Author: webrwanda

  • Uguha inkunga anagenzura ubuzima bwawe – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Myaka 31 ubwo Ingabo zari iza RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsiza zasanze mu isanduku y'igihugu nta n'urutoboye rubarizwamo kuko na Banki Nkuru y'u Rwanda ubutegetsi bwari bwarayisahuye.

    Icyo gihe 90% by'ibikorwa byose byakorwaga n'inkunga z'amahanga ariko ubuyobozi bufite intego yo kwigobotora iyo mibereho.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Mario Nawfall, Perezida Kagame yasobanuye ko imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha ku munzi yifuzaga ko hahoraho inkambi z'impunzi haba mu Burasirazuba bwa Zaire [RDC y'ubu] n'imbere mu gihugu kugira ngo bashobore gukomeza kubona amafaranga yo kuzitunga ariko na bo babyungukiramo.

    Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka impunzi zari mu mahanga zirataha n'abari baravuye mu byabo bari imbere mu gihugu basubira iwabo ubundi bacungirwa umutekano, hatangira urugamba rw'iterambere.

    Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro byinshi byakorwaga n'amafaranga y'inkunga kubera ibihe igihugu cyari kivuyemo, ariko u Rwanda rukereka ibihugu ko inkunga biruha zitagomba gukoresha uko bibishaka gusa ahubwo na rwo rugomba kugira uruhare mu kwerekana aho zikoreshwa.

    Umunyamakuru yihutiye kubaza niba abona inkunga cyangwa imfashanyo ibihugu bitanga zishobora kuba zishyurwa mu bundi buryo.

    Ati 'Mu buryo burambye ni ideni bitewe n'uko [inkunga] zafashwe kandi kuva ku ntangiriro ni ho duhagaze. Twabwiye abantu ko dushima inkunga, ko twari tuzikeneye kandi tukizikeneye ku rwego runaka ariko tuzikeneye kugira ngo twubake ubushobozi, ariko tuzabe tutakizikeneye mu bihe biri imbere. Uwo ni wo murongo wacu, ni byo tuvuga kandi ni byo dukora.'

    Yahamije ko iyi ngingo yayiganiriyeho n'abakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afurika ariko abenshi bikarangira batabyumva neza

    Ati 'Izi mpaka zafashe umwanya mu biganiro twagiye tugira mu myaka myinshi ishize hagati y'abo bakeneye inkunga, ikibazo kuri twe kigakomeza kuba ko tuzikeneye, dushobora kuzifata, dushobora kugaragaza aho tuzikeneye ariko tunakora ku buryo tuzigobotora.'

    'Icyo ni ikintu twifitemo, tuganiriza buri wese ushaka gukorana natwe ibikorwa bijyanye n'inkunga ariko ibyo byadukururiye ibibazo byinshi, bamwe batwise abirasi, ko tutitaye ku kababaro k'abandi, abanyagitugu n'andi mazina menshi kubera ibyo gusa.'

    Bagutsindagira inkunga ngo bakujyane aho bashaka

    Perezida Kagame kayavuze ko bagerageje gusobabura ko ikibazo atari uko inkunga zidakenewe ahubwo yasangaga inkunga zituma umuntu akomeza kumva abandi hari ibyo bamugomba.

    Ati 'Kubeshwaho n'abandi biri mu murongo ujya kuba mwiza, ahubwo ikindi ni uko umuntu wese ugutera inkunga anagenzura ubuzima bwawe, ni na yo mpamvu baba bashaka ko ukomeza kwakira inkunga kugira ngo bakomeze bayobore ubuzima bwawe, rimwe na rimwe bakazikoresha nk'igikangisho ngo bakwerekeze aho bashaka, bagakomeza kugukanga ngo nudakora ibi turazihagarika.'

    Yavuze ko mu 1998 igihugu cyakiraga inkunga bitewe n'uko ari bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, bamwe mu bayobozi b'Abanyaburayi bakagera mu Rwanda, bakerekwa aho inkunga zikenewe, ariko umwe muri bo wari uturutse mu Bwongereza yaganiriye na Perezida Kagame, amubwira ko bishimiye inkunga ari kubabwira batanga ariko nanone igihugu gikeneye kugira uruhare mu kugena ibikibeshaho.

    Icyo gihe Perezida Kagame wari ukiri Visi Perezida, yasabye uwo muyobozi ko bemeranya aho inkunga bagiye guha igihugu izakoreshwa aho kwinjira mu gihugu ufite ibikapu by'amafaranga ukanigenera aho ugomba kuyashyira.

    Yavuze ko u Bwongereza n'ibindi bihugu bitatu byari inshuti zabwo byemeye iyi imikoranire, bagatanga inkunga zigakoreshwa aho impande zombi zemeranyijweho, hagakorwa igenzura nyuma y'igihe runaka ngo harebwe niba amafaranga yatanzwe ataranyerejwe cyangwa akaba yarakoreshejwe nabi.

    Kwanga caguwa byakuye u Rwanda muri AGOA

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yagaragarije abakuru b'ibihugu byawo ko bifitemo byinshi bihinga ibireti bivamo ipampa, bityo ko bakwiye guca intege imyambaro yambawe iva mu mahanga hagatezwa imbere inganda z'imbere mu bihugu zikora imyenda.

    Ati 'Twaremeranyije twemeza ko tugiye guhanika ikiguzi kugira ngo tugabanye abantu bakomeza kutwoherereza imyambaro yambawe natwe tuziyubakire inganda zacu z'imyambaro. Abanyamerika baragiye barababwira bati ntimushobora kureka kugura imyenda ya caguwa yacu.'

    Yavuze ko bamwe mu bayobozi bari kumwe bafata umwanzuro bagendeye ku gitutu bamwe barabireka, ndetse n'u Rwanda Amerika irugeraho irubwira ko mu gihe rwakomeza uwo mugambi wo guca caguwa ruzakurwa mu masezerano ya AGOA [African Growth Opportunity Act].

