Author: webrwanda

  • Imiryango ihagarariye abafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza mu mibereho yabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga inama yateguwe n'Umuryango usanzwe utanga inkunga ku miryango ikorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga wa Disability Rights Fund. Yahuje imiryango irenga 17 ikorera mu Rwanda.

    Ndayisabye yavuze ko abakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga bakwiye kujya bita cyane ku guharanira impinduka nziza mu byo bakorana na bo kuko ari cyo gikwiye kuba intego y'ibanze.

    Ati 'Abantu bari gukorana bakwiye kwigiranaho, mu gasangira ubunararibonye kugira ngo imishinga mukora igire icyo isigira abantu bafite ubumuga. Icyo twifuza ni uko umufatanyabikorwa wese uje tuba twifuza ko umushinga azanye, n'iyo wasozwa ariko nitujya mu baturage tubone ingaruka nziza z'ibyo wagezeho.'

    Yakomeje ati 'Ntube wa mushinga uza ngo umare imyaka runaka ariko nurangira ujyane na banyirawo. Iki kintu mucyumve ku buryo twajya dushyira mu bikorwa umushinga ukagira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga kandi bikigaragaza. Mbese ni ugukora imishinga izana iterambere rirambye.'

    Yashimye uruhare rukomeye uwo muryango ugira mu kubaka inzego zitandukanye zihagarariye abafite ubumuga n'uburyo ufasha imiryango ibakorera ubuvugizi guhera mu 2011.

    Ati 'Kuri twe iyo umufatanyabikorwa aje, ari mu gufasha abari mu rwego rw'abafite ubumuga, tuba tubona ko ari twe ari gukorera kuko n'ubundi abungukira mu byo ari gukora ni abanyamuryango bacu. Imishinga mutera inkunga tuba tuyizi turayikurikira kandi n'umusaruro turawubona.'

    Yakomeje ashimangira ko umufatanyabikorwa ufatanya na Leta mu kwita ku bantu bafite ubumuga, mu guharanira uburenganzira bwabo akwiye kubikora mu buryo burambye.

    Ati 'Umufatanyabikorwa ntaze umwaka umwe, ibiri, itatu ngo ahite ahagarara. Hari imishinga mujya mugira ikamara imyaka ibiri cyangwa itatu igahita irangirira aho cyangwa umufatanyabikorwa agakora iyo myaka ku mushinga runaka akaburirwa irengero.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Imiryango y'Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka ku buzima bw'abantu bafite ubumuga.

    Ati 'Ni ubuvugizi bunaciye no mu bikorwa, muri iyo miryango yose igiye ifite imishinga itandukanye, harimo abari mu buvuzi, mu burezi, ibirebana n'ibikorwaremezo, ibiza, n'ibindi kandi bagenda bakorana n'ibigo bitandukanye ngo babashe kubaka umuryango udaheza abantu bafite ubumuga.'

    Yavuze ko muri iki gihe hari kwibandwa cyane ku birebana no kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga mu ngeri zitandukanye byaba mu bukungu, ibirebana n'ubuvuzi, uburezi n'ibindi bitandukanye.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bw'Ingingo n'abakoresha igare ry'abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z'abanyamuryango baba bafite intego yo kuganira ku cyiciro cy'ubumuga bafite, ibibazo n'imbogamizi bahura na byo bagamije kureba uko bafashanya, bakanagirana inama hagamijwe impinduka mu mibereho yabo.

    Yashimangiye ko hari ubwo bahura n'imbogamizi z'amikoro mu gushyira mu bikorwa ibirebana n'imishinga ishobora guhindura ubuzima bw'abanyamuryango muri rusange ariko ari yo ntego baba bafite.

    Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z'abatuye u Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yasabye imiryango y'abahagarariye guharanira iterambere ry’abo bahagarariye

    Ndayisaba yagaragaje ko imishinga ikorwa ikwiye kugira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Imiryango y'Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bw'Ingingo n'abakoresha igare ry'abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z'abanyamuryango

    Abahagarariye imiryango itandukanye bitabiriye iyi nama

    Abayobozi batandukanye mu miryango ihagarariye abafite ubumuga bafata ifoto y’urwibutso

    Imiryango ihagarariye abantu bafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ihagarariye-abafite-ubumuga-yasabwe-guharanira-impinduka-nziza-mu

  • Omega yishwe avuye mu isoko cyangwa mu Misa? -Senateri Uwizeyimana Evode – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'impuguke muri politiki, Prof. Tombola Gustave na Sanateri Uwizeyimana Evode ubwo bari kuri Televiziyo y'Igihugu mu kiganiro cyagarutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Prof. Tombola yavuze ko kuba Omega yarishwe ari kurwana bishimangira ko gukomeza ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bifite ishingiro.

    Yavuze ko mu nama izahuza Abakuru b'Ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'abo mu Muryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC) hazagaragara impamvu u Rwanda rudakwiye guterera iyo.

    Ati 'U Rwanda rugaragaza ko rwugarijwe ari yo mpamvu rufite ingamba z'ubwirinzi. Abo bakuru b'ibihugu nibumva Omega wiciwe ku mupaka, bazumva ko ibyo u Rwanda ruvuga ari ukuri atari nka wa mwana murizi. Ikindi ni uko RDC yarashe mu Rwanda igambiriye kururwanya kuko ntabwo M23 yari ihari yari iri muri RDC ariko barasa mu Rwanda. Ibyo na byo bizumvikanisha ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwari rufite.'

    Uwizeyimana Evode na we yunzemo ati 'Minisitiri Nduhungirehe yabikomojeho abwira Perezida Ramaphosa ati 'wowe ufite ingabo ku mupaka wacu kandi nta ngabo zacu ziri ku mupaka wa Afurika y'Epfo'. Aho murahakora iki?'
    Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko Ntawunguka 'Omega' atishwe avuye mu isoko cyangwa mu Misa.

    Ati 'Nonese se Ntawunguka yishwe avuye ku isoko? Yishwe avuye mu Misa se cyangwa yishwe ari ku rugamba?.'

    Abo basesenguzi bombi bagaragaje ko umuti w'ibibazo bya RDC wa mbere ari ibiganiro nk'uko byanagiye bigaragazwa n'imiryango itandukanye, ndetse bashimangira ko kuba abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC bagiye guhura hazabaho gusasa inzobe.

    Ntawunguka Pacifique (Omega) yishwe na M23 ku itariki 25 Mutarama 2025.

    Yari umuyobozi w'ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA ndetse akaba yarafatwaga nk'ishyiga ry'inyuma ryawo mu kuwuhuza na RDC.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kuba Ntawunguka Pacifique yarishwe ari kurwana ku ruhande FARDC, bishimangira impamvu u Rwanda rukwiriye kugumishaho ubwirinzi bwarwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/omega-yishwe-avuye-mu-isoko-cyangwa-mu-misa-senateri-uwizeyimana-evode

  • Nyagatare: RIB yataye muri yombi umucamanza n'umugabo we bazira ruswa – #rwanda #RwOT

    Uru rukiko ruherereye mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Igikorwa cyo guta muri yombi uyu mucamanza cyabaye tariki 1 Gashyantare 2025.

    RIB yatangaje kandi ko hanafunzwe umugabo w'uyu mucamanza ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

    Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n'ufata ibyemezo by'ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

    Iki cyaha giteganywa n'ingingo ya gatanu y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n'ufata ibyemezo by'ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

    Umucamanza wahamijwe n'urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k'indonke yatse.

    RIB yaburiye abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB kandi yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru, kugira ngo irandurwe burundu mu gihugu.

    Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n'iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    RIB yataye muri yombi umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-rib-yataye-muri-yombi-umucamanza-azira-kwakira-ruswa

  • Uncle Austin agiye gutanga umusogongero wa Al… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo aherutse kumvikana mu ndirimbo ‘icyizere’ iri mu zigize Album ya Gatatu ya The Ben; ariko kandi yanaherukaga gusohora indirimbo ”Mon Coeur' yakoranye na The Ben na Lloav, ni nyuma y'amezi atandatu yari ashize asohoye indirimbo yise 'Intsinzi'.

    Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bukomeye bwagiye bugeza ku mushinga myinshi bahuriyeho, ndetse birashoboka cyane ko The Ben yazumvikana kuri Album ye ya nyuma ari gutegura.

