Author: webrwanda

  • Muri Stade ya Manchester United hongeye kugaragara imbeba – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni mafoto yafashwe n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo ESPN, agaragaza imbere mu kibuga cya Manchester United mbere y'uko umukino batsinzemo Ipswich Town ibitego 3-2 utangira.

    Si ubwa mbere imbeba zigaragaye muri iyi stade mu bihe bya vubaha, dore ko abakunzi bayo bahora binubira ko iyi stade y'amateka ishaje, itajyanye n'igihe, ndetse yangiritse ahantu hatandukanye dore ko hari igihe imvura ijya igwa igisenge cya stade cyikava.

    Source : https://yegob.rw/muri-stade-ya-manchester-united-hongeye-kugaragara-imbeba-amafoto/

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore, Kaboy yashyize ukuri hanze ku cyatumye akurwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu hakabeshya ko ari uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukandayisenga Jeannine, uzwi nka Kaboy, yakuwe mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagore, bivugwa ko ari kubera uburwayi bw'ibicurane. Ikipe yiteguraga imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, ariko Kaboy yamenyeshejwe ko atakomeza kubera uburwayi. Nyamara, hari andi makuru yavugaga ko yakuwe mu mwiherero kubera ko yapimwe bagasanga afite imisemburo myinshi ya kigabo (Testosterone), bitamwemerera gukina.

    Mu kiganiro yagiranye na Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) kuri B&B Kigali FM, Kaboy yavuze ko nta kuri kuri ibyo bivugwa. Yemeje ko nta muntu wigeze amupima ngo asangwemo iyo misemburo myinshi. Yavuze kandi ko mbere yo kwirukanwa, muganga w'ikipe yamubwiye ko yamaze gukira ibicurane, bityo akibaza impamvu nyayo yatumye asezererwa.

    Kaboy yavuze ko asezerewe atigeze asobanurirwa neza impamvu. Yumvise ko ari urwitwazo rw'abashatse kumukuramo ku bushake, kuko batigeze bamuha ibisobanuro bifatika. Yemeje ko nubwo ibyo byamubayeho, adahangayitse, ariko anibaza uko bishobora kumugiraho ingaruka ku kazi ke ko gukinira Yanga Princess muri Tanzania.

    Nyuma yo gukuramo Kaboy, ikipe y'u Rwanda yakinnye na Misiri mu mikino ibiri. Umukino wa mbere wabereye mu Rwanda, warangiye u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0. Umukino wa kabiri wabereye muri Misiri urangira ari ibitego 2-2. Ibyo byatumye u Rwanda rusezererwa, rutabonye itike y'Igikombe cya Afurika.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-kaboy-yashyize-ukuri-hanze-ku-cyatumye-akurwa-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-hakabeshya-ko-ari-uburwayi/

  • Rubavu: Isoko rimaze imyaka 13 ryubakwa rigiye gutangira gukorerwamo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko mirimo ya nyuma yo kubaka iryo soko irimbanyije ndetse ko ab'inkwakuzi batangiye kurifatamo imiryango.

    Yagize ati 'Turateganya ko iri soko ukwezi ukwa Gatanu kuzasiga ryarangiye. Tugeze mu mirimo ya nyuma yo gusoza nko gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri, amakaro no gutunganya hanze.'

    Meya Mulindwa yasobanuye ko ubu Akarere ka Rubavu karimo gutegura amasezerano kazagirana na rwiyemezamirimo uzaricunga.

    Ati 'Turimo gushaka rwiyemezamirimo uzahagararira abashoye imari muri iri soko, gutanga imyanya, kurikurikirana n'imicungire yaryo. Ibikorwa byose bisigaye turimo kubikorera rimwe ku buryo mu kwa Gatandatu isoko rizaba ririmo gukora neza.'

    Meya wa Rubavu yavuze ko iryo soko ryatangiye kubakwa mu 2012 kugeza ubu rikaba ritaruzura aho ba rwiyemezamirimo baritangije byagezemo hagati bananirwa kurikomeza hazamo n'abandi biranga.

    Ikindi cyakomye mu nkokora iyubakwa ry'Isoko rya Gisenyi ni umutingito wabaye ukagera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Rubavu bituma inyigo yongera gusubirwamo kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora kugirwaho ingaruka n'imitingito.

    Ati 'Ryari ryarashyizweho amakaro ryarakinzwe rigiye gutahwa, habaye umutingito abantu babona ubukana bwawo, basanga uko ryari ryubatse bitari bihagije ni bwo hajemo imirimo yo kurikomeza.'

    Yavuze ko icyo gihe bahise basubira mu nyigo yaryo bararikomeza kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora gusenywa n'umutingito uwo ari wo wose ugereranyije n'imitingito yabaye muri ako Karere.

