Author: webrwanda

  • Umusirikare w’u Rwanda yatorokeye muri Uganda nyuma yo kureshywa n’ingabo za Uganda #rwanda #RwOT

    Umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yatorokeye muri Uganda nyuma biza gutahurwa ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.
  • FERWAFA yavuze igihe izatangariza ibijyanye n’itangira rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rivuga ko bitarenze icyumweru kimwe bari bushyire hanze gahunda yose ijyanye n’amarushanwa arimo na shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yahagaritswe tariki ya 14 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyageze mu Rwanda.

    Muri Gicurasi 2020, MINISPORTS yatangaje ibikorwa by’imikino nka football bishobora gutangira muri Nzeri hakinwa shampiyona mu gihe imyitozo yo yatangira muri Kanama 2020.

    Ukwezi kwa Kanama kwarageze ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibi bikorwa bishobora gusubukurwa vuba.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Uwayezu Francois Regis yavuze ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bari buze gutangaza gahunda yose uko iteye.

    Yagize ati“Igihari ni uko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe abantu bari buze kubona gahunda yose. Wenda hashobora kubamo impinduka ariko rwose vuba aha baramenya uko gahunda iteye.”

    Yakomeje avuga ko kuba shampiyona yatangira ku kwezi kwa 9 nta byinshi abivugaho kuko ngo ntabwo FERWAFA yigeze ibitangaza.

    Yagize ati“nta rimwe FERWAFA yigeze itangaza ko shampiyona izagaruka muri Nzeri, FERWAFA ntiyigeze ivuga ko umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira muri Nzeri, nibategereze gato byose biramenyekana vuba.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta gihindutse shampiyona izatangira mu mpera za Nzeri 2020. Biteganyijwe ko gahunda FERWAFA izatangaza izaba ikubiyemo igihe shampiyona izatangirira, imyitozo, imikino ya play offs(mu cyiciro cya kabiri) n’ibindi.

    Abantu bashobora kongera kubona APR FC na Rayon Sports zesurana vuba

    source http://isimbi.rw/siporo/ferwafa-yavuze-igihe-izatangariza-ibijyanye-n-itangira-rya-shampiyona

  • Beirut haturitse igisasu karahabutaka cyumvikanye mu ntera irenga ibilometero 200 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abantu 70 baguye mu guturika kw’igisasu gikomeye kwabereye mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon mu gihe abandi 4000 bakomeretse bikomeye ndetse imibare ikomeje kwiyongera.
  • Huye: Abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka basonewe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.
  • Ibidasanzwe biri mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 29 Nyakanga 2020, mu myanzuro yemeje harimo igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’Igihugu.
  • Umuhanzi Lion Gaga wakoresheje abakobwa bambaye ubusa bikavugisha benshi, yongeye gutungurana #rwanda #RwOT

    Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka; yashyize hanze indi nshya irimo amagambo yiganjemo ayo mu mujyo nk’uwo abandi bahanzi bamaze iminsi biharaje; benshi bise kuririmba ‘ibishegu’.
  • Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. #rwanda #RwOT

    Abaturage batandatu bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro bamaze kurumwa n’agakoko katazwi ariko bikekwa ko ari scorpion, agasimba gato ariko kagira ubumara ku buryo uwo karumye ashobora kumugara ingingo, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona umuti watuma tugenda.

    Ni dukoko tumeze neza nka scorpion ndetse abaganga baganiriye na IGIHE bavuga ko arizo ariko ubuyobozi bwirinze kwemeza ko arizo mu gihe tutarakorwaho ubushakashatsi.

    Ni udukoko tumaze ukwezi tugaragara mu ngo ziherereye mu Mudugudu w’Akamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro. Batatu twarumye bagiye kwa muganga bashyirwa mu bitaro ndetse biba ngombwa ko mu kubitaho bahabwa na serumu, abandi batatu ntibigeze bajya kwa muganga umwe muri bo ngo yivurishije imiti ya Kinyarwanda.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aka gasimba kabariye. Mukeshimana Sauda yavuze kamurumye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ku ibere ndetse no ku ivi.
    mukeshimana sauda uvugako scropion yamurumye ku ibere.

    Ati “Narinsinziriye hanyuma numva ikintu kirandumye nikanga ko ari inzoka, numva kirimo kuntondagira mbyutse ndagashikamira na none kanduma ku ivi, naragakubise kagwa hasi nkabonye mbona kanteye ubwoba, naraye ijoro ryose numva utuntu tunyiruka mu mubiri bituma nihambiraho ibitambaro ha handi kandiye, mu gitondo nakeretse abaturanyi bambwira ko kagira ubumara cyane, sinagiye kwa muganga nivurishije imiti ya kinyarwanda.”

    Izerimana Safinah we yavuze ko kamurumye ubwo yari arimo gutunganya inkweto z’abana.

