Author: webrwanda

  • Umuhanzikazi ukomeye yatawe muri yombi azira indirimbo yakoze ibara inkuru ku munyeshuri na mwarimu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iperereza (ANR) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwafunze umuhanzikazi Élisabeth Tshala Muana Muidikay rumuziza indirimbo yakoze ibara inkuru y'umunyeshuri mwarimu yafashije kwimuka ataratsinze ikizamini na kimwe, we akamwitura kumuhemukira.

    Indirimbo Tshala Muana yayise 'Ingratitude' agace kayo kakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kibazwaho, ku buryo kajyanishijwe n'umwuka mubi uri muri politiki ya RDC muri iki gihe.

    Indirimbo ivuga ko 'mwarimu yafashije umunyeshuri utaratsinze ibizamini kwimukira mu kindi cyiciro, uwo munyeshuri arangije ahemukira uwo mwarimu.'

    N'ubwo Tshala Muana atigeze avuga Tshisekedi, abakoze ubusesenguzi bavuga ko uwo munyeshuri yaba ari uyu Mukuru w'Igihugu, mwarimu akaba Joseph Kabila. Ibyo kwimuka bikaba bijyanye n'uko basimburanye ku nshingano zo kuyobora RDC.

    Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, David Jolino Makerere we yavuze ko icyatumye uyu muhanzikazi atabwa muri yombi, ari uko atabanje kujyana indirimbo ye muri komisiyo ishinzwe gushungura, mbere y'uko ijya hanze. Yavuze ko iri bwiriza rerebana n'abahanzi ku bihangano byabo risanzwe ririho.

    Nyuma y'amasaha make Elizabeth Tshala Muana asohoye indirimbo 'Ingratitude', komisiyo ishinzwe kugenzura ibihangano yabujije kuyitangaza mu rwego rwo kwirinda.

    Nk'uko Jean-Marie Kasamba abitangaza ngo uyu muhanzi agomba guhora ahindura imiterere ye kugira ngo ashobore gushyira hanze iyi ndirimbo.

    Numero ya 1 ya UNPC Kinshasa yagize ati: 'Ibitangazamakuru byose bya Kinshasa n'abanyamakuru birasabwa kudakoresha cyangwa gutangaza indirimbo 'Ingratitude', kugeza igihe yemerewe na komite y'igihugu ishinzwe igenzura.'

    Depite Tony Mwaba wa UDPS nawe yavuze ko uyu muhanzikazi atitwaye neza. Ku rubuga rwe rwa Twitter uyu mudepite agaragaza ko kudashimira ( Ingratitude ) yakoreshejwe nk'uburyo bwo kubohora abaturage mu bucakara nubwo hari amasezerano yabyumvikanyeho.

    Ati: 'Kuba Mose atarashimiye Farawo byabaye inkunga ikomeye yo kubohora ubwoko bwe mu bucakara!'

    Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muhanzikazi yatawe muri yombi afatiwe i Kinshasa nabakozi ba ANR. Nk'uko amakuru menshi abitangaza, iri fatwa rije nyuma yiminsi ibiri gusa indirimbo ye isohotse.

    Elizabeth Tshala Muana usanzwe ari umuyoboke w'ishyaka rya Kabila (PPRD) asohoye iyi ndirimbo mu gihe hari umwuka mubi hagati y'amahuriro mpuzamashyaka ya FCC rya Kabila na CACH rya Tshisekedi.

    Itabwa muri yombi rye rikomeje gukurura umwuka mubi, aho imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n'imibereho y'abaturage nka LUCHA, yasabye ko ahita arekurwa kuko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, abinyujije mu mpano afite.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/17/umuhanzikazi-ukomeye-yatawe-muri-yombi-azira-indirimbo-yakoze-ibara-inkuru-ku-munyeshuri-na-mwarimu/

  • Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasibye ubutumwa yanditse kuri Twitter bwavugaga ko hakwiye ibiganiro ku ntambara iri kuba muri Ethiopia 'iganisha ku mpfu zitari ngombwa no kuzahaza ubukungu'. Ibi bibaye mu gihe, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Perezida Museveni yabaye umuhuza kandi kugeza ubu, gusa bizwi ko leta ya Addis Ababa yanze ibiganiro n'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF).

    Ibitekerezo bye mu ruhererekane rw'ubutumwa yashyize kuri Twitter yabitangaje ubwo yari amaze kubonana na Demeke Mekonnen minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ethiopia waje muri Uganda. Addis Ababa ivuga ko ibitero byayo mu gace ka Tigray ari 'ibikorwa byo kugarura kubahiriza amategeko'.

