Author: webrwanda
-
Mico The Best yakebuye abagira ubugugu mu ndirimbo ye nshya “Igare”
Mico The Best yasohoye indirimbo yise ‘Igare’ yakuye ku bitekerezo byo mu bwana, akebura abantu bagira ubugugu ku kintu icyo aricyo cyose. -
Inshuti uyibonera mu byago: I Nyamagabe banyuzwe n’uburyo ‘Radiant Yacu’ yagobotse uwayishinganishijemo #rwanda #RwOT
Inshuti nyayo uyibonera mu byago! Ni yo ntero ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo kubona uburyo Ikigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant Yacu Ltd’ cyagobotse umuturanyi wabo wagifashemo ubwishingizi. -
Ibintu by’ingenzi abana bakeneye kuri Papa wabo #rwanda #RwOT

Mu gitabo cy’imigani, Salomo yagiriye inama ababyeyi uko bakwiye guha uburere abana babo, Bakabatoza inzira nziza bityo bazakomeze kuyoborwa n’Imana no mugihe bazaba barakuze. Imigani 22:6.
Imana yaguhaye inshingano zikomeye zo kwita kubana bawe. Ntukemere ko igihe kigucika ngo utakaze umuhamagaro wawe nk’umubyeyi. Uhagarariye Imana kubana bawe. Uko bamenya ubushake bw’Imana N’inzira zayo, niwowe bazabireberaho. ibi birumvikana neza ko bazashingira ku kubunararibonye bwawe, bagende babisanisha n’isi yabo, Nibwo bazatahura imikorere y’Imana n’impamvu yo kubaho kwabo.
Niba ntacyo wigisha abana bawe, Bereke inzira igana Imana. Ni akazi kawe nk’umubyeyi kubaho ubuzima bwawe. Ni inshingano zawe kubaho nk’umubyeyi w’abana bawe.
Kimwe mu byo abana bawe bagukeneyeho cyane, Ni umutima wihana:
Imana yonyine niyo itunganye. Ntugahangayikishwe nuko wakomeretsa umwana wawe,Ahubwo izere ko ari wowe ushobora gusubiza byose ku murongo.Emera uko kuri! Icyo ukeneye gukora nka papa wabo ni ukwiga kwihana.Ba nk’umwami Dawidi, Burigihe yihutiraga gusaba imbabazi.
Reka dufate urugero Iyo watonganyije abana bawe cyangwa wababuriye umwanya wo kubitaho, N’ubwo baba batakubwiye ko bagukeneye. Ni byiza ko byibura wagakwiye kubabwira ko bikubabaje . birakwiye ko wubaha abana bawe rwose,kuko ibyo ubakorera byose bibagiraho ingaruka. Barakureba, Kuko uri umuyobozi wabo. Witonde si byiza rero ko wakerensa cyangwa ugafata mu buryo bworoshye agakosa ako ariko kose waba wakoreye abana bawe. Ba umuntu wubaha Imana mubuzima bwabo wicisha bugufi kandi ukorera mu mucyo imbere Ugendere mu nzira z’Imana bakwigiraho.
