Ibi babigaragarije Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye, ku musigiti wa Ngoma, ku wa 02 Gashyantare 2025.
Uwitije Aisha, wo mu Kagari ka Mamba, Umurenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite ibibazo byo kwigisha urubyiriko amahame y'idini kandi ari byo birikuza bikanarimenyekanisha.
Ati 'Dufite ikibazo cy'abarimu bahoraho mu bice byo mu byaro, kuko abo dufite babikora mu buryo bw'ubwitange, bakabikora gake kuko banatunze ingo zabo, noneho ugasanga uburyo bwo kwiga buragoranye.'
Yakomeje avuga ko uku kutagira abarimu bituma abana bo mu cyaro bahura n'imbogamizi zo kwiga Korowani kandi nabo baba bakeneye gukora amarushanwa nk'abandi bo mu bice by'imijyi, bakaba bifuza ko hajyaho abarimu bahoraho.
Nsengiyuma Abdul Hakim, wo mu Karere ka Nyaruguru we yavuze ko ” Turasaba ko uburezi bw'idini buhabwa imbaraga, tukubaka urubyiruko rwacu kuko ari ho duteze abayisilamu b'ejo hazaza. Bashyire imbaraga muri ibi byaro byacu, maze tugire urubyiruko rwinshi rubona aho kwigira hafi.'
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yahumurije abayisilamu ko hari gahunda yo kuvugurura no kongera imbaraga mu myigishirize y'idini.
Ati 'Dufite gahunda yo gushyiramo imbaraga ku buryo muri buri karere hazajyamo ishuri ryigisha Korowani rinigisha ubumenyi bw'ibanze ku idini, hashyirwemo inyigisho z'icyitegererezo, zisumbye izitangirwa ku misigiti bisanzwe.'
Yakomeje avuga ko ibi biri mu mugambi n'ubundi wo kongera abayoboke b'idini ya Islam, kuko ngo itagize igikuriro nk'icy'andi madini mu Rwanda mu myaka yatambutse.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abayoboke ba Islam bangana na 10% by'Abanyarwanda bose.
Uwitije Aisha, wo mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite icyuho mu kwigisha urubyiriko amahame y'idini
Sheikh Sindayigaya Mussa yijeje abayisilamu ko hagiye kubakwa amashuri ya Korowani n’andi masomo y’ibanze ku idini mu buryo bwihariye muri buri karere mu Rwanda
Sheikh Sindayigaya Moussa ari kuzenguruka igihugu asura abayisilamu
Nyuma yo kwita RDF inyeshyamba ariko agakomanyirizwa hirya no hino ndetse abandi bayobozi muri Afurika y'Epfo bakabyihakana, Perezida wa Afurika y'Epfo uri mu ntambara nyinshi ahanini zituruka ku mbwirwaruhame ze, yongeye kwitsa ku kibazo kiri muri DRC.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Perezidansi ya Afurika y'Epfo, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize Afurika y'Epfo yapfushije abasirikare 14 bari mu burasirazuba bwa DRC ariko ko bazakomeza kurwanira amahoro y'abaturage bo muri DRC ku kiguzi icyo aricyo cyose.
Ramaphoza yagize atiÂ
Mu byumweru bibiri bishize, abasirikare bacu 14 barishwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) nyuma yo guhura n'igitero. Barishwe mu buryo bwo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya DRC na Rwanda, ayo masezerano akaba yarafashijwe gushyirwaho na Perezida João Lourenço wa Angola. Abasirikare b'Abanyafurika y'Epfo bari muri DRC nk'igice cy'umushinga wa Southern African Development Community Mission muri DRC (SAMIDRC) ndetse n'umushinga wa LONI wo Guhagarika Umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO). Nk’igihugu, twubaha abasirikare bacu bitabye Imana. Ni intwari z'Abanyafurika, ari intwari z'Abanyafurika y'Epfo ndetse n'intwari zose z'akarere. Bapfuye mu kurengera abatagira ubwirinzi: abagabo, abagore n'abana, ari bo bagizweho ingaruka n'imwe mu ntambara zirambye cyane ku isi. Guhera mu 1996, intambara muri DRC, inzara n'ibindi bibazo byahitanye ubuzima bwa miliyoni z'abantu. Nk'uko LONI ibivuga, abantu barenga miliyoni zirindwi bo muri Congo bimuriwe mu bindi bice by'igihugu. Abafatanyabikorwa batandukanye, yaba abo mu nzego za leta cyangwa abatari abazo, bifitanye isano n'iyi ntambara, bashinjwa gukora ibikorwa bikomeye byo guhohotera uburenganzira bwa muntu. Ibi birimo ibitero ku baturage ku rugero runini, ubujura n'ubwicanyi budakurikije amategeko, iyicarubozo, gutoranya abana ngo babe abasirikare, akazi gahutirwa, ubucuruzi bw'abantu, ndetse