    Imirwano imaze gutuma abantu ibihumbi bahunga igihugu bajya muri Sudan ndetse havugwa amagana y'abamaze gupfa. Kubona amakuru nyayo y'ibiri kubera muri Tigray biragoye kuko imirongo ya telephone na Internet byakuweho.

    Bwana Museveni avuga ko ibiganiro bye na Bwana Demeke 'byibanze ku bibazo by'amahoro n'umutekano bireba Ethiopia ubu'. Yongeyeho ko atemeranya na 'politiki y'ubutegetsi bushingiye ku moko. Tugomba gushyira imbaraga mu bumwe n'inyungu rusange kuko ariyo nzira yonyine yo gutera imbere'.

    Perezida Museveni yashatse kwigira nk'umuntu w'umuhuza mu karere kandi ariwe wambere ubangamiye amahoro muri aka karere. Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y'Amajyepfo, ntibahwemye gushinja Perezida Museveni na Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z'impunzi zaturutse muri Sudan y'amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo.

    Ibirego Leta ya Sudan y'amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n'ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y'u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z'impunzi z'Abanyarwanda ndetse n'insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m'Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z'inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n'inzego za Leta ya Uganda.

    Abayobozi ba Sudan y'Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y'amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw'icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y'Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y'Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b'icyo guhugu nkaho ari umutabazi n'umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.

    Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y'Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y'Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.

    The post Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y'ihangu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-yasibye-tweet-ihamagarira-ibiganiro-mu-gihugu-cya-ethiopia-yigize-umuhuza-ibyo-icyo-gihugu-cyahakanye-ku-manywa-yihangu/

  • Mirafa wa Rayon Sports wavugwaga muri Maroc, yerekeje muri Zambia mu ikipe izakina Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga ikipe ya Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa yerekeje mu gihugu cya Zambia mu ikipe ya Napsa Stars FC yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

    Uyu musore wari usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports, byavugwaga ko azerekeza muri Maroc ariko akaba yerekeje muri Zambia muri iyi kipe izakina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Amakuri ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe igomba kwishyura uyu musore ibihumbi 20 by’Amadorali y’Amerika aho Rayon Sports igomba kubonamo ibihumbi 7 by’umwaka yari asigajemo.

    Nizeyimana Mirafa akaba ari buhaguruke mu Rwanda uyu munsi mu ijoro saa Saba n’igice aho ari buhite yerekeza muri iki gihugu aho biteganyijwe ko ari businye imyaka 2.

    Uyu musore akaba yaramaze kumvikana n’iyi kipe byose hasigaye gusinya, akaba ari businye ari uko amaze kwishyurwa amafaranga bumvikanye.

    Iyi kipe ya Napsa Stars ikiba izakina na Ngazi Sports yo mu birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup.

    Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Police FC yavuyemo muri 2018 yerekeza muri APR FC yakiniye umwaka umwe, 2019 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mirafa yerekeje muri Zambia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mirafa-wa-rayon-sports-wavugwaga-muri-maroc-yerekeje-muri-zambia-mu-ikipe-izakina-confederations-cup

  • Nyarugenge: amacupa y’imyanda amaze gutoragurwa muri Nyabugogo ageze kuri toni eshatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri bishize, umuganda uba buri wa gatandatu umaze gukusanyirizwamo amacupa apima toni eshatu(3,000kg) nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza.

    Avuga ko ari umuganda uzakomeza gukorwa kugeza ubwo amazi ya Nyabugogo azasigara atemba nta nkomyi nyuma yo gutoragura imyanda iri muri za ruhurura, mu migezi no mu gishanga.

    Ngabonziza yagize ati”ni igikorwa twizeye ko gikomeje gutanga umusaruro, dore ko tubara hafi toni zigera kuri eshatu z’amacupa tumaze gukusanya, zizaba zamaze kwiyongera cyane mu mpera z’uku kwezi”.

    Uyu muyobozi avuga ko amacupa yatoraguwe arimo guhabwa uruganda rwitwa Ecoplastic ruri i Mageragere, kugira ngo ruyakoremo ibindi bikoresho nk’amasashe akoreshwa mu bwubatsi hamwe n’indobo zishyirwamo ibishingwe.

    Ngabonzinza yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kumenya ko amacupa bakoresha rimwe aba yaguriwemo jus, inzoga n’amazi, iyo bayajugunye agenda akirunda muri Nyabugogo, kuko ari ryo kusanyirizo ry’imyanda yose itemba iva muri uyu mujyi.

    Avuga ko umuganda urimo gukorwa uzajyana n’ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ibikubiye mu Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryo muri 2019.