    Mu gitaramo cya Gen-z Comedy, Uncle Austin azibanda cyane ku rugendo rwe rw’ubuzima, ariko kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya nyuma yise 'London'.

    Uncle Austin aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n'urugendo rw'abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ye ya Kane agiye gushyira ku isoko ishyize akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki.

    Yasobanuye ko yayitiriye umukobwa we kubera ko 'Iyo utarabyara ntumenya urukundo'. Ati 'Ni igisobanuro cy'urukundo kuri njye.'

    Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n'abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy'imyaka ibiri, kandi ijonjora ry'indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

    Ati 'Ni Album nagiye nkora naragira igitekerezo cy'uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n'uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.'

    Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.'

    Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko Uncle Austin azatanga ikiganiro kizibanda cyane ku rugendo rwe mu muziki, itangazamakuru n’ubuzima busanzwe. Ati “Uncle Austin azatuganiriza ku rugendo rwe rw’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi.”

    Yavuze ko uretse ko Uncle Austin uzatanga ikiganiro muri iki gitaramo cy’urwenya, hari n’abahanzi bazaririmba bazatungurana bataramire abakunzi babo. Ati “Igishya ni uko hateganyijwemo udushya twinshi, ndetse n’izindi mpano n’abahanzi bakizamuka tuzaha urubuga bakadutaramira.”

    Igitaramo cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyatumiwemo umunyarwenya Dr. Hillary Okello wo muri Uganda, Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu.

    Hillary Okello ari mu banyarwenya bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri iki gihe, ahanini bitewe n'uburyo ateramo urwenya.

    Uyu musore gutumirwa kuri iyi nshuro, byatumye aca agahigo ko kuba umunyarwenya wa mbere utumiwe inshuro nyinshi kurusha abandi mu ruhererekane rw'ibi bitaramo by'urwenya.

    Abanyarwenya barimo Umushumba, Pirate, Rumi, Joseph, Kadudu, Keppa ndetse na Dudu, bamaze igihe kinini bigaragaza muri ibi bitaramo, ndetse buri umwe atera urwenya ashingiye cyane ku ngingo zigezweho, ubundi akameza abakunzi be.

    Ibihangano by'aba banyarwenya bitambuka ku rubuga rwa Youtube rwa Gen-Z Comedy, bituma buri wese abasha kwihera ijisho uko igitarano cyagenze.

    Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaherukaga kuba mu mpera za Mutarama 2025, aho byari byatumiwemo abanyarwenya barimo Chipukeezy ukomeye muri Kenya, ndetse abarimo Bruce Melodie na David Bayingana baganirije abiganjemo urubyiruko n'abandi.


    Dr. Hillary Okello uri mu bakomeye muri Uganda yongeye gutumirwa gutaramira i Kigali

    Uncle Austin yagaragaje ko azakoresha iki gitaramo cya Gen-Z Comedy nk'umwanya mwiza wo kugaruka kuri Album ye ya Kane

    Uncle Austin aherutse gutangaza ko ari gukora kuri Album ya nyuma mu rugendo rwe rw'umuziki 


    Dr. Hillary yaciye agahigo ko kuba umunyarwenya wo mu mahanga utumiwe inshuro nyinshi muri Gen-Z Comedy  

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON COEUR' YA AUSTIN, THE BEN NA LLOAV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151766/uncle-austin-agiye-gutanga-umusogongero-wa-album-ye-ya-nyuma-muri-gen-z-comedy-151766.html

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho ibyamamare byahize ib… – #rwanda #RwOT

    Uretse Kanye West na Bianca Censori bateje urunturuntu nyuma y'uko bitabiriye ibirori by'itangwa by'ibihembo bya Grammy ariko bagahita basubirayo nyuma yo kunyura ku itapi itukura bamwe bakavuga ko birukanywe abandi bakavuga ko ari ku bw’impamvu zabo, hari ibindi byamamare biri kugarukwaho cyane bitewe n’imyambaro byaserukanye muri ibi birori by’imbonekarimwe.

    Mu ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena hatangiwe ibihembo bya Grammy Awards akaba ari na byo bihembo bifatwa nk'ibya mbere ku Isi dore ko umuntu wese ubihawe aba ari umwe mu bayoboye umuziki w'Isi.

