Author: webrwanda

  • Burundi ni ubutaka bw'isezerano: Perezida Ndayishimiye yagereranyije Igihugu cye na Kanani ivugwa muri Bibiliya #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yagaragaje ishema n'isheja afitiye igihugu cye, agishimira umutungo kamere gifite. Yatangaje ko u Burundi ari nk'ubutaka bw'isezerano bwa Kanani, ivugwa muri Bibiliya nk'igihugu Imana yasezeranyije Abanya-Isiraheli.

    Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ni umuhango ngarukamwaka uhuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abakuru b'ibihugu, abanyapolitiki, abayobozi b'amadini n'imiryango itari iya Leta.

    Perezida Ndayishimiye yagaragaje uko u Burundi bufite amahirwe akomeye yo gutera imbere kubera umutungo kamere wawo, harimo ubutaka bwera, amabuye y'agaciro, amazi menshi, n'ikirere cyiza gishobora gutuma ubuhinzi n'ubworozi butera imbere.

    Yagize ati: 'U Burundi ni Igihugu cyatoranyijwe, gifite ubukungu karemano buzatuma abaturage babyo bagira imibereho myiza. Imana yaduhaye ubutaka bwiza nk'uko yasezeranyije Kanani Abanya-Isiraheli.'

    Yongeye gushimangira ko u Burundi bufite amahirwe yo kwigira no kwihaza, asaba abaturage b'Igihugu cye gukomeza gukunda Igihugu, kugikorera no kugihesha ishema. Yagarutse ku gaciro k'ubumwe n'amahoro, avuga ko ari inkingi z'iterambere rirambye.

    Mu ruzinduko rwe muri Amerika, Perezida Ndayishimiye yanasangiye ibitekerezo n'abandi bayobozi b'ibihugu bitandukanye, baganira ku bufatanye mu bijyanye n'iterambere, amahoro n'umutekano ku mugabane wa Afurika n'Isi muri rusange.

    Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibirori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/burundi-ni-ubutaka-bwisezerano-perezida-ndayishimiye-yagereranyije-igihugu-cye-na-kanani-ivugwa-muri-bibiliya/

  • Robert Hendy-Freegard wabaye nk'intwari muri filime mbarankuru ya Netflix yakatiwe n'urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy'imyaka itandatu #rwanda #RwOT

    Umutubuzi w'Umwongereza wagaragaye kuri Netflix yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu kubera kugonga abapolisi mu Bufaransa

    Robert Hendy-Freegard yahamijwe icyaha nyuma y'urubanza, akatirwa igifungo nyuma yo gukomeretsa abapolisi mu gikorwa cyabaye mu 2022.

     

    Umutubuzi w'Umwongereza wabaye nk'intwari muri filime mbarankuru ya Netflix yakatiwe n'urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy'imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukomeretsa abapolisi babiri.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 yari yimukiye mu cyaro giherereye hagati mu Bufaransa, aho yareze imbwa zo mu bwoko bwa beagle mu buryo butemewe, akoresheje izina ry'impimbano.

    Nyuma y'urubanza, Hendy-Freegard yahamijwe icyaha cyo gukomeretsa abapolisi mu gikorwa cyabaye ku itariki ya 25 Kanama 2022 mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Creuse, aho yabaga wenyine.

    Urubanza rwaregewe urukiko rwa Gueret, hafi ya Limoges, rwasobanuriwe kuri uyu wa Kane uko Hendy-Freegard, wari witwa David Hendy mu rukiko, yagonze abapolisi babiri ubwo yageragezaga guhunga igihe yari agiye kubazwa n'abashinzwe umutekano ku bijyanye n'ikorwa ry'imbwa mu buryo butemewe, nk'uko radiyo y'aho yitwa Ici Creuse yabitangaje.

    Uyu mwatubuzi, wamenyekanye cyane kubera kwigira intasi y'Urwego rw'Ubutasi rw'Ubwongereza (MI5) kugira ngo abeshye abantu no kubambura, ni we musingi wa filime mbarankuru ya Netflix yiswe The Puppet Master: Hunting the Ultimate Conman.

    Mu 2005, urukiko rwo i Londres rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'ibyaha 20 birimo ubujura, uburiganya ndetse n'icyaha cyiswe 'gushimuta hakoreshejwe uburiganya.'

    Urubanza rwamaze amezi umunani rwasobanuraga uko uyu mugabo yari yarayoboye ubuzima bw'abantu batandukanye mu kinyoma kimaze imyaka icumi. Ibyo byose byatangiye ubwo yakoraga nk'umubarman mu kabari ka Swan i Newport, muri Shropshire, mu 1993.

