Author: webrwanda

  • Huye : Abakoraga inzoga zitemewe batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Undi iwe hafatiwe litiro 250 ndetse n’ibikoresho yifashishaga akora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, gusa yaracitse arimo gushakishwa.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ko bariya baturage bakora inzoga zitemewe.

    Yagize ati “Abaturage bamaze gutanga amakuru twakoze igikorwa cyo kujya kubafata. Umwe twasanze afite litiro 1,000 undi afite litiro 250 ndetse n’ibikoresho byo gukora Kanyanga gusa ntayo yari afite. “

    Yakomeje avuga ko abaturage bakangurirwa kureka ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka mu buzima ndetse no ku mutekano.

    Yagize ati “Ziriya nzoga zigira ingaruka ku buzima bwabo haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirambye. Ziteza amakimbirane mu miryango ndetse zinabatera gukora ibyaha bigatuma bafungwa.”

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yakomeje akangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga, bagatangira amakuru ku gihe. Yanabibukije ko muri iki gihe nta muntu wemerewe gucuruza akabari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Inzoga zafashwe zahise zimenwa, Ntahomvukiye yashyikirijwe nzego z’ubuyobozi kugira ngo atange amande.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Abakoraga-inzoga-zitemewe-batawe-muri-yombi

  • Guma mu Rugo turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye- Minisitiri Busingye #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bamaze kumenyera ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akunze gutanga mu masaha ya mu gitondo, ni ibintu akora buri munsi abinyujije ku rukuta rwe.

    Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akenshi buba busa n’ubwifuriza abanyarwanda by’umwihariko abamukurikira kugira umunsi mwiza ariko hakazamo n’inama akenshi uba usanga zijimije kandi akabikora mu buryo bugezweho ndetse bwishimirwa n’abiganjemo urubyiruko.

    By’umwihariko ariko ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, bwavuzweho cyane ndetse benshi barabuhererekanya ku zindi mbuga zirimo na WhatsApp.

    Ubwo butumwa bugira buti “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

    Bukomeza bugira buti “None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

    Ibimenyetso byinshi bica amarenga y’uko by’umwihariko abanyakigali bashobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo bishingira ku kuba imibare iri kugaragara y’ubwandu bushya iri ku rwego rwo hejuru, umuntu yavuga ko bitigeze bibaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

    Nko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

    Urebye mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

    Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch

    Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

    None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye.

    Twirinde,Twirinde !

    Akazi keza, God Bless.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) August 18, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Guma-mu-Rugo-turayikozaho-imitwe-y-intoki-tuyikururiye-Minisitiri-Busingye

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko gushushanya amaso ku nka bizirinda kuribwa n’inyamaswa #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko gushushanya amaso y’inka ku gice cy’inyuma cyayo, ari uburyo bwiza bwo kuzirinda kuribwa n’inyamaswa z’inkazi zizibasira cyane ku mugabane wa Afurika.
  • Simba SC na Yanga SC zifuje gukina imikino ya gicuti na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri akomeye muri Tanzania; Simba SC na Yanga SC, yombi yifuje gukina na Rayon Sports imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
  • Havumbuwe uburyo bwo gupima coronavirus bwihuse hifashishijwe amacandwe #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavumbuye uburyo bwihuse bwo gupima coronavirus hifashishijwe amacandwe.
  • Ntagikozwe ingaruka ziterwa n’amakimbirane yo mumiryango zakwiyongera cyane. #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ubwicanyi bwo mu miryango bwiyongereye kuko mu myaka ibiri ishize, abagabo 86 bishe abagore babo mu gihe abagore 30 bishe abagabo babo.

    RIB itangaza ko mu 2019, abagabo 49 aribo bishe abagore babo na ho abagore 14 bivugana abagabo.

    Abahanga mu birebana no gukumira no guhosha amakimbirane bemeza ko ubwicanyi bwo mu miryango bugira ingaruka z’igihe kirekire igihe nta gikozwe ngo ibi bibazo bituma bubaho bihagarare.

    Ingaruka zikomeye ziba ku bana kuko usanga babayeho mu buzima butaboroheye ndetse rimwe na rimwe no kubona icyo kurya bibagora.

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko mu 2019, abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo babo.

    RIB yerekana ko iyi mibare yiyongereye kuko mu 2018, abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.

    Mu myaka ibiri ishize ya 2018-2019, abagabo 86 bishe abagore babo, abagore 30 bica abagabo mu 2019.

    Umuhanga mu birebana n’Iterambere n’Uburinganire akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Hategekimana Célestin, yavuze ko ubwicanyi bwo mu miryango ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.

    Yagize ati “Usibye kuba bibanduza mu mutwe, ntugire ngo abo bana na bo bashobora gusigara nta makimbirane, kuko akenshi usanga abana hari ababogamiye ku mubyeyi umwe. Ushobora gusanga ba bana hagati yabo basigaranyemo imyiryane ishobora gukurura izindi ngorane.’’
    Umuyobozi w’Umuryango urengera abagore n’abana HAGURUKA, Munyankindi Monique, yavuze ko ubwiyongere bw’imiryango itandukana yiyongera ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubukana bw’ikibazo.

