Author: webrwanda

  • Wari uzi ko umugore ari umutima w’urugo? #rwanda #RwOT

    Umutima ni urugingo rutunganya amaraso rukayohereza mu bice bigize umubiri. Nk’uko umubiri ukenera umutima kugira ngo ubuzima bukomeze, niko urugo rukenera umugore nk’umutima warwo kuko atanga ubuzima mu muryango mu bice bitandukanye:umwuka, ubugingo n’umubiri. Mu gutanga ubuzima umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kristo.

    Nk’uko Bibiliya ibivuga mu gitabo cy’Imigani 14:1 “Umugore w’umutima yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

    Umugore akwiriye gusenga kuko afite inshingano nyinshi kandi ntashobora kuzuzuza zose mugihe adasabana n’uwazimuhaye. Bibiliya iravuga ngo”Mugandukire abagabo nk’uko mugandukira Kristo”. Ibi kugira ngo umugore abishobore bisaba kuba afitanye ubusabane na Kristo, ibimuyobeye akabimubaza, akamusobanuza uko akwiye kwitwara mugihe ibyo yari yiteguye kuzabona atari byo abonye no mugihe inshingano zibaye nyinshi.

    Bibiliya igaragaza umugore nk’umutima w’urugo (umutima w’abagize umuryango bose) umutima ni uruganda rw’amaraso kuko wakira amaraso mabi ukayagira meza. Umutima niwo ubeshejeho umubiri wose kuko amaraso ntiyagera mu mu ngingo zitandukanye atanyuze mu mutima. Umutima uramutse ugize ikibazo imitsi ikifunga ukavanga amaraso mabi n’ameza, icyo gihe umubiri ntiwabaho.

    Umugore iyo ahindutse akamenya umuhamagaro we, urugo rwose rubaho neza. Kugira ngo haboneke abana beza ni uko umugore aba ari muzima kuko niwe utwita, niwe wonsa, burya iyo bavuga uririmi kavukire bavuga ururimi rw’umugore (mother tongue) ntabwo bavuga ururimi rwa se bishatse kuvuga ko uririmi umugore yonkeje avuga ni rwo umwana avuga.

    Biba ikibazo iyo umugore atwise inda ahangayitse, arira ibi byose abisangiza umwana uri mu nda byikubye kabiri, iyo umubyeyi yonsa umwana ikintu cyose afite mu mutima agiha umwana.Urugero niba umubyeyi ari umusambanyi, umwana abyaye bizikuba 2, niba agira urwangano, umwana azabyara azarukuba kabiri, mbese ingeso zose yanze guhindukaho uzazisangiza umwana we.

    Umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kristo kuko na we atanga ubuzima ku bantu benshi: abana, abakozi, abashyitsi, abo bakorana. Iyo yakiriye ubuzima buva kuri Kristo akakira guhinduka, imbaraga n’ibindi ibyo byose abisangiza abana.

    Ese kuba umugore muzima bitegurwa gute?

    Umuntu bamwigisha kuzavamo umugore muzima bamutwite kuva ku mezi 6, nibura akuzuza imyaka ibiri ageze ku rugero rushyitse. Imyitwarire ye igaragara kare ukamenya uko uzamurera n’icyo uzamuha. Burya mu kigero cy’imyaka 3 umwana afata ibintu bishya ku kigero cya70%, nyuma y’imyaka 3 umwana aba asigaje ubushobozi bwa 30% bwo gufata ibintu bishya. Iyo umuntu atagize amahirwe yo kurerwa neza na we ntabona icyo atanga kuko nta cyo yahawe.

    Iyo umuntu atabonye umuha inama zo kuba umugore w’umutima, ingeso za kamere ziba zaramwinjiyemo binyuze mu muryango, aho yabaye, aho yashatse, kandi ingeso zose zimurimo yanze guhindura agomba kumenya ko azazisangiza abana be nk’uko umuntu abiba imbuto nkeya agasarura byinshi. Umugore akwiye kwibaza ati “Ni uwuhe murage muzima uturutse ku Mana nzaha abazankomokaho?”