n'ibikorwa byo gusambanywa ku rugero runini. Inama y'Umutekano ya LONI yahaniye iki gitero, isubiramo ko ibitero bigamije kwibasira abarinzi b'amahoro bishobora kuba ibyaha by'intambara. Afurika y’Epfo imaze kuba igihugu gitanga ingabo muri MONUSCO kuva mu 1999 kandi twatanze ubufasha kuri mission ya SADC yashyizwe mu karere mu 2023. Ibi bishingiye ku ku muhate wacu wo guhagarika intambara mu bice bya Afurika. Gushyigikira gahunda yo kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Afurika byabaye inkingi ya mwamba muri politiki y'amahanga n'igihugu cyacu kuva demokarasi yatangira, kuko twagiye dukoresha ubunararibonye bwacu mu biganiro bya politiki no mu bwiyunge bw’igihugu. Guhera mu 1994, igihugu cyacu cyagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya LONI mu Burundi, Etiyopiya, Eritereya, Liberia, Nepal ndetse no muri Mission ya LONI n'Ishyirahamwe ry'Afurika (UN-AU Mission) muri Darfur. Afurika y'Epfo yagize uruhare mu guteza imbere no kuzana amahoro muri Lesotho, Burundi na Sudani y'Epfo. Mu mwaka wa 2022 twakiriye ibiganiro byagejeje ku masezerano yo guhagarika intambara hagati ya leta ya Etiyopiya na Fronti y'Abarwanyi b'Abatigray. Umwaka ushize warangiranye n'umushinga wa SADC muri Mozambique (SAMIM) aho ingabo za SANDF zari zigize uruhare. Uwo mushinga washyizwe mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu mu kurwanya imitwe y'ibitero mu ntara ya Cabo Delgado. Leta ya Mozambique yashimye SAMIM ku mbaraga zawo mu kugarura umutekano mu karere ndetse no gutanga umusanzu mu kuzamura cyane umutekano. Mu buryo bwo gukurikirana urupfu rw'abasirikare bacu, bamwe babajije impamvu Afurika y'Epfo ikomeje kugaragara muri DRC y'uburasirazuba, bamwe bakavuga ko nta nyungu dufite zo kuba muri ako karere. Ariko, urugomo n'amakimbirane muri Afurika ni ikibazo kireba abanyafurika bose. Ingaruka z'aya makimbirane mu by'ubumuntu, ubukungu n'imibereho y'abantu zirahura mu turere twinshi. Kudahagarara neza mu gice icyo ari cyo cyose cy'uyu mugabane bigira ingaruka ku byiringiro byo gukura no gutera imbere ku rwego rw'umugabane. Mu rwego rwo kubona amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC, intambara igomba guhagarara kandi hakabaho amasezerano yo guhagarika intambara agomba kubahirizwa n'impande zose. Uruhare rwacu muri DRC ruri mu maboko y'umushinga wa SAMIDRC, ufite igihe ntarengwa cy'akazi n'itariki yo kurangira. Uyu mushinga uzasozwa mu gihe ingamba zitandukanye z'amahoro zashyizwe mu bikorwa ndetse n'amasezerano yo guhagarika intambara twasabye azaba yarashyizwe mu bikorwa. Muri urwo rwego, kurinda umutekano w'ingabo zacu bikomeje kuba ingenzi cyane. Imiterere y'umutekano mu bice ingabo zacu ziri gukorera ikomeje kuba idahagaze neza. Turimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo twemeze ko abasirikare bacu bafite ibikoresho bihagije kandi bashyigikiwe neza mu gihe cy'umushinga. Guhagarika intambara ni ikintu gikenewe nk'umusingi w'ibiganiro by'amahoro bigomba kwitabirwa n'impande zose z'iyi ntambara, yaba iza leta cyangwa izitari iza leta, yaba abakongomani cyangwa abatari abakongomani. Diplomasi niyo inzira irambye yo kugera ku mahoro arambye muri DRC n'abaturage bayo. Turahamagarira impande zose kwitabira ku buryo bwuzuye ibikorwa bya diplomasi biriho ubu bigamije gushaka umuti w'amahoro, harimo no kubahiriza gahunda ya Luanda. Hazakenerwa ubushake bukomeye bwa politiki n'ubuyobozi buturutse kuri buri ruhande rw'iyi ntambara, ndetse no kubahiriza ubusugire bw'ubutaka bwa DRC. Dushyigikiye ubusabe bwatanzwe n’Inama y’Umutekano ya LONI bwo gusaba M23 kuva ku butaka bafashe ndetse no gukuraho ingabo z’inyamahanga muri DRC. Kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ndetse n’akarere bisaba ubushake rusange bw’umuryango w’ibihugu. Nk’igihugu, dufite inshingano yo gushyigikira ibihugu by’Afurika byagaragaje ubufatanye n’inkunga zifatika zadufashije kubona ubwigenge. Afurika y’Epfo ntizaretse gushyigikira abaturage ba DRC kugira ngo bagire amahoro n’umutekano babifitiye uburenganzira.