    Ibirori ngarukamwaka bya Grammy Awards byongeye kuba ku nshuro ya 67 aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byaturutse mu bihugu binyuranye. Ibi birori byatangiwemo ibihembo kandi byanaranzwe n’udushya ku itapi itukura aho ababyitabiriye baserutse mu myambarire idasanzwe. 

    Ikinyamakuru People cyatangaje ko Grammy Awards 2025 yerekanye isura nshya y’imideli ku byamamare bitandukanye byayitabiriye birimo nka Taylor Swift, Cardi B, Olivia Rodrigo, Chappell Roan n’abandi baserutse mu myambarire ibereye ijisho yatumye bagaragaza ko badashoboye umuziki gusa, ahubwo ko no mu mideli naho bashoboye.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho uko ibyamamare byaserutse mu myambaro idasanzwe mu birori bya Grammy Awards 2025:


    Taylor Swift ni uko yaserutse mu ikanzu nziza, amaherena, impeta n’inkweto byombi bitukura


    Umuhanzikazi Miley Cyrus wari uri mu bahatanye na we ni uko yaserutse ku itapi itukura


    Cardi B uri mu bahanzikazi basobanukiwe neza iby’imyambarire y’ibirori ni uko yaserutse


    Sabrin Carpenter wari uri mu bahataniye Grammy yari yambaye ikanzu nziza y’ubururu


    Olivia Rodrigo na we wari uri mu bahatanye ni uko yaserutse mu ikanzu y’umukara


    Charli XCX


    Chappell Roan wari uhataniye ibihembo bitandatu yatunguranye mu ikanzu na ‘makeup’ byihariye


    Kelsea Ballerini 


    GloRilla


    Chrissy Teigen yaserutse mu ikanzu nziza cyane y’umukara ubwo yari aherekeje umugabo we, John Legend wari uri mu bahataniye Grammy


    Shakira wegukanye igihembo cya ‘Best Latin Pop Album’ ni uko yaserutse


    Doechii


    Kacey Musgraves 


    Cynhia Erivo wataramiye abitabiriye Grammy yashyizwe mu byamamare byahize ibindi mu myambarire muri ibi birori


    Tori Kelly


    Umuhanzikazi Alicia Keys ni uko yaserutse


    Lady Gaga yaserutse mu myambaro y’umukara


    Janelle Monae


    Parris Hilton 


    Umunyabigwi Babyface umaze kwegukana Grammy 12 no gutoranwa mu bahatana inshuro zigera ku 54 ni uko yaserutse mu birori by’uyu mwaka

    Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Grammy Awards 2025:

    ·Â Â Â Â Â Â Â Album of the Year: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â Record of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Song of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best New Artist: Happell Roan

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Vocal Album: Short n’ Sweet” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Solo Performance: Espresso” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Duo/Group Performance: Shallow Waters” — Lady Gaga & Bruno Mars

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Dance/Electronic Album: Brat” — Charli XCX

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Song: Echoes of Silence” — Foo Fighters

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Alternative Music Album: All Born Screaming” — St. Vincent

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Album: Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Album: Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Album: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Solo Performance: 16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Pop Album: Las Mujeres Ya No Lloran” — Shakira

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Música Urbana Album: LAS LETRAS YA NO IMPORTAN” — Residente

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Rock or Alternative Album: ¿Quién trae las cornetas?” — Rawayana

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Regional Mexican Music Album: Boca Chueca, Vol. 1″ — Carin León

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Music Video: Midnight Dreams” — Taylor Swift

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Audiobook: Behind the Seams: My Life in Rhinestones” — Dolly Parton

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional Pop Vocal Album: “Standards” — Tony Bennett

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Pop Instrumental Album: “Strings Attached” — Lindsey Stirling

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Dance Recording: “Euphoria” — Justice & Tame Impala

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Performance: “Now and Then” — The Beatles

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Metal Performance: “Dark Matter” — Pearl Jam

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rock Album: “Gift Horse” — Idles

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Performance: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional R&B Performance: “Soul Serenade” — Leon Bridges

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best R&B Song: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Performance: “Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Melodic Rap Performance: “Sunset Boulevard” — Post Malone