    Ati “Nk’umwaka ushize urabona ko imanza za gatanya zimaze kurenga hafi 8000 mu 2019, zarikubye kuva mu 2017. Uyu munsi ni ikigaragara ko amakimbirane mu muryango arimo kwiyongera. Amakimbirane aba yatangiye kare, agatangira abantu bagishakana, batagira ibyo bumvikana bigatangira bikagenda, bikagera aho abantu bicana cyangwa batandukana.

    Igihe amakimbirane atangiye kuboneka muri wa muryango, aho utuye mu mudugudu amakuru aba azwi, bakagombye kuganirizwa mu buryo bwose bushoboka.’’

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere RGB mu 2017, bwerekana ko mu baturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu, mu 2019 ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko amakimbirane yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019 yariyongereye agera ku kigero cya 70.39%.

    The post Ntagikozwe ingaruka ziterwa n’amakimbirane yo mumiryango zakwiyongera cyane. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntagikozwe-ingaruka-ziterwa-namakimbirane-yo-mumiryango-zakwiyongera-cyane/

  • Djihad Bizimana ntiyahiriwe n’uwa Mbere w’iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren, we n’ikipe ye babuze amahirwe yo kugumana umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Standard Leige mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.

    Nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, Waasland Beveren ni yo yari iyobye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Ku munsi w’ejo bari bakiriye Standard Leiege, gusa iyi kipe yaje kubura amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde nyuma yo gutsindwa 2-1.

    Waasland Beveren ni yo yari yabanje igitego gitsinzwe na Jur Schryvers ku munota wa 59 ku mupira yari ahawe na Alessandro Albanese.

    Ku munota 67 Standard Leige yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Selim Amallah ku mupira yari ahawe na Collins Fai. Ku munota wa 70 yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Samuel Bastien ku mupira yari ahawe na Felipe Avenatti.

    Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota 75 akaba yaje gusimburwa na Stefan Milošević. Iyi kipe ikaba yahise ifata umwanya wa 8 n’amanota 3, Beerschot ya mbere ifite 6. Waasland izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Kanama yasuye Zulte-Waregem.

    Djihad ntabwo yahiriwe n’umukino waraye ubaye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-ntiyahiriwe-n-uwa-mbere-w-iki-cyumweru

  • Kwitabira ibirori by’umukunzi wa Sarpong kwa Karekezi Olivier, amayeri yo gukomeza kureshya uyu rutahizamu #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza Karekezi Olivier yaratunguranye yitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi wa rutahizamu Sarpong udafite ikipe kugeza ubu, akaba yari imwe mu nzira yo ukomeza kwiyegereza uyu rutahizamu kugira ngo amwumvishe azerekeza muri Kiyovu Sports.

    Michael Sarpong ni umwe muri ba rutahizamu uri ku isoko nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports, aravugwa mu makipe nka AS Kigali na Yanga yo muri Tanzania.

    Kiyovu Sports na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu cyane ko Karekezi Olivier yemeje ko yamwegereye undi akaba yaramuhaye icyumweru cyo kubitekerezaho.

    Ubwo Sarpong yizihizaga ibirori by’isabukuru y’umukunzi we, uyu mutoza yaratunguranye na we yitabira ibi birori, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari yaje mu birori gusa ahubwo afite indi mpamvu yari imuzanye.

    Amakuru avuga ko ari mu buryo bwo gukomeza kwegera uyu mukinnyi anamwumvishe abashe kuba yakwemera gukinira Kiyovu Sports, dore muri ibi birori we na Sarpong bafashe umwanya bakaganira bonyine bitaruye abandi, ni ikiganiro cyatwaye umwanya utari munsi y’iminota 10.

    Mu gihe Sarpong yaba yerekeje muri Kiyovu Sports, yaba abaye umukinnyi wa 3 utandukanye na Rayon Sports agahita yerekeza muri Kiyovu Sports, ni nyuma ya Kimenyi Yves na Irambona Eric.

    Karekezi yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Djazila umukunzi wa Sarpong

    Karekezi Olivier yafashe umwanya aganira na Sarpong bonyine

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kwitabira-ibirori-by-umukunzi-wa-sarpong-kwa-karekezi-olivier-amayeri-yo-gukomeza-kureshya-uyu-rutahizamu

  • Uko abacururiza mu isoko rya Nyarugenge n’irya Nyabugogo bakiriye ifungwa ry’aho bakoreraga (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Mbere wafunze isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market) n’iryo kwa Mutangana mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
  • RBC ivuga iki ku dukoko twa Malaria twatangiye guhangara imiti iyivura mu Rwanda? #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, inzobere zo mu kigo Institut Pasteur ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), Cochin Hospital na Columbia University, baherutse kubona ko hari udukoko dutera malaria dufite ubushobozi bwo kudahangarwa n’imiti ivura iyo ndwara irimo uwitwa artémisinine.