Author: webrwanda

  • Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC n'ubuzima bwa Col Makanika mu mboni za Dr. Mugabe babyirukanye (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bombi batangiye kubyiruka, ni bwo bafashe inzira zitandukanye z'ubuzima, Col Makanika akomereza mu gisirikare mu gihe Dr. Mugabe yakomeje inzira yo kwiga, buri wese atera intambwe ishimishije mu rugendo rwe.

    Ni yo mpamvu ubwo Dr. Mugabe yamenyaga inkuru y'urupfu rwa Col Makanika, yagize agahinda kenshi kuko uyu mugabo yari inshuti ye mu buzima busanzwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Mugabe yagarutse kuri uru rupfu, anavuga byimbitse ku bwicanyi n'ihohoterwa bikorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impamvu umuryango mpuzamahanga utigiye ku mateka y'u Rwanda n'icyabaho mu gihe M23 yasubira inyuma.

    IGIHE: Col Makanika mwari muziranye, yari umuntu umeze ate?

    Dr. Aggée Shyaka Mugabe: Col Makanika muzi kuva tukiri abana bato kuko twari duturanye. Yavukiye muri Teritwari ya Uvira, ariko umuryango we uza kwimukira muri Teritwari ya Fizi aho navukiye, twari duturanye turi abana twese. Namumenye turi mu myaka 12 gusa, turabana kugeza dukabakaba imyaka 26. Twabanye mu gihe cy'urungano.

    Yaje kwinjira igisirikare muri 1995, njye njya kwiga muri kaminuza, ariko nyuma yaho twagize amahirwe yo kubonana, ariko kuvugana twavuganaga.

    Yari umugabo w'ishyaka ryinshi, umugabo wiyemeje kurwanya akarengane, ibyatumye asiga inshingano yari afite muri Leta [ya RDC], asanga abaturage bari bahagurukijwe no kwirwanaho. Yari afite inshingano zari gutuma iyo areba ku nyungu ze, byari gutuma agumayo, akabaho neza.

    Ni umuntu wagiraga umutima uzira ubwoba, akabwiza buri wese ukuri. Yaratubabaje, ariko nubwo abantu bababaye, ntabwo bihebye kuko yasize ateguye abandi. Bamwiciye iwe mu nzu, kuko Leta yari imaze iminsi imuhiga.

    Umutwe wa Twirwaneho awusize ku ruhe rwego?

    Twirwaneho imaze imyaka myinshi cyane, hari abakeka ko yatangiye mu 2017 ariko ntabwo ari byo. Ni umutwe wavutse mu buryo butateguwe. Hari hari gukorwa ubwicanyi bwakorerwaga Abanyamulenge mu misozi y'i Mulenge na Minembwe, noneho abaturage barahaguruka birwanaho, bakabikora mu buryo bworoheje nk'uko wavuga irondo.

    Ariko uko ubwicanyi bwagiye bufata intera, kuva muri za 2017, uyu mutwe wagiye uhindura imimerere, ugenda wiyubaka, ushyiraho ubuyobozi. Guhera muri Mata 2017, uyu mutwe wagiye uhindura isura, uriyubaka, kandi ukiyubaka usubiza ubwicanyi bwakorerwaga Abanyamulenge.

    Col Makanika yagiye muri uyu mutwe muri za 2020, yari ahamaze imyaka itanu. Kuva yagerayo, yabashije kuwubaka, acira inzira abandi benshi bari mu gisirikare cya Congo bari barambiwe no gukorera Leta iri gusenyera ababyeyi babo, abandi benshi bagiye bamusangayo, bituma uyu mutwe ufata isura nshya.

    Abafite impungenge z'uko muri RDC hari kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi bafite ishingiro?

    Bafite ishingiro cyane, ntabwo ari ibintu bishobora kuzaba biri kure bidafite ibimenyetso. Ubwicanyi bukorwa ubu, buganisha kuri jenoside. Ntabwo bica abantu kubera ikosa bakoze, bamwica kubera uko asa.