    Ati 'Ibihugu byose twari twemeranyije kuri uwo mwanzuro byabivuyemo barakomeza batumiza imyambaro yambawe [caguwa] kugira ngo bakomeze kubona inyungu kuri Amerika. Icyo gihe twasigaye twenyine tutanabizi, ndetse birangira dukuwe muri AGOA'

    Kugeza magingo aya ubukungu bw'u Rwanda bumaze imyaka myinshi buzamuka ku muvuduko uri hejuru ya 8%, ndetse ibyo umuturage yinjiza ku mwaka byavuye ku Madorali ya Amerika 111 mu 1994 agera ku 1040$ mu 2023.

    Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga zigomba kuba zigamije gufasha igihugu kwiyubakira ubushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uguha-inkunga-anagenzura-ubuzima-bwawe-perezida-kagame

  • Perezida Kagame yagaragaje ubuyobozi bwiza nk'ipfundo ryateza imbere Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X.

    Uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame impamvu ibindi bihugu bya Afurika bitigira ku iterambere ry'u Rwanda, ku buryo nabyo bishobora guhindura imibereho y'ababituye.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe yo gutera imbere, cyane ko ifite umutungo kamere uhagije, n'andi mahirwe y'iterambere.

    Yavuze ko ibindi bihugu bya Afurika bishobora no gukora ibirenze ibyo u Rwanda rwakoze mu kwiteza imbere, ibanga rya byose rikaba mu kugira ubuyobozi bwiza.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ku bandi, bashatse gukora ibyo twakoze, bashobora no kugera kuri byinshi kurushaho. Icyemezo kigomba gufatwa n'abayobozi. Byose ni politiki [nziza].'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere nk'uko n'abandi bantu babigenje, ati 'Abantu ni bamwe ahantu hose, iyo ubahaye amahirwe muri buri gice cya Afurika [bayabyaza umusaruro].'

    Yashimangiye ko Abanyafurika ari abantu bafite ubwenge bwatuma bateza imbere imibereho yabo, cyane ko banafite umutungo kamere.

    Ati 'Afurika iracyari inyuma ugereranyije n'indi migabane, ariko icyatumye abandi batera imbere, ni byo bintu bimwe byatuma Afurika itera imbere. Kuko Afurika ifite umutungo kamere uhagije.'

    Icyakora Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko imiyoborere mibi ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rya Afurika. Kuri iyi ngingo, yafatiye urugero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n'abaturage barenga miliyoni 100, gifite umutungo mwinshi, ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.

    Ati 'Fatira urugero ku gihugu nka RDC. Irakize cyane, cyane. Kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza? Kubera iki? Ndi kwifashisha ibibazo mu kugusubiza, nkwereka ko birebana na politiki n'imicungire, birebana n'ubunyangamugayo turi kuvugaho.'

    Yashimangiye ko mu gihe abayobozi batarumva akamaro ko gukorana n'abaturage babo, bigoye ko batera intambwe mu iterambere.

    Ati 'Ese aba bayobozi bumva bakorana n'abaturage babo kugira ngo bungukire muri uwo mutungo kamere bityo bigeze kuri buri wese ku rwego rwo hejuru? Iyo udatekereza gutyo, ntabwo bishoboka.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ubuyobozi-bwiza-nk-ipfundo-ryateza-imbere-afurika

  • Nakwifuje ko atakabaye ari perezida wa kiriya gihugu cyiza – Perezida Kagame kuri Tshisekedi – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n'Umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 11 Werurwe 2025.

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye aganira na Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi akijya no ku butegetsi, ndetse ko n'ubu yiteguye kuba yaganira na we, ariko ko yabonye ko bigoye kumvikana na we kuko bamara kuvugana, ibyo bumvikanye akava aho yabihinduye.

    Yagize ati 'Ntabwo nanga kuganira na we, ariko dukwiye kuba tuvugana ibintu bifitiye inyungu ibihugu byombi, kandi bifite intumbero yo gushaka gukemura ibibazo. Nta kibazo mbifiteho.

    'Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka no kubyerekana, nshaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati wowe urabeshya. Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.'

    Abajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi babaye bicaranye ako kanya, Perezida Kagame yagize ati 'Namubwira ngo nakwifuje ko atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza. Kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.'

    Yagarutse ku nkuru y'umusaza w'Umutaliyani, Tshisekedi yakoreraga mu Bubiligi, atwara Pizza, avuga ko ubwo yumvaga ko yabaye Perezida yifashe impungenge, kuko ngo n'ako kazi yamukoreraga atari umwizerwa muri ko.

    Yagize ati 'Sinzi niba warabibonye, hari umuryango w'Abataliyani, urabizi Félix [Tshisekedi] yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi atwara taxi, akora n'ibindi byinshi nk'ibyo, na bwo afite imyitwarire mibi, umugabo w'Umutaliyani wari waramuhaye akazi ko gutwara pizza, ubwo yumvaga ko Félix yabaye Perezida yaratangaye ati 'Mana yanjye'…yaravuze ati 'uyu muntu utabashaga no gukora akazi ke ko gutwara pizza neza, yabaye Perezida!'

    Tshisekedi afite ingengabitekerezo ya Jenoside

    Perezida Kagame kandi yavuze ko impamvu abona Perezida Tshisekedi azarira mu gushaka gukemura ibibazo by'Abatutsi b'Abanye-Congo ari na byo byatumye M23 yubura imirwano, ari uko afite ingengabitekerezo ya jenoside nk'abandi bamubanjirije.

    Ati 'Ntekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside nk'abandi…navuganye na we nk'inshuro ijana mbere y'ibi bibazo. Twaravuganye n'igihe yabaga perezida, sinitaye k'uko yabaye perezida, ntabwo yigeze atorwa inshuro zombi, inshuro ya mbere yahawe ubutegetsi, inshuro ya kabiri yitangaje nka perezida asaba abantu bose guceceka, biba ari ko bigenda, ariko ibyo ntibindeba.'

