Author: webrwanda

  • Ibyo Rayon Sports yakoreye Bukuru Christophe ni byo byatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

    Kuba ataragiriwe icyizere n’ikipe ya Rayon Sports ikamurekura nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo, Bukuru Christophe avuga ko ari cyo kintu cyamufashije gukora cyane afasha ikipe ye ya APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Muri 2018 ni bwo Bukuru Christophe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Mukura VS, nyuma yo gusoza umwaka we wa mbere ntabwo yashimye umusaruro we maze itandukana na we, yahise yerekeza muri APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bukuru Christophe yavuze ko kuba yararekuwe na Rayon Sports atari uko ari umukinnyi mubi, ahubwo byamufashije kugera aho ageze ubu.

    Yagize ati“ibyo ni byo nta cyizere nari mfitiwe, ariko abantu ntibumve ko kuba naratandukanye na Rayon Sports ari uko nari umuswa, ibyo bankoreye ni ibintu byampaye imbaraga, ntabwo ari byo bari kunkorera n’urwego rwanjye nari ndiho ariko ibyo Imana iteguye nta muntu wabihindura ni biriya, ariko ni byo byampaye imbaraga kugira ngo ngaragaze ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Akomeza avuga ko ibintu nka biriya iyo bibaye biba bigomba kugira isomo bisigira umuntu na we ahamya ko yakuyemo isomo.

    Yagize ati“iyo ibintu nka biriya biaye biba bigomnba gusigira isomo umuntu, byampaye isomo kuko si byo nari gukorerwa pe, ni byo byampaye imbaraga kugira ngo nanjye nerekane ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu ikipe ya APR FC, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugiriye icyizere, bwatumye na we yerekana icyo ashoboye.

    Bukuru Cristophe ni umwe mu bakinnyi binjiye muri APR FC muri 2019, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-2020 cyane ko yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri uyu mwaka w’imikino. Yagiye afasha ikipe aho imukeneye Ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abatoza n’abafana ba APR FC
    http://dlvr.it/RYHGWp

  • World Health Organization Says Asymptomatic Spread of Coronavirus is “Very Rare” (VIDEO) #RwOT

    The WHO is now admitting that asymptomatic spread of the Coronavirus is “very rare.”
    Coronavirus patients without symptoms aren’t driving the spread of the virus, World Health Organization officials said Monday, casting doubt on concerns by some researchers that the disease could be difficult to contain due to asymptomatic infections. 

    Some people, particularly young and otherwise healthy individuals, who are infected by the coronavirus never develop symptoms or only develop mild symptoms. Others might not develop symptoms until days after they were actually infected.
    Preliminary evidence from the earliest outbreaks indicated that the virus could spread from person-to-person contact, even if the carrier didn’t have symptoms. But WHO officials now say that while asymptomatic spread can occur, it is not the main way it’s being transmitted. 
    “From the data we have, it still seems to be rare that an asymptomatic person actually transmits onward to a secondary individual,” Dr. Maria Van Kerkhove, head of WHO’s emerging diseases and zoonosis unit, said at a news briefing from the United Nations agency’s Geneva headquarters. “It’s very rare.”
    Government responses should focus on detecting and isolating infected people with symptoms, and tracking anyone who might have come into contact with them, Van Kerkhove said. She acknowledged that some studies have indicated asymptomatic or presymptomatic spread in nursing homes and in household settings. 
    More research and data are needed to “truly answer” the question of whether the coronavirus can spread widely through asymptomatic carriers, Van Kerkhove added.
    “We have a number of reports from countries who are doing very detailed contact tracing,” she said. “They’re following asymptomatic cases. They’re following contacts. And they’re not finding secondary transmission onward. It’s very rare.”
    If asymptomatic spread proves to not be a main driver of coronavirus transmission, the policy implications could be tremendous. A report from the U.S. Centers for Disease Control and Prevention published on April 1 cited the “potential for presymptomatic transmission” as a reason for the importance of social distancing. 
    “These findings also suggest that to control the pandemic, it might not be enough for only persons with symptoms to limit their contact with others because persons without symptoms might transmit infection,” the CDC study said.
    To be sure, asymptomatic and presymptomatic spread of the virus appears to still be happening, Van Kerkhove said but remains rare. That finding has important implications for how to screen for the virus and limit its spread. 
    “What we really want to be focused on is following the symptomatic cases,” Van Kerkhove said. “If we actually followed all of the symptomatic cases, isolated those cases, followed the contacts and quarantined those contacts, we would drastically reduce” the outbreak.


    n
  • Perezida Magufuli yemeje ko muri Tanzania nta Coronavirus ikiharangwa

    Mu rusengero mu mujyi wa Dodoma, Bwana Magufuli yabwiye abasenga ati:”Imana ishimwe ko icyorezo cya corona twagitsinze”.
    Anabashimira ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye.