    Hari abavuga ko urugo ari ijuru rito ariko mubyukuri urugo ni ijuru rikorerwa kuko ntihabamo ibyiza gusa, bivuze ko wowe mugore bizagusaba gukora, guhinduka, kwihangana, kwerera imbuto mugenzi wawe kugeza igihe uzagerera kuri rya juru, kandi kuba umwe ni urugendo kuko uzarebe impamvu abasaza n’abakecuru
    bakundana ni uko baba baramaze kwemerana ku ngeso kugeza igihe babaye umwe. Ari nayo mpamvu usanga ingo ziri munsi y’imyaka itanu zikunda gusenyuka kuko iba ari imyaka yo gushyira ingeso ku murongo ntabwo bahita baba umwe.

    Mu rugendo rwo guhangana n’ibyo mu rugo, niho hagaragarira umugore w’umutima hakaboneka ukwiye kubwira Imana ibitagenda ukwiye kwemera kuganduka n’ibindi. Kuganduka ntabwo ari ugusasa, gutegura imyenda y’umugabon’ibindi. Iyo ni service n’undi wese yayikora, ahubwo umwifato ugira iyo mutumvikanye ni wo ugaragaza niba wubaha cyangwa utubaha. Bivuze ngo umugabo ugomba kumugandukira ukamwubaha no mu gihe bitagenze nk’uko wabishakaga, kuko na Kristo turamugandukira n’aho amasezerano yaduhaye yaba atarasohora kuko tuzi ko aho atujyana ari heza.

    Umugore w’umutima wese yubaka urugo, Turebye urugero rwa Esiteri muri Bibiliya yari azi ubwenge n’uburyo avuga ibibazo bye, n’ubwo yari afite ikibazo gikomeye ntiyavugije induru cyangwa ngo yisaze, ahubwo yasenze iminsi 3 kugira ngo Imana imusige igikundiro hanyuma ajya kureba umwami kandi amugirira ho umugisha. No mu gihe bitagenda neza umugore afite inshingano zo gukomeza gutanga ubuzima kugeza igihe hazaba impinduka nziza.

    Muri macye, umugore w’umutima akwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza kandi akamenya gutanga ubuzima mu buryo b’uwumubiri, umwuka n’ubugingo kuko mu rugo ni ahantu ho gukora kugira ngo umuntu ahindure abandi nk’uko na we yahindutse.

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-umugore-ari-umutima-w-urugo.html

  • Sugira aritezwe, Haruna aratanga icyizere-Ibyo wamenya mbere y’umukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku i Saa Cyenda zuzuye zo mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakira Cap-Vert kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, umukino uza gukinwa nta mufana uri ku kibuga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Amavubi afite icyizere cyo gutsinda uyu mukino
    Amavubi afite icyizere cyo gutsinda uyu mukino

    Ku ruhande rw’Amavubi, iyi kipe yabashije kongeramo rutahizamu Sugira Ernest uteri wajyanye n’iyi kipe muri Cap-Vert, ni mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi bw’iyi kipe butaratsinda igitego na kimwe mu mikino itatu baheruka gukina, ari nacyo gihugu cyonyine muri aya marushanwa kitaratsinda igitego.

    Abakinnyi ba Cap-Vert mu myitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
    Abakinnyi ba Cap-Vert mu myitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

    Cap-Vert, nta mukinnyi mushya wiyongereye muri iyi kipe, bivuze ko abatari babonetse ku mukino ubanza ari bo rutahizamu Vagner Dias ukina mu ikipe ya FC Metz mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ntari bukine uyu mukino kubera imvune, akaba yiyongera ku bandi batari buboneke kubera impamvu zitandukanye barimo Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo badahari.
    Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ko baza gukora ibishoboka byose bagaha ibyishimo abanyarwanda, kuko kugeza ubu imibare bakora ibereka ko bashobora kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika

    “Nta mvune cyangwa ikindi kibazo gikomeye, gahunda ni uguha abanyarwanda ibyishimo, tukitanga birenze ibisanzwe, tugashaka uko twakwegukana amanota atatu, kuko imibare igaragaza ko bishoboka kuba twajya mu gikombe cya Afurika”

    “Ikipe tugiye guhura ntiyoroshye, ariko turi mu rugo, ndetse n’imibare tri gukora iraduha imbaraga zo gutsinda, abanyarwanda batube hafi, natwe nk’abanyarwanda turakora ibishoboka ariko hamwe n’Imana amanota turayabona”

    Sugira yiyongereye mu ikipe iri gutegura umukino w
    Sugira yiyongereye mu ikipe iri gutegura umukino w’uyu munsi

    Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rw’Amavubi

    Kwizera Olivier
    Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel
    Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad
    Niyonzima Haruna
    Tuyisenge Jacques , Kagere Meddie na Hakizimana Muhadjili.

