Author: webrwanda

  • Tanasha yasubije abamushinja guta Diamond mu mutego #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna yahakanye ko atigeze akoresha Diamond Platnumz wari umukunzi we kugira ngo amenyekanye.

    Tanasha Donna na Diamond bakanyujijeho mu rukundo aho batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu.

    Nyuma y’uko bigeye bivugwa ko uyu mukobwa yaba yarakoresheje uyu muhanzi kugira ngo amenyekane, yavuze ko atari byo kuko we yamukundaga kandi cyane.

    Yagize ati'Ntabwo ari byo, njye naramukundaga na we arabizi. Nari umwizerwa kuri we. Yashoboraga no gufata telefoni yanjye akayijyamo akareba byose nta kibazo, na we ubwe yajyaga abyivugira ko ndi umwizerwa. Iyo mba ntamukunda sinari kuba umwizerwa kuri we, nari kumuca inyuma cyangwa simwemerere kujya muri telefoni yanjye. Naramukundaga pe.'

    Yakomeje agira ati'sinigeze mukoresha kugira ngo menyekane, mu ntangiriro nari nanze ko urukundo rwacu rwajya ku karubanda. Mu ntangiriro, narwanyaga gushyira umubano wacu mu bitangazamakuru ariko nyuma yaje kubikora, ariko rero ndashaka guhagarika ibyo nshinjwa. Ni umugabo nakunze by’ukuri, numvaga ari umugabo nzahora nkunda. Narakomeje ariko nzahora mukunda kuko ni se w’umuhungu wanjye.'

    Yavuze ko abyemera Diamond ko hari icyo yamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki ariko ngo sibyo yari amukurikiyeho.

    Tanasha ahakana ko atigeze akoresha Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yasubije-abamushinja-guta-diamond-mu-mutego

  • Bwa mbere mu munsi umwe habonetse abantu benshi banduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima, OMS ryatangaje ko taliki ya 13 Nzeri yaciye agahigo ko kuba ari wo munsi wa mbere ubonetsemo umubare munini w’abantu banduye Covid-19 hirya no hino ku Isi.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/bwa-mbere-mu-munsi-umwe-abantu-benshi-banduriye-covid-19-icyarimwe

  • Urubanza rwa Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere, rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, ku cyaha by’ubujura.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-tom-byabagamba-ku-cyaha-cy-ubujura-rwasubitswe

  • Oracle ishobora kugura imigabane muri TikTok kugira ngo urwo rubuga rudakumirwa muri Amerika #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi ibiganiro hagati ya sosiyete y’Abashinwa ByteDance n’abashoramari bashaka kugura ishami ry’urubuga rwayo TikTok muri Amerika, batangaje ko iyo sosiyete iri mu biganiro na sosiyete ya Oracle kuba yagura imwe mu migabane yayo kugira ngo birinde TikTok gukumirwa ku butaka bwa Amerika.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/oracle-ishobora-kugura-imigabane-muri-tiktok-kugira-ngo-urwo-rubuga-rudakumirwa

  • Liberia: Hatangajwe ibihe bidasanzwe nyuma y’ubwiyongere bw’abagore bafatwa ku ngufu n’abasambanywa #rwanda #RwOT

    Perezida Liberia, George Weah yatangaje ibihe bidasanzwe nyuma y’ubwiyongere bw’abagore n’abakobwa basambanywa n’abafatwa ku ngufu, ategeka ko hafatwa ingamba zikomeye mu guhangana n’icyo kibazo.

    source https://igihe.com/amakuru/article/liberia-hatangajwe-ibihe-bidasanzwe-nyuma-y-ubwiyongere-bw-abagore-bafatwa-ku

  • REMA yahagurukiye abacuruza n’abagikoresha amasashe atemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya masashe iyi migati ipfunyitsemo ntiyemewe
    Aya masashe iyi migati ipfunyitsemo ntiyemewe

    Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa.

    Itsinda ryakoze iryo genzura mu Karere ka Muhanga ryageze ahakorerwa imigati, mu mahahiro atandukanye n’ahandi, rikaba ryarasanze amasashe agikoreshwa cyane mu gupfunyika ibintu bitandukanye biribwa, bikaba byarafashwe.

    Umwe mu bafatiwe ibintu utarifuje ko amazina ye atangazwa, ni ufite uruganda rukora imigati akayipfunyika mu masashe atemewe, avuga ko kubona ayemewe bibagora kandi abahenda, gusa ngo agiye gukora uko ashoboye ayashake.

    Bimwe mu byafashwe kuko bitemewe n
    Bimwe mu byafashwe kuko bitemewe n’itegeko

    Ati “Impapuro zimeze nk’amasashe zo gupfunyikamo imigati ku buryo bwemewe ziraduhenda cyane kuko tugomba kuzitumiza i Kigali bigatuma dukoresha atemewe. Gusa tuzemera tujye dukorera make ariko dukoreshe ibyo dupfunyikamo byemewe kuko nk’iyo REMA ije nk’uku biduhombya cyane kuko nk’ubu bantwaye imigati”.