    Ati “Karandumye nkuyemo ukuboko mu rukweto mbona niko ndakica, mbibwira umuyobozi w’umudugudu ansaba kujya kwa muganga, ngezeyo ntibabashije kubyemera mbereka amafoto banyohereza mu bitaro bikuru bya Rwamagana, ngezeyo bantera imiti muri serumu rwa rutoki rwanjye rwari rwabaye umukara rurongera rusa neza.”

    Izerimana yakomeje avuga ko uretse we n’umwana we yamujyanye kwa muganga akitabwaho, yavuze ko utu dusimba dukunda kugaragara iwe mu rugo ku buryo afite impungenge z’uko twakomeza kubarya.

    Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamatare, Ntwari Janvier Musa, yavuze ko nawe amaze ukwezi abaturage batandukanye bamubwira ko babona utwo dukoko tumeze nka scorpion mu nzu zabo, nawe ngo mu minsi mike ishize yakiciye iwe mu rugo aho asanga utu dukoko tudakwiriye gukerenswa ahubwo hakwiriye gushakwa imiti yatwica.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko babimenye ko hari udukoko tumeze nka scorpion tumaze kurya abaturage batandatu gusa ngo ntabwo bapfa kwemeza ko ari zo kuko ubusanzwe zikunda kuba mu butayu.

    Ati “Nanjye narahageze nsanga abo tumaze kurya ni batandatu mu bihe bitandukanye, mu cyumweru hari igihe karya umuntu umwe mu kindi kakarya undi mu gihe cy’ukwezi ni batandatu twariye, batatu bagiye kwa muganga abandi ntibigeze bajyayo barabyihoreye kandi nta kibazo bafite.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ntagikuba cyacitse kuko abenshi bagenda babona kamwe, kamwe ngo basabye abaturage ko uwo kazajya karuma wese azajya yihutira kujya kwa muganga mu gihe bagifatanya n’inzego z’ubuzima gushaka igisubizo gihamye.

    Ubundi Scorpion ni agakoko ki?

    Umuganga w’inzobere mu buvuzi bwihutirwa ku ndwara zishobora guhitana umuntu vuba, wanakoze ubushakashatsi ku kuribwa n’inyamanswa harimo na Scorpion, Doctor Nsengiyumva Jean Beranrd, ukora mu bitaro bya CHUB yabwiye IGIHE ko ubundi ku Isi habarurwa ubwoko 1500 bwa scorpion, nibura ngo ubugera kuri 20 nibwo bukaze cyane harimo n’ubushobora kuruma umuntu akamugara ingingo.

    Ati “Ni agakoko kari mu bwoko bw’ibitagangurirwa n’utundi dukoko bimeze kimwe, zigira ubumara bumeze nk’ubw’inzoka, mu moko 1500 ya za scorpion zibarirwa ku isi izigera kuri 20 nizo zigira ubumara bushobora kwica umuntu, kakujomba ihwa kagira ahagana mu kibuno niryo ribamo ubumara, karya umuntu iyo kitabara akenshi.”

    Dr Nsengiyumva yasabye abantu kutagira ubwoba cyane ngo kuko inyinshi muri scorpion ziba mu Rwanda zitagira ubumara bukanganye bwatuma umuntu agira ikibazo, yasabye abaturage kwirinda abantu babavura bakoresheje imiti ya Kinyarwanda ngo kuko bashobora kubaha imiti ibatera ibindi bibazo.

    Ati “Uwo kariye ashobora kubanza kureba mu masaha 24 uko ha hantu hahinduka yabona hatabyimbye cyane akabyihorera agatuza, yabona hari kurushaho kumera nabi akajya kwa muganga bakamufasha ariko birinde ababavurisha imiti ya Kinyarwanda.”

    Nubwo ubumara bwa scorpion zigaragara mu Rwanda bushobora kudateza ibibazo bikomeye cyane, Dr Nsengiyumva avuga ko inyinshi ziba zisa n’umukara ngo kubera kuba ahantu mu butaka hari umwijima hatari umwuka, nyinshi ngo zishobora gutera abantu tetanus n’izindi ndwara.

    Yasabye abaturage kugira isuku yo mu nzu no hanze ngo kuko biri mu bishobora kuzirwanya, cyane ko akenshi zikunda kuba mu mwijima.

    The post Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rwamagana-bahangayikishijwe-nibisa-na-scropion-zimaze-kuruma-abagera-kuri6/

    http://dlvr.it/Rd1nld

  • Ntitwitandukanyije na Kiliziya ! Ikiganiro na Nyirahabyarimana watangije itsinda ry’Intwarane za Yezu na Maria #rwanda #RwOT

    Intwarane za Yezu na Mariya zamenyekanye cyane muri Nyakanga mu 2013 ubwo byavugwaga ko Intwarane 11 zavuye mu Misa kuri Kiliziya ya St Michel zikerekeza ku rugo rw’Umukuru w’igihugu, zivuga ko zimushyiriye ubuhanuzi.