    Muri iyo myaka, yaje kwigarurira abanyeshuri bo muri Harper Adams Agricultural College. Nyuma y'iyica ry'umunyeshuri w'Umuhirishiya, yatangiye kwiyitirira umupolisi cyangwa intasi yashinzwe gukora iperereza ku itsinda ry'Uburiganya ry'Abanya-Irlande (IRA) ryakekwagaho ibikorwa muri icyo kigo.

    Muri abo yambuye, harimo John Atkinson wari umunyeshuri, wahaye uyu mwambuzi amafaranga arenga £300,000 (miliyoni zirenga 400 Frw) ngo yishyure ikiguzi cyo 'kurindwa' abakekwagaho kuba abarwanyi ba IRA. Undi witwa Sarah Smith na we yatakaje arenga £200,000 (miliyoni zirenga 270 Frw).

    Ariko mu 2009, Hendy-Freegard yarekuwe nyuma y'uko urukiko rw'ubujurire ruseshe igihano yari yarakatiwe ku cyaha cyo 'gushimuta hakoreshejwe uburiganya,' cyashingiraga ku kuba yarashutse bamwe mu bagizweho ingaruka bakemera gukurikiza amabwiriza ye nta bwisanzure.

    Mu rukiko rwa Gueret, Hendy-Freegard yiregaga ubwe. Urukiko rwamukatiye igihano cy'inyongera cyo kumara imyaka itanu atemerewe gutwara ibinyabiziga, ndetse no kutongera kuba mu gace ka Creuse mu gihe kingana n'iyo myaka. Ibi byatangajwe n'umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa.

    Nanone, yategetswe kwishyura indishyi ku bahohotewe.

    Afite iminsi 10 yo kujuririra iki cyemezo cy'urukiko

    Source : https://kasukumedia.com/robert-hendy-freegard-wabaye-nkintwari-muri-filime-mbarankuru-ya-netflix-yakatiwe-nurukiko-rwo-mu-bufaransa-igifungo-cyimyaka-itandatu/

  • Umusanzu wa 'Mituweli' ushobora kongerwa – #rwanda #RwOT

    Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka 'Mituweli' bukoreshwa n'Abanyarwanda benshi ndetse bwatumye serivisi z'ubuvuzi zigera kuri bose n'ikiguzi cyazo kirahenduka.

    Inzego z'ubuzima zigaragaza ko umusanzu buri muntu atanga wa 3000 Frw cyangwa 7000 Frw ku mwaka utageze kuri 40% by'ikiguzi kigenda iyo ahawe serivisi z'ubuvuzi hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, kuko hajyamo nkunganire ya Leta.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Regis Hitimana, ubwo yari mu kiganiro 'Kubaza Bitera Kumenya' cya RBA kuri uyu wa 9 Gashyantare 2025, yatangaje ko umusanzu wa 'Mituweli' Abanyarwanda batanga umaze imyaka 14 utavugururwa, nyamara serivisi zishyurwa n'ibiciro byazo byariyongereye.

    Ati 'Iyo nyigo na yo yarakozwe ariko ubuyobozi mu gushishoza badusaba ko uyu mwaka tugiye gutangira tuba tubiretse ariko tuzagira umwanya wo kubisobanurira Abanyarwanda, ariko batangire bitegure kuko uyu musanzu urebye ibyo ikigega gisabwa ari ukuzamura ibiciro by'ibyo twishyuraga no kongeramo serivisi nshya, imyaka ubu ibaye 13 uyu musanzu utavugururwa. Mu Mufuka w'Umunyarwanda w'icyo gihe imibare yose itwereka ko hari akantu kiyongereyemo.'

    Imibare igaragaza ko mu 2023 Umunyarwanda yinjizaga Amadolari ya Amerika 1040 ku mwaka.

    Dr Hitimana yavuze ko ingamba zo kongera uyu musanzu zatekerejwe mu gihe cya Covid-19 ariko basanga bitahita bijya mu bikorwa.

    Ati 'Uko rero tugenda twiyubaka tugomba kugira uruhare muri izi gahunda zacu zidufitiye akamaro. Inkunga z'abaterankunga ziragenda zigabanyuka, biragaragara ko tugomba kwishakamo ibisubizo.'

    Yasobanuye ko mu mwaka wa 'Mituweli' wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025 abantu bazakomeza gutanga imisanzu isanzwe ariko bagatangira kwitegura gutanga imisanzu ivuguruye.

    Ati 'Uyu mwaka rero icyo nabamaraho impungenge, barishyura uko bishyuraga, ba 3000 Frw na ba bandi bishyuraga 7000 Frw nta cyahindutse batangire bitegure bayatange hakiri kare ariko umwaka ukurikiraho bakwitegura ko hari impinduka izaba, ariko iyo mpinduka na yo izakoranwa ubushishozi, nta muntu uzasabwa ikirenze ubushobozi bwe. Icyo ni cyo twabizeza.'