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Rap Song: “Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Duo/Group Performance: “Backroad Anthem” — Little Big Town

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Country Song: “16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Latin Jazz Album: “Havana Nights” — Arturo Sandoval

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Gospel Album: “Believe For It” — CeCe Winans

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Contemporary Christian Music Album: “Milk & Honey” — Crowder

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Americana Album: “Raise the Roof” — Robert Plant & Alison Krauss

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Bluegrass Album: “Renewal” — Billy Strings

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Traditional Blues Album: “100 Years of Blues” — Elvin Bishop & Charlie Musselwhite

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Contemporary Blues Album: “Fire It Up” — Joe Bonamassa

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Reggae Album: “Beauty in the Silence” — SOJA

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Global Music Album: “Mother Nature” — Angélique Kidjo

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Children’s Music Album: “A Colorful World” — Falu

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Spoken Word Album: “Carry On: Reflections for a New Generation” — John Lewis

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Comedy Album: “Sincerely Louis CK” — Louis C.K.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Musical Theater Album: “Merrily We Roll Along” — Cast Recording

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Compilation Soundtrack for Visual Media: “The United States vs. Billie Holiday” — Various Artists

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Score Soundtrack for Visual Media: “Soul” — Jon Batiste, Trent Reznor & Atticus Ross

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Instrumental Composition: “Eberhard” — Lyle Mays

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Arrangement, Instrumental or A Cappella: “For the Love of a Princess” — Robin Smith

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Arrangement, Instruments and Vocals: “The Christmas Song (Chestnuts Roasting on an Open Fire)” — Jacob Collier

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Recording Package: “Pakelang” — Li Jheng Han & Yu Wei

    ·Â     Best Boxed or Special Limited Edition Package: “All Things Must Pass: 50th Anniversary Edition” — George Harrison

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Album Notes: “The Complete Louis Armstrong Columbia and RCA Victor Studio Sessions 1946-1966″ — Louis Armstrong

    ·Â Â Â Â Â Â Â Best Historical Album: “Excavated Shellac: An Alternate History of the World’s Music” — Various Artists

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151764/mu-mafoto-ihere-ijisho-ibyamamare-byahize-ibindi-mu-myambarire-muri-grammy-awards-2025-151764.html

  • Manchester City yegereye FC Porto mu Masezerano ya Nico González #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru yihariye ku biganiro byatangiye hashize iminsi ibiri, imishyikirano hagati ya FC Porto na Manchester City yongeye gufata indi ntera. Ikipe y'umutoza Pep Guardiola ikomeje kwihutisha uyu mugambi, igamije kuzana myugariro ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, Nico González.

    Manchester City, ikomeje gushaka uko yakomeza imbaraga mu bwugarizi, yagaragaje ko uyu mukinnyi w'imyaka 22 ari umwe mu nkingi zayo mu gihe kizaza.

    Porto, ifite uburenganzira kuri González, ishimangira ko itazamurekura munsi ya miliyoni 60 z'ama-Euro (€60m). Ibi bivuze ko ibiganiro bikomeje hagamijwe kugera ku bwumvikane bwemewe n'impande zombi.

    Man City Ikomeje Gushyiraho Igitutu

    Uyu munsi, Manchester City yongeye gusunika cyane amasezerano y'iyi kipe kugira ngo ikureho inzitizi zose zisigaye mu biganiro. Hari amakuru avuga ko iyi kipe y'i Manchester ishobora gutanga ubusabe bushya, bushobora kugera kuri miliyoni 55€ n'inyongera zitandukanye kugira ngo Porto yoroherwe kwemera gutandukana na Nico González.

    Ku rundi ruhande, Porto ntishaka kurekura uyu mukinnyi byoroshye kuko ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe yabo. Nyamara, ubukungu bwa Porto bushobora kuyisunika kwemera amafaranga menshi Manchester City iri gutanga.

    Ese González Azerekeza muri Premier League?

    González, wari umaze igihe avugwa mu makipe akomeye ku mugabane w'u Burayi, birashoboka ko yakwigira mu Bwongereza, aho Man City yifuza kumugira umwe mu basimbura ba Ruben Dias na John Stones, bakunze kugira ibibazo by'imvune za buri gihe.