Kugeza magingo aya, intambara mu Burasirazuba bwa DRC imaze gusa nk’aho icwekera gato dore ko M23 yamaze kwigarurira umujyi wose wa Goma ndetse ku wa Gatandatu ushize bakoze umuganda wo gusukura umujyi bawukuramo amasasu n’ibindi byose byari byarawanduje.Â
Ubuyobozi n'Abaturage b'Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bagurishije imodoka y'Isuku n'Umutekano kuri Miliyoni icumi n'ibihumbi ijana(10,100,000Frws). Bahereye ku yaguzwe imodoka, bubatse inzu mberabyombi ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 73 z'amafaranga y'u Rwanda nkuko byagaragajwe mu igenagaciro. Iyi nzu, bayitashye ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2025, ku munsi mu kuru w'Intwari.
Impamvu muzi yo guhitamo kugurisha imodoka yari yaraguzwe mu bushobozi bw'abaturage bagamije ko iza kubafasha mu bijyanye n'Isuku no kwicungira Umutekano, ni uko bisanze ibyo imodoka ibasaba(kuyitunga) batabibashije kuko buri kwezi basabwaga kwikoramo bakayishakira amafaranga yo kugura amavuta yayo(Mazutu) ndetse yaba yagize ikibazo bakaba aribo bishakamo ayo kuyikoresha, ibyo bavuga ko byatezaga ibibazo mu batari bake, bigatuma batabyumva kimwe.
Imodoka yari yaraguzwe. Aha bari mu gikorwa cyo kuyitaha,
Niyonagize Adrie, Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'Abagore-CNF mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko igitekerezo cyo kwishakamo ibisubizo bakagura imodoka, bakigize nyuma y'urugendo shuri bagiriye ku murindi w'Intwari ahari Inzu y'Amateka y'ahatangiriye Urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse n'urugendo shuri bagiriye ku nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ahari Inzu y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashimangira ko bajya gutekereza kugura imodoka babonaga ko bayikeneye mu Isuku no kwicungira umutekano, ariko nyuma itangiye gukora bigera aho babona ko nta bushobozi bw'amafaranga y'amavuta yayo( Mazutu) kugira ngo ikomeze ikore, ndetse yaba yanagize ikibazo(yapfuye) bigasaba ko abaturage basabwa ayo kuyikoresha, ibyo benshi ngo bijujutiraga, bavuga ko babonye ayigura ariko batazajya babona andi nk'aya Mazutu no kuyikoresha.
Adrie Niyonagize/CNF Nyamiyaga.
Avuga ko nyuma y'ibyo bibazo byose, Njyanama y'Umurenge yandikiye Akarere isaba ko bemererwa kugurisha iyo modoka, amafaranga ayivuyemo bakareba ikindi bayakoresha mu nyungu z'Abaturage n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga.
Ati' Akarere karabitwemereye dutekereza icyo twakora! Twari dukeneye iyi Salle(Inzu mberabyombi)'. Akomeza avuga ko iyi nzu ifite umumaro cyane kuko ngo wasangaga abaturage baje mu nama cyangwa se hari ibirori bitandukanye bakabura aho bicara hisanzuye kuko Icyumba cy'Inama ku Murenge cyari gito cyane.
Ubwo bafunguraga ku mugaragaro iyi nzu mberabyombi.
Avuga kandi ko, ubwe yitanzeho urugero, yajyaga atumiza inama y'Abagore bikabagora kubona aho bateranira bisanzuye, ndetse ngo n'abazaga ku murenge mu gusezerana cyangwa hari ibindi birori wasangaga bamwe bahera hanze hakaba ubwo imvura ibanyagira cyangwa se izuba rikahabicira, ibyo avuga ko bibaye amateka bitewe n'iyi nzu biyujurije. Ati' iki nacyo ni igikorwa cy'Ubutwari twigereyeho'.
