Author: webrwanda
-
Bruce Melodie yiganje mu byiciro by’abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards20 #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 nibwo hatangajwe abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards20 mu byiciro byose. Bruce Melodie niwe uyoboye abandi mu kugaragaramo kenshi. -
Ibizamini bya ADN byanyomoje ko Padiri Dukuzumuremyi yasambanyije umwana akamutera inda #rwanda #RwOT
Ibisubizo by’ibizamini bya ADN, byafashwe umwana wabyawe n’umukobwa w’imyaka 17 washinjaga Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard kumusambanya akamutera inda, byagaragaje ko uwo mwana atari uwe. -
Big Boss ugiye kuza i Kigali gukina filime yatangaje ko yiteguye guhiga benshi barimo na Ndimbati yise ‘agahinja’-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuraperi Habanabashaka Thomas uzwi nka Big Boss ari mu biganiro n’abayobozi ba filime y’uruhererekane ku buryo mu minsi mike umuziki yakoraga atangira kuwufatanya no gukina filime. Yakomeje avuga ko gukina filime yumva ari impano yifitemo ku buryo bitazamugora, asaba abamamaye muri iki gisata cya sinema hano mu Rwanda kumwitega. -
Kim Kardashian yiyemeje gufasha Umuraperi C-Murder wakatiwe igifungo cya burundu – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuherwe akana n’umunyamideli Kim Kardashian yiyemeje gutanga ubufasha bwose bwashoboka kugira ngo umuraperi C-Murder ufungiye icyaha cy’ubwicanyi arekurwe nyuma yo kubona ko yaba arengana. -
Abagande bane bafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika #rwanda #RwOT
Minisiteri y’imari ya Amerika itangaza ko yafatiye ibihano abaturage bane ba Uganda bashinjwa gucuruza abana. Aba baturage ba Uganda bane ni abacamanza babiri, Mukiibi Moses na Musalu Musene Wilson, umunyamategeko, avoka, Mirembe Dorah n’umugabo we Mukisa Ecobu Patrick.
Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibarega ubufatanyacyaha bwo kubeshya ababyeyi b’abakene ngo babahe abana babo babajyane mu mashuri i Kampala, babagezayo bakabeshya ko ari imfubyi, noneho bakabaha, ku mafaranga menshi, Abanyamerika bashaka kubiyandikishaho mu mategeko nk’abana babo (ibyo bita adoption mu Gifaransa).
Kuri minisitiri wungirije w’imari w’Amerika, Justin Muzinich, agira ati:”kubeshya ababyeyi b’abakene bene aka kageni ni ishyano ribabaje cyane aba babyeyi. Ni ukwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Akomeza ati: “Aba bantu bane bikwijeho umutungo batatiye icyizere n’umutima mwiza by’Abanya-Uganda n’Abanyamerika”.

Inyubako ya Minisiteri y’imari y’Amerika mu mujyi wa Washington, DC. Mu bihano Amerika yahaye aba Baganda bane nkuko VOA ibitangaza, harimo gufatiira imitungo baba bafite muri Amerika ku giti cyabo cyangwa bayifatanyije n’abandi bantu no kutagirana ubuhahirane cyangwa ubucuruzi n’Umunyamerika uwo ari we wese. Ku bacamanza Mukiibi na Musene hariyongeraho no kubima viza zo kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/abagande-bane-bafatiwe-ibihano-na-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/
-
Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzigera musaba indezo. #rwanda #RwOT
Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
http://dlvr.it/RdrShL -
Nitwa Karengera Nailla naragumiwe kubera ko abahungu benshi barantinya cyane niyo mpamvu nshaka umuhungu twabana akambera umugabo vuba byihutirwa. #rwanda #RwOT
Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
-
APR FC yatije umunyezamu wa yo #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gutiza umunyezamu wa yo Ntwari Fiacre mu ikipe ya Marines.
Ntwari Fiacre ni umunyezamu wakuriye mu irerero rya APR FC aza kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, gusa ntiyabonye umwanya wo gukina.
Ni umunyezamu wagaragaza impano dore ko ari n’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.
Nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya APR FC, iyi kipe yafashe umwanzuro wo kumutiza mu ikipe ya Marines umwaka w’imikino wa 2020-2021 kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe nk’uko umunyamabanga wa APR FC yabitangarije urubuga rw’iyi kipe. Ntwari Fiacre yatijwe muri Marines
http://dlvr.it/Rdnp5W -
Uko ibimenyetso bya Coronavirus bikurikirana mu kugaragara ku wayanduye #rwanda #RwOT
Abashakashatsi bo muri University of Southern California, basohoye inyigo nshya yerekana uko ibimenyetso bya Coronavirus bigenda bikurikirana mu kugaragara ku muntu wayanduye. -
Abanyarwanda baba mu Buhinde, Sri Lanka, Bangladesh na Nepal bizihije Umuganura #rwanda #RwOT
Abanyarwanda baba mu bihugu by’u Buhinde, Sri Lanka, Bangladesh na Nepal, bahuriye hamwe bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, umunsi ukomeye kuva hambere kuko wibutsa Abanyarwanda ko basangiye igihugu, umuco n’indangagaciro.