Abana bawe kandi bagukeneye ko ubagenera igihe mu buryo Bukwiye ndetse by’umwihariko:
Ni ingenzi cyane rero kumenya ko ukwiriye kujyenera abana bawe umwanya wo kubatega amatwi , umwe ku wundi kandi mu bihe bitandukanye n’ahantu runaka hatandukanye. Ahantu hashobora kuba aho wamutembereje, Mu busitani runaka, Aho ariho hose. Icyakora biba byiza iyo aho hantu hari ikintu kizanatuma ahora ahibuka. Impamvu y’ibi ni uko bazahora bazirikana wa munsi wageneye buri umwe, Kandi bizamufashe kuzirikana neza ibyo mwavuganye ndese n’inama wamugirye azahora azizirikana. Ni ukuvuga ko wa munsi wahaye buri mwana uzajya umubera
urwibutso, ahite ashyira mu bikorwa niba ari inshingano wammuhaye cyangwa se inama wamugiriye, yewe kabone naho yaba ari ikosa wamubujije, Bizatume atarisubira ukundi.Ibi bizafasha cyane abana bawe, Mu gihe ubasangiza ibitekerezo byawe
Kandi ukababwiza ukuri. Gerageza ubereke ko ushimishijwe byimazeyo
N’ibibera mu buzima bwabo, ndetse n’ibyo bagusangije ntibazigera bibagirwa uburyo ubereka icyubahiro. Nububaha muri ubu buryo, Uzaba wubatse ubuzima bwabo kandi uzahora uri uwo agaciro mu kubaho kwabo Atari uko wababyaye gusa, Ahubwo n’umwanya wabageneye. Dore impamvu y’ibi, ese nigute bashobora kwiyubaha mugihe batigeze bumva ko bubashywe? Ni inshingano zawe rero kubitaho muri ubu buryo, kugirango bumve ko bafite agaciro gakomeye.Abana bawe bakeneye ko ubemera, ukanabakunda:
Ntacyo bitwaye uburyo bwose waha uburere abana bawe, Ikiri ngombwa ni uko ugomba kubikorera ku intego yo kubereka urukundo. Kubereka urukundo nabyo ntibihagije, Ahubwo ni ngombwa ko ubigaraza mu byo ubakorera buri munsi, bigaragaze mu magambo, Mu nyandiko, Urugero birashoboka cyane ko wakwandika ibyo mwagiye musengera muri kumwe, Ukabandikira amagambo abatera imbaraga.., Ibi bizatuma nyuma yimyaka runaka abana bawe bavuye murugo bagatangira ubuzima bwabo, Bazaguha agaciro, Bibuke uko wajyaga ubaganiriza,Ubandikira n’ibindi bimenyetso byose wakoreshaga ubagaragariza urukundo.
Ni intambwe nziza kwemerera Imana ikakwereka uko waba se w’abana bawe mu buryo bukwiriye. Imana izi neza ibyo bakeneye kurenza uko wowe ubizi, Niyo yakuyobora ukabasha gusohoza inshingano zawe ku bana yaguhaye. Zirikana ko Imana ariyo yagutoranyije ngo ubabyare. Uzahinduka se w’abana ukomeye, Mugihe wayoboje Imana inzira.
Source: CBN.COM
Yanditswe na Daniel BYIRINGIRO.
source https://agakiza.org/Ibintu-by-ingenzi-abana-bakeneye-kuri-Papa-wabo.html
-
Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ asaba abantu kugira Ubuntu #rwanda #RwOT

Umuhanzi Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Igare’ aho avuga ko ari umurage yahawe na se ariko amusaba kutagira ubugugu.
Indirimbo Igare Mico The Best yumvikana avuga ko ari impano yahawe ariko asabwa kutagira ubugugu, bityo ko umuntu wese uzi gutwara yamuha umunyenga kugira ngo agaragaze ko umuco wo gusangira ari mwiza.
Hari aho agira ati“Sinjya nimana umunyenga kereka utazi kunyonga, umuntu wampaye iri gare yansabye kutagira ubugugu nta kintu na kimwe uzamburana mu gihe nkifite iri gare.”
Ni indirimbo yakorewe muri Kikac Music, amashusho yayo akaba yaratunganyijwe na Fayzo Pro. Asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gusohora indirimbo nka “Save the Date”, “Twembi”, “Circle”.
Mico The Best yasohoye indirimbo IgareReba Igare ya Mico The Best
-
Abagabo baca inyuma abagore babo nibo bakunze kwicwa n’umutima #rwanda #RwOT

Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z’umutima mu bitaro bitandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kita ku ndwara y’umutima bwiswe ‘a scientific statement from the American Heart Association’ bwagaragaje ko 75% by’abagabo bicwa n’indwara y’umutima ubafata mu gihe barimo basambana n’umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.
Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5 559 y’imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.
Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n’indwara y’umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gace kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gace kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.
Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi yari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y’umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z’umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z’amadorali buri mwaka kubera indwara z’umutima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z’umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.
source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Abagabo-baca-inyuma-abagore-babo-nibo-bakunze-kwicwa-n-umutima
-
Inshuti uyibonera mu byago: I Nyamagabe banyuzwe n’uburyo ‘Radiant Yacu’ yagobotse uwayishinganishijemo
Inshuti nyayo uyibonera mu byago! Ni yo ntero ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo kubona uburyo Ikigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant Yacu Ltd’ cyagobotse umuturanyi wabo wagifashemo ubwishingizi. -
Ibibazo by’ingutu byihishe inyuma y’umusaruro mubi ukomeje kuranga Arsenal #rwanda #RwOT
Umusaruro ukomeje kuba mubi muri Arsenal nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri iheruka gukina nyuma y’isubukurwa rya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ ndetse ikavunikisha abakinnyi batatu babanzamo. -
Abasirikare ba Somalia bahagaritse imyigaragambyo nyuma y’igihe batishyurwa #rwanda #RwOT
Abasirikare bo muri Somalia bahagaritse imyigaragambyo bari bamazemo iminsi binubira kumara igihe batabona imishahara yabo. -
Byari ibyishimo kuri Yannick, Migi na Kagere, Haruna na Papy ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

Amakipe 4 akinamo abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru yari yakinnye, atatu muri yo yatahikanye itsinzi mu gihe imwe bitayigendekeye neza yaje kunganya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriye Mwadui FC kuri Uwanja wa Taifa, umukino waje kurangira iwutsinze ku bitego 3-0 bya Hassan Dilunga ku munota wa 9, ku wa 21 Samson aritsinda mu gihe John Bocco yatsinze icya 3 ku munota 58. Ni umukino Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62.
Kagere yinjiye mu kibuga asimburaKu rundi ruhande KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yakiriye Ruvu Shooting kuri Azam Complex, ni umukino Migi yakinnye wanarangiye bawutsinze ku bitego 2-1. Ibitego bya KMC byatsinzwe na Charles Ilinfya ku munota wa 29 na Emmanuel Mvuyekure ku munota wa 62.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, hari hatahizwe Yanga ya Haruna na Papy, kuri Uwanja wa Taifa yari yakiriye Azam FC, ni umukino abasore b’abanyarwanda bose babanje mu kibuga ariko ntibyaje kubahira kuko umukino warangiye ari 0-0.
Haruna na Papy ntibyagenze uko babyifuzagaSimba SC iracyayoboye n’amanota 75, Young iri ku mwanya wa 3 n’amanota 56 irushwa 2 na Azam ya kabiri mu gihe KMC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 36.
Nyuma yo gutsindwa mu mukino w’umunsi wa 2, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick na yo ku munsi yari yamanutse mu kibuga aho yari yakiriye IF Karlstad ndetse iyitsinda 3-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 4 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 9.
Yannick Mukunzi yafashije ikipe ye kubona amanota 3 -
Ndi umukinnyi uri ku isoko ibindi bivugwa byose ntabyo nzi – Issa Bigirimana #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko asoje amasezerano y’amezi 6 muri Police FC, rutahizamu Issa Bigirimana byavugwaga ko ari mu biganiro na Police FC yahakanye aya makuru yemeza ko ahubwo ari ku isoko.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Issa Bigirimana yasinyiye Police FC amasezerano y’amezi 6, hari nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC, amakuru agera ku Isimbi.rw ni uko uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro na AS Kigali ngo abe yayerekezamo ayikinire mu myaka iri imbere, akaba yajya gusimbura Nova Bayama watandukanye n’iyi kipe.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru avuga ko nyuma yo gutandukana na Police FC nta kipe afite ahubwo ari ku isoko.
Yagize ati“ibyo ni ibinyoma nta kipe turi mu biganiro, njyewe ndi ku isoko, ibyo sinzi aho byavuye. AS Kigali nta biganiro twagirenye wenda byazabaho kuko ari ikipe nziza kuyikinira nta kibazo kirimo.”
Uyu musore yari aherutse gutangaza ko n’ubwo arimo asoza amasezerano muri Police FC yumva yifuza gukina hanze y’u Rwanda, gusa yarimo agorwa n’uko imipaka yari igifunze.
Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC zo mu Rwanda ndetse na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.
Issa Bigirimana avuga ko nta kipe arasinyira