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu abona ibibazo byo muri RDC bikomeza gutwererwa u Rwanda, ndetse bikavugwa ko rufasha M23, ari uko ari Abatutsi b'Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo, ababivuga bakaba ari abatekerezaga ko bakwiye kuba barabirukanye muri Congo cyangwa bakabica bagashiraho, bikaba bitarabaye kandi u Rwanda rukaba ari rwo rwatumye ibyo bidakunda, ati 'Ni yo mpamvu ibyo tubirenganyirizwa.'

    Yavuze ko nubwo bimeze bityo u Rwanda rwifuriza amahoro muri Congo kuko mu gihe ifite amahoro, bivuze amahoro no ku Rwanda, 'kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu gito, cyazahaye birenze ibikenewe, ntabwo ari twe twashaka ibibazo bishobora kudusubiza mu bihe bisa n'ibyo.'

    Perezida Kagame yavuze ko abona ko Tshisekedi atagakwiye kuba ayobora RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nakwifuje-ko-atakabaye-ari-perezida-wa-kiriya-gihugu-cyiza-perezida-kagame-kuri

  • UCL: Liverpool yahabwaga amahirwe yasezerewe,… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe nibwo hakinwe imikino yo kwishyura ya 1/8 cya UEFA Champions League. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Anfield saa Yine z’ijoro.

    Uyu mukino watangiye amakipe yombi ahererekanya umupira ku kigero kingana ariko Liverpool ikanyuzamo ikarema uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo Mohamed Salah.

    Ku munota wa 12 Paris Saint-Germain yaje gufungura amazamu ku mupira wari uzamukanywe na Bradley Barcola awuhindura imbere y’izamu Ibrahim Konate akora amakosa yitangira umupira Ousmane Dembélé ahita awushyira mu izamu.

    Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Liverpool yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura abarimo Trent Alexander Arnold barekura amashoti yakure gusa ba myugariro ba Paris Saint-Germain bakihagararaho.

    Igice cya kabiri cyaje ikipe ya Liverpool igerageza gushaka uko yakwishyura ndetse hari aho yari yabonye igitego gitsinzwe na Dominic Szoboszlai gusa umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira.

    Ikipe ya Liverpool yakomeje kwatsa umuriro kuri Paris Saint-Germain abarimo Luis Diaz barekura amashoti ariko Gianluigi Donnarumma bakaba ibamba.

    Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Paris Saint-Germain havuyemo Bradley Barcola hajyamo Desire Doué naho ku ruhande rwa Liverpool havamo Diogo Jota na Trent Alexander Arnold wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Darwin Nunez na Jarell Quansah.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Paris Saint-Germain itsinze 1-0 bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera bitewe nuko umukino ubanza Liverpool nayo yari yaratsinze 1-0.

    Iminota 30 y’inyongera yarangiye rubuze gica bituma hitabazwa penariti. Kuri penariti Paris Saint-Germain yatsinze 4 naho Liverpool yinjiza imwe, ihita ikomeza muri 1/4 aho izahura n’izava hagati ya Aston Villa na Club Brugge.

    Indi mikino yakinwe FC Barcelona yatsinze Benfica 3-1 ihita ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1, FC Bayern Munich itsinda Bayer Leverkusen 2-0 iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0 naho Inter Milan itsinda Feyenoord 2-1 ihita iyesezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1.

    Liverpool yasezerewe, iri mu makipe yahabwaga amahirwe menshi yo kuzatwara Champions League y’uyu mwaka na cyane ko yari yasoje imikino y’amatsinda ariyo ihiga izindi zose n’amanota 21.

    PSG yabonye itike naho Liverpool isezererwa muri Champions League yari ifitemo ijambo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153332/ucl-psg-fc-barcelona-bayern-munich-na-inter-milan-zerekeje-muri-14-153332.html

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Inkunga Zigenerwa University of Maine System nyuma y'uko leta ya Maine yanze gukurikiza itegeko rya Perezida Trump ribuza abakinnyi bihinduye ibitsina (transgender) gukina mu marushanwa y'abagore. #rwanda #RwOT

    Mu cyemezo giteje impaka, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko buhagaritse inkunga bwageneraga University of Maine System. Ibi bibaye nyuma y'uko leta ya Maine yanze gukurikiza itegeko rya Perezida Trump ribuza abakinnyi bihinduye ibitsina (transgender) gukina mu marushanwa y'abagore.

    Iri tegeko ryateje impaka zikomeye muri Amerika no hanze yayo, aho bamwe barishyigikiye bavuga ko rigamije gukumira akarengane mu mikino y'abagore, mu gihe abandi barirwanya bavuga ko ribangamira uburenganzira bwa muntu. Iyi nkuru irasesengura byimbitse iby'iki cyemezo, ingaruka gifite ku burezi n'imikino, ndetse n'ibitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iki kibazo.

    Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihagarikwa ry'iyi nkunga rifitanye isano n'uko Leta ya Maine yanze gukurikiza itegeko rya Trump ribuza abakinnyi b'abagabo bahindutse abagore gukina mu marushanwa y'abagore. Ubuyobozi bwa University of Maine System bwatangaje ko bwimakaje amahame y'uburinganire, buha amahirwe angana abanyeshuri bose hatitawe ku bwoko bwabo, igitsina cyangwa imiterere yabo.

    Iri tangazo ryakuruye impaka ndende, cyane cyane mu barimu, abanyeshuri n'abategura amarushanwa y'imikino. Abayobozi ba kaminuza bagaragaje impungenge ku ngaruka iki cyemezo gishobora kugira ku banyeshuri n'uburezi muri rusange.

