Umurenge wa Gahara ni umwe muri 12 igize Akarere ka Kirehe, umaze imyaka ibiri nta mazi meza ugira haba ku mavomo rusange ndetse no mu ngo z’abaturage, abahatuye bavoma amazi mabi yo mu bishanga no mu masoko, ijerekani imwe igurwa amafaranga Frw200.

Umurenge wa Gahara ni umwe muri 12 igize Akarere ka Kirehe, umaze imyaka ibiri nta mazi meza ugira haba ku mavomo rusange ndetse no mu ngo z’abaturage, abahatuye bavoma amazi mabi yo mu bishanga no mu masoko, ijerekani imwe igurwa amafaranga Frw200.



Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, nibwo abanyeshuri bo muri iki gihugu batangiye gusubira ku mashuri aho bose barimo gupima umuriro no gukaraba intoki hifashishijwe isabune n’amazi meza abandi bagakoresha imiti isukura intoki [Hand sanitizers].
Kongera gufungura amashuri amashuri habayeho ubukerewe nyuma y’uko Ihuriro ry’Abarimu risabye abayobozi b’ibigo kutubahiriza itegeko ryashyizweho na guverinoma bavuga ko amashuri akibura ibikoresho byo gupima ndetse n’iby’isuku.
Afurika y’Epfo kuri ubu imaze kugira abantu bagera ku bihumbi 50 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abamaze guhitanwa n’aka gakoko gashya bagera ku 1000.
Minisiteri w’Uburezi bw’Ibanze, Angie Motshekga yatangaje kuri iki Cyumweru ko bashyize imbaraga mu kugeza ibikoresho ku mashuri aho mu cyumweru gishize hafi 95% by’amashuri abanza n’ayisumbuye yari amaze kwitegura kwakira abanyeshuri.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo ikomeje gushakisha uburyo bwo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri atabashije gufungura kuri uyu wa Mbere.
Ku ikubitiro abana bagiye ku ishuri ni abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu wa 12.
Amashuri menshi muri Afurika y’Epfo by’umwihariko aya leta arakennye cyane by’umwihairko ayo mu bice by’icyaro ku buryo kubona amazi ari ikibazo gikomeye, ibintu bishobora kuzatuma bigorana kubahiriza gahunda yo gukaraba intoki nk’uko byatangajwe na Reuters.
Abanyeshuri bari gupimwa umuriro mbere yo kwinjira mu mashuri
Ingamba z’isuku zakajijwe n’ubwo amashuri yongeye gufungura muri Afurika y’Epfo


Rayon Sports irahakana amakuru y’uko yamaze kugurisha rutahizamu wa yo wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe, Bizimana Yannick, ni mu gihe uyu mukinnyi yaciye amarenga ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.
Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko Rayon Sports yagurishije Bizimana Yannick muri APR FC ndetse akaba ashobora gukurikirwa na Mugisha Gilbert.
Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yahakanye aya makuru ivuga ko ari ibihuha ko itigeze igurisha uyu musore ahubwo ko ikipe imwifuza yabegera.
Yagize ati“Yannick Bizimana ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.”
🏮OFFICIAL🏮 #YannickBizimana ni umukinnyi wa @rayon_sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Ntamasezerano amugurisha yigeze abaho nkuko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa @rayon_sports ! pic.twitter.com/b24AEQiC61
— Official Rayon Sports (@rayon_sports) June 8, 2020
Mu majwi ya Yannick Bizimana yagiye hanze aganira na Adolphe Hakundukize bakunze kwita Timbiri, yacaga amarenga y’uko yamaze gutandukana n’iyi kipe.
Yagize ati“bamwita Timbiri … Bampemba miliyoni se ntabwo bayampa, ntabwo bishoboka, ayo bazayaha ba fils na ba Bosco … Sha bangiriye neza noneho nari kuzapfiramo, amezi mba maze ntahembwa, ni hatari noneho ngo bagiye gukinisha abana… APR FC igiye kujya yitwarira ibikombe none se ko nta yindi bazajya bahangana.”
Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba yari asoje umwaka umwe.

