Author: webrwanda
-
Ibibi birarutana – Biraro avuga ku makosa y’imicungire y’umutungo muri UR #rwanda #RwOT
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaragara imbere ya Komisoyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, isobanura na none uburyo yakoresheje umutungo wa leta. -
Rubavu: Umugore yafatanywe ibihumbi 3,700 by’amadolari y’amiganano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Uwimana Claire wafatanywe amadolari y’amiganano (Ifoto: RNP)
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana ari bo batanze amakuru ko afite ayo madorali.
Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana ni bo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa”.
CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, ndetse bashobora kuba ari bo bafite akamashini gakora ayo madolari.
Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa”.
Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana.
Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.
Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

-
-
Mwishywa wa Adebayor wari utegerejwe muri Rayon Sports yarisubiye, yabwiwe ko aje mu muriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tariki 19-06-2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba yarakinaga mu cyiciro cya kane muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
-
- Alex Harlley byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports
Nyuma yaho usibye kuba abantu baribazaga ku bushobozi bw’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, hagiye havaugwa amakuru ko uyu mukinnyi ashobora kuba atazaza gukinira Rayon Sports, ariko hakavugwa impamvu zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwisubira atakije gukinira ikipe ya Rayon Sports, akavuga ko byatewe n’amagambo yabwiwe n’abantu kuri twitter bituma ahindura ibitekerezo.
“Alexis twari twamuguriwe n’umwe mu bakunzi bacu barimo badushakira abafatanyabikorwa, nyuma yo gutangazako twamusinyishije twaje gutungurwa n’abantu benshi bamwandikiye kuri twitter ye bamubwira amagambo ko atazishyurwa, ko aje mu muriro, azabaho nabi….”
“Twe twari kujya twishyura umushahara kuko hari uwari watwmereye kumugura,gusa ayo magambo yaje gutuma ahindura ibitekerezo, ubu navuga ko atakije kubera ayo makuru yabwiwe”

-
-
USA: Miliyoni 12 z’amadolari zahawe umuryango wa Breonna Taylor wishwe n’abapolisi nk’impozamarira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Bumvikanye ko bahabwa miliyoni 12 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyali 11 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse aya mafaranga kandi, hagomba no guhita hakorwa amavugurura mu gipolisi cya Louisville. Ni ubwa mbere hatanzwe impozamarira y’amadorari menshi ku miryango y’abirabura bagiye bicwa n’abapolisi, bikabyara imyigaragambyo mu nkubiri yiswe ‘Black Lives Matter’.
Tamika Palmer, nyina wa Breonna Taylor, yavuze ko bitoroshye kumara amezi atandatu, uririra uwawe mu gihe abamwishe bidegembya.
Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku butabera kuri Breonna. Iyi ni intangiriro y’urugamba”.
Ubu bwumvikane bwakozwe, ngo ntibuzahagarika ikurikiranwa ry’abishe Breonna mu nkiko.
Breonna Taylor, umuforomokazi wari ufite imyaka 26 yishwe mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe 2020, ubwo abapolisi batatu bamusangaga iwe bafite impapuro zo guta muri yombi uwari inshuti ye wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge.
Inshuti ya Breonna ibonye abo bapolisi, yatangiye kurasa akoresheje imbunda yari atunze ku buryo bwemewe, abapolisi na bo bahita barasa amasasu menshi kuri Breonna Taylor.
Inshuti ya Taylor, yasobanuye ko yarashe kuko abapolisi binjiye batabanje kwivuga, we akagira ngo ni abajura, akarasa. Imyigaragambyo yakurikiyeho, yatumye ubuyobzi bwa Louisville bwirukana umwe muri abo bapolisi witwa Brett Hankison, abandi babiri bahagarikwa by’igihe gito.
‘Black Lives Matter’, inkubiri yavutse mu kugaragaza akarengane abapolisi bakorera abirabura muri Amerika ndetse no ku isi, yatumye ibi byaha byabakorwaga ntibimenyekane, bihita bivugwa ndetse kenshi ubutabera bugatangwa.