Gahigi Athanase, Umuturage akaba n'umwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Nyamiyaga, nawe ashimangira ko umuhate wo kwishakamo ibisubizo nk'abaturage bawugize nyuma y'urugendo shuri bagize, haba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n'urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko nyuma yo gukora urwo rugendo shuri, baje bagashyira hamwe bakigurira Imodoka, bakiyubakira Sitade ya Ngoma muri uyu Murenge, aho iyi Sitade ikinirwaho Umupira w'amaguru, abiruka bakiruka ariko kandi ikanakira ibirori bitandukanye kuko ari hagari cyane.
Gahigi Athanase.
Ashimangira ko kugurisha Imodoka bakubaka Inzu mberabyombi ari igisubizo cyiza kandi kirambye ku baturage ba Nyamiyaga kuko iyi nzu itaje kuba umuzigo ku baturage bajyaga basabwa kenshi amafaranga yo gutunga imodoka, ahubwo ko ari inzu ije nk'igisubizo, haba ku bagana Umurenge bashaka Serivise zitandukanye ndetse n'Ubuyobozi bwagorwaga no kubona icyumba kigari bwakiriramo Abaturage.
Niyoniringiye Jean Pierre, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyamiyaga avuga ko gufata icyemezo cyo kugurisha imodoka ari uko nubwo yari yaguzwe mu bushobozi, mu mikoro y'abaturage basanze kuyitunga igihe, kugira ngo ikore bisaba amikoro Umurenge udafite bitewe n'uko nta ngengo y'Imari ufite.
Niyoniringiye Jean Pierre/Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyamiyaga.
Ahamya ko nyuma yo kubisabwa n'abaturage ba Nyamiyaga ndetse bagasanga bifite ishingiro, bahisemo kugurisha imodoka, bubaka iyi nzu mberabyombi ije nk'igisubizo haba ku buyobozi ndetse n'Abaturage kuko iragutse, izajya yakira inama, ikorerwemo imyidagaduro, abafite ibirori nk'ubukwe n'ibindi bayikoreshe boroherejwe kuko ari igikorwa cyavuye mu bwitange n'ubushobozi bw'Abaturage.
Imbere muri iyi nzu mberabyombi hararimbishijwe bitari ibikodeshanyo.
Rubiales ashinjwa kuba yarasomye Hermoso ku ngufu ubwo bishimiraga intsinzi yo gutwara igikombe cy'Isi bahigitse u Bwongereza.
Ni urubanza biteganyijwe ko ruzaba iminsi 16 kuva ku wa 03 Gashyantare 2025. Uyu mugabo akomeje guhakana ibyo aregwa.
Hermoso yavuye muri Mexique aho akinira ikipe yitwa Tigres UANL mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu, aza gutanga ubuhamya ku byamubayeho.
Yavuze ko ubwo Rubiales yamusomaga, yamwiciye umunezero w'umunsi mwiza yari agize mu mateka ye, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda, ati “byanyiciye umunsi w'ibyishimo nari ngize mu buzima bwanjye.”
Ubwo abakinnyi bishimiraga intsinzi y'amateka Espagne yatsinzemo u Bwongereza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyabereye i Sydney muri Australia mu 2023, Rubiales yafashe Hermoso ku mutwe ahita amwiyegereza maze amusoma iminwa, ibyatumye abantu bacika ururondogoro bamwe bavuga ko bidakwiriye.
Bukeye uyu mukinnyi yavuze ko ibyabaye batabivuganyeho ndetse ko ari ihohoterwa yakorewe, ariko Rubiales we akavuga ko yamusomye babyumvikanyeho hagendewe ku bihe bari barimo icyo gihe byo kwishimira intsinzi.
Abantu benshi ntabwo byigeze bibashimisha kuko bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu muyobozi yakwegura, ibyafatwaga nk'amakimbirane yo muri siporo bijya no muri politiki.
Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko ibyabaye kuri Rubiales byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye n'ubwubahane hagati y'abagabo n'abagore.
Yagize ati 'Kubona Rubiales asoma uriya mukinnyi byerekana ko hakiri inzira ndende ku bijyanye no kubahana n'uburinganire n'ubwubahane hagati y'abagore n'abagabo.'
