Author: webrwanda

  • Mutaganzwa agiye gusohora igitabo kivuga ku mpanuro z’ingenzi Perezida Kagame yagiye atanga #rwanda #RwOT

    “Tujye twirinda kumera nk’isenene aho uwazifashe yazishyize kandi mu kanya zitegereje gukarangirwa hamwe” ni impanuro Perezida Kagame yatanze tariki 5 Ugushyingo 2016 ubwo hizihizwaga imyaka 20 yari ishize umuryango Unity Club ushinzwe.
    http://dlvr.it/RZ78Kj

  • Huye: Mukabutera umaze imyaka ine asenyewe n’ibiza aracyasembera nubwo akarere kamuhaye amabati #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru wo mu murenge wa Huye akagari ka Rukira, Umudugudu wa Gitwa avuga ko kuba iyi myaka yose ishize atarubakirwa habayemo uburangare bw’abayobozi bamwegereye.

    Ubwo inzu yasenywaga n’ibiza, ubuyobozi bwamweretse aho ajya gucumbika, hashize iminsi bumutegeka ko iyo nzu agomba kujya ayishyura akoresheje amafaranga y’inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abakecuru batishoboye.

    Ati “Nasenyewe n’ibiza, haje umuyobozi w’akagari n’umukuru w’umudugudu banyasiriza udutwi, bajya kunshumbikira aho hantu nshumbitse, bavuga ko inzu yanjye bazayubaka kandi bazagira vuba. Umukuru w’umudugudu aca hirya ajya kungambanira ngo amafaranga mfata y’abakecuru njye nyariha uwo muntu w’I Maraba”.

    Amabati yahawe amaze amezi 10 abitse ku muturanyi

    Amafaranga y’inkunga y’ingoboka ahabwa abakecuru batishoboye ntabwo arenze 7 500frw.

    Umuyobozi w’umudugudu yabwiye uyu mucekuru ko impamvu inzu ye itubakwa ngo yuzure ari uko habuze abakora umuganda wo kumwubakira.

    Avuga ko nko mu mwaka ahabwa imiganda ibiri. Mukabutera avuga ko nyuma yo kubona atubakirwa ngo inzu yuzure yagiye ku murenge gusaba ubuyobozi bw’umurenge ngo buzamutere inkunga y’umuganda, ngo umuyobozi w’umurenge ntiyabumuha.

    Ati “Gitifu w’umurenge arambwira ngo wowe wanyiyemeyeho uziyubakire”.

    Uyu mukecuru yibaza ukuntu yiyemeye kuri gitifu w’umurenge kandi ntaho bahuriye.

    Ngo gitifu w’umurenge akimara kumwima ubufasha bw’umuganda nibwo yagiye ku karere aganira n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereyo myiza y’abaturage mu karere ka Huye ariko ngo ibi nabyo gitifu w’umurenge yabifashe nko kujya kumurega ku bamukuriye.

    Mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize nibwo Visi Meya Annociata Kankesha yoherereje uyu mukecuru amabati ngo yubakirwe inzu yo kubamo ariko n’ubu aya mabati aracyabitse ku muturanyi we.

    Abaturanyi ba Mukabutera bavuga ko inzu uyu mukecuru yubakiwe kugeza ubu itarasakarwa yamaze kwangirika ku buryo bisaba ko yashyirwa hasi yose ikazamurwa bundi bushya.

    Rwamucyo Prosper, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye aganira na UKWEZI yavuze ko ubu iyi nzu y’uyu mukecuru igiye kubakwa atanga icyizere ko bitarenze Nzeri izaba yaruzuye akayihabwa.

    Ati “Ni ikibazo twagize inzu twubakaga zisenywa n’ibiza ntabwo ari icye gusa, ikibazo cy’ibiza nawe urabizi ubu rero twari turi kuzamura izagiye zangirika, n’ubu hari ibikwa twateye ngo tuzamure dusakare, amabati yarabonetse iyi mpeshyi irayisiga yuzuye twayimuhaye”.
    http://dlvr.it/RZ78MR

  • USA: Trump yavuze impamvu yatinze guhana u Bushinwa bwahonyoye uburenganzira bw’aba-Uyghurs #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yanze kuba yakwihutira gushyiriraho ibihano abayobozi b’u Bushinwa bagaragaye mu birego byo gufunga Abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Uyghurs n’aba- Kazakhs mu rwego rwo kwanga ko byarogoya ibiganiro bye by’ubucuruzi n’iki gihugu.
    http://dlvr.it/RZ78NJ

