Author: webrwanda

  • Prime Insurance yashimiye abahuza mu by'ubwishingizi bayinjirije arenga miliyari 9 Frw mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Byatanngajwe ubwo Prime Insurance yashimiraga abahuza bayo mu by'ubwishingizi, hazirikanwa umuhate wabo mu iterambere ry'iki kigo.

    Mu kugeza ku baturage ubwishingizi Prime Insurance ibikora mu buryo butandukanye burimo ubuzwi nka 'Bank Assurance' hamwe umukiliya agana banki muri serivisi bayishakamo nk'inguzanyo ikabasaba ko basaba ubwishingizi.

    Hari abandi bakiliya bashyiraho abajyanama mu bwishingizi bagaha abo bajyanama uburenganzira bwo kujya babagira inama no kubashakira ubwishingizi ibizwi nka 'brokerage', n'ubundi buryo bwo gukoresha abacuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Prime Insurance ikabashakira ibyangombwa bakagira amashami mu gihugu, abazwi nka 'franchisee'. Abo baba bafite amashami ndetse Prime Insurance igashyiraho ibirango byayo,ushaka ubwishingizi bagahita babumuha.

    Abo batandukanye n'aba-agent nubwo na bo bahabwa ibyangombwa bigenwa na Banki Nkuru y'u Rwanda ariko bo si ngombwa ko bagira ahantu hazwi nk'ishami, kuko bo bajya gushaka abakiliya hirya no hino bakabazana ku biro by'iki kigo cy'ubwishingizi ariko bose bakitwa abahuza mu by'ubwishingizi.

    Uburyo bwa gatanu Prime Insurance ikoresha mu kugeza serivisi zayo ku bayigana ni ubw'abakiliya bayigana aho ikorera.

    Buri mwaka Prime Insurance igira uburyo bwo guhuza aba-agent n'aba-franchisee babo bose harebwa niba intego bahawe bayigezweho bakiha n'intego y'umwaka utaha abakoze neza kurusha abandi bagahembwa.

    Prime Insurance yanahembye abantu batandatu, barimo batatu b'aba-agent na batatu b'aba-franchisee bahabwa ubwishingizi mu kwivuza bw'umwaka umwe, ariko 10 ba mbere bahabwa impamyabushobozi z'ishimwe nk'uburyo bwo kuzirikana umuhati wabo.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko muri miliyari zisaga 22 Frw binjije, 28% by'ayo mafaranganga angana na miliyari zirenga 6 Frw zinjijwe n'aba-franchisee ba Prime Insurance.

    Ati 'Muri ayo mafaranga twinjije aba-agent bagize uruhare rwa 15% [arenga miliyari 3,3 Frw] wabiteranya byombi ugasanga ni 43% [arenga miliyari 9,4 Frw]. Urumva ko ari uruhare runini bagize.'

    Byusa yavuze ko bagira uruhare runini mu kigo kuko ari na bo baba babahagarariye hirya no hino mu gihugu, akemeza ko babahugura kuri serivisi zose batanga kugira ngo bazibwire abakiliya bazizi.

    Uyu muyobozi yavuze ko hafi 70% by'amafaranga abo bahuza mu by'ubwishingizi binjiza ari ay'ubwishingizi bw'ibinyabiziga, akagaragaza ko ubuyobozi bwa Prime Insurance bukabakangurika no kujya mu bundi bwoko bw'ubwishingizi.

    Ati 'Nk'umwaka ushize biragaragara ko bazamutse mu bijyanye no gushaka serivisi zo kwivuza n'ubwishingizi busanzwe nk'ubwinkongi biragaragara ko batangiye kuzamuka. Intego twabahaye muri uyu mwaka ni iyo kugira ngo bongere imibare mu bwishingizi bw'inkongi.'

    Impamvu agaragaza ni iy'uko ubu u Rwanda ruri gutera imbere mu bijyanye n'imyubakire, akagaragaza ko kugira ubwishingizi ari ingenzi mu kwirinda ko bya bikorwa umuntu yaruhiye byahinduka umuyonga mu isegonda mu gihe baba nta bwishingizi bafite, bagaheba burundu.

    Kugeza ubu Prime Insurance ifite abahuza mu by'ubuhuza mu by'ubwishingizi 184 barimo aba-francisee 66 n'aba agent 118.