    Muri 2023, Perezida Trump yasinyiye itegeko rigamije gukumira abakinnyi bihinduye ibitsina mu marushanwa y'abagore. Yatangaje ko iri tegeko rifite intego yo 'kurengera abagore no kurinda uburinganire mu mikino.' Ubusanzwe, impaka zishingiye ku kuba hari impungenge ko abagabo bahindutse abagore bashobora kugira inyungu zishingiye ku miterere yabo y'umubiri, bikaba byahungabanya ihiganwa.

    Gusa, abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iri tegeko ari akarengane, kuko rikumira bamwe mu bagize sosiyete kwitabira amarushanwa mu buryo bungana n'abandi. Bagaragaza ko abantu bihinduye ibitsina bafite uburenganzira nk'abandi bwo gukina imikino no kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo.

    Leta ya Maine yatangaje ko idashyigikiye iri tegeko kuko ribangamira uburenganzira bw'abantu bose. Guverineri wa Maine, Janet Mills, yavuze ko 'siporo ari iy'abantu bose, kandi twemera ko abantu bose bagomba kugira uburenganzira bungana mu mikino, uburezi no mu buzima bwa buri munsi.'

    Ubuyobozi bwa University of Maine System bwashyigikiye iki cyemezo, butangaza ko budashobora gushyira mu bikorwa itegeko ribangamira abanyeshuri babo. Bavuze ko intego yabo ari ukugira ibigo by'uburezi byakira buri wese, bitanga amahirwe angana kuri bose, kandi byubahiriza amahame y'uburenganzira bwa muntu.

    Ihagarikwa ry'inkunga y'uburezi rifite ingaruka zikomeye kuri University of Maine System. Muri izo ngaruka harimo:

    1. Igabanuka ry'inkunga y'amafaranga: Inkunga yagenerwaga iyi kaminuza yifashishwaga mu gutanga buruse, kugura ibikoresho, no guteza imbere ubushakashatsi. Iri hagarikwa rishobora gutuma abanyeshuri batakaza amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme.
    2. Imbogamizi ku marushanwa y'imikino: Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku marushanwa y'abanyeshuri, kuko hari inkunga yagenerwaga ibikorwa bya siporo.
    3. Impinduka ku mikorere ya kaminuza: Ubwo hari amafaranga azaba abuze, kaminuza izasabwa kugabanya ibikorwa bimwe na bimwe, bishobora kugira ingaruka ku barimu, abanyeshuri ndetse n'abandi bakozi.
    4. Impaka ku burenganzira bwa muntu: Iki cyemezo cyazamuye impaka zikomeye mu gihugu hose, aho abantu batandukanye barimo impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, abayobozi ba kaminuza n'abanyeshuri bagaragaza ko ribangamira demokarasi.

    Iki cyemezo cyateje impaka ndende mu baturage ba Amerika. Dore uko bamwe bagitanzeho ibitekerezo:

    • Abashyigikiye icyemezo cya Trump: Bavuga ko bikwiye ko imikino y'abagore ikinwa n'abagore, kuko abagabo bahindutse abagore bashobora kugira ubushobozi bw'umubiri bubaha amahirwe arenze ay'abandi.
    • Abatemera iri tegeko: Bavuga ko rikumira abantu bamwe, ribangamira uburenganzira bwabo, kandi rishobora gutera akarengane.
    • Abanyeshuri bo muri University of Maine System: Benshi bagaragaje ko bashyigikiye kaminuza yabo, bavuga ko bifuza kwiga ahantu hatabamo ivangura iryo ari ryo ryose.

    Nyuma y'iki cyemezo, hari abifuza ko haba ibiganiro bihuza impande zose kugira ngo hishakishwe umwanzuro udafite ingaruka mbi. Bimwe mu byifuzo byatanzwe harimo:

    • Kureba uburyo bwo gutunganya amarushanwa ku buryo buri wese abona amahirwe angana.
    • Gukomeza kuganira n'impuguke mu by'uburinganire n'imikino kugira ngo hafatwe umwanzuro uhamye.
    • Gushishoza mbere yo gufata ibyemezo byagize ingaruka ku burezi bw'abanyeshuri.

    Ihagarikwa ry'inkunga ya University of Maine System ryateje impaka nyinshi, rikaba rishobora kugira ingaruka nini ku burezi, siporo ndetse n'uburenganzira bwa muntu muri Amerika. Mu gihe bamwe bashyigikiye icyemezo cya Trump, abandi bacyamaganye bavuga ko ribangamira amahame y'uburenganzira bwa muntu.

    Impaka kuri iki kibazo zigaragaza ko hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke umwanzuro udahutaza abantu bamwe. Ibi biganiro bizafasha gukemura ikibazo mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa buri wese, bikarinda ko imikino n'uburezi bihungabanywa n'amategeko adahuje ibitekerezo by'abantu bose.

    Source : https://kasukumedia.com/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zihagaritse-inkunga-zigenerwa-university-of-maine-system-nyuma-yuko-leta-ya-maine-yanze-gukurikiza-itegeko-rya-perezida-trump-ribuza-abakinnyi-bihinduye-ibitsina-transg/

  • Imyaka Itanu Ishize OMS Itangaje COVID-19 Nk'Icyorezo Mpuzamahanga: Ingaruka, Ingamba n'Amasomo Twakuyemo. #rwanda #RwOT

     

     

    Covid 19

    Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2020, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyabaye icyorezo mpuzamahanga. Uyu munsi, hashize imyaka itanu kuva icyo gihe, kandi ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba uko u Rwanda rwahanganye n'iki cyorezo, ingaruka cyagize ku gihugu, ndetse n'amasomo twakuyemo.

    Ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo umuntu wa mbere yagaragayeho COVID-19 mu Rwanda. Uyu murwayi yari umuturage w'Umuhinde wageze mu gihugu ku itariki ya 8 Werurwe avuye i Mumbai mu Buhinde. Nyuma y'iminsi mike, abandi bantu bane baranduye, bituma umubare w'abanduye ugera kuri batanu.

