Author: webrwanda

  • Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Command One Post ni kimwe mu binyamakuru byashyizweho n'urwego rw'iperereza rya gisirikari rya Uganda (CMI) gihabwa inshingano yo guhindanya isura y'u Rwanda, aho bahimbira igihugu cyacu ndetse n'abayobozi ibinyoma no gukwirakwiza inkuru zitarizo.

    Inkuru iheruka dore ko nta munsi w'ubusa ni inkuru ivuga ko uhagarariye u Rwanda washoje manda ye muri icyo gihugu Amb Frank Mugambage ngo yifuza kuguma muri Uganda mu gace kitwa Jinja. Mu kiganiro cyasohotse muri icyo kinyamakuru mu ntangiriro z'iki cyumweru kuri urwo rubuga, umwanditsi mukuru wacyo Bob Atwine usanzwe ahabwa amabwiriza y'imikorere n'ubuyobozi bwa CMI, avuga ko 'impamvu Mugambage ashaka kuguma mu kiruhuko cy'izabukuru muri Uganda', ari ukubera ko bivugwa ko afitanye ibibazo n'abakoresha be I Kigali. Ishusho y'impimbano bahimbye ni uko ngo ambasaderi Mugambagye afite ibibazo kubera ko ngo yananiwe gushimuta Abagande, n'Abanyarwanda baba muri Uganda.

    Urebye mu bundi buryo, uyu niwo mukino usanzwe w'ubutegetsi bwa Uganda bwo kwerekana no gusebya u Rwanda bahimba ibinyoma bihabanye n'ukuri. Umubare w'abenegihugu b'u Rwanda, cyangwa Abagande bakomoka mu Rwanda inzego z'umutekano za Uganda kuva mu 2017 zahohotewe harimo n'abagiye bashimutwa bakaburirwa irengero, gufungwa mu buryo butemewe n'iyicarubozo babarirwa mu magana . Abakurikiranye amakuru y'ibitangazamakuru babonye inkuru aho Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu gushaka imibereho, cyangwa gusura imiryango migari yabo, abandi bajya ku ishuri ahp ababyeyi babaga bagiye gubasura bagashimutwa bakuwe mu modoka zibatwaye, mu mazu, mu maduka, amabanki n'ahandi hose.

    Igihe cyose abashinzwe iperereza muri Uganda, bazwi cyane muri CMI bavuga ko babafata bazira 'ubutasi', cyangwa 'gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko,' n'ibindi byaha bahimbano raporo zinyuranye zasobanuye uburyo nta n'umwe muri abo bantu uhabwa amahirwe yo kwiregura mu rukiko. Abanyamahirwe basohotse ari bazima. Abatari bake bazize iyicarubozo; bamwe nka nyakwigendera Mageza — urubanza rwe ndetse n'ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje uburyo yakorewe iyicarubozo kugeza aho yataye umutwe maze bamujyana mu bitaro byita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bya Butabika ari naho yapfiriye, Benshi babikurikiranye bagize bati: 'CMI ni uruganda rw'abagizi ba nabi rwiyita 'urwego rw'ubutasi.'

    Amwe mu makuru yatanzwe na CMI ni ugukora ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda, n'uburyo barimo gusebya u Rwanda, bavuga ko ambasaderi Mugambagye yari yarishoye mu byaha, nubwo nta Mugande n'umwe wigeze ugaragaza ibibazo afitanye na Mugambage, cyangwa na Guverinoma y'u Rwanda.

    Mubyukuri mu myaka itatu ishize Mugambagye yabaye ku isonga mu rugamba rwo gufunguza Abanyarwanda bashimuswe kandi bakorerwa iyicarubozo n'ubutasi bwa Uganda. Ibiro bye byakiriye inzirakarengane amagana imiryango y'Abanyarwanda ishakisha cyane ababo babaga barashimuswe na CMI, Ambasaderi Mugambagye yanditse inyandiko z'ububanyi n'amahanga zitabarika mu rwego rwo gushaka umutekano w'abenegihugu b'u Rwanda bagendaga bafatwa cyangwa bagashimutwa bagashyirwa mu buroko bw'iyicarubozo bw'ubutegetsi bwa Uganda. Ambasade y'u Rwanda yaharaniye cyane kurekura abaturage b'Abanyarwanda b'inzirakarengane, kandi Mugambagye yiboneye n'amaso ye abagize amahirwe yo kurekurwa. Bamwe barekuwe bafite ihungabana ku mubiri no mu mutwe. Ikindi Mugambagye yakoze cyatumye bamwe mu bategetsi ba Uganda batangira kumugirira urwango ni uko atacogoraga mu gutanga raporo, no gukomeza kwamagana ibikorwa bibi byakorerwaga Abanyarwanda mu nzira za diplomasi yamagana ibikorwa bya Uganda byo kugambirira kugirira nabi u Rwanda no kuruhungabanyiriza umutekano.