    Abayobozi batandukanye ba Prime Insurance bitabiriye igikorwa cyo gushimira abahuza mu by’ubwishingizi b’iki kigo

    Abahuza mu by’ubwishingizi ba Prime Insurance bashimiwe

    Prime Insurance ifite abahuza mu by’ubwishingizi 184 barimo aba-francisee 66 n'aba agent 118

    Mu birori byo gushimira abahuza mu by’ubwishingizi ba Prime Insurance abitabiriye bacurangiwe indirimbo zitandukanye

    Abitwaye neza kurusha abandi bahawe ishimwe ry’ubwishingizi bw’ubuzima

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, (iburyo) ashyikiriza umuhuza mu by’ubwishingizi impamyabushobozi y’ishimwe

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma aganiriza abahuza mu by’ubwishingizi b’iki kigo

    Abahuza mu by’ubwishingizi ba Prime Insurance bashimiye iki kigo ku bwo kuzirikana umurimo ukomeye wabo

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yashimiye-abahuza-mu-by-ubwishingizi-bayinjirije-arenga

  • Umugabo wUmuyisilamu yahinduye amazina yiyit… – #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yasohotse ku itariki ya 9 Ukuboza 2019, Abdulkareem yavuze ko yifuza ko kuva icyo gihe amazina ye ahinduka maze akitwa Jesus Christ. 

    Iyo nyandiko yerekana ko ari umunyagihugu wa Ghana kandi yavukiye muri Ghana. Abdulkareem, ubu uzwi ku izina rya Jesus Christ, yasabye ubayobozi ko bandika amazina ye mashya n'ibindi byangombwa bye bigahindurwa, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Modern Ghana.

    Uyu mugabo ariko yavuze ko inyandiko zose zanditseho amazina ye ya mbere zigifite agaciro mu gihe zitarahindurwa. Mu gihe yahinduraga amazina, Abdulkareem yari umusirikare akorera mu kigo cya gisirikare cya Birmaniya mu mujyi wa Accra.

    Abdulkareem Nyuwagu ntabwo yavuze impamvu nyamukuru yatumye ahindura izina, yavuze ko ari impamvu ze bwite.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe cyane n'icyemezo cy'uyu mugabo, ndetse bagiye babivugaho byinshi bitandukanye. Mu gihe bamwe bashimishijwe n'icyemezo cy'uyu mugabo bavuga ko ari byiza cyane ndetse bamushyigikiye.

    Abandi bibajije icyamuteye guhindura izina rye akiyita Jesus Christ. Benshi bavuga ko bidasanzwe kubona umugabo w'umuyisilamu ushishikajwe no kwitwa Jesus Christ, bavuga ko batumva mu by’ukuri impamvu nyamukuru yabimuteye

     

    Umugabo wo muri Ghana w’Umuyisilamu yahinduye amazina ye, yiyita Jesus Christ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153321/umugabo-wumuyisilamu-yahinduye-amazina-yiyita-jesus-christ-yesu-kristu-153321.html

  • MU MAFOTO 100: Uko ibyamamare byaserutse muri… – #rwanda #RwOT

    Abarimo abahanzikazi bakunzwe ku Mugabane wa Afurika nka Tyla wo muri Afurika y’Epfo na Tems w’Umunya-Nigeria bari mu bitabiriye ibi birori biri mu bihambaye mu ruganda rw’imideli ku Isi.

    Paris Fashion Week ni uruhererekane rw'ibirori biba kabiri mu mwaka bikaba byerekanirwamo imyambaro igezweho. 

    Ni ibirori bya mbere muri bine bimurika imideri bikomeye ku isi bikurikirwa na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.

    Muri Paris Fashion Week herekaniwemo imyambaro izambarwa mu mezi arangwa n'ubukonje n'urubura. Ni ibihe biboneka muri Nzeri, Ukwakira n' Ugushyingo buri mwaka. Imwe mu myambaro yambarwa ni ikoze mu budodo ishobora guhangana n'ubukonje.

    Muri Paris Fashion Week kandi hatambutsemo ibiganiro byatanzwe n'abahanga mu kudoda, berekana amahirwe ari muri urwo rwego.

    Mu mafoto, ihere ijisho ubudasa bw’imyambaro ibyamamare byaserukanye muri ibi birori biba kabiri gusa mu mwaka:

    Umuhanzikazi Tayla ni uko yaserutse mu birori byo gusoza icyumweru cy’imideli i Paris



    Umuhanzikazi Tems na we ni uko yaserutse




    Bad Gyal


    Hailey Beiber, umugore wa Justin Beiber ni uko yaserutse


    A$AP Rocky ntiyaserukanye na Rihanna


    Simone Ashley

    Umuhanzikazi Raye



    Umuraperikazi w’Umunyamerika, Ice Spice




    Umunyamideli w’umuherwe Tyra Banks

    Emma Stone


    Gorgina Rodriguez


    Umuhanzikazi Lisa

    Umukinnyi wa filime, Sophie Turner


    Umunyamideli Gigi Hadid


    Jaden Smith

    Romeo Beckham

    Chappell Roan





     

    Adrien Brody

    David Beckham n’umugore we

    Doechii yatunguye benshi

    Doja Cat ni uko yaserutse

    Ni icyumweru cyaranzwe n’imyambarire idasanzwe ku byamamare byitabiriye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153311/mu-mafoto-100-uko-ibyamamare-byaserutse-muri-paris-fashion-week-153311.html

  • Intamenya zaba ziri kurira ku muziro? Ibyo wa… – #rwanda #RwOT

    Ijambi Pi [soma Payi] ni ijambo rimenyerewe mu mibare aho akenshi bakunze gukoresha iki kimenyetso 'π'. Pi ingana na 22/7=3.14! 