    Isoko rya Gisenyi rizatangira gukorerwamo muri Kamena 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-isoko-rimaze-imyaka-13-ryubakwa-rigiye-gutangira-gukorerwamo

  • Amwe mu magambo yakuwemo! Mavenge Sudi yavuze… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 35 irashize Mavenge Sudi ari mu muziki. Ndetse, afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari aho akoresha ukuboko kw’ibumoso. Uyu mugabo ni umwe mu banyuze muri Orchestre Inkumburwa ya Makanyaga Abdul, ndetse yemeza ko Makanyaga ariwe wamwigishije gucuranga gitari.

    Mu buzima bwe yakoreye ibitaramo hirya no hino mu Rwanda, ndetse mu mpera z’umwaka ushize yataramiye muri Uganda. Nubwo bimeze gutya ariko ntacyumvikana mu bihangano bishya, ahanini bitewe na gahunda yihariye yo kubiha igihe kirekire cyo kubikoraho. 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Mavenge Sudi yasobanuye ko kuva yasohora indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’ yamwubakiye izina mu buryo bukomeye, ariko kandi byaturutse ku rukundo Abanyarwanda bamweretse.

    Ati “Gakoni k’Abakobwa buriya ni indirimbo iririmbwa mu bukwe, kuko ubukwe buba bugizwe n’umuco wa Kinyarwanda ijana ku ijana. ‘Gakoni k’Abakobwa’ ni indirimbo abantu bakunze, kandi bakunda ibafasha yaba mu gusaba no gukwa no mu kwiyakira, no mu bitaramo nkora, abanyarwanda barayikunda, ariko igitangaje si yo nabanje, igitangaje ni uko nabanje indirimbo bita ‘Ku munini’.

    Uyu mugabo yasobanuye ko iyi ndirimbo yahimbwe  ari kumwe na mugenzi we Kayitare Gaetan ubwo bari batashye ubukwe. 

    Avuga ko Kayitare “Ni nawe nkomoko ya ziriya ndirimbo.” Ati “Twari abantu bakundana, bicaraga tugahanga, tukandika ariko akaba afite nka 80% mu bijyanye no kwandika, kuko yandutaga no mu myaka, akankundira ukuntu nari nzi gitari, kandi nawe yari ayizi.”

    Yavuze ko batashye ubukwe baturutse ahantu hanyuranye, kuko Kayitare yabaga mu Ruhango, ni mu gihe Mavenge yabaga i Nyanza. Ati “Twari tugiye mu muhuro w’umukobwa uzashyingirwa nk’ejo, tugenda dufite gitari, noneho tugeze ahantu, tuba turananiwe turicara, ariko twaje kuhagera.”

    Mavenge avuga ko mu nzira hari aho bageze barananirwa, batangira gutekereza uko bahanga indirimbo mu rugendo rwabakuye ku Rwesero rwa Nyanza (Aho umusore yavukaga), bakagera ku Munini (Niho umukobwa yavukaga). 

    Yasobanuye ko ari kumwe na Kayitare Gaetan bahimbye indirimbo nyinshi, yifashishije gitari ye bwite byatumye buri umwe bayinononsora mbere y’uko bayifatira amajwi kuri Radio. Mavenge Sudi avuga ko yahisemo gusohora izi ndirimbo kubera ko yumvaga ashaka gusigasira igihangano cye na Kayitare.

    Ati “Twarabanye cyane cyane! ‘Ku Munini’ yasohotse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo twarayikoranye irasohoka ijya kuri Radio, nyuma ya Jenoside nibwo naje kuyibura, nongera kuyibona nyisubiza kuri Radio. Nabaye mu muryango w’iwabo nk’inshuti y’akadasohoka, ubwo twabaga turi kumwe dusabana, ducuranga izo ndirimbo, dukora ibitaramo. Naje kumenya amakuru ko Jenoside yamuhitanye, navuganye n’abo mu muryango be bampa uburenganzira bwo gukora izi ndirimbo.”

    Mavenge Sudi yavuze ko hari bamwe mu bo mu muryango wa Kayitare Gaetan baganiriye, bemeranya gukora izi ndirimbo mu rwego rwo gusigasira umurage wa Kayitare. Ariko kandi nawe avuga ko yahisemo kuzikora, kubera ko ari n’indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwiza.

    Uyu mugabo yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi, ariko amaze gushyira ku isoko indirimbo enye gusa zirimo ‘Gakoni k’Abakobwa’, ‘Ku Munini’, ‘Kantengwa’ na ‘Simbi (Yitwa Cecile)’. Mavenge Sudi avuga ko mu ikorwa ry’indirimbo ‘Simbi’ hari amagambo yakuyemo Kayitare Gaetan yari yaranditse, kubera ko yumvaga ashaka kujyanisha n’ibihe.

    Ati “Hari amagambo nongeyemo Kayitare atari yaranditse, njyanishije n’ibigezweho, bijanye n’ubuvanganzo bundi bugezweho nkurikije aho igihe cyari kigeze, no kuganira n’abandi bantu bakuze. Habayeho kunguka amagambo mashya. Nk’ijambo ‘Gakoni k’Abakobwa gatakara ni batahe, ni ijambo nongeyemo.”

