Author: webrwanda

  • Google yakoze amavugurura kuri Google Chrome azatuma yihuta kurushaho #rwanda #RwOT

    Google yatangaje ko yakoze amavugurura kuri pororgaramu yayo ifasha abantu gufungura imbuga za internet zitandukanye ariyo Google Chrome, ku buryo bizongerera 10% by’umuvuduko iyo porogaramu yagenderagaho.
  • FERWAFA yasobanuye idindira rya hotel yayo n’uko amafaranga ya Maroc yashoboraga kwitwa ruswa #rwanda #RwOT

    Kudatangira amafaranga igihe kw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’ayari yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) nibyo byatumye umushinga wo kubaka hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye udindira.
  • Baritinyutse bagana banki! Impanuro z’abo Cogebanque yafashije kubaka inzu zabo #rwanda #RwOT

    Kagabo Egide ukorera kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali yakoze imibare asanga bizamufata imyaka myinshi ngo agere ku bwizigame buhagije bwamufasha kubaka inzu y’inzozi ze.
  • Bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”! Yavuze byinshi yahuye nabyo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Izina Rose Muhando, abantu benshi bararizi muri muzika y’Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzikazi yahuye n’ibihe bibi mu myaka yatambutse yewe bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza byinshi ku byamubayeho n’abigiraga abahanuzi bamuhanurira.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad01fe2c11f83673abc963ebdc7954905b94f43bb47d2c0ddea45b907a43e716eb340ed6adc05c1bd38717ec3cd23c3ca3bacbd75e5e8a95ad37205b542e90b4683064ef4ebe24a9473ae61d60e70cdc10eeaf01a09ee79199807f2bc3b84

  • Kakule Mugheni Fabrice yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Kakule Mugheni Fabrice wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya kuba yayikinira kugeza muri 2022.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Kakule yasoje amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports, yahise asezera ku bafana b’iyi kipe avuga ko atagikomezanyije na yo bitewe na gahunda iyi kipe ifite yo gukinisha abakiri bato, ni mu gihe bari bananiranywe ku ngingo yo kongera amasezerano.

    Mu minsi ishize akaba yarabwiye ISIMBI ko hari ikipe yo muri Kenya bamaze kumvikana ariko atifuza guhita atangaza.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba yarafashe indege avuye iwabo muri DR Congo ahita yerekeza muri Kenya kurangizanya n’ikipe ya AFC Leopards.

    Nk’uko bigaragara ku mafoto uyu musore yashyize kuri Instagram ye, ari ku ibiro by’ikipe ya AFC Leopards, yifotoreje ku birango byayo, amakuru akavuga ko ibye na AFC Leopards byarangiye ubu ari umukinnyi w’iyi kipe.

    Kakule Mugheni Fabrice, biteganyijwe ko azerekanwa hagati mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020.

    Ku biro by’ikipe ya AFC Leopards

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kakule-mugheni-fabrice-yamaze-kumvikana-n-ikipe-yo-muri-kenya

  • Kayumba Soter ahamya ko ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byagenze neza #rwanda #RwOT

    Myugairiro wa Rayon Sports, Kayumba Soter ahamya ko akiri umukinnyi w’iyi kipe nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku kibazo cy’umwenda bamufitiye ndetse ko bamaze kumvikana ubu ategereje ko bubahiriza ibyo bumvikanye.

    Uyu myugairiro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Rayon Sports imufitiye amafaranga agera kuri miliyon 4, ni umwe mu bakinnyi byavugwaga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano, gusa ngo hari ibyo igomba kubahiriza.

    Yagize ati“kubera ko nkibafitiye amasezerano ndaycari umukinnyi wa Rayon Sports, gahunda yo gutandukana ntabwo irabaho nta n’ubwo ndi kubiteganya cyane, icyo ntegereje ni uko ibintu byongera bikagenda neza ubuyobozi bwa Rayon Sports bukubahiriza ibiri mu masezerano.”

    Ahamya ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports

    Mu minsi yashize, perezida w’iyi kipe yumvikanye avuga ko Soter batamufitiye umwenda wa miliyoni 4 nk’uko yabivuze, Soter avuga ko nyuma y’uko atangaje ibi yavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe kandi bukaba bwemera ko ari yo mafaranga bamufitiye.

    Yagize ati“ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwigeze buhakana ko bundimo amafaranga, kandi ntekereza ko agera muri miliyoni 4, kiriya gihe sinzi uko byari byagenze ariko ntabwo babihakana. Nyuma y’uko abivuze, perezida twaravuganye turaganira ampa icyizere kandi nanjye nizeye ko bizakemuka vuba.”

    N’ubwo hari amakuru yemeza ko yaba yaravuganye n’ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, uyu mukinnyi yabihakanye aho yavuze ko nta kipe n’imwe yo mu Rwanda baraganira kuko amenshi azi ko afite amasezerano ya Rayon Sports.

