Author: webrwanda
-
U Burusiya: Uwari ushinzwe amasuku ku murenge yatorewe kuba gitifu atsinze shebuja #rwanda #RwOT
Marina Udgodskaya, w'imyaka 35 wari umaze imyaka itanu akora akazi ko gukora amasuku ku biro by'umurenge, yatunguranye atsinda mu matora umuyobozi w'umurenge wari uriho. -
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze kwiyemeza gutanga asaga Miliyoni 33 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo guhura n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bakiyemeza gutanga amafaranga asaga Miliyoni 13 Frws, kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahuye n’abavuga rikijyana mu ikipe ya Rayon Sports, biganjemo abigeze kuba mu buyobozi bw’iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah, bibanze ku gutanga ibitekerezo byatuma ikipe ya Rayon Sports yongera gukomera, ariko banakusanya amafaranga azafasha iyi kipe mu kubigeraho.
-
- Murenzi Abdallah ni we wari uyoboye iyi nama
Abitabiriye iyi nama bahavuye biyemeje gutanga angina na Mliyoni 15 n’ibihumbi 300 Frws, akaba yaje yiyongera ku yandi amaze kwemerwa n’abakunzi ba Rayon Sports binyuze mu matsinda y’abafana angina na Miliyoni 18 Frws, yose hamwe akaba Miliyoni 33 n’ibihumbi 300 Frws.

-
-
Uko ubutasi bwa Habyarimana bwasuzuguye Inkotanyi, bagatungurwa n'igitero cyazo #rwanda #RwOT
Ku itariki ya mbere Ukwakira mu 1990, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda nyuma y'imyaka myinshi Abatutsi bari barahejwe hanze y'igihugu bashaka gutaha ariko bakangirwa na Repubulika ya mbeye n’iya kabiri. -
Ku bigo bifite gahunda yo kuzamura amafaranga y' ishuri mu gihe amasomo agiye gufungurwa, Minisitiri w' Uburezi mu Rwanda yabavuzeho iki? #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye amashuri kwirinda kuzamura amafaranga y'ishuri, mu gihe amashuri agiye gutangira gusubukura amasomo nyuma y'igihe ahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko nyuma y'ingamba zagiye zifatwa mu gukumira COVID-19, byagaragaye ko hari imirimo ishobora gusubukurwa, ari narwo rwego amashuri agiye gusubukurwamo bahereye ku mashuri makuru na za kaminuza.
Yavuze ko kugeza ubu hakomeje imyiteguro, ku buryo mu kwezi kwa cumi na kumwe, amashuri yisumbuye na yo azasubukurwa kuko n'ingengabihe zirimo gutunganya.
Yagize ati:'Turi gukora gahunda tugendeye ku cyiciro n'umwaka abanyeshuri bigamo'.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibigo by'amashuri cyane cyane ayigenga, bikwiye kwirinda kuzamura amafaranga y'ishuri byitwaje igihe gishize amashuri ahagaritswe, byirengagije ko n'ababyeyi ibyo bihe bitari biboroheye.
Yavuze ko aho kuzamura amafaranga y'ishuri, ibigo bishobora kwitabaza ababyeyi bagatanga umusanzu wabyunganira mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe nk'iby'isuku bizajya bifasha abanyeshuri gukaraba intoki, nk'imwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19.
Yakomeje ati:'Niba ishuri ryishyuzaga ibihumbi 150 Frw ukabona bashyize kuri 200 000 Frw, ntabwo ari byiza ko byagenda gutyo, ahubwo umusanzu w'ababyeyi ukagaragaza icyo ugiye gukora, ku buryo bibaye ngombwa ababyeyi batakomeza kwishyura ayo mafaranga yaba yariyongereye ku mafaranga y'ishuri'.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko hateguwe ingamba zizafasha abanyeshuri kwirinda COVID-19, ndetse buri shuri rigashyiraho nibura ibyumba bibiri, kuburyo hagize uwandura yahavurirwa.
Yavuze ko amashuri atazatangira ngo abanyeshuri bose bagire ku ishuri rimwe, ahubwo hazakorwa ingengabihe yihariye, ku buryo nta mubyigano uzaba mu bigo, abanyeshuri bakabasha kujya bahana intera.
Ku itariki ya 16 Werurwe 2020 ni bwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 ni yo yatanze ikizere ko amashuri agiye gufungurwa.
-
Nyarugenge: Ubuyobozi bwaburiye abadasukura inzu bahawe n’abazikodesha, ko bashobora kuzamburwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Unuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ashyikiriza umuturage inzu i Kanyinya
Hari imiryango 22 yubakiwe i Kanyinya, indi 18 ituzwa ku Rwesero mu Murenge wa Kigali, bose bakaba barashyikirijwe izo nzu ku wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020, bavuye mu nzu zitwa amanegeka hirya no hino muri Nyarugenge.
