Author: webrwanda

  • remdesivir yemejwe nk’umuti wa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo ikigo FDA cyasohoye rigira riti: “Veklury ni wo muti wa mbere wa COVID-19 ubonye uruhushya rwa FDA”.

    Mu cyumweru gishize, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko umuti wa remdesivir ufite akamaro kari hagati ya gacye na busa ku gukira k’umurwayi.

    OMS yavuze ko ibyo ibishingira ku bushakashatsi bwayo bwite – ariko uruganda Gilead rukora uwo muti rwamaganye ibyo byavuye mu bushakashatsi bwa OMS.
    Kuva mu kwezi kwa gatanu, remdesivir yari yemewe gukoreshwa muri Amerika nk’umuti w’amaburakindi gusa.

    Uherutse guhabwa Perezida Donald Trump nyuma yuko bamusanzemo Covid-19. Kuva icyo gihe ntayo barongera kumusangamo.

    Kugeza ubu muri Amerika hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 8,4 banduye Covid-19, muri bo abarenga 220,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Iyo ni yo mibare ya mbere iri hejuru cyane ku isi.

    FDA yavuze iki nyirizina?

    Mu itangazo rya FDA ivuga ko uwo muti wemejwe ejo ku wa kane ngo “ukoreshwe ku barwayi bakuru n’abana b’imyaka 12 no hejuru yayo kandi bapima ibiro bitari munsi ya 40 mu kubavura Covid-19 bicyeneye ko bashyirwa mu bitaro”.

    Stephen Hahn ukuriye ikigo FDA yagize ati:
    “Uku kuwemeza uyu munsi [ejo ku wa kane] byisunze amakuru yavuye mu magerageza menshi iki kigo cyagenzuye bikomeye kandi iyi ni intambwe y’ingenzi muri siyansi muri iki cyorezo cya Covid-19”.

    FDA yavuze ko uyu mwanzuro wo kwemeza uyu muti wafashwe hagendewe ku isesengura ry’amakuru yavuye mu magerageza atatu yakozwe mu buryo bwo gutomboza ku barwayi ba Covid-19 bashyizwe mu bitaro barimo abarembye n’abarwaye byoroheje.

    OMS ivuga iki?
    Mu bushakashatsi yakoze, OMS yasuzumye ingaruka z’ine mu yishobora kuba imiti ya Covid-19.

    Remdesivir yari umwe muri iyo miti, ariko OMS yanasuzumye umuti hydroxychloroquine wa malaria, wifitemo ubushobozi bwo gutera ubwirinzi.

    Hari kandi n’imiti ibiri mu yoroshya ubukana bwa VIH/HIV (SIDA) ari yo lopinavir na ritonavir.

    Umuti wa dexamethasone ubu ukoreshwa cyane ku barwayi ba Covid-19 bari mu cyumba cy’indembe mu Bwongereza, ntabwo wo wasuzumwe mu bushakashatsi bwa OMS.

    Iyo miti ine yageragejwe ku barwayi bakuze 11,266 bo mu bitaro 500 byo mu bihugu birenga 30 ku isi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwa OMS ntibirasuzumwa n’abandi bashakashatsi.

    Bigaragaza ko nta n’umwe muri iyo miti ine ufite akamaro gakomeye mu kurinda kwicwa na Covid-19 cyangwa kugabanya igihe umurwayi wayo amara mu bitaro, nkuko OMS ibivuga.

    Source : https://www.imirasire.rw/?remdesivir-yemejwe-nk-umuti-wa-COVID-19

  • Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    To each & every one of you who sent the heart-warming messages for my BirthDay…I can’t thank you enough for making my day! In fact many of you have always made my life to be worthwhile. Nothing short of what to be expected from real friends & Family!!! Bless .

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abamwifurije-isabukuru-nziza-y-amavuko

  • Yafashwe ari gucukura imirindankuba iba mu nkingi z’amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Yari anafite ibindi byuma by’amashanyarazi yakase kuri izo nkingi. Hakizimana yafashwe mu rukerera rwa tariki ya 19 Ukwakira 2020.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizimana yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi mu Mudugudu wa Cyunuzi mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore.