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) ryatangaje impungenge ritewe n’uburyo leta yitwara kuri iki cyorezo.
    Bwana Magufuli wakunze kuvuga ko iki cyorezo cyakabirijwe, yasabye abantu gukomeza kujya guterana mu nsengero n’imisigiti, ababwira ko “amasengesho azatsinda” iyi virus.
    Leta ya Tanzania yahagaritse gutangaza amakuru y’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.
    Tariki 29 z’ukwezi kwa kane, umunsi Tanzania iheruka kuvuga amakuru kuri iki cyorezo, hari abayanduye 509 na 21 yishe. Gusa mu cyumweru gishize Bwana Magufuli yemeje ko mu bitaro byo muri Dar es Salaam hasigaye abarwayi bane gusa.
    Mu kwezi gushize, leta ya Tanzania yahakanye ibyavuzwe na ambasade ya Amerika ko muri Dar es Salaam hari “ibyango byinshi” byo kwandura iyi ndwara, kandi ibitaro byaho “byuzuriranye”.
    Magufuli yavuze iki?
    Ejo ku cyumweru, yabwiye ikoraniro ry’abasenga i Dodoma ati: “Ndashaka gushimira abatanzania b’ukwemera gutandukanye.
    Tumaze igihe dusenga kandi twiyiriza kugira ngo Imana idukize icyorezo cyateye igihugu cyacu n’isi. Kandi Imana yaradusubije.“Nizeye, kandi nzi neza ko n’Abatanzania bizeye, ko icyorezo cya corona Imana yakivanyeho”.
    Ibyo yavuze byarishimiwe cyane bikomerwa amashyi menshi.
    Bwana Magufuli yanashimiye abapadiri n’abaje gusenga ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye ngo birinde iyo virus.
    Ibindi yavuze ni ibiki?
    Kuwa gatanu ushize, nabwo yavuze nk’ibi mu nama n’abarimu, aho yavuze ko “corona yarangiye”.
    Yagize ati: “Minisitiri w’ubuzima yabwiye ko dusigaranye abarwayi bane muri Dar es Salaam nyamara ibi ntibizahagarika ibihuha.
    “Tugomba kwitonda kuko zimwe muri izo mpano batanga zo kurwanya coronavirus zishobora gukoreshwa mu kuyikwirakwiza.“Ndashaka gusaba Abatanzania kwanga impano z’udupfukamunwa, ahubwo mubwire abadutanga bajye kudukoresha bo n’abagore babo n’abana babo”.
    Perezida wa Tanzania ari mu bategetsi benshi ba Afurika batumije umuti wa Covid-Organic leta ya Madagascar ivuga ko uvura Covid-19. Ntabwo bizwi neza niba warahawe abarwayi muri Tanzania.
    Nta byemezo bya siyansi biremeza ko uwo muti uvura, OMS/WHO yakomeje gusaba abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe.
    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bagiye banenga Bwana Magufuli kugira politiki zimwe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Tanzania.
    Elisha Osati ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu, mu kiganiro aheruka kugirana na BBC yashyigikiye guverinoma avuga ko ibitaro bikora nk’uko bisanzwe kandi benshi mu barwayi ba coronavirus bafite ibimenyetso byoroheje.
    Bwana Magufuli yashinje abashinzwe ubuzima mu gihugu gukabiriza icyorezo cya coronavirus. Yananeguye kandi ingamba zikomeye zafashwe n’ibihugu bituranyi mu kwirinda iki cyorezo.
    Inkuru ya BBC


  • Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU

    Umukobwa wo mu Karere ka Musanze uherutse gukubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul afatanyije na Gitifu w’Akagari ka Kabeza n’abacunga umutekano babiri ku rwego rwa Dasso, yagerageje kwiyahura nyuma yo kubabazwa n’amagambo yamuvuzweho.

    Ku wa 7 Kamena 2020 nibwo bivugwa ko uyu mukobwa yagerageje kwiyahura anyweye imiti itamenyekanye.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga uko ababyeyi be batashye bagasanga aryamye mu cyumba cye yarembye yanyweye umuti wica udukoko bikekwa ko ari kiyoda, bagahita bamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uyu mukobwa bavuga ko mu mpamvu bakeka ko zatumye agerageza kwiyahura ari uko abaturage n’inshuti ze birirwaga bavuga ko adateze kuzabyara kubera inkoni yakubiswe.