    Icyo gihe iryo tsinda ryakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kubangamira umudendezo w’igihugu no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa mu 2015 Urukiko rw’Ikirenga rubibahanaguraho.

    Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda aherutse kuvuga ko hari igihe bajyaga kuri Paruwasi za St Michel na Ste Famille bakavuga amagambo mabi kuri Kiliziya, ku Bakirisitu, no ku biyeguriye Imana, ku buryo byarangiraga abapadiri biyambaje Polisi kugira ngo ibafashe.

    Izina ‘Intwarane’ ryongeye kumvikana mu mpera za Gicurasi 2020 Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze gutangaza ko yitandukanyije n’umuryango warikomotseho ukora nk’abihaye Imana, ariko utemera amabwiriza ya Kiliziya.

    Ku itariki ya 01 Gicurasi 2006, niyo tariki bafataho ko Intwarane zavutse biturutse ku butumwa bwahawe uwitwa Nyirahabyarimana Agathe, uvuga ko ijuru ryamunyuzemo kugira ngo ajyane ubwo butumwa bwiza yahawe.

    Yavuze ko ubwo yabwaga ubwo butumwa icyo gihe yari mu itsinda ry’abagombaga kunga abanyamuryango babiri b’umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bari bafitanye amakimbirane, ariko mu buryo bw’ibitangaza roho ye iza kugenda, ibyo bise ‘kujyanwa buroho’.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Nyirahabyarimana Agatha watangije iri tsinda yavuze ko ‘Intwarane’ ari itsinda ryo muri Kiliziya Gatolika rifite ubutumwa bwihariye.

    Yagize ati “Ni itsinda ry’abasenga riri muri Kiliziya Gatolika, ubutumwa dufite ni ubutumwa bwihariye, ntabwo ari ubw’idini cyangwa ubwigumura kuri Kiliziya Gatolika n’ubwo hari abantu babyumva ukundi.”

    Nyirahabyarimana twaganiriye mu buryo bw’amajwi n’amashusho yasobanuye byimbitse uko iri tsinda ryavutse, uko ryakomeje kwaguka, imvano yo kuvugwaho guteza imvururo muri Kiliziya n’ibibindi byinshi biteye amatsiko.

    Mu 2009, ubutumwa bwaryo bwarenze i Kigali bugera mu ma Paruwasi atandukanye n’amadiyosezi, ndetse butangira no kugera mu bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demeokrasi ya Congo, Uganda, Tanzania na Kenya.

    Reba igice cya mbere cy’ikiganiro twagiranye na Nyirahabyarimana

    Igice cya Kabiri cy’ikiganiro twagiranye na Nyirahabyarimana
    http://dlvr.it/Rd1Rcq

  • New spots for travel escapades in Kigali #rwanda #RwOT

    Those who come for the first time to the colourful Kigali, the capital city of Rwanda, are amazed by the clean streets; this is a matter of pride across every community throughout the country. The city is pleasantly low key but at the same time dynamic and progressive, with just over one million inhabitants.

    Kigali wide tree-lined boulevards and immaculate squares are well known for safety to anyone wanting to stroll; here outsiders greeted with warm hospitality. With varieties of choices in restaurants, bars bar to hang out with friendly faces; many art places and dancers environment, you might as well plan to stay much longer than anticipated.

    Though Rwanda’s connection to the Lake Kivu is more in the province sides, Kigali has its own varieties as well; places like Nyarutarama Lake, or Lover’s Lake borders an 18-hole golf course in one of the main valleys. For lover of nature, and morning or evening walks, the track around the lake is remarkably peaceful and makes for an excellent urban nature walk, and if you are a good observer, you might encounter the chance to see some of Rwanda’s incredible birds.

    As a guest of Empathy Manor, you will also hear suggestion to visit the Kigali Genocide Memorial, which, through education and peace-building, honours the memory of the more than one million Rwandans killed in 1994. The three permanent exhibitions and burial gardens form part of a meaningful tribute to those who perished, and provide a powerful educational tool for visitors.

    These days as Rwanda is opening its door again to the world, Empathy Manor is giving a special offer to all the guests wishing to stay with them for a long period of time, whereby when a guest stay with them for seven day the B&B offers them a free night.

    For more news and details regarding Empathy Manor Guest House, and other insightful details on Rwanda, Hospitality, and Tourism please visit Empathy Manor’s blog:

    https://empathymanor.com/blog/
    Website: https://empathymanor.com
    Facebook: https://www.facebook.com/empathymanorofficial
    Twitter: https://twitter.com/empathymanor?s=12
    Instagram: https://instagram.com/empathymanor_official?igshid=nurgek1pq8ix
    YouTube: https://www.youtube.com/channel/UCoF3vAx1j4MOaXB2P6Q3d0w Empathy Manor is kin to great customer care, their goal is your satisfaction Empathy Manor bed and breakfast is welcoming all travellers coming to visit the city or the country in general.

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/Rd1Rf8