo bigiyeho no gukurikirana bakamenya amakuru y’ubwo bwishyu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-imaze-gutanga-inguzanyo-ya-miliyari-392-frw-ku-banyeshuri

  • Minisitiri Nsanzimana yibukije abantu ko kwic… – #rwanda #RwOT

    Muganga Robert ni umusaza w’imyaka 76 y’amavuko utuye i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, avuga ko yiyemeje kugira umuco wo gukora siporo, aho ayikora mu gihe cy’amasaha 2 agenda n’amaguru.

    Muganga avuga ko nta gahunda afite yo guhagarika gukora siporo, ibintu ajyanisha no kwita ku mirire ye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

    Ku rundi ruhande, abakiri bato nabo bavuga ko muri uyu mwaka wa 2025, biyemeje kurushaho gukora siporo kuko ibafasha kugira ubuzima bwiza.

    Abakora mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko gukora siporo ari kimwe mu bifasha abantu kwirinda indwara zirimo nk’indwara zitandura, zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete ndetse na kanseri.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bakwiye kumenya ibyo bakora ngo birinde indwara. Yagize ati “Nigeze gusaba abantu guhaguruka iminota mike, bitewe n’uko kwicara umwanya munini ari intandaro y’indwara zinyuranye. 

    Iyo urebye muri rusange, ku munsi hari abantu bamara amasaha 7 cyangwa 8 bicaye, iyo batwara imodoka baba bicaye, hari abicara umwanya munini bari mu kazi, iyo bagiye mu kiruhuko ku manywa nabwo aho bagiye baricara, abandi ugasanga bicaye mu nama, iyo ubaze ayo masaha yose hari igihe ashobora kugera no kuri 12.”

    “Hari abagera mu rugo bakicara bareba televisiyo, ubundi nyuma yaho bakajya kuryama. Icyo ni ikibazo gihangayikishije kandi niyo mpamvu iza ku isonga mu gutera indwara zitandura. 

    Ibyo rero bigomba guhinduka kugira ngo twirinde, ibibazo by’indwara tubona ku bana, abantu bakuru ndetse no ku baganga, aho tubona ibibazo bikomeye tutabonaga mu myaka 20 ishize. Nitutagira icyo duhindura bizatuma igice kinini cy’ubuvuzi kizajya kibanda mu gusana cyangwa kuvura ibyo twakabaye twarakumiriye.”

    Minisante ivuga ko mu kwita ku buzima bw’abaturage harimo no kongera umubare w’abaganga b’inzobere aho nk’ikigo cya IRCAD, umwaka ushize warangiye kimaze kwigisha abaganga babaga hatabayeho kubabaza umubiri cyane barenga 300.

    Src: RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150508/minisitiri-nsanzimana-yibukije-abantu-ko-kwicara-umwanya-munini-byongera-indwara-zitandura-150508.html

  • Harimo Haaland na Vinicius! Urutonde rwabaki… – #rwanda #RwOT

    Kuva cyatangizwa mu 1956, abakinnyi nka Alfredo Di Stefano, Johan Cruyff, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe, bakaba ab’imbere mu kwegukana iki gihembo. 

    Nyamara, mu mateka yacyo hari abakinnyi benshi bahamya ko bakorewe akarengane ntibagihabwe mu gihe bari bararushije abandi bose mu kibuga. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakinnyi 9 bamenyekanye bivugwa ko bibwe Ballon d'Or nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Goal.

    9. Virgil van Dijk (2019)

    Mu mwaka wa 2019, Virgil van Dijk yari umutima wa Liverpool ubwo yegukanaga UEFA Champions League. Uyu myugariro yakoze amateka mu bwugarizi, atanga n’umusaruro w’ibitego 10 mu mikino 50 ya Liverpool. 

    Nyamara, yatsinzwe na Lionel Messi ku majwi arindwi gusa, n’ubwo Van Dijk yari amaze gutsinda Messi mu mikino ya Champions League ubwo Liverpool yasezereraga Barcelona mu buryo butazibagirana.

    Jurgen Klopp, umutoza watozaga Liverpool, icyo gihe yagize ati: “Sinigeze mbona undi myugariro wagize umwaka mwiza nk’uwo Van Dijk yagize.”

    8. Wesley Sneijder (2010)

    Wesley Sneijder yafashije Inter Milan gutsinda Barcelona no kwegukana UEFA Champions League mu mwaka wa 2010. Yanagejeje u Buholandi ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi, anaba umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa. 

    Nyamara, ntiyabashije no kujya mu bakinnyi batatu ba mbere mu gihe Lionel Messi yahabwaga Ballon d’Or, nubwo atari yarigaragaje ku rwego rwiza muri uwo mwaka.

    7. Erling Haaland (2023)

    Haaland yatsinze ibitego 52 mu mikino 53, afasha Manchester City gutwara igikombe cya UEFA Champions League, Premier League, na FA Cup mu mwaka wa 2023.