    'Bazanabimenyeshwa hakiri kare, tugifite hafi umwaka kugira ngo bitegure. Ntekereza ko muri Nyakanga [2025] tuzaba twatangiye kubona aho bigana tugatangira guteguza abantu, bari kwishyura ibisanzwe, bivuze ko bazaba bagifite umwaka wose kugira ngo bitegure.'

    Magingo aya abarenga 86% ni bo bishyuye umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza basabwa wose. Mu bisanzwe uwatanze 75% y'umusanzu asabwa yivuza kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza ari na bwo aba asabwa kuba yatanze ayo 25% yasigaye.

    Kuri serivisi zishyurwaga na Mituweli hiyongereyeho izindi 14 zirmo imiti n'ubuvuzi bwa kanseri, kuvura no kubaga indwara z'umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw'igice cy'umugongo nk'urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n'insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w'igufwa ry'ukuguru, serivisi z'amaraso n'izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n'indi miti yiyongereye ku rutonde rw'igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

    Kugeza ubu zimwe zatangiye gutangwa izindi zizatangira gutangwa muri Nyakanga 2025 hamaze gutegurwa ibisabwa byose mu mavuriro ya Leta.

    Dr. Regis Hitimana yatangaje ko abantu batangira kwitegura ko kuri ‘Mituweli’ batanga hari ikiziyongeraho mu bihe biri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusanzu-wa-mituweli-abanyarwanda-batanga-ushobora-kongerwa

  • Ese Titi Brown na Nyambo Jesca baracyari kumwe cyangwa byarangiye? #rwanda #RwOT

     

    Hashize iminsi hibazwa byinshi ku mubano wa Titi Brown na Nyambo Jesca, nyuma y'uko havuzwe ko batagicana uwaka. Cyakora, hari amashusho aherutse kujya hanze yabagaragaje bari kumwe, bituma benshi bibaza niba koko baratandukanye cyangwa se niba ari inkuru mpimbano.

    Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, umwe mu nshuti zabo yagize ati: 'Ariya mashusho yafatiwe aho twafatiye amashusho ya filime nshya ya Titi Brown. Yafashwe n'umwe mu bakinnyi b'iyo filime, ntabwo ari ibijyanye n'urukundo, ahubwo Nyambo yari yaje gukinamo.'

     

    Gusa n'ubwo ibi byavuzwe, aba bombi bamaze igihe kinini bakundana ariko bakajya birinda kubihamya ku mugaragaro. Amakuru yizewe avuga ko mu minsi ishize bashwanye, ariko bakabigira ibanga rikomeye kugeza ubwo byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru.

    Ku rundi ruhande, yaba Titi Brown ndetse na Nyambo Jesca, nta n'umwe uragira icyo atangaza kuri iyi nkuru. Inshuro zose twagerageje kubavugisha, ntibigeze bagira icyo babivugaho, bituma ibihuha bikomeza kwiyongera.

    Iyi filime nshya ya Titi Brown bivugwa ko izasohoka bitarenze uku kwezi. Ese izadufasha kumenya ukuri ku mubano w'aba bombi? Cyangwa barabaye inshuti zisanzwe? Mukomeze mukurikire inkuru kuri Kasukumedia.com , tuzabagezaho amakuru mashya.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-titi-brown-na-nyambo-jesca-baracyari-kumwe-cyangwa-byarangiye/

  • Musenyeri yajyanywe mu nkiko ashinjwa gusamba… – #rwanda #RwOT

    Apuron aregwa n'abahoze ari abahereza bamushinja ibyaha byo kubasambanya bakiri abana ndetse akanashinjwa kwangiza icyubahiro cy'izina rye.

    Umucamanza,Frances Tydingco-Gatewood yagaragaje ko uru rubanza rumaze imyaka myinshi rutangiye, asaba impande zombi gutanga amatariki azagenerwa inyandikomvugo y'abatangabuhamya.Ibi biganiro byabaye nyuma y'aho byari biteganyijwe ko Apuron n'abamushinja bazatangira gutanga ubuhamya bwabo i Las Vegas, ariko amatariki ntiyari yemezwa.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Pacific Daily News, avuga ko umunyamategeko we, Jacqueline Terlaje, yavuze ko Apuron w'imyaka 80 mu Gushyingo 2025, afite ibibazo by'ubuzima bishobora gutuma atabasha kwitaba urukiko igihe kirekire.

    Yasabye ko ubuhamya bwe bwajya butangwa amasaha abiri cyangwa atatu ku munsi kubera izi mpamvu. Nubwo bimeze bityo, uwunganira abarega, Delia Lujan Wolff, yavuze ko ibi byakurikiranwa neza kugira ngo urubanza rukomeze.