    Mu busobanuro bwa jenoside, harimo kuba abantu bicwa bazira uko basa, uko baremwe. Ibi byaratangiye, ari na yo mpamvu Abatutsi bo muri Kivu y'Amajyaruguru bameneshejwe iyi myaka yose, ubutaka bwari ubwabo bwahindutse amatongo, ahatarabaye amatongo higaruriwe n'abandi batahabaga.

    Mu by'ukuri sinzi ko naba nkabije mvuze ko iyo jenoside yatangiye, urebye isura ubwicanyi bufite, kandi si i Mulenge gusa, no muri kivu y'Amajyaruguru ni ko bimeze. Ubona ko ari ubwicanyi buvangura, bahitamo abica bagendeye ku buryo basa, uko bagaragara, ndetse hari n'abo bibeshyaho bitewe n'amasura yabo, nyuma bikaza kugaragara ko nta sano bafitanye n'abicwa.

    Ni ubwicanyi bumaze imyaka myinshi bukorwa kandi bwafashe intera isa na jenoside kandi kugira ngo byitwe jenoside si ngombwa ko bagera kuri miliyoni, ahubwo icyo abantu bicira abandi, uko babahiga, uko babavangura, umugambi wo kubarimbura ndetse no kuba inzego za leta zibifitemo uruhare, ubona ko ari ubwicanyi bugamije kurimbura ubwo bwoko, ndetse buherekejwe n'imvugo zihembera urwango zigaragara, zivugirwa mu ruhame kandi zivugwa n'abayobozi bakuru, ntihagire umucyaha ahubwo agafatwa nk'intwari.

    Bivugwa ko iyi ngengabitekerezo ya jenoside yageze mu Burundi…?

    Ni byo koko Abatutsi n'abasa n'Abatutsi bose mu Burundi twarabibonye ko bafashwe, bashyirwa ahantu mu kigo, kandi icyo babafatiraga ni uko ufatwa nk'Umututsi yafashwe nk'umwanzi, ari na cyo kikwereka ko iyo ngengabitekerezo itagendera ku mbibi z'ibihugu.

    Niba ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo, byambuka bite mu Burundi ko ari ikindi gihugu? Kugira ngo abari i Burundi babihindure ikibazo cyabo, ni uko ya ngengabiterekezo yarenze imbibi.

    Kuki amahanga adaha agaciro kuri iki kibazo cy'ingengabiterekezo ya jenoside?

    Nta masomo tuvana mu mateka. Mu myaka 30 ishize, ni imyaka mike cyane kugira ngo abantu batangire kwibagirwa. Ariko aka kanya nta muntu ukiyivugaho, yaba Loni, ibihugu by'ibihangange n'imiryango itari iya leta, wumva imvugo bakoresha, ica hejuru y'ikibazo.

    Aho kugira ngo bajye mu mizi barebe impamvu itera intambara, bajye muri iyo ngengabitekerezo bashake ingamba zo kuyirandura, bashakire hamwe abayikwirakwiza, bagezwe mu nkiko bahanwe mu rwego rwo guca intege abayikwirakwiza, bivugira ibintu byo guca hejuru bigaragara ko bahumwa amaso n'inyungu zabo.

    Icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu cyarikubye kuko amakuru arakwirakwira vuba…hakenewe ko umuryango mpuzamahanga wemera kureba mu mizi, ukemera kuganiriza buri wese urebwa n'iki kibazo, nibitaba ibyo, tuzagira ibisekuru biroga abantu, bikomeze bibe uruhererekane.

    Tugomba gushakisha icyakorwa, abantu bige kubana bataryana kuko n'ubundi twisanze tubana, twaba duhuje amaraso cyangwa tutayahuje, ni ngombwa ko dutekerereza hamwe ngo dushake inzira zo kubana mu mahoro, nitutabikora tuzarangirira rimwe, tuzamarana kandi twese tuzaba tubihomberamo.

