Author: webrwanda
-
Perezida Kagame yashimiye Arsenal yegukanye igikombe cya 16 cya Community Shield #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yashimiye Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley kuri uyu wa 29 Kanama 2020. -
COVID-19: Utubari na restaurant byafunzwe ku bwo kutubahiriza amabwiriza #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, birangira utubari tuzwi nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu Karere ka Kicukiro dufunzwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza tugacuruza inzoga kandi bitemewe. Ni mu gihe restaurant yitwa Cuppa Coffe yafatiwemo abakiliya bagiye gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko nayo yafunzwe. -
Nitwa Umwiza Laila ndashaka umusore ufite gahunda twakundana. #rwanda #RwOT
Nitwa Umwiza Laila ndashaka umusore ufite gahunda twakundana.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
*
*The post Nitwa Umwiza Laila ndashaka umusore ufite gahunda twakundana. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfcYmv -
Maze iminsi ndi gushaka umusore ufite urukundo rw’ukuri kugira ngo twikundanire. #rwanda #RwOT
Nitwa Joy muri iyi minsi kubona umusore w’inyangamugayo uvugisha ukuri bisigaye ari ikibazo. Bitewe n’uko abasore bo muri iyi minsi bose bigize indyarya, bashaka gukira vuba batabivunikiye bigatuma bahimba imitwe yose yabibagezaho. Ibyo rero byatumye benshi muri bo bahinduka abahemu. Njyewe rero ndashaka umusore w’inyangamugayo twakundana abe atarengeje imyaka 30 kuko njye mfite 21 niba ahari ampamagare kuri iyi number 0781217976.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
The post Maze iminsi ndi gushaka umusore ufite urukundo rw’ukuri kugira ngo twikundanire. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfcYn2 -
Kamonyi: Umukwabu w’abanyuranije n’amabwiriza ya Covid-19 ufatiwemo abasaga 150, imodoka na Moto #rwanda #RwOT
Umukwabu wakozwe muri iri Joro rya tariki 29 Kanama 2020 guhera ku I saa moya, mu karere ka kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Runda, wafatiwemo abantu 156, Imodoka 6 na Moto 14. Abantu bafashwe barajwe ku kibuga cy’umupira cya Ruyenzi hamwe n’ibi binyabiziga, aho bari bwigishwe mu gitondo ndetse bagacibwa amande ateganijwe.
Abafashwe bose ndetse n’ibi binyabiziga, bakuwe mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Runda, ariko by’umwihariko benshi mu isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi ndetse na Gihara, hakiyongeraho na Nkoto.
Nkuko amabwiriza y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka abiteganya, ku I saa moya z’ijoro nta muntu numwe wemerewe kuba akiri hanze y’urugo rwe cyangwa se aho arara. Abafashwe bose ntawasanzwe mu rugo, bafashwe bagenda mu mihanda, hari n’abasanzwe mu nzu y’uburiro ( Restautant) nyuma y’aya masaha.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi wari uyoboye itsinda ry’akarere ryakoze iki gikorwa rifatanije n’izindi nzego, yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gukebura abantu barenga ku mabwiriza n’ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Avuga ko abafashwe bose bahawe umwanya wo gutekereza ku makosa yabo, ku ruhare rwabo mu gukwirakwiza iki cyorezo, bityo mu gitondo bakaza kuganirizwa, bakigishwa kumenya kumva no gushyira mu bikorwa izi ngamba, ari nako basabwa kwirinda ubwabo no kurinda abandi iki cyorezo.
Icyorezo cya Coronavirus kuva Tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka wa 2020 cyatangazwa ku muntu wa mbere mu Rwanda, kugeza kuri uyu wa 29 Kanama 2020 abamaze kucyandura ni 3,843 babonywe mu bipimo 399,400, abagikize ni abantu 1,904 mu gihe abapfuye ari 16, abakirwaye bakaba 1,923.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
DRC: UN irasaba iperereza ku iterabwoba ryo kwicwa rikorerwa Dr Denis Mukwege #rwanda #RwOT
Michelle Bachelet, umunyamabanga mukuru w’ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye-ONU, asaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora iperereza ku iterabwoba ryo kwicwa rikorerwa Denis Mukwege.
Uyu muganga Mikwege, yahawe ishimwe ry’amahoro ryitiriwe Nobel, avuga ko yahawe amagambo abwirwa ko ashobora kwicwa nyuma y’aho yamaganye iyicwa ry’abantu 18 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu kwezi kwa Karindwe gushize k’uyu mwaka wa 2020.
Uyu mugore witwa Bachelet, asaba iperereza ryigenga kuri ibi bivugwa ko ari iterabwoba ryo kwicwa bikorerwa uyu muganga Denis Mukwege.
Umukuru w’igihugu cya DRC, Felix Tshisekedi yiyemeje ko Leta izakora iperereza kuri iryo terabwoba kandi yiyemeza kurinda umutekano wa Muganga Mukwege.
Muganga Mukwege nkuko BBC ibitangaza, ni umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bagore (gynécologue), akaba afite ivuriro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yahawe agasimwe k’Amahoro kitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018 mu gikorwa cye cyo kwita kubakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’intambara muri iki gihugu.
Photo/France 24
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/drc-un-irasaba-iperereza-ku-iterabwoba-ryo-kwicwa-rikorerwa-dr-denis-mukwege/
-
Uwa Gatandatu mubi ku bakinnyi Yannick Mukunzi, Dijahd Bizimana na Nirisarike Salomon #rwanda #RwOT

