Author: webrwanda

  • Reba ubwoko bw' abantu buzwiho kuba burya inyama z' abantu bapfuye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Papua gaherereye mu kibaya cya Ballem mu gihugu cya Indonesia, hari ubwoko bw'abantu bitwa aba 'Yali' bazwiho kuba barya inyama z'abantu.

    Aba 'Yali' ni bamwe mu bantu ku Isi batuye bonyine, bijyanye n'uko ikibaya cya Ballem kiri kure cyane y'aho abandi bantu batuye, ibirenze ibyo urugendo rwo kukigeramo rukaba ari rurerure cyane kandi rurimo inzira zigoranye, dore ko nta n'umuhanda ujyayo.

    Amateka yerekana ko mbere y'umwaka wa 1960, nta muntu n'umwe wari warigeze ahura na bariya bantu, ndetse binemezwa ko bari mu bantu bake ku Isi baba mu buzima bwabo bwihariye, n'ubwo ubutaka batuyeho bugenzurwa na Leta ya Indonesia.

    Abenshi mu bumvise aba 'Yali' babamenye kubera kurya inyama z'abantu, gusa bakaba bazirya mu rwego rwo gukanga ubundi bwoko bw'abantu.

    Bivugwa ko mu busanzwe aba 'Yali' batunzwe n'ibikomoka ku bimera, gusa bakaba barya inyama z'ingurube iyo bafite ibirori bikomeye.

    Aba 'Yali' mu minsi ya kera ngo bagabaga ibitero ku banzi babo, hanyuma bagafata bunyago imfungwa. Izo mfungwa ngo ni zo babagaga, inyama zabo bakifashishwa mu birori mu mwanya w'inyama z'ingurube.

    Amagufwa y'abo bantu aba 'Yali' barayasyaga bakayavanga n'umukungugu, hanyuma bakayajugunya mu kibaya cy'abanzi babo mu rwego rwo kubatera ubwoba.

    aba 'Yali' babamenye kubera kurya inyama z'abantu

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/17/reba-ubwoko-bw-abantu-buzwiho-kuba-burya-inyama-z-abantu-bapfuye-amafoto/

  • Abadepite bumijwe no kuba HEC yarahaye buruse abanyeshuri ba baringa barimo n’uwapfuye #rwanda #RwOT

    Iyi Komisiyo yari iyobowe n’umuyobozi wayo mushya, Valens Muhakwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri, yagaragaje uburyo bitumvikana kuba hari amafaranga ya buruse yatanzwe nta byangombwa bishingiweho rimwe na rimwe bikarangira azimiriye mu biganza by’abayobozi ndetse n’abanyeshuri ba baringa barimo n’umaze igihe apfuye.

    Abadepite bagize iyi komisiyo banenze HEC kutabasha kugaragaza icyashingiweho mu kohereza amafaranga kuri konti za BRD ndetse n’ibindi bibazo byinshi birimo gukoresha nabi ingengo y’imari hagurwa imashini zo mu biro zitigeze zikoreshwa icyo zari zigenewe, hakaza n’ikibazo cy’amafaranga yahawe bamwe mu bayobozi mu muryo budakurikije amategeko.

    Urugero hari nk’akabakaba miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000.000 Frw) HEC yohereje kuri konti ya BRD nta rutonde rw’abayagenewe ifite kandi impapuro zisobanura ibyayo bananiwe kuzigaragariza umugenzuzi w’imari ya Leta.

    Aba badepite bagaragaje ko babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ko HEC yahaye Kaminuza y’u Rwanda miliyoni 40 agenewe abanyeshuri 16 batakiga ndetse barimo n’umwe umaze igihe apfuye. Desire Gacinya ushinzwe ibya buruse muri HEC yavuze ko bagize ingorane mu guhuza imibare n’ibindi bigo bikarangira bifashishije igenekereza ry’imyaka yabanje. Gusa umugenzuzi w’imari muri Minisiteri y’Imari, Alexis Muhire, yamaganye ibi avuga ko ibigo by’amashuri aribyo bimenya amakuru ku banyeshuri babyo, abiga n’abatiga cyangwa abakiriho n’abapfuye kuburyo nta makuru nk’aya HEC yari gukenera muri BRD yahawe ayo mafaranga.

    Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje, yemeye aya makosa maze avuga ko habaye ikibazo cyo guhuza amakuru cyatewe no kubura abakozi bahagije, ariko avuga ko gahunda ihamye ari ugushyiraho sisitemu imwe ya buruse (MIS) izakusanya amakuru yose ahantu hamwe kandi bikajya bigerwaho icyarimwe n’inzego zose zifite uruhare muri iyo gahunda.

    Mu gusubiza, Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa yagize ati : “Iki kibazo gikwiye kuba ubwa nyuma kigaragaye muri raporo ya HEC kandi hagomba gutegurwa raporo isukuye umwaka utaha, kandi turashaka ko abantu babigizemo uruhare na bo babiryozwa.”

    Mu bindi bibazo by’imicungire mibi y’imari, inteko ishinga amategeko yagaragarijwe ko hari miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abayobozi mu buryo butemewe n’amategeko arimo nk’ayari agenewe amavuta y’imodoka kandi bidateganyijwe n’amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.

    Kuri iki kibazo, PAC yabwiwe ko kugeza ubu amafaranga 500.000 yakuwe mu bayobozi bagize uruhare muri aya makosa, ariko umuyobozi wa PAC yahaye igihe ntarengwa cy’ibyumweru bibiri Umuyobozi w’Ubuyobozi n’imari muri HEC, Frank Bagabo, ngo bazabe babashije gusubiza miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda asigaye.

    Abadepite basabye kandi abayobozi ba HEC gusobanura impamvu bananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakomeje kugaruka muri raporo ye kuva mu 2016.

    Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yabajije impamvu hari ubushake buke mu gukurikiza inama zatanzwe mu byifuzo by’inteko ishinga amategeko n’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta kuva 2016 kugeza muri 2019.

    Uwimanimpaye yabajije kandi asaba HEC kugira ibisobanuro itanga agira ati : “Kuki ibi bimeze bityo kandi ni ukubera iki HEC ikomeza kujenjeka, igashaka kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe ?”

    Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko iki gishobora gusubizwa neza n’uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abadepite-bumijwe-no-kuba-HEC-yarahaye-buruse-abanyeshuri-ba-baringa-barimo-n-uwapfuye

  • Coronavirus: Donald Trump arahakana gukerensa iki cyorezo #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye gukerensa ubukana bwa Covid-19, nubwo hari ikindi kiganiro yemeje ko yabikoze. Abahanganye na Trump bamushinja gutuma iki cyorezo kiyongera kurusha.

    Ibi bitandukanye n'ibyo Trump yabwiye umunyamakuru Bob Woodward mu ntangiriro z'uyu mwaka ko yoroheje ubukana bw'iyi virusi ngo adaca igikuba. Trump kandi ubu yemeje ko urukingo rushobora kuba rwabonetse 'mu gihe cy'ibyumweru', nubwo inzobere zo muri Amerika ziri gushidikanya ibi.

    Muri Amerika, nta rukingo rurarangiza ikiciro cya nyuma cy'igerageza, ibi bituma hari abahanga muri siyansi batinya ko igitutu cy'abanyapolitiki cyateza akaga kuko bo bashaka ko ruboneka mbere y'amatora ya tariki 03/11/2020.

    Bob Woodward, umunyamakuru wagaragaje bwa mbere amakosa akomeye azwi nka 'Watergate scandal' mu 1972 akaba umwe mu banyamakuru bubashywe cyane muri Amerika, yakoranye ibiganiro na Trump inshuro 18 kuva mu kwezi kwa 12/2019 kugeza mu kwezi kwa karindwi.

    Ayo makosa yiswe 'Watergate scandal' yavuyemo kwegura kwa Perezida Richard Nixon. Perezida Trump yumvikanye amubwira ko iyo virusi 'ari ikintu cyica' mbere y'uko igira umuntu wa mbere yica muri Amerika.