    Nta terambere rishoboka mu gihe abantu baba batwawe umwanya wose no guhangana, no gutegana iminsi. Birakenewe ko amahanga areba mu mizi y'ikibazo, ntibibe gusa kubyuka mu gitondo bakavuga ko bihagarare gusa. Ese bihagaze bite? Ababujijwe uburenganzira bwabo bizagenda bite? Ubutaka bwabo babuhebe burundu, babeho batagira uburenganzira? Mbona hari icyo kintu cyo kutigira ku mateka.

    Ese M23 isubiye inyuma byagenda bite?

    M23 iramutse isubiye inyuma, byaba bigiye guha uburyo abashaka kwica Abatutsi kubera impamvu zoroshye kumva. Impamvu ya mbere hari abantu benshi bakoresheje itangazamakuru berekana ko iyi ari intambara y'Abatutsi bashaka gutegeka aka karere, kandi si byo na busa.

    Abantu benshi barabikoresheje, abaturage badashobora gusesengura amakuru, bashobora kubisamira hejuru. Urumva M23 isubiye inyuma byatuma uwitwa cyangwa usa n'Umututsi wese [ahigwa]. Ubwicanyi bwajya ku rundi rwego.

    Byaba ari ikosa ryagira ingaruka mbi ku buryo ntabona aho byazagarukira. Haba ubwicanyi ku rwego rukabije. Cyaba ari ikibazo gikomeye, aho kugira ngo amahanga ayisabe gusubira inyuma, yakagombye gukoresha imbaraga, ikibazo kikaganirwaho mu mizi, hashakwe igisubizo kuko iyi si yo ntambara yonyine yabayeho, kandi ibisubizo bivuye mu biganiro bifite amahirwe yo gutanga umuti urambye kurusha ibivuye mu mbaraga no guhangana.

    Kuki amahanga adahatira RDC kwinjira mu biganiro?

    Mbona hari impamvu y'inyungu ibyo bihugu bikomeye bifite muri Congo. Basa nk'abahendahenda kugira ngo badatakaza izo nyungu zabo, hanyuma bagashaka kuvuga imvugo ishimisha Congo. Inyungu zabo ziraremeye kurusha uburenganzira bw'abaturage muri Congo. Abatutsi bakomeje kwicwa, ntibyababuza ibitotsi ariko inyungu zabo zigakomeza zigasigasirwa.

    Indi mpamvu ni uko Perezida Tshisekedi yakoresheje imbaraga nyinshi mu gusobanura ikibazo uko kitari mu mahanga. Nubwo hari benshi basobanukiwe, hari benshi badasobanukiwe impamvu zikurura intambara muri aka karere.

    Hari ibihugu byinshi Tshisekedi anyuramo, bishoboka ko ababwira amateka atandukanye n'uko ukuri kumeze, benshi bagafata imyanzuro bahubutse.

    Biragoye kumva ukuntu umuntu yakwanga ibiganiro by'amahoro. Kubyanga byonyine, byerekana ko nta bushake. Kuki umuntu yatinya ibiganiro by'amahoro?

    Nibatemera gukemura ikibazo mu mizi, iki kibazo kizakomeza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwicanyi-bukorerwa-abatutsi-muri-rdc-n-ubuzima-bwa-col-makanika-mu-mboni-za-dr

  • Perezida Kagame yaganiriye na Chi-Man Kwan uri mu bashinze Raffles Family Office – #rwanda #RwOT

    Chi-Man Kwan yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko Chi-Man Kwan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari (Inclusive Fintech Forum) yatangiye kuri uyu wa 24-26 Gashyantare 2025.

    Buti 'Perezida Kagame yakiriye Chi-Man Kwan, Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Raffles Family Office, wageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari. Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere ry'imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by'imari n'amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye.'

