Author: webrwanda

  • Uhagarariye Abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango w’Umupolisi w’u Rwanda wazize Coronavirus

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi. 

    Mu itangazo rya Vuniwaqa, yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

    Yagize ati: “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

    Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

    Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

    Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga:“ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/uhagarariye-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-un-muri-sudani-yepfo-yihanganishije-umuryango-wumupolisi-wu-rwanda-wazize-coronavirus/

  • MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU

    Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo. Nk’uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo.

    1.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

    Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    2.Guca bugufi

    Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    3.Wikwiregura

    Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    4.Kwemera ikosa

    Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

    5.Kumuha icyizere ko bitazongera

    Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w’inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     8 total views,  8 views today

    The post MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/menya-uburyo-bwiza-bwo-gusaba-imbabazi-umu-cher-wawe-wamubabajesoma-inkuru/

  • Umunyamakuru w’imikino Jean Luc mu marangamutima yasezeye kuri Radio10, abandi 4 berekejeyo

    Nyuma y’imyaka 7 akorera ikigo cy’itangazamakuru cya Radio&TV10 mu gisata cy’imikino, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagisezeyeho aho yavuze ko ari umwanzuro utari woroshye kugeza umunsi awufashe.

    Uyu munyamakuru akaba yasezeye mu butumwa bunyuranye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp.

    Ku bwo kuri WhatsApp Status yavuze ko yinjiye muri iki kigo cy’itangazamakuru ari umwana, baramwakira kugeza abaye umugabo ariko bikaba bibaye ngombwa ko ajya ahandi.

    Yagize ati“naje ndi umwana baramfasha ndakura(…) ariko bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi, mwarakoze abo twamenyaniye kuri Radio&TV10 nshima cyane mu myaka 7 nari nyimazeho no kuba yaramfashije gukura. Nsabye imbabazi aho nakosheje n’uwo nakoshereje wese, imigisha itagabanyije kuri Radio&TV10, biba bigoye kugenda kugeza ugiye.”

    Uyu musore umwe mu bakunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino, asezeye nyuma y’uko na mugenzi bakoranaga kuri iyi Radio wamenyekanye nka Gicumbi na we asezeye avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi Radio.

    Si aba gusa kuko amakuru avuga ko n’abandi banyamakuru nka Nsengiyumva Sidick na Uwihanganye Fuade na bo bamaze gusezera ku buyobozi bw’iyi Radio.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bose bagiye kwerekeza kuri Radio ya B&B FM ya Jado Castar na Bayingana David bahoze bakorana, iyi Radio ikaba igiye gutangira gukora mu minsi mike.

    Mu kuziba icyuho cy’aba bagiye, Radio10 ikaba yamaze kuzana abasimbura ba bo, bakaba bayobowe na Sam Karenzi, Jado Max, Nsabimana Eric na Cedric.

    Nsengiyumba Sidick(ibumoso), Fuade(ukurkiyeho), Jean Luc(wambaye umupira wirabura) na Gicumbi(iburyo) basezeye kuri Radio&TV10

    Sam Karenzi wamenyekanye cyane kuri Radio Salus ubu ni umwe mu banyamakuru ba siporo kuri Radio10

    Jado Max yasubiye kuri Radio10

    source http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-jean-luc-mu-marangamutima-yasezeye-kuri-radio10-abandi-4-berekejeyo

  • Kigali: Umugabo w’umugore wasambanywaga na gitifu w’umurenge yagize icyo abivugaho [VIDEO]

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umugabo-w-umugore-wasambanywaga-na-gitifu-w-umurenge-yagize-icyo-abivugaho

  • Perezida Kagame yihanganishije u Burundi n’abarundi bapfushije Perezida Nkurunziza

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.
    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe bayobozi n’abantu ku giti cyabo bihanganishije u Burundi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wabwo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma nawe ubwe yihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije kandi umuryango wa Perezida Nkurunziza. Imana ibahe umugisha.”

