Author: webrwanda

  • Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) #rwanda #RwOT

    Ubundi filime z’urukozasoni zizwi nka pornographic movies cyangwa filmes pornograhiques ni filime zikundwa n’abantu benshi kandi mungeri zose, icyakora benshi muribo bagakunda kuzirebera murwihisho.

    Aha twavuga nk’abana bihisha ababyeyi babo, abanyeshuli bihisha abayobozi b’ibigo byabo, abakozi mukazi bakihisha abakoresha, abashakanye  nabo nimwe narimwe bakihishanya umwe kuwundi ariko akirebera iyo filime!

    Izi filime zikaba zerekana ibikorwa bitandukanye biganisha  cyangwa bishyira mubikorwa imibonano mpuzabitsina muburyo bunyuranye.

    Igitangaje cyane kuri izi filime, ni uturingushyo ndetse n’amakabyankuru arenze urugero ashyirwa muri izifilime hagamijwe gushimisha abazireba, nyamara ugasanga abataribake mubakunzi bazo bibabera imbogamizi ikomeye kuko usanga nyuma yokuzireba bashaka gukora cyangwa gukorerwa ibyo babonyemo kandi nyamara ibyinshi muribyo bidashoboka.

    Ibi bikaba byabaviramo nogusenya ingo zabo cyangwa gutandukana n’abakunzi babo.

    Twifashishije ubusesenguzi bw’impuguke n’abanditsi b’abadage kubuzima bw’ingimbi, muri iyi nkuru, twabateguriye ibinyoma 5 bikunze kugaragara muri filime z’urukoza soni.

    1. Ubunini (ingano) y’igitsina cy’umugabo

    Nkuko abajya bareba izi filime babizi, akenshi usanga ibitsina by’abagabo bakina izi filming  bireshya cyangwa birenza uburebure bwa cm 20 nyamara akaba atari kenshi wabona gitsina cy’umugabo kirengeje cm 14,27 by’umwihariko kumugabane w’i Burayi nkuko byemezwa  n’impuguke zikaba n’abanditsi b’abadage Ann-Marlene Henning na Tina Bremer-Olszewski.

    2.Ingano y’amasohoro

    Muri izi filime, ntibatinya kwerekana amasoro menshi cyane mugihe cy’ibyishimo byanyuma nyamara mubuzima busanzwe amasohoro akaba abarirwa hagati ya ml 2 kugeza kuri ml 8 nubwo harabashobora kugeza kuri ml 15 bitewe n’igihe bamaze badakora imibonano mpuzabitsina. Ntukwiriye kugira ipfunwe rero igihe utabonye amasohoro nkayo muri filime!

    3. Amabere y’abakobwa/abagore ahora ahagaze.

    Si kenshi wabona abakinnyi b’aya mafilime bafite amabere yaguye, kuko benshi muribo usanga ahora ahagaze nyamara bitewe n’impamvu zitandukanye nk’imyaka, umubyibuho n’ibindi amabere akaba ashobora kureba hasi kabone niyo atagwa cyane.

    4. Kumira amasohoro kw’abagore

    Aba banditsi, bakomeza banavugako abagore benshi bagaragara bakunda  kumira amasohoro muri izi filime, nyamara muby’ukuri bikaba bidashoboka ko abantu bakunda ibintu bimwe kuburyo babihuriraho.

    5. Ubwiza bw’igitsina cy’abakobwa/gore

    Muri izi filime, abanditsi bagenda bagaruka kubwiza n’isura y’ igitsina cy’abakobwa/gore bazikina kuko usanga hafi yabose basa kandi ibi bikaba bidashoboka. Ibirero bakaba babigeraho mugukoresha  za tatuwaje (tattoo) n’ubundi buryo bw’ubuhimbano mukwigira beza!

    The post Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntagitsina-cyumugabo-kigira-cm-20-ibinyoma-5-biba-mumafirime-yurukozasoni-pornography/

  • Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. #rwanda #RwOT

    Abenshi muritwe tumaze kumenyera uburyo bwo kwizihiza iminsi mikuru yo kuvuka kwacu cyangwa ukw’abacu, aho twifurizanya ibyiza n’imigisha bitandukanye hakoreshejwe amagambo meza, amashusho, imivugo n’izindi mpano muba mwateguriye  uwomunsi.