    Yagize ati “Uyu mukobwa nyuma yo gukubitwa yari amaze koroherwa, ariko aho yanyuraga bahitaga bavuga ngo uriya mukobwa wo kwa runaka barangije kumumugaza ntazabyara. Inshuti ze zamucaga intege zimubwira ko uburyo yakubiswemo bwamuteye ubumuga buzamuviramo kutabyara. Ashobora kuba yarabuze umurema agatima cyane ko ari umwana, ahubwo bikamutera ipfunwe muri bagenzi be agafata uyu mwanzuro ugayitse.’’

    Umubyeyi w’uyu mukobwa na we avuga ko byabaye atari mu rugo kuko bahageze basanga yarembye.

    Yagize ati “Twaratashye dusanga aryamye mu cyumba cye yarembye, ntituzi neza imiti yanyoye abaganga nibo bayizi, twagize ngo ni kiyoda. Yari amaze koroherwa nyuma yo gukubitwa na bariya bayobozi ariko muri iyi minsi yabaga yigunze, ubu ari kwa muganga ari kuvurwa ariko ntituramenya neza icyabimuteye niba koko ari amagambo avugwa kuko natwe twarabyumvise.’’

    Umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri.

    Yagize ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.’’

    Yavuze ko hakwiye kurebwa niba nta kibazo yari afitanye n’abo mu muryango we kuko nta bundi bubabare yagize bwamubuza kubyara.

    Abaregwa gukubita uyu mukobwa na musaza we babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ni Gitifu w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     42 total views,  42 views today

    The post Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/umukobwa-wakubitiwe-mu-ruhame-biravugwa-ko-yagerageje-kwiyahura-kubera-amagambo-atari-mezayavuzwehoinkuru/

  • NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>>

    Kuri iki cyumweru abigaragambya bamagana ivangura rikorerwa abirabura yakomeje mu bihugu, imijyi n’amaleta bitandukanye. Mu Bwongereza abigaragambya baranduye igishusho kinini cy’umugabo wagize uruhare mu icuruzwa ry’abantu bajya kuyiroha bayiziritse imigozi.

    Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

    Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

    Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

    Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


    Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

    BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

    Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

    Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

    Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     38 total views,  38 views today

    The post NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/ntamishinyiko-abigaragambya-bamanuye-ishusho-ya-edward-colston-wacuruzaga-abirabura-imaze-imyaka-200-imanitseamafoto/

  • DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>>

    Abakobwa muri kamere yabo bihagararaho ntabwo ari abakobwa benshi bashobora kubwira umusore ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo bimeze gutyo ariko biroroshye kumenya umukobwa ushaka gukora imibonano mpuzabitsina urebeye ku bimenyetso bikurukira ugasuzuma ubutumwa butangwa n’umubiri (body language).

    1.Guhumekera hejuru
    Umukobwa ushatse gukora imibonano mpuzabitsina iki ni ikimenyetso umusore bari kumwe ashobora guhita atahura. Iki kimenyetso nta mukobwa ushobora kugihisha kuko bikorekera imbere mu mubiri we. Uko bigenda umubiri we uba uri gukora ububobere bwinshi bigatuma ukenera oxygen nyinshi, bigatuma umutima we utera cyane akabahumekera hejuru.
    2.Gutukura amaso
    Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)
    3.Gucika intege
    Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora. Umukobwa acika intege iyo guhumekera hejuru bihagaze. Umubiri we urangije gukora ububobere.

    4.Gutosa ikariso
    Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma. Iyo umubiri umaze gukora ububobere ubwohereza mu gitsina kugira ngo busukure aho igitsina cy’umusore kiza kunyura niyo mpamvu ikariso ye ihita itoha.

    5.Kugundira umusore
    Umukobwa iyo mwaganiraga akagira ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina aragusatira gahohora gahoro yagufata akagufata akagukomeza ku buryo ubona adashaka kukurekura.
    6. Kukuryamaho
    Iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kukuryamaho utari usanzwe ubimuziho, wamusuzuma ukabona afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru nacyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikitonderwa: Umukobwa n’umusore bakoze imibonano mpuzabitsina baba banyuranyije n’amahame agenga umuryango mugari (society), abemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ni umugabo n’umugore bashakanye. Umukobwa n’umusore iyo babikoze biba ari ubusambanyi hashingiwe kuri bibiliya, naho mu mategeko iyo umugore cyangwa umugabo bashatse bakoranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu nibwo byitwa ubusambanyi.
    The mirror
    POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     30 total views,  30 views today