    Mu mukino wo muri iri tsinda waraye ubaye, Cameroun yatsinze Mozambique ibitego 2-0, bituma igira amanota 10, Mozambique igumana amanota ane, Cap-Vert atatu, amavubi rimwe, bisobanyuye ko Amavubi atsinze yahita anganya na Mozambique amanota ane.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sugira-aritezwe-haruna-aratanga-icyizere-ibyo-wamenya-mbere-y-umukino

  • Polisi yerekanye abakekwaho ubujura mu maduka, hamwe n’umucuruzi wa mgendu (Amafoto+Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize iri tsinda bose ni urubyiruko, bakaba ari bo Kalisa Ally w’imyaka 24, Ndeze Vital w’imyaka 27, Bizimana Charles w’imyaka 28, Manzi Chritian Darius w’imyaka 28 na Rukundo Patrick w’imyaka 32.

    Aba basore bibaga kenshi mu maduka akomeye, cyane cyane ay’abantu babona ko bashobora kuba bafite amafaranga menshi. Bafashwe na Polisi mu mpera z’icyumweru gishize bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse n’imodoka bakoreshaga muri ubwo bujura na yo yarafashwe.

    Umwe muri aba bakekwa, Manzi Chritian Darius, yavuze ko batangiye ubu bujura muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko aho yajyanye na bagenzi be kwiba ari habiri honyine i Gisenyi mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Huye.

    Barakekwaho gukoresha imodoka, bakazenguruka ibice binyuranye biba mu maduka
    Barakekwaho gukoresha imodoka, bakazenguruka ibice binyuranye biba mu maduka

    Ati “Iri tsinda naryinjijwemo n’uwitwa Patrick nyuma yo kuva mu bihe bya guma mu rugo. Nkigeramo nasanzemo mugenzi wanjye twari tuziranye kuko twize ku kigo kimwe cya Remera Catholique witwa Ndeze Vital. Twibye amafaranga ibihumbi 700 mu iduka ryo ku Gisenyi, twiba no mu rindi duka ryo mu Mujyi wa Huye ibihumbi 340. Aha hose twahibaga twabanje kuhagenzura tukiga n’uburyo tuzahiba”.

    Aba basore bakoreshaga iyi modoka kugira ngo ibafashe kugenda no kugera aho bashatse hose mu gihe gito. Bafashwe bamaze kwiba ahantu hatandukanye harimo mu Karere ka Kirehe ku Murindi wa Nasho bahibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, muri Nzeri uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu bahibye ibihumbi 700 mu kwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Ukwakira bahibye amafaranga ibihumbi 440.

    Bibye kandi mu Karere ka Huye mu kwezi k’Ugushyingo, bahibye ibihumbi 460, mu Karere ka Nyagatare bahibye ku itariki ya 08 Ugushyingo bahiba amafaranga ibihumbi 300, kuri izi tariki kandi bibye umugore witwa Nyirangirimana Eline ucururiza mu Murenge wa Gitega, ucuruza ibikoresho byo mu rugo akaba n’umucuruzi wa serivisi za banki.

    Bamwibye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana, kuri uwo munsi banibye uwitwa Muhineza Jules ucururiza muri quartier commercial mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi rwagati, bamwibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 415.

    Nyirangirimana Eline wibwe n’iri tsinda, yavuze ko ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa saba z’amanywa, imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Hyundai yaje igahagarara imbere y’iduka ry’aho acururiza i Nyamirambo maze ahamagarwa n’abantu bari muri iyo modoka ngo ni aze bamubwire.