    Arikose  niba umwe mubo twasangira ibi byishimo  yatuvuyemo agapfa, nigute twakomeza gufatanya nawe kwizihiza umunsi we w’amavuko? Muri iyi nkuru twakwegeranirije ingero z’ ubutumwa wagenera umuntu wawe utakiriho nyamara ukaba ushaka kwizihiza  umunsi we w’amavuko.

    Bumwe muri ubwo butunwa  ni ubu bukurikira:

    Kuri mama wawe utakiriho

    1.Mama, nubwo udahari, ndashaka kukubwira ko nkigutekereza, by’umwihariko kuri uyumunsi wawe w’amavuko.

    2. Mama, urupfu rwawe rwamfungiraniye mugahinda no mububabare bwinshi. Gusa nishimiyeko rwatumye wigira mu ijuru. Ugire umunsi mwiza w’amavuko, Ndagukumbuye.

    3. Mpora nifuza gusubiza iminsi inyuma ngo nkosore amakosa nagukoreraga n’agahinda naguteye. Ndagukumbuye mama. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    4. Uyumunsi nkoherereje amarira yanjye mukimbo cy’impano y’umunsi mukuru w’amavuko yawe.Nubwo wadukuwemo, ariko urwibutso rwawe ruduhora mumitima iteka.

    5 . Mama dukunda, turagukumbuye cyane. Uyumunsi turibuka ibyishimo twasangiraga kuminsi yawe y’amavuko ubwo warukiriho. Ugire umunsi w’amavuko mwiza mu ijuru.

    Kuri papa wawe utakiriho

    1. Papa nkunda, nubwo nakubuze ibyishimo wahaye ubuzima bwanjye bimpora kumutima. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, nkwifurije ibyishimo bidashira aho uri hose.

    2. Uyumunsi ni uwawe w’amavuko, nyamara tubabajwe nokuba utakiri kumwe natwe. Twagombaga kuguha impano nyinshi ariko turakubuze. Icyo dushoboye ni ukukwifuriza ibyishimo byinshi aho wagiye.

    3. Papa, nterwa ishema nokuba ari wowe wambyaye. Wanyigishije kwihanganira imibabaro nyuma uhita wigendera. Nanjye ndakora cyane ngo ntazagukoza isoni. Umunsi mwiza w’amavuko kandi ukomeze kuruhukira mumahoro.

    4. Papa, nkoherereje intashyo nyinshi zuzuye urukundo n’utu bizu (bisous/kisses) kuri uyu munsi wawe w’amavuko. Turagukunda kandi turagukumbuye.

    5. Papa, niwowe nkesha kuba uwondiwe ubu.Ubu mfite abantu benshi bankunda kubera indangagaciro nakwigiyeho.Nizeyeko umeze neza aho uri. Turagukunda kandi turagukumbuye. Ugire umunsi mwiza w’amavuko papa.

    Kuri sogokuru wawe utakiriho

    Akenshi, ababyeyi bacu bakuru (Nyogokuru/sogokuru) nibo bakunda kwitaba Imana mbere  mumuryango, ndetse ugasanga bagiye batamenyanye n’abuzukuru babo cyane kuko baba bakiri batoya cyane abandi bataravuka.

    Murwego rwo gukomeza kuzirikana ibihe byiza mwagiranye cyangwa mwakagombye kugirana iyo bahaba, reba amwe mumagambo meza wamubwira byumwihariko kumunsi we w’amavuko.

    1. Sogokuru nkunda, warakoze kundemamo ubugabo. Nibyo mumyaka turatandukanye ariko nyamara mumaraso turi bamwe. Kuri uyu munsi wawe w’amavuko, ngutuye agahinda ko kutakubona nk’impano. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    2. Nyogokuru dukunda, ntibitworoheye guhimbaza umunsi wawe w’amavuko tutakubona, ariko kandi abagukomokaho twese tukwifurije amahoro aho uri hose.

    3. Nubwo tugukumbura buri munsi, agahinda karushijeho kutwica kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Ntakindi tukwifuriza uretse amahoro aho uri tutabasha kugera. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.