    Ubu muri icyo gihugu imaze kwica abantu barenga 190,000 kuva ihageze nk'uko imibare ya Kaminuza y'ubushakashatsi ya Johns Hopkins ibigaragaza.
    Ni ibiki Trump yavuze?
    Ejo ku wa kabiri mu gikorwa cyaciye kuri ABC News aho yari i Pennsylvania, Trump yabajijwe impamvu 'yakerensa icyorezo kizahaje abantu b'amikoro make na ba nyamucye'.

    Perezida Trump yasubije ati: 'Yego, urebye, ntabwo nagikerensheje. Ahubwo, mu buryo bwinshi, naragikujije, mu buryo bw'ibyakozwe. Ibyo nakoze byari bikomeye cyane'. Aha avuga nko kubuza abantu kujya mu Bushinwa n'i Burayi mu ntangiriro z'iki cyorezo.

    Yongeraho ati: 'Twari kuba twarapfushije ibihumbi byinshi kurushaho iyo ntafata uwo mwanzuro. Twakijije benshi mu gihe twakoraga ibyo'.

    Mu kwezi kwa kabiri, mu kiganiro Perezida Trump yagiranye na Bob Woodward, yavuze ko azi byinshi ku bukana bw'iyo ndwara kurusha ibyo avuga ku mugaragaro.

    Icyo gihe yumvikanye avuga ati: 'Igendera mu mwuka, ntabwo ari ugufata ahantu gusa. Si byo? Ahubwo ni mu mwuka, mu guhumeka umwuka gusa ni uko yandura.
    'Irica kandi kurusha ibicurane mumenyereye'. Aho yari ari muri Philadelphia, Trump, yasubiyemo ibyo yavuze mbere ko iyi virusi izageraho igacika ubwayo igihe 'abantu benshi bazagira ubwirinzi bw'umubiri kuri yo' ntishobore gukwirakwira nanone.

    Source:BBC

    Inkuru ya Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/coronavirus-donald-trump-arahakana-gukerensa-iki-cyorezo/

  • Leta ya Barbados igiye gukura Umwamikazi Elizabeth ku ngoma #rwanda #RwOT

    Abategetsi b'i Barbados yatangaje umugambi w'iki gihugu wo kuva ku ngoma ya cyami, ikavana Umwamikazi Elizabeth II ku mwanya w'umukuru w'igihugu. Leta y'iki gihugu cyo mu birwa bya Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo 'dusige inyuma byuzuye amateka y'ubukoroni'.

    Iyi leta ifite intego yo kugera kuri ibi mu kwezi kwa 11/2021 ku isabukuru y'imyaka 55 y'ubwigenge yakuye ku Bwongereza.

    Mu ijambo ryanditswe na Minisitiri w'intebe Mia Mottley, yavuze ko abanye-Barbados bashaka umukuru w'igihugu wo muri Barbados. Buckingham Palace, ingoro y'Umwamikazi Elizabeth, ivuga ko ibi ari ibintu bireba guverinoma n'abaturage ba Barbados.

    Umunyamakuru wa BBC ukurikirana iby'ibwami avuga ko yabwiwe n'umuntu wo muri Buckingham Palace ko 'icyo atari igitekerezo cyaje gutyo gusa', ko cyari 'kimaze iminsi kivugwa cyane' muri icyo gihugu.

    Ijambo ryatangarijwemo uyu mugambi wa leta ya Barbados ryasomwe ubwo batangizaga imirimo y'inteko ishingamategeko, ahavugirwa na gahunda nshya za leta.
    Mu gihe iryo jambo risomwa n'ufite umwanya w'ubutegetsi wa 'governor-general', riba ryanditswe na minisitiri w'intebe.

    Si bwo bwa mbere Barbados yifuje kuva ku butegetsi bwa cyami buyobowe n'Umwamikazi uba i Londres. Mu 1998, komisiyo yashinzwe kuvugurura itegekoshinga ry'iki gihugu yari yasabye ko ubwami buvaho hakajyaho repubulika.