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro inama ya IFF ku wa 25 Gashyantare 2025, muri Kigali Convention Center, ahazaba hari abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

    Iyi nama itegurwa n'Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n'Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari na Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR.

    Ni ubufatanye bugamije kubaka iri huriro ku buryo riba isoko y'ibisubizo by'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari ku rwego mpuzamahanga.

    Imibare ya FinSope 2024 igaragaza ko serivisi z'imari zigera ku Banyarwanda 96%, muri bo 86% bakifashisha telefoni igendanwa mu kuzigeraho.

    Ibitekerezo byose bizakusanywa muri iri huriro ryitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse imihanda yose, bizaba ishingiro ry'ibizaganirwaho mu nama zitandukanye zirimo Singapore FinTech Festival, Japan FinTech Festival, 3i Summit, na Point Zero Forum.

    Raffles Family Office ni kimwe mu bigo binini byo muri Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba, bifasha imiryango y'abanyemari mu bijyanye na serivisi z'icungamutungo n'ubujyanama. Iki kigo gicunga umutungo ubarirwa muri za miliyari z'amadorari ya Amerika.

    Perezida Kagame yakiriye Chi-Man Kwan baganira ku mahirwe y’ishoramari agaragara mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-chi-man-kwan-uri-mu-bashinze-raffles-family

  • Henok Mulubrhan yegukanye agace Ka mbere ka T… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare nibwo hakinwe Agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 nyuma yuko ku munsi ku Cyumweru hari hakinwe Prologue yegukanwe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team.

    Aka gace ka mbere kari gafite intera y’ibilometero 157,8 akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, kahagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ubundi gasorezwa mu karere ka Kayonza.

    Munyaneza Didier wa Team Rwanda yacitse abandi ajya imbere ndetse hari n’aho yashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 ku bakinnyi 3 bari bamukurikiye n’ikinyuranyo cy’iminota 4 ku gikundi.

    Nyuma yaho hamaze kugendwa ibilometelo 70 aba bakinnyi 3; Uwiduhaye (Team Rwanda), Zegklis (May Stars) na Matthews wa Afurika y’Epfo bahise bafata Munyaneza Didier.

    Mu bilometero bya nyuma habayeho ugukubana cyane cya gikundi gishaka gufata ba bakinnyi birangira kibafashe maze aka gace kegukanwa n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan akoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 52.

    Abakinnyi 51 ba mbere muri aka gace bose banganyije ibihe bakoresheje.

    Abanyarwanda bitwaye neza muri aka gace ka mbere ni Byukusenge Patrick (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 13, Ngendahayo Jeremie (May Stars) waje ku mwanya wa 17, Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) waje kumwanya wa 21 Mugisha Moise (Team Rwanda) waje kumwanya wa 28 na Manizabayo Eric (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 32.

    Ni mu gihe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies ariwe wahise yambara umwambaro w’umuhondo ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda.

    Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi ari Masengesho Vainqueur (Rwanda) uri kumwanya wa 26 aho akurikirwa na Byukusenge Patrick (Java-InovoTec). Aba bombi Fabien Doubey ufite umwenda w’umuhondo abarusha amasegonda 21.

    Usibye Henok Mulubrhan wegukanye agace ka mbere akaba n’Umunyafurika mwiza mu bandi bitwaye neza harimo Munyaneza Didier (Team Rwanda) wahize abandi mu kuzamuka muri sprint akaba n’uwayoboye isiganwa igihe kirekire,Aldo Taillieu wabaye umukinnyi muto witwaye neza,Masengesho Vainqueur wabaye Umunyarwanda mwiza na Kieran Gordge(Afurika y’Epfo) wabaye Umunyafurika muto mwiza.

    Ikipe yabaye nziza ni Israel Premier Tech.

    Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza kuwa Kabiri hakinwa agace ka Kabiri kayo kazahagurukira kuri MIC mu mujyi wa Kigali Saa tanu maze kazasorezwe i Musanze Saa munani ku ntera y’ibilometero 121.