-
Bamwe mu bigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT
Abigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye. -
Twigire byinshi ku gitabo cy’Umuhanuzi Hoseya #rwanda #RwOT
Igitabo cy’Umuhanuzi Hoseya cyanditswe na Hoseya mwene Beri (Hoseya1 1), izina Hoseya risobanura UWITEKA ARAKIZA, Hoseya yacyanditse ageza mu zabukuru mu kinyejana cya 8 (775-725 mbere ya Yesu) mbere y'uko abashuri bajyana abiyisiraheli ho iminyago. Muri iki gitabo Hoseya akunda gukoresha ijambo Abefurayimu ashaka kuvuga Abisirayeli.
Hoseya yacyandikiye mu gihugu cya isiraheli kandi ubutumwa bwe bwarebaga abisiraheli. Muri icyo gihe basengaga ikigirwamana kitwa Baali cy’abanyakanani bibwiriga ko gitanga urubyaro hamwe n’uburumbuke. Bari bamaze guca ukubiri n’amategeko ya Mose (Hoseya 8:1; Kuva 24:7); bari bamaze kandi kwangiza umurongo wategetswe wo gutamba ibitambo (Hoseya 8:13); (Hoseya 9:3-5).
Ikibazo cy’ingutu Hoseya yibandaho ni ugusenga ibigirwamana. Hoseya yahanuye ku ngoma z’abami bane (4) bategekaga i Buyuda aribo: UZIYA, YOTAMU, AHAZI, HEZEKIYA. Naho mu bwami bw’amajyarugu (isirayeli) hategeka Yerobowamu 2.
Bimwe mu biri mu gitabo cya Hoseya
Igikuru tubona mu gitabo cya Hoseya ni ukwemeza Abisiraheli ko bakwiye kwihana bakagarukira Imana yabo kuko bayigomeye bakareka kwizera ahubwo bakayoboka ibigirwamna. Nyamara kubw’urukundo ibafitiye ntiyabaretse yakomeje kubingingira kuyigarukira.
Umugore wa Hoseya w’umusambanyikazi agereranywa n’abisiraheli bakurikiye gusenga ibigirwamana. Hoseya ntiyarakwiriye kumureka nk’uko Imana itaretse abisiraheli.
Iki gitabo wakigabanyamo ibice bibiri
Iby’ubuzima bwa Hoseya (Hoseya 1:1-9; Hoseya 2:1-7; Hoseya 3:1-5; Hoseya 4:1-19).
Muri iki gice dusangamo cyane cyane iby’ubuzima bwa Hoseya Imana yamutegetse kurongora Malaya. Iryo jambo rirakomeye ndetse benshi baritangaho insobanuro zitandukanye, kuko bavuga ngo Imana yera ntiyari gutegeka Hoseya kurongora malaya bigatuma bavuga ko uwo mugore yaba yarabaye malaya Hoseya yaramaze kumurongora.
Icyo dukwiriye kumenya ni uko urukundo rw’Imana rukomeye nk’uko Imana yatweretse ko yihanganiye Abisiraheli. Kuri yo, igihe Abisiraheli basengaga izindi mana byari bimeze nk’uko uwo mugore nawe yari malaya. Hoseya yari akwiriye kumukunda. Ikindi tubona ni uko naho abisiraheli bava ku Mana yabo, yo itabaretse yakomeje kubasezeranya ibihe byiza (Hoseya 3:5).
Urubyaro rwa Hoseya na Gomera na rwo rushushanya guhana. Imana yagombaga guhana Abisiraheli mu gihe banze kuyigarukira; rugashushanya kandi imbabazi Imana izabagirira (Hoseya 2:1)
Abo bana ni:
Yezereli (Hoseya 1:4); Loruhama bisobanuye ntampuhwe (Hoseya 1:6); Lowami bisobanuye Si ubwoko bwanjye (Hoseya 1:9)
Amagambo Hoseya yagejeje ku bisirayeli (Hoseya 5:1-15; Hoseya 6:1-11; Hoseya 7:1-16; Hoseya 8:1-14; Hoseya 9:1-16; Hoseya 10:1-15; Hoseya 11:1-11; Hoseya 12:1-15; (Hoseya 13:1-15; Hoseya 14:1-10.