    Nyuma yo kubona ko icyorezo gitangiye gukwirakwira, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kugikumira. Ku wa 18 Werurwe 2020, ingendo zose ziva cyangwa zijya mu mahanga zarahagaritswe mu gihe cy'iminsi 30. Nyuma y'iminsi ibiri, ku wa 21 Werurwe 2020, hatangajwe gahunda ya 'Guma mu Rugo' mu gihe cy'ibyumweru bibiri, aho abakozi ba Leta n'abikorera basabwe gukorera mu ngo zabo, imipaka yose irafungwa, ndetse ingendo zitari ngombwa zirahagarikwa. Iyi gahunda yakomeje kongerwa inshuro nyinshi hagamijwe gukumira ikwirakwira rya virusi.

    COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'Abanyarwanda. Raporo yo mu mwaka wa 2023 yagaragaje ko abantu 1,468 bapfuye bazize iki cyorezo mu Rwanda, mu gihe abanduye bari 133,172. Mu rwego rw'uburezi, amashuri yose yarafunzwe mu gihe cy'amezi atandatu, ibintu byagize ingaruka ku myigire y'abana n'urubyiruko.

    Ubukungu bw'igihugu nabwo bwahuye n'ingaruka zikomeye. Ibikorwa byinshi by'ubucuruzi byarahagaze, ibigo bito n'ibiciriritse birahomba, ndetse n'abakozi benshi baratakaza akazi. Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo gufasha ubukungu kuzahuka, harimo gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu, gufasha ibigo by'ubucuruzi kubona inguzanyo ziciriritse, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu bucuruzi.

    Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku mibereho myiza y'abaturage. Gahunda ya 'Guma mu Rugo' yatumye abantu benshi batakaza imirimo, bikaba byarateje ibibazo by'ubukene. Leta yagerageje gufasha abatishoboye binyuze mu gutanga ibiribwa n'ibindi bikoresho by'ibanze, ariko ibibazo by'imibereho myiza byakomeje kuba byinshi.

    U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu gukingira abaturage bacyo. Nk'uko bitangazwa na RBC, igihugu cyashoye arenga miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda mu kugura inkingo za COVID-19. Muri miliyoni 13 z'abaturage, miliyoni 11 bakingiwe, hakoreshejwe doze zigera kuri miliyoni 28. Iyi gahunda yo gukingira yatumye igihugu kibasha kugabanya ikwirakwira rya virusi no kugabanya umubare w'abahitanwa na yo.

    Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw'ubuvuzi, Leta yatangije imishinga itandukanye yo kwagura no kuvugurura ibitaro. Ku wa 22 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yatangije imirimo yo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal. Iyi gahunda izatuma umubare w'ibitanda wiyongera ukava kuri 167 ukagera kuri 567, ndetse hanongerwe serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro. Perezida Kagame yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye izafasha igihugu kuba igicumbi cy'ubuvuzi mu karere.

    Mu gihe cya 'Guma mu Rugo', ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu buryo bwagutse mu itumanaho no kwigisha. Amashuri yifashishije uburyo bw'iyakure mu gukomeza gahunda z'amasomo, ibigo by'imirimo nabyo byakoresheje inama z'ikoranabuhanga mu gukomeza ibikorwa byabyo. Ibi byatumye igihugu gikomeza gutera imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ndetse byerekana ko ari ngombwa gukomeza gushora imari muri uru rwego.

    Icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko ubufatanye n'ubumwe ari ingenzi mu guhangana n'ibibazo bikomeye. Abaturage, inzego za Leta, abikorera, n'imiryango itegamiye kuri Leta bose bakoranye mu buryo bushimishije mu guhangana n'iki cyorezo. Ibi byerekana ko iyo dushyize hamwe dushobora guhangana n'ibibazo byose byadukomerera.

    Icyorezo cyagaragaje ko ari ngombwa gushora imari mu rwego rw'ubuvuzi no mu ikoranabuhanga. Kwagura ibitaro, kongera abakozi b'inzobere mu buvuzi, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho no kwigisha, ni bimwe mu byafashije igihugu guhangana n'icyorezo cya Covid 19

    Lockdown murwanda
    uburyo bwakoreshwaga gushyingura
    Imibare tangarwaga na minisiteri y'ubuzima

     

    Source : https://kasukumedia.com/imyaka-itanu-ishize-oms-itangaje-covid-19-nkicyorezo-mpuzamahanga-ingaruka-ingamba-namasomo-twakuyemo/

  • Umushinga w'Itegeko ushyigikiwe na Trump ugamije kwirinda ifungwa rya Guverinoma wemejwe n'inteko ishinga mategeko #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umushinga w'itegeko ugamije gukumira ifungwa rya guverinoma washyigikiwe na Donald Trump, wemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko, nubwo habayeho kutumvikana gukomeye hagati y'abagize Kongere.

    Uyu mushinga w'itegeko wari utegerejwe cyane kuko ifungwa rya guverinoma ryashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'igihugu, imikorere y'inzego za leta, ndetse no ku buzima bw'abaturage b'Amerika.

    Ese uyu mushinga uzatanga ibisubizo birambye? Ese ni iki cyateye impaka zikomeye hagati y'abadepite?

    Ifungwa rya guverinoma (government shutdown) ribaho iyo Inteko Ishinga Amategeko idashoboye kwemeza itegeko rigena ingengo y'imari mbere y'igihe ntarengwa. Iyo habayeho kudahuza, leta isesa amasezerano yo gukomeza gutanga serivisi zimwe na zimwe, bigatera ibibazo bikomeye ku baturage n'abakozi ba leta.