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan  yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 

    Munyaneza Didier wari wayoboye isiganwa igihe kirekire ariko mu minota ya nyuma bikarangira abandi bamuciyeho

    Abakunzi ba Tour du Rwanda bari babukereye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152699/henok-mulubrhan-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152699.html

  • Azongera gukinira Murera mu mwaka wa 2026! Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngaghe umukino we wanyuma muri iyi season yawukinnye afashije ikipe ye kunganya n’Amagaju – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports FC, Umunya-Senegal Fall Ngagne ashobora kumara amezi 9 adakina kubera imvune yagize kuri match y'Amagaju FC, ubwo yagwirwaga n'umuzamu mu minota ya nyuma y'umukino

    Fall Ngaghe niwe uyoboye ba rutahizamu n'ibitego 13 muri shampiyona. Rayon yinjije ibitego 30 harimo 13 bye, ubwo abandi bagabanye 17, akaba atazongera kugaragara mu kibuga muri iyi season y'imikino kubera imvune. Biteganyijwe ko byibura ashobora kuzagaruka mu kwezi kwa 1 kwa 2026.

    Fall Ngagne utazongera gukina muri iyi season yiyongereye kuri Muhire Kevin uyoboye abandi mu gutanga assist, nawe utari gukinira iyi kipe

    Source : https://yegob.rw/azongera-gukinira-murera-mu-mwaka-wa-2026-rutahizamu-wa-rayon-sports-fall-ngaghe-umukino-we-wanyuma-muri-iyi-season-yawukinnye-afashije-ikipe-ye-kunganya-namagaju/

  • RIP Aboubakar! Rutahizamu Aboubakar Lawar wakiniye AS Kigali yitabye Imana ku myaka 29 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu, Aboubakar Lawar wakiniye AS Kigali yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, aguye mu mpanuka ya moto yabereye i Kampala muri Uganda.

    Lawal yakiniye AS Kigali imyaka ibiri, ayifasha kwegukana ibikombe igikombe kimwe cy'Amahoro.

    Uyu mukinyi w'imyaka 29, yagiye mu ikipe ya Vipers Sport Club yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, avuye mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.

    Source : https://yegob.rw/rip-aboubakar-rutahizamu-aboubakar-lawar-wakiniye-as-kigali-yitabye-imana-ku-myaka-29-gusa/

  • Amstel ihishiye udushya twinshi abazitabira Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.

    Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi, aho muri isiganwa ry'uyu mwaka, Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara uyu mwambaro.

    Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko nk'ibisanzwe buzasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2025 nk'uko byagenze muri enye ziheruka.

    Nk'uko bisanzwe, ahasorezwa agace ku munsi, haba hari ibinyobwa bitandukanye bya Bralirwa by'umwihariko Amstel, bifasha abantu kumanura akavumbi.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda runategura ibitaramo biriherekeza ibizwi nka 'After Party'. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n'i Kigali ku munsi usoza irushanwa.

    Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara umwambaro wa Amstel muri Tour du Rwanda 2025

    Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi

    Kuri iyi nshuro, Amstel yifashishije Miss Muyango na MC Tino bafite izina rikomeye mu myidagaduro

    Abakobwa bajyanwa na Amstel ni bamwe mu bakunze kwishimirwa na benshi muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Amstel-ihishiye-udushya-twinshi-abazitabira-Tour-du-Rwanda-2025

  • Confy yagarutse ku mbogamizi zadindije ibikorwa bye mu mwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko uyu mwaka ateganya ibikorwa bitandukanye bizatuma abakunzi be bamubona kenshi kurusha uko byagenze umwaka ushize.

    Ati 'Umwaka ushize nahuye n'ibibazo birimo n'uburwayi bwanyibasiye, bituma ntagaragara cyane ahantu hari abantu benshi ndetse n'ibihangano biba bike ariko ubu naje nje.'