Muri iki gice cya kabiri dusomamo amagambo Hoseya yahanuriye abisiraheli, aribo befurahimu. Imana yarabagaye cyane kuko bayiretse bagakurikira izindi mana zitagira ububasha. Ibyo byarayibabaje cyane. Ariko ntiyigeze ibareka. Mu magambo Hoseye yahawe n’Imana ngo ayabagezeho ntiyibagiwe kubamenyesha yuko ibakunda (Hoseya 11:8).
Imana yavuze aya magambo kandi izi ibikorwa bya Efurayimu. Yari izi: ubujura bwabo, ubwicanyi, ukwikunda, uburyarya, hamwe n’ibinyoma byabo. Naho Imana yari izi ingeso z’Abisiraheli yarenzagaho ikabakunda.
Muri iki gice kandi Hoseya yibasira Abategetsi b’igihugu, Abami bashyizweho badakurikije ubushake bw’Imana. Yongera kuvuga kandi ku batambyi ko babaye injiji, bagakunda impiya bakayobora ubwoko bwayo mu rwobo (Hoseya 4:4-10). Hoseya yarwanyije kandi ubushyamirane buri mu baturage burangwa n’ukuntu abakomeye bakandamizaga rubanda rugufi.
Igitabo cya Hoseya kitwigisha ibintu 3 bikomeye ku Mana:
Imana idukunda urukundo kuko idashobora kutureka
Ibyaha byacu bidutandukanya nayo ntijya ibyihanganira ngo irekere aho.
Imana ikomeza kudushakashaka no kuduhendahenda kugira ngo tuve mu byaha.
Source: Bibiliya.com
Source : https://agakiza.org/Twigire-byinshi-ku-gitabo-cy-Umuhanuzi-Hoseya.html
-
Bamwe mu bigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT
Abigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye. -
Remembering My Father #rwanda #RwOT
My dad passed away peacefully at home yesterday, surrounded by his family.
We will miss him more than we can express right now. We are feeling grief but also gratitude. My dad's passing was not unexpectedâ”he was 94 years old and his health had been decliningâ”so we have all had a long time to reflect on just how lucky we are to have had this amazing man in our lives for so many years. And we are not alone in these feelings. My dad's wisdom, generosity, empathy, and humility had a huge influence on people around the world.
My sisters, Kristi and Libby, and I are very lucky to have been raised by our mom and dad. They gave us constant encouragement and were always patient with us. I knew their love and support were unconditional, even when we clashed in my teenage years. I am sure that's one of the reasons why I felt comfortable taking some big risks when I was young, like leaving college to start Microsoft with Paul Allen. I knew they would be in my corner even if I failed.
As I got older, I came to appreciate my dad's quiet influence on almost everything I have done in life. In Microsoft's early years, I turned to him at key moments to seek his legal counsel. (Incidentally, my dad played a similar role for Howard Schultz of Starbucks, helping him out at a key juncture in his business life. I suspect there are many others who have similar stories.)
My dad also had a profound influence on my drive. When I was a kid, he wasn't prescriptive or domineering, and yet he never let me coast along at things I was good at, and he always pushed me to try things I hated or didn't think I could do (swimming and soccer, for example). And he modeled an amazing work ethic. He was one of the hardest-working and most respected lawyers in Seattle, as well as a major civic leader in our region.
My dad's influence on our philanthropy was just as big. Throughout my childhood, he and my mom taught me by example what generosity looked like in how they used their time and resources. One night in the 1990s, before we started our foundation, Melinda, Dad, and I were standing in line at the movies. Melinda and I were talking about how we had been getting more requests for donations in the mail. Dad simply said, 'Maybe I can help.'
The Bill & Melinda Gates Foundation would not be what it is today without my dad. More than anyone else, he shaped the values of the foundation. He was collaborative, judicious, and serious about learning. He was dignified but hated anything that seemed pretentious. (Dad's given name was William H. Gates II, but he never used the 'II'â”he thought it sounded stuffy.) He was great at stepping back and seeing the big picture. He was quick to tear up when he saw people suffering in the world. And he would not let any of us forget the people behind the strategies we were discussing.
People who came through the doors of the Gates Foundation felt honored to work with my dad. He saw the best in everyone and made everyone feel special.
We worked together at the foundation not so much as father and son but as friends and colleagues. He and I had always wanted to do something concrete together. When we started doing so in a big way at the foundation, we had no idea how much fun we would have. We only grew closer during more than two decades of working together.