    Muri iyi minsi, intambara y'ubutegetsi hagati y'ishyaka ry'Abarepubulikani n'Abademokarate yatumye ibyago byo gufunga guverinoma byiyongera. Donald Trump, wahoze ari Perezida w'Amerika, yateye inkunga uyu mushinga w'itegeko kugira ngo habeho kwirinda ifungwa rya leta.

    Uyu mushinga w'itegeko ntiwemejwe mu bwumvikane busesuye. Hari impamvu nyinshi zateje impaka, zirimo:

    1. Kwivumbagatanya kw'Abadepite b'Ibikabyo mu Burepubulikani
      • Bamwe mu bagize ishyaka ry'Abarepubulikani ntibashakaga ko leta ikomeza gukoresha amafaranga menshi.
      • Hari abashyigikiye kugabanya cyane ingengo y'imari, cyane cyane mu bikorwa bishingiye ku gufasha abaturage no ku mahanga.
    2. Ukutumvikana ku Ngengo y'Imari y'Igisirikare
      • Bamwe mu Badepite barwanya amafaranga menshi agenerwa igisirikare cy'Amerika.
      • Abandi bavuga ko iki ari igice cy'ingenzi kigomba kwitabwaho cyane kubera umutekano w'igihugu.
    3. Trump n'Ishyaka ry'Abademokarate
      • Trump yashyigikiye uyu mushinga kuko yumvaga ko ari wo muti w'igihe gito wo kwirinda ifungwa rya leta.
      • Abademokarate nabo bemeye kuwemeza kuko bawubonaga nk'uburyo bwo gukomeza gutanga serivisi za leta.
    4. Ibibazo mu Mishyikirano yo Kurangiza Iki Kibazo Burundu
      • Bamwe bavuga ko uyu mushinga ari igisubizo cy'igihe gito, kandi ko hatagize igikorwa, ikibazo cyo gufunga leta gishobora kongera kugaruka vuba.

    Uyu mushinga w'itegeko wagejejwe imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ugamije gukomeza gutanga amafaranga yo gukoresha mu nzego za leta kugeza ku wa 30 Kamena 2025.

    • Amatora yabaye mu buryo bukomeye, kuko bamwe mu Badepite b'Abarepubulikani bari batarifuza kuwushyigikira.
    • Nyuma y'ibiganiro birebire, uyu mushinga wemejwe ku majwi menshi aho abadepite 314 bawutoye, mu gihe 117 bawamaganye.

    Nyuma yo kwemezwa na Kongere, uyu mushinga w'itegeko washyikirijwe Senat kugira ngo nayo iwemeze, mbere y'uko Perezida awushyiraho umukono.

    Uyu mushinga ufite akamaro kanini mu mibereho y'abaturage b'Amerika kuko:

    1. Wirinda Ifungwa rya Guverinoma
      • Leta ikomeza gutanga serivisi zose zirimo ubuvuzi, uburezi, umutekano, n'ibindi.
      • Abakozi ba leta ntibazagira ibibazo by'ubukene kubera kudahabwa imishahara.
    2. Ubukungu bw'Igihugu Buguma Bumeze Neza
      • Ifungwa rya leta ryari kugira ingaruka mbi ku isoko ry'imigabane no ku bukungu muri rusange.
      • Kuba uyu mushinga wemejwe bitanga icyizere ku bashoramari n'abaturage.
    3. Umubano w'Ishyaka ry'Abarepubulikani na Trump Urakomera
      • Trump yagaragaje ko afite imbaraga mu ishyaka rye, kuko yagize uruhare runini mu kwemeza uyu mushinga.
      • Abamushyigikiye babonye ko agifite ijambo rikomeye muri politiki ya Amerika.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko:

    • 60% by'abaturage bashyigikiye uyu mushinga kuko bawubona nk'uburyo bwiza bwo gukomeza imikorere ya leta.
    • 30% batemera uyu mushinga, bavuga ko ingengo y'imari yagombye kugabanywa cyane.
    • 10% nta mwanzuro bafite kuri iki kibazo.

    Nubwo uyu mushinga wemejwe, hari ingaruka ushobora kugira ku bukungu na politiki bw'Amerika:

    1. Ushobora Kuzamura Imyenda ya Leta
      • Kuba leta ikomeza gukoresha amafaranga menshi bishobora gutuma umwenda w'igihugu ukomeza kwiyongera.
    2. Trump Agize Indi Ntambwe mu Matora ya 2024
      • Kuba Trump ari we washyigikiye uyu mushinga bishobora kongera imbaraga ze mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe.
    3. Bishobora Guteza Impaka mu Nteko mu Bihe Bizaza
      • Abarepubulikani batavuga rumwe kuri uyu mushinga bashobora kuzongera gushyira igitutu kuri leta mu gihe kiri imbere.

    Icyemezo cyo kwemeza uyu mushinga w'itegeko ni intambwe ikomeye mu gukomeza imikorere ya leta ya Amerika, by'umwihariko mu kwirinda ifungwa ryayo ryari kugira ingaruka mbi ku bukungu n'imibereho y'abaturage.

    Nubwo uyu mushinga uri gufasha leta gukomeza ibikorwa byayo, haracyari impaka ku hazaza h'ubukungu bwa Amerika, cyane cyane kubera imyenda leta igenda yiyongeraho.

    Ese uyu mushinga uzaba igisubizo kirambye? Cyangwa uzaba intandaro y'impaka nshya mu bihe biri imbere? Ibi ni ibizagaragara mu minsi iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/umushinga-witegeko-ushyigikiwe-na-trump-ugamije-kwirinda-ifungwa-rya-guverinoma-wemejwe-ninteko-ishinga-amategeko/

  • Agasanduku kiposita gakora gate? – #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu afite agasanduku k'iposita, abandi bantu cyangwa ibigo bashobora kumwoherereza amabaruwa, bikajya bibikwa muri ako gasanduku kugeza agiyeyo kubifata. 