    Nyamara, Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or bitewe cyane n'intsinzi ya Argentina mu gikombe cy'Isi cya 2022. Umutoza w'u Budage, Lothar Matthaus, yavuze ko byari “ukubogama gukomeye” kwanga guha Haaland iki gihembo.

    6. Cristiano Ronaldo (2018)

    Luka Modric yegukanye Ballon d’Or mu 2018 nyuma yo gufasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Nyamara, Cristiano yari yatsinze ibitego 44 muri uwo mwaka, harimo 15 muri Champions League. Ibi byatumye abafana ba Ronaldo bemeza ko yarenganyijwe.

    5. Deco (2004)

    Deco yegukanye ibikombe bitatu muri 2004 hamwe na FC Porto ya Jose Mourinho, harimo UEFA Champions League. Yatsinze ibitego icyenda, atanga imipira 25 yavuyemo ibitego, kandi yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w'umwaka muri UEFA. Nyamara, Andriy Shevchenko ni we wahawe Ballon d’Or, nubwo atari yaratanze umusaruro nk'uwa Deco.

    4. Franck Ribery (2013)

    Franck Ribery yari ku rwego rwo hejuru ubwo Bayern Munich yegukanaga igikombe cya Champions League, Bundesliga, na DFB-Pokal mu mwaka wa 2013. Yagize uruhare mu bitego 34 muri uwo mwaka, ariko Ballon d’Or yahawe Cristiano Ronaldo n’ubwo Real Madrid itigeze yegukana igikombe na kimwe.

    3. Vinicius Jr (2024)

    Vinicius Jr yari amaze kuba icyamamare mu mwaka wa 2024, atsinda ibitego by'ingenzi, birimo hat-trick yatsinze Barcelona mu mukino wa nyuma wa Super Cup. Yafashije Real Madrid gutwara La Liga na Champions League, ariko Ballon d’Or yahawe Rodri wa Manchester City, bituma abafana ba Vinicius bavuga ko iki gihembo cyibwe.

    2. Robert Lewandowski (2020 & 2021)

    Lewandowski yagize imyaka ibiri idasanzwe, atsinda ibitego 55 mu mwaka wa 2020, ariko Ballon d’Or ntiyatanzwe uwo mwaka kubera Covid-19. Nubwo yatsinze ibitego 62 mu 2021, Ballon d’Or yahawe Lionel Messi, bitera uburakari bwinshi mu bakunzi ba Lewandowski.

    1. Thierry Henry (2003)

    Henry yagize umwaka mwiza cyane mu 2003, atsinda ibitego 24 muri Premier League, anatanga imipira yavuyemo ibitego 25. Ni we mukinnyi wenyine wigeze gutsinda ibitego 20 no gutanga imipira 20 mu mwaka umwe muri Premier League. Nyamara, Pavel Nedved ni we wahawe Ballon d’Or, n’ubwo Henry yari ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150506/haaland-na-vini-junior-urutonde-rwabakinnyi-9-bivugwa-ko-bibwe-ballon-dor-mu-buryo-bugarag-150506.html

  • Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona y'u Rwanda utarabereye igihe wahuje Rayon Sports igatsinda Police FC bamwe mu bakinnyi na Gikundiro batahanye agahimbazamusyi gatubutse.

    Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Rayon Sports yari yakiriye Police FC, Rayon yatsinze ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Youssou Diagne na Adama Bagayogo.

    Nyuma y'uyu mukino abakinnyi bahawe agambazamusyi kubera iyo ntsinzi bamwe bahawe amafaranga agera ku bigumbi 283 abandi batahana ibihumbi 230.

    Aka gahimbazamusyi kazamuwe n'uko Fan Club ebyiri, Dream Unity na Gikundiro Forever batanze miliyoni ebyiri zo guha abakinnyi kubwi kwitwara neza.

    Hari kandi ibihumbi 150FRW bisanzwe bihabwa iyi kipe kubwo kwitwara neza, hakaba kandi andi ibihumbi 20 bahawe kubw'ikinyuranyo cy'igitego iba yatsinze.

    Aha hiyongeraho kandi amadorari 80$ bahawe abanyezamu kubwo kutinjizwa igitego, aha akaba yahawe Umunyezamu Khadime Ndiaye.

    Usibye aya mafaranga bahawe hari andi nayo bazahabwa na Forzza baheruka gusinyana amasezerano.

    Aha niho ikipe ya Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni Eshanu kuri buri mukino batsinze bakayahabwa n'umuterankunga mushya wayo Forzza.

    Usibye uyu mukino utarabereye igihe wa shampiyona wakinwe, Gasogi United yatsinzwe na AS Kigali 2-1 naho Musanze FC yo yatsinzwe na APR FC 1-0.

    The post Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwo-batsindaga-police-fc-khadime-wa-rayon-sports-yatahanye-asaga-ibihumbi-280-frw-abandi-babona-ibihumbi-230-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwo-batsindaga-police-fc-khadime-wa-rayon-sports-yatahanye-asaga-ibihumbi-280-frw-abandi-babona-ibihumbi-230-frw