    Byaje kugenda gute ngo cya kimenyetso cyo mu mibare kize kuba isereri y’abafite inzozi z’ubutunzi mu si cyane cyane muri Kigali?

    Pi Network imaze kwamamara nk'ifaranga ry'ikoranabuhanga cyangwa icyo twakwita rimwe mu mari nshya mu muryango w'amafaranga y'ikoranabuhanga (Cryptocurrencies) binyuze mu ruhererekane rw'ifaranga ry'ikoranabuhanga (BlockChain).

    Pi Coin iboneka bigenze gute? 

    Benshi babona Pi binyuze mu kuyicukura/gushakusha kuri murandasi (mining) bakoresheje telefone zabo bwite kandi ntabwo bisaba amafaranga yewe habe n’iripfumuye. 

    Ibi byatangiye ahagana mu 2019 ubwo umuhanga n’inzobere mu ikoranabuhanga Dr. Nicolas Kokkalis n'umugore we 'Dr. Chengdiao Fan' bakoraga kuri uyu mushinga.

    PI Network n'iterambere rishya cyangwa ni uburiganya?

    Kwita Pi Network uburiganya byaterwa n'ubumenyi ufite ku bijyanye n’uruhererekane rw'iterambere ry'ifaranga ry'ikoranabuhanga (Blockchain).

    Mu Cyumweru cya nyuma cya Gashyantare, 2025 benshi mu batuye mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali hari abari batangiye kubaza amafaranga amazu meza agura ndetse n'ibibanza bigezweho aho biherereye.

    Ni nyuma y’uko bari bumvise inkuru y’uko iri faranga rigiye gutangira gukora ndetse rikagira agaciro gakomeye nk’uko byagiye biba kuri za Bitcoin.

    Ku rundi ruhande hari abashobora kuba baratuburiwe bagatanga utwabo ngo babone Pi badasigara bakanuye kandi abandi Pi igiye kubakiza, gusa muri bo harimo abari bazi imikorere yayo.

    Harimo kandi abari bameze nk'ibitambambuga cyane cyane abadafite amakuru ku mikorere y'ivunja ry’amafaranga akorera kuri murandasi (Internet) ndetse n’uruhererekane rw'amafaranga y'ikoranabuhanga (Bloachain).

    Mu maza ya Pi yatangiye ifite Application yayo ikoreraho gusa muri Mutarama 2025 hatangijwe uburyo bwayo (Open Mainnet) bwo kuyikoresha mu kuyihererekanya nko kuyigurisha cyangwa kuyigura ndetse ubu Pi imaze kugera ku masoko atandukanye turi bugarukeho muri iyi nkuru. 

    Ubundi Pi Network ni iki?

    Pi Network yatangijwe mu 2019 n'abashakashatsi bo muri Stanford University twabonye haruguru, igamije gufasha abantu benshi kwinjira muri cryptocurrency bitabagoye ndetse amakuru avuga ko ari umushinga mugari ukeneye iterambere kugeza aho abantu bashobora kuzajya bayikoresha mu igura n’igurisha ry'ibicuruzwa binyuranye.

    Ese Pi Network yaba ihuye na Bitcoin cyangwa biratandukanye?

    Itandukaniro rinini rya Bitcoin na Pi Network ni uko Bitcoin yamaze kwemezwa naho PI magingo aya ikaba igengwa n’abayihanze, gusa PI kuri telephone ntikakoresha umuriro mwinshi cyangwa ngo ikenere internet nyinshi nka Bitcoin.

    Igereranya rya PI Network na Bitcoin rishingiye ku mikorere

    • Ikoresha Algorithme ya Consensus: Pi Network ikoresha Stellar Consensus Protocol (SCP) aho gukoresha Proof-of-Work nka Bitcoin.
    • Uburyo bwo Kwizerana: Abakoresha bashyiraho security circles kugira ngo bifashe mu kwemeza ibikorwa by'ubucuruzi.
    • Igipimo cyo Kubika: Mu ntangiriro, abakoresha bcukuraga Pi (Mining) kuri 0.8 Pi ku isaha, ariko uko umubare w'abayikoresha wiyongera, igipimo cyaragabanutse.
    • Kwinjira kuri Mainnet: Mu 2025, Pi Network yatangije Open Mainnet, bituma abantu batangira gucuruza Pi ku masoko amwe n’amwe harimo ayo twabonye haruguru.