    Ati “Batwaye amapaki y’imigati arenga 75, ngereranyije ari mu mafaranga ibihumbi 80. Urumva ko icyo ari igihombo kinini. Icyakora kugira ngo twubahirize amategeko ndetse natwe turengere ibidukikije, ngiye kujya mpfunyika mu mpapuro zemewe bityo sinzongere gufatirwa mu makosa”.

    Haji Abdallah ucuruza ibijyanye no kurya no kunywa (alimentation), we avuga ko kuba hari ibintu bye batwaye bitamutunguye.

    Ati “Nari mbizi ko ibintu bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bitemewe ndetse n’ibipfunyitse mu masashe nubwo nari mbifite, gusa nk’imigati kuko nanjye nyirangura numvaga amakosa ari ay’abaturanguza. Bantwaye imigati, imiheha n’amakanya ya pulasitiki, icyakora sinzongera kubirangura kuko baduhwituye, cyane ko nanjye nzi ko ari bibi ku bidukikije”.

    Itegeko rivuga ko abacuruzi bafatanywe ibintu bipfunyitse mu masashe atemewe n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, byose babyamburwa kikaba ari cyo gihano, mu gihe abakora ayo masashe, abayatumiza n’abayacuruza bo bacibwa amande.

    Umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuntu uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa.

    Umukozi ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije, Djuma Nsanzimana wayoboye icyo gikorwa mu Karere ka Muhanga, avuga ko basanze muri rusange amasashe agikoreshwa cyane.

    Urupapuro rwemewe rwo gupfunyikamo imigati
    Urupapuro rwemewe rwo gupfunyikamo imigati

    Ati “Muri Muhanga amasashe arakoreshwa cyane kuko nk’aho bakorera imigati hose twinjiye twasanze bapfunyika mu masashe atemewe. Hari kandi aho twasanze ibikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe, nk’ab’amasashe bavugaga ko bazi ko bibujijwe ariko ko ayo twahasanze ari yo ya nyuma, ariko si byo kuko bafite aho bayarangura”.

    Nsanzimana avuga kandi ko abo mu Mujyi wa Muhanga bakeneye gukorerwa ubukangurambaga bwo kwirinda ibyo bikoresho bitemewe kuko bahishirana.

    Ati “Ikintu kibi twabonye ni uko abapfunyika mu masashe atemewe badashobora kukubwira aho bayarangura kandi hahari, barahishirana mu cyaha. Hakenewe rero ubukangurambaga bwimbitse, bakumva akamaro ko kureka ayo masashe ndetse bakanirinda ko bazahanwa bikomeye kuko abahishira abanyabyaha baba ari abafatanyacyaha”.

    Ibiba byafashwe biribwa REMA ivuga ko bihabwa abababaye bashonje, na ho amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bihabwa inganda zibikoramo ibindi bikoresho.

    Icyakora muri icyo gikorwa ibipfunyitse mu macupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe nk’amazi, imitobe (jus), fanta n’ibindi ntibyafashwe, kuko ngo ayo macupa kugeza ubu atarabona ibiyasimbura.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yahagurukiye-abacuruza-n-abagikoresha-amasashe-atemewe

  • Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana
    Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana

    Rwabarinda Omar, umubyeyi wa Bukuru Christophe yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, aho yihanganishaga uyu mukinnyi ndetse n’umuryango we muri rusange.

    Bagize bati “Ubuyobozi bwa APR FC burihanganisha umuryango wa Bukuru Christopher, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we.”

    “Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri ko umubyeyi wa Bukuru Christopher ukinira APR FC yitabye Imana azize uburwayi. Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar akaba yatabarutse afite imyaka 77 nyuma yo y’iminsi arwaye.”

    “Imana yakire mu bayo umubyeyi wacu.”

    Yitabye Imana afite imyaka 77
    Yitabye Imana afite imyaka 77


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umubyeyi-wa-bukuru-christophe-ukinira-apr-fc-yitabye-imana

  • COVID-19: Abarengeje isaha yo kugera mu rugo baruta abatubahiriza andi mabwiriza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mibare igaragaza ko kuva tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 12 Nzeri 2020, abantu 127,873 bafashwe barengeje isaha ya saa moya yari yaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, kuba abantu bose bageze mu ngo zabo.

    Iyo mibare kandi igaragaza ko abantu 116,542 ari bo bafashwe batambaye udupfukamunwa, naho abantu 57,389 bafashwe batubahiriza metero hagati yabo.

    Hari kandi abantu bagiye bafatwa bari mu tubari, utubari twafashwe ducuruza inzoga ndetse hakaba n’ibinyabiziga byafashwe nyuma y’isaha ya saa moya z’umugoroba.

    Iyo mibare igaragaza ko abantu 21,732 bafashwe banywa inzoga mu tubari, hafashwe imodoka, moto n’amagare 13,915 byarengeje isaha ya saa moya, mu gihe utubari 6,071 ari two twafashwe ducuruza inzoga.