    Apuron yahunze Guam mu 2016 ubwo ibirego byatangiraga kujya ahagaragara. Nyuma y'igenzura ryakozwe na Vatikani, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana, ahanishwa kwamburwa inshingano zose mu idini rya Gatolika ndetse ahagarikwa burundu muri Diyosezi ya Agana.

    Gusa, ibirego bimushinja ntibyashyizwe mu masezerano y'ubwumvikane Diyosezi ya Guam yagiranye n'abarega abandi bihayimana.

    Mu gihe Diyosezi ya Guam yishyuraga abarenga 300$ indishyi z'akababaro binyuze mu masezerano yo kwishyura, ubwishingizi ndetse n'igurishwa ry'imitungo yayo, Apuron we yasabye kudasabwa amafaranga kuko yavuze ko nta bushobozi afite bwo gutanga umusanzu kuri ayo masezerano.

    Abarega Apuron bifuza indishyi ya miliyoni $5 kuri buri muntu, kandi birashoboka ko ubwishingizi bwa Diyosezi ya Guam bushobora kwifashishwa mu kwishyura izo ndishyi.

    Hari umwe mu barega we wemeye kumvikana n'itsinda ry'Abapadiri b'Abakapusini muri Mutarama, ariko ayo masezerano ntarashyirwa mu bikorwa.

    Urukiko rwagaragaje ko rushaka kurangiza uru rubanza vuba, rukaba rwarasabye impande zombi guteganya ibyumweru bibiri byo kwakira ubuhamya bw'abaregwa n'abatangabuhamya bose icyarimwe aho kwirirwa bakora ingendo ziva ahantu hatandukanye.

    Urubanza rwa Apuron rukomeje gukurikiranwa n'abaturage benshi, cyane ko rugaragaza uburyo Diyosezi ya Guam yagizweho ingaruka n'ibibazo by'abihayimana bahohoteye abana mu bihe byashize.

    Iki kirego kizaba ikimenyetso gikomeye ku mateka y'ubutabera kuri iri hohoterwa rikomeje kuvugwa mu madini atandukanye ku isi.

     

    Uwahoze ari umusenyeri yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho kuba yarasambanyaga abahereza be 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152060/musenyeri-yajyanywe-mu-nkiko-ashinjwa-gusambanya-abahereza-152060.html

  • Rusizi: Abiga ubumenyi ngiro barasaba Leta kubifashisha mu guca ubucukike mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Iyo utembereye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro usanga hari ibyumba by'amashuri, ibiro by'ubuyobozi, n'inzitiro z'ibigo, wabaza bakakubwira ko byubatswe n'abanyeshuri biga imyuga mu mashami atandukanye.

    Muganza TSS ni rimwe mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro aboneka mu Karere ka Rusizi. Iri shuri ryatangiye mu 2014, kuri ubu rifite abanyeshuri 482 barimo abakobwa 156.

    Aba banyeshuri biga mu mashami arimo ubwubatsi, amashanyarazi, gukora imiyoboro y'amazi, no mu ishami ry'ububaji bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga.

    Muri iki kigo cyo mu Murenge wa Muganza hari ibyumba bibiri by'amashuri n'ibiro by'ubuyobozi bw'ishuri byubatswe n'abanyeshuri bahiga ubwubatsi, bunganirwa n'abihiga ububaji bateze inkingi mu kumena beto.

    Ibyo byumba byashyizwemo amashanyarazi n'abahiga kuyakora, naho abiga gukora amazi bashyiraho imireko n'amatiyo ajyana amazi mu bigega.

    Umurutasate Sarah yavuze ko yumva muri we anezerewe iyo ageze imbere y'ishuri yubatse agasanga bagenzi be bari kuryigiramo.

    Ati 'Twubatse amashuri abiri, n'ibiro by'ubuyobozi. Abanyeshuri bigira muri ayo mashuri bigiraga mu cyumba tujyamo tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize mu magambo. Urumva ko byari bibangamye'.

    Shukuru Eric, wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry'ubwubatsi, yavuze ko mu gihe Leta yabaha ibikoresho bagira uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri bikanatanga amahirwe ku babura aho bigira.

    Ati 'Ikibazo cy'ubucucike ni ikibazo cyane mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Tubonye ibikoresho mu gihe turi kwiga twakubaka ibyumba by'amashuri. Urumva niba uno mwaka barakiriye abanyeshuri 500, abandi bakabura aho babashyira umwaka utaha bakwakira 600 kuko haba habonetse ibindi byumba'.