Ntiwari uwa Gatandatu mwiza ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, amakipe yabo ntiyabashije kwitwara neza, biba bibi kurushaho kuri Yannick Mukunzi wahawe ikarita itukura mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Örebro Syrianska.
Mu cyiro cya mbere muri Armenia, ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Pyunik FC ikinamo Nirisarike Salomon ntabwo yahiriwe kuko yatsinzwe na Van 1-0 mu mukino w’umunsi wa 3. Ni umukino Nirisarike Yakinnye.
Iyi kipe ikaba ikomeje kugorwa n’intagiriro za shampiyona kuko mu mikino 3 batsinzwe 2 banganya 1, ubu bari ku mwanya wa 9 n’inota 1 mu gihe Van ya mbere ifite 6.

Mu gihugu cy’u Bubiligi n’aho ibintu bikomeje kuba bibi kuri Waasland Beveren ikinamo Djihad Bizimana, ni nyuma yo gutsindwa na OH Leuven 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona, wabaye umukino wa 3 wikurikiranya iyi kipe itsinzwe, baheruka gutsinda mu mukino ufungura shampiyona.
Djihad Bizimana akaba yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 82. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 3, Beerschot ya mbere ifite 9.

Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, n’ubwo ikipe ye yabonye inota 1 nyuma yo kunganya na Örebro Syrianska 2-2, ntiwari umunsi mwiza kuri Yannick Mukunzi kuko yaje kubona ikarita itukura hakiri kare ku munota wa 34. Yavuye mu kibuga ari 1-1, umukino urangira ari 2-2.
Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23 mu gihe Vasuland ya mbere ifite 34.