Finally, my dad had a profoundly positive influence on my most important rolesâ”husband and father. When I am at my best, I know it is because of what I learned from my dad about respecting women, honoring individuality, and guiding children's choices with love and respect.
Dad wrote me a letter on my 50th birthday. It is one of my most prized possessions. In it, he encouraged me to stay curious. He said some very touching things about how much he loved being a father to my sisters and me. 'Over time,' he wrote, 'I have cautioned you and others about the overuse of the adjective 'incredible' to apply to facts that were short of meeting its high standard. This is a word with huge meaning to be used only in extraordinary settings. What I want to say, here, is simply that the experience of being your father has been⦠incredible.'
I know he would not want me to overuse the word, but there is no danger of doing that now. The experience of being the son of Bill Gates was incredible. People used to ask my dad if he was the real Bill Gates. The truth is, he was everything I try to be. I will miss him every day
Â
-
Alexei Navalny utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'Uburusiya ngo agiye gusubira mu gihugu #rwanda #RwOT
Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'Uburusiya Alexei Navalny, nyuma yo kwitabwaho n'abaganga aho yari arwariye mu gihugu cy'Ubudage, agiye gusubira mu gihugu cye nkuko byatangajwe n'umuvugizi we.
Anyuze ku rubuga rwe rwa Twitter, Kira Yarmysh yanditse ati: 'Ni ibintu bintangaza igituma hari ababa biyumvira ukundi'.
Ku ruhande rwe, Bwana Navalny nawe yerekanye ishusho/video ye ku rubuga rwa Instagram, ubwa mbere kuva ahawe uburozi, avuga ko ahumeka neza atarinze gufashwa n'ibyuma.
Ubuzima bwe bwageze kure ndetse hafi no gupfa kuko yageze no muri Koma nyuma y'aho ubwo yari mu ndege ava mu karere ka Siberia ku wa 20 z'ukwezi kwa Munani uyu mwaka wa 202 byavuzwe ko yahawe uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok, aho yahise yihutanwa mu bitaro Charité byo mu mujyi wa Berlin mu Budage.
Abasanzwe bakorana na Alexei, bavuga ko yahawe ubwo burozi ku itegeko rya Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, ibyamaganiwe kure n'ibiro bye bivuga ko Uburusiya nta ruhare rubifitemo.
Umugore Yarmysh umuvugizi wa Navalny ati: 'Umwanya wose mu gitondo cy'uno munsi Abanyamakuru bakomeje bambaza ngo 'nibyo koko ko Alexie ategura gusubira mu Burusiya'? Nsubiye kubimenyesha buri wese: nta yindi nzira yigeze yiyumvirwa'.
Iri tangazo ryaje haciye akanya gato Bwana Navalny yanditse ubutumwa bwiwe kuri Instagram. Yanditse ati: 'Ndabaramutsa, uyu ni Navalny. Ndabakumbuye cyane. N'ubu nta kintu kinini kirahinduka, ariko ejo nashoboye guhumeka njyenyine umunsi wose. Nta kintu nifashishije, byaranshimishije cyane'.
Hanze y'ibitaro arimo kuvurirwamo, hari abapolisi bakeya, nk'uko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC wari uhari. Avuga ko ku bwinjiriro hari abapolisi babiri bafite imbunda, hamwe n'imodoka y'igipolisi ihamaze igihe.
Hari amakuru atangazwa n'ibinyamakuru by'ubudage ariko ataremezwa neza, avuga ko hanze y'icyumba arwariyemo haba hari imirongo y'abapolisi, kandi ko n'igitanda cye ngo cyaba gicungiwe umutekano.
Hagati aho, nkuko BBC ibitangaza, Uburusiya bwanze umubonano hagati ya Bwana Navalny na Bwana Putin, mu gihe uyu munyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwe yaramuka akize. Ibiro ntaramakuru bya Interfax bisubiramo amagambo y'umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu Dmitry Peskov avuga ati: 'Ntitubona akamaro k'uwo mubonano, rero nizeye ko umubonano nk'uwo utazabaho'.
Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Rubavu: Umugore yafatanywe inoti z’ijana 37 z’amadolari y’amahimbano #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yataye muri yombi umugore w’imyaka 26 afite inoti z’ijana 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano.

