
- Perezida Bolsonaro wa Brazil ashinja OMS kubogama akavuga ko ashobora kugera ikirenge mu cya Perezida wa Amerika agahagarika imikoranire na OMS








Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyashize muri Tanzania kubera ubuntu bw’Imana, anashimira buri wese wafashe umwanya akabisengera.

The Director-General of Rwanda Biomedical Centre, Dr. Sabin Nsanzimana, told IGIHE that the man infected with Coronavirus was a driver from outside Rwanda.
Normally people crossing the border are examined when they are about to enter the country and then put in quarantine but when it is found that someone has met or stood in a place, these measurements are taken and the place he passed through is disinfected.
In Rwanda, 431 people have been diagnosed with Coronavirus, while two have died and 283 have recovered from the virus. Of all the infections, the largest number are males as they account for 81.44% of the total number of 351 people.
Elina Jonas Ruzindaza
source https://en.igihe.com/news/article/coronavirus-hadji-foods-center-closes

Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse kudukora bitewe no kutabona abaguzi batwo.

As the world was celebrating the World Food Safety Day, under the theme “Food safety, everyone’s business”, it was noted that food safety is a shared responsibility between governments, producers and consumers; everybody has a role to play from farm to table to ensure the food we consume is safe and will not cause harm to our health.
The World Health Organization (WHO) stated that Lack of adequate food hygiene can lead to foodborne diseases and death of the consumer; children being the most vulnerable to these diseases, whereby per year numbers about 125 thousand children death.
KCP Ltd has been working in Ruhango district, the Southern province, for now eight years and distributes its products throughout the whole country.
Mbabazi Christian, the Chief Executive Officer of KCP Ltd in an interview with IGIHE, said that the company is on a good track, receiving raw products from farmers from five different districts in the Southern Province, with branches in the eastern province in Bugesera district and there two have started working in partnership with farmers in the area.
“We have the capacity to receive about 120 tons of raw product from farmers per day. We have expanded from the Southern to the Eastern province and are encouraging every area of the country to have cassava plantations and become our suppliers. The factory work at only 35% of its installed capacity.”
How is the quality?
While talking about the quality, Mbabazi said that the government has greatly contributed in bringing quality product, among which was the introduction the Rwanda Standard Board (RSB) that has played a great role in providing internationally recognized and customer suited standardization services.
“The RSB and other companies work in partnership with the Ministry of Trade and Industry; they can penalize you if you are ever found selling product that are not up to the quality standard.” He said
“There are many other companies that are working in cassava flour processing. But Kinazi remains the market giants.”
There is a risk exposition to people consuming bad quality products
Mbabazi said that people should be more careful as they purchase their flour; they need to see if their products are certified by the RSB.
“We do what we have to do as a company nationwide, this starts from the factory; we have a team that examines each of our products before distribution to make sure that they are all up to the quality standard. We ask of the people that consume our products to be aware because if they are not careful they might easily consume bad quality products that can have bad consequences on their health.”
Though they have not been identified yet, there are people abroad who are said to be selling Kinazi cassava flour but have it repackaged as their own product and sell at a very high price.
KCP Ltd Quality controller, Viateur Ngabonzima said that the company has standards by which they examine the cleanness of their productions starting for the staff member, to the machines used in processing among other things.
“Kinazi cassava flour has been certified by the RSB. It was also accredited by the U.S. Food and Drug Administration, thus has been allowed on the US market,” he said.
The Kinazi factory currently has a market in Rwanda and on the European continent; exports are at more than 40%, where they plan to expand to the United States because there is a large market.
The company says that its flour is not only made of bread but also can be mixed with other flour and made into Cake, Capati, Pizza among others.



Nicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/kinazi-factory-warns-customers-against-bad-quality-cassava-flour

Ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020, nibwo biturutse ku mashusho yari yafashwe ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo iki cyaha cyabaga hamenyekanye amakuru avuga ko Munyaneza yakubise umugore we.
Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano zahise zikurikirana iki kibazo uyu mugabo atabwa muri yombi. Nyuma y’aho uyu mugore yasabye ko umugabo we yafungurwa biturutse ku itotezwa akorerwa n’abo mu muryango w’umugabo we dore ko ngo banamubwiye ko atemerewe kugira igikorwa na kimwe akorera mu masambu y’urugo rwe ndetse ko atemerewe gusarura imyaka yahinganye n’umugabo we.
Kuri wa Gatandatu uyu mugore yasuwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Gisagara baramuhumuriza.
Abayobozi bamusuye bamuhaye kawunga, umuceri, ibitege, n’amavuta mu rwego rwo kumuhumuriza no kumusaba gushikama mu gihe ubutabera buri gukora akazi kabwo.
Muri buri murenge hatoranyijwe umudugudu wa Mutimawurugo kugira ngo uwo mudugudu ube ntangarugero. Mu midugudu yatoranyijwe harimo n’uwo uyu mugore n’umugabo we batuyemo wa Kibilizi, mu kagari ka Kimana.
Tumusifu Jérome, uyobora umurenge wa Musha yabwiye UKWEZI ko impamvu nyamukuru yatumye basura uyu mugore ari ukuhumuriza no kumwongerera akanyabugabo muri iyi minsi umugabo ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Ati “Twasanze nta kibazo, usibye kumwongera morale ni nayo mpamvu twamusuye, urumva mbere bakoraga ari babiri, batunga urugo rwabo, ubu biramusaba ko ari ukuboko kumwe, twamusuye kugira ngo tumubwire ko kuba umugabo we adahari, ubuzima butahagaze dore ko hari hatangiye kuvugwa ko ariho asaba ngo bamufungure bakomeze gukorana”.
Gitifu Tumusifu avuga ko mu mpamvu zaba zateraga uyu mugore gusaba ko umugabo we yarekurwa harimo kwibaza uko imibere ye n’abana izamera atari kumwe n’umugabo.
Mu butumwa abayobozi bahaye uyu mugore harimo kumushishikariza kudahishira ihohoterwa ryo mu rugo.
Muri iki gikorwa cyo gufasha ba mutimawurugo ntabwo hafashijwe uyu mugore wahohotewe n’umugabo we gusa ahubwo hari n’undi mugore baturanye wahawe ubufasha nk’ubu.
Tumusifu akomeza avuga ko uyu mugore wakubiswe n’umugabo we bamubwiye ko nubwo yahohotewe ari mu gihugu gifite amategeko, bamusaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.
Uyu mugore yabwiye UKWEZI ko abo mu muryango w’umugabo we bamaze igihe bamutoteza bamubwira ko atagomba kujya mu murima w’umugabo we ndetse ko n’ahari igitoki atemerewe kugica.
Ati “Murumuna we duturanye ni ukurara antuka bugacya, ngo namufungishirije mwene nyina. Nkamwihorera simusubiza ndaceceka”.

Abayobozi basuye uyu muturage barimo inama y’igihugu y’abagore CNF, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibere y’abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge hamwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Tumusifu Jérome.
Uyu mugore avuga ko aba bayobozi bamusuye basize babwiye abayobozi bamwegereye ko bagomba kumuba hafi bagakurikiranira umutekano we.