    4. Tuvuye gusura imva yawe kuri uyumunsi wawe w’amavuko. Turagukumbuye nkaho aribwo tukikubura.Hahirwa abamarayika mwibanira mu ijuru. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko.

    5. Tukwifurije umunsi mwiza w’amavuko mu iijuru. Tugukumbura buri munsi, ntitwabona amagambo yo kubikubwira.Turagukunda

    The post Ubutumwa 15 wagenera abawe batakiriho kumunsi wabo w’amavuko. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ubutumwa-15-wagenera-abawe-batakiriho-kumunsi-wabo-wamavuko/

  • Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) Yongeye gutegura igiterane cy’abubatse ingo kizabera kuri murandasi (Internet) #rwanda #RwOT

    Ni igiterane gitegurwa n’iyi minisiteri ku bufatanye n’Agakiza.org, kizaba kuya 15, Kanama 2020 guhera Saa 15-17. Intego yacyo iragira iti “ Uruhare rw’ubudahemuka mugukomeza umubano w’abashakanye”aho muri iyu mwaka kizaba hifashijwe ikoranabuhanga kuri Murandasi( Internet), hagamijwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya korona virusi( Covid19).

    Ni igiterane gikunzwe na benshi by’umwihariko ababubatse ingo ukurikije umusaruro cyagiye gitanga mu myaka yatambutse. Nubwo byabaga byiza cyane kubonana imbonankubone kubakunzi b’iki giterane bagiye bakitabira, ariko nta kabuza ko abazagikurikiranira ku ikoranabuhanga bazungukiramo byinshi.

    Iki giterane kizitabirwa n’abigisha batandukanye basanzwe bazwiho ubunararibonye ku nyigisho z’umuryango barimo:Dr Canon Antoine Rutayisire, Pasiteri Hortense Mazimpaka, Pasiteri Senga Emmanuel n’abandi bashumba batandukanye.

    Pasiteri Desire Habyarimana uyobora Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) n’Agakiza.org unamenyerewe mu kiganiro Ubutumwa bukiza gihita ku Agakiza TV ndetse no kuri Radiyo Umucyo (102.8) yagize ati” Kubera igihe cya Covid-19 tudashobora guteranira hamwe, tuzakoresha uburyo buri live kuri Channel yacu ya Youtube Agakiza TV, tuzakoresha Facebook, tuzakoresha Radio Umucyo 102.8, abadashobora kubikurikira ku buryo bw’ikoranabuhanga, bazifashisha radio. Tuzanakoresha Zoom aho tuzabamenyesha Code tuzakoresha”.

    Muri iki gihe umuryango wugarijwe n’amakimbirane cyane, atari mu miryango isanzwe gusa ahubwo n’iyagikristo. Ibi bikagaragazwa n’ubutane(divorce) bwazamutse cyane hagati y’abashakanye, ibintu bigaraza ko hakenewe inyigisho z’umuryango ku buryo buhoraho.

    Video yose wayisanga hano:

    [email protected]
    http://dlvr.it/RdcY4c

  • Burundi: Imyaka 16 irashize abantu 166 bo mu bwoko bw’Abanyamurenge biciwe mu Gatumba #rwanda #RwOT

    Hari ku itariki ya 13 ukwezi kwa Munani 2004, ubwo Abanyamulenge 166 bicirwaga mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’u Burundi. Umutwe wa FNL, w’inyeshyamba zonyine zari zisigaye zikirwana wemeye ko ariwo wishe abo bantu, ariko usobanura ko washakaga gutera ikigo cya gisirikatre kiri hafi aho.

    Nyuma y’iminsi itatu abantu bagera ku 2000, bitabiriye umuhango wo kubaherekeza. Barimo uwari Perezida Domisiyani Ndayizeye, na Visi Perezida wa Congo Azarias Ruberwa nawe ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge.

    Ruberwa yaragize ati: “ Ku itariki ya 13 Kanama, abateye bahisemo kwica Abanyamulenge, Abatusti b’Abanyekongo bahungiye mu Burundi kuva mu kwezi kwa gatandatu, ntibagira icyo batwara abandi badahuje ubwoko kandi bari hamwe”.