    Yakomeje avuga ko mu 2024 uretse Extended Play[EP] yashyize hanze yise 'Ability,' nta bihangano byinshi yakoze, ati 'Uyu mwaka bwo ndi gukora ibikorwa byinshi muri studio. Abakunzi banjye bakwiriye kunyitega kandi bakumva ko batazicwa n'irungu.'

    Mu 2024, Confy yari yakomeje kuzahazwa n'uburwayi bw'ibibara (Vitiligo) ndetse yagerageje kwivuza no hanze y'u Rwanda, ubu akavuga ko yorohewe ugereranyije n'uko byari bimeze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/confy-yagarutse-ku-mbogamizi-zadindije-ibikorwa-bye-mu-mwaka-ushize

  • Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi #rwanda #RwOT

    Uwabonye amashagaga abasirikari b'Afrika y'Epfo binjiranye muri Kongo mu Kuboza 2023, ntiyakwemera ko ari bo yabonanye ikimwaro cyinshi, ubwo kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2025, binjiraga i Rubavu mu Rwanda bavuye i Goma muri Kongo, aho bari bamaze ukwezi ari imfungwa z'intambara.

    Nyamara ubwo bazaga muri Kongo, umuyobozi wabo yumvikanye mu itangazamakuru, agira ati: 'Tuje guha M23 isomo ry'intambara. Niturangiza kuyitsemba tuzakurikizaho abayiri inyuma mu guteza akajagari'. Aha yavugaga u Rwanda, ashimangira bya binyoma birushinja gufasha M23.

    Abatashye uyu munsi imirizo iri mu maguru, ni abasirikari 194 bakomoka muri Afrika y'Epfo bari baroherejwe kurwanirira Tshisekedi, bakaza gukomerekera ku rugamba ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga umujyi wa Goma, mu mpera z'ukwezi gushize kwa Mutarama.

    Barimo kandi abagore 2 batwite, byumvikana ko izo nda bazisamiye [ku rugamba]muri Kongo, kuko bari bahamaze amezi 13.

    Nyuma yo gutakamba, M23 yemeye kubareka bagasubira uwabo, ndetse n'uRwanda rubemerera inzira, rwirengagije ko ari abafatanyabikorwa ba FDLR, wa mutwe w'abajenosideri ufite indiri muri Kongo. Amakuru dufite ni uko bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagomba gufatira indege ibasubiza muri Afrika y'Epfo.

    Ibi bibaye nyuma y'igihe gito uRwanda rwemeye ko n'imirambo y'abasirikari ba Afrika y'Epfo biciwe ku rugamba muri Kongo, nayo inyuzwa mu Rwanda ijyanwa muri Afrika y'Epfo, ariko yo ikaba yaruririjwe indege muri Uganda.

    Kubera gutinya ikimwaro cyo kunyuza abasirikari bayo mu Rwanda, igihugu birirwa batuka, abategetsi b'Afrika y'Epfo yasabaga ko iyo mirambo, inkomere ndetse n'abandi bafashwe mpiri banyuzwa ku kibuga cy'indege cya Goma, ariko M23 ikigenzura irabahwishuriza. Basabaga kandi ko batahana ibikoresho byabo bya gisirikari, nabyo M23 irabyanga.

    Nubwo bifuzaga gutaha bambaye gisivili ngo batagaragara nk'ingabo zatsinzwe, ibyo nabyo babyangiwe, abanyamakuru bake bashoboye kubabona bakaba bavuga ko batashye bambaye impuzankano zabo za gisirikari.

    Imirambo n'inkomere biratashye, ariko amakuru avuga ko hari abandi bakabakaba 1.000(barimo n'abakomoka muri Tanzaniya na Malawi) bakiri mu maboko ya M23, aho bafungiranye ku kibuga cy'indege cya Goma, ndetse n'ahitwa Mubambiro, hafi y'umuyi wa Goma.