    Nyirangirimana Eline umwe mu bibwe
    Nyirangirimana Eline umwe mu bibwe

    Ati “Bampamagaye kuza ku modoka nk’aho hari ikintu bashaka kugura. Nuko bakomeza kumbaza ibibazo byinshi bijyanye n’akazi nkora ariko umwe muri bo ava mu modoka yinjira mu iduka ryanjye abandi bakomeza kumbaza, nyuma naje kumva umuntu arimo amenagura ibintu mu iduka mpita nsubirayo”.

    Yakomeje avuga ko agisubirayo yahuye na wa wundi wavuye muri iyo modoka asohoka mu iduka rye nyuma yo kumwiba amafaranga, bahuye ayafite mu ntoki.

    Ati “Nagerageje kumufata ariko andusha imbaraga ariruka arayajyana. Ndibuka imodoka bakoreshaga n’umuntu winjiye mu iduka ryanjye, nubwo atari mu bafashwe berekanwe hano”.

    Iri tsinda kuri uwo munsi kandi ni na yo mayeri bakoresheje biba Muhineza Jules, ubwo bamusangaga aho acururiza mu iduka imbere y’isoko rya Nyarugenge ibikoresho bitandukanye na serivisi za banki, ni na ko kandi ngo bagendaga bakoresha ayo mayeri aho bibye hose mu gihugu.

    Muhineza Jules umwe mu bibwe
    Muhineza Jules umwe mu bibwe

    Nsengayire Schadrack nyir’imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura, yavuze ko imodoka ye yayikodeshaga umuntu utwara ba mukerarugendo, ngo yatunguwe no kumva ahamagawe bamubwira ko imodoka ye yafatiwe mu bikorwa by’ubujura.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa bigikomeje byo gufata n’abandi bagize iri tsinda.

    Yagize ati “Kuba twerekanye aba bakekwaho kuba abajura, turizera ko n’abandi bibwe muri ubwo buryo tutazi bazaza gutanga ikirego. Ariko nanone tugatanga ubutumwa bw’uko abantu nk’aba bakora ibikorwa nk’ibi bibi ntaho bafite ho kwihisha Polisi n’abaturage muri rusange”.

    Nsengayire Schadrack nyir
    Nsengayire Schadrack nyir’imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura

    CP Kabera yongeyeho ati “Mu kwezi gushize twari hano twerekana itsinda ry’abajura ryibasiraga sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli, uyu munsi twerekanye irindi tsinda ryibaga abacuruza serivisi zijyanye na banki n’amaduka. Ikigaragara ni uko ushobora gutegura imigambi yawe mibi ukayikora ariko amaherezo ugafatwa ugashyikirizwa ubutabera”.

    Polisi kandi yerekanuye imodoka yafatiwemo amabalo 6 ya magendu y’imyenda ya caguwa

    Nanone ku wa Mbere, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, yeretse itangazamakuru umugore witwa Mbabazi Esther wafatanwe imodoka ifite icyapa kiyiranga cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, CGO 7079 A/19, yafashwe ipakiye amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa ya magendu.

    Mbabazi Esther, wafatanywe amabalo 6 y
    Mbabazi Esther, wafatanywe amabalo 6 y’imyenda ya caguwa ya magendu

    Uyu Mbabazi avuga ko iyi modoka yifashishaga mu gutwara iyi myenda ye yakuraga mu Karere ka Rubavu, yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uyu mugore yafatiwe ku Giti cy’Inyoni yinjira mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, yari avuye mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Mbabazi wari utwaye iyi modoka ari na we nyir’imyenda, imodoka akoresha yari ifite ibirahuri byijimye mu rwego rwo guhisha Polisi kugira ngo batamenya ibyo ayipakiyemo, yafashwe ageze ku Giti cy’Inyoni avuye mu Karere ka Rubavu aho yari akuye iyo myenda bivugwa ko hari abandi bantu bayihageza akajya kuyihakura. Ariko uko wagerageza kubihisha kose Polisi iragenzura, upfa kuba hari ibyo ukora bitemewe, biramenyekana”.

    CP Kabera yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko nta cyiza bibagezaho na kimwe uretse igihombo.