  • Trump yise Coronavirus “Kung flu” ashaka kuninura u Bushinwa #RwOT #Rwanda #SEVENTEEN_LeftnRight


    Perezida Donald Trump yise Coronavirus “Kung flu”, izina rishya yayihaye
     ashaka kumvikanisha ko ari virus yakomotse mu Bushinwa, imvugo ikomeje 
    kunengwa n’abantu benshi ko ihembera ibikorwa by’ivangura.
    Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 119 muri Leta 
    Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bikorwa bya mbere kuva aho iki cyorezo cyibasiye
     igihugu cye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora 
    ateganyijwe mu Ugushyingo, byabereye mu Mujyi wa Tusla muri leta ya Oklahoma, 
    ababishinzwe batanze udupfukamunwa mu bantu bari bitabiriye ariko bake nibo 
    batwambaye.
    Trump yanenzwe ku bwo guhuriza abantu benshi hamwe muri stade ku buryo bishobora
     gukwirakwiza Coronavirus. Yavuze ko impungenge zagizwe kuri iki gikorwa zari 
    zikwiye kuba zaranagizwe ku myigaragambyo yadutse mu gihugu mu minsi 
    ishize yamagana ubugizi bwa nabi bwa polisi kuko ngo nayo yahuruzaga abantu 
    benshi.
    Ati “Ntushobora kubumva bavuga ngo ntabwo bambaye udupfukamunwa.”
    Ni mu gihe ubushakashatsi bwakunze kugaragaza ko haba hari amahirwe menshi 
    kuba abantu bari ahantu hamwe hafunganye bashobora kwandura Coronavirus kurusha 
    abari hanze.
    Trump yakomeje avuga ku ijambo Covid-19, risobanura Coronavirus Disease 2019, 
    rikoreshwa nk’impine y’agakoko gatera iyi ndwara ka SARS-CoV-2. Yavuze ko ari 
    izina ryahawe iyi virus rigakwira ku Isi hose mu kwirinda kuyita virus y’Abashinwa.
    Ati “Ni icyorezo gifite amazina menshi, gifite amazina menshi kurusha ibindi 
    byorezo mu mateka. Nacyita Kung Flu. Natanga amazina 19 atandukanye.”
    Kung Flu, izina rishya Trump yahaye Covid-19, rininura u Bushinwa busanzwe 
    bufite imirwano ishingiye kuri gakondo yitwa Kung fu.

    source : igihe.com

  • Coronavirus mu minsi 100: RBC yemeje ko abantu bazabana n’icyorezo igihe kirenze icyatekerezwaga

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyemeje ko ishusho y’iminsi 100 icyorezo cya Coronavirus kigeze ku butaka bw’u Rwanda, yerekana ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.
  • Coronavirus kuwa 22 Kamena: Mu masaha 24 ku isi handuye abantu basaga ibihumbi 180

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko mu masaha 24 ashize umubare w’abantu banduye Coronavirus wiyongereye, kuko handuye abantu 183 020.
  • Inyeshyamba za ADF zishe abaturage 19 mu Burasirazuba bwa Congo

    Inyeshyamba za ADF Nalu zirashinjwa kwica abaturage 19 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
  • Adil Mohammed, Nabyl na Hassan Haj Taieb bongerewe amasezerano yo gutoza APR FC

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi n’abandi babiri bakomoka mu gihugu kimwe; Naby Bekraoui umwungirije na Hassan Haj Taieb uhugura umutoza w’abanyezamu, bose bamaze kongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’ingabo mu gihe kiri imbere.
  • LIVE: Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y’urukiko, mu baregwa hiyongereyemo n’abasirikare 4 ba RDF

    Major (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa P5, hamwe na bagenzi be, kuri uyu wa Mbere bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, ngo baburanishwe ku byaha bashinjwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
  • U Bwongereza: Ubushakashatsi bwerekanye ko muri polisi no mu itangazamakuru hari ivangura

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru CNN n’ikigo Savanta ComRes, bwagaragaje ko abirabura bemeza ko muri polisi n’itangazamakuru ry’u Bwongereza, hari ivangura rigeza no kudatanga amahirwe angana mu mirimo.