    Bitewe n'ukuntu Guardiola akunda gukinisha abakinnyi bafite tekinike n'ubuhanga bwo gukina umupira mwiza, Nico González yaba umwe mu bazahabwa amahirwe yo gukina nk'umwe mu bagize ubwugarizi bwa City, aho yazafatanya n'abakinnyi nka Gvardiol na Akanji.

    Ibyitezwe mu minsi iri imbere

    Ibiganiro birakomeje, kandi Man City ntishaka gutakaza uyu mukinnyi ku yandi makipe yagaragaje ko amwifuza. Haracyari icyizere ko mu minsi mike iri imbere, impande zombi zishobora kugera ku mwanzuro, maze González akerekeza mu Bwongereza mu ikipe y'abatwaye Premier League inshuro eshatu zikurikiranya.

    Imishyikirano hagati ya FC Porto na Manchester City yongeye gufata indi ntera. Ikipe y'umutoza Pep Guardiola ikomeje kwihutisha uyu mugambi, igamije kuzana myugariro ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, Nico González.

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-city-yegereye-fc-porto-mu-masezerano-ya-nico-gonzalez/

  • Christopher Nkunku yiteguye kuguma muri Chelsea, João Félix akomeje gushakwa n'amakipe menshi #rwanda #RwOT

    Christopher Nkunku ntabwo yigeze agira umugambi wo kuva muri Chelsea ku nguzanyo muri Mutarama, kubera ko icyashobokaga ari kuvamo burundu. Nubwo hari amakipe amwifuza, Nkunku ntiyigeze yegera Bayern Munich cyangwa Manchester United, n'ubwo ayo makipe yagaragaje inyota yo kumwegukana ndetse akanabonera uburyo bwemewe bwo kugirana ibiganiro na Chelsea.

    Uyu mukinnyi w'Umufaransa, wagize imvune imugora mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino, yagarutse mu kibuga afite intego yo gufasha Chelsea kuzamuka ku rutonde rwa Premier League.

    Nkunku, waguzwe muri RB Leipzig, agaragaza ubushake bwo kwigaragaza neza muri iyi kipe ifite umushinga wo kongera guhatanira ibikombe.

    Chelsea ntiyigeze yifuza kumurekura by'agateganyo, ahubwo yashyizeho igiciro cya £65-70m ku mukinnyi wabo, bituma bigorana ko hari ikipe yamwegukana.

    Ku rundi ruhande, João Félix, umukinnyi wa Atletico Madrid uri gushakishwa n'amakipe atandukanye, ari mu kiganiro n'amakipe yifuza kumugira mu ikipe yabo binyuze mu masezerano y'inguzanyo. AC Milan ni imwe mu makipe yagaragaje ubushake bwo kumusinyisha, kimwe n'andi makipe menshi y'i Burayi ashaka kongeramo imbaraga mu busatirizi.

    Félix, wabaye muri Chelsea mu mwaka ushize w'imikino, ntabwo aramenya ejo hazaza he neza, kuko Atletico Madrid nayo itarahitamo neza niba izamureka burundu cyangwa niba izakomeza kumugurisha mu buryo bw'inguzanyo.

    Kuri ubu, Chelsea ikomeje kwiyubaka, Nkunku akazaba umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu mugambi mushya wa Mauricio Pochettino.

    Christopher Nkunku ntabwo yigeze agira umugambi wo kuva muri Chelsea ku nguzanyo muri Mutarama, kubera ko icyashobokaga ari kuvamo burundu.
    Ku rundi ruhande, João Félix, umukinnyi wa Atletico Madrid uri gushakishwa n'amakipe atandukanye, ari mu kiganiro n'amakipe yifuza kumugira mu ikipe yabo binyuze mu masezerano y'inguzanyo.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/christopher-nkunku-yiteguye-kuguma-muri-chelsea-joao-felix-akomeje-gushakwa-namakipe-menshi/

  • Kyle Walker yagize ati: 'Ni icyubahiro gukinira AC Milan, ariko tugomba gukosora imikinire yacu' #rwanda #RwOT

    Myugariro Kyle Walker, uheruka kwerekeza muri AC Milan, yatangaje ko nubwo yishimiye gukinira iyi kipe bwa mbere, yababajwe no kutabasha kubona amanota atatu mu mukino wa mbere yayikiniye.