    Yagize ati 'Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko Hakizimana yangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kumufata, mu rukerera rwa tariki ya 19 Ukwakira nibwo yafatiwe mu cyuho arimo gucukura iyo mirindankuba iba ku nkingi z’amashanyarazi yari anafite bimwe mu byuma yakase kuri izo nkingi.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere Hakizimana yangiza ibyo bikorwaremezo kuko ngo no mu minsi ishize yari yacitse abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu(REG). Nabo bari bamusanze arimo gucukura iyo mirindankuba ariruka.

    Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi banarinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho.

    Ati 'Ubufatanye bwanyu mugucunga umutekano ni ingenzi, ariko cyane cyane murusheho kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho. Igihe cyose hari umuntu mukekaho guhungabanya umutekano mujye mwihutira gutanga amakuru.'

    Hakizimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://www.imirasire.rw/?Yafashwe-ari-gucukura-imirindankuba-iba-mu-nkingi-z-amashanyarazi

  • La société civile rwandaise intervient contre la révision à la hausse des prix des services de base : le transport #rwanda #RwOT

    “Je sais qu’on va me traiter de tous les maux mais j’ose le dire. Au sein de la RURA, il doit y avoir des cadres soucieux de voir les citoyens faire de la désobéissance civile à cause des prix surélevés des services de transport. On se demande sur quel critères ils fixent ces prix. Et pourquoi tous les utilisateurs des services de transport en commun se plaignent et se lamentent de l’inaccessibilité de ces services”, a dit Immaculée Ingabire, présidente de Transparency International Rwanda Chapter accusant ces officiels de RURA d’être à l’écoute des gros investisseurs en transport en commun, ceux-là même qui ont fait de ce secteur uun monopole.

    Bien avant elle, de grands noms de la société civile dont le Député Frank Habineza, la chanteuse Clarisse Karassira, la modéliste Shadia Mbabazi alias Shadboo avaient protesté contre cette hausse des prix de transport sur leurs comptes twitter.

    Un gouvernement à l’écoute de la société civile

    “J’ai cherché la cause de cette hausse mais je ne l’ai pas trouvée. De un le prix de l’essence à la pompe n’est pas monté. Au contraire il a baissé. Et cela partout au monde. Mais voilà ! RURA, dans sa plénipotence de par le pouvoir que lui confère la loi, a décidé de hausser les prix de services de transport”, s’est révoltée la dame trouvant qu’il est grand temps de hausser la voix pour que le Capital rwandais ne continue pas d’empuantir l’atmosphère sociale.

    “Je demande aux élus du peuple rwandais dont le Président de la République et les députés de bien étudier cette situation intenable”,a-t-elle ajouté jouant pleinement son rôle d’alerte.
    Du côté de RURA, la chanson est la même. “Le principe est que chaque année la grille des prix des services de transport sont actualisés”, a dit le Dr Benjamin Rutimirwa qui va dans la logique que du fait du déséquilible de la balance commerciale enregistré chaque année en terme d’import-export et donc de dépréciation du franc rwandais face au dollar, les prix sont condamnés à la hausse.

    Donc les investisseurs rwandais tiennent haut le pavé. Face à cette pression de la société civile, RURA sur ordre de la Primature rwandaise, a décidé que les prix reviennement momentanément à ce qu’ils étaient avant l’apparition de la pandémie du Codid 19.
    Mais jusque à quand ?
    Quelles sont les stratégies arrêtées pour résorber le déséquilibre de la balance commerciale du pays ? C’est là la clé de ce gros défi.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/La-societe-civile-rwandaise-intervient-contre-la-revision-a-la-hausse-des-prix.html

  • Rwanda: Indi minsi 30 yahawe Bwana Rusesabagina gukomeza gufungwa byagateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by'agateganyo indi minsi 30.

    Urukiko rwafashe icyo cyemezo uregwa adahari, aho yakurikiranaga imirimo y'urukiko ari muri gereza i Mageragere.