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

    Ati “Urabukora rimwe kabiri ariko ubwa gatatu uzafatwa ushyikirizwe ubutabera. Nk’uko amategeko abiteganya iyi modoka irafatirwa, imyenda na yo irafatirwa bizatezwe cyamunara kandi n’umushoferi wari uyitwaye azishyura ibihumbi bitanu by’Amadorali (5000$). Urumva ko nta nyungu yo gukora ibyaha, kuko uyu imodoka yayikodeshaga ibihumbi 600 ntabigaruje n’imyenda arayibuze, agiye no gutanga amande kandi n’uwamukodesheje imodoka na we arayibuze kuko izatezwa cyamunara”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

    Amafoto: RNP

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abakekwaho-ubujura-mu-maduka-hamwe-n-umucuruzi-wa-mgendu-amafoto-video

  • Record Number Of Rwandan Students in the United States after 11.8% increase #rwanda #RwOT

    A record number of Rwandan students — 1,444 — studied in the United States during the recently-completed 2019-20 academic year, according to official U.S. government data released today.

    The new all-time high level is an 11.8 percent increase over the previous year and places Rwanda as sixth highest among all sub-Saharan African countries.

    Rwanda trails only Nigeria, Ghana, Kenya, Ethiopia, and South Africa; sending more students to the United States than more populous neighboring countries including DRC, Tanzania, and Uganda.

    'We are proud to welcome a record number of Rwandan students to the United States,' said Jeremy Jewett, Deputy Public Affairs Officer at the U.S. Embassy in Kigali. 'These talented students are making a positive impact on colleges and universities all around the United States. We can't wait to see the impact they will have on Rwanda's growth and development when they return with world-class degrees.'

    The new data comes from the 2020 Open Doors report on international educational exchange, an annual report funded by the U.S. State Department and released every year during International Education Week.

    The report reveals that the United States remains the top destination for international students and hosted more than one million international students (1,075,496) for the fifth consecutive year.

    This year's report provides a baseline on the state of international educational exchange prior to the impacts of the COVID-19 pandemic. While the pandemic has created challenges for travel and international education exchange, U.S. institutions have worked to offer creative solutions and demand remains high.

    The U.S. Embassy in Kigali and its EducationUSA student advising office will celebrate International Education Week from November 16 to 20, with virtual programs to encourage future Rwandan leaders to study in the United States. Prospective students are welcome to join free virtual college fairs on Wednesday, November 18 (undergraduate studies) and Thursday, November 19 (graduate studies). More information and links are available on the U.S. Embassy in Kigali's Facebook page and website.

     

    The United States is home to more than 4,500 accredited higher education institutions, including community colleges and public and private colleges and universities. 'This vast range of choices means there are programs available to meet everyone's needs,' said Richard Kaburente, the embassy's EducationUSA student adviser. The EducationUSA student advising program offers free guidance and assistance to students interested in learning about or applying to U.S. colleges and universities. For more information, please contact [email protected].

    66

    The post Record Number Of Rwandan Students in the United States after 11.8% increase appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/17/record-number-of-rwandan-students-in-ihe-united-states-after-11-8-increase/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=record-number-of-rwandan-students-in-ihe-united-states-after-11-8-increase

  • Rwanda-COVID 19: Concerns as students and teachers not returning to schools #rwanda #RwOT

     

    The Ministry of Education has released figures for teachers and students who have not returned to school since reopening after closure due to Covid-19. These figures show that so far 11% of primary school students and 4.8% of teachers have not returned to Schools.

    The Ministry of Education has released statistics on teachers and students who have not returned to school since the reopening, indicating that in primary schools 11% of students and 4.8% of teachers have not returned to schools.

    On November 2, schools resumed operations after eight months of closure in a bid to prevent the spread of the COVID-19 pandemic, which has killed 45 people in Rwanda so far.

    Although the students have resumed classes, the Ministry of Education has indicated that there are large numbers of students who have not yet returned to classes in both Kigali City and various provinces.

    Overall, in primary schools, the number of students returning to classes is 89%, which means that there are 11% who have not yet returned and it is not yet known if they are dropping out of school or for other reasons.

