Author: webrwanda

  • U Burusiya:Umunyamakuru yitwikiye imbere ya Minisiteri #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga cyitwa Koza Press mu Burusiya, Irina Slavina, yapfuye yiyahuriye imbere y’ishami ry'ibiro bya Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu mujyi wa Nizhny Novgorod.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-umunyamakuru-yitwikiye-imbere-ya-minisiteri

  • Akarere ka Karongi kahaye ibitaro bitatu imbangukiragutabara #rwanda #RwOT

    Akarere ka Karongi kahaye imbangukiragutabara enye ibitaro bitatu mu rwego rwo kongera serivisi zatangwaga kuburyo bugoranye bitewe n'imiterere y'aka karere karangwa n'imisozi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-karongi-kahaye-ibitaro-bitatu-imbangukiragutabara

  • Umwihariko wa 'Ecobank Virtual Card', ikarita ikorerwa kuri porogaramu ya 'Ecobank Mobile App' #rwanda #RwOT

    Banki y'abacuruzi ya Ecobank Rwanda, yazanye ikarita y'umwihariko mu Rwanda, aho ku muntu wese ubyifuza ashobora kwikorera ikarita y'ikoranabuhanga yitwa Ecobank Virtual Card, akayikora anyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa 'Ecobank Mobile App', bitabaye ngombwa ko ajya ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-ecobank-virtual-card-ikarita-ikorerwa-kuri-porogaramu-ya-ecobank

  • USA:Sosiyete z'indege zahagaritse abakozi ibihumbi 22 kubera ihungabana ry'ubukungu #rwanda #RwOT

    Sosiyete ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikora ubwikorezi bwo mu kirere zahagaritse by'agateganyo abakozi bazo babarirwa mu bihumbi 22, kubera ihagarikwa ry'inkunga y'umushahara bahabwaga na Guverinoma, mu gufasha izo sosiyete kuzahura ubukungu bwazo bwahungabanyijwe n'icyorezo cya coronavirus.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-sosiyete-z-indege-zahagaritse-abakozi-ibihumbi-22-kubera-ihungabana-ry

  • Pope Francis Travels Outside Rome Since Covid-19 Lockdown #rwanda #RwOT

    Pope Francis makes his first trip Saturday since the Vatican's coronavirus lockdown, though it will be a solitary affair for the crowd-loving Argentine who has had to learn how to be close to the faithful from a distance.

    Francis will journey to Assisi, the birthplace of his namesake saint, where he will sign his new encyclical — a document laying out the pope's views on key issues — called 'Fratelli tutti', on the importance of fraternity, particularly in these Covid-19 times.

    The Vatican has said it will be a private visit to reduce health risks — both to Catholics who usually throng the streets on such occasions, holding aloft babies to be kissed, and for the elderly pontiff himself.

    As the virus, which has killed over one million people globally, began to spread around the world earlier this year, Francis reached out through a live-streamed mass, performed alone on Saint Peter's Square.

    'Thick darkness has gathered over our squares, our streets and our cities', he said in the historic March address, describing the coronavirus 'tempest' as having put everyone 'in the same boat', as heavy rain fell around him.

    That, and his lonely walk through the deserted streets of Rome to pray at two churches for the end of the pandemic, captured his isolation, but were also seen by Catholics and non-Catholics alike as signs of solidarity and hope.

    — The pope's lockdown —

    Saturday's pilgrimage to the Basilica of Saint Francis, a UNESCO World Heritage site, marks a milestone in the pope's slow return to normalcy.

    Francis, 83, showed little fear as the virus broke out in Italy in late February, though he was forced to shun his usual practice of shaking hands.

    Apart from suffering a cold early on, his health has remained good. Of more concern was frail Benedict XVI, who stepped down in 2013, and lives in the Vatican as 'pope emeritus.'

    In the end, the 93-year-old left a post-lockdown Vatican before Francis, heading to his native Bavaria in June to the bedside of his 96-year-old brother, Georg, who died not long afterwards.

    Vatican staff have worked hard to protect both the former and current pope.

    Francis opted on his election in 2013 to live in the tiny state's 'Santa Marta' guesthouse, instead of the papal apartments, and had been used to dining in the building's shared canteen. It was not clear whether he then stopped eating in company.

    Source : https://taarifa.rw/pope-francis-travels-outside-rome-since-covid-19-lockdown/

  • Amb. James Musoni yatowe nk'umudiplomate w'umwaka muri Zimbabwe #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yatowe nk'umudiplomate w'umwaka wa 2019/2020 muri Zimbabwe, ashyikirizwa ishimwe mu gikorwa cyabereye mu murwa mukuru Harare.

    Source : https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/amb-james-musoni-yatowe-nk-umudiplomate-w-umwaka-muri-zimbabwe

  • Abantu 4 banduye Coronavirus, 16 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bane basanganywe Coronavirus mu bipimo 1873 byafashwe mu gihe 16 bayikize basezererwa mu bitaro.

    Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n'agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020, barimo ab'i Kigali:1, Kayonza:1, Kirehe:1 na Nyamagabe:1.

    Umubare w'abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 4847 barimo 3197 bakize. Abakiri kwitabwaho ni 1621 mu gihe 29 bitabye Imana.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza 

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-4-banduye-coronavirus-16-barayikira/

  • Ikipe ya Kiyovu Sports yerekeje mu mwiherero kuri Muhazi [ AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports, abatoza n'abakinnyi bayo bose berekeje kuri Muhazi mu mwiherero wo kuganira ku buryo bakwitegura umwaka utaha w'imikino.

    Ni nyuma yuko iyi kipe yiyubatse cyane mbere y'uko Shampiyona ya 2020/21 itangira.

    Uyu mwiherero ubera kuri Muhazi, ubaye nyuma y'umunsi umwe abatoza bose ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier, bahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Ku munsi w'ejo, nibwo umutoza Karekezi yavuze ko gutwara igikombe kuri Kiyovu Sports bishoboka, ariko yiteze ko amakipe bazaba bahanganye cyane ari APR FC na Rayon Sports.

    Ati:'Ibintu byose birashoboka mu mupira w'amaguru, igikombe dushobora kugitwara. Mu mwaka ushize APR yari hejuru ndetse n'ubu ikomeje kwiyubaka. Ndibaza ko ni ikipe imwe cyangwa Rayon Sports, nshobora kuvuga ko bizaba bigoye kuzikuraho amanota atatu, ariko ibintu byose ni ugukora cyane'.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/03/ikipe-ya-kiyovu-sports-yerekeje-mu-mwiherero-kuri-muhazi-amafoto/

  • Agahuru k'Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru turimo gusoza ntabwo cyahiriye abajenosider mu Bubiligi aho bagize iki gihugu indiri yabo ndetse n'ishyaka FDU Inkingi kuko batatu muribo batawe muri yombi muri iki cyumweru ndetse na Marcel Sebatware dosiye ye ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha.

    Babiri bafashwe kwa kabiri undi afatwa ku wagatatu, amazina yabo bafashwe ni Pierre Basabose, umwe mubari bagize akazu akaba no ku rutonde rwa ruharwa rwatanzwe na Leta y'u Rwanda, Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali.

    Abo bose barashinjwa ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu bubiligi hamaze kuba imanza eshanu zijyanye no gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda bagahungira muri icyo gihugu. Izo manza zabaye mu myaka ya 2001, 2005, 2007, 2009 na 2019 zikaba zarakatiye abantu icyenda. Zatangiriye ku babikira babiri bakoze ibyaha bya Jenoside I Sovu muri Huye aribo Soeur Gertrude (Consolata Mukangango) na Soeur Kizito (Julienne Mukabutera) naho uruheruka akaba ari urwa Fabien Neretse wakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside
    Tugarutse kuri Basabose Pierre, yahoze mu basirikari barindaga Habyarimana mbere yo kuba umucuruzi, aho yanabaye umushoferi wa Col Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyarimana akaba na muramu we. Mu bantu 1136 bashinze RTLM, Basabose ni uwakabiri kurutonde aho yatanze ibihumbi 600, uwambere akaba Habyarimana Juvenal watanze Miliyoni naho Kabuga Felesiyani akaba uwagatatu aho yatanze ibihumbi 500.

    Mu mwaka wa 1993, Umushinjacyaha mukuru icyo gihe yashinje Basabose kugurisha ibiryo byari bigenewe gufasha abatishoboye nkuko ikirego cyatanzwe na PAM, umushinjacyaha mukuru akurikiranye Dosiye, Basabose akoresheje imbaraga z'Akazu bamuteye Gerenade arakomereka nyuma bashaka kujya kumwicira mu bitaro aho yari arwariye basanga yahungishijwe. Pierre Basabose ni numero 220 kuri lisiti yambere yaba Ruharwa.
    Marcel Sebatware nawe, umujenosideri kabombo ariko wakoresheje amayeri yose akabona ubwenegihugu bw'u Bubiligi, dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

    Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yubushize, abantu benshi bibuka imvugo ya kera cyane cyane hagati ya 1990-1994 ivuga UZI ICO NDICO? Iyi mvugo yakoreshwaga n'abari abayobozi n'abasirikari muri Leta yateguye igakora na Jenoside kuko yari igizwe ku bwinshi n'abakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi kubera uburyo bavuga ikinyarwanda.