Ubushinjacyaha buri gusabira Rubiales igifungo cy'umwaka umwe ku birego by'ihohotera yakoze asoma Hermoso ku ngufu n'ikindi gifungo cy'umwaka n'igice kandi kubera gukoresha umuntu ikintu adashaka, no gushyira ku gitutu Hermoso kugira ngo yemere ko basomanye babyumvikanyeho, icyakoze Rubiales akabihakana.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, ryahanishije Luis Rubiales guhagarikwa mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka itatu.
Rubiales wayoboye Ruhago ya Espagne ari kuburana ku byo gusoma umukinnyi ku ngufu
Ni mu cyegeranyo cyakozwe na Manzi Gato Félicien usanzwe ukora ibyegeranyo bigaruka ku buzima abinyujije mu cyo yise 'Secret Memory'.
Yakoze ikigaruka ku bigwi bitandukanye by'Intwari z'u Rwanda ariko yifashishije bamwe mu bo mu miryango yazo ndetse n'abazibaye hafi cyangwa bazizi mu buryo bwimbitse.
Gakombe Félicien w'imyaka 98, yavuze ku Mwami Mutara wa III Rudahigwa, uri mu cyiciro cy'Imena, agaragaza ko yari umuntu udasanzwe waciye ubuhake, ingobyi n'abahetsi ndetse n'akazi kadahemba.
Umukobwa wa Rwagasana Michel uri mu cyiciro cy'Intwari z'Imena, Uwimbabazi Rose Mary, yavuze ko Se yari umuntu udasanzwe.
Ati 'Yari umuntu wihagararaho mu bitekerezo bye kandi by'ukuri, utarya iminwa kandi ni na ko yabyirutse. Akaba umuntu wagenderaga kure amakimbirane.'
Agathe Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda na we ari mu cyiciro cy'Intwari z'Imena. Irigukunze Gilbert yari abereye nyirasenge yavuze ko mu mabyiruka ye yari umwana utandukanye n'abandi, ku buryo imyitwarire ye amaze gukura itatunguranye.
Ati 'Ni umukobwa wakuze nk'abandi bana ariko akagenda agaragaza imyitwarire itandukanye n'iy'abandi kubera ko mu buzima bwe yangaga ikibi, agakora uko ashoboye kose ngo icyiza agishyire imbere. Ni umuntu wagiraga impuhwe cyane areba abana bakennye akabafasha, no mu rusisiro aho twabaga dutuye nubwo yabaga yaje akiri Minisitiri, yarazaga ugasanga abasirikare bamaze iminsi itatu bamutegereje.'
Yakomeje agira ati 'Yabanzaga kunyura mu ngo asuhuza abantu, ahubwo twe akaza kutugeraho abantu bababaye. Ibyo byagendaga bigaragaza uburyo yagiraga ikintu cyo kubana n'abantu no kubisanzuraho.'
Yavuze ko abantu bose bari mu Ntwari z'Igihugu bafite ibintu byinshi abandi babigiraho, cyane ko bari bafite indangagaciro zo kwicisha bugufi, kugira intego no kudacika intege. Irigukunze agendeye ku myitwarire y'Intwari, yagiriye inama abantu, ati 'Tugire kumenya ko ikintu cyose dushaka kigomba kuduhenda.'
Niyitegeka Félicité na we ari mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda. Laurien Ntezimana bavukana, avuga ko yari umukobwa wakundaga Imana kandi washoboraga kwitangira buri wese ari na ko byaje kumugendekera ubwo Abatutsi bari bagiye kwicwa akanga kwitandukanya na bo.
Ati 'Yari umukobwa wakundaga Imana, kandi akaba yari umugore uhamye, wa wundi wiyubatse akamenya icyo ashaka. Bahoraga bavuga ngo ntabwo azisazira kubera ineza. Ntabwo yitaga ku bavaga inda imwe, yitaga ku bantu bose yabonaga ko bakeneye kwitabwaho. Muri make yari ngiruwonsanga.'
Yakomeje avuga ko uyu mugore yayoboraga ikigo cy'amahugurwa cya Centre Saint-Pierre ndetse aha hakaba hari hihishe Abatutsi 43.
Ngo yamenye amakuru ko iki kigo kizaterwa ndetse musaza we Col Nzungize Alphonse wategekaga igisirikare cya Bigogwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amusaba gusezerera impunzi ngo akivemo, undi aramuhakanira.
Ati 'Nzungize yararebaga ati 'nibamusanga aho ari baramuhitana n'abo bari kumwe'. Yashatse gukiza mushiki we undi amubwira ko bidashoboka, ko amukizanya n'abo bari bihishe hamwe bityo akwiriye kumureka, yarokoka akarokokana na bo cyangwa yapfa agapfana na bo. Ni Niyitegeka Félicité wanze guhunga.'