    Umuyobozi wa Muganza TSS, Nyabyenda Emmanuel yavuze ko ibyumba by'amashuri byubatswe n'abanyeshuri bahiga imyuga buri kimwe cyuzuye gitwaye miliyoni 5 Frw, mu gihe ubusanzwe icyumba kibarirwa miliyoni 15 Frw.

    Ni ibyumba avuga ko bifite ubuziranenge buhagije kuko byubatswe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy'uko ishuri ryo mu Rwanda rigomba kuba ryubatse, ndetse bikaba byarubatswe n'abanyeshuri biga kubaka barebererwa n'abarimu basanzwe babigisha aya masomo.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko batangije gahunda y'uko ibyo abanyeshuri biga tekinike bakoze byajya bibyazwa umusaruro.

    Ati “Twahisemo gahunda yo kujya bigira ku mirimo ifatika, ibyo bigiyeho nabyo bigatanga undi musaruro. Hari abubaka ibyumba by'amashuri, hari abubaka inzitiro n'ibyumba byifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bize mu magambo (workshops), bimaze gutanga umusaruro”.

    Yavuze ko haramutse habayeho ubufatanye n'inzego za Leta zifite gahunda yo kubaka ibikorwaremezo byaba iby'inzu, byaba imihanda n'ibiraro, byagenda neza cyane kandi bigatanga umusaruro.

    Kuri Rubengera II TSS mu Karere ka Karongi abanyeshuri bari kubaka uruzitiro rw’ikigo

    Abanyeshuri biga ubwubatsi baterwa ishema no kuba bagenzi babo bigira mu byumba by’amashuri bubatse

    Abiga ubwubatsi barasaba Leta kubaha sima n’amatafari bakubaka ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike

    Umuyobozi wa Muganza TSS, Nyabyenda Emmanuel yavuze ko ibyumba byubatswe n’abanyeshuri byuzuye bitwaye miliyoni 5 Frw, mu gihe ubusanzwe icyumba kibarirwa miliyoni 15 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abiga-ubumenyi-ngiro-barasaba-leta-kubifashisha-mu-guca-ubucukike-mu

  • Amb. Gasamagera yagaragaje impungenge ku rubyiruko rw'u Rwanda rusigaye rushyira imbere ubusambanyi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriraga mu Nteko rusange yanatorewemo biro ya Komite nyobozi y'uyu muryango ku rwego rw'intara.

    Rubingisa Pudence niwe watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, yungirijwe na Manishimwe Gilbert, mu gihe Uwamariya Josette yatorewe kuba umwanditsi.

    Rubingisa Pudence watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi yashimiye ababagiriye icyizere bose, abizeza ko bagiye gushyira mu bikorwa gahunda y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

    Ati ' Tuzafatanya mu bukangurambaga twongere abanyamuryango, dufatanye mu kubahugura kugira ngo twese tujyanemo dutahirize umugozi umwe, dushyire imbere inyungu z'umuturage ari nako twimakaza ihame ry'uburinganire. Tuzabifatanya twese kugeza ku rwego rw'Umudugudu n'Akagari.''

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, yashimiye abanyamuryango ku bwitange n'ubwitabire bwabaranze.

    Yasabye abagiriwe icyizere gukora batikoresheje, bakagira uruhare mu guhindura imibereho y'Abanyarwanda ikaba myiza kurushaho.

    Yavuze ko igihugu gihagaze neza mu mutekano, abantu bafite umwanya wo gutekereza inzira nziza cyagenderamo.

    Yagarutse kandi ku myitwarire ya rumwe mu rubyiruko rw'iki gihe ruri kugaragara mu bikorwa by'urukozasoni, asaba abanyamuryango kubyamagana kuko bitabereye uru Rwanda.

    Ati ''Simvuga ko uwo mutima muwubuze ariko ndabasaba ngo mwamagane ikibi cyateye mu rubyiruko dufite aha hanze, hari aho wabonye abana b'abakobwa b'inkumi bategerejweho guhekera u Rwanda mu minsi iri imbere, nabuze uko mbyita ariko icyo nshaka kuvuga muracyumva, kubona abana b'abakobwa bafata amacupa bakajya kwifotora…''

    Gasamagera yavuze ko atari abakobwa gusa bafite imico mibi kuko ngo n'abana b'abahungu muri iki gihe abenshi bafite imico itari myiza bakomora mu bihugu by'amahanga bakitwaza ko ngo ari uburenganzira bwabo.

    Yavuze ko ababyeyi benshi batagihana abana babo ngo kuko babakangisha kubarega ku barimu n'izindi nzego, abasaba kongera uburere baha abana babo.

    Ati 'Ubu abantu bakuru tuzamanike amaboko ngo abana bacu baratunaniye? Ni inshingano zanyu kubarera, ntabwo dukwiriye gucika intege imbere y'abana tubyaye kuko nibo tuzasigira iki gihugu.''