    Mavenge yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi ariko ntaratekereza kuzisubiramo zose. Yavuze ko yajyaga atekereza kuzatoza umwana wa Kayitare kugira ngo azabe ariwe usigarana izi ndirimbo, ariko ntabwo arabasha kubigeraho.

    Mavenge asobanura Kayitare nk’umuhanzi wari wagutse mu nganzo ‘Ku buryo iyo aba akiriho ubu aba akomeye cyane’. Ati “Yagombaga kuba ari umuhanzi wagutse cyane iyo azaba kuba akiriho. Umurage wo narawusigasiye nanze ko azima, kandi nta nubwo azazima, nibyo twaharaniye, indirimbo nasohoye ni ziriya”.


    Mavenge Sudi yatangaje ko indirimbo ‘Gakoni k’abakobwa’ n’izindi eshatu zamamaye atari ize

    Mavenge yavuze ko ubuzima yabanyemo na Kayitare Gaetan ari bwo bwatumye ahitamo gukora indirimbo ze 

    Mavenge yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi, ariko ntatekereza kuba yazikoraho 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZI MAVENGE SUDI

      “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152867/amwe-mu-magambo-yakuwemo-mavenge-sudi-yavuze-impamvu-yiyitiriye-indirimbo-zirimo-gakoni-ka-152867.html

  • Yishyurwa arenga Miliyari 1 Frw! Chris Brown… – #rwanda #RwOT

    Aherutse gukorera igiatramo gikomeye muri Afurika y’Epfo ahari  abantu barenga ibihumbi  94 cyabereye muri FNB Stadium. Nubwo hari abagerageje kwamagana ibi bitaramo kubera amateka ye ajyanye no guhohotera abagore, ibitaramo byarakomeje kandi byitabirwa ku rwego rwo hejuru. 

    Uyu mugabo uherutse gusohora indirimbo ‘ Sensational' aherutse gutangaza ko abanya-Kenya bifuzaga ko abataramira ariko ntibyakunda bitewe nuko badafite ibikorwa remezo byari kumworohereza kuhataramira. 

    Umuyobozi wa sosiyete ya Madfun Group isanzwe itegura ibitaramo muri Kenya, Joy Wachira wari mu biganiro na Chris Brown yabwiye Nairobi News ko batagize ikibazo cy'amafaranga uyu muhanzi yabasabaga, ahubwo bagowe n'ikibazo cy'ibikorwa remezo.

    Ati 'Ntabwo ari ikibazo cy'amafaranga ahubwo ni ibikorwaremezo byacu. Ibyo yatubwiye ni uko icyatumye aduhakanira ari uko Kenya nta bikorwa remezo bihagije byamufasha gukora igitaramo yifuza.'

    Inyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko Christopher Maurice Brown [Chris Brown] asanzwe yishyurwa hagati y’amadolari 300,000$ [428,723,625.00] ndetse na $1,000,000 [1,429,078,750.00] ku gitaramo kimwe.

    Ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, abantu barenga ibihumbi umunani bo mu bihugu 41 bari bakoraniye mu nyubako ya BK Arena, bihera ijisho igitaramo cy'umuziki John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka 'All of me'.

    Cyari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'u Rwanda rushyize imbere kwakira inama n'ibitaramo bikomeye. Gishakimiye kuri 'Move Afrika' y'umuryango Global Citizen, hagamije gukora ubukangurambaga mu rwego rw'ubuvuzi no gufasha urubyiruko kubona akazi, birenze gususuruka no gutaramirwa n'abahanzi gusa.

    John Legend yataramiye i Kigali abisikana n'umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar wataramiye i Kigali bwa mbere binyuze muri 'Move Afrika' mu gitaramo cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, cyo kimwe na John Legend.

    Amakuru agera kuri InyaRwanda, yemeza ko ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangiye gutekereza gutumira Chris Brown mu gitaramo cya Gatatu cya Move Afrika i Kigali, ndetse bifuza ko mu 2025 byazabera muri Sitade Amahoro iherereye i Remera.

    Umuyobozi wa Global Citizens, Huge Evans, umwungiriza we ndetse n'abandi bamuherekeje bari bamaze iminsi mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igitaramo cya John Legend.

    Mbere y'uko bava i Kigali, batembereye ibice bitandukanye bya Sitade Amahoro, hagamijwe kureba niba byashoboka ko Chris Brown yahakorera igitaramo.

    Iyi sitade yakira abantu barenga ibihumbi 45, ushingiye ku kuntu yubatse bisaba ibikoresho bihambaye, kugirango umuziki ubashe usohoka neza, wumvikane neza.