    Walker yagize ati: 'Ni icyubahiro gikomeye gukinira AC Milan bwa mbere. Gusa, kutabasha kubona amanota atatu ntabwo ari byo twifuzaga. Ariko ndabizi neza ko dufite byinshi byo gukosora mu mikinire yacu kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugire ibihe byiza mu minsi iri imbere.'

    Uyu myugariro w'inyuma iburyo yageze muri AC Milan ku itariki ya 24 Mutarama 2025 avuye muri Manchester City, aho yari amaze imyaka igera kuri icyenda akinira iyi kipe yo mu Bwongereza.

    Walker ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira w'amaguru, akaba yaragize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Manchester City, anatwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo Champions League na Premier League.

    Mu mukino we wa mbere akinira AC Milan, Walker yagaragaje ubuhanga bwe mu bwugarizi ndetse no mu gutanga umusanzu mu buryo bwo gusatira.

    Nubwo AC Milan itabashije gutsinda uwo mukino, Walker yemeza ko bafite amahirwe yo gukora neza mu mikino iri imbere.

    Yongeyeho ati: 'Mfite icyizere cy'uko tuzaba ikipe ikomeye mu gihe gito. Tugomba gukosora ibyo twakoze nabi kugira ngo tugire umusaruro mwiza kandi duhatanire ibikombe bikomeye. AC Milan ni ikipe ifite amateka akomeye, ndifuza kuyifasha kwegukana ibikombe byinshi.'

    AC Milan iri mu rugamba rwo guhatanira Serie A ndetse na Champions League, aho ifite intego yo kwegukana ibikombe nyuma y'imyaka myinshi itarabona igikombe gikomeye ku rwego mpuzamahanga. Abafana ba AC Milan bafite icyizere ko Walker azaba umwe mu bakinnyi bazafasha iyi kipe kugira umusaruro mwiza muri uyu mwaka w'imikino wa 2025.

    Walker yagize ati: 'Ni icyubahiro gikomeye gukinira AC Milan bwa mbere. Gusa, kutabasha kubona amanota atatu ntabwo ari byo twifuzaga. Ariko ndabizi neza ko dufite byinshi byo gukosora mu mikinire yacu kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugire ibihe byiza mu minsi iri imbere.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/kyle-walker-yagize-ati-ni-icyubahiro-gukinira-ac-milan-ariko-tugomba-gukosora-imikinire-yacu/

  • U Rwanda rugiye gutangiza Itorero ku bafungiwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'Itorero ifasha mu kwimakaza ubumwe, gukunda igihugu no kwigisha abantu b'ingeri zose inshingano bahuriyeho nk'abenegihugu.

    Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye The New Times ko abarenga ibihumbi 60 bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bo bamaze gufungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda.

    Yavuze ko hakoreshejwe inzira zitandukanye hagamijwe kubinjiza neza mu bandi no gufasha abo basanze kudahungabana.

    Ati 'Izo gahunda ni ingenzi mu komora ibikomere, guharanira ubwiyunge n'ubumwe mu gihugu kigihanganye no gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.'

    Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 20 bahamwe n'ibyaha bya Jenoside ari bo bakiri muri gereza zitandukanye. Barimo abakatiwe igifungo cy'imyaka 30 cyangwa munsi yacyo n'abakatiwe kuzamarayo ubuzima bwabo bwose.

    Dr Bizimana yavuze ko iyi gahunda y'Itorero izajya ikorwa buri mezi atatu, ariko bikajyana n'umubare w'abafungiye ibyaha bya Jenoside bitegura gufungurwa muri iyo minsi.

    Ati 'Iyi gahunda igamije gufasha abagiye kuva muri gereza kuba bumva neza amahame y'ubumwe bw'Abanyarwanda, bityo bakagira uruhare mu kongera kubaka igihugu. Abenshi bamaze imyaka myinshi bafunzwe, ntibazi gahunda zigezweho n'iterambere ryagezweho.'

    Nyuma yo kujya mu itorero hazakomeza gahunda z'ibiganiro aho abafunguwe bazajya bajya ku buryo bisanga mu bandi.