    Ayo makuru avuga ko muri ibyo bigo barimo, banaryamye ku matoni y'amabuye y'agaciro basahuye muri Kongo, bikaba byarabashobeye uko bazayahara, kuko ibyo kuyatahana byo bidashoboka.

    Abasesenguzi barajya impaka ku nyito y'ubutumwa abasirikari b'Afrika y'Epfo, aba Malawi n'aba Tanzaniya boherejwemo muri Kongo. Bamwe basanga ubwo butumwa butakwitirirwa SADC yose, mu gihe ku bihugu 16 bigize uwo muryango w'Afrika y'Amajyepfo, bitatu(3) gusa ari byo byohereje ingabo. Basanga ahubwo byakwitwa amasezerano afifitse abategetsi b'ibyo bihugu 3 bagiranye na Tshisekedi, ku nyungu zabo bwite, nk'uko byagenze hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye nawe waroshye abasirikari b'uBurundi mu ntambara ya Kongo, kubera indonke ze gusa.

    Abaturage bo muri Afrika y'Epfo bababajwe cyane n'igisebo abasirikari babo bahuriye nacyo muri Kongo, ndetse bagasaba ko bahita bacyurwa nta rundi rwitwazo.

    Ni nyuma y'aho Perezida Ramaphosa abeshyeye ko izo ngabo zoherejwe mu butumwa bw'amahoro, ariko ababikurikiraniye hafi bakamunyomoza, berekana ko zijanditse mu mirwano itaranazihiriye.

    Muri Tanzaniya na Malawi ho abategetsi bahisemo kwicecekera nk'aho ntacyaba, kuko batumva uko basobanurira abaturage inyungu bari bafite mu kohereza abana babo gupfira no gusebera muri Kongo.

    The post Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikimwaro-ntikica-ariko-kigira-mubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikimwaro-ntikica-ariko-kigira-mubi

  • Elon Musk Yihanangirije Abakozi ba Leta Bataragaruka ku Biro. #rwanda #RwOT

    Elon Musk Yihanangirije Abakozi ba Leta Batareagaruka ku Biro

    federal worker

    Elon Musk, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ko ashobora guhagarika abakozi ba leta batagarutse ku kazi mu biro muri iki cyumweru. Iyi ni imwe mu mpinduka zikomeye asaba abakozi ba leta, aho ari gukurikiza gahunda yo kugabanya ibikoresha bya leta yashyizweho na Perezida Donald Trump.

    Musk, uzwiho gufata imyanzuro ikomeye mu bigo ayoboye nka Tesla na SpaceX, yongeye gushyira igitutu ku bakozi ba leta, abasaba kugaruka gukorera mu biro aho gukomeza gukorera mu rugo. Yavuze ko abatarubahiriza iri tegeko bashobora guhagarikwa ku kazi.

    Mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19, abakozi benshi ba leta bemerewe gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo. Gusa, nyuma y'aho icyorezo kigabanukiye, impaka zaravuze ku kuba abakozi bakomeza gukorera mu rugo cyangwa bagaruka ku biro.

    Nubwo iyi gahunda yo gusaba abakozi kugaruka ku kazi yateje impaka, abayishyigikiye bavuga ko izazamura umusaruro, mu gihe abayirwanya bavuga ko itari ngombwa kandi ishyira bamwe mu bakozi mu kaga.

    Bikaba bitegerejwe kureba niba leta izashyira mu bikorwa icyemezo cya Musk cyangwa niba hazabaho kuganira n'abo bireba kugira ngo habeho ubwumvikane hagati y'impande zombi.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-yihanangirije-abakozi-ba-leta-batareagaruka-ku-biro/

  • URUPFU RW'UMUSHUMBA MUKURU PAPA FRANSISKO #rwanda #RwOT

    Pope Francis

    N'agahinda kenshi, dutangaje urupfu rw'Umushumba Mukuru, Nyirubutungane Jorge Maria Bergoglio, uzwi nka Papa Fransisko. Yitabye Imana uyu munsi saa 19:39 mu bitaro bya Kaminuza ya Agostino Gemelli biherereye i Roma, asiga isi yatangarije ijambo ry'Imana n'ubutumwa bw'urukundo igihe cyose cy'ubuzima bwe.