-
Perezida Kagame yashimiye Arsenal #rwanda #RwOT

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal nyuma yo kwegukana Community Shield Cup 2020 itsinze Liverpool.
Community Shield Cup ni igikombe kibanziriza umwaka w’imikino wa shampiyona y’u Bwongereza, gihatanirwa n’ikipe iba yaregukanye igikombe cya shampiyona ndetse n’ikipe yegukanye FA Cup.
Liverpool yegukanye shampiyona na Arsenal yegukanye FA Cup, ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu zahuriye ku mukino wo guhatanira igikombe cya Community Shield.
Iki gikombe cyaje kwegukanwa na Arsenal itsinze Liverpool kuri penaliti 5-4, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Perezida Kagame usanzwe uri umufana wa Arsenal ukomeye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye cyane Arsenal kuba yegukanye iki gikombe.
Yagize ati“ndishimye ku bwa Arsenal. Community Shield(igikombe begukanye). Kwiyubaka buhoro ariko ushikamye biganisha ku ntsinzi. Mwakaze cyane.”
Kwegukana Community Shield Cup 2020 kwa Arsenal, byatumye ihita igira ibikombe 16 bya Community Shield.
Perezida Kagame yashimiye Arsenal kuba yegukanye Community Shield Cupsource http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yashimiye-arsenal-4371
-
Masenge yambeshye ko ninca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe ndashaka umuntu twakundana. #rwanda #RwOT
Nitwa Irasubiza Bernardine mfite imyaka 32. Kuva nkiri muto masenge yambwiye ko kugira ngo umukobwa yubake urugo rwiza, no kugira ngo rukomere agomba kubitozwa. Nicyo cyatumye antoza byinshi byerekeranye no gufata neza umugabo, ndetse no gutoza umubiri wanjye kunezeza umugabo. Ntabwo byari byoroshye na busa ariko bitewe n’uko numvaga ari inyungu zanjye bwite byose narabikoze. Yambwiye ko nindinda ubusugi bwanjye ndetse nkaca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe byumvikana ko yambeshye. Ubu rero ndi kugerageza amahirwe ngo ndebe ko hari umusore wakwemera kunkunda akankura ku ishyiga. Niba ahari anyandikire inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
The post Masenge yambeshye ko ninca imyeyo nzabona umugabo byihuse none naragumiwe ndashaka umuntu twakundana. first appeared on UMWUNGERI.RW.
http://dlvr.it/RfZf74 -
Omborenga Fitina yahishuye ikintu kirimo gufasha APR FC muri iyi minsi #rwanda #RwOT

Myugariro wa APR FC, Omborenga Fitina avuga ko APR FC muri iyi minsi ikintu kirimo kuyifasha cyane ari ubuyobozi buba hafi y’abakinnyi bigatuma bumva ko nta mukino bagomba gutsindwa.
Nyuma y’uko APR FC ikoze impinduka mu bakinnyi n’abatoza, aho muri 2019 yirukanye abakinnyi bagera 16 ndetse igatandukana n’abatoza bari bayifite, byatanze umusaruro kuko abaje bahise begukana shampiyona ya 2019-2020 badatsinzwe umukino n’umwe.
Omborenga Fitina, avuga ko ukuntu barimo kwitwara ku giti cye abishyira ku bayobozi buba hafi y’ikipe bigatuma n’abakinnyi bumva ko nta mukino n’umwe bagomba gutsindwa.
Ati“ Ubuyobozi ukuntu buba hafi y’ikipe ni ibintu byiza cyane binatera imbaraga abakinnyi bari mu ikipe, kuko tuba twumva ko nta mukino tugomba gutakaza ndetse nta kipe yo mu Rwanda igomba kudutsinda bitewe n’uko abayobozi bamaze kudushyiramo icyo cyizere, byatumye imyumvire ihinduka.”
“Ugiye mu kibuga wese n’iyo yaba ari umukinnyi ukiri muto ukizamuka avuye mu Intare FC aba yumva ko nta kipe igomba kudutsinda. Ni cyo cyizere dufite kurusha ibindi byose kandi tugihabwa n’abayobozi bacu.”
Uretse ubuyobozi bw’ikipe, Omborenga avuga ko ubu abatoza APR FC ifite bari ku rwego rwiza, bafasha abakinnyi umunsi ku munsi.
Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, yanakiniye kandi Kiyovu Sports mu Rwanda.
Omborenga ngo ubuyobozi ni bwo bwihishe inyuma y’umusaruro bafite
Begukanye igikombe cya shampiyona badatsinzwe