    On behalf of Gov’t and my own behalf I sent our condolences to the Gov’t and People of Burundi for the passing of President Nkurunziza. This also goes to the family of the President.
    God Bless!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 9, 2020

    Incamake ku mateka ya Pierre Nkurunziza


    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.
    Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.
    Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza, koko aba tariki 20 z’ukwezi gushize kandi ntiyiyamamaje.
    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, arasimburwa mu buryo bw’inzibacyuho na Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga ibiteganya.
    Bivuze ko Nyabenda ari we uzaha inkoni y’ubutegetsi Perezida mushya watowe, Gen Evariste Ndayishimiye nyuma y’uko azaba amaze kurahirira inshingano ze. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yihanganishije Abarundi na Guverinoma yabo nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-u-Burundi-n-abarundi-bapfushije-Perezida-Nkurunziza

  • Perezida Nkurunziza witabye Imana hashize umwaka ahanuriwe ko agiye gupfa

    Ibi bibaye mu gihe muri Kamena umugabo wo mu Burundi witwa Pierre Barakikana, uzwi ku izina rya Muhanuzi yahanuye ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

    Icyo gihe uyu mugabo Pierre Barakikana ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza yahise atabwa muri yombi nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

    Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

    Icyo gihe abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

    Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba ku wa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.


    Pierre Barakikana atabwa muri yombi

    Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.

    Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma yo gushyira mu bikoerwa ibyo yavuze kuko yavuze ko atazongera kwiyamamaza, kandi koko mu matora u Burundi buvuyemo ntabwo yiyamamaje.

    Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Bucumi Nkurunziza nawe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya, bivugwa ko yaba yaranduye icyorezo cya covid-19.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari abari kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 nawe ashobora kuba yazize covid-19, gusa amakuru yatanzwe na guverinoma avuga ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Nkurunziza-witabye-Imana-hashize-umwaka-ahanuriwe-ko-agiye-gupfa

  • Ikibumbano cy’Umwami Leopold II wahitanye miliyoni z’abakongomani cyamanuwe mu Bubiligi #RwOT #Africa





    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Antwerp mu Bubiligi bwamanuye ikibumbano cy’Umwami Leopold II nyuma y’imyigaragambyo ikaze yasabaga ko kimanurwa.


    Abashakaga ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.
    Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.
    Nyuma y’ubusabe bwa benshi bugaragaza ko uwo mwami adakwiriye icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano, ubuyobozi bw’umujyi wa Antwerp bwafashe umwanzuro wo kukimanura kuri uyu wa Kabiri.
    Nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.

    Ikibumbano cy’Umwami Leopold II cyamanuwe mu mujyi wa Antwerp nyuma y’iminsi abantu bigaragambya basaba ko kivanwaho
  • Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yapfuye #RwOT #Burundi

    Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
    Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.
    Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.
    Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.
    Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.
    Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.
    Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.
    Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.
    Amwe mu mateka ya Perezida Nkurunziza
    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.
    Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.
    source : igihe.com
  • Ubwicanyi bukorwa n’abapolisi bwatumye abaturage muri Kenya bazindukira mu myigaragambyo

    Abanyagihugu baba mu bice bitandukanye bibamo abakene b’I Mathare ku murwa mukuru Nairobi wa Kenya, kuri uyu wa 08 Kamena 2020 bagiye mu mihanda bamagana imbaraga z’umurengera zikoreshwa n’igipolisi mu guhangana n’abarenga ku mategeko ya Covid-19.

    Ikigo cyo muri Kenya kigenga kigenzura ibikorwa by’igiporisi cyatangaje ko kirimo gukora iperereza ku bantu 15 bishwe n’igiporisi kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020.

    Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko igiporisi gishinjwa urupfu rw’abantu barenga 20 bazize kurenga ku mategeko yo kudatembera mw’ijoro.

    Iyo myigaragambyo yo kuri uyu wa mbere, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza,  yabaye mu gihe abategetsi bari batangaje ko abateranira hamwe bashobora gutabwa muri yombi kuko barimo bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RYHGWb