    Pi Network ni ishoramali ryiza cyangwa ni Uburiganya? Zimwe mu ngingo zishimangira ubukaka bwa PI Network

    • Abayishinze bafite ubunararibonye: Dr. Nicolas Kokkalis na Dr. Chengdiao Fan ni impuguke zabanje gukora ubushakashatsi muri blockchain.
    • Ifite abayikoresha benshi: Pi Network ifite abasaga miliyoni 60 bayikoresha ku isi.
    • Imaze gutangiza uburyo buyifasha kuyigura no kuyigurisha (Open Mainnet): Ibi byatumye isoko rya Pi ryiyongera, rikaba rishobora gucuruzwa ku mbuga nka AscendEX, Bitget, BitMart, BitMEX na Cofinex.
    • Ntashoramali rikenerwa kugira ngo utangire gukora: Ntusabwa amafaranga ngo utangire gucukura (Mining).

    Impamvu zishinza Pi Network kuba igihuha:

    • Ntabwo iragera mu rusobe rw'ikoreshwa rw'ifaranga ry'ikoranabuhanga (blockchain) ku mugaragaro: Ntabwo Pi Network ikoresha blockchain ifite explorer rusange, bigatuma haba ikibazo cy'umuco w'imikorere yayo.
    • Igenzurwa n'abayihanze: Ikomeza kugenzurwa n'abashinze uyu mushinga, itandukanye na Bitcoin igengwa n'abakoresha bose.
    • Ntiyari ifite agaciro ka nyako: Kuva yatangira, abantu benshi bagize impungenge ko Pi itazagira agaciro nyakuri nubwo hari aho yatangiye kugaragara gusa biracyateza intugunda.
    • Impungenge ku makuru y'abayikoresha: Abantu basabwa gukora KYC (Kumenyekanisha Umwirondoro), bigatera impungenge ku mabanga yabo. Ku rundi ruhande ubwo PI network yazaga hari uburyo abantu bamwe basabwa gushyiramo abandi kugira babone inyongera (Bonus) kandi ibi bikaba bimenyerewe mu bucuruzi bwa Pyramid. 
    • Abandi bavuga ko amafaranga menshi azajya avamo binyuze mu kwamamaza ibikorwa binyuze mu bantu benshi bakoresha iyi sisistemu ikoreshwa mu gucukura (Mining)

    • Igiciro cya Pi Coin n’Isoko Ryayo
    • Agaciro k'itangiriro: Pi Coin yatangiye gucuruzwa hagati ya $0.30 — $0.50 kuri coin.
    • Igabanuka ryihuse: Nyuma yo gutangira, agaciro ka Pi kagabanutseho 60% kubera kugurisha ku bwinshi.
    • Kuzamuka bushya: Pi Coin yaje kongera kuzamuka ku kigero cya 80%, ubu iri kugura hafi $1.38 kuri platform ziyigurisha ni ukuvuga ajya kugera kuri Rwf2,000. Mu mpera za Gashyantare muri 2025 yigeze kugera no ku $2,98.

    Kuri uyu munsi wa noneho amafaranga ari guhererekanwa hirya no hino mu masoko yose ya PI network ararenga Miliyari 10 z'amadorali.

    Uburyo bwo Kubikuza Pi Coins

    1. Kuzuza KYC: Kugira ngo ubashe kwimura Pi yawe kuri wallet yemewe.
    2. Kuyimurira kuri Mainnet Wallet: Konti zemerewe gusa ni zo zishobora gukoresha Pi.
    3. Kuyigurisha ku masoko yemewe: OKX na Bitget zemerera gucuruza Pi.
    4. Gukuraho amafaranga: Ushobora kuyavunjisha mu madolari (USDT, BUSD) 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153306/intamenya-zaba-ziri-kurira-ku-muziro-ibyo-wamenya-ku-ifaranga-ryikoranabuhanga-rya-pi-netw-153306.html

  • KNC yihannye umusifuzi Nizeyimana Isiaq, asaba Minisitiri wa Siporo kwita ku karengane muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yagaragaje kutishimira umusifuzi Nizeyimana Isiaq, avuga ko atifuza ko asifura imikino y'ikipe ye. Yanasabye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, kujya ku kibuga akareba akarengane gakorerwa amakipe. Ibi yabitangaje kuri Radio/TV1 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, mu gihe ikipe ye yitegura gukina na APR FC.

    Gasogi United izacakirana na APR FC ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona. Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya aya makipe agiye guhura, nyuma y'igiheruka mu Gikombe cy'Amahoro aho Gasogi yasezerewe.