    Of these students, 85% were in Kigali City, 94.5% in Southern Province, 89.3% in Northern Province, and 89.2% in Eastern Province. Western Province primary school who returned account for 84.2%.

    The problem of a large number of students who do not return to school is not only apparent in primary schools but also in high school there are those who have not returned, as MINEDUC figures show that those who returned account for 91% while up to 9% did not.

    Of these, 85.4% are from Kigali City, while those from the Southern Province are 92.1% and from the Northern are 93.5%, from the Eastern Province is 92%, and from the Western Province 89.4%.

    Statistics show that primary school teachers in Kigali City, about 96% are returning to work, in the Southern Province it is 97%, the Northern Province is 96%, the Eastern Province is 93% while in the Eastern Province it is 93%.  

    This results in a nationwide return of 95.2% of primary school teachers, while about 4.8% of them do not return.

     

    Returning high school teachers account for 95.6% while those who have not returned is 4.4%, of those 96% are from Kigali City; 97.2% are from the Southern Province, 97% from the Northern Province, 93.3% from the Eastern Province, while 94.8% from the Western Province.

     

     

    61

    The post Rwanda-COVID 19: Concerns as students and teachers not returning to schools appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/17/rwanda-covid-19-concerns-as-students-and-teachers-not-returning-to-schools/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-covid-19-concerns-as-students-and-teachers-not-returning-to-schools

  • Impinduka 2 zishobora kuba muri 11 b’Amavubi bakinnye umukino ubanza wa Cape Verde #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda arakina umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 aho ari bwakire Cape Verde kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Umukino wabereye muri Cape Verde mu cyumweru gishize amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Uyu munsi abasore b’Amavubi barahiga gutsinda uyu mukino bakava ku mwanya wa nyuma bariho mu itsinda.

    Bakigera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, Mashami Vincent yahise yongeramo imbaraga ahamagara rutahizamu Sugira Ernest wari wasigaye mu Rwanda.

    Byitezwe ko uyu munsi saa 15h Amavubi ari bukine asatira cyane ashaka ibitego dore ko mu mikino 3 itambutse nta gitego na kimwe yigeze abona.

    Nta gihindutse Mashami Vincent ashobora kuza gukora impinduka 2 muri 11 babanjemo ku mukino wo muri Cape Verde aho Sugira Ernest ashobora kubanzamo mu mwanya wa Jacques Tuyisenge wakinnye bigaragara ko afite ikibazo cy’imvune.

    Indi mpinduka ishobora kuba, Ally Niyonzima na we ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura umwanya we ugafatwa na Muhire Kevin.

    Undi mukino wo muri iri tsinda waraye ubaye, Cameroon yatsinze Mozambique 2-0.

    Muri iri tsinda Cameroon ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite 4, Cape Verde 3 n’u Rwanda 1.

    11 bashobora kuza kubanzamo

    Umunyezamu: Kwizera Olivier

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

    Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad na Muhire Kevin

    Ba rutahizamu: Haruna Niyonzima©, Meddie Kagere na Sugira Ernest

    Sugira Ernest ashobora kuza kubanza mu kibuga

    Meddie Kagere n’ubwo afite ikibazo cy’ivi araza kuba ayoboye ubusatirizi

    Kapiteni Haruna n’ubundi nta gihindutse araza kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-2-zishobora-kuba-muri-11-b-amavubi-bakinnye-umukino-ubanza-wa-cape-verde

  • LAFREC-supported communities move to protect Gishwati-Mukura Park #rwanda #RwOT

    The communities surrounding Gishwati-Mukura National Park and Biosphere Reserve, say their survival no longer depends on activities leading to its destruction thanks to the support from Rwanda Environment Management Authority (REMA) through Landscape Approach to Forest Restoration and conservation (LAFREC) project.

    The World Bank-funded project through REMA, LAFREC aims at conservation and restoration of the Gishwati-Mukura National Park which was being damaged by locals due to illegal mining, livestock farming among others.

    According to Vivine Amariza, the acting sector specialist of LAFREC project, the project has contributed to the improvement of the livelihoods of people surrounding the Gishwati-Mukura landscape where efforts have been made to restore the deforested area, to protect the riverbanks in the park in the districts of Rutsiro, Ngororero, Nyabihu and Rubavu, since December 2014.

