
Author: webrwanda
-
Abantu batatu bakomerekejwe n’ibiza, ibikorwa remezo byinshi birangirika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAMA, Olivier Kayumba, avuga ko iyo mvura yangije ibintu binyuranye mu Turere twa Nyamagabe, Rubavu, Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, ariko ko uturere twibasiwe cyane ari Rubavu na Rulindo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, uyu muyobozi yavuze ko abasenyewe n’ibiza ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo, inzego z’ibanze zikaba zikomeje kubikurikirana.
Muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo, MINEMA irasaba abaturage gufata amazi y’imvura neza kugirango adacengera mu nzu akaba yazisenya, kandi bagasibura inzira z’amazi birinda ko atajya guteza Ibiza mu bishanga.
Abaturage kandi barasabwa guhoma inzu zabo neza, mu rwego rwo kwirinda ko amazi y’imvura yacengera mu nkuta akazisenya.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAMA kandi yavuze ko hagikusanywa imibare ku byaba byangijwe n’iyo mvura yaguye.

-
Ingingo 18 zizasuzumirwa mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tariki ya 16/09/2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryandikiye abanyamuryango bayo, babatumira mu nama y’inteko rusange isanzwe igomba kuzaterana tariki 17 Ukwakira 2020 mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nama, abanyamuryango bose bifuza kuyitabira basabwe kwitwaza icyemezo cy’uko bipimishije Coronavirus kitarenze amasaha 72, ikazitabirwa na Perezida w’ikipe cyangwa Visi-Perezida, abo bose bataboneka bagahagararirwa n’Umunyamabanga Mukuru wahawe uburenganzira.
-
- Inteko rusange ya Ferwafa itegerejwe mu kwezi gutaha

Ku murongo w’ibizigirwa muri iyi nama, hagaragaramo ingingo 18 ndetse n’imigereka ibiri, gusa bimwe mu by’ingenzi harimo gutora abagize komisiyo y’imisifurire, by’umwihariro Gasingwa Michel uheruka kwegura.
Ni ibiki byitezwe byazigwa mu bindi muri iyi nama ?
Mu ibaruwa itumira iyi nama, abanyamuryango basabwe ko niba hari ufite ikindi gitekerezo cyazasuzumwa muri iyi nama, yakwandikira FERWAFA iminsi 21 mbere y’uko inama itangira, kikazongerwa ku murongo w’ibyigwa.
Ikibazo cya Gicumbi na Heroes
Bimwe mu bivugwa harimo ikibazo cy’amakipe ya Gicumbi na Heroes byanzuwe ko agomba gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhagarika shampiyona itarangiye, aba bakaba bariyambaje inzego zitandukanye basabwa kurenganurwa, ubu hakaba hatahiwe inteko rusange ya Ferwafa.
Kongera umubare w’abanyamahanga
Hashize iminsi bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, abatoza n’abandi bawukurikiranira hafi, bavuga ko shampiyona y’u Rwanda isigaye yarasubiye hasi kubera kugabanya umubare w’abanyamahanga (ubu hemewe batatu), hakaba hari bamwe mu banyamuryango bifuza ko umubare wazamuka byibura hakemerwa batanu.
Ibi ni ibikubiye ku murongo w’ibizigirwa mu nteko rusange ya Rayon Sports