    Kayumba Soter yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe n’igice, akaba asoje amezi 6 ubu asigaje umwaka umwe.

    Rayon Sports yemera umwenda imufitiye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kayumba-soter-ahamya-ko-ibiganiro-n-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-byagenze-neza

  • Mangwende yakomoje ku kazi Niyomugabo Claude yamuhaye #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya APR FC, Iminishimwe Emmanel[Mangwende], avuga ko iyi kipe kuba yaraguze Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe byatumye atirara ahubwo yakoze cyane kugira ngo yizere umwanya uhoraho.

    Umwaka ushize wa 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo kugura undi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso bamukuye muri AS Kigali ari we Niyomugabo Claude, akaba yarasanzemo Mangwende bakina ku mwanya umwe ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

    Abantu babifashe bitandukanye aho bavugaga ko Claude akoze amahitamo mabi kuko atazabona umwanya wo gukina kandi nyamara ari umukinnyi ukiri muto ufite impano ukeneye umwanya uhoraho wo gukina.

    Aganira na ISIMBI, Mangwende yavuze ko kuza kwa Niyomugabo Claude byamufashije byatumye akora cyane kuko ari umukinnyi mwiza, bityo ko ikosa ryose yakora yahita atakaza umwanya.

    Yagize ati“Claude[Niyomugabo] ni umukinnyi mwiza, gusa ntabwo navuga ngo yaje kugira ngo ansimbure kuko kugira ngo ukine ni uko uba wakoze, iyo ntahari aramfasha, ni umukinnyi watumye ntizera umwanya ubanzamo, ntakoze yanyambura umwanya, ni umukinnyi wampaye akazi gakomeye ndakora cyane kugira ngo ngumane umwanya wanjye. Turakora uwakoze neza ni we ukina, ni umukinnyi ni yo ntahari mba nizeye ko ari bufahe ikipe agatanga nk’ibyo natanga.”

    Yavuze kandi ko adahanganiye umwanya na we, ahubwo bakora cyane bityo umutoza uwo abonye ashoboye ni we ujya mu kibuga kandi agafasha ikipe ya bo kwitwara neza.

    Niyomugabo Claude, umwe mu basore batanga icyizere mu minsi iri imbere

    Mangwende ngo iyo adahari abazi ko nta kibazo cyavuka ku mwanya we Claude ahari

    source http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yakomoje-ku-kazi-niyomugabo-claude-yamuhaye

  • COVID-19: Rwanda records 217 new cases, 2 more deaths #rwanda #RwOT

    According to the daily update from the Ministry of Health, the deceased were Rwandans aged 64 and 70 years.

    “Condolences for the families of two Rwandans who passed away today,” writes the Ministry of Health.

    The Ministry of Health said that of the new cases, 202 cases were identified in Kigali markets, while 10 were recorded in Rusizi district whereas Nyamasheke, Kamonyi, and Nyanza districts reported a single case each.

    August has been the worst month in the 5-month history of COVID-19 in Rwanda with a total of 9 deaths.

    New COVID-19 cases also continue to increase exponentially, with Kigali being the most affected, followed by the Western Province’s district of Rusizi.

    ON August 17, the markets, Nyabugogo and Nyarugenge were temporarily closed after they were found to be the source of wide-spread of the pandemic.

    The closure was supposed to be lifted effective August 25, but the city of Kigali extended the closure by August 3o “as testing continues.”

    The number of confirmed cases has now increased to 3,306, including 1507 active cases; recoveries, 1785, including 30 who recovered on Monday.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue complying with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/RfM747

  • COVID-19: Rwanda introduces home-based treatment #rwanda #RwOT

    Rwanda Biomedical Centre Director General Dr. Sabin Nsanzimana explained that the patients that are not in critical condition and who have space where they can quarantine themselves without causing any risk of transmission can be followed up from their homes.

    “Currently, 85% COVID-19 patients are asymptomatic and are not in critical condition. Thus, we have decided to start a program to follow several patients from home provided that they have enough space and cannot put anyone at risk of infection,” Sabin said.

    However, the number of patients placed with this option is still small with less than 100 patients under treatment from home.

    “To track patients in this condition, we put a bracelet on their hand so that they do not go out and infect other people at the market or other places. We are registering a success story; in Rusisi for example, 20 patients in this category were discharged. In Kigali, we registered recoveries, too,” Nsanzimana said.

    In case of any sign of concern, the patient or guardian calls the medics; this patient will then be taken for special treatment.

    “This will give the medical practitioners room to concentrate on critical cases; taking several tests, and assuring access to ICU facilities.”

    “In most cases we deal with other diseases that they suffer from to increase their body immunity against COVID-19. Understandably, this category includes a few cases, just 15%. We have the capacity to take care of them, but of course, we should keep working on that option to treat a bigger number of patients from home,” Nsanzimana said.

    Currently, Nsanzimana said, 10 patients are on respiratory support. Rwanda has started a program allowing some COVID-19 patients to be treated from their homes

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/RfM766