    Freundel Stuart, uwo Madamu Mia yasimbuye, nawe yari yavuze ko 'mu gihe cya vuba bazava mu butegetsi bwa cyami bakaba repubulika'. Barbados si cyo gihugu cya mbere cyahoze gikoronizwa n'Ubwongereza mu birwa bya Karayibe cyaba gihindutse repubulika.

    Guyana yateye iyi ntambwe mu 1970, hari hatarashira imyaka ine ivanye ubwigenge ku Bwongereza. Trinidad na Tobago nayo yakurikiyeho mu 1976 na Dominica mu 1978.
    Ibi bihugu bitatu byose byagumye mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu byakoronijwe n'Ubwongereza n'ibindi byashatse kuwinjiramo bidafitanye amateka n'Ubwongereza.

    Source:BBC
    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/leta-ya-barbados-igiye-gukura-umwamikazi-elizabeth-ku-ngoma/

  • Abashinjwa kuba mu mutwe wa Gen Kayumba Nyamwasa bireguye basubiranamo mu rukiko #rwanda #RwOT

    Muri rusange ubushinjacyaha burarega iri tsinda ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta z’amahanga hagambiriwe gushoza intambara ku Rwanda n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

    Abireguye kuri uyu wa Gatatu ni abari abasivili bemeza ko bajyanywe mu mutwe witwara gisirikare wa P5 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abo babimburiwe n’uwitwa Ildephose Mbarushimana wavuze ko yakuwe mu gihugu cy’Uburundi yizezwa ko agiye guhabwa akazi. Ukurikije uko bisobanura uyu na bagenzi be baravuga ko bagejejwe mu mutwe wa P5 ku gahato. Basobanura ko bakigeramo babuze uko bawusohokamo kuko bisanze bakoreshwa igisirikare mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Mbarushimana avuga ko ageze mu mutwe wa P5 yahawe inshingano zo kuba umwe mu barinzi ba Major Habib Mudathiru wari warasezerewe mu ngabo z’u Rwanda za RDF nyuma akaza kujya mu mitwe yitwara gisirikare. Icyakora umucamanza mu bihe bitandukanye yakunze guhata ibibazo by’umusubirizo uyu wiregura avuga ko yari mu mutwe wa P5 yarawujyanywemo ku ngufu.

    Umucamanza yamubwiye ko bitumvikana ukuntu yari kugera muri uwo mutwe agafata imyitozo ya gisirikare yarangiza akanagirwa umurinzi wa Major Mudathiru. Mu magambo y’umucamanza akamubwira ko izo nshingano zihabwa abantu biboneka ko bazi kurwana kandi b’abizerwa. Mbarushimana kimwe na bagenzi be mu mabazwa yabanje yo mu bugenzacyaha urukiko rubibutsa ko bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi none kuri ubu bagahitamo guhindura imvugo.

    Umunyamategeko umwunganira yabwiye urukiko ko Mbarushimana n’ubwo yabaye mu mutwe wa P5 atabigiyemo ku bushake bwe. Ashingiye ku magambo y’uregwa ndetse na bagenzi be bagiye biregura umunyamategeko yabwiye urukiko ko bavuga ko bari bameze nk’abafashwe bugwate na cyane ko ngo abari abayobozi muri P5 bari baravuze ko uzatoroka icyo gisirikare bikamenyekana azajya afatwa bakamwica.

    Byateye Major Mudathiru guhita amanika ukuboko hejuru maze yaka ijambo. Yavuze ko abamushinja ko yari ababereye ikibazo bigatuma badatoroka bitari ukuri kuko kuri we ngo ntabwo bazi icyabazanye mu rukiko. Yabasabye kutamwitwaza bagambiriye kubigira impamvu nyoroshyacyaha. Yavuze ko hari abandi benshi batorokaga kandi ko byigeze kubaho ko ajya kwivuriza mu Burundi Mbarushimana n’abo bari kumwe bakamuherekeza. Agasanga icyo gihe yari mu gihugu cy’Uburundi iyo babishaka bari butoroke ntihagire ikibazo bahura na cyo.

    Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bukavuga ko abavuga ko babaga mu mutwe wa P5 ku gahato ibyo nta shingiro bikwiye guhabwa kuko ngo hari n’abandi bagiye batoroka uwo mutwe mbere y’uko uraswaho n’ingabo za FARDC kugeza ubu bageze mu Rwanda basaba imbabazi biba ngombwa ko batagezwa mu nkiko.

    Urukiko rukavuga ko buri ruhande rwiregura iyo ruvuga ko nta bushake bwo kujya mu mutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rwagombye no kubitangira ibimenyetso. Ariko ubwunganizi bukavuga ko buburana bushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya. Bukavuga ko ibyo Mbarushimana yakoze ari bibi ariko ko kuva habuzemo ubushake bwe na byo bitagize icyaha.

    Abiregura bakavuga ko bagiye bashukwa mbere yo kubanza kwizezwa akazi. Ariko urukiko rugakomeza kwibaza uburyo bavuga ko bashutswe bakajya mu mitwe bakayigumamo kugeza ubwo bafashwe bagashyikirizwa ubutegetsi bw’u Rwanda. Abanyamategeko bakavuga ko impamvu abo bunganira bagumye muri P5 ari uko nta bwinyagamburiro bari bafite.

    Afatiye ku bisobanuro abaregwa batangaga akanabihuza n’ibyo bavuze mu mabazwa yabo mu nzego zabanje, umucamanza Lt Cl Bernard Rugamba Hategekimana yakunze kubabwira ko mu myiregurire yabo bagamije kubeshya urukiko. Bavuga ko abari babakuriye barimo Major Mudathiru bababwiraga ko mu Rwanda nta demokarasi ihari kandi ko nk’abantu bari barabaye mu ngabo z’u Rwanda ibyo bari barizejwe mu rugamba rwo kurubohora ngo ntibabibonye.

    Urukiko rukavuga ko uretse n’imyiregurire ku baregwa ngo n’imyanzuro abanyamategeko babo babafashije kugeza ku rukiko iteye urujijo. Urukiko ruvuga ko hari aho bigaragara ko banzuye ko bemera ibyaha ariko na none bagakomeza kuvuga ko nta bushake bagize bwo gukora ibyaha. Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru hari hireguye abantu 11 cyo kimwe no kuri uyu wa Gatatu. Bivuze ko hasigaye kwiregura abandi bantu 9 barimo Major Habib Mudathiru wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda. Uyu ni na we ufatwa nka kizigenza w’iri tsinda riburana.

    Mu baregwa harimo n’abari abasirikare bato mu ngabo za RDF bagera kuri batanu. Kuri bo hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

    Major Habib Mudathiru yemera ko yari umuyobozi wabo ushinzwe ibikorwa byo gutoza no gushaka abarwanyi. Avuga ko byose byahuzwaga na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za RDF. Kugeza ubu uyu wahungiye muri Africa y’epfo inkiko z’u Rwanda zamukatiye gufungwa imyaka 24 adahari zimurega ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano.

    Abaregwa barimo abaturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi, Kenya na Malawi. Bemera ko bari mu gisirikare cya P5 gihuriweho n’amashyaka atanu na RNC ya Gen Faustin Kayumba Nyamwasa irimo. Iburanisha ry’uru rubanza rirakomeza kuri uyu wa Kane.

    Iyi nkuru tuyikesha Ijwi ry’Amerika

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abashinjwa-kuba-mu-mutwe-wa-Gen-Kayumba-Nyamwasa-bireguye-basubiranamo-mu-rukiko

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rya Basketball muri Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry'umukino wa Basketball muri Afurika.

    Source : https://www.rba.co.rw/post/Perezida-Kagame-yitabiriye-inama-ku-iterambere-rya-Basketball-muri-Afurika