    Pope Francis

    Papa Fransisko yari umuyobozi w'itorero Gatolika w'igitangaza, ubuzima bwe bwose yabuhariye umurimo w'Imana, akorana umwete n'urukundo kugira ngo azane amahoro, ubuvandimwe, n'ubutabera mu isi. Kuva yatangira umurimo w'ubusaseridoti kugeza ku nshingano za Supremu Pontifex, yakomeje kurangwa no gukunda abakene, kwita ku batishoboye, no gushishikariza isi gukundana no kwitangira ineza ya bagenzi bacu.

    Mu myaka amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko yagaragaye nk'umuyobozi w'impuhwe, uharanira ubumwe, usaba abatuye isi kureka urwango, amacakubiri, n'ivangura, ahubwo bagahurira ku ndangagaciro z'urukundo n'ubworoherane. Yakomeje gushishikariza abayoboke b'idini gatolika n'isi yose gukomeza kwitangira abakene, gutanga imbabazi, no kubabarirana.

    Ubutumwa bwe bwakomeje kuba ikimenyetso cy'ukwizera, ahamagara abantu bose kwiyegurira Imana no kuyikorera mu kuri. Yaharaniye amahoro mu bihugu byibasiwe n'intambara, akomeza kwereka abayobozi b'ibihugu n'abatuye isi ko amahoro aramba ari ayo gushyigikirwa n'urukundo, imbabazi, no kubabarirana.

    Kuva yatorwa nka Papa mu mwaka wa 2013, yagaragaje ubuyobozi bushishikajwe n'umuryango n'ubuvandimwe. Yitaye ku bibazo byugarije isi, arwanya ubusumbane, avuga ku kibazo cy'ihindagurika ry'ikirere, kandi asaba ko abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga isi dutuye. Ntiyigeze ananirwa kwereka isi ko igomba kugira umutima wita ku batishoboye n'abafite intege nke.

    Urugendo rwe nk'Umushumba Mukuru rwaranzwe no gukundisha abantu isengesho, kwigisha urukundo rw'Imana, no gukangurira buri wese kugarukira ukuri. Yafashije abakristu benshi kumenya Imana kurushaho, anagaragaza ko Kiliziya ari urugo ruhamagarira abantu bose, hatitawe ku mibereho yabo. Yagaragaje ko Kiliziya igomba kuba iy'impuhwe, yitangira bose, by'umwihariko abababaye n'abari mu nzira y'ubuzima bugoye.

    Nk'umuyobozi mukuru wa Kiliziya, yateje imbere umuco wo kwakira no kwitangira impunzi, ahamagarira amahanga gufungurira amarembo abari mu kaga. Yerekanye ko ukwemera nyako kudahagarara ku mategeko gusa, ahubwo kugomba kurangwa n'urukundo, ukwicisha bugufi no gufasha bagenzi bacu.

    Ubu ngubu, Kiliziya n'isi yose birunamye mu cyubahiro, twibuka ubutumwa bwe, urukundo yagaragaje, n'umurimo udasanzwe yakoze ku isi. Turashimira Imana ku buzima bwe, turayisaba ngo imwakire mu bwami bwayo, aho azaruhukira mu mahoro amaramaje.

    Turasabira roho ye, dusaba Nyagasani ngo amwakire mu bwami bwe, amuhe kuruhukira mu mahoro y'iteka. Twifatanyije n'abakristu bose kw'isi, tugasaba Imana ngo ihe imbaraga Kiliziya Gatolika muri ibi bihe by'agahinda, inatuyobore muri uru rugendo rwo gukomeza umurage wiza wa Papa Fransisko.

    Roho ye niruhukire mu mahoro y'iteka. Amen.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/4415-2/