    Gasamagera yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwamagana ayo mahano ari gukorwa n'abakiri bato, abibutsa ko benshi mu babikora ari abana babo abandi ari abana b'abaturanyi babo ko bakwiriye kubirwanya bivuye inyuma.

    Bamwe mu batorewe kuyobora biro ya komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yasabye abanyamuryango bose kwamagana ingeso mbi zifitwe na rumwe mu rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gasamagera-yagaragaje-impungenge-ku-rubyiruko-rw-u-rwanda-rusigaye-rushyira

  • U Rwanda rwashimangiye ko imbaraga rushyira mu kubaka igisirikare ntaho zihuriye no gufasha M23 – #rwanda #RwOT

    Ibi Yolande Makolo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Kenya, NTV, gitambuka mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2024.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n'ibirego bikomeje gushinjwa u Rwanda byo gufasha M23.

    Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo bya M23, rushimangira ko ari ingingo ireba Abanye-Congo kandi ikwiriye gukemurwa kuko narwo rugerwaho n'ingaruka z'iki kibazo.

    Iby'ibi birego byo gufasha M23 byongeye kugarukwaho n'umunyamakuru wa NTV Kenya, Michelle Ngele Odhiambo muri iki kiganiro na Yolande Makolo.

    Uyu munyamakuru yagaragaje ko M23 ikomeje kwigarurira imijyi itandukanye irimo na Goma, ashimangira ko abasesenguzi babiheraho bavuga ko imbaraga uyu mutwe ufite zigaragaza ko ushyigikiwe n'amahanga.

    Yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame aheruka mu ruzinduko muri Turukiya, rwasize u Rwanda rubonye intwaro nshya, ariko bivugwa ko byarangiye zikoreshwa na M23. Yabajije Yolande Makolo niba ari ukuri.

    Mu gusubiza, Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira mu kubaka igisirikare cyarwo nk'uko bimeze no ku bindi bihugu.

    Ati 'Buri gihugu harimo Kenya na RDC, kigura intwaro mu bihugu bitandukanye. Ubwo ni uburenganzira bwa buri gihugu bwo kwirindira umutekano no kubaka igisirikare. Ibyo ntabwo ari ibintu byo kujyaho impaka.'

    Yakomeje avuga ko intwaro nyinshi M23 ifite yazihawe na Leta ya RDC.

    Ati 'Umuntu wa mbere uha intwaro M23 ni igisirikare cya Congo, buri rugamba bahanganamo na M23 bagatsindwa, basiga inyuma intwaro nyinshi n'ibindi bikoresho, uku niko M23 yabashije kubona intwaro nyinshi kubera ko barwana na guverinoma yabo bagatsinda.'

    Yolande Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rutarajwe ishinga na M23, ahubwo ruhora ruharanira kubungabunga umutekano warwo.

    Ati 'Ntabwo turajwe ishinga na M23, M23 iri kurwana urugamba rwayo, bari kurwanira kubaho kwabo n'uburenganzira bwo kuba ku butaka bwabo mu mutekano, badakorewe ivangura cyangwa ngo bibasirwe n'ubwicanyi bushingiye ku moko.'

    'Ikituraje ishinga ni ituze ry'Abanyarwanda no gukora ibishoboka byose ngo ubusugire bw'imipaka yacu ntibuhonyorwe n'ingabo za Congo, FDLR cyangwa indi mitwe irenga 200 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda atangaje ibi mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye. Nyuma y'ifatwa ry'Umujyi wa Goma, amaso ahanzwe Intara ya Kivu y'Amajyepfo by'umwihariko umujyi wa Bukavu.

    Mu rwego rwo gushakira umuti iyi ntambara, abakuru b'ibihugu bigize EAC na SADC, bahuriye mu nama muri Tanzania. Yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w'ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z'amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n'impande zose harimo na M23.

    Yolande Makolo yashimangiye ko imbaraga u Rwanda rushyira mu kubaka igisirikare ntaho zihuriye no gufasha M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimangiye-ko-imbaraga-rushyira-mu-kubaka-igisirikare-ntaho

  • Abayobozi b'Afurika basabye guhagarika imirwano ako kanya muri Congo #rwanda #RwOT

     

    Kuwa Gatandatu, taliki 08,gashyantare 2025 abayobozi b'ibihugu byo muri Afurika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo basabye ko imirwano ihita ihagarara mu burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba ziri kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo. Banashishikarije Perezida wa Congo kugirana ibiganiro nabo.

    Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, witabiriye inama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania binyuze kuri videwo, yagaragaje ko adashobora kugirana ibiganiro n'inyeshyamba za M23 afata nk'abashaka kwigwizaho umutungo kamere wa Congo kandi bashyigikiwe na Leta ya Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y'ibiganiro ryasabye ko hashyirwaho ibiganiro byihuse hagati y'impande zose, yaba iz'ubutegetsi n'izigenga, harimo na M23. Izi nyeshyamba ziherutse gufata umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y'imirwano yahitanye abantu hafi 3,000, abandi ibihumbi amagana bagahunga, nk'uko Loni ibitangaza.

    Iyi nama idasanzwe yahurije hamwe abayobozi b'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC), harimo na Congo na Rwanda, ndetse n'abo mu Muryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC) ubarizwamo ibihugu bitandukanye, birimo Congo na Afurika y'Epfo.

    Ubufatanye bw'ibihugu mu gushaka amahoro

    Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa. Ibihugu byombi bifitanye umwuka mubi nyuma y'uko Afurika y'Epfo yohereje ingabo muri Congo mu rwego rwa SADC, zigamije kurwanya M23, ibintu byarakaje Leta ya Kigali.

    Rwanda ishinja izi ngabo gutiza umurindi imvururu muri Kivu y'Amajyaruguru, akarere kazwiho kugira umutungo kamere ukomeye kandi kuri ubu kari mu maboko y'inyeshyamba za M23. Perezida Kagame avuga ko izi ngabo zitari abarinzi b'amahoro, ahubwo ko zari ku ruhande rwa Leta ya Congo mu rugamba rwo kurwanya M23.

    Nk'uko raporo ya Loni ibigaragaza, M23 ishyigikiwe n'ingabo zigera ku 4,000 z'u Rwanda, mu gihe ingabo za Congo zifashwa n'ingabo z'akarere, ingabo za Loni, imitwe y'abaturage hamwe n'ingabo za Burundi. Izo ngabo zose ziri gushyira imbaraga mu kubuza izi nyeshyamba gufata umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyepfo.

    Kubana mu mahoro si intege nke

    Imvururu za M23 zishingiye ku kibazo cya kera aho u Rwanda rwakomeje kwinubira ko hari inyeshyamba zirwanya Leta ya Kigali zihakambitse, ndetse rukagaragaza ko ubutegetsi bwa Congo burenganya Abanyekongo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu gushaka umuti w'amahoro, kuko ubuzima bw'abaturage babarirwa muri za miliyoni buri mu kaga.

    'Kugirana ibiganiro si intege nke,' Ruto yavuze, nk'umuyobozi w'uyu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba. 'Ni muri urwo rwego tugomba gushishikariza impande zose gushyira imbere ibiganiro byubaka aho gukomeza imvururu.'

    Intambara ya M23 isa n'iyongeye gukaza umurego nyuma yo kurenga ku masezerano y'amahoro yari yaragezweho muri 2024 binyuze mu biganiro byabereye muri Angola. Abasesenguzi bamwe batinya ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera kuko inyeshyamba zivuga ko zishaka impinduka mu miyoborere, zikaba zaratangaje ko ziteguye kugera i Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo, uri ku ntera ya 1,600km uvuye i Goma.

    Igitutu ku nyeshyamba ngo zivane mu mujyi wa Goma

    Ihuriro ry'imitwe y'inyeshyamba riyobowe na M23, rizwi nka Congo River Alliance, ryandikiye inama y'i Dar es Salaam rivuga ko barimo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, bumvikanisha ko bwishe amahame ya demokarasi kandi bukomeje guteza akaga abaturage ba Congo.

    'Abari kurwana na Tshisekedi ni abana ba Congo, bakomoka mu ntara zose,' iri tsinda ryatangaje. 'Kuko revolisiyo yacu ari iy'igihugu cyose, irimo abantu b'amoko yose ndetse n'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.'

    Uru rwandiko rwashyizweho umukono na Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi b'iri huriro, rwavuze ko bifuza ibiganiro bitaziguye na Leta ya Congo.

    Nyamara izi nyeshyamba nazo zashyizweho igitutu cyo kuva mu mujyi wa Goma. Inama yabereye i Dar es Salaam yasabye ko indege zisubira gukora ku kibuga cy'indege cya Goma, ndetse hakanozwa uburyo bwo gukura imitwe yitwaje intwaro itatumiwe ku butaka bwa Congo.

    Nanone, inama y'indi mpuzamigabane yabereye muri Equatorial Guinea y'Umuryango w'Ubukungu wa Afurika yo Hagati (ECCAS) yasabye ko ingabo z'u Rwanda zihita ziva muri Congo, ndetse n'ifungurwa ry'ikibuga cy'indege cya Goma kugira ngo ubutabazi bushobore kugera ku babukeneye.