    KNC ntiyemera ko Gasogi United yasezerewe mu mucyo, kuko avuga ko umusifuzi Isiaq yakoze amakosa atumye ikipe ye idakomeza. Yavuze ko abasifuzi bakwiye gufata urugero kuri Ishimwe Claude (Cyucyuri), ugira ubunyamwuga, nubwo nawe ashobora gukora amakosa asanzwe.

    KNC yagarutse ku makosa Isiaq yakoze mu mukino wa Musanze, ashimangira ko uyu musifuzi ahora yanga Gasogi United. Yavuze ko atamwifuza ku mukino wabo na APR FC, anasaba ubuyobozi bwa FERWAFA kugira icyo bukora. Yanasabye Minisitiri wa Siporo kuza kureba uko amakipe atotezwa.

    Perezida wa Gasogi United yasabye ko ikipe ye ihatana na APR FC mu mucyo, buri ruhande rugatsinda bikwiye. Yagarutse ku mukino wa 'Derby' aho yagaragaje kutanyurwa n'uburyo ibintu byagenze, avuga ko Gasogi izakomeza kurwana ku butabera mu mupira w'amaguru. Gasogi United kuri ubu iri ku mwanya wa 9 n'amanota 25, mu gihe APR FC ifite 41, ikarushwa amanota abiri na Rayon Sports iyoboye shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/knc-yihannye-umusifuzi-nizeyimana-isiaq-asaba-minisitiri-wa-siporo-kwita-ku-karengane-muri-ruhago/

  • Gatsibo: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwana umwe, ikomeretsa bane – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 10 Werurwe 2025, ibera mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi icyakora baramupimye bagasanga nta bisindisha yari yanyweye.

    Ati 'Imodoka y'ikamyo yari igiye Uganda igeze mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama, hari umuntu wari uri kugendana n'umwana w'imyaka itatu amufashe akaboko iramugonga ahita apfa, igonga abandi bantu babiri bigenderaga ku muhanda, igonga ipoto y'amashanyarazi n'inzu enye z'abaturage.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko muri iyi mpanuka uwo mwana w'imyaka itatu ari we wahaburiye ubuzima, asaba abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda kurangara kuko bishobora guteza impanuka igihe cyose.

    Ati 'Iyi mpanuka bigaragara ko yatewe n'uburangare, turasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda, ibyapa, kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe, kwirinda gukoresha telefone no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko ibyo byose n'ibindi biteza impanuka. Abantu nibamenye ko mu gihe batwaye bakwiriye kuba maso kuko impanuka ntabwo ziteguza.''

    Kuri ubu umurambo w'umwana w'umukobwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kiziguro.

    Impanuka ziri mu bya mbere bihitana Abaturarwanda aho nko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9000 zirimo izahitanye ubuzima bw'abantu 350.

    Kuva Polisi y'u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n'abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n'uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n'impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y'abakoresha umuhanda.

    Ibiro by’Akarere ka Gatsibo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-ikomereketsa-bane

  • Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho icuruzwa ry'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Mu mukwabu wakozwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare mu midugudu itandukanye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 kuva mu masaha y'ijoro kugera mu rukerera, abantu 13 batawe muri yombi. Aba, barimo abacuruza n'abakoresha ibiyobyabwenge birimo Urumogi aho bamwe barufatanwe.

    Amakuru ya bamwe mu baturage baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com ni ay'uko mu masaha y'ijoro babonye inzego z'Umutekano zirimo Polisi, DASSO ndetse n'Inkeragutabara( Reserve Force) bagenda, bari mu mukwabu wagejeje mu masaha y'urukerera.

    Aba baturage, bavuga ko amakuru izi nzego ziba zaje zigendeyeho ari aba yatanzwe na bamwe muri bo kuko aribo bazi neza aba bacuruzi ndetse n'abakoresha ibiyobyabwenge birimo n'Urumogi n'ibindi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avugana na intyoza.com yahamije amakuru y'itabwa muri yombi ry'abantu 13 mu Murenge wa Karama.

    Yagize ati' Polisi yafashe abantu 13 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge cy'Urumogi, aho babiri muri bo twabafatanye Garama 700 n'Udupfunyika 64 tw'urumogi(utubule)'.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abatawe muri yombi bose babatwaye bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi ari nayo ishinzwe uyu Murenge wa Karama. Ni mu gihe bose bagomba kugezwa imbere y'Ubutabera, Amategeko akababaza ku byo bakekwaho.

    Akomeza ashimira ubufatanye bukomeje kuranga Abaturage, inzego z'ibanze na Polisi, aho bakomeje kugira uruhare mu kurwanya abakora ibyaha bitandukanye.