    Prezida Domisiyani Ndayizeye, yavuze ko abakoze ayo mahano bari bagamije kubangamira amahoro no gusubiza igihungu mu ntambara. Mu muhango wo gushyingura, hari Abatutsi bigaragambije baririmba indirimbo zamagana jenoside n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi.

    Abitabye Imana, n’ubwo buri wese yahawe isanduku ye, bahambwe mu mva rusange, basezerwaho n’abantu bashenguwe n’umubabaro. Bahambwe nyuma y’iminsi itatu bishwe. Ijwi rya amerika ritangaza ko byari biteganijwe ko abahashyinguwe by’agateganyo bategereje kuzasubizwa kuruhukira iwabo muri Congo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RdcY7P

  • U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC #rwanda #RwOT

    Ngiyi imisusire ya Pasiporo zizajya zikoreshwa

    Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.

    Ni mu gihe Pasiporo nyarwanda z’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yatangiye gutangwa guhera 28 Kamena 2019.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rivuga ko abakeneye gusaba pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga bakwifashihsa urubuga rwa Irembo.

    Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

    Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 itangwa ku 100000 Frw.

    Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu. Ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw.

    Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi gikomeza kibitangaza kandi,hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka 5, itangwa ku mafaranga 50 000 Frw.

    Zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

    Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bituma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

    The post U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/u-rwanda-rugiye-kujya-rukoresha-pasiporo-ihuriweho-na-eac/

  • OMS yamaze kwemera urukingo rwa Koronavirusi rwakoze n’Uburusiya ndetse rutangira no gukwirakwizwa mu bindi bihugu. #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS),kuri uyu wagatatu ryavuze ko batangiye gukorana n’Uburusiya mu gukurikirana ibikorwa by’ikoreshwa ry’urukingo rurinda Koronavirusi Uburusiya buvuga ko bwakoze. OMS yatangaje ko bigaragara ko uru rukingo rwaba igisubizo cy’iki cyorezo.

    Kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru,Perezida Vladmir Putin yemeje ko igihugu cye cy’Uburusiya kibaye icya mbere cyemeje ko cyarangije gukora urukingo n’ubwo igice cya nyuma cy’igerageza ryarwo ku bantu 2000 cyo cyatangiye kuri uyu wa gatatu.

    Gusa Perezida Putin yamaze kwemeza ko bamwe  mu barusiya barimo n’umukobwa we bamaze guhabwa urwo rukingo kandi ko igikorwa cyo gukingira kirimbanije haherwa ku baganga n’abarimu.

    Nk’uko Rwandannews ikomeza ibivuga,ibihugu bimwe na bimwe by’amahanga kandi nabyo byatangiye gutumiza uru rukingo mu Burusiya ngo bakingire abaturage babo,dore ko abahanga bemeza ko inzira nyonyine yo  kurandura iyi ndwara ya Covid-19 ari urukingo.

    Muri iyi minsi hakomeje ubushakashatsi kuri iyi ndwara ya Koronavirusi,OMS ikaba ivuga ko hari inkingo 28 mu zirenga 150 ziri mu igeragezwa ku bantu,muri zo esheshatu zigeze ku rugero rwa gatatu mu kugeragerezwa ku bantu benshi.

    Urukingo rw’Uburusiya rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Gamaleya gifatanije na Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya.

    The post OMS yamaze kwemera urukingo rwa Koronavirusi rwakoze n’Uburusiya ndetse rutangira no gukwirakwizwa mu bindi bihugu. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/oms-yamaze-kwemera-urukingo-rwa-koronavirusi-rwakoze-nuburusiya-ndetse-rutangira-no-gukwirakwizwa-mu-bindi-bihugu/

  • Eighth person killed by COVID-19 in Rwanda #rwanda #RwOT

    A ministerial statement issued on Wednesday, August 12, 2020, states that the deceased was a patient undergoing treatment in Kigali.

    “Condolences to the family of the 37-year-old man who passed away in Kigali,” he said.
    The number of Covid-19 patients continues to rise.

    Statistics from the Ministry of Health show that in the last 24 hours, Rwanda reported 18 new cases out of 4886 sample tests taken and 46 recoveries discharged from the hospital.

    New patients include 15 from the Kigali City of Kigali among contacts of positive cases and tests conducted in a high risk group, 2 from Ngoma District, and 1 from Rubavu.