    Hirya no hino mu turere ndetse no mu Mujyi wa Kigali, Inama Njyanama zashyizeho ibihano bitandukanye birimo n’amande ku baturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

    Mu bihano kandi harimo no kuba abafashwe barenze ku mabwiriza bashyirwa ahantu habuhgenewe, bakaganirizwa kandi bakibutswa ko bakwiye kugira uruhare mu gukumira icyo cyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-abarengeje-isaha-yo-kugera-mu-rugo-baruta-abatubahiriza-andi-mabwiriza

  • Igifi cya rutura kw' Isi cyayobeye mu ruzi rw' ingona nyinshi #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Australia bavuga ko bari kugerageza kuyobora ifi nini cyane yo mu bwoko bwa 'humpback whale' yayobeye mu ruzi rurimo ingona nyinshi mu majyaruguru y'icyo gihugu.

    Iyi fi ya rutura yavuye mu nyanja irayoba ikora urugero rwa kilometero hafi 30 izamuka mu ruzi yiroha muri iyo nyanja.

    Iyi fi yari kumwe n'izindi ubwo zari mu rugendo rwo kwimukira mu nyanja maze zimwe muri zo 'zirayoba zifata inzira itari yo' nk'uko abahanga babicyeka.

    Ngenzi zayo ebyiri zo, nyuma zabashije gusohoka muri urwo ruzi zisubira mu nyanja, ariko imwe ikomeza urugendo ukwayo.

    Nibwo bwa mbere muri Australia ifi nini cyane yo muri ubu bwoko bimenyekanye ko yisanze mu ruzi rwuzuyemo ingona, kure y'inyanja.

    Kubera ubunini bakeka ko ifite (metero 16 z'uburebure), abahanga baravuga ko ingona zidashobora kuyisagarira.

    Gusa mu gihe bikekwa ko hari ahantu hatoya mu mugezi iyi fi ishobora kugera igahagama, ibintu byagenda ukundi nk'uko abategetsi babivuze uyu munsi ku wa mbere.

    Ngo byagenze bite?

    Aya mafi yo mu bwoko bwa 'whale' cyangwa 'baleine', yabonywe n'abantu bari mu bwato mu cyumweru gishize ari mu ruzi rwitwa East Alligator River muri parike ya Kakadu, ari nayo nini cyane muri Australia.

    Abantu baratangaye cyane kubona aya mafi nyamunini arimo yoga mu ruzi.

    Carole Palmer, inzobere muri siyansi y'ibyo mu mazi wo muri ako gace, agira ati: 'Ni ikintu kitigeze kubonwa mbere muri Australia yose. Ni ibintu bidasanzwe.'

    Madamu Palmer yabwiye igitangazamakuru cya leta, Australian Broadcasting Corporation (ABC), ko batamenya neza niba 'ayo mafi yayobye' cyangwa se akora ibyo azi.

    Avuga ariko ko bakeka ko yari mu rugendo agana mu majyepfo muri Antarctica ariko akibeshya akinjira mu ruzi.

    Ubusanzwe amafi yo muri ubu bwoko yimukira hafi ya Australia ahantu hari amazi ashyushye nyuma y'impeshyi agiye kuhabyarira, mbere yo kugaruka muri Antarctica kuharerera.

    Hari ikibazo?

    Nubwo uyu mugezi ubamo ingona nyinshi, abahanga ntibiteze ko habaho imirwano kubera uyu mushyitsi nyamunini zitamenyereye.

    Ariko mu gihe iyi fi yahagama ahantu hato muri uru ruzi, cyangwa mu byatsi byo ku nkombe zarwo, 'yahita ihinduka icyo kurya cyizanye kuri zo' nk'uko Madamu Palmer yabibwiye ABC.

    Ati: 'Nta buryo twaterura ifi y'uburebure buri hagati ya metero 12 na 16 tuyivana aho, icyo gihe nibwo ingona nazo zaboneraho.'

    Bari gukora iki ngo bayifashe?

    Ubwato ubu bwabujijwe kugera mu bice bimwe by'uru ruzi.

    Bari bafite icyizere ko iyi fi ubwayo iza kuhivana, ariko yakomeje kuzamuka muri uru ruzi — ku ntera irenga 20km uvuye ku nyanja.

    Madamu Palmer avuga ko abategetsi bari gushaka uko bayisubiza inyuma, harimo nko gukoresha 'urusaku' rw'amato ari hafi, cyangwa amajwi y'amafi yo mu bwoko bwayo yafashwe mbere.

    Ati: 'Buri kimwe cyose kiragoye, ariko buri wese ari kugerageza uburyo bushoboka byakorwa neza'.

    Abashinzwe pariki bari kugerageza gufasha iyi fi kuva mu ruzi igasubira aho ikwiye kuba iri

    Ifi yo mu bwoko bwa 'humpback whale' yagaragaye mu ruzi rubamo ingona nyinshi

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/14/igifi-cya-rutura-kw-isi-cyayobeye-mu-ruzi-rw-ingona-nyinshi/