    Igihe Uganda yatangiraga gufasha no koroshya ibikorwa by'umutwe w'iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu buryo butandukanye muri Uganda: gushaka, gukusanya inkunga, ndetse no gufasha abanyemari bakuru ba RNC gufungura imishinga minini muri Uganda, Mugambage yamenyesheje u Rwanda kumenya ibyo bikorwa. Yagaragaje uburyo bunyuranye n'ibikorwa by'imibanire myiza yo guhungabanya umuturanyi. Igihe agatsiko k'abasirikare ba RNC kafatiwe i Kikagati ku mupaka na Tanzaniya, yinjira mu nkambi zitoza iterabwoba mu burasirazuba bwa DRC, Ambasaderi Mugambagye, yamenyesheje leta ya Kampala ko u Rwanda rutishimiye ibyo bikorwa.

    Igihe CMI yicaga urubozo Abanyarwanda mu rwego rwo gushaka abo bajyana mu mitwe y'iterabwoba, byari inshingano za Mugambagye nk'uwari ahagarariye u Rwanda kubyamagana, Kubera ibikorwa byose by'umuturanyi mubi byakozwe na leta ya Kampala, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugira inama abenegihugu be kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda. Impamvu ni uko hamwe na Uganda yafataga ku mugaragaro Abanyarwanda,mu kwizera umutekano wabo n'umutekano rusange w'igihugu ntibishobora kongera kwizerwa mu gihe igikomeje guha urwango abarwanya u Rwanda bafite uburinzi n'ubufasha bwa leta ya Uganda.

    Uganda yahise itangira kuvuga ngo 'u Rwanda rwafunze umupaka', bibyara inkuru nyinshi cyane nyamara ibisobanuro byagiye bitangwa ndetse n'ibimenyetso biratangazwa: ariko binyuze mu binyamakuru byabo birirwa bavuga amakuru y'ibinyoma asebya abayobozi b'u Rwanda no kugerageza guhindanya isura y'igihugu nubwo abazi ukuri bari kugenda babibona ndetse bakamenya uhumgabanya umutekano wundi.

    The post Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibinyamakuru-bikorera-cmi-birakwirakwiza-ibihuha-aho-byikirigita-bigaseka-bigakwiza-ibihuha-kuri-amb-mugambage-ko-ashaka-kuruhukira-muri-icyo-gihugu/

  • Uburyohe bw'imitoma ya Barack Obama n'umugore we bizihije imyaka 28 babaye umwe #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 1992 wabaye intangiriro y'umunezero udasanzwe w'urukundo rwa Barack Obama na Michelle Obama, ubu ibyishimo bikomeje kwiyongera nyuma y'imyaka 28, babaye umubiri umwe banabihamya bahana isezerano.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/uburyohe-bw-imitoma-ya-barack-obama-n-umugore-we-bizihije-imyaka-28-babaye-umwe

  • Umwavoka wa Kabuga yasabye ko yoherezwa i La Haye aho kuba Arusha #rwanda #RwOT

    Umwavoka wa Felicien Kabuga yandikiye Perezida w'Urwego Rwasigariye Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Umucamanza Carmel Agius, amusaba ko uwo yunganira ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yaburanira i La Haye mu Buholandi, aho kuba i Arusha muri Tanzania nk’uko inyandiko yasabaga ko afatwa ibiteganya.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwavoka-wa-kabuga-yasabye-ko-yoherezwa-kuburanira-i-la-haye-aho-kuba-arusha

  • Kigali : Umupfumu ahamya ko arimo kuragurira abapasiteri benshi bo muri ADEPR #rwanda #RwOT

    Kanyamahanga ni umupfumu uvuga ko abikomora kuri sekuru, ariko mu kazi ke akaba anitabaza abakurambere be bapfuye barimo ba nyirakuruza, ba sekuruza n’abandi, ngo aba bose bajya bahurira mu kazu afite mu rugo yita indaro, bakava mu bapfuye bakagaruka bakaganira bakamufasha ibiba byananiranye akabishobozwa n’imbaraga zabo.

    Izi zose ni indwara Kanyamahanga Eric ahamya ko avura mu buryo bworoshye

    Gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

    Aka kazu ngo ni indaro avuganiramo n’abakurambere be bapfuye bakamuha amabwiriza

    Kanyamahanga Eric uvuga ko ari umupfumu uragurira abakinnyi batandukanye mu Rwanda akabahesha ibitego ndetse n’amakipe akayahesha intsinzi, ashinja ikipe ya Rayon Sports kuba yaramwambuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ari nabyo ngo byateje iyi kipe umwiryane watumye ubuyobozi bwose buvaho, abashya ngo nibatamwishyura nubundi azakomeza kubateza ibibazo muri iyi kipe.