    In particular, the communities were supported to improve livelihoods through potato farming by supplying quality seeds, pig breeding, planting new forests and replacing old ones to break the habit of destroying park trees and making terraces on their lands to increase productivity.

    These activities have enabled beneficiaries to meet their basic needs in daily life thus their minds are changing and they are determined to take part in maintaining the park instead of damaging it.

    Evariste Ntimenyerwa, a resident of Bwira Sector, Ngororero District, one of the beneficiaries said: 'We used to go to the park because of hunger as there are minerals. We were given pigs from which we are getting money to afford what we need. Moreover, our terraced fields make them more productive. We can't go back to the park. “

    Bazingerero Evariste, the leader of the pig breeding group in Gashubi Cell, also says the LAFREC activities have helped them get out of poverty.

    'We were given 17 pigs, now we have more than 100 pigs. We have given some of them to group members. Before this project started, people here used to go to the park for survival reasons but now we are fed on what we produce.' He said.

    Hakuzimana Chrysologue, a resident of Nyange Sector in Ngororero District, one of the beneficiaries of the forest planting program, said it will help them avoid park intrusion where they were looking for trees and pasture.

    'We have been lucky to have a national park here in the Western Province, it is an added opportunity for tourism in our region. We need to protect it from any harm and I hope none will go in the park to cut trees, as we have got our own forests. “

    An area of ​​18.42 hectares which has been damaged by illegal mining in Gishwati-Mukura Park is to be rehabilitated, particularly in Ngororero District. Four hectares were left empty after residents cut down all tree cover.

    At least 131 hectares of land have been afforested during LAFREC project activities. There are about 9,000 beneficiaries in Ngororero district and 580 in Nyabihu district.

    Overall, the project's activities have been instrumental in transforming people's lives, according to Rutsiro District Mayor Ayinkamiye Emerence.

    'We thank REMA for bringing the LAFREC project to our district. The project has contributed to the socio-economic development of communities out there. We will do our best to ensure the sustainability of the project activities.' She said.

    The Permanent Secretary in the Ministry of Environment, Patrick Karera, congratulated people surrounding Gishwati-Mukura forest for their contribution to the LAFREC project and the conservation of the park's biodiversity.

    The LAFREC project, which started in December 2014, was due to be completed in December this year but due to the effects of covid19 pandemic, it has been extended for nine months to ensure its full completion.

    By Kanamugire Emmanuel

     

    14

    The post LAFREC-supported communities move to protect Gishwati-Mukura Park appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/17/lafrec-supported-communities-move-to-protect-gishwati-mukura-park/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lafrec-supported-communities-move-to-protect-gishwati-mukura-park

  • Nta gihindutse APR FC irakina umukino wa gicuti ku wa Kane n’ikipe yo mu cyicoro cya mbere #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League ku wa Kane biteganyijwe ko izakina umukino wa gicuti na Bugesera FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Iyi kipe ni imwe mu makipe amaze gukina imikino ya gicuti myinshi yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 cyane Champions League aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya mu mpera z’uku kwezi.

    Uyu mukino biteganyijwe ko uzagaragaramo abakinnyi bose ba APR FC kuko n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bamaze kugera mu bandi kugira ngo bakomezanye imyitozo.

    Uzaba ari umukino 9 wa gicuti APR FC izaba igiye gukina, ni nyuma yo gukina indi 8 aho yatsinzemo 5 ikanyanya 3.

    Mu byumweru bitandatu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 n’ubanza yatsinzemo Rutsiro 1-0, yatsinze Sunrise FC 2-1 na Etincelles 1-0. Imikino itatu yanganyije harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse n’uwa kabiri yakinnye na Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0.

    APR FC izakina umukino wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-gihindutse-apr-fc-irakina-umukino-wa-gicuti-ku-wa-kane-n-ikipe-yo-mu-cyicoro-cya-mbere

  • 75% Of TVET Prospective Teachers Failed Exams #rwanda #RwOT

    Before the resumption of schools, government had plans to hire 272 trainers to be placed into Technical and Vocational Schools (TVET).