    Sebatware Marcel nawe akigera muri CIMERWA yakoreshaga iyi mvugo uziko ndico cyane cyane ko yarashyizweho na Nzirorera Joseph wavugaga rikijyana mu gihugu bakaba baranakomokaga hamwe. Ibi nibyo yakoresheje maze agira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigwizaho umutungo wa CIMERWA aho amamodoka, stock ya ciment kimwe n'amafaranga yari kuri compte byose yabyambukanye muri Zaïre igihe yahungaga . Ikindi cyanagaragaye ni imodoka yo mu rwego rwa PAJERO y'ibara rya bordeau yahoze ari iy'umuyobozi wa cimerwa, iyo akaba yari yarayihaye uwari Commandant Circo (Colonel mungabo za Mobutu tudatangaje izina) i Bukavu mu rwego rwo kugira ngo amucungire umutekano anamukingire ikibaba mu gusahura umutungo wa cimerwa (amamashini, amamodoka na stock ya ciment) byose byagurishirijwe i Bukavu.

    Ikindi Rushyashya yamenye nuko Marcel Sebatware ahunga yari afite ideni rya banki (amafaranga yaguze amakamyo abiri yahoze ari ay'ikipe y'umupira w'amaguru yitwaga Mukungwa sport yo mu Ruhengeri, ubwo ubuyobozi bw'iyo kipe bwari bwagiranye ibibazo na Zigiranyirazo Protais washakaga kwigarurira ayo makamyo ariko nyuma y'aho atsinzwe mu rubanza urukiko rutegeka ko ayo makamyo atezwa cyamunara noneho agurwa na Marcel Sebatware). Marcel Sebatware ahunga we n'umuryango we ayo makamyo yari i Mombasa, aho yayagumishije kandi akaba yarakomeje gukorerayo ariko ubu akaba yaraguze andi mashya agera kuri atanu akora imirimo y'ubwikorezi ndetse akaba yarafite n'umushinga wa transport yashakaga gukorera muri Mozambique.

    Izo Business ze zikaba zikurikiranwa na mwishywa we witwa Sebageni Theoneste kubera ko Sebatware ubwe atatinyuka kujya muri Kenya kubera ubwoba bwo gufatwa ngo aryozwe ibyo yakoze.

    Amakuru Rushyashya yatohoje nuko Sebageni Theoneste nawe yahoze akora muri cimerwa, ubu nawe akaba umuyoboke ukomeye wa FDU na FDLR.
    CNLG ivuga ko mu ntangiriro z'umwaka w'1990, Sebatware Marcel aribwo yabaye Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n'uwari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w'icyubahiro.

    Sebatware kandi ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w'izari ingabo z'u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b'igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w'ishyaka CDR.
    Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y'ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.

    Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b'udutsiko tw'iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n'utwo dutsiko tw'abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.
    Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n'Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw'abicanyi nka P5.

    Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n'impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w'abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n'abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.

    The post Agahuru k'Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agahuru-kabajenosideri-mu-bubiligi-kahiye-batatu-batawe-muri-yombi-na-marcel-sebatware-dosiye-ye-ishyikirizwa-ubutabera/

  • Sadio Mane yasanzwemo Coronavirus #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal akaba akinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mané, baraye bamusanzemo coronavirus, none ubu yishyize mu kato. Yaherukaga gutsinda igitego cya mbere muri 3 — 1 Liverpool yatsinze Arsenal ku wa mbere.

    Bayimusanzemo hashize iminsi itatu Liverpool itangaje ko umukinnyi wayo wo hagati, Thiago Alcantara, bamusanzemo Covid-19.

    Liverpool ivuga ko uyu mukinnyi wayo ukomoka muri Sénégal 'yagaragaje ibimenyetso byoroheje bya virusi ariko muri rusange yumva ubuzima bumeze neza'.

    Mané w'imyaka 28, yatsinze igitego mu mukino wa shampiyona Liverpool yatsinzemo Arsenal ibitego 3 — 1 ku wa mbere, ariko ntabwo yakinnye uwa Carabao Cup iyi kipe yatsinzwe na Arsenal kuri penaliti ku wa kane.

    Itangazo ryo ku rubuga rwa internet rwa Liverpool ryongeyeho riti:

    'Cyo kimwe no kuri Thiago Alcantara, Liverpool irimo gukurikiza — kandi izakomeza gukurikiza — amabwiriza yose ajyanye na Covid-19 ndetse Mané azishyira mu kato mu gihe cyagenwe'.

    Mané, umaze gutsindira Liverpool ibitego bitatu muri uyu mwaka w'imikino, ubu ntazakina umukino wa Premier League wo kuri iki cyumweru uzahuza Liverpool na Aston Villa, mbere yuko haba akaruhuko k'imikino mpuzamahanga.

    Umukino wa mbere wa Liverpool wa nyuma y'icyo gihe, uzaba ari 'derby' ku kibuga cya Everton ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa 10.

    Ku wa mbere, ubuyobozi bwa Premier League bwatangaje ko abantu 10 babasanzemo coronavirus mu bipimo bishya byari bimaze gufatwa icyo gihe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/03/sadio-mane-yasanzwemo-coronavirus/