Ntezimana yavuze ko imyitwarire ya mushiki we ari ishema mu muryango, ndetse bikagaragaza ko yari yararenze iby'amoko.
Ati 'Abanyarwanda icyo bamwigiraho ni ukurenga utuntu twose tudutandukanya, tukibuka ko icyo dupfana, cyo kuba turi abana b'Imana kiruta kure icyo dushobora gupfa.'
Nkunduwera Alphonsine wari mu banyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo babisabwaga n'abacengezi mu 1997, ndetse aba banyeshuri bakaba barashyizwe mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda, yagiriye inama urubyiruko arusaba gukora neza.
Ati 'Ikintu kibi kibyara ikibi, icyiza kikabyara icyiza. Umuntu wese ukwigisha gukora nabi aba ari umugome.'
Irigukunze Gilbert, Agathe Uwiringiyimana yari abereye nyirasenge, yavuze ko mu mabyiruka ye yari umwana utandukanye n'abandi, ku buryo imyitwarire ye amaze gukura itatunguranye
Gakombe Félicien w'imyaka 98 avuga ku Mwami Mutara wa III Rudahigwa, uri mu cyiciro cy'Imena, yagaragaje ko yari umuntu udasanzwe waciye ubuhake, ingobyi n'abahetsi ndetse n'akazi kadahemba
Musaza wa Niyitegeka Félicité, Laurien Ntezimana, avuga ko yari umuntu ukunda Imana no kwitangira abandi
Umukobwa wa Rwagasana Michel uri mu cyiciro cy'Intwari z'Imena , Uwimbabazi Rose Mary, yavuze ko Se yari umuntu udasanzwe
Nkunduwera Alphonsine ni umwe mu bari mu banyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya
Manzi Gato ni we wakoze icyegeranyo kigaruka ku rwibutso abo mu miryango y’abari mu Ntwari bazifiteho
Mukuralinda yavuze ko RDC ibyo ikora byose igerageza kubivuga ahantu hose ku buryo bisa n'aho irushije u Rwanda kuvuga, ariko ko ibyo rubizi kandi rugira icyo rubikoraho mu buryo bwarwo.
Ati 'Icyo Abakongomani bakoze cyose bagikorera 'publicite' bakagitangaza ahantu hose n'aho bagiye hose. None se mwibwira ko hari icyo bavuga u Rwanda rudasubiza? Ntabwo ari ngombwa ko buri gihe u Rwanda rusubiza rukabyasasa.'
Yagaragaje ko muri ibyo bavuga byose hiyongeyeho no kurusabira ibihano, ariko ko u Rwanda rutajya rwimwa ijambo ku rwego mpuzamahanga kuko hari ingero z'aho rwagiye ruhabwa umwanya wo gusobanura bagasanga ibyo RDC ivuga ari ibinyoma.
Yakomeje avuga ko no muri iyi minsi u Rwanda ruticaye ubusa kuko abadipolomate barwo bari gukora uko bashoboye kose mu gusobanura ukuri ku buryo ibyo bihano rusabirwa bitazafatwa.
Ati 'Dipolomasi y'u Rwanda izakora ibishoboka byose yaba ku mugaragaro, yaba mu ibanga ariko ntabwo izatuma ibyo bihano babifata. Kandi igihe cyose icyo u Rwanda rusaba ngo ikibazo gikemuke kitarumvikana, ruzafata ingamba zo kurinda umutekano w'Abanyarwanda n'ubusugire bw'u Rwanda. Igihe ikibazo cyavuyeho ingamba na zo zizavaho.'
Mukuralinda yongeyeho ko dipolomasi y'u Rwanda idakwiye kwirara ku byo RDC itangaza cyangwa isabira u Rwanda, ariko kandi ko hari icyizere ko abo bireba bashoboye guhangana na byo.
Mukuralinda yatanze urugero ku bazungu bavuze ko Perezida Tshisekedi abeshya kuko babonye M23 abaturage bayishimiye i Goma nyamara we yaravugaga ko idahari, bityo ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bose bifashishe ingero nk'izo mu gusobanura ukuri.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko dipolomasi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irusabira ntibibifatwe
Bamwe mu bagore bavuga ko mu mpamvu zituma badafata inguzanyo muri SACCO kandi babitsamo ari uko badafite amakuru ajyanye n'inzira banyuramo kugira ngo bahabwe inguzanyo.
