Author: webrwanda
-
Bwa mbere mu mateka PSG yageze ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakoze amateka yari yarananiranye yo kugera ku mukino wa nyuma muri UEFA Champions League ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-0 mu minota 90. -
Amafoto ya Bill Clinton ari gukorerwa “massage” n’umukobwa bagana mu Rwanda mu 2002 yaciye ibintu #rwanda #RwOT
Muri Nzeri 2002 Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye uruzinduko mu Rwanda aherekejwe n’abakinnyi ba filime b’ibyamamare barimo Chris Tucker na Kevin Spacey, bari mu ndege ya Jeffrey Epsein, umunyemari w’umunyamerika uherutse gupfa bivugwa ko yiyahuye. Muri iyo ndege ariko ntibari bonyine kuko baje baherekejwe. -
Polisi yagaye ndetse yemeza ko abitaribiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bafashwe, babiri baracyashakishwa #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata abantu bari bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong, habonetse 11 muri 13 bahise bajyanwa mu kato ahabugenewe, ni mu gihe babiri basigaye bagishakishwa.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, i Nyamirambo mu Busitani bwa Mera Neza, rutahizamu Michael Sarpong yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko, ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bya ruhago bitandukanye.
Ni isabukuru yakuruye impaka bitewe n’amafoto yagiye hanze, abantu bageranye ndetse batanambaye udupfukamunwa, muri make bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, umuvigizi wa polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera yavuze ko bitewe n’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aba bantu bakurikiranywe bagafatwa ndetse bakaba bari mu kato, gusa ngo hari babiri bataraboneka.
Yagize ati“ni amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu barimo abakinnyi b’umupira barenze ku mabwiriza ya COVID-19, ni byo rero barashakishijwe haboneka abantu 11 muri 13 bagaragaye muri icyo gikorwa, bakaba barahise bajyanwa mu kato.”
Yakomeje anyomoza amakuru y’uko aba bakinnyi baba bafunze, ngo barimo kwitabwaho n’abaganga bareba niba ntawanduye COVID-19.
Yagize ati“bajyanywe mu kato ahabugenewe ntabwo bari muri kasho ya polisi. Igihe bazamarayo bizagenwa n’inzego zibishinzwe, bari mu kato, barimo gukurikiranwa n’abaganga, bazabapima urumva ibyo ntabwo polisi yabyinjiramo.”
Yashimiye abanyarwanda bagize uruhare kugira ngo amafoto nk’ariya ajye hanze, gusa yagaye abantu nk’abariya abandi bafatiraho urugero baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha abandi bantu 2 basigaye kugira ngo na bo bajyanwe mu kato basangeyo bagenzi babo.
Mu bantu bari bitabiriye iyi sabukuru harimo Sarpong n’umukunzi we, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, Irambona Eric Gisa, Kimenyi Yves, Mbogo Ally ba Kiyovu Sports, Habimana Hussein, Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert ba Rayon Sports. Nta dupfukamunwa, nta ntera bahanye, muri make barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
http://dlvr.it/RdwvxN -
Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana tuzabyarana #rwanda #RwOT
Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

-
Kaspersky yatahuye ibitero hafi ibihumbi 69 byagabwe ku Rwanda mu mezi atatu ashize #rwanda #RwOT
Ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky, cyatangaje ko mu mezi atatu y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga bakomeje kwihisha inyuma y’icyorezo cya Coronavirus, bagaba ibitero ku bantu batandukanye barimo n’abo mu Rwanda, ndetse hari n’abibwe amafaranga. -
Ibigo 12 n’abayobozi babyo bashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), cyashyize ibigo 12 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa gutanga amakuru atari yo no gukora nabi amasoko byabaga byahawe. -
Wiyica amazi, itagucura umwuka- Minisitiri Shyaka nyuma y’uko babiri bishwe na COVI19 #rwanda #RwOT

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko abantu babiri bahitanywe na Coronavirus.
Ni ku nshuro ya mbere kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hatangajwe abantu babiri bitabye Imana mu munsi umwe.
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko “Uyu munsi, #COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu #Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe !”
Yakomeje agira ati “Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe : kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU ! Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka !”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yok u wa 18 Kanama igaragaza ko mu masaha 24 yashize mu bipimo 4326 yafashe yasanze abantu 37 banduye Coronavirus.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 28 mu bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Rusizi habonetse batandatu, mu gihe mu Turere twa Rwamagana, Rubavu na Huye buri hose habonetse umwe.
Abantu 22 ni bo bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1683.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.
-
Abarimo abakinnyi bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato #rwanda #RwOT
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, bajyanywe mu kato nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coroanvirus. -
Amatora muri Amerika: Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’Aba- démocrate #rwanda #RwOT
Ku munsi wa kabiri w’inama nkuru y’ishyaka ry’Aba- démocrate [Democratic National Convention] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri guteranira i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