    Asaba abaturage kutadohoka mu gukumira no kurwanya abakora ikibi, akabibutsa ko nta mpamvu n'imwe yo guhishira uwo ariwe wese ukora ibyaha kuko ababikora biyangiza ndetse bakangiza umuryango nyarwanda.

    Abarucuruza banarufanwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye araburira abishora mu ikoreshwa n'icuruzwa ry'Ibiyobyabwenge nk'Urumogi n'ibindi ko kubireka aribyo byonyine byabahesha amahoro. Ashimangira ko nta narimwe Polisi izihanganira umuntu wese ukigaragara mu byaha, by'umwihariko aba bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge kuko ari nabo akenshi usanga biganjemo abakora ibindi byaha.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/11/kamonyi-karama-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-13-bakekwaho-icuruzwa-ryibiyobyabwenge/

  • Twasanze hari amatorero atagira konti kandi b… – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya RGB yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025 ategeka imiryango ishingiye ku myemerere kubanza kwerekana ibyangombwa by'inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya ikorerwamo imihango y'idini n'ibikorwa byo gusenga gusa.

    Mu mabwiriza mashya yasohowe na RGB ku wa 6 Werurwe 2025, harimo ingingo ivuga ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa by'imari byose bikorwa binyuze muri banki cyangwa mu bindi bigo by'imari byemewe mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko hari amwe mu madini basuye bagasanga nta konti agira nyamara yirirwa yakira amafaranga y'abaturage, bityo ko kubasaba gukoresha banki bigamije kubakangurira gukorera mu mucyo.

    Ati: 'Harimo ikintu cyo gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko ijyanye n'umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.'

    Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa. 

    Ati: “Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? […] Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?”

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini ari inyungu z'abaturage kuko hashobora kubamo icyuho cy'ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. 

    Ati: 'Umuturage ari ku isonga, ni yo mpamvu buri gihe duhora dutekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage wacu, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera.'

    “Kuba aya mafaranga yakiriwe, hakaba hari n’uburyo aya mafaranga akoreshwa, kuri twebwe icya ngombwa ni uko akoreshwa mu nyungu […] ariko nibura binyure mu mucyo.”

    Yongeyeho ati: 'Turashaka kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura bagasenya politike y'igihugu?'

    Yavuze ko bifuza gukurikirana neza uko amadini ashyira mu bikorwa gahunda za Leta, agafatanya na Leta guhindura umuturage mwiza haba mu mibereho myiza hubakwa amashuri, amavuriro, gahunda zimuteza imbere ariko akanakurikiza na politike y'igihugu.

    Mu bikorwa by'insengero zose habamo igihe cyo gutura no gushimira Imana imirimo yakoreye abayoboboke, hakaba n'abantu baba bashinzwe imirimo itandukanye ku rusengero barimo abakozi babihemberwa n'abakorebushake.

    Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n'uko bizagerwaho, na ho 76,9% bafite igenabikorwa n'ingengo y'imari byemejwe.

    Bugaragaza ko imiryago ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite amasezerano y'akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw'ubuvuzi n'ubwiteganyirize bw'izabukuru.

    Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 harebwa niba amadini n'amatorero byarubahirije amategeko yashyizweho mu 2018, bwasize hafunzwe inzu zisengerwamo zirenga 9800 harimo n'amatorero arenga 50 yambuye ubuzima gatozi, bivuze ko atemerewe gukorera mu Rwanda.

    Kugeza muri Nyakanga 2024, amadini n'amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n'imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

    Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu amadini n’amatorero yasabwe gukoresha banki mu bikorwa byose by’imari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153297/twasanze-hari-amatorero-atagira-konti-kandi-buri-cyumweru-baratura-dr-uwicyeza-uyobora-rgb-153297.html

  • Twakundanye kubera inshuti yacu – Nirere Shan… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 2 Kanama 2014 ni bwo Nirere Shanel yarushinze n’umugabo we Guillaume Favier, basezerana kubana akaramata, ni nyuma y’igihe cyari gishize bari mu rukundo rwitamuruye. Ubu, imyaka 11 irashize barwubakanye. 

    Ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, ari na ho batuye igihe kinini mbere y’uko bimukira muri Afurika y’Epfo muri iki gihe, bitewe n’akazi k’umugabo we.

    Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda, aho yari yitabiriye igitaramo yakoreye kuri Institut français yari yahuje no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025 yahuriyemo na Mani Martin.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yavuze ko ahura bwa mbere n’umugabo we baje kurushinga bahuriye kuri Institut français y’i Kigali ari naho yakoreye igitaramo cye mu minsi ishize.

    Yavuze ko icyo gihe ahura na Guillaume Favie yari yagiye kureba inshuti ye, aho yaje kumenya iyo nshuti inaziranye n’umugabo we. Ati “Hari inshuti yacu dufite twembi duhuriyeho. Niwe watumye ibi byose bishoboka.”