    Ingingo ya 13 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese urunda cyangwa ujugunya imyanda y’amasashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahatemewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw), kandi agategekwa guhita akuraho iyo myanda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge asaba umuntu wese urangije kunywa ‘jus’, inzoga cyangwa amazi, gushyira mu ngarani icupa rya pulasitiki yakoresheje, umuheha yanywesheje cyangwa ikindi kintu cyo mu rwego runwe nabyo bikoreshwa inshuro imwe.

    Iyo byashyizwe mu ngarani(poubelle), abashinzwe gukusanya ibishingwe barabijyana bakabirobanurira i Nduba ku kimoteri, amacupa bakayoherereza uruganda Ecoplastic.

    Kujugunya mu nzira cyangwa ku gasozi amacupa ya pulasitiki n’ibindi bikoresho nkabyo, isuri irabitembana ikabiroha mu migezi, bigakomeza gutemba kugeza ubwo bigeze mu nyanja no mu biyaga aho abantu bakura amafi n’ibindi binyabuzima byo mu mazi.

    Kugeza ubu hari amafi n’ibindi binyabuzima bipfa cyangwa birwara bitewe no kumira ibi bintu bya pulasitiki, abantu na bo iyo babirobye bakabirya ni ho bakuriza kwandura indwara z’ibyorezo zirimo iya kanseri.

    Urubuga worldanimalprotection.org ruvuga ko buri mwaka abarobyi mu nyanja ngari zigize isi bahagarika kuroba amafi yanduye abarirwa muri toni ibihumbi 640.

    Ubariye buri muntu mu batuye isi amagarama 100 y’inyama z’amafi agomba kuba afungura buri munsi, ubona ko abantu barenga miliyoni 64 buri mwaka bagenda bacika ku kurya amafi bitewe n’uko bayagaburiye amafupa ya pulasitiki agahumana.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/nyarugenge-amacupa-y-imyanda-amaze-gutoragurwa-muri-nyabugogo-ageze-kuri-toni-eshatu

  • Tanasha mu nzira zisanga Zari muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Zari Hassan ari mu gihugu cya Tanzania aho yashyiriye se w’abana abana be, kuri iyi nshuro biravugwa ko na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond mu minsi ya vuba ari bube ari muri iki gihugu na we amushyiriye umuhungu we amaze amezi 8 atabona.

    Nyuma y’imyaka irenga 2 Diamond atabonana n’abana be yabyaranye na Zari, ku wa Kane w’icyumweru gishize, Zari yageze muri Tanzania n’abana be babiri yabyaranye Diamond abamushyiriye ngo bamusuhuze.

    Nyuma yo kugera muri iki gihugu, nk’uko amakuru dukesha Global Publishers abivuga, Tanasha Donna na we arimo gupnga kujya muri iki gihugu avuye muri Kenya akaba azaba ashyiriye Diamond umuhungu we aheruka kubona mbere y’uko batandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko uyu munyakenyakazi ari mu myiteguro yo kujya muri Tanzania guhura na Diamond amushyiriye umwana we cyane ko ari uburenganzira bwe.

    Ati'Tanasha yavuze ko agiye kujya muri Tanzania vuba kureba Diamond aho aba. Azaba agiye muri iki gihugu ajyanye umuhungu we ngo ahure na se kuko ni uburenganzira bwa buri mwana.'

    Yakomeje avuga ko Tanasha nta gahunda afite yo gusubirana na Diamond kuko yamaze kumwirkuramo, ngo niba Zari yarakoresheje abana ngo asubirane na Diamond siko bimeze kwa Tanasha.

    Tanasha na Diamond batandukanye mu ntangiriro za Werurwe 2020, ni nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr.

    Zari ari muri Ttanzania n’abana be

    Tanasha aritegura kujya muri iki gihugu na we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/tanasha-mu-nzira-zisanga-zari-muri-tanzania

  • Umukino wa gicuti wahuje APR FC na Etincelles wasubitswe nyuma y’iminota 4 utangiye #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wari urimo guhuza APR FC na Etincelles ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, wasubitswe nyuma y’iminota 4 utangiye kubera imvura.

    Ni umukino wa gicuti wagombaga kubera kuri Stade Regional Nyamirambo ariko wimurirwa ku kibuga cy’i Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo bitewe n’uko i Nyamirambo hari kubera imyitozo y’ikipe y’igihugu.

    Akaba ari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha ndetse no gufasha APR FC kwitegura umukino nyafurika wa CAF Champions Leaue izahuramo na Gor Mahia mu mpera z’uku kwezi.

    Uyu mukino watangiye saa 15h45′ ariko nyuma y’iminota 4 gusa uhita uhagarara kubera imvura nyinshi yarimo kugwa.

    Bategereje ko ihita ariko biranga n’ikibuga gikomeza kurekamo menshi ku buryo umukino utari gukomeza kubera muri icyo kibuga, nyuma y’iminota 30 bakaba bahise bafata umwanzuro wo gusubika uyu mukino.