    Si ubwa mbere Chris Brown yaba atekerejwe gutaramira i Kigali, kuko mu mpera za 2024 yaganirijwe, ariko byanga ku munota wa nyuma bitewe na gahunda yari afite.

    Bruce Twagira [Bruce Intore] wari wageregeje ibiganiro nawe yabwiye InyaRwanda ko bashakaga ko uyu muhanzi azataramira muri Sitade Amahoro.

    Ati “Ibiganiro biracyakomeje nubwo bitakunze muri uyu mwaka. Twari twahisemo ko azataramira muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu benshi.”

    Bruce yakomeje agira ati “Ntabwo twahuje kubera amafaranga. Kuko ayo twatangaga si yo bo bashakaga.”

    Chris Brown asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, ndetse asaba kenshi ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanukira ku migozi.

    Asaba ko ahantu akorera igitaramo haba hari uburyo bwo kumanuka ku migozi (zipline) kugira ngo ashobore kugaragara mu buryo budasanzwe no gutungurana mu bitaramo bye.

    Ibi bituma igitaramo kiba cyihariye kandi kigashimisha abafana be. Urugero, mu gitaramo aheruka gukora, yagerageje kumanuka ku migozi aririmba indirimbo ye “Under Influence”, ariko habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga bituma ahagarara mu kirere igihe gito.

    Iyo Chris Brown agiye gukorera igitaramo mu gihugu runaka, asaba ibi bikurikira:

    Amasezerano y’ubwishyu (Booking Fee): Abamutumira bagomba gutanga igice kinini cy’amafaranga mbere y’igitaramo. Ibi bishobora kuba hagati ya 50% na 100% y’igiciro yishyurwa.

    Ibikorwa byamamaza: Bisaba ko igitaramo cye gitegurwa neza, kikamamazwa ku rwego ruhagije kugira ngo kizitabirwe n’abafana benshi.

    Serivisi z’ubwikorezi (Logistics): Agomba kugira ubwikorezi bwizewe (Private Jet cyangwa 'Business class flights'), imodoka zifite umutekano ndetse n’uburyo bwo gutwara abahanzi bamuherekeza.

    4. Icumbi (Accommodation): Asaba Hoteli y'inyenyeri eshanu, ifite umutekano n'aho ashobora kuruhukira neza mbere y'igitaramo.

    Ibikoresho bya Stage (Technical Requirements): Bisaba urutonde rw'ibikoresho by'amajwi, amatara ndetse n'icyuma cy'umuriro (generator) kugira ngo hatazagira ikibazo cy'amashanyarazi.

    Umutekano (Security): Bisaba ko ahabwa abashinzwe umutekano barimo abashinzwe kumurinda (Bodyguards) n'abashinzwe kurinda igitaramo cyose

    Ibikenerwa ku rubyiniro (Rider) — Hari ibyo asaba bigomba kuba biri mu cyumba cye cyangwa ahantu yitegurira, harimo ibiribwa, ibinyobwa byihariye n'ibindi bikoresho yifuza.

    Yitwa Christopher Maurice Brown, yavutse ku wa 5 Gicurasi 1989 muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 13, aza kumenyekana cyane mu 2005 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere Run It!

    Afatwa nk’umwe mu baririmbyi bafite impano yo kubyina ku rwego rwo hejuru, bikaba bimutandukanya n’abandi bahanzi ba R&B.

    Mu 2009, yaciye ibintu mu binyamakuru nyuma yo gukubita Rihanna, icyo gihe bakundanaga. Ibyo byatumye afungwa amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo.

    Yigeze kujyanwa mu kigo cyita ku bafite imyitwarire idasanzwe kugira ngo bamufashe kwifata mu gihe arakaye. Yashinze CBE (Chris Brown Entertainment) kugira ngo afashe abahanzi bakizamuka.

    Yakoze indirimbo zirenga 50 zinjije Miliyoni nyinshi. Indirimbo ze nka Loyal, No Guidance, With You na Under the Influence zabaye ibihangano bikunzwe cyane ku isi.

    Yagaragaye muri filime zitandukanye nka Stomp the Yard, Takers na Battle of the Year. Ni se w'abana batatu, kandi akunda kubasangiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Afite impano yo gushushanya, ndetse amaze gukora imideli n'amashusho anyuranye mu buryo bwa graffiti.


    Abayobozi ba Global Citizen basuye Sitade Amahoro kureba uburyo Chris Brown ashobora kuhakorera igitaramo ku nshuro ye mbere azaba ataramiye i Kigali

    Chris Brown amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino, kandi kenshi asaba ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanuka neza mu migozi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SENSATIONAL' YA CHRIS BROWN

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152872/yishyurwa-arenga-miliyari-1-frw-chris-brown-mu-biganiro-bimuzana-i-kigali-152872.html

  • Mico The Best yakomoje ku gitaramo cye bwite… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Umutaka’, ‘Igare’ n’izindi, ni umwe mu bari kuririmba mu bitaramo biherekeza isiganwa rya Tour du Rwanda bizwi nka Tour du Rwanda Festival, bizasozwa ku Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025. 