    Nirere yavuze ko yinjiye muri ‘Office’ ategereza iyo nshuti ye, ariko anahabona Guillaume bataziranye. Yavuze ko iyo nshuti yamubwiye ko uriya mugabo yamukunze, hanyuma arahindukira anabwira Guillaume ko Nirere Shanel yamukunze.

    Ati “Njyewe nari mfite gahunda n’iyo nshuti yanjye, noneho arambwira ngo mbe mutegereje muri ‘Office’ ye, ubundi aje njya kumureba turavugana, ndangije ndataha bisanzwe. 

    Iyo nshuti yanjye ntabwo yari ihari, ariko Guillaume we yari ahari, ntegereza iyo nshuti yanjye muri ‘Office’ ya Guillaume, inshuti yanjye yageze aho iraza, hanyuma njya kumureba…”

    Arakomeza ati “Naratashye, hanyuma inshuti yanjye ijya kubwira Guillaume ngo uriya mukobwa yagukunze, arangije nanjye araza arambwira ngo Guillaume yagukunze, urumva ahubwo yaratwakije twembi ari we ubyikoreye.”

    Nirere Shanel yavuze ko iyo nshuti bahuriyeho yakomeje kwenyegeza urukundo, binyuze mu bikorwa binyuranye yagiye ategura bikabahuza. Atekereza ko iyo nshuti bahuriyeho, yari yabonye ko bashobora gukundana, kugeza banarushinze.

    Nirere yavuze ko gukomera ku rugo gushingira cyane ku rukundo buri umwe agaragariza mugenzi we, kuganira ndetse no kuba buri umwe agerageza kuba uwo ari we.

    Muri muzika, Nirere aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'You Complete me'.  Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko mu muziki, wamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, ariko yatangiye umuziki mu 1998.

    Ni umuhanzikazi ufite ijwi ridasanzwe, aririmba mu njyana zivanze nka Afro fusion, Soul, na R&B. Indirimbo ze zifite umwimerere ujyanye n'umuco nyarwanda, bikamwongerera umwihariko.

    Mu ndirimbo zamufashije kuba icyamamare harimo: “Ndarota” — Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, inamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.

    Shanel ni umwe mu bahanzi b'abagore babashije kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda, mu gihe bari bacye cyane. Ni umuhanzi kandi uhanga indirimbo zifite ubuhanga, akazihuza n'ubutumwa bwimbitse.

    Yagize uruhare mu guteza imbere injyana zicisha make (acoustic music), bitandukanye n'ibyo benshi bari bamenyereye. Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco, sinema, n'ubuhanzi muri rusange.

    Kuba arimo kwizihiza imyaka 21 mu muziki ni ikimenyetso cy'uko hari byinshi yakoze byasigiye izina rye agaciro mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

    Nirere Shanel yatangaje ko imyaka 11 ishize arushinze n'umugabo we Guillaume bahuriye mu Mujyi wa Kigali

    Nirere yavuze ko yakundanye n'umugabo we bigizwemo uruhare n'inshuti bahuriyeho  


    Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bishamikiye ku muziki no gusura umuryango we

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NIRERE SHANEL


    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU COMPLETE ME’ YA NIRERE SHANEL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153293/twakundanye-kubera-inshuti-yacu-nirere-shanel-ku-rugendo-rwo-guhura-numugabo-we-bamaranye–153293.html

  • Indirimbo 5 Bull Dogg akunda afata nk’izahind… – #rwanda #RwOT

    Abaraperi benshi bagiye bagira indirimbo zibafashije mu buzima cyangwa zabahaye 'inspiration', bakazita iz'ibihe byose kuri bo, cyangwa se bakavuga ko ari imwe mu zabo bakunda, bitewe n'ibihe banyuramo mbere na nyuma y'uko isohoka. 

    Ariko kandi hari n'igihe urutonde rukorwa n'umuhanzi, adashyiraho indirimbo ze bwite, akongeraho n'iz'abandi bahanzi zamunyuze.

    Umuraperi JAY-Z yigeze kuvuga ko “Juicy” ya The Notorious B.I.G. ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati 'Iyo ndirimbo ni iy'ibihe byose kuko yahinduye uko abantu babonaga hip-hop. Yatumye abantu benshi bumva ko bashobora kuba abanyamuziki b'ukuri.”

    Kendrick Lamar yagaragaje ko “Dear Mama” ya 2Pac ari indirimbo y'ibihe byose. Yavuze ati 'Iyo n'indirimbo ifite uburanga n'ubutumwa bukomeye. Ni iy'ibihe byose kuko buri wese wakuze afite umubyeyi agira icyo ayisigaramo.”