    Buri gasanduku kaba gafite nomero yihariye kandi kakagira urufunguzo rwako, kugira ngo ubutumwa bubikwemo Kandi hbube bwizewe.

    Uyu munsi, ikoreshwa ry'agasanduku k'iposita ryaragabanutse cyane ugereranyije n'imyaka yashize. Abantu benshi bahitamo gukoresha ikoranabuhanga (emails, WhatsApp, SMS) aho kohereza amabaruwa ku mpapuro. 

    Muri rusange, mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nka Afurika, ikoreshwa ry'agasanduku k'iposita riri munsi ya 20% by'abantu bose, cyane cyane mu mijyi. 

    Mu Rwanda, ibigo bikomeye cyangwa abantu bafite ibyo bakenera kwakira byanditse ku mpapuro zemewe n'amategeko bifashisha ubu buryo.

    Agasanduku k'iposita katangiriye mu Bwongereza mu kinyejana cya 19, aho katangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1852. 

    Kaje gukwirakwira no mu bindi bihugu birimo ibya Afurika mu gihe cy'ubukoloni. Mu Rwanda, serivisi zi posita zatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1920, ubwo Ababiligi bashyiragaho uburyo bwo gutwara ubutumwa, hanyuma agasanduku k'iposita kakaza kwiyongera mu myaka yakurikiyeho.

    Ikoreshwa ry’Iposita rigenda rigabanyuka kubera ikoranabuhanga ryihuse nka email na telefoni bimaze korohera abantu gutumanaho. 

    Gutegereza ubutumwa mu gasanduku biratinda kurusha email cyangwa ubutumwa bugufi. Abantu benshi ntibazi akamaro ko gutunga agasanduku k'iposita, cyane cyane abatuye imijyi. 

    Hari n'aho serivisi zi Posita zitagifite imbaraga cyangwa ubushobozi bwo gutanga serivisi ku rwego rwo hejuru.

    Gafite umumaro munini harimo nko kubika ubutumwa bwanditse bufite agaciro nk'amasezerano, inyandiko z'amategeko, cyangwa izindi mpapuro z'ingenzi. 

    Ni uburyo bwizewe bwo kohereza no kwakira impapuro zidashobora guca mu ikoranabuhanga (nk'inyandiko zemewe n'inkiko, ibyemezo bikomeye n'utundi dusanduku).

    Ibigo bikomeye bikoresha agasanduku k'iposita kugira ngo byizerwe mu buryo bw'inyandiko n'amategeko n’ubwo ubu buryo bwatangiye gukoreshwa cyera ubu bukaba butagifite imbaraga nkambereUbu hari ibikoresho cyangwa ibintu byoherezwa biva cyangwa bijya hanze, bikoherezwa hakoreshejwe servisi z’Iposita bikanyura muri ako gasanduku gusa ubu buryo burimo kugera geza gushyirwamo ikoranabuhanga rigezweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153317/agasanduku-kiposita-gakora-gate-153317.html

  • Bishimangira iterambere ry’abagore mu miyobor… – #rwanda #RwOT

    Ubwiyongere bw'abagore mu myanya y'ubuyobozi bukomeye bujyanye neza n’intego y’Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore (International Women’s Day – IWD) wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe, washyizweho mu rwego rwo guharanira uburinganire n'iterambere ry'abagore mu gufata ibyemezo.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2025 y'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ijyanye n'uburyo abagore b'Abanyafurika bakomeje kugera ku myanya y'ubuyobozi mu rwego rwo gukomeza gukuraho inzitizi mu butegetsi no kuvugurura isura ya politiki ku mugabane.

    Mu bihe bya vuba aha, amateka mashya yaranditswe muri Afurika y'Amajyepfo ubwo Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorwaga nka Perezida wa mbere w'umugore wa Namibia. Nanone, muri Ghana, Prof Jane Naana Opoku-Agyemang yabaye Visi Perezida wa mbere w'umugore, yinjira mu ruhando rw'ibihugu by’Afurika bishyigikira ubuyobozi bw'abagore.

    Afurika yagiye igira abagore batandukanye bagera ku myanya y'ubuyobozi bw'ikirenga, aho bagiye baba ba Perezida, ba Minisitiri w'Intebe cyangwa se abakuru b'igihugu b'agateganyo, binyuze mu matora, gusimbura ababanje cyangwa se guhabwa inshingano by'igihe gito.

    Nubwo abo bagore bahuye n'imbogamizi zikomeye zirimo ivangura rishingiye ku gitsina, ubunyangamugayo bwabo bwashyizwe mu majwi, ndetse no kurwanya guhatirwa kuva mu myanya, byarangiye baciriye inzira abagore benshi bumvaga ari inzozi zidashoboka kuba bayobora.

    Dore bamwe mu bagore bagizwe ba Perezida muri Afurika:

    1. Ameenah Gurib-Fakim — Mauritius (Kamena 2015 — Werurwe 2018)

    Ameenah Gurib-Fakim yabaye Perezida wa Mauritius mu 2015 nyuma y’uko Kailash Purryag yeguye. Yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inteko Ishinga Amategeko ariko nyuma yaje kwegura kubera impamvu zijyanye n'ubukungu.

    2. Ellen Johnson Sirleaf — Liberia (Mutarama 2006 — Mutarama 2018)

    Ellen Johnson Sirleaf yaciye agahigo aba umugore wa mbere watowe nka Perezida muri Liberia. Yatsinze amatora ya 2005 n’aya 2011 muri Liberia, ayobora manda ebyiri. Mu 2016, yabaye umugore wa mbere wayoboye ECOWAS (Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y'Iburengerazuba).

    3. Netumbo Nandi-Ndaitwah — Namibia (Ukuboza 2024 – Kugeza ubu)

    Netumbo Nandi-Ndaitwah niwe Perezida wa mbere w'umugore muri Namibia nyuma yo gutsinda amatora ya 2024. Yigeze kuba Visi Perezida, ndetse aba n’umwe mu bayobozi b’icyubahiro mu ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO.