    Mico The Best ari ku rutonde rw’abahanzi bagiye baririmba muri ibi bitaramo, bigera mu bice bitandukanye by’Igihugu. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite, kandi azagitangaza mu gihe kiri imbere.

    Ati “Njyewe nkubwiye mu ijambo rimwe waba ushaka kumenesha ibanga. Iyi gahunda nzayivugaho mu minsi micye iri imbere. Ntabwo birenze amezi ane bitaratangazwa.”

    Yavuze ko ari kwitegura gukora iki gitaramo mu gihe ari no gukora ku ndirimbo zizaba zigize EP ye, yifuza gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

    Uyu muhanzi yumvikanisha ko adakorera ku gitutu cy’abasohora indirimbo buri munsi, kuko yahitamo gukora indirimbo imwe mu mwaka igakundwa, aho gusohora indirimbo eshanu mu mwaka ntizakirwe neza.

    Ati “Urebye ukuntu kuva na cyera nakoze umuziki, njye kuva na cyera ntabwo ntigeze ‘nyagara’ (mu mvugo z’ubu). Abantu benshi ‘bayagaye’ barazimye. Ijwi ry’umuhanzi ntabwo rikwiye guhora ryumvikana kenshi mu matwi y’abantu, kuko iyo ryumvikanye kenshi rirarambirana. Iyo ushaka ko uhora wumvikana mu matwi y’abantu, ugomba gukora ibintu bitandukanye.”

    Akomeza ati “Aho kugirango ukore indirimbo eshanu zose ntizikundwe, wakora imwe igakundwa ukajya igira n’icyo cyubahiro.”

    Mico The Best avuga ko n’ubwo ari mu kibuga cy’umuziki, ariko abona ko abahanzi barimo Bruce Melodie, Element, Kenny Sol, Chriss Eazy, Yampano… bakwiye gushyigikirwa na Sosiyete. Ariko kandi hamwe n’imikorere ye ya buri munsi, yizera neza ko ntako atagira mu gukora imiziki myiza.

    Ati “Ariko ibaze umuntu ubaha indirimbo imwe cyangwa ebyiri mu mwaka, ubwo mwabahaye esheshatu bajya he? “

    Mico The Best ni umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Yatangiye umuziki mu myaka ya 2008, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda.

    Azwi mu ndirimbo zakunzwe nka “Igare”, “Umunamba”, “Umugati”, “Amabiya”, n’izindi. Indirimbo ye “Igare” yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu 2020.

    Mu 2022, yatangaje ko ari gutegura gusohora Extended Play (EP) mbere yo gushyira ahagaragara album yitiriye umuhungu we w’imfura.

    Mico The Best asaba urubyiruko kugira umuco w’ubutwari no kwitangira umurimo. Avuga ko indirimbo ze nyinshi azandika mu masaha ya mu gitondo, kandi ashimangira ko aho kugira ngo asohore indirimbo nyinshi zidafite ireme, ahitamo gutinda ariko akazana ibihangano bifite agaciro.


    Mico The Best yatangaje ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite mu rwego rwo gutaramira abakunzi be 

    Mico The Best yanavuze ko ari gukora kuri EP ye nshya izaba iriho indirimbo zinyuranye

    Mico yavuze ko gusohora indirimbo buri munsi, atari byo bigaragaza umuhanzi ukora 

    Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICO THE BEST

    “> 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'TWIVUYANGE' MICO YAHURIJEMO ABAHANZI BANYURANYE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152878/mico-the-best-yakomoje-ku-gitaramo-cye-bwite-ndetse-na-ep-ari-gutegura-video-152878.html

  • Duarte Marivoet yegukanye agace ka Gatanu ka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025 ni bwo Tour du Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa Gatandatu hakinwa agace ka Gatanu kavaga i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 144.

    Ni nyuma yuko Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies ariwe wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025 kakinwe ejo kavaga i Rusizi kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1 ndetse ahita anambara umwambaro w’umuhondo.

    Agace k’uyu munsi katangiye abakinnyi babanza kugenda ibilometero 4,1 bitabarwa. Isiganwa nyakuri rigitangira Umunya-Eritrea Yemane Dawit yagerageje kuva mu gikundi agenda wenyine gusa ntibyatinda ahita afatwa.

    Bageze ku kilometero cya 5 Muhoza Eric (Team Amani), Berlin (Bike Aid), Schutte (Afurika y’Epfo), Kibrom (Eritrea), Gidey (Ethiopia), Taha (CMC) na Hailemaryam (Ethiopia) bavuye mu bandi bajya imbere y’igikundi.

    Umunya-Ethiopia Gereziher Geremedhin Hailemaryam niwe waje kwegukana amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Giheke naho Antoine Berlin ukinira Ikipe ya Bike Aid, yegukana amanota y’Umusozi wa Kabiri yatangiwe mu Gisakura.