    Urukiko rwatesheje agaciro impamvu Rusesabagina yari yatanze z'uko atari Umunyarwanda kuko hari aho ubushinjacyaha buvuga ko yari yarabyemeye.

    Rusesabagina kandi yari yamaganye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko burimo kumusabira gukomeza igifungo cy'agateganyo kubera gushaka ibimenyetso bishya by'ibyaha asangiye n'abo baregwa hamwe, ariko urukiko rwamumenyesheje ko ubushinjacyaha bwemerewe n'amategeko gushaka ibimenyetso by'inyongera mu gihe ibihari bidahagije.

    Ubushinjacyaha buvuga ko impuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina mu myaka ya 2018 na 2019, ubwo umutwe wa FLN wigambaga ko urimo kugaba ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Uyu mutwe wabanje kugira umuvugizi witwa Nsabimana Callixte waje gusimburwa na Nsengimana Herman, bombi ubu barafashwe bakaba bari muri gereza mu Rwanda ndetse n'abandi 16 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo.

    Mu ntango z'uku kwezi k'Ukwakira, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje ko buhuje urubanza rwa Rusesabagina n'urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n'abo 16 barimo n'abari abakuru b'umutwe wa FLN.

    Rusesabagina avuga ko umutwe wa FLN wigengaga mu kugaba ibitero i Nyaruguru na Nyamagabe, ariko akemera ko yawuteye inkunga y'amafaranga.

    source: kigaliToday

    The post Rwanda: Indi minsi 30 yahawe Bwana Rusesabagina gukomeza gufungwa byagateganyo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/23/rwanda-indi-minsi-30-yahawe-bwana-rusesabagina-gukomeza-gufungwa-byagateganyo/

  • Rusizi: Abagabo 10 batawe muri yombi bashinjwa gutera inda abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho kongera kwihanangiriza umuntu wese ushora abana n’abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza kandi inibutsa ko ari icyaha gihanisha ibihano bikomeye uwagikoze.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rusizi-abagabo-10-batawe-muri-yombi-bashinjwa-gutera-inda-abangavu

  • Abagabo 10 bo mu karere kamwe bakekwaho gusambanya abana batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Inzego zitandukanye zikomeje gushyira imbaraga mu gukumira no guhiga bukware abasore n’abagabo basambanya abakobwa batarageza imyaka nyuma y’uko byagaragaye ko mu bihe bya Guma mu rugo bakomeje kwiyongera.

    Binyuze kuri twitter ya RIB, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, uru rwego rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego rwataye muri yombi abagabo 10 bo muri Rusizi bakekwaho gukora aya mahano.

    Itangazo rya RIB rigira riti 'Uyu munsi RIB ifatanyije n’izindi nzego mu Karere ka #Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.'

    Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB iboneyeho kongera kwihanangiriza umuntu wese ushora abana n’abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza kandi inibutsa ko ari icyaha gihanisha ibihano bikomeye uwagikoze.

    Uyu munsi RIB ifatanyije n’izindi nzego mu Karere ka #Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

    Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 23, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abagabo-10-bo-mu-karere-kamwe-bakekwaho-gusambanya-abana-batawe-muri-yombi

  • Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga

    Umutoza mushya w’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Kaze Cedric yasabye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima bashinzwe gutanga imipira ivamo ibitego kuri ba rutahizamu kongera iyo mipira kuko ari bo batuma ikipe itarimo gutsinda ibitego byinshi.

    Aganira na Championi, Kaze yavuze ko urwego rwa ba rutahizamu Yanga ifite ari rwiza akaba ababona ko aba bakinnyi bananiwe gukora ibyo basabwa bitewe n’abakinnyi bagomba kubashakira imipira yo gutsinda.

    Ati'kuva nkiri muri Canada nari mbizi ko ikibazo kiri mu ikipe ari ikibazo cy’ubusatirizi butabasha gutsinda ibitego byinshi. Ni ikibazo ngomba gushakira umuti byihuse. Ba rutahizamu Sarpong na Yacouba bigaragara ko bananiwe gutsinda bitewe n’abakinnyi bo hagati bananiwe kuzuza inshingano zabo neza harimo kubaha imipira myiza yo gutsinda.'