    The post DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/dore-ibimenyetso-6-byihuse-bikwereka-umukobwa-ufite-umushyukwe-yifuza-uwamurongora-soma-inkuru/

  • Abanyarwanda bahinze muri RDC babuze uko bajya gusarura imyaka #Rwanda #RwOT

    By Editor
    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yabwiye Kigali Today ko hari abahinzi bari basanzwe bahinga mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ariko ubu batagishobora kujyayo kubera ko imipaka ifunze.
    Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ingendo hagati y’u Rwanda na RDC zarahagaze ndetse imipaka irafungwa uretse ku binyabiziga bitwaye ibicuruzwa.
    Ibi ntibyakundiye abaturage bari basanzwe bafite ibikorwa mu gihugu cya RDC ko basubira kubisura, uretse abaturage ba RDC bashatse gusubira mu gihugu cyabo bemerewe gutaha.
    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko batatereranye abaturage ahubwo hari gukorwa ibiganiro ngo harebwe icyakorwa.
    Ati “Turabizi ko bari bafite imyaka kandi yeze bakabura uko bayisarura, ubu turakora ibiganiro kuko igihugu kimwe nticyafungura umupaka ngo abandi bafunge hanyuma abantu begende. Ibyiza ni uko haba ibiganiro bituma imipaka ifungurwa nyuma y’uko tubanje kurwanya icyorezo cya COVID-19.”
    Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, baturage na bo bafite ubutaka muri RDC ntibashoboye kujya gusarura, icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko icyo kibazo butakizi.
    Bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze bavuganye na Kigali Today mu murenge wa Bugeshi bavuga ko hari abaturage bari basanzwe bafite imirima ahitwa Ruhunda na Kibumba muri RDC, ariko badashobora kubona uko bajya kuyisarura bakaba barasabye abaturage baho kuyibacungira.
    Ibikorwa byo gufunga imipaka ntibyahombeje abahinzi bari bafite imyaka muri RDC gusa kuko hari n’Abanyarwanda bari bafiteyo ubucuruzi ubu bafungiweho imipaka mu Rwanda, icyakora bamwe bakoresha inzira zitemewe bagasubira mu bikorwa byabo nkuko bamwe bamaze kugurisha bakagaruka mu Rwanda kubera gutinya umutekano muke i Goma.
    Uturere twa Rusizi na Rubavu ntidutangaza imibare y’abaturage bakorera ubucuruzi mu Mijyi ya Goma na Bukavu bashobora kuba barahagaritse ibikorwa.
    Source : kigalitoday


  • Rulindo: Umugabo yishe umugore we akoresheje ishoka #RwOT

    Rulindo District - Wikipedia

    Umugabo witwa Bizimana Innocent w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Musave, akagari ka Mbuye,umurenge wa Rukozo, akarere ka Rulindo yishe umugore we witwa Twiringiyimana Chantal w’imyaka 32 akoresheje Inshoka.
    Nyakwigendera Twiringiyimana yasanzwe yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2020 mu masaha ya saa yine za mu gitondo.
    Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko abana bavuye gusenya hanyuma bageze mu rugo basanga urugi rurakinze bagerageje kurusunika biranga maze umwana umwe w’umuturanyi abarusha ubwenge arurira asimbukira mu nzu ubwo asanga uwo mubyeyi yamaze kwitaba Imana.Uwo mwana yahise yiruka atabaza abaturanyi bose baraza baratabara.
    Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukozo Niyonambaza Louis yabwiye IGIRE ko ayo makuru ariyo ndetse ko Bizimana yamaze gufatwa akaba afunze.
    Ati”Yasanzwe yapfuye bigaragaragara y’uko yatemwe hanyuma umugabo abantu bamubona agenda ariko biza kugaragaragara ko bakeka ko yaba yamwishe hanyuma arafatwa aza gushyikirizwa sitasiyo ya RIB Kinihira”.
    Yakomeje avuga ko uyu muryango n’ubusanzwe wabanaga mu makimbirane ariko atari ku rwego rw’uko umuntu yakora igikorwa nk’icyo cy’ubunyamaswa.
    Ubwo twavuganaga na Gitifu Niyonambaza,yatubwiye ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano DASSO ndetse na RIB bari bakiri aho icyaha cyabereye ndetse ko bari kwitegura kujyana umurambo wa nyakwigendera gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kinihira cyangwa ibya Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
  • Umwarimukazi yanigishije umusego umwana muto yigisha ahita yitaba Imana #RwoT