    Currently, of the 2,189 people infected with Coronavirus, 1524 have already recovered, and 657 still undergoes treatments.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/eighth-person-killed-by-covid-19-in-rwanda

  • Umubano Hotel for sale #rwanda #RwOT

    A statement issued by RDB states that the Government of Rwanda prioritizes support for the private sector and thus RDB is looking for investors who can buy the property in a fair and transparent competitive bidding process.

    “The purpose of this tender notice is to identify potential companies and/or consortiums with the requisite technical and financial capacity to purchase and operate the hotel,” it said.

    One of the key factors for an investor who will take over the Kacyiru-based hotel facility is to turn it into a five-star hotel within the shortest time possible.

    RDB said it will work with the new investor to turn the hotel into a flagship that will meet various local and international environmental sustainable standards to attract local and international clients.

    Umubano is one of the oldest hotels in Rwanda and had been acquired by Madhvani Group at a tune of $13 million in April 2017 after years under liquidation.

    The hotel has been in the hands of several other investors, including the Libyan government-affiliated LAP Investments which operated it under Laico Hotels brand; it has also previously been managed by global hotel brands including Novotel, Meridian and Accord.

    The Government has set September 11 as the closing date for submission of applications from potential bidders.

    Umubano is one of the oldest hotels in Rwanda and had been acquired by Madhvani Group at a tune of $13 million in April 2017 after years under liquidation.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/umubano-hotel-for-sale

  • Burundi blocking returning citizens-Dr Biruta #rwanda #RwOT

    Dr. Biruta said this on Wednesday while addressing the media in Kigali on the current affairs on local, regional, and global issues.

    Asked about the recent comments made by the Burundi’s President Maj. Gen Evariste Ndayishimiye that Rwanda is holding hostage Burundian refugees, Biruta said that the claims are false because Rwanda has expressed the desire to facilitate the repatriation process.

    “The numbers we have indicate that Rwanda hosts 71,973 Burundian refugees at the moment, the third-highest number of Burundian refugees hosted by any country. One can only claim that the ones in Rwanda have been held hostage after the refugees in other countries have returned home, which is not true,”

    “Before the COVID-19, which led to the closure of borders, it should be noted that at least 200 Burundian refugees would return home. Nobody stopped them. The fact that they are not going home now is because of the border closures but Rwanda has no interest in keeping the refugees,” Minister Biruta said.

    Dr Biruta added that Rwanda has an international obligation to welcome refugees escaping trouble but has no interest in keeping them. He said that whatever was done was in line with the protocol to protect refugees in peril.

    “As we speak, tomorrow there is a technical meeting involving all parties, to discuss the modalities of how these refugees can be facilitated to return home even at this time of COVID-19,” he added, pointing out that the process is facilitated by the United Nations High Commission for Refugees (UNHCR).

    “We have about 136 Burundian citizens who had come to Rwanda for different reasons at the time the borders were closed, including those who had come to seek treatment. They requested to return home and they were denied the right to do so. They have been stranded here. The Burundian Embassy in Rwanda approached us and requested us to facilitate their repatriation and we did our part but Burundi refused to welcome them back. Some were known and had been cleared to travel hear for treatment but after that they could not be allowed to return home,” Dr Biruta said.

    Dr Biruta said that it is surprising that Bujumbura would accuse Kigali of holding Burundian refugees’ hostage yet they cannot allow back their own citizens.

    Dr Biruta also spoke about the recent comments by the Burundian leader that his government is not interested in pursuing friendly ties with a ‘cunning and dishonest neighbour’, pointing out that Rwanda would not force Burundi to work on bettering relations.

    “What I can say is that for us we remain ready to work with our neighbours to improve relations. For two countries to co-exist well there must be the will on both sides. What we learned is that Burundi is not interested in improving relations,” Dr Biruta said.

    He said that Rwanda would not go into responding to some of the allegations or attacks apart from clearing the air on outstanding issues without exchanging words with the Burundian leadership.

    Dr Biruta said that it is surprising that Bujumbura would accuse Kigali of holding Burundian refugees’ hostage yet they cannot allow back their own citizens.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/burundi-blocking-returning-citizens-dr-biruta