    Yakomeje avuga ko yatangiye gukora kuri iki kibazo ku buryo abakinnyi bafite izi nshingano nka Haruna Niyonzima, Feisal Salum, Mkoko Tonombe na Carlos Fernandez 'Carlinhos’ arimo gukora ibishoboka byose ngo buzuze inshingano zabo.

    Mu mikino ya sampiyona 6 Yanga imaze gutsindamo imikino 5 inganya umwe, muri iyo mukino yose ikaba yarinjije ibitego 7.

    Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi basabwe gukora cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arasabwa-gukora-ibikomeye-muri-yanga

  • Meddie Kagere yamaze impungenge abari bahangayitse #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvuga ko azagaruka mu kibuga nyuma y’ibyumweru 3 kubera imvune, rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC yijeje abakunzi b’iyi kipe ko arimo gukira ndetse mu minsi mike ari bube yatangiye imyitozo.

    Uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa JKT Tanzania banatsinze 4-0 atsindamo ibitego wabaye ku wa 4 Ukwakira.

    Nyuma y’aho ubuyobozi bwa Simba SC bwatangaje ko azamara hanze ibyumweru 3 akabona gutangira imyitozo, byari byitezwe ko azatangira imyitozo ku wa 6 Ugushyingo 2020, bivuze ko atari kuzakina umukino wa Yanga uzaba ku wa 7 Ugushyingo ndetse n’uwo u Rwanda ruzakinamo na Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Uyu rutahizamu akaba yahumurije abakunzi ba Simba SC n’ab’Amavubi ko mu minsi ya vuba ari buze gutangira imyitozo iyo mikino akazayikina.

    Yagize ati'nyuma yo kuvunika ubu ndi mu mwanya wo kugenda nkira neza. Nahawe iminsi yo kuruhuka nzagaruka mu myitozo bisanzwe mu minsi mike rwose iri imbere. Nta mpamvu yo guhangayika.'

    Meddie Kagere akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi ba Simba SC bagize imvune barimo Gerson Fraga, John Bocco ariko we yatangiye imyitozo yoroheje na Cris Mugalu wagize ikibazo cy’igupfa ry’ikibero aho rirangirira.

    Meddie Kagere yamaze impungenge abatekerezaga ko azamara igihe kinini hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yamaze-impungenge-abari-bahangayitse

  • One arrested over destruction of electricity infrastructure #rwanda #RwOT

    Hakizimana was arrested red-handed in Gatore Sector, Cyunuzi Cell, where he was found digging up the electric rods.

    He was also found with other metals and tubes, which he allegedly stole from pylons, according to Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the police spokesperson for the Eastern region.

    'Residents in Gatore have been reporting these acts of vandalising electric infrastructure, and suspected Hakizimana to be behind them” CIP Twizeyimana said.

    He added: “In the morning of October 19, a resident called the Police after seeing Hakizimana vandalising pylons. Police officers found him unearthing lightning rods but had already cut other metals and tubes from other pylons.”

    Hakizimana was also recently reported by Rwanda Energy Group (REG) officials in Kirehe, who had found him unearthing lightning rods from pylons.

    At the time, Hakizimana escaped from the REG officials, who tried to apprehend and hand him over to law enforcement organs.

    The spokesperson lauded the support of Kirehe community policing partners, who disclosed the destruction and facilitated the arrest of the prime suspect.

    Hakizimana was handed over to Rwanda Investigation Bureau (RIB) for further legal process.

    According to article 182 of the law relating to offences and penalties in general in Rwanda, 'any person, who maliciously demolishes or damages in any way, in whole or in part of construction, building, bridge, dams, water pipes and their routes, railway rails or any other means of communication or electric power infrastructure, wells or any other constructions, which do not belong to him/her, commits an offence.

    Upon conviction, he/she is liable to imprisonment for a term of not less than three (3) years and not more than five (5) years with a fine of not less than Frw3 million and not more than Frw5 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/one-arrested-over-destruction-of-electricity-infrastructure