    Source : https://kasukumedia.com/abayobozi-bafurika-basabye-guhagarika-imirwano-ako-kanya-muri-congo/

  • Imvano y’igisubizo cya ’Ntabwo mbizi’ Perezida Kagame yahaye CNN #Rwanda #RwOT

     

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku mvano y’igisubizo cya ’Ntabwo mbizi’ Perezida Kagame yahaye CNN, agaragaza ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida atazi amakuru y’Ingabo z’igihugu.


    Kimwe mu byagarutsweho cyane ni igisubizo Perezida Kagame yahaye uyu munyamakuru ubwo yamubazaga niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, aho yamusubije agira ati “ntabwo mbizi”.

    Mu mashusho y’iminota 3:55 yagiye hanze, CNN yashatse kugaragaza ko iki gisubizo cya Perezida Kagame gishimangira ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC cyangwa zitariyo, kandi ari Umugaba w’Ikirenga wazo.

    Leta y’u Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ibyakozwe na CNN byabaye ku bushake hagamijwe kuyobya abantu, cyangwa kubakurura.

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yagaragaje ko abantu babasha gusobanukirwa neza ibyavuzwe na Perezida Kagame ari uko bahawe ikiganiro cyose.

    Ati “Wibwira ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye n’uriya munyamakuru ikiganiro cy’umunota umwe? Bagiranye ikiganiro cy’iminota 46.”

    Mukuralinda yakomeje avuga ko muri iki Kiganiro cy’iminota 46, uyu munyamakuru yabajije inshuro zitabarika Perezida Kagame niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, biza kurangira Umukuru w’Igihugu amuhaye kiriya gisubizo kuko yumvaga yabisobanuye bihagije.

    Ati “Uriya rero wabazaga Perezida ati ’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ Perezida akamusubiza, ubwo ni mu kiganiro muzabyibonera, mu kanya akaba aciye mu idirishya ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’, Perezida akamusubiza, mu kanya agaca munsi y’urugi ati ‘Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo?’ bimaze kuba inshuro nyinshi Perezida aramubwira ati ‘Simbizi’ aramubwira ati ’igihe wahereye ubimbaza se, nibagiwe ibyo nagusubije?’”

    Mukuralinda yakomeje avuga ko “Muri ibyo biganiro bagiranye byamaze iminota 40 hafi 46 yabanje kumusobanurira ibirebana n’umutekano kandi arabanza aramubwira ati ‘ntabwo ari bishya, birasanzwe’, amusobanurira cya kibazo nanjye nigeze kuvugaho cy’Abanye-Congo babaza Guverinoma yabo, bazira uko bavutse abigarukaho, bajya mu bya Luanda, bajya mu bya Nairobi byose aramusobanurira, ariko akajya acishamo akongera akamubaza, ni bwo yongeye akamubwira ati ’reka nongere’. Kuri iyi saha no kuri uyu munota uravuga iki? ati ‘Ntabwo mbizi’”.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko gusubiza kuriya ntaho bihuriye no kuba Perezida Kagame atazi amakuru y’Ingabo z’igihugu.

    Ati “None se ko tuzi Perezida wacu, hari icyo atamenya ko biri no mu nshingano ze? Ariko Umunyarwanda we arumva nyine ntekereza ko n’Abanyarwanda bumvishe kiriya gisubizo, bumvise ko Perezida yamusubije kuriya kubera impamvu. Ntabwo bumvise ko amusubije kubera ko atabizi.”

    Yongeyeho ati “Noneho rero kugira ngo abantu bashire impungenge batagira ngo wenda Perezida yarananiwe cyangwa se yararangaye cyangwa se yaracitswe, bazumve ikiganiro cyose iminota 46, nibacyumva, bazumva impamvu.”

    Mukuralinda yashimangiye ko gukata ikiganiro kuriya, CNN yabikoze ku bushake igamije gukurura abantu.

    Ati “Uzanasanga kiriya kibazo cyaraje nko mu minota 10 cyangwa se 15 ya nyuma bivuze ngo bari bamaze iminota 30 baganira, ntabwo ari byo bahereyeho ariko iyo ubyumvise kuriya babikata nkana kugira ngo bagashyireho, nugashyiraho gakurure abantu ariko sinzi niba no kuri CNN barafashe umwanya wo kuzashyiraho ikiganiro cyose kuko baragifite, ariko twebwe turagifite twaracyumvise ni na yo mpamvu mvuga ibi, nta banga ririmo.”

    Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC, ahubwo asaba ababivuga kwibaza impamvu zajyayo.

    Yagiye agaragaza ko muri iyi minsi ari imvugo ikunze kwifashishwa na Leta ya RDC mu kwihunza inshingano zayo zo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru, Larry Madowo, cyagarutse ku ngingo zitandukanye


    source :  https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-igisubizo-cya-ntabwo-mbizi-perezida-kagame-yahaye-cnn