Mu ngendo Abadepite bamaze iminsi bakora, bareba uko abaturage bakorana n'ibigo by'imari, basanze SACCO z'imirenge zigira uruhare mu iterambere ry'abaturage kuko hari abaka inguzanyo bakagura moto bagatwara abagenzi, abagura amasambu n'abaguza bakongera igishoro mu bucuruzi bwabo.
Umucungamutungo wa SACCO Ntukabumwe y'Umurenge wa Nkungu, Sikubwaho Gad, yabwiye Abadepite ko kuva iyi SACCO ishinzwe imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyoni 168 Frw, muri zo izahawe abagore zikaba ari miliyoni 61 Frw mu gihe izahawe abagabo ari miliyoni 107 Frw.
Mukashyerezo Daphrose ukora ubucuruzi bw'ibirungo, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka itanu afite konti muri SACCO ariko ko ataraka inguzanyo, agasobanura ko ari ibintu atajyaga yitaho, icyakora akaba ashaka kubishakaho amakuru.
Ati 'Nta makuru nari mfite. Ku giti cyanjye inguzanyo ninyibona izamfasha kwiteza imbere kuko hari igihe njya kurangura ibirungo amafaranga akambana make bigatuma ndangura bike.'
Depite Rutebuka Barinda wari uhagarariye itsinda ry'Abadepite bakoreye mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze mu byo barebaga harimo imikorere y'ibigo by'imari (SACCO na BDF) n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya (ibimina).
Ati 'Ni byo, umubare w'abagore babyitabira uracyari muto ariko ni urugendo. Icyo twabasaba ni ugutinyuka bakagana ibyo bigo by'imari kuko byashyiriweho kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.'
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse kuko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abagore.
Ati 'Ni ukongera tukabibutsa ko amahirwe bahawe batayapfusha ubusa, ahubwo bakagana ibyo bigo by'imari. BDF hari ukuntu ibunganira ikabaha 75%. Ibyo byose ni ukongera tukabibibutsa kugira ngo bagane ibigo by'imari, tunashake abo byateje imbere kugira ngo bababere urugero rwiza.'
Ubwitabire bw’abagore mu kwaka inguzanyo buracyari hasi
Ku wa 31 Mutarama ni bwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro mu Muryango w'Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo.
U Rwanda ruheruka kwakira abakozi ba Loni bakoreraga mu Mujyi wa Goma bahungishijwe barunyuzemo ku mupaka uruhuza na RDC mu Karere ka Rubavu.
Uretse abo bakozi ba Loni banyujijwe mu Rwanda bahunze imirwano y'ingabo za RDC, FARDC n'ihuriro ry'abarwanyi nka FDLR bafatanyije, na M23. Hari kandi n'abacanshuro b'Abanyaburayi bo muri Romania barunyujijwemo ndetse n'Ingabo za FARDC zahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa inshuro n'uwo mutwe.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko abakozi ba Loni 224 banyuze mu Rwanda
Ni ubutumwa Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025.
Yasubizaga ubutumwa burebure bwashyizwe hanze na Perezida Cyril Ramaphosa, ashimangira ko adateze gukura Ingabo ze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo ari kureba uko zakongererwa ubushobozi haba mu mubare n'ibikoresho.
Ni icyemezo Perezida Ramaphosa yafashe nyuma y'uko mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfira abasirikare 14 ba Afurika y'Epfo. Ni mu gihe abandi baheze hafi y'Ikibuga cy'Indege i Goma, nyuma y'uko M23 ifashe uyu mujyi.
Ingabo za Afurika y'Epfo ziri muri RDC aho zifatanya n'Ingabo za RDC (FARDC) kurwanya umutwe wa M23.
Ni ubutumwa butavugwaho rumwe, kuko Cyril Ramaphosa avuga ko bugamije kugarura amahoro, mu gihe abandi bo bagaragaza ko izi ngabo ziri ku rugamba kandi M23 yiteguye kuzirasaho nk'umwanzi bari guhangana.
Abinyujije kuri X, Yolande Makolo yagaragaje ko Perezida Ramaphosa akwiriye kubwiza ukuri abaturage be ku mpamvu ingabo zabo ziri muri RDC.
Ati 'Abanya-Afurika y'Epfo bakwiriye kumenya ukuri. Ntabwo uri gufasha abaturage ba RDC kugera ku mahoro. Uri kohereza ingabo zawe ngo zirwane intambara ya Perezida Tshisekedi yo kwica abaturage be. Kandi imvugo nk'izi nizo zituma Perezida wa Congo akomeje gutsimbarara, mu gihe ibibazo bikomeje kubaho.'