    Nas yavuze ko “The Message” ya Grandmaster Flash and The Furious Five ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati 'Iriya ndirimbo yanyigishije ko 'Rap' itari ukwivuga gusa, ahubwo ari ukwereka abantu ukuri k'ubuzima.”

    Mu biganiro bitandukanye, yavuze ko “My Name Is” ye ubwe ari iy'ibihe byose, kuko yahinduye ubuzima bwe. Yagize ati “Iyo ndirimbo niyo yatumye abantu bansanga, niyo mpamvu nzahora nyishimira.”

    J. COLE yigeze kuvuga ko “Electric Relaxation” ya A Tribe Called Quest ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Yagize ati “Ni indirimbo nakuze numva, ifite vibe idashaje. Iracyumva neza no muri iki gihe.”

    Izi ndirimbo zose zifite umwihariko utuma abaraperi bakomeye bazifata nk’iz'ibihe byose, kuko zabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye.

    Iyo umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba ashingiye ku kuba iyo ndirimbo ifite umwihariko utuma idashira mu mitima y’abayumva, kabone n’iyo imyaka yaba myinshi ishize isohotse.

    Hari ibintu by'ingenzi bituma indirimbo igira uwo mwihariko, harimo nk'ubutumwa bukomeye kandi buhoraho, ahanini nk'indirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidashaje (urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo, ibihe by'ingenzi mu buzima).

    Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, harimo izamukoze ku mutima ku buryo azifata nk'izidasanzwe. Ati “Biterwa n’igihe wayikoreye n’ibihe wari urimo n’ukuntu wiyumvaga mu buryo bumwe.”

    Ku rutonde rw’indirimbo eshanu (5) zahinduye isura y’umuziki we, na n’uyu munsi acyumva ashyiraho indirimbo ‘Isi n’abantu’ yakozwe na Producer Davydenko, ‘Bihoyiki’, ‘Jalousie’ yakozwe na Lick Lick, ‘Amajyambere n’ibihe’ yakozwe na Trackslayer ndetse na ‘Zera TV’ yakozwe na Fazzo. Ati 'Izo ni eshanu muzo maze gukora muri iki gihe, kandi biracyaza.'

    Gukundwa kw'indirimbo bigirwamo uruhare n'ibintu byinshi, birimo kuba iyo ndirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidasaza nk'urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo n'ibindi bihe by'ingenzi mu buzima.

    Ubutumwa bwayo bugira icyo buvuga kuri buri gihe, yaba ejo, uyu munsi cyangwa mu myaka iri imbere.

    Indiirmbo kandi ishobora gukundwa kubera injyana ihumuriza, ituje cyangwa ifite imbaraga, abantu bashobora gukomeza kuyumva mu bihe byose. Melody igomba kuba ifata abantu ku mutima, bituma bumva bayishimiye igihe cyose.

    Binaturuka ku kuba ifite amagambo yanditse neza, atari amagambo arimo ubusanzwe bwo kuririmba gusa, ahubwo asize umunyu.

    Indirimbo iririmbwe n'umuhanzi ufite ijwi ryihariye, rifite ubuhanga n’ubushobozi bwo gutanga ibyiyumviro bikomeye, nabyo bifasha iyo ndirimbo gukundwa, cyangwa se kwishimirwa na nyirayo, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize.

    Iyo indirimbo ikundwa n'abantu benshi kandi ikagira uruhare mu buzima bwabo, ikaba indirimbo bahitamo mu bihe by'ingenzi. Kuba indirimbo icurangwa mu birori, ubukwe, amarushanwa cyangwa ahandi henshi mu bihe bitandukanye.

    Indirimbo nyarwanda nka: Inzozi ya Cecile Kayirebwa, Ndagukunda ya Kamaliza, cyangwa Muzadukumbura ya Orchestre Impala, zabaye iz'ibihe byose kuri aba bahanzi.

    Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy'ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.

    Bull Dogg yatangaje ko mu ndirimbo amaze gushyira ku isoko, akundamo eshanu ahanini bitewe n'ibihe yagiye azihimbiramo 

    Bull Dogg asobanura ko atangira umuziki mu myaka 15 ishize, atatekereza ko Hip Hop izagera ku rwego iriho muri iki gihe 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ZERA TV’ YA BULL DOGG IMAZE IMYAKA 5 ISOHOTSE

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMAJYAMBERE N’IBIHE’ YA BULL DOGG

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘JALOUSIE’ Y’UMURAPERI BULL DOGG

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BIHOYIKI’ Y’UMURAPERI BULL DOGG

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ISI N’ABANTU’ YA BULL DOGG


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153299/indirimbo-5-bull-dogg-akunda-afata-nkizahinduye-isura-yumuziki-we-video-153299.html