    Teacher in Ukraine arrested for murder after tying a ...
    Umwarimukazi wigisha mu ishuri ry’inshuke ryo mu gihugu cya Ukraine witwa Irina Sukhanova w’imyaka 51,yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho atabizi ari kunigisha umusego umwana muto yigishaga.
    Uyu mwarimukazi yabwiye polisi ko yanigishije umusego w’intebe uyu mwana muto ubwo yageragezaga kumucecekesha ubwo yarimo kurira.
    Uyu mugore yafashwe amashusho ari gupfukisha uyu mwana umusego,birangira aheze umwuka bimuvuramo gupfa.
    Irina Sukhanova yatawe muri yombi na polisi yo mu gace kitwa Zaporizhia,nyuma y’aho uyu mwana yagaragaye ari kunigisha umusego,yaje kuruka muri uwo musego ananirwa no guhumeka bimuviramo urupfu.
    Uyu mwarimukazi yishe uyu mwana w’umukobwa witwa Alesya,ku munsi we wa mbere atangiye kwiga mu ishuri ry’inshuke ubwo yariraga akanga guceceka bikababaza uyu mwarimu we.
    Amashusho ya CCTV yafashwe uyu mwarimukazi yagaragaje ari kuzirikira uyu musego mu maso y’uyu mwana ngo asinzire birangira abuze umwuka.
    Polisi yavuze ko ibintu uyu mwana yarutse aribyo byabaye intandaro yo kumuheza umwuka cyane ko ngo isura ye yose yari ipfutse.
    Aho guhamagara ubufasha bw’imbangukiragutabara igitaraganya,uyu mwarimukazi yarwanye no gusiba amashusho ya CCTV gusa ntibyamuhiriye kuko yagiye hanze amubyarira akaga.
    Polisi yakoze ibishoboka byose igarura aya mashusho agomba kuba igihamya mu rukiko kizatuma madamu Irina Sukhanova akanirwa urumukwiriye.
    Uyu mugore akimara kuniga uyu mwana yabwiye ababyeyi b’uyu mwana bamusanze kuri kasho yari afungiwemo ati “Sinjye wishe umwana wanyu.Nageragezaga gufasha umwana wanyu wari waguye kugira ngo atavunika ijosi.Kwari ukumufasha nta kindi nakoze.”
    Irina Sukhanova arashinjwa kwica umwana muto ndetse no gushing ishuri ry’inshuke adakurikije amabwiriza abigenga.

  • Rubavu:Umusore yafatabnwe udupfunyika 1000 tw’urumogi biturutse ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga #RwoT

    Nyanza: Batandatu bafatanwe urumogi - Kigali Today
    Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena Polisi yafashe Munderere Olivier w’imyaka 20, umucuruzi w’urumogi. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko, afatanwa  udupfunyika 1000 tw’urumogi.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  avuga ko gufatwa kwa Munderere kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, abapolisi bamufatira mu cyuho.
    Ati   “Twamenye ko Munderere arimo gushaka umukiriya ugura  urumogi dushaka  umuntu turabahuza baravugana basezerana aho bahurira akarumuha.  Mu kujya kurufata wa muntu yajyanye n’umupolisi wacu mu buryo bw’ibanga, uwo mupolisi niwe wahise  abagwa gitumo barimo kurubara.”
    Munderere amaze gufatwa yanze kuvuga aho yakuye urumogi rungana kuriya, gusa avuga ko hari uwarumutumye, uyu nawe arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko n’ubwo Munderere yanze kuvuga aho akura urumogi ariko harazwi  ko ari mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
    CIP Karekezi yakomeje avuga ko amayeri yose  abacuruzi b’urumogi barimo gukoresha yamaze gutahurwa.
    Asaba urubyiruko rukomeje kwijandika muri ibi byaha  kubivamo bagashaka indi mirimo ibyara inyungu bakora.
    Ati  “Muri iyi minsi turimo kubafata cyane biturutse ku bufatanye n’abaturage. Amayeri yose bakoresha yaramenyekanye, bafite ukuntu bahamagarana n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Bakoresha urubyiruko bakarushukisha amafaranga rukajya kuzana urwo rumogi, bakorana amayeri ahambaye ku buryo  nta muntu uhura n’undi n’ugiye kurufata bamwishyura kuri telefoni.”
    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Rubavu nanone yari yafashe umusore afite udupfunyika ibihumbi bitatu by’urumogi.  Uwarufatanwe yavuze ko yari yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo arukure mu karere ka Rubavu arujyane mu karere ka Kamonyi. Uyu kandi anavuga ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kurukura yo.
    Munderere yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akorerwe idosiye.
    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
    Source : igire.com