Kwa Haji ni hamwe mu hantu hazwi cyane ku muhanda Kigali- Huye, ni mu murenge wa Busasama mu karere ka Nyanza. Iminsi ibaye ibiri kwa Haji bafunzwe. Aya makuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme.
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr NSANZIMANA Sabin yabwiye Igihe ko impamvu ari uko hari umushoferi wahahagaze nyuma bikaza kugaragara ko uwo mushoferi yari afite ubwandu bwa covid-19.
Hakizimana Said yavuze ko we n’abakozi 29 bari mu kato mu ishuri rya Ecole de Sciences de Nyanza, ngo amakuru bafite ni uko ngo hari umuntu wo mu karere ka Rusizi wanduye covid-19 wavuze ko yariye kwa Haji.
Dr Nsanzimana Sabin avuga ko uwo mushoferi ari umwe mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.
Umwe mu batuye mu karere ka Nyanza, ejo yabwiye UKWEZI ko yageze kwa Haji asanga batari gutanga serivise ahubwo hari abantu bambaye bikwije bari gutera umuti mu nzu Haji Entreprise ikoreramo.
Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.
Uwihoreye n’uwo mukobwa bari barashimanye ndetse yari yaranamweretse ababyeyi baramushima isezerano ryabo ritinzwa na covid-19.
Mutuyimana Pauline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama aganira na UKWEZI yavuze ko ejo ku wa Gatandatu uyu musore yateze ubwato ageze hagati mu kiyaga cya Rwikwavu abwira abasare ko agiye kwiyahura. ahita asimbuka agwamo.
Yagize ati “Kugeza ubu umurambo turacyawushakisha ntabwo turawubona. Mbere y’uko asimbukira mu mazi yabwiye abasare ko impamvu imuteye kwiyahura ari uko yamenye ko umukobwa biteguraga kubana yasanze undi mugabo bakabana”.
Gitifu avuga ko uyu musore n’uyu mukobwa nta butumire bari baratanze. Uyu musore n’umukobwa wamubenze agasanga undi mugabo bakibanira bombi ni abahinzi.
Inama y’Abepiskopi b’i Burundi itangaza ko ibabajwe n’uko hari bamwe bashaka kuyitiranya n’umutwe wa Politiki biturutse ku gikorwa bakoze mu matora aheruka nk’indorerezi, aho banagaragaje ibyo bayanenze.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’iyo nama, Musenyeri Joachim Ntahondereye aho agaragaza ukuri ku ruhare rwayo muri ayo matora aheruka muri iki Gihugu.
Iyi nama y’Abepiskopi, igagaraza ko itishimiye uburyo Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga muri iki gihugu rwavuze ibyo bayishyikirije” Nk’uko yaba yaritwaye ku byerekeye amatora”.
Ku wa 04 Kamena 2020, Uru rukiko nibwo rwatangaje ibyavuye mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, aho rwanavuze ko utunenge twashikirijwe n’inama y’abepiskopi b’i Burundi, cyo kimwe n’ibirego byatanzwe n’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi nta shingiro bifite.
Muri iri tangazo, musenyeri Joachim Ntahondereye ukuriye inama y’abepiskopi mu Burundi amenyesha ko itigeze itanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko Nshinga.
Ati: “Ico yakoze kwabaye ukugira ico ishikirije icese ku vyerekeye igikorwa c’uburorerezi yari yaronkeye uruhusha”.
Abasenyeri b’ i Burundi bavuga ko nta mpamvu n’imwe yari ihari y’uko bitwara/barega ngo kuko uruhare rwabo muri ayo matora cyari igikorwa cy’umurorerezi kandi bakagendera ku ngingo ngengamyitwarire y’indorerezi z’amatora.
Akomeza avuga ko igikorwa cy’indorerezi kwari ukwandika no kugaragaza inenge z’ibyabaye yiboneye n’amaso yiwe gusa. Musenyeri Ntahondereye ati: “Turababajwe n’uko Inama y’abepiskopi yafashwe mu buryo butumvikana nk’uko yoba yaritwaye, ivyo navyo bigatera agapfungu mu mitima y’abantu.Turanse ko twitiranywa n’umugambwe canke n’umuntu uwo ari we wese yahiganywe mu matora”.
Inama nkuru y’abepiskopi b’i Burundi, CECAB, yohereje indorerezi zayo zirenga 2,700 mu makomine yose, aho bashoboye kujya mu tuzu tw’amatora bahisemo, nk’uko babivuga mw’itangazo ryabo ryo ku wa 26 Gicurasi 2020, iminsi ine inyuma y’ayo matora.
Muri iryo tangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bari bamenyesheje ko ayo matora yabayemo utunenge twari gushobora gutuma ibyari gutangazwa ko byayavuyemo bishobora kutizerwa.
Inyuma y’iryo tangazo, hari bamwe babonye ko Kiliziya Gatorika mu Burundi itari yishimiye ibyari byaraye bitangajwe na Komosiyo y’Igihugu ishinzwe amatora-CENI ko ari byo byavuye mu matora.
Hagati aho, inyuma y’aho Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi atangarijwe burundu n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ko ari we watsinze ayo matora, iyo nama y’abepiskopi yaramushimiye mu itangazo ryayo ryo ku wa 05 Kamena 2020, inamusaba kuba “umukuru w’igihugu wa bose“.
Munyaneza Theogene / intyoza.com