    APR FC ikaba yitegura cyane umukino wa Gor Mahia uzaba hagati y’itariki ya 27 na 28 Ugushyingo i Kigali, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 Nairobi muri Kenya.

    Imvura yaguye ari nyinshi ikibuga kirekamo amazi menshi

    Abakinnyi ba APR FC bahise bitahira basubira aho barimo gukorera umwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-gicuti-wahuje-apr-fc-na-etincelles-wasubitswe-nyuma-y-iminota-4-utangiye

  • Amayobera ku mvano ya Coronavirus ikomeje kwandura benshi muri gereza zo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko imibare y’abandura coronavirus ikomeje kuzamuka muri iyi minsi ariko ikaba yibasiye amagereza ku buryo budasanzwe.

    Imibare itangazwa buri munsi y’abashya banduye coronavirus iragaragaza ko amazu y’imfungwa ari yo magereza akomeje kwibasirwa cyane n’ubwandu bwa coronavirus.

    Ministeri y’ubuzima ivuga ko ku bantu 61 batangajwe ku munsi w’ejo, 55 bose ni abatahuwe muri gereza nkuru ya Kigali iri ahitwa Mageragere.

    Ibi byatumye amagereza 3 amaze kugaragaramo ubwandu abarura abantu banduye basaga 160 kandi iyi ikaba ari imibare yo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

    Uretse abanduye itangazo rya Ministeri y’ubuzima riranavuga abantu 3 bashya bahitanywe n’iyi ndwara bose bakaba baguye mu karere ka Rwamagana.

    Iyi Rwamagana imaze gutakaza abantu 7 mu gihe kitarenze icyumweru ni na yo irimo Gereza ya Nsinda iherutse kubonekamo abanyururu banduye ari benshi.

    Iyi virusi yinjiye ite muri gereza ?

    Mu bitangazamakuru bitandukanye, abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa bumvikanye bavuga ko bataramenya uburyo iyi virusi yinjiye muri gereza kuko n’abashinzwe kurinda abanyururu bapimwe ngo batagaragayemo abafite ubwandu.

    Umuyobozi w’uru rwego Georges Rwigamba yavuze ko nta gikuba cyacitse nubwo abamaze kwandura ari benshi.

    Yemeje ko abanduye bose bamaze gushyirwa mu kato, aho badashobora guhura n’izindi mfungwa zitaragaragaza ubwandu.

    Ministeri y’ubuzima iherutse kuvuga ko ihangayikishijwe n’ubu bwiyongere bw’ubwandu mu magereza aho byoroshye guhererekanya ubwandu.

    Kuri ubu amatsinda y’abaganga yoherejwe muri aya magereza 3 yagaragayemo abarwayi ariko ngo amagara y’imfungwa agiye kwitabwaho byihariye muri rusange.

    Kugeza ubu abantu 5455 ni bo bamaze kwandura Coronavirus cyakora abakabakaba 5000 bamaze kuyikira na ho abo imaze guhitana bo bamaze kugera kuri 45.

    Mu Rwanda ibikorwa byinshi bimaze kwemererwa kongera gukora uko byahoze mbere y’umwaduko w’iyi virus.

    Ibi birimo amashuri yongeye gutangira ndetse n’imodoka zitwara abagenzi zongeye kwemererwa gutwara abantu mu gihugu cyose.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko nta bwandu bushya buri kugaragara mu baturage muri rusange ariko bagasaba abaturage kurushaho kwitwararika kuko virus yakongera kugarukana ingufu mu gihe yaba ihawe icyuho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Amayobera-ku-mvano-ya-Coronavirus-ikomeje-kwandura-benshi-muri-gereza-zo-mu-Rwanda

  • Ibikorerwa mu mazi adasanzwe y’Amashyuza ahora ashyushye biratangaje – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi amazi y’amashyuza afatwa nk’ubukungu kubera ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, ariko ngo aya mazi ashobora kubyazwamo amashanyarazi.

    Abantu bava hirya no hino baje muri aya mazi, benshi bizeye ko bazayakiriramo indwara zitandukanye abandi bakazanwa n’amasengesho bizeye ko Imana yaremye amazi adasanzwe yanabakorera ibidasanzwe byananiranye. Twasuye aya mazi ahora ashyushye tuganira n’abantu batandukanye batubwira byinshi bitangaje kuri aya mazi.

    REBA VIDEO Y’IBYO TWASANZE BAKORERA MURI AYA MAZI HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibikorerwa-mu-mazi-adasanzwe-y-Amashyuza-ahora-ashyushye-biratangaje-VIDEO