    Muri byinshi yabwiye Ukwezi TV, harimo kuba n’abavugabutumwa benshi bazwi muri Kigali badakoresha imbaraga z’amasengesho nk’uko babivuga ahubwo ngo baramwitabaza akabaha imbaraga z’abakurambere be bakabona igikundiro.

    REBA VIDEO IBYO YATANGAJE BYOSE HANO :

  • Kayonza: Urugomero rwa Ruramira rugiye gushyirwaho ikimenyetso hajye hibukirwa Abatutsi bazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza buratangaza ko bwahagaritse gushakisha imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 bakajugunywa mu rugomero rwa Ruramira, butangaza ko hagiye gushyirwa ikimenyetso hakazajya hibukirwa buri mwaka.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urugomero-rwa-ruramira-rugiye-gushyirwaho-ikimenyetso-hajye-hibukirwa

  • Nyuma y'icyumweru arongowe, Umuraperikazi Candymoon Supplier yasubukuye umuziki we #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru, Umuraperikazi Iradukunda Phiona wamenyekanye nka Candymoon Supplier akoze ubukwe, yasubukuye ibikorwa bya muzika ahita asohora indirimbo ye nshya 'Ifitina', ahita yizeza abakunzi b'umuziki kubona umuraperikazi w'ingufu nyinshi kuruta igihe cyose bamumenye.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/nyuma-y-icyumweru-kimwe-akoze-ubukwe-umuraperikazi-candymoon-supplier

  • Imbamutima za Eddy Kenzo wongeye kubona mushiki we baherukanaga bakibana mw' iteme #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda Eddy Kenzo yerekanye ibyinshimo aho yongeye guhura na mushiki we nyuma y'imyaka isaga 20 baherukanaga  bakibana mw' iteme.

    Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Televiziyo ya NBS ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, yavuze ko yari amaze igihe kinini ashakisha mushiki we ariko yaramubuze.

    Ubwo Eddy Kenzo na mukuru babaga ku muhanda biyemeje guha mushiki we undi mugore ngo amubarerere kuko atari kubasha kuba muri ubwo buzima.

    Yagize ati:

    'Njyewe n'umuvandimwe wanjye twamuhaye umugore wari utuye muri Katwe kuko atari kubasha kuba mu muhanda nka twe.'

    Uyu mugore wasigaranye na Mushiki wa Eddy Kenzo yaje kumuha undi, naho arahava bitewe n'uko bamufataga nabi.

    Uyu muhanzi wigeze kwegukna igihembo cya BET Award 2015,  ubwo yari amaze kubona ubushobozi bwo kuba iwe yashakishije mushiki we ngo babane ariko aramubura burundu.

    Mu minsi ishize nibwo Eddy Kenzo yaje guhamagarwa abirwa ko mushiki ubu ufite imyaka 26 yabonetse, gusa ngo yatunguwe n'uko yari asanzwe amugurira ibintu iyo yabaga ari mu gace ka Katwe. Ati:

    'Najyaga muguraho ibintu iyo nabaga ndi muri Katwe ntazi ko ari mushiki wanjye. Ubu ndanezerewe cyane.'

    Eddy kenzo na mushiki we byari ibyinshimo kuri bose

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/05/imbamutima-za-eddy-kenzo-wongeye-kubona-mushiki-we-baherukanaga-bakibana-mw-iteme/

  • Perezida Trump Avuye mu bitaro bya Walter reed asaba abantu kudatinya CV19 #Rwanda #Rwot

    I will be leaving the great Walter Reed Medical Center today at 6:30 P.M. Feeling really good! Don’t be afraid of Covid. Don’t let it dominate your life. We have developed, under the Trump Administration, some really great drugs & knowledge. I feel better than I did 20 years ago! – @RealDonaldTrump



    Source : Twitter

  • Theft in Rusizi market leaves traders counting losses worth more than Rwf 1.5 million #rwanda #RwOT

    “They called me and told me that we were robbed. I lost a bag of rice to the said theft,” said Donatien, a trader from the market.

    Another vendor, Uwineza Shadia also lost a sewing machine.

    'They took my sewing machine, and customers’ clothes; we don’t know who did such a thing because yesterday as we left, we locked doors and the security personnel were on duty. It’s confusing. 'She said.

    Mururu Sector Executive Secretary Ingabire Joyeux told IGIHE that the robbery was well planned and confirmed that Rwanda investigation Bureau (RIB) had arrested two suspects.

    'It was a well calculated plan; we opened a case file with RIB for more investigation. They have so far arrested two people, the security guards and the gate keeper; the two are under investigation and are now at the Kamembe RIB station.'

    The Rusizi Border Market consists of locker-rooms but only 45 are occupied.

    The Rusizi Border Market consists of locker-rooms but only 45 are occupied.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/theft-in-rusizi-market-leaves-traders-counting-losses-worth-more-than-rwf-1-5