    Ba bakinnyi 5 bakomeje kuba imbere ndetse hari n’aho bageze bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota 7 n’amasegonda 30.

    Antoine Berlin ukinira Bike Aid, yegukanye amanota y’Umusozi wa Gatatu yatangiwe muri Nyungwe.

    Intera yari yashyizwemo na Muhoza Eric (Team Amani), Berlin (Bike Aid), Schutte (Afurika y’Epfo), Kibrom (Eritrea), Gidey (Ethiopia), Taha (CMC) na Hailemaryam (Ethiopia) yagiye igabanywa n’igikundi.

    Muhoza Eric wa Team Amani yaje kuva mu bandi bakinnyi batanu bari kumwe imbere ajya imbere ndetse aba ari nawe wegukana amanota y’ahatambika yatangiwe i Nyamagabe.

    Abakinnyi babiri, Brady Gilmore na Duarte Marivoet baje kuva mu gikundi bajya imbere basiga Muhoza Eric ndetse we birangira anafashwe n’igikundi.

    Mu bilometero 10 bya nyuma Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20, ukinira Ikipe ya UAE yagiye imbere birangira ari nawe wegukana agace k’uyu munsi.

    Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi wejo kuwa Gatandatu hakinwa agace ka Gatandatu kazahagukurikira i Nyanza kagasorezwa mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 114.

    Duarte Marivoet wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 

    Ubwo abasiganwa bageraga i Gisakura bakiriwe n’abahinzi b’icyayi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152883/duarte-marivoet-yegukanye-agace-ka-gatanu-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152883.html

  • Abasenateri basabye ko ruswa n'ikimenyane mu nzego z'ibanze bicika burundu – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yagezwagaho raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, ku bikorwa byakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, mu mwaka wa 2023/2024.

    Abasenateri bagize iyo Komisiyo bagaragaje ko mu isesengura bakoze, byagaragaye ko, ruswa n'ikimenyane bikigaragara mu nzego zegerejwe abaturage kandi bigira uruhare mu mitangire mibi ya serivisi.

    Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda, Uwera Pelagie, yagaragaje ko mu busesenguzi bakoze, byagaragaye ko abaturage babona ko ruswa mu nzego z'ibanze ku kigero cya 76,6%, muri serivisi z'ubutaka biri ku kigero cya 18,4%, mu bunzi biri ku kigero 10,9%, Inzego z'abikorera biri ku kigero cya 8,3%, muri DASSO bihagaze 7,9% na RIB biri ku rwego rwa 9%.

    Bagaragaje kandi ko abaturage babona ikimenyane mu nzego z'ibanze kiri ku kigero cya 72,2%, serivisi z'ubutaka kiri kuri 17%, mu bunzi biri kuri 11,5%, inzego z'abikorera 10,6%, mu rwego rwa DASSO kiri kuri 6,8% mu gihe muri RIB abaturage babibona ku kigero cya 9,6%.

    Ikindi cyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni ikijyanye n'Akarengane aho hagaragajwe ko kari ku kigero cya 73,5% mu nzego z'ibanze, kuri 17,6% muri serivisi z'ubutaka, 9% mu bunzi, 6,8% mu nzego z'abikorera, 5% muri DASSO na 10,9% muri RIB.

    Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa ngo ruswa ikomeje kugaragara mu nzego zinyuranye by'umwihariko iz'ibanze irandurwe.

    Senateri Uwera yasobanuye ko nubwo hari indi raporo iri gutunganywa n'iyo komisiyo ku bijyanye n'ingendo iheruka gukora hagamijwe gusuzuma ibikorwa n'inzego z'imitegekere y'igihugu mu kurwanya ruswa n'akarengane, hakenewe ubufatanye mu kuyihashya.

    Yagize ati 'Ruswa ikwiriye gukomeza kurwanywa rwose ndetse n'inzego zose zifatanyije kuko imunga ubukungu bw'igihugu.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho kuri ubu ari urwa mbere mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, rukaba ku mwanya wa Kane muri Afurika.

    Yemeje ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya no guhashya ruswa mu nzego zose ikigaragaramo cyane ko ari icyaha kidasaza.

    Mu Bushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bukorwa n'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, abaturage babukoreweho, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%, bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023.

    Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk'izituma abantu batanga ruswa, zirimo gushaka kwihutisha ibintu, hari abandi bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwo kugira ngo babone serivisi, abandi bavuze ko ari ukwirinda kwiteranya n'ubuyobozi, mu gihe hari abandi bavuze ko batanze ruswa kugira ngo babone serivisi batari bemerewe, hari n'abatarashakaga kwishyura igiciro cyose cya serivisi.