    4. Catherine Samba-Panza — Centrafrique (Mutarama 2014 — Werurwe 2016)

    Catherine Samba-Panza yabaye Perezida w'agateganyo wa Repubulika ya Centrafrique mu 2014, aba umugore wa mbere ubashije kwicara kuri iyo ntebe. Yafashe ubuyobozi nyuma y’uko Perezida Michel Djotodia yeguye kubera igitutu cy'abayobozi bo mu karere.

    5. Sylvie Kiningi — U Burundi (Ukwakira 1993 — Gashyantare 1994)

    Sylvie Kiningi yabaye umugore wa mbere wagiye ku buyobozi bukuru bw'igihugu muri Afurika ubwo yabaga Perezida w'agateganyo w'u Burundi, nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Yari asanzwe ari Minisitiri w'Intebe nyuma aza kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

    6. Ivy Matsepe-Casaburri — Afurika y'Epfo (2005, 2008)

    Ivy Matsepe-Casaburri yabaye Perezida w'Agateganyo wa Afurika y'Epfo mu 2008, ubwo Perezida na Visi Perezida bari hanze y'igihugu. Yongeye no kuba umuyobozi w'agateganyo mu masaha 14 nyuma y'iyegura rya Thabo Mbeki, mbere y’uko Kgalema Motlanthe atorerwa uwo mwanya. Ivy yaje kwitaba Imana ku ya 6 Mata 2009 ubwo yayoboraga nka Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu.

    7. Joyce Banda — Malawi (Mata 2012 — Gicurasi 2014)

    Joyce Banda yabaye Perezida wa mbere w'umugore wa Malawi nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Perezida Bingu wa Mutharika. Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere nk'umugore ufite imbaraga zihambaye muri Afurika, no ku mwanya wa 40 ku rwego rw'isi.

    8. Sahle-Work Zewde — Ethiopia (Ukwakira 2018 — Ukwakira 2024)

    Sahle-Work Zewde niwe Perezida wa mbere w'umugore wayoboye Ethiopia mu 2018, nyuma yo gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko. Mbere yo kuba Perezida, yari intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Afurika yunze Ubumwe.

    9. Rose Francine Rogombé — Gabon (2009)

    Rose Francine Rogombé yayoboye Gabon by'agateganyo nyuma y'urupfu rwa Perezida Omar Bongo mu 2009. Yashyikirije ubuyobozi Perezida mushya, Ali Bongo, ku ya 16 Ukwakira 2009, yitaba Imana ku ya 10 Mata 2015.

    10. Samia Suluhu Hassan — Tanzania (2021 – Kugeza ubu)

    Samia Suluhu Hassan ni Perezida wa Tanzania kuva mu 2021, akaba ari we mugore wa mbere wayoboye iki gihugu. Yarahiriye uyu mwanya nyuma y'urupfu rwa Perezida John Magufuli muri Werurwe 2021.

    11. Agnès Monique Ohsan Bellepeau — Mauritius (2012, 2015)

    Agnès Monique Ohsan Bellepeau yayoboye Mauritius by'agateganyo inshuro ebyiri: mu 2012, ubwo Sir Anerood Jugnauth yeguraga, no mu 2015 nyuma y'iyegura ku butegetsi rya Kailash Purryag.

    Icyerekezo cy'abagore mu miyoborere

    Nubwo abagore bahura n'imbogamizi nyinshi mu gutorwa no kuyobora, aba bagore 11 bagaragaje ko bishoboka. Baciye mu nzira igoranye ariko ni urugero rukomeye ku babyeyi, abakobwa n'abagore bo muri Afurika bose, ruhamya ko imiyoborere itagenewe igitsina kimwe.

    Uko ibihe bigenda byihuta, biragaragara ko Afurika iri mu rugendo rwo gutanga amahirwe angana kuri bose, kandi abagore barimo gukomeza kwerekana ko bashoboye kuyobora neza kimwe n’abagabo.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153320/bishimangira-iterambere-ryabagore-mu-miyoborere-abaperezida-11-babanyafurikakazi-bafatwa-n-153320.html

  • Rusizi: Abantu 11 batawe muri yombi bakewaho ubwambuzi bushukana – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bari mu bamaze iminsi bahamagara abaturage kuri telefone bakababwira inkuru zibakura umutima n'inkuru zibizeza ibitangaza ariko byose bakabikora bagamije kumbambura.

    Aba uko ari 11 bafatiwe mu Mudugudu wa Kamanora, Akagari ka Kanoga, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 9 Werurwe 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonavanture yabwiye IGIHE ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa by'uburiganya bakoraga bifashishije SIM card na telefone.

    Ati 'Ibikorwa by'uburiganya nk'ibi bihanishwa ibihano bikomeye kandi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw'igihugu n'imibereho y'abaturage. Ntabwo polisi izihanganira na rimwe abishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage n'ubukungu. Ibikorwa byo guhiga no gufata abantu bose bagira uruhare mu buriganya nk'ubu bizakomeza, kugira ngo umutekano w'abaturage n'ubukungu bw'igihugu bikomeze gusigasirwa.'

    SP Karekezi yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga no kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo bakenetseho ubutekamutwe kugira ngo inzego zibishinzwe zimufashe kubikurkirana.

    Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, aho bategereje ko dosiye zabo zitunganywa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Mu Rwanda umuntu wese wiyitirira uwo atariwe cyangwa agakoresha ibikangisho agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi, akabikora agamije kwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo aba akoze icyaha cy'ubwambuzi bushukana.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

    Bafatanywe telefone bakoreshaga bashuka abantu ngo babambure utwabo

    Abatawe muri yombi barimo abakobwa batanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abantu-11-batawe-muri-yombi-bakewaho-ubwambuzi-bushukana