Hari ibisobanuro bitandukanye byo kurota Perezida wa Repubulika bitewe n’inzozi warose uko zagenze, kurota uhura na Perezida bitandukanye no kurota wabaye Perezida.
Kurota uhura na Perezida
Iyo urose ubona Perezida cyangwa uhura na we bisobanura ko wifuza kuba mu buzima bw’icyubahiro kinshi.
Korota wabaye Perezida
Iyo urose wabaye Perezida wa Repubulika bisobanuye ko wifuza kuba umunyamwuga na bandebereho mu byo ukora ku buryo abantu bose ari wowe bazajya bahanga amaso.
Kurota wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika
Iyo urose uri mu gikorwa icyo aricyo cyose kijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ni ikimenyetso cy’uko uri ku rugamba rwo kubona imbaraga mu kazi no mu rugo. Bishobora no ikimenyetso cy’uko uri kugaragariza abo mu korana ko ushoboye kuyobora kugira ngo bagushyigikire.
Kurota ibijyanye no kwica umukuru w’igihugu
Iyo urose ushaka kwica perezida cyangwa kumutata bisobanuye ko urambiwe guhora itegekwa ibyo gukora. Igice cy’ubwonko bwawe kibika amakuru kiba kikwereka ko hari ibitekerezo ufite wabuze uko utambutsa kubera ko udafite imbaraga.
Kurota usomana na Perezida wa Repubulika
Iyo urose usomana na Perezida wa Repubulika cyangwa mwahuje urugwiro cyane, bisobanura ko muri iyo minsi wumva ukunze cyane imbaraga n’ubuyobozi.
Kurota utora Perezida wa Repubulika
Iyo warose utora Perezida wa Repubulika bisobanuye ko hari umwanzuro ukomeye ugiye gufata mu minsi mike iri imbere. Uwo mwanzuro akenshi aba ari umwanzuro ufite ikintu gikomeye uvuze ku buzima bwawe, nko guhitamo amasomo uziga, guhitamo akazi ugomba gukora hagati y’aka na kariya n’ibindi.
Kurota Perezida wa Repubulika yabuze
Iyo warose umukuru w’igihugu yabuze cyangwa yapfuye bisobanuye ko wataye umutwe, watakaje ubushobozi bwo kuyobora. Bishobora no kuba bisobanuye ko hari impinduka zikomeye zigiye kuba mu buzima bwawe.
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Icyo-kurota-umukuru-w-igihugu-bisobanura

Ibi ni ibimenyetso bahuriraho,umusore ashobora kumenyeraho umukobwa umukunda by’ukuri:
1.Agukunda uko uri?
Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite?
Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n’icyo agukurikiyeho.Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk’umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.
2.Ntagusaba ibya mirenge?
Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.
3.Aragukebura?
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.
4. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza
Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.
5.Biragorana ko muryamana?
Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk’umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by’ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nkuko twabibonye mu ngingo ibanza.
Iteka kuri we aba yifuza ko wazamubere umutware. Kuba mwaryamana igihe kitaragera(Mutarasezerana),aba abona ushobora kudohoka cyangwa kuva mu rukundo/umubano mwari mufitanye. Wowe uba ubonye icyo ushaka ,we akabona azasigara arira mu myotsi kubera icyemezo kigayitse yafashe akareka mukaryamana. Si ukuvuga ko adafite umubiri nkuw’abandi cyangwa ngo abe agira ubushyuhe mu mubiri,ahubwo atekereza cyane ku ngaruka z’icyo gikorwa yaba yishoyemo imburagihe.
6. Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe?
Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.
Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ,ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n’ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho,uzamugireho ikibazo,utangire no kumukemanga.
7. Kukugirira ishema
Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.
8.Kukubaha
Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.
9.Kukugaragariza urukundo n’amarangamutima nta mbereka
Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n’ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y’ingenziy’ubuzima bwawe,kukuba hafi igihe uri mu byishimo ndetse no mu byago mukba muri kumwe,…
Kuri ibi bimenyetso hiyngeraho kukwishimira,kukwerekana mu muryango we no mu nshuti ze(Presentation),Kukwishimira igihe muri kumwe,kumva mutandukana,kugukumbura,kuguhamagara cyangwa ubundi buryo bwose mwagiranamo ikiganiro,..

Haruna Niyonzima na Sibomnaba Patrick Papy, abanyarwanda bakinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania ntibyaraye bigenze neza nyuma yo kunyagirwa na KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi ibitego 3-0, hari mu mukino wa gishuti.
Ni umukino wateguwe mu rwego rwo rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino ya shampiyona izagaruka mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’uko yari yarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Uhuru, ukaba utagaragayemo umukinnyi Sibomana Patrick Papy wa Young Africans n’ubwo yari ku rupapuro rw’abagomba kwifashishwa kuri uyu mukino.
Haruna Niyonzima we akaba yakinnye uyu mukino iminota 90. Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC akaba yinjiye mu kibuga asimbura.
Ni umukino woroheye cyane ikipe ya KMC maze inyagira Young Africans ibitego 3-0.
Ni ibitego bya Sadallah Lipangile ku munota wa 31, Charlse Ilanfya ku munota wa 45 mu gihe Hassan Kabunda yatsinze icya nyuma ku munota wa 64.
source http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-papy-ntibasoje-icyumweru-neza

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ntibumvikane ku ngingo yo kongererwa amasezerano, Nova Bayama ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Uyu musore ukina ku mpande asatira, asoje amasezerano muri AS Kigali ariko ntiyumvikanye n’iyi kipe ku byo kumwongera amasezerano kuko yatangaga amafaranga make, yahisemo kuba yatandukana na yo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko agiranye ibiganiro n’umutoza uzaba utoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.
Bivugwa ko umutoza Olivier Karekezi yaganirije uyu musore akamwereka ko ari umwe mu bakinnyi yifuza ndetse amubuza kuba yagira indi kipe asinyira ko yaza bagafatanya muri Kiyovu Sports, uyu musore akaba isaha n’isaha yasinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Nova Bayama yinjiye muri AS Kigali muri Gashyantare 2019, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS na Rayon Sports.
source http://isimbi.rw/siporo/article/nova-bayama-mu-nzira-zerekeza-muri-kiyovu-sports