    Biteganyijwe ko Leta izafatanya n'imiryango itari iya Leta, amadini n'amatorero, amakoperative, abarokotse Jenoside n'abo abafunguwe bahemukiye, mu guhugura abari bafungiwe ibyaha bya Jenoside kugira ngo bashobore gutanga umusanzu wubaka.

    Dr Bizimana kandi yavuze ko muri za gereza hatangirwa inyigisho z'uburere mboneragihugu zifasha abahafungiye gusobanukirwa politike zitandukanye z'igihugu n'aho iterambere rigeze.

    Ati 'Intego dufite ni uko bazajya bataha bafite amakuru ahagije kandi biteguye gutanga umusanzu mwiza mu iterambere.'

    Iyi gahunda itangajwe mu gihe hirya no hino mu turere tw'u Rwanda hari abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bagera mu miryango yabo bagahita batangira gucura imigambi yo kwica abarokotse Jenoside, bamwe bakayishyira mu bikorwa abandi bakifashisha abandi bantu.

    Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre aherutse kubwira IGIHE ko amakuru bagenda babona agaragaza ko ibi bikorwa byo kwibasira abarokotse hari ibigirwamo uruhare n'abarangije ibihano batahindutse.

    Ati 'Hari igikorwa cy'uko hari abari barahaniwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barangije igihano cyabo barimo gusubira mu muryango nyarwanda, hari aho ugenda usanga na bo mu maperereza agenda akorwa cyangwa se mu bimenyetso bimwe na bimwe bigenda bigaragara ko n'abo bantu babifitemo uruhare bikaba bigaragara ko hari ingufu zikwiye kongera gushyirwa mu bikorwa byo gutegura bariya barangije igihano.'

    U Rwanda ruteganya ko muri Gashyantare 2025 hazafungurwa ikigo kizajya kinyuzwamo abahaniwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bakatiwe kugira ngo bazashobore kwisanga mu muryango nyarwanda.

    Muri gereza haba gahunda zo kwigisha uburere mboneragihugu ifasha abahari gusobanukirwa gahunda za Leta no kumenya aho igihugu kigeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangiza-itorero-ku-bafungiwe-ibyaha-bya-jenoside

  • Rusizi: Babangamiwe n'amabandi abambura – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo aba baturage bavuga ko cyongeye kugaruka nyuma y'aho inzego z'umutekano n'iz'ibanze zari zimaze igihe zaragihagurukiye kigacogora.

    Niyonsenga Desire wo mu Mudugudu wa Rwega, Akagari ka Rwega Umurenge wa Giheke yabwiye IGIHE ko aya mabandi aherutse kumutega ashaka kumwambura telefone, yirutse amukurikiza imbwa.

    Ati “Ikibazo kiduhangayikishije nk'abaturage b'Umurenge wa Giheke dukoresha iriya nzira tujya mu kazi, mu isoko rya Gatsiro no mu Mujyi wa Rusizi”.

    Mukashyerezo Daphrose, yavuze ko basigaye barema isoko rya Gatsiro bafite ubwoba kubera ayo mabandi abategera mu nzira, akabambura amafaranga na telefone.

    Harorimana Emelien we yavuze ko ayo mabandi ari abasore b'abasigajwe inyuma n'amateka batujwe mu kagari ka Gatsiro, ashimangira ko uretse gutegera abantu mu nzira baniba imyaka iri mu mirima n'amatungo y'abaturage.

    Ati 'Hari umukecuru w'iwacu ku Rwega baherutse kumutemera ibitoki bitandatu, hari undi baherutse gutemera inyamunyo baza no mu mirima bakibamo ibigori. Hari umusaza bateze avuye mu gasoko bamunyaga telefone'.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko batari bazi ko iki kibazo cyagarutse.

    Ati 'Iyo baduhaye amakuru dukorana n'inzego z'umutekano na polisi abo bantu bagafatwa. Icyo tugiye gukora ni uko ayo makuru tubonye tugiye kuyakoresha tukayabyaza umusaruro ku buryo utwo duce batubwiye tugenda tukatwegera tukaburizamo iyo migambi mibi'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babangamiwe-n-amabandi-abambura