Mukamana Beatrice w’imyaka 50, avuga ko umugabo we yapfuye akamusigira abana batatu aho bakodeshaga inzu mu Murenge wa Kimisagara, abanza kwihangana akajya atungwa no kumesera abaturage, ariko ngo byageze ubwo abura imbaraga zo gukora akazi ya nzu ayisohorwamo.
Ati “Natangiye kujya ndara ku mabaraza y’inzu z’abantu nkabundikira ayo magi yanjye (abana), imvura n’izuba bikatwicira aho kugeza ubwo umugiraneza yantije akazu ko kubamo ariko gashaje.
-
- Muri izo nzu bahawemo n’ibikoresho birimo n’intebe
Ako kazu kari kagiye kungwira cyangwa kuriduka kuko kari hejuru y’umukingo, ndetse hari n’igiti cyari kikunamye hejuru cyashoboraga kutugwira igihe icyo ari cyo cyose”.
Mukamana ashimira Leta yamukuye muri ibyo byago ikamuha inzu igezweho y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, ahantu ashobora kujya kwivuza hafi kuko hari ikigo nderabuzima, ndetse n’abana bakaba bashobora kwiga batarinze kwirirwa mu nzira.
Uyu muturage na bagenzi be bamenyereye ubuzima bw’ubucuruzi mu nsisiro z’abantu benshi muri karitiye z’Umujyi wa Kigali, bagera ahameze nk’icyaro bagashaka kugaruka.
Mukamana na we yageze i Kanyinya abanza kwibaza icyo agiye gukora, ageze aho ati “urabona umuntu wamenyereye kuzunguza…ariko nzi no guhinga”!
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko uretse imirimo y’ubuhinzi bazakora, abimurwa bahawe agasoko ko gucururizamo, hari n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri n’imihanda bizakorwamo n’abafite imbaraga muri gahunda ya VUP, kandi ko n’abatishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka.
-
- Abayobozi muri Nyarugenge batanga ibikoresho ku baturage nyuma yo kubashyikiriza inzu
Yakomeje agira ati “Mu minsi itambutse hari abahawe inzu ariko ntibazitaho ndetse hari n’abazisizemo abapangayi bisubirira kuri ayo mabaraza, tubamenyesha ko uwo bizongera kugaragaraho azaba afite ibyago by’uko iyo nzu yahabwa undi muturage uyikeneye”.
Ngabonziza avuga ko hari ibarura ryakozwe bagasanga inzu 18 mu 120 zatujwemo abatishoboye, zimwe zarangiritse izindi ba nyira zo barazisizemo abapangayi bakigendera.
Inzu 40 zahawe abaturage ku buntu i Kanyinya no ku Rwesero hamwe n’ibikoresho bakenera mu rugo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 210, yatanzwe n’abikorera, imiryango itari iya Leta n’akarere ka Nyarugenge ubwako.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko kugeza ubu basigaranye imiryango 53 y’abaturage batagira aho kuba, na bo bakazaba bubakiwe bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

-
-
U Buhinde: Umubare w’abamaze guhitana na Coronavirus warenze ibihumbi ijana #rwanda #RwOT
Umubare w’abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus mu Buhinde warenze ibihumbi ijana, kiba igihugu cya Gatatu ku isi kigejeje kuri uwo mubare nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil. -
U Buhinde: Umubare w'abamaze guhitana na Coronavirus warenze ibihumbi ijana #rwanda #RwOT
Umubare w'abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus mu Buhinde warenze ibihumbi ijana, kiba igihugu cya Gatatu ku isi kigejeje kuri uwo mubare nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil. -
U Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by'abaturage ku ikubitiro umunsi urukingo rwa COVID-19 rwahageze #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% mu buryo bw'ikubitiro. -
Impinduka ku bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo: Ikiraro cya ruhurura ya Mpazi cyatangiye kubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyo mirimo izamara ukwezi kumwe, bikaba bizagira ingaruka ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Igira inama abakoresha uwo muhanda bava cyangwa bajya mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, gukoresha imihanda ya Gisozi-Karuruma, Nyacyonga-Batsinda na Ruliba-Karama-Nyamirambo.
Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter ya Polisi rivuga ko bisi zitwara abagenzi n’amakamyo ari zo zonyine zemerewe, kugera Nyabugogo.
Ibi bije mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’izindi nzego, bwari bwatangaje ko bwatangije umushinga wo kwagura no kubaka neza ruhurura ya Mpazi mu gice cy’ubucuruzi cya Nyabugogo.
Muri uyu mushinga wo kwagura ruhurura ya Mpazi, hazubakwa ibiraro binini bibiri, kimwe haruguru ku Mashyirahamwe, ikindi ku muhanda wa Poids Lourd (Nyabugogo-Kanogo), mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’imyuzure ituruka muri Mpazi.
Ibi biraro byombi ngo bizaba bifite ubushobozi bwo guhitisha amazi angana na m3 110 ku isegonda.





