Uyu mukino wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025. Warangiye ikipe ya Kansas City Chiefs itsinze Philadelphia Eagles ibitego 40-22. Yahise yegukana igikombe ku nshuro ya kabiri dore ko yaherukaga kucyegukana muri 2018.
Donald Trump yitabiriye uyu mukino ari kumwe n’umukobwa we Ivanka n’umuhungu we Eric, gusa umugore we Melania Trump ntabwo bari kumwe.
Ubwo yinjiraga muri sitade agira ngo abanze ahure n’imiryango yabuze ababo mu ntangiriro z’umwaka bapfiriye mu gitero cyagabwe mu mihanda ya Bourbon, yakiriwe n’amashyi menshi gusa hari n’abamuvugirije induru.
Ntabwo uyu mukino witabiriwe gusa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo wanitabiriwe n’ibindi byamamare birimo Taylor Swift, Jay-Z, Sir Paul McCartney, Adam Sandler, Paul Rudd na Kevin Costner.
Ntabwo ari aba gusa kubera ko no mu mupira w’amaguru ntabwo batanzwe aho twavugamo nka Lionel Messi, Luis Suarez, Jordi Alba na Sergio Busquets basanzwe bakinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, umuraperi Kendrick Lamar ni we wasusurukuje abari kuri uyu mukino aho yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo Not Like Us, Humble ndetse n’inzindi.
Donald Trump yakoze amateka yo kuba Perezida wa mbere wa America urebye ‘Super Bowl’ ari ku butegetsi. Undi waherukaga kugera ku kibuga ni George Bush mu 2017 ariko icyo gihe ntabwo yari ku butegetsi. Icyo gihe kandi yakoresheje tombora y'ikipe itangirana umupira.
Mu 1985, Perezida Ronald Reagan nawe yakoreshe iyo tombora gusa yayikoreye ku ikoranabuhanga kuko yari iwe muri White House.
Mu 2004, Perezida George W Bush yatangije umuco wo gutanga ikiganiro mbere y'uy'umukino, aho kinyura kuri televiziyo utambukaho. Ibyo byakomeje gukorwa no ku ngoma ya Barack Obama.


Kansas City yegukanye igikombe cya Super Bowl 2025


Donald Trump yanditse amateka mashya yo kureba umukino wa Super BowlÂ

Abarimo Lionel Messi nabo bitabiriye uyu mukinoÂ


Ubwo Kendrick Lamar yasusurutsaga abitabiriye uyu mukinoÂ



























Ni imikino yatangiye gukinwa guhera ku munsi wo kuwa Kane, ubwo ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Vision FC ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Indi yakomeje ku munsi wo kuwa Gatandatu, aho ikipe ya AS Kigali yatsinze Bugesera igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Haruna Niyonzima.
Nyuma y'uyu mukino APR FC yakinnye na Kiyovu SC, warangiye ikipe y'Ingabo z'Igihugu itsinze ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Denis Omedi.
Mu bindi bice by'igihugu imikino yabaye, Rutsiro FC yanganyije na Police FC ubusa ku busa, Mukura VS itsinda ikipe ya Muhazi United kimwe ku busa.
Rayon Sports yatsindiwe ibitego byombi na Fall Ngagne naho Musanze FC yo itsindirwa na Sunday Inemasit ndetse na Adeaga Adeshola.
Kuri iki cyumweru kandi, ikipe ya Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego bitatu ku busa, Amagaju FC yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe ku busa.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC amanota 3 gusa, Gikundiro ifite amanota 37 naho APR FC yo ifite 34.
Kiyovu SC iracyari ku mwanya wa nyuma wa 16 n'Amanota 12, irakurikirana n'amakipe arimo Vision FC, Muhazi United na Bugesera FC.
Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne ayoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho agejeje ibitego 11 nyuma yo gutsinda 2 ku mukino na Musanze FC.