Yolande Makolo yakomeje agaragaza ko Perezida Ramaphosa yohereje ingabo muri RDC kubera inyungu ahafite mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Ati 'Bwiza ukuri abaturage bawe ku bijyanye n'inyungu bwite ufite mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC. Ikibabaje ni uko izi nyungu ari zo abasirikare ba Afurika y'Epfo bari gupfira.'
Yolande Makolo atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko Afurika y'Epfo iri muri gahunda yo kohereza izindi ngabo n'ibikoresho muri Kivu y'Amajyepfo, aho M23 igeze mu rugamba ivuga ko rugamije kubohora Abanye-Congo by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa.
Ni amagambo atarihanganiwe na Perezida Kagame, yibutsa uyu mugabo ko RDF ari ingabo aho kuba inyeshyamba ndetse anamugaragariza ko niba Afurika y'Epfo ishaka ubushotoranyi ku Rwanda, na rwo rwiteguye guhangana n'ibyo bibazo mu buryo bukwiriye.
Ni nyuma y'uko Cyril Ramaphosa yari amaze kuvuga ko M23 niyongera kwica ingabo ze, bizafatwa nk'igikorwa cy'u Rwanda cyo gutangiza intambara.
South Africans deserve to know the truth. You are not supporting the people of DRC to achieve peace. You are sending your troops to fight President Tshisekedi's war to kill his own people. And this kind of statement only makes the Congolese president more intransigent, while the⦠https://t.co/1lFouEqwlX
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko imyitwarire ya Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, ntacyo ifasha mu kugeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro
Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ku bijyanye n'umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze gushyirwa mu majwi ko rugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ihanganishije umutwe wa M23 urwanira uburenganzira wimwe no kurinda abaturage ba RDC by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bicwa umunsi ku wundi abandi bakagirirwa nabi, ubutegetsi bwa Kinshasa burebera.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yagaragaje ko intambara itatangijwe n'u Rwanda ndetse n'abari kurwanira uburenganzira bwabo na bo bataruturutsemo.
Ati 'Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n'u Rwanda, yatangijwe na RDC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano [mu Rwanda].'
Perezida Kagame abajijwe niba intambara iri kuba muri RDC itazakwira mu karere kose, yasubije ko nta muntu urajwe ishinga n'intambara.
Ati 'Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n'intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi arajwe ishinga n'intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n'abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.'
Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rwashyizeho ingamba zikomeye z'ubwirizi ku mipaka yarwo, mu kwirinda ko hari uwaruca mu rihumye agahungabanya abaturage barwo.
Ibintu byasubiye irudubi ubwo Perezida Félix Tshisekedi yagaragazaga inshuro nyinshi ko azatera u Rwanda.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yavuze ko icyo bizasaba cyose kizakorwa ariko umutekano w'u Rwanda n'abaturage barwo bakarindwa byuzuye.
Ati 'Nta muntu n'umwe yewe n'Umuryango w'Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira.'
Perezida Kagame yavuze ko ibiri kubera muri RDC biteje impungenge ku mutekano w'u Rwanda, icyakora ashimangira ko 'u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose kugira ngo rwirinde 100%.'
Madowo yabajije Perezida Kagame ku bijyanye n'abamugereranya na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, washatse kwinjira muri Ukraine akigarurira bimwe mu bice byayo, Umukuru w'Igihugu agaragaza ko atazabuza abavuga kuvuga, icy'ingenzi ari uko u Rwanda rugomba gukora ibiri mu nshingano zarwo.
Ati 'Hazavugwa inkuru nyinshi. Ntabwo nabuza abashaka kuvuga […]. Nabikoraho iki? Icyangombwa ni uko tugomba gukora ibitureba, tukamenya ko twarokotse ikibi cyose cyaza ku gihugu cyacu.'
Perezida Kagame kandi yongeye kugaragaza FDLR nk'ikibazo gikomeye ku Rwanda, na cyane ko yakiriwe ikanafashwa byuzuye na Congo, ndetse n'ibindi bihugu bikemera kwifatanya na yo byirengagije amabi uwo mutwe wakoze mu Rwanda, ariko yizeza ko uko byagenda kose u Rwanda rutazahwema kwirindira umutakano no kwitabara mu gihe rwaterwa.
Perezida Kagame yavuze ko intambara iri kubera muri RDC yatangijwe n’iki gihugu ubwacyo