Author: webrwanda

  • RIB yerekanye abakobwa bakurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni #RwOT #Rwanda

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko, bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

    Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite 
    amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana
     ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza
     imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’
    urukozasoni.
    Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena
     kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone
     berekana ubwambure bwabo.
    Umwe muri bo yagize ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo 
    yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera,
     turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”
    “Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho, turabanza 
    turanywa tumaze gusinda cyane afungura konti ye, nibwo twatangiye gukora live 
    twambaye ubusa.”
    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo
     bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.
    Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, 
    ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.
    Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi
     wacu kuko yari yabidusabye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. 
    Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho 
    yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”
    Abo bakobwa bavuga ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho
     yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira
     imbabazi.
    Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa 
    ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.
    Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge 
    bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira
     ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.
    Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga, acuruza n’abana b’abakobwa
     bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha 
    no kwicuruzwa ry’abantu.”
    Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanywe hamwe n’abo bakobwa gusa
     RIB yatangaje ko azakurikiranwa ukwe.
    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
     ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye
     n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa 
    mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze
     imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet

    Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha

    Abakobwa bafashwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 27
    Source : igihe
  • Nitwa Marlene mfite imyaka 35 ndashaka umusore twakwikundanira akambera umugabo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam

    source https://www.imbere.com/nitwa-marlene-mfite-imyaka-35-ndashaka-umusore-twakwikundanira-akambera-umugabo/

  • Abapasiteri 2 twasambanye nibo banteye umwaku batuma. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/abapasiteri-2-twasambanye-nibo-banteye-umwaku-batuma-ngumirwa/

  • Maze igihe kinini nta mukunzi mfite none ubu ndashaka umusore twahuza tugakundana. #rwanda #RwOT

    Amazina yanjye ni Tumukunde Diana maze imyaka irenga 3 ntakundana. Icyabiteye ahanini si ubushake ahubwo nuko nabuze umuntu unyereka urukundo kuburyo namugirira ikizere nkamuha umutima wanjye wose. Hari umuntu mu minsi ya mbere mugitangira kumenyana biba bisa nk’aho na kera kose mwari muziranye bitewe n’uko usanga ibintu byose aba akora biba bihuye n’ibyo ukunda bigasa nk’aho akuzi agusobanukiwe, uwo nguwo kumukunda biroroha cyane kuko muba muhuje icyo ukoze cyose kiramunezeza. Uwo rero niwe nifuza guhurira nawe kuri uru rubuga nkahura n’umuntu uzabasha kunezeza umutima wanjye ndetse nanjye nkabasha kunezeza uwe. Ndabizi neza ko nkimubona ntahita mumenya ariko uko nzabasha kugenda nganira nawe menya ibyo akunda nibyo yanga nzahita menya uwo twahuza, ubwo rero ubishaka yaza tugatangira kuganira inbox.

    source https://www.imbere.com/maze-igihe-kinini-nta-mukunzi-mfite-none-ubu-ndashaka-umusore-twahuza-tugakundana/

  • Minaloc yatangaje amabwiriza avuguruye y’imikoresheze y’insengero mu kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n’insengero bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho buri rusengero rwasabwe kujya rugaragaza umubare w’abantu ntarengwa bakwiriye kurusengeramo kandi ukamanikwa ahantu hagaragara mu gihe amateraniro yo agomba kuba rimwe mu cyumweru.
  • Irushanwa rya Miss Supranational 2020 ryagombaga kwitabirwa n’u Rwanda ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational ryari kuzitabirwa n’ibihugu birimo n’u Rwanda bwatangaje ko iri rushanwa hamwe n’irya Mister Supranational yose yasubitswe kubera ibihe bidasanzwe Isi irimo by’icyorezo cya Covid19.
  • U Buyapani bwahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 mu kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT

    U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5Frw mu gushyigikira urwego rw’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
  • Kenya:Umugabo yatwitse umukobwa we imyanya y’ibanga amuhora gucudika n’umusore #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha umugabo ukurikiranyweho gukubita no gutwikisha umukobwa we ipasi ku matako n’ibindi bice bigize imyanya y’ibanga amuhora gukundana n’umusore.
  • Polisi yasubukuye gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ihera ku bikora ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 4 Kanama 2020, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.
  • Apôtre Mutabazi yagaragaje ko Afurika itazatera imbere ibiyikorerwamo bitarashobora guhangana ku isoko #rwanda #RwOT

    Apôtre Mutabazi Kabarira Brain yagaragaje ko iterambere Afurika ishaka kugeraho rizaturuka mu kubanza gutegura abanyabwenge bayo kugira ngo bagere ku rwego rwo gukora ibikoresho na serivisi zishoboye guhangana n’iby’andi mahanga ku isoko.