    Abasenateri bagaragaje ko ruswa mu nzego z’ibanze ikwiye guhashywa burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-ko-ruswa-n-ikimenyane-mu-nzego-z-ibanze-bicika-burundu

  • Kugerwaho na serivisi z'ubuhinzi, ubutaka n'imiturire mu bintu 12 Abanyarwanda banenga – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashyize imbere politiki yo kubazwa inshingano ibumbatiye kwishimira ibyakozwe ariko n'ibitakozwe bigakurikiranwa kandi hakagira ubazwa impamvu yabyo.

    Ni yo mpamvu hakorwa ubushakashatsi butandukanye bwerekana ishusho nyayo y'inguni z'ubuzima bw'igihugu uko imyaka ishira.

    Ubushakashatsi ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), bwo mu 2024 bwagaragaje ibyo Abanyarwanda bishimira ku kigero cyo hejuru n'ibyo banenga.

    Nk'uko bigaragara muri raporo y'ibyakozwe na RGB mu 2023/2024, ubu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize, bugaragaza ko abaturage bishimiye imiyoberere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,5%.

    Umutekano ni cyo gipimo gikomeje kuza ku isonga mu byo abaturage bashima kurusha ibindi kuko kiri ku gipimo cya 91,3% mu gihe ubuhinzi ari cyo gipimo gikomeje kuza inyuma mu byo abaturage bashima kuko kiri ku gipimo cya 61,5%.

    Nubwo serivisi z'ubuhinzi ziri ku mwanya wa nyuma mu byo abaturage bishimira, urebye urwo rwego rugenda rutera imbere kuko ugereranyije n'umwaka wari wabanje rwayongereyeho 3,8% kuko mu 2023 byari 60,4%.

    Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini umubare munini w'Abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange kuko bugira uruhare mu kongera umusaruro mbumbe w'Igihugu.

    Senateri Uwera Peragie yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda serivisi z'ubuhinzi zirimo kubona imbuto ku gihe biri ku kigero cya 59%, kubona inyongeramusaruro ku gihe biri 58.3% mu gihe kubona imbuto n'inyongeramusaruro bihagije biri 58.2%.

    Hari kandi kubona imiti y'ibihingwa ku gihe biri ku kigero cya 56.9%, kurwanya indwara z'ibihingwa biri ku kigero cya 55.6% ndetse no kubona isoko ry'umusaruro riri kuri 41.3%.

    Ubwo bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko indi ngingo itishimirwa cyane n'abaturage ari irebana n'ubutaka ndetse n'imiturire aho iri ku kigero cya 64,2%.

    Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n'Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n'ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n'abaturage.

    Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n'abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo nayo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.

    Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n'isuku byishimiwe ku kigero cya Isuku 74,1%, imibereho y'umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z'ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n'itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.

    Ku bibazo bigendanye n'ubutaka na ho abasenateri bagaragaza ko abaturage banenga zimwe muri serivisi zitangwa zirimo kwandikisha ubutaka biri kuri 37.7%, gutanga ibyangombwa by'ubutaka bikiri kuri 38.6%, ibikorwa remezo by'ibanze ahagenewe gutura biri 53.2%, guhererekanya uburenganzira ku butaka biri 41.3% mu gihe kubona amakuru ku gishushanyo mbonera biri 56.5%.

    Mu bindi byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni uburyo Abanyarwanda bishimiye urwego rw'ubuzima aho biri ku kigero cya 76,2%, Urwego rw'abikorera 76,7% n'ubworozi buri kuri 76,8%.

    Senateri Uwera kandi yagaragaje ko kubirebana n'imiturire abaturage banenga uburyo bwo kubona icyangombwa cyo gusana biri ku kigero cya 36.8%, kurwanya imiturire yo mu manegeka biri ku kigero 21%, gukumira imyubakire y'akajagari biri ku kigero cya 20.7% ndetse na gahunda zo gutuza abantu ku mudugudu bishimwa ku kigero cya 15.1%.

    Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n'Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n'ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n'abaturage.

    Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n'abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo na yo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.

    Abasenateri bagaragaje ko abaturage banenga izo serivisi bagaragaza ko harimo ibibazo birimo imikorere mibi y'abayobozi, ikimenyane, akarengane na ruswa bikigaragara muri gahunda nka Girinka, VUP, ubudehe, no kubakira abatishoboye.

    Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n'isuku byishimiwe ku kigero cya 74,1%, Imibereho y'umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z'ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n'itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.

    RGB yerekanye ko ibintu bine byishimiwe cyane n'Abanyarwanda ari ibirebana n'ubutabera ku kigero cya 81,6%, uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa ku kigero cya 89,2%, iyubahirizwa ry'amahame y'imiyoborere n'icyizere ku nzego z'ubuyobozi ku kigero cya 90,2%, n'umutekano uza ku isonga umutekano ku kigero cya 91,3%.

    Muri rusange, mu turere 17 abaturage bashima imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ndetse n'uruhare rwabo mu bibakorerwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%.