-
-
Hamenyekanye ibyari byanditse mu ibaruwa irimo uburozi yohererejwe Perezida Donald Trump muri White House #rwanda #RwOT
Pascale Ferrier w'i Québec, yatawe muri yombi ku cyumweru ari kwinjira muri leta ya New York ku mupaka w'ahitwa Buffalo. Abategetsi bavuga ko yari yitwaje imbunda.
Pacale yavuze ko atemera icyaha aregwa cyo gushaka guhungabanya perezida.
Iyo baruwa bivugwa ko yoherejwe mu cyumweru gishize, havumbuwe ubukana bwayo itaragera muri White House.
Muri iyo baruwa, uwayanditse asaba Bwana Trump guhagarika kwiyamamaza, ariko harimo na ricin, uburozi karemano buba mu ntete z'ikimera cyo mu bwoko bw'ibibonobono.
Muri iyo baruwa kuri Bwana Trump yari yanditsemo ati: 'Nakuboneye izina rishya: 'Umunyagitugu usa nabi’'. FBI ivuga ko kuwa kabiri ari bwo uregwa yashyikirijwe urukiko i New York.
Iyo baruwa irakomeza iti: 'Nizere ko uyikunda. Urasenya Amerika uyijyana mu kaga. Mfite babyara banjye muri Amerika, rero sinshaka indi myaka ine muri kumwe nka perezida. Hagarika kujya mu matora.'
Ibaruwa ivuga ubwo burozi nk’'impano idasanzwe' kandi ko 'nidakora, nzashaka ubundi buryo nkugezaho uburozi, cyangwa nzakoreshe imbunda yanjye ninshobora kuza.'
FBI ivuga ko iyo baruwa iriho ibimenyetso by'intoki (fingerprints) z'uregwa.
Bikekwa ko yohereje ubundi burozi nk'ubu ahantu hatanu muri Texas, harimo muri gereza no mu biro by'umupolisi mukuru nk'uko bivugwa n'inyandiko z'urukiko.
Madamu Pascale ku wa kabiri nimugoroba mu rukiko rw'i Bufallo, New York, yari kumwe n'umuntu usemura Igifaransa nk'uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.
Umunyamategeko we yasabye ko habanza kumenyekana neza niba umwirondoro w'uregwa uhuye n'uw'uwazanywe mu rukiko.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rindi rizaba tariki 28 z'uku kwezi kwa cyenda. Uregwa arakomeza gufungwa kugeza icyo gihe kuko abashinjacyaha bavuga ko ashobora gucika arekuwe.
Pascale Cécile Véronique Ferrier ni muntu ki??

Pascale Cécile Véronique Ferrier, afite imyaka 53, akora ibijyaye na 'computer programming', ubusanzwe akomoka mu Bufaransa, yahawe ubwenegihugu bwa Canada mu 2015 nk'uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.Mu kwezi kwa gatatu 2019, yafungiwe muri leta ya Texas aregwa kwitwaza imbunda binyuranyije n'amategeko, n'uruhushya ruhimbano rwo gutwara imodoka nk'uko inyandiko zo muri gereza zibivuga.
Yoherejwe muri Canada nyuma y'uko abategetsi babonye ko Visa ye muri Amerika yari yararangiye kandi yahakoze icyaha nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New York Times.
Kugeza ubu bivugwa ko uburozi bundi yohereje muri leta ya Texas nta muntu bwagize icyo butwara kuko bwavumbuwe mbere.
Ku wa mbere abapolisi muri Québec basatse inzu ye iri ahitwa Saint-Hubert bavuga ko ibirimo bihuye n'uregwa.
Ubwo yafatirwaga ku mupaka yinjira muri Amerika, yari yitwaje imbunda, amasasu n'icyuma mu modoka ye.
-
Gitifu watwaye umuturage muti ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.
Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana.
Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeanninne Nuwumuremyi, yavuze ko uwo muyobozi wakoze ibyo yamaze guhagarikwa mu kazi, kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi.
Yavuze ko umuyobozi akwiriye gufasha abaturage ashinzwe kuyobora kwiteza imbere, yongeraho ko bidakwiriye ko umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kuyobora.
Ati “Inshingano za mbere z’abayobozi ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, kubarinda no kurinda ibyabo. Ntabwo rero wafasha umuturage kwiteza imbere umuhohotera, cyangwa se umuyobora mu buryo butari bwo”.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, ariko kandi bakibuka gukurikiza amabwiriza, kandi bakirinda kutumva abayobozi.
Meya Nuwumuremyi yavuze ko Mbonyimana wahohotewe akiri kuvurirwa ku Bitari bya Ruhengeri, kandi ko amakuru afite ari uko agenda yoroherwa ugereranyije n’uko yari ameze agikora impanuka.