    4145 candidates submitted their application and 3404 were shortlisted for examinations. The remaining 17% (741) could not meet the minimum criteria.  When the time of sitting for exams came, over 58% (2002) of the candidates did not show up. Only 1402 turned up.

    Shockingly only 24.5% (344) passed the exams and the rest, 75.4% (1078) failed.

    The ministry has not assessed this embarrassing level of failure, but most of the candidates are byproducts of the same system.

    At least the ministry was able to get number of trainers that it wanted.

    Successful candidates were placed in school levels according to their qualification, aggregate points scored and the school needs within the district of application.

    Remained unplaced candidates due to teaching positions mismatch within the district of application have been deployed in the nearest or other districts where places are available.

    The final placement ended up with 336 placed candidates and four are on the waiting list.

    The 336 passed candidates have been deployed as follows, Existing Public and Government-aided TVET Schools, 6 new TVET schools in Burera, Gicumbu and Nyagatare districts, NYAGISOZI and MUGOMBWA TVET Schools respectively located at GISAGARA and NYARUGURU as new TVET Schools and finally 81 new TVET schools extended at Groupe Scolaire.

    The Minister of Education said on Monday that the shortlisted candidates for July 2020 recruitment examinations in Rusizi district missed the opportunity to sit for exams due to COVID 19 lockdown.

    Therefore, special treatment will be given to the candidates during the next teachers' recruitment framework.

    Source : https://taarifa.rw/75-of-tvet-prospective-teachers-failed-exams/

  • Minisiteri y’Uburezi yashoje icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu bashya 6,741 mu myanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse
    Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse

    Kuba icyiciro cya mbere cyo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya cyarangiye, byatangarijwe mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi, ku wa 16 Ugushyingo 2020.

    Abarimu bamaze gushyirwa mu myanya mu mashuri abanza ni 3,732 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu 18, 039 bivuze ko hari abandi bagikenewe bagera ku 14,307 bazakomeza gushakwa no gushyirwa mu myanya mu gihe kizaza.

    Mu mashuri yisumbuye, abarimu bamaze gushyirwa mu myanya ni 2,673 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu bagera ku 6,371, ibyo bivuze ko hari abarimu 3,698 bakibura, bazashakwa bagashyirwa mu myanya.

    Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro (Technical and Vocational Education and Training (TVET)), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

    Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi, muri rusange abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi-ngiro, ni 6,741.

    Dr Valentine Uwamariya Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Gushaka abarimu no kubashyira mu myanya, byaratinze ariko ubu byarakunze kandi byagenze neza. Abarimu bashyizwe mu myanya hagendewe ku mashuri basabye kwigishaho ndetse n’uturere batuyemo. Mbere gushyira abarimu mu myanya byarimo ibibazo, ariko byarakosowe, ubu abarimu bamaze kugera mu mashuri yabo”.

    Dr. Uwamariya yavuze ko “Ibintu byose byakosowe, mu gihe amashuri yitegura kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri n’abarimu biteguye kubakira.”

    Biteganyijwe ko tariki 23 Ugushyingo 2020, ari bwo abanyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bazatangira amasomo. Abo bazaza, mu gihe ikindi cyiciro cyatangiye amasomo guhera tariki 02 Ugushyingo 2020.

    Minisiteri y’Uburezi ntirashyiraho itariki yo gutangira icyiciro cya kabiri cyo gushaka abarimu binyuze mu buryo bwo gukora ibizamini, gusa ngo ishobora kuzatangazwa mu gihe kitarambiranye.

    Igikorwa cyo gushaka abarimu bashya, cyakozwe ku bufatanye hagati y’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), Umujyi wa Kigali, uturere, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo.

    Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ubucucike mu mashuri, Leta irimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 22,500. Kandi kugira ngo umubare w’abarimu ujyane n’uw’abanyeshuri, Leta izakenera gushaka abarimu bagera ku 29,000 nyuma y’uko amashuri yose azaba afunguye.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisiteri-y-uburezi-yashoje-icyiciro-cya-mbere-cyo-gushyira-abarimu-bashya-6-741-mu-myanya