    Akarere ka Huye ni ko kaje ku isonga ku gipimo cya 84,5% mu gihe mu Karere ka Musanze ari ho abaturage bashima ku gipimo cyo hasi cya 70,9%.

    RGB yerekana uko Abanyarwanda bishimira serivisi zibegerejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugerwaho-na-serivisi-z-ubuhinzi-ubutaka-n-imiturire-mu-bintu-12-abanyarwanda

  • Amb. Dr. Gashumba ntiyumva uburyo Suède yirengagije nkana ubufatanye bwa FARDC na FDLR – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ambasade y'u Rwanda yasohoye ku wa 27 Gashyantare 2025 nyuma y'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Suède ihamagaje Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibisubizo Amb. Dr. Gashumba yahaye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Suède, bigaragaza ko u Rwanda rwashyize ingamba z'ubwirinzi ku mipaka yarwo na RDC kuko muri kilometero ebyiri mu Burasirazuba bw'iki gihugu hari umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ufatanya n'ingabo za FARDC guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda n'Umugaba w'Ikirenga ni bo bonyine bashobora kugena ingamba zakwifashishwa mu kurinda umutekano w'Abanyarwanda by'umwihariko mu gihe ibiwuhungabanya biri muri kilometero ebyiri gusa uvuye ku mupaka.'

    Yagaragaje ko ibyemezo by'u Rwanda byo kwirindira umutekano ari nk'ibyafashwe n'ibindi bihugu mu bihe bitandukanye birimo na Suède yigeze gushyiraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe yari ifite ikibazo cy'umutekano muke yatezwaga n'ibihugu bituranyi.

    Dr. Gashumba yasobanuye ko ibihugu byo mu Majyaruguru y'u Burayi bidafitanye amateka y'ubukoloni n'u Rwanda, bityo bitagakwiye kwifatanya n'u Bubiligi bwagize uruhare rukomeye mu bibazo byugarije akarere kuko nta n'izindi nyungu zijyanye n'umutungo kamere bihakurikiye.

    Raporo zitandukanye zirimo n'iya Loni zagaragaje kenshi ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, ndetse mu bihe byashize hiyongereyeho n'iza SAMIRDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi, n'indi mitwe nka Wazalendo.

    Ati 'Umuryango mpuzamahanga harimo na Suède uzi neza ikibazo FDLR iteje, harimo n'ibitero iheruka kugaba mu Rwanda mu 2022. Nubwo ibi bizwi, Suède yanze kwamagana mu buryo bwemewe n'amategeko ubufatanye bwa FDLR na FARDC. Kubera iki?'

    Yasobanuye ko kuba umuryango mpuzamahanga waratereye agati mu ryinyo ukanga gukemura ikibazo cy'intambara n'imvugo zibiba urwango byatangijwe na Guverinoma ya RDC, byatumye ikibazo kirushaho gukomera.

    Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma n'ibice byinshi by'intara ya Kivu y'Amajyaruguru, ibihumbi by'impunzi byerekeje mu Rwanda, harimo n'abakozi b'amashami ya Loni hamwe n'abacanshuro b'Abanyaburayi 290 bafatiwe ku rugamba bahabwa inzira yo guhunga banyuze mu Rwanda.

    Ati 'Kuba Suède yaricecekeye ku kibazo cya RDC yinjije abacanshuro b'Abanyaburayi mu ntambara na byo byibazwaho.'

    U Rwanda rusanga Suède ikwiye kubaha no gushyigikira ubuhuza n'ibiganiro byashyizweho n'abakuru b'ibihugu bya Afurika, bwanemejwe n'inama y'imiryango ya EAC na SADC hamwe na Afurika Yunze Ubumwe.

    Dr. Gashumba yahamije ko u Rwanda rushyize imbere gahunda zo gucunga umutekano ku mipaka yarwo no kurangiza burundu ikibazo cy'intambara zishingiye ku moko zimaze igihe mu karere.

    Ati 'Intambara zitizwa umurindi na Guverinoma ya RDC idashoboye kuyobora igihugu n'umuryango mpuzamahanga utagira icyo ukora ntibigishoboye kwihanganirwa na gato.'

    Embassy of Rwanda in Stockholm Responds to Summons by Sweden’s Ministry of Foreign Affairs @SweMFA

    Following the summons by Sweden’s Ministry of Foreign Affairs, the Embassy of Rwanda provided the following response:https://t.co/13MUOOxW78@RwandaMFA @DianeGashumba… https://t.co/GZJp75Tx1p pic.twitter.com/eyCkJ2zoBi

    — Rwanda in Sweden 🇸🇪🇳🇴🇮🇸🇫🇮🇩🇰 (@RwandainSweden) February 27, 2025

    Amahanga yatereye agati mu ryinyo ku bufatanye bwa FARDC, FDLR n’abacanshuro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-suede-yirengagije-nkana-ubufatanye-bwa